Category: Uncategorized

  • Urubyiruko rw’i Musanze ruhanze amaso agakiriro kazarufasha guhangana n’ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka aka gakiriro yakagombye kuba yararangiye muri Mutarama uyu mwaka ariko hemejwe ko kongererwa ubushobozi uretse ko icyorezo cya Covid-19 na cyo cyabaye imbogamizi.

    Kuri ubu kubaka Agakiriro ka Musanze bigeze ku gipimo cya 98% kuko imirimo isigaye ari ijyanye n’isuku no gusoza imihanda izafasha abazaba bagakoreramo n’abazaba bakagana kugera aho bifuza, byose bikazatwara ingengo y’imari ya miliyari 1,1 y’amafaranga y’u Rwanda.

    Bamwe mu bakozi bakora iyi mirimo yo kubaka, bavuga ko batangiye kwiteza imbere kubera imirimo bahabonye.

    Nzanzimana Daniel ni umwe muri bo wo mu Murenge wa Cyuve, yagize ati “Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhora adutekerezaho akatuzanira ibikorwa nk’ibi by’iterambere, mbere wabisangaga mu mujyi gusa ku buryo umuntu uturutse mu cyaro byaragoraga ndetse no kubonayo aho ukorera ntibyabaga byoroshye. Ubu rero niteguye ko umwana wanjye narangiza kwiga nzahita mushakiramo umwanya na we atangire gukora bitamugoye kandi ari no hafi yo mu rugo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko aka gakiriro gafite ubushobozi bwo kuzakira abantu 1000, ubu bakaba bamaze kwandika abantu 694.

    Yagize ati “Kazadufasha kuzamura imishinga mito n’iciriritse yo mu Karere, kongera umubare w’abakora imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa, kurengera ibidukikije no kuzamura ubukungu muri rusange.”

    Akomeza agira ati” Iki ni icyiciro cya mbere hateganyijwe n’icya kabiri kizaba gifite aho kumurikira ibikorwa byabo n’ibiro byo gukoreramo. Icyo dusaba abazahakorera ni ugukora imishinga iramba, kongera ubunyamwuga no kurushaho kongera urwego rw’amasoko n’agaciro k’ibyo baba bakoze.”

    Aka Gakiriro ka Musanze kubatswe mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu nkengero z’Umujyi wa Musanze. Aho kubatswe hari umugambi wo kwagurirwa uyu mujyi ugenda utera imbere cyane. Aka gakiriro kubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Ikigo cy’Ababiligi Gishinzwe iterambere (Enabel)/LODA.

    Agakiriro ka Musanze kazatangira gukorerwamo muri Nzeri

  • Dr Dre yategetswe kujya yishyura akayabo uwahoze ari umugore we – #rwanda #RwOT

    Iri tegeko rizagumaho kugeza igihe aba bombi bashobora kongera kubana, cyangwa umwe muri bo agapfa cyangwa hakagira urundi rukiko rufata undi mwanzuro.

    Tariki 29 Kamena 2020 nibwo Nicole Young yatse gatanya aho yari amaranye imyaka 24 na Dr Dre, kuko barushinze ku wa 25 Gicurasi 1996.

    Icyo gihe Nicole Young yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip Hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo, amushinja kuba yaramuhohoteye.

    Yanandikiye urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.

    Dr Dre w’imyaka 56 afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 820$, akaba yarahakanye ibyo yashinjwe n’uwahoze ari umugore we, akavuga ko ibyo kumuha amafaranga atabyemera kuko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku masezerano bagiranye mbere yo kubana.

    Dr Dre yategetswe kujya yishyura Nicole Young wahoze ari umugore we miliyoni 3.5$ ku mwaka

  • Muhima : Inzu y’ubucuruzi irakongotse ihiramo umurundo w’amafaranga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyarugenge : Inzu yo guturamo yari ifite igice cy’ubucuruzi, iherereye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongo y’umuriro irashya irakongoka, ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uhasiga ubuzima, ariko ntacyo beneyo baramuye.

    Iyi nzu iherereye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku gasusuruko ko kuri uyu wa Gatanu ahagana saa yine.

    Bikaba bikekwa ko iriya nkongi yaturutse ku mbabura y’umuturage wari uyifatishije ngo ategure amafungo ya ku manywa.

    Musengimana Viater, yari afite depo y’amakara muri iyi nzu, ikaba ari na yo yabaye intandaro y’inkongi y’umuriro, yasobanuye uko byagenze kugira ngo inzu ishye.

