Category: Uncategorized

  • Icyo Haruna Niyonzima yasabye Kwizera Olivier, Miss Mutesi Jolly mu bantu bamwinginze #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo inkuru yatunguye benshi ko umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier ku myaka 27 yasezeye burundu umupira w’amaguru, ni icyemezo kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly bamusabye kwisubiraho kuko agifite byinshi byo gukora.

    Uyu munyezamu abantu benshi bemeranywa ku mpano ye, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gusezera kuko hari ibindi abona agiye gukora bitandukanye na ruhago kuko yabonaga birimo kumugora, ndetse agahamya ko amaze igihe abitekerezaho.

    Ku isonga, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yifashishije ifoto ye yatunganyijwe neza na hashtag ya #PleaseGaruka, yasabye uyu munyezamu kwisubiraho kuko agifite byinshi byo gukora.

    Ati “murumuna wanjye, ndakwinginze, ndakwinginze, ndakwinginze uracyafite byinshi byo gukora, ngwino dukine umupira, ibibazo byose bizashira, komera muntu wanjye.”

    Uretse kapiteni w’ikipe y’igihugu, hari n’abandi bakinnyi bagenzi be nka Iradukunda Jean Bertrand, abinyujije kuri Instagram Stories na we yamusabye kwisubiraho.

    Ati “Kwizera nta kuva ku bintu muvandi, gahunda ni yandi, ibi twabinyuranyemo, tubabarire ku bw’igihugu.”

    Uretse aba, n’abandi bakinnyi nka Rugwiro Herve, Usengimana Faustin mu butumwa banyujije kuri Instagram Stories zabo, bifashishije hashtag ya #PleaseGaruka mu rwego rwo kugira ngo agaruke.

    Usengimana Faustin yagize ati “muvandi uracyafite byinshi byo gukora muri ruhaga nyarwanda n’inyuma yayo #PleaseGaruka.”

    Umunyezamu mugenzi we, Kimenyi Yves yagize ati “nanjye ubwanjye hari byinshi nashakaga kukwigiraho, ndagusanye garuka muvandi.”

    Si mu bakinnyi gusa kuko no mu ruganda rw’imyidagaduro bashenguwe n’iri sezera rya Kwizera Olivier.

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yavuze ko mu gihe gito yari amaze akurikirana umupira, uyu munyezamu ari we yakundaga ko bibabaje kuba asezeye, amusaba kugaruka.

    Ati 'mu gihe gito nari ntagiye kuryoherwa n’umupira, yari umwe mu banyezamu nakundaga. Uburyo mbabajwe n’uko ahagaritse gukina, ubu ndemeza ko umupira w’amaguru ari ikiyobyabwenge mu bindi. Nkwifurije amahirwe mu bindi ugiye kugerageza ariko #Garuka.'

    Umuhanzi Rafiki na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati 'turi sosiyete imeze ite? Tubabarire ntuhe ababaya icyo bifuza muvandi.'

    Si aba gusa kuko n’abandi bahanzi nka Mani Martin, Young Grace, umyunyamakuru Lucky Nzeyimana, bagiye baragaza ko atari cyo gihe cyo gusezera.

    Umuhanzi Mani Martin

    Ubutumwa bwa Iradukunda Jean Bertrand

    Rugwiro Herve

    Kimenyi Yves

    Ubutumwa bwa Usengimana Faustin

    Ku munsi w’ejo Olivier yasezeye umupira w’amaguru

    Haruna yabimburiye bagenzi be mugusaba Olivier kwisubiraho

    Miss Mutesi Jolly yamusabye kwisubiraho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-haruna-niyonzima-yasabye-kwizera-olivier-miss-mutesi-jolly-mu-bantu-bamwinginze

  • Akamaro ko kunywa ikawa irimo ubuki #rwanda #RwOT

    Ikawa ni icyo kunywa cyiza, dore ko ikungahaye ku ntungamubiri, ibisukura umubiri n’ibindi binyuranye bifitiye umubiri akamaro.Ubuki ku rundi ruhande na bwo ni bwiza dore ko busimbura isukari yo mu ruganda, kandi bwo bufitiye akamaro umubiri kurenza isukari.Uruvange rwa byombi rero nta kabuza rufitiye umubiri akamaro, nkuko muri iyi nkuru tugiye kubibona.

    Aha tubanze twibutse ko ushyiramo ubuki, ikawa itari kubira kuko hari intungamubiri zakangirika ahubwo ubushyiramo ifite ubushyuhe budakabije, yayindi uba ugiye kunywa nyine.

