Category: Uncategorized

  • Abagore barasaba amabanki gutanga inguzanyo ku bikoresho by’ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ugirumurera avuga ko telefone zigezweho zikoresha ikoranabuhanga zihagazeho ku isoko ku buryo atari buri mugore wapfa kuyigongondera
    Ugirumurera avuga ko telefone zigezweho zikoresha ikoranabuhanga zihagazeho ku isoko ku buryo atari buri mugore wapfa kuyigongondera

    Abagore bakoresha ikoranbuhanga bavuga ko ukurikije ibyiciro by’ubushobozi bwabo bikigoye benshi kwibonera ubushobozi bwo kugura ibikoresho bijyanye n’igihe, bigatuma hari abakomeza gusigara inyuma ugereranyije n’abagabo.

    Abagore bafite ubushobozi buke mu kwigondera ikoranabuhanga rigezweho harimo nk’abacuruzi baciriritse bavuga ko kubona terefone zigezweho bisaba ubushobozi burenze igishoro bakoresha, bikaba bibangamiye abagore benshi bakora ubucuruzi buciriritse kubona uko bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ibyo bakora no gutumanaho n’abakiriya ku buryo bw’ikoranabuhanga.

    Josiane Ugirumurera, umucuruzi w’imbuto mu Mujyi wa Kigali, avuga ko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 ikoranabuhanga rya telefone ryamufashije kugemurira imbuto abakiriya hirya no hino, aho avugana na bo ku ikoranabuhanga rya (WhatsApp) akaboherereza imbuto mu ngo na bo bakamwishyura kuri telefone.

    Avuga ko n’ubwo we abigeraho bitoroheye abagore benshi bacuruzanya na we, kuko usanga abenshi nta bushobozi bafite bwo kugura izo telefone zigezweho.

    Agira ati “Ikoranabuhanga riramfasha mu kazi ariko usanga nk’uburyo bwo kwishyura ikorabuhanga bitoroshye, usanga kandi telefone zihenze kuko izishoboye gukoresha ikoranabuhanga imwe itaca munsi y’amafaranga ibihumbi 100frw. Telefone ziramutse ziguze makeya abazikoresha bakwiyongera bityo abagore benshi bakagera ku ikoranabuhanga”.

    Ibikoresho by’ikoranabuhanga binahenda abakora umwuga w’itangazamakuru

    Peace Hilary Tumwesigyire ukora umwuga w’itangazamakuru, na we agaragaza ko ikoranabuhanga ryamufashije cyane kubona amakuru ageza ku bakurikira igitangazamakuru cye, kandi ko ikoranabuhanga ryatinyuye abagore bagenda batinyuka gufungura ibitangazamakuru kandi baratangiye bakorera abagabo.

    Ahamya ko ikoranabuhanga rikenewe cyane ku bagore, ariko ubushobozi bwabo bukiri buke kandi ibikoresho bikenewe bihenze, ibyo bikaba bimwe mu bibangamiye abagore bakoresha ikoranabuhanga.

    Agira ati “Nk’amakamera dukoresha usanga agura amafaranga menshi ku buryo bitoroshye ngo tubone ibikoresho bijyanye n’igihe bishobora gutuma dukora ibiganiro imbonankubone (live streaming)”, ibyo ni imbogamizi ikumira abagore benshi mu rugendo rw’ikoranabuhanga”.

    Abagore bakoresha ikoranabuhanga bagaragaza ko ibijyanye n’umubare w’abagana amashuri y’ikoranabuhanga bakiri bake kubera imyumvire y’igihe kirekire ikumira abakobwa mu ikoranabuhanga mu mashuri.

    Umukunzi Sandrine ushinzwe ubuyobozi mu muryango uharabnira iterambere n’uburenganzira bw’umwana, urubyiruko n’umugore (SGO), avuga ko bakora ubukangurambaga bugamije gutuma umugore abona amahirwe ku ikoranabuhanga kugira ngo yiteze imbere.

    Avuga ko bumwe mu buryo bumva bwafasha abagore ari uko abashoramari n’abikorera bakumva ko umugore abakeneye ngo ibikorwa byabo bitere imbere, kandi umugore afite ibyamukomokaho biteza imbere igihugu, igihe bahawe amahirwe aho gusigazwa inyuma.

    Agira ati “Turifuza ko amabanki yashyiraho uburyo bwo gutanga inguzanyo y’bikoresho by’ikoranabuhanga ku bagore nk’uko bigenda ku bindi bikoresho nk’inzu n’imodoka bitangirwa inguzanyo”.