    Ati 'Nari nsanzwe nteka ibyo kurya, nafatishije imbabura uko bisanzwe ngo nteke, sinzi uko byaje kugenda iteza umuriro, ntabwo najyaga nyegereza amakara. Ni impanuka nk’izindi nta ruhare nabigizemo.'

    Yavuze ko mu nzu hahiriyemo amafaranga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (Frw 350, 000) yari kujyana kuranguza amakara.

    Musengimana ati 'Urabona depo yose yahiye ntacyo ndamuyemo.'

    Sinibagiwe Elie, akaba nyirinzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, ari naho atuye we n’umuryango we, yavuze ko atapfa kubara agaciro k’ibyo ahombye.

    Ati 'Dore uko mpagaze uku ni cyo ndamuyemo, buri kimwe cyose cyahiriyemo.'

    Yakomeje agira ati 'Uriya ucuruza amakara ngo yari agiye guteka ibyo kurya afatisha imbabura iteza umuriro, rero byafashwe bihita bifatisha amaponje umugore wange yakoragamo imisego kuko yakoraga ibya Made in Rwanda.'

    Ati 'Hahiriyemo buri kimwe, intebe, ibitanda, imyenda, amafaranga nari mbitsemo, wumve ko nta na kimwe ndamuyemo. Ubu ibyo madamu yakoraga bibigendeyemo, nta bwishingizi nari mfite, ubuyobozi wenda buramfasha.'

    Ati 'Uko mubibonye ntacyo baramuyemo uretse ibintu bidapfa gufatwa n’umuriro vuba, tugiye kuganira na bo twumve niba babona ubushobozi, niba ntabwo, gutabarana ni umuco nyarwanda, tugiye gushaka uko twabashakira icumbi ryihuse, ibyo kurya n’ibiryamirwa, imashini zahiye zo bizarebwa nyuma y’uko Covid-19 igenje make tuvuye muri Guma mu rugo, niba Leta yabunganira ibunganire.'

    Iyi nzu yahiye ikaba yari ifite imiryango icururizwamo amakara, ndetse n’indi yakorerwagamo ubudozi bw’ibikapu, imisego, ibizwi nka Made in Rwanda.

    Ku bwa mahirwe ntawaguye muri iyi mpanuka cyangwa ngo akomerekeremo, igice cyo guturwamo cyari gituwemo n’umuryango wari ugizwe n’abantu 11.

    Photos : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhima-Inzu-y-ubucuruzi-irakongotse-ihiramo-umurundo-w-amafaranga-AMAFOTO

  • APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika y'Uburasirazuba n'iyo Hagati (CECAFA) yemeje ko irushanwa rya CECAFA Kagame 2021 rizaba guhera ku italiki ya 1 kugeza ku ya 15 Kanama i Dar es Salaam muri Tanzaniya rikazitabirwa n'amakipe 10 arimo APR FC yo mu Rwanda.

    Nk'uko byatangajwe n'abategura iri rushanwa ryitiriwe umukuru w'igihugu cy'u Rwanda , Paul Kagame, iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzaniya, iki gihugu kazaba gihagarariwe n'amakipe abiri ariyo Young SC na AZAM FC.

    Umuyobozi mukuru wa CECAFA, Auka Gecheo yavuze ko iri rushanwa rizafasha amakipe yo muri aka gace kwitegura amarushanwa Nyafurika ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

    Auka aganira n'urubuga rwa CECAFA, yagize ati 'Iri rushanwa rizafasha amakipe yacu yo mu karere kwitegura amarushanwa ya CAF azatangira muri Nzeri'.

    Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gutangaza ko kugirango iri rushanwa rikomere kuri iyi ncuro batumiye ikipe yo muri Malawi ya Big Bullets FC.

    Ku rundi ruhande ikipe ya Simba SC yageze muri kimwe cya kane cy'imikino ya CAF Champions League umwaka ushize w'imikino yo ntabwo izitabira iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzaniya.

    KCCA FC yo mu gihugu cya Uganda niyo iheruka kwegukana igikombe cya 2019 kuko yatsinze ikipe ya Azam FC nayo izitabira iki gikombe kitabaye umwaka wa 2020 bitewe n'uko icyorezo cya Koronavirusi cyari gikomeje gukaza umurego.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu z'u Rwanda ya APR FC igiye kwitabira iri rushanwa iheruka kwegukana mu mwaka wa 2010 ndetse ikaba yaratwaye iki gikombe incuro eshatu (2004, 2007, 2010), ubwo iyi kipe iheruka gukina CECAFA Kagame Cup muri 2019 yagarukiye muri ¼ isezerewe na AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Biteganyijwe ko tombola y'uko amakipe azahura muri iri rushanwa rizabera mu mujyi wa i Dar es Salaam izaba ku italiki ya 27 Nyakanga 2021.

    CECAFA Kagame Cup ni irushanwa rihuza amakipe 12 yo mu bihugu by'Afurika y'Uburasirazuba ndetse n'iyo hagati, ni irushanwa ryitiriwe Perezida Kagame kuko guhera muri 2002 atanga inkunga y'ibihumbi 60 by'amadorali y'Amerika agabanywa amakipe atatu ya mbere.

    Urutonde rw'amakipe yemeye ko azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2021 ni Young SC, Azam FC (Tanzaniya), Altabara FC (Sudani y'Epfo), Le Messager Ngozi FC (Burundi), APR (Rwanda), Express FC, KCCA FC (Uganda), Tusker FC (Kenya) ), KMKM SC (Zanzibar) na Big Bullets FC (Malawi).

    The post APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-iri-mu-makipe-10-yemeje-kuzakina-cecafa-kagame-cup-2021-izaba-muri-kanama-muri-tanzaniya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-iri-mu-makipe-10-yemeje-kuzakina-cecafa-kagame-cup-2021-izaba-muri-kanama-muri-tanzaniya

  • Ingabo z’u Rwanda zirakataje mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko imirwano yatangiriye mu gace kitwa Palma mu majyaruguru ya Mozambique hafi y’umupaka wa Tanzania.

    Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bimaze icyumweru, zikaba zigeze mu gace kabarizwamo abarwanyi b’umutwe ugendera ku mahame ya kisilamu benshi bakeka ko ari Al-shabab yahagabye amashami.

    Ingabo z’u Rwanda zageze mu Ntara ya Cabo Delgado kuva tariki 15 Nyakanga 2021, na ho tariki ya 20 Nyakanga 2021, zatangiye ibikorwa byo kurasa inyeshyamba ahitwa i Afungi mu gace ka Palma, ahari uruganda rutunganya gazi rusanzwe rwarahagaze kubera umutekano muke watewe n’izo nyeshyamba.

    Lt Col Rwivanga yatangaje ko inyeshyamba zimaze gusubira inyuma zerekeza mu majyaruguru ya Mozambique zisanga umupaka wa Tanzania, icyakora yirinze gutangaza imibare y’abamaze kuyigwamo.

    Ibinyamakuru byandikirwa muri Mozambique bivuga ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye imirwano mu gace gato kazwi nka Quionga.

    Imirwano yatangiye aho Palma nyuma y’uko Ingabo za Mozambique zibanje kwimura abaturage batuye i Fungi bajyanwa i Quitunda, ahafatwa nk’ inkambi y’abantu bakuwe mu byabo n’imirwano hafi ya Palma.

    Kuva ku ya 12 na 13 Nyakanga 2021, inyeshyamba zateye ahitwa Ncumbi, agace kari ku birometero 13 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Palma, ku muhanda ugana Mocimboa da Praia, bituma ingabo za Leta zitangira kumenyesha abasivili batuye mu duce turi hafi y’umujyi wa Palma, Ncumbi, Makongo, Olumbe na Monjane, ko bagomba kugeza ku ya 19 Nyakanga bamaze kwimukira i Quitunda.

    Ingabo za Leta zabwiye abasivili ko bagomba gutegereza ibyavuye mu gitero cyagabwe n’Ingabo za Leta n’ u Rwanda muri ako karere, kugira ngo bashobore gusubira mu ngo zabo.

    Babujijwe kandi kugenda mu bwato mu mazi y’inyanja bagana mu majyepfo ya Pemba bakomeza ibikorwa byo guhunga, hamwe n’inzira zo ku butaka mu burengerazuba bwa Nangade.

    Ubwo Ingabo z
    Ubwo Ingabo z’u Rwanda zari zerekeje muri Mozambique

    Ibinyamakuru byo muri Mozambique bivuga kandi ko Ingabo z’u Rwanda zifite ibirindiro i Nangade, kandi abantu bimuwe bahageze, batangaje ko ingabo za Mozambique zishe abantu 15 bakekwaho kuba inyeshyamba zafashwe zishaka kwambuka uruzi rwa Rovuma muri Tanzaniya.