    Tumwesigyire Peace avuga ko ibikoresho by
    Tumwesigyire Peace avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bagore bakora itangazamakuru bihenze

    Ni igitekerezo ahuriyeho na Sylvie Nsanga, umwe mu bagore baharanira iterambere n’uburenganzira bw’abagore aho agaragaza ko abashoramari n’abikorera bafite ibikorwa by’ikoranabuhanga bakwiye kuzirikana ko hari amahirwe ahari ku bagore mu kwiteza imbere.

    Agira ati “Ishoramari mu ikoranabuhanga ku bagore ritanga amahirwe y’umurimo kandi winjiza igihe bene abo bakwinjiza abagore mu bikorwa byabo by’ikoranabuhanga, amabanki akabaha inguzanyo, abakora ubucuruzi bugari bakabakopa ibikoresho by’ikoranabuhanga, baba baguye ibikorwa byabo kandi umugore yageze ku ikoranabuhanga.


  • Bareke bakomeza bajajwe- Kimenyi yihaniza abakomeje kumunnyegera umugore Miss Muyango #rwanda #RwOT

    Ubwo Miss Miss Uwase Muyango Claudine yagaragazaga ifoto ye atwite inda nkuru, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, baramuzamukanye bamugaya kuba umuntu nka Miss yemera gutwita atarasezerana n’umukunzi we.

    Aba bakoresheje imvugo na zo ziremeye tutifuje gutambutsa, bagayaga Muyango, bamubaza impamvu atakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo byamurinda gusama ariko agakomeza guhesha ishema ikamba afite rya Nyampinga uzi kwifotoza.

    Uyu Munyarwandakazi umaze igihe mu rukundo na Kimenyi, yari yamutereye ivi muri Gashyantare uyu mwaka ariko abantu bategereza indi mihango ibaganisha mu rugo rw’umugabo n’umugore baraheba.

    Kimenyi Yves wabaye nk’usubiza abamutukiye umukunzi, yibukije Muyango ko bakundana bizira uburyarya bityo ko akwiye kwima amatwi abakomeje kumutuka.

    Yagize ati 'Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n’abo turibo kandi ntimwadukoraho, Uwase Muyango bareke sha bakomeze bajajwe, njyewe ndagukunda cyane.'

    Miss Muyango na we yahise amusubiza agira ati 'Ndagukunda cyane kandi urampagije, warakoze guhagararana nanjye iyi myaka yose itambutse, uri umugabo nkunda ibyaba byose, amagambo yo twarayamenyereye.'

    Kimenyi Yves na Muyango bakunze kugaragaza ko bimariranyemo haba mu biganiro batambutsa mu bitangazamakuru ndetse n’amafoto bakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bareke-bakomeza-bajajwe-Kimenyi-yihaniza-abakomeje-kumunnyegera-umugore-Miss-Muyango

  • Perezida Ndayishimiye wise Madamu Samia 'Mister’, yamusabye kujya yivugira Ikiswahili #rwanda #RwOT

    Ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za kiriya cyumweru gishize ubwo Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yasuraga u Burundi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

    Nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye, abakuru b’Ibihugu byombi batambukije imbwirwaruhame rusange zakurikiwe ku bitangazamakuru by’u Burundi.

    Muri zo mbwirwaruhame, Perezida Ndayishimiye wagarukaga ku biganiro yagiranye na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan, yakoresheje ururimi rw’icyongereza aho yasomaga imbwirwaruhame, ari na ho yitiye Mister (Bwana) Madamu Samia Suluhu Hassan.

    Ubwo Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yafataga ijambo, we yakoresheje ururimi rw’Ikiswahili, avuga ko indimi zose ari indimi kandi ko zifashishwa mu kumvikana ku buryo Perezida Ndayishimiye atari akwiye gukoresha Icyongereza anagisoma.

    Icyo gihe yagize ati 'Ikiswahili n’Icyongereza byombi ni indimi byadufasha kumvikana ariko twembi tunakoresha Ikiswahili, ubutaha ujye ukoresha Ikiswahili aho gukoresha icyongereza ugisoma kandi ndabizi muzi Ikiswahili cyiza cyane.'

    U Burundi ni kimwe mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bikoresha ururimi rw’Ikiswahili nubwo atari ururimi rw’abenegihugu dore ko bakoresha Ikirundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-wise-Madamu-Samia-Mister-yamusabye-kujya-yivugira-Ikiswahili

  • Kigali na Paris byiyemeje ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga n’umuco #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashyize umukono ku masezerano y
    Bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga n’umuco

    Kuva ku Cyumweru tariki 18 kugera ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, i Kigali hateraniye Inama mpuzamahanga y’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa, bakaba bagize ihuriro ryitwa AIMF.