    U Rwanda rwohereje abasirikare 700 n’abapolisi 300 mu bikorwa byo kugarura umutekano mu majyaruguru ya Mozambique, ahari haribasiwe n’abarwayi b’umutwe ugendera ku mahame ya kiyisilamu mu Ntara ya Cabo Delgado.


  • Barasaba sosiyete Sivile kubafasha kugira ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Abagore n'abakobwa baravuga ko kutagira ubumenyi no kubura ibikoresho, bituma batagira ubushobozi bwo kubona uko bakoresha ikoranabuhanga. Basaba sosiyete sivile kubafasha kubona ibikoresho no kubaha ubumenyi  buzatuma babasha kurikoresha neza mu mujyi kugera mu cyaro. Bavuga kandi ko indimi mvamahanga zikiri imbogamizi.

    Mu bukangurambaga bwatangijwe n'Umuryango Nyarwanda Save Generations, ugamije guharanira iterambere ry'umwana, urubyiruko n'umugore, urimo gukora ubukangurambaga n'ubuvugizi mu kugabanya icyuho cy'abagore mu gukoresha ikoranabuhanga no kuvanaho imbogamizi zituma batarikoresha uko bikwiye.

    Umulisa Theodethe, umucuruzi mu karere ka Muhanga avuga ko mu bamugurira bose usanga batazi ibijyanye no kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga, ko ndetse hari n'abo usanga ajya ku kwishyura akakubwira ngo binkorere wiyishyure.

    Yagize ati' Abagore bafite ibibazo byinshi bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga kuko usanga batarabimenya neza. Wenda abo mu mujyi usanga babikora ariko abo mu bice by'icyaro ntibafite ibikoresho nka telefoni zakoresha murandasi kuko niyo ntiragerayo ndetse niyo baje usanga bisunga abafite amafaranga kuri telefoni akabishyurira cyangwa akagusaba kubikora ukiyishyura ukoresheje telefoni ye. Ariko na none indimi zikoreshwa mu ikonabuhanga ziracyatubuza kuko bamwe muri twebwe nta mashuri ahambaye dufite'.

    Nsanga Syvlie, umugore usanzwe akora mu bijyanye n'ikoranabuhanga yagize ati' Kugirango tubashe kugira umubare w'abagore bashobora gukoresha ikoranabuhanga hakenewe ubufatanye bw'inzego z'abikorera ndetse n'imiryango yose iri muri sosiyete sivile kugirango bahabwe ubumenyi n'ibikoresho. Kutarikoresha kwabo nuko batanafite ubumenyi kandi bafite byinshi bakora, ariko nibamenya gukoresha ikoranabuhanga bazabona ababagurira babashe kwiteza imbere'.

    Akomeza avuga ko indi mbogamizi ikomeye cyane ituma abagore basigara inyuma cyane mu gukoresha ikoranabuhanga harimo indimi kuko abenshi usanga amashuri bafite atabemerera kurikoresha bisanzuye kuko ritugeraho rivuye mu bihugu by'amahanga ndetse n' indimi rikozwemo zigatuma batabasha kurikoresha neza.

    Umuyobozi w'umuryango Nyarwanda Save Generations Organization, Sandrine Umukunzi avuga ko muri gahunda bafite mu muryango wabo bagamije kuzamura imyumvire y'abagore bakoresha ikoranabuhanga no guharanira ko ribageza ku iterambere rirambye.

    Avuga ko buri munyarwanda wese akwiye kubigira ibye haba mu bikorera, sosiyete sivile ndetse na Leta, gahunda zose bakora zijyanye n'ikoranabuhanga zigashingira ku kugabanya icyuho cy'abagore bakoresha ikoranabuhanga kuko usanga hari benshi bataramenya aho ikoranabuhanga rikwiye kubageza biteza imbere, ko ndetse n'umwe wasigaye inyuma mu cyaro akwiye gufashwa akigishwa, agahabwa n'ibikorehso byo kwifashisha kugirango arigereho.

    Yongeyeho ko kuba hari serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nabyo biri mu byafasha kugirango icyuho kikigaragara kigabanywe. Avuga kandi ko hatangiye gufatwa ingamba kuko ngo nutaramenya ibijyanye na murandasi cgangwa Internet akoresha telefoni bityo ko rero nta kabuza ibyifuzwa bizagerwaho kuko ngo ikoranabuhanga nirikoreshwa neza n'iterambere rizihuta.

    Kugeza ubu Leta imaze kugeza umuyoboro mugari wa Murandasi y'umugozi (internet) hafi 90% by'igihugu hagamijwe kwegereza abaturage ikoranabuhanga ndetse n'inzego za Leta zose zirayikoresha hagamijwe gutanga serivisi nziza ku baturage .

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/barasaba-sosiyete-sivile-kubafasha-kugira-ubumenyi-bwo-gukoresha-ikoranabuhanga/

  • Leta irimo kwibaruzaho inzu z’ibigo byayo zose, zimwe zirahinduka amashuri y’imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibigo bya Leta byambuwe ububasha bwo kwiyitirira inyubako zayo
    Ibigo bya Leta byambuwe ububasha bwo kwiyitirira inyubako zayo

    Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (Vocational Training, TVET na IPRC) ni yo agomba guhabwa inyinshi mu nyubako za Leta zirimo gupfushwa ubusa zitagira uzikoreramo.

    Dr Ngirente yavuze ko igikorwa cyo kubarura nikirangira mu minsi mike (atavuze igihe), inyubako za Kaminuza y’u Rwanda(UR) i Huye zahoze ari Ishami ryigisha imyuga (Genie Civile), zizahabwa Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro IPRC Huye.

    Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

    Avuga ko hari raporo igaragaza ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro afite inyubako n’ibikoresho bishaje, harimo IPRC Huye, ndetse amwe akaba ari mato ku buryo ngo adashobora kwakira umubare munini w’abo Leta yifuza ko biga imyuga n’ubumenyingiro.

    Dr Ngirente yakomeje avuga ko indi mpamvu yo kwambura ibigo ububasha bwo kwiyitirira inyubako n’ibikoresho, ari ukugira ngo Leta izigame amafaranga yari kuzatanga mu kubaka inyubako nshya.

    Ati “Ubu dufata inyubako yose nk’inzu ya Leta, ubu nta kuvuga ngo iyi nzu ni iya MININFRA, iya MINEDUC, iya MINECOFIN,…,turimo kubarura inyubako zose za Leta uko zingana mu Gihugu zikajya mu izina rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo, noneho ikigo cya Leta gikeneye inzu kikayihabwa nk’uyikoresha gusa!”

    Avuga ko inzu nyinshi za Kaminuza y’u Rwanda, iz’imishinga yarangiye ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’izindi zose zidafite icyo zikoreshwa ubu, zigiye guhinduka amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro(TVETs cyangwa IPRC).

    Minisitiri w’Intebe avuga ko aho bidashoboka ko inzu za Leta zigishirizwamo imyuga n’ubumenyingiro, zizakoreshwa ibindi aho kugira ngo zigume aho zipfa ubusa.

    Kugeza ubu amashuri yisumbuye yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda aragera kuri 365, ari ku rwego rwa kaminuza akaba ari 14, ariko Leta ikaba yifuza ko buri murenge muri 416 igize Igihugu, waba urimo nibura ishuri rimwe ryigisha imyuga n’ubumenyingiro bitarenze umwaka wa 2024.


  • Miss Naomie ari mu bizamini bya Leta bisoza ayisumbuye #rwanda #RwOT

    Uyu Miss wigeze kugarukwaho cyane ubwo hasohokaga amanota y’abari barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019, kubera amanota adashimishije yari yagize.

    Icyo gihe Miss Naomie wari urangije muri MEG (Maths Economics and Geography) yari yagize amanota 13 kuri 73 dore ko n’amasomo menshi yari yagize ikiciro cya nyuma nko muri Mathematics yari afitemo F muri Economics agiramo F.

    Ubu amakuru yizewe aremeza ko Miss Naomie yagiye gusubiramo ibizamini ibizwi nka Candidat Libre akaba ari gukorera kuri site y’Urwunge rw’Amashuri rwa Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Umwe mu bari gukorana n’uyu munyarwandakazi wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yavuze ko yabanje kumubona ariko ntamenye ko ari we nyuma akaza kumenya ko ari we.

    Ikinyamakuru Inyarwanda.com gitangaza ko umwe mu nshuti za Miss Naomie yemeje ariya makuru ko uyu mukobwa ari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nk’umunyeshuri usubiramo ibizamini (Candidat Libre).

    Ubwo ibyavuye mu bizamini by’abarangije ayisumbuye bya 2019 byasohokaga bikagaragaza ariya manota macye ya Miss Naomi, bamwe mu bakunze gutanga ibitekerezo mu Rwanda banenze abategura Miss Rwanda.