    Mu masezerano Rubungisa na Hildago bashyizeho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, harimo agamije gufasha Kigali kugira iterambere rishingiye ku muco, ubugeni, kubungabunga no kubika amateka hashingiwe ku rugero rwa Paris.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagize ati “Paris iratubera icyitegererezo muri urwo rwego, ibyo tumaze kuvuga cyangwa gushyiraho umukono ntibigamije gusa kugira Imijyi isa neza, ahubwo igomba kuba inabereye abaturage ikabafasha guhindura ubuzima bwabo”.

    Ku rundi ruhande, Anne Hidalgo aremeza ko ubutwererane hagati ya Paris na Kigali buzatuma habaho ubushuti bushingiye ku muco n’ikoranabuhanga, bigatuma barushaho kwegera abaturage.

    Hidalgo ati “Mu byo tugomba gukora nk’abayobozi b’imijyi ikomeye ni ukuba hafi y’abaturage bacu ndetse no kubagezaho serivisi z’ingenzi nk’ikoranabuhanga n’umuco, kuko ari bimwe mu mpinduka zituma twumva neza ibintu”.

    Umunyamabanga Uhoraho wa AIMF, Pierre Baillet ubwo yasobanuraga iby’Inama barimo gukorera i Kigali, yavuze ko bazayisoza hasinywe amasezerano y’ubufatanye afite agaciro k’Amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni ebyiri (ni Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri).

    Kimwe mu bikorwa by’Abafaransa birimo guteza imbere umuco n’imyidagaduro i Kigali, ni umushinga wiswe ‘Kigali Cultural Village (KCV) wo kwerekana amafilime n’ibitaramo wubatswe ku musozi wa Rebero n’Ikigo ‘Vivendi Group’ kibarizwamo Canal+.

    Ku uwo wa Kabiri na none, Hidalgo yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hamwe n’Ubusitani bwo Kwibuka buri i Nyanza ya Kicukiro, akaba yanatangaje ko amagambo ya Perezida Macron uherutse gusura u Rwanda ngo yatumye Abafaransa bemera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • Migi yagurutse i Kigali #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi, ukinira ikipe ya KMC muri Tanzania, ubu arabarizwa i Kigali mu biruhuko, ni nyuma y’uko shampiyona y’iki gihugu isojwe.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati unasoje amasezerano ye muri KMC, akaba yaje mu Rwanda mu kiruhuko mu gihe agitekereza aho azerekeza mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-2022.

    Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yamubazaga niba azongera amasezerano muri iyi kipe cyangwa niba azahindura, Migi yavuze ko byose bizamenyekana nyuma y’uko shampiyona isojwe.

    Ku munsi w’ejo akaba yarafashe indege imugarura mu Rwanda aho umuryango we uri ari na wo aje kuba aruhukana na wo muri ibi bihe nta mikino ihari.

    Shampiyona ya Tanzania ikaba yarasojwe ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga, KMC FC yasoje itsinda Ihefu 1-0, isoza ku mwanya wa 5 n’amanota 48.

    Migi mu ndege agaruka i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yagurutse-i-kigali

  • Rulindo : Umusaza yishwe n’inka yari avuye kugura imutsinda mu nzira atarayigeza mu rugo #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 ubwo uyu musaza witwa Nkekabahizi Claver yari kumwe n’umugore we bavuye kugura ririya tungo ariko bagera ahantu hari ishyamba iriya nka ishaka kubacika mu gihe umusaza yayitazaga yahise imugusha ahantu habi ahita apfa.

    Ubuyobozi bw’ibanze bwihutiye kumenyesha Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rujyana umurambo w’uriya musaza mu bitaro bya Rutongo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze muri uriya Murenge wa Tumba, buvuga ko ariya makuru bwayamenye ahagana saa munani z’amanywa mu gihe uriya musaza yapfuye saa saba.

    Jean Bosco Manirakiza uyobora Umurenge wa Tumba, yagize ati 'Urebye icyateye urupfu rwe cyane ni uko yabaye nk’uhunga iyo nka yitura hasi. Birakekwa ko iyo nka yaba yamusunitse amanuka muri iryo shyamba akubita umutwe ku giti, n’ubwo bitaremezwa n’inzobere z’abaganga.'