    Bavugaga ko uriya mukobwa yahawe ikamba mu gihe ibyavuye mu bizamini byari bitasohoka nyamara bimwe mu bigenderwaho mu guhatanira ikamba ari ukuba umuntu yararangije ayisumbuye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Naomie-ari-mu-bizamini-bya-Leta-bisoza-ayisumbuye

  • Yatunguye imbaga nyamwinshi Miss Naomie kubera kugira amanota macye ari gukora Candidat Libre #rwanda #RwOT

    Miss w'u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie wigeze kunengwa kugira amanota macye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, ari gukora ibizamini bya Leta nk'ubisubiramo ibizwi nka Candidat Libre.

    Uyu Miss wigeze kugarukwaho cyane ubwo hasohokaga amanota y'abari barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019, kubera amanota adashimishije yari yagize.

    Icyo gihe Miss Naomie wari urangije muri MEG (Maths Economics and Geography) yari yagize amanota 13 kuri 73 dore ko n'amasomo menshi yari yagize ikiciro cya nyuma nko muri Mathematics yari afitemo F muri Economics agiramo F.

    Ubu amakuru yizewe aremeza ko Miss Naomie yagiye gusubiramo ibizamini ibizwi nka Candidat Libre akaba ari gukorera kuri site y'Urwunge rw'Amashuri rwa Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Umwe mu bari gukorana n'uyu munyarwandakazi wambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, yavuze ko yabanje kumubona ariko ntamenye ko ari we nyuma akaza kumenya ko ari we.

    Ikinyamakuru Inyarwanda.com gitangaza ko umwe mu nshuti za Miss Naomie yemeje ariya makuru ko uyu mukobwa ari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nk'umunyeshuri usubiramo ibizamini (Candidat Libre).

    Ubwo ibyavuye mu bizamini by'abarangije ayisumbuye bya 2019 byasohokaga bikagaragaza ariya manota macye ya Miss Naomi, bamwe mu bakunze gutanga ibitekerezo mu Rwanda banenze abategura Miss Rwanda.

    Bavugaga ko uriya mukobwa yahawe ikamba mu gihe ibyavuye mu bizamini byari bitasohoka nyamara bimwe mu bigenderwaho mu guhatanira ikamba ari ukuba umuntu yararangije ayisumbuye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/23/yatunguye-imbaga-nyamwinshi-miss-naomie-kubera-kugira-amanota-macye-ari-gukora-candidat-libre/

  • RBC yongeye gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo mu nzego z’ubuzima, byari byarateguwe ko hazabaho gukingira ahagana ku musozo wa gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ y’iminsi 10.

    Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC yagize ati “ Iki ni ikindi gikorwa cyo gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange, intego ni ugupima nibura 15% by’abantu bakuru, ariko twibanda cyane ku bakora mu nzego zitanga serivisi zituma ibyago byo kwandura biri hejuru ya 5 %”.

    Uburyo bwo guhitamo ingo zikorerwamo ibyo bikorwa byo gupima Covid-19, kuri iyi nshuro butandukanye n’ubwakoreshejwe mu bikorwa bya gupima icyo cyorezo mu buryo bwa rusange byakozwe ku matariki 17 na 18 Nyakanga 2021.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt. Col Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko bashaka kumenya abantu baba baranduye Covid-19 mu gihe cya Guma mu Rugo, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere, aho imibare yerekanye abanduye iyo virusi mbere y’uko hashyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo.

    Dr. Mpunga yongeyeho ati “Turashaka kumenya uko imibare ihagaze mu bice byari byagaragayemo abanduye benshi cyane mu ipima rya Covid-19 ryabanje”.

    Ubwo Dr Nsanzimana yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko imibare yavuye mu bikorwa byo gupima Covid-19 muri rusange byabaye ubushize muri Kigali, yagaragaje ko abantu basaga 40.000 banduye Covid-19”.

    Yongeyeho ko bataramenya neza impamvu zatumye haboneka umubare munini w’abanduye mu Tugari twa Gasagara na Gacaca mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Ibyo bije nyuma yo gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange mu tundi turere umunani natwo turi muri Guma mu Rugo.

    Dr Nsanzimana yagize ati “Twapimye 5% by’abaturage muri Kagari no mu turere two hirya no hino mu gihugu turi muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n’abantu 100 bo mu turere tutari muri Guma mu Rugo”.