    Uyu muyobozi yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera by’umwihariko umugore we kuko yabonye urupfu rw’umugabo we bikaba bishobora kuba byamuhungabanyije.

    Yaboneyeho gusaba abaturanyi b’uyu muryango kuwuba hafi, bakawufata mu mugongo cyane ko ibi bibazo bibaye mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Umusaza-yishwe-n-inka-yari-avuye-kugura-imutsinda-mu-nzira-atarayigeza-mu-rugo

  • Sarpong yanze gusanga bagenzi be mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubabarirwa kubera ikibazo cy’imwitwarire mibi yari yagaragaje, rutahizamu wa Yanga, Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports, yanze gusanga abandi mu mwiherero bitegura umukino wa nyuma wa FA Cup bazakinamo na Simba SC mu mpera z’iki cyumweru, amakuru avuga ko ari uko yamenye ko n’ubundi azirukanwa.

    Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kamena, nibwo umutoza w’iyi kipe, Nesredine Nabi yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko buhana abakinnyi barimo Michael Sarpong n’umunyezamu Metacha kubera imyitwarire mibi, aba bakaba barasanganga Lamine Moro mu bihano.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, umuvugizi wa Yanga, Hassan Bumbuli yavuze ko bamwe mu bakinnyi bari bahagaritswe kubera imyitwarire mibi ibihano byarangiye(Sarpong na Lamine Moro), ni mu gihe ikibazo cy’umunyezamu cyo cyari kikirimo kwigwaho. Gusa yanavuze ko Sarpong ngo yababwiye ko afite imvune

    Uyu mukinnyi nubwo yababariwe ngo ntabwo ari kumwe n’abandi mu mwiherero bitegura umukino wa Simba SC mu mpera z’iki cyumweru, ubuyobozi ngo ntibuzi impamvu, ni mu gihe Lamine Moro we yamaze kugera mu bandi.

    Umuvugizi wa Yanga, Hassan Bumbuli yabwiye Global Publishers ko batazi ikibazo Sarpong afite.

    Ati “Sarpong ntabwo aragaruka mu kazi nyuma yo kubabarirwa. Ibyo kumwirukana ntabyo nzi.”

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu umaze gukina umwaka umwe muri 2 yasinye, yamenye ko ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izirukana ari nayo mpamvu yanze gusubira mu bandi, ndetse ngo yanamaze kuyandikira ayimenyesha ko nibamwirukana bazamwishyura ibihumbi 30 by’Amadorali.

    Sarpong Yanga ntabwo izi aho ari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/sarpong-yanze-gusanga-bagenzi-be-mu-mwiherero

  • Bitunguranye Byiringiro Lague ashobora kugaruka muri APR nyuma yo gutsindwa igerageza mu Busuwisi #rwanda #RwOT

    Uyu musore wari wasezeye abakunzi ba APR mu minsi ishize ubwo yerecyezaga mu Busuwisi, aho yari yabonye ikipe yitwa Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

    Gusa uyu musore ubwe yitangarije ko yatsinzwe igerageza muri iriya kipe yo mu cyiciro cya kabiri yagombaga kumutangaho akayabo ka miliyoni hafi 130 Frw.

    Nubwo Byiringiro Lague yatsinzwe igerageza ariko yari yakinnye umukino wa gicuti iriya kipe Neuchatel Xamax yari yakinnyemo na FC Thun ndetse ikanayitsinda igitego 1-0.

    Byiringiro Lague utarongeye kugaragara mu yindi mikino y’iriya kipe, yatangaje ko yatsinzwe igerageza muri iriya kipe.

    Hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko iriya kipe yamwifuje kuyikinira mu gihe cy’amezi atandatu ariko APR FC ikabitera utwatsi.

    Mu butumwa Lague yanyijije kuri Instagram yavuze ko ibi bivugwa kuri APR ko yamwimye amahirwe atari byo.

    Ati 'Si ko bimeze, ahubwo amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza. Bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare.'

    Yakomeje agira ati 'Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro.'

    Hatagize igihinduka Byiringiro Lague yazakina Shampiyona y’u Rwanda mu ikipe ya APR FC yanafashije kwegukana igikombe giheruka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Bitunguranye-Byiringiro-Lague-ashobora-kugaruka-muri-APR-nyuma-yo-gutsindwa-igerageza-mu-Busuwisi

  • RIB yakiriye ikirego cya Mike Karangwa urega Mulindahabi Irene kumuharabika.   #rwanda #RwOT

      Ikibazo cyo cyari cyateye itandukana ry'abahanzi Vestine na Dorcas na Irene Mulindahabi cyongeye kuvugwa mu itangazamakuru ndetse amakuru avuga ko Urwego rw'Ubugenzacyaha rwacyinjiyemo.
      Amakuru atugeraho aravuga ko Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwakiriye ikirego cya Mike Karangwa urega umujyanama wa Dorcas na Vestine Irene Mulindahabi ibijyanye no kumuharabika, Aya mahari hagati y'aba bombi yatangiye ubwo Irene Mulindahabi ashyira hanze itangazo rimenyesha ko sosiyete yashinze MIE itandukanye n'abahanzi 'Vestine na Dorcas' bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

      Abanyarwanda n'abakunzi b'umuziki benshi ntibishimiye iyi nkuru bitewe n'aho babonaga Irene yari amaze kugeza abo bana mu mwaka umwe ndetse indirimbo zabo zikunzwe n'abatari bake, Umubyeyi wa Vestine na Dorcas yumvikanye ashinja Irene Mulindahabi gukoresha abana be mu nyungu ze, ndetse akabatwara Channel ya YouTube bitangirije, Abantu bakomeje kuyoberwa ufite ukuri, abandi bajya ku ruhande rwa Mulindahabi bamushyigikira akazi yakoze, mu gihe abandi bagiye ku ruhande rw'umubyeyibashinja Mulindahabi ubwambuzi, Murindahabi yumvikanye kuri channel ye ya YouTube avuga akagambane yakorewe ndetse agaragaza n'abakari inyuma ari ho izina Mike Karangwa ryumvikanye muri iki kibazo.

      Mulindahabi yavugaga abagabo babiri ari bo Mike Karangwa na Nzizera Aimable, Kuba inyuma yo gutandukana kwe n'abahanzi yari agejeje ku rwego rwiza kandi bafite ahazaza muri muzika nyarwanda mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, N'ubwo uko amasaha yakurikiranaga ariko habonekaga amakuru mashya ndetse n'abantu batanga ibitekerezo bitandukanye, abashyizwe mu majwi byabagizeho ingaruka zirimo kwibasirwa n'abantu batandukanye babita abagambanyi n'abahemu ndetse n'amazina yabo asanzwe akomeye mu myidagaduro nyarwanda arushaho kwangirika, Irene Mulrindahabi mu gihe gito yumvikanye yasubiranye na Vestine na Dorcas, ndetse bakora ikiganiro bari kumwe na mama wabo wirinze kugira icyo atangaza.

      Cyakora n'ubwo imitima ya benshi yiruhukije kubera gukunda aba bana bafite impano kandi barimo kuzamuka neza, Mike Karangwa na we yakoze ikiganiro kigaragaza ko yabeshyewe ndetse aribasirwa mu kibazo avuga ko adafite aho ahuriye na cyo, maze asaba Irene Mulindahabi kumusaba imbabazi bitaba ibyo akamujyana mu butabera, Ibirimo kuba bigaragaza ko Irene Mulindahabi atasabye imbabazi cyangwa ngo bumvikane na Mike Karangwa wamaze gutanga ikirego mu bugenzacyaha, abantu bakaba bakomeje gutega amaso igikurikiraho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/21/rib-yakiriye-ikirego-cya-mike-karangwa-urega-mulindahabi-irene-kumuharabika/

  • Rubanguka Steve ukinira Amavubi yahinduye iki… – #rwanda #RwOT

    Rubanguka Steve w’imyaka 24 y’amavuko ni umunyarwanda wari umaze umwaka mu ikipe ya AE Karaiskakis yo mu Bugereki gusa kuri iki gicamunsi tariki 20 Nyakanga 2021 yahinduye icyerekezo aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa, atangwaho amafaranga angana na Miliyoni 100 z’Amanyarwanda.


    Rubanguka arwanira umupira n’umukinnyi wa Mozambique 

    Rubanguka Steve aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yari mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun, u Rwanda rukaba rwarahuye na Mozambique na Cameroun aho yabanje mu kibuga ku mukino wa Mozambique.


    Rubanguka akiri muri AE Karaiskakis FC mu kiciro cya 2 mu Bugereki 

    Ermis Aradippou FC ni ikipe ikina ikiciro cya mbere muri shipure (Cyprus) ikaba iri ku mwanya wa 12 mu makipe 14 ifite amanota   24  mu mikino 26 aho ubu iri mu kiciro cy’amakipe 8 arwana no kutamanuka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107776/rubanguka-steve-ukinira-amavubi-yahinduye-ikipe-atanzweho-akayabo-ka-miliyoni-100-107776.html