    1. Gukangura ubwonko

    Uko dukura, ubwonko bwacu bwibutsa bugenda bucika intege kugeza ubwo tugenda twibagirwa bya hato na hato ndetse bamwe bakanagira uburwayi bwo kwibagirwa burundu (Alzheimer’s disease). Agatasi k’ikawa irimo ubuki buri gitondo, ni umuti mwiza uzakurinda ibyo byose. Ubushakashatsi bwerekana ko bigabanya ku gipimo cya 65% ibyago byo kwibagirwa ndetse na 60% kuba warwara isusumira

    2. Kongera ingufu mbere ya siporo

    Mbere yo gukora siporo, ubanje kunywa ikawa irimo ubuki waba ubishoboye. Ibi bituma igipimo cya Adrenaline mu maraso kizamuka. Ibi bituma ibinure biri mu maraso bishwanyagurika maze hagakorwa ibizamura ingufu mu mubiri.

    3. Ni nziza ku mwijima

    Ikawa irimo ubuki ni nziza ku mwijima kuko iwurinda kanseri, hepatite idatewe na virusi, kandi ku banywa inzoga birinda umwijima wabo kuba wakwangizwa na zo. Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa ikawa udutasi byibuze 2 buri munsi bigabanya 80% kuba warwara indwara z’umwijima.

    4. Gusukura impyiko

    Iki kinyobwa gituma unyara kenshi ibi bikaba byiza mu gusukura impyiko. Ni ikinyobwa cyiza ku bafite ubwandu bw’umuyoboro w’inkari kuko bibafasha gusohora bagiteri n’ubundi burozi mu mubiri binyuze mu nkari banyara

    5. Byagufaha kugabanya ibiro

    Ufashe ikawa n’ubuki hasigaye iminota 30 ngo utangire siporo bituma imikorere y’umubiri yiyongeraho 50% bityo ugatwika ibinure byinshi kurenza utayifashe. Gusa aha biba byiza ku bakora siporo ya mu gitondo.

    6. Gufasha imikorere y’umutima

    Kunywa ikawa irimo ubuki bituma umutima ukora neza, bituma amaraso atembera neza, ibi rero bigatuma utarwara indwara z’umutima na stroke.

    7. Ni isoko y’intungamubiri

    Iki kinyobwa kiba gikusanyirije hamwe intungamubiri na za vitamini byose bikomoka ku buki n’ikawa. Muri byo twavugamo vitamini B1, B2, B3, B5, B6, C ndetse n’imyunyungugu ka Calcium, Ubutare, Magnesium, Phosphore, Potassium, Soufre, Manganese.

    8. Kugabanya ibyago byo kurwara diyabete

    Iki kinyobwa kizamura igipimo cya insulin mu maraso. Ibi rero bituma isukari mu mubiri itarenga igipimo bityo bikagabanya ibyago byo kurwara diyabete.

    9. Kugabanya ibyago bya kanseri

    Uretse kuba birinda kanseri y’umwijima, kunywa ikawa irimo ubuki kandi binarinda kanseri zindi zinyuranye bitewe n’uko iki kinyobwa kirimo ibisukura umubiri binasohora imyanda. Twavuga nka kanseri y’umwijima, iy’amara, kanseri y’amabere.

    10. Kurwanya stress, kwigunga, kwiheba, agahinda gakabije

    Iki kinyobwa cyibitseho ibanga ryo gufasha abagize intekerezo zibatera agahinda, kuba ufite stress cyangwa wumva wihebye. Gifasha ubwonko kongera kwisana ndetse iyo ubashije gusinzira nyuma yo kukinywa ukanguka wumva muri wowe wabaye umuntu mushya.

    Igihe wumva wiyanze, wumva ntacyo umaze ku isi, igihe ubona byose bigusiga, jya unywa iki kinyobwa kizajya kigarura intege mu bugingo. Ubushakashatsi bugaragaza ko na bamwe baba bumva batagikeneye kuba ku isi, bashaka kwiyahura, kunywa iki kinyobwa birabafasha bakongera gukunda ubuzima.

    source:https://ubujyanamahealth.blogspot.com/2020/04/ikawa-irimo-ubuki.html

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Akamaro-ko-kunywa-ikawa-irimo-ubuki.html

  • Ryari ijoro ribi cyane kuri Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

    Ntabwo byagendekeye neza myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, ubwo mu ijoro ryakeye yitsinze igitego mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya UEA Europa Conference League bari bakiriyemo Santa Clara yo muri Portugal.

    Nyuma yo gusezerera Llapi FC yo muri Kosovo mu ijonjora rya mbere ry’iri rushanwa, FC Shkupi yagombaga guhura na Santa Clara yo muri Portugal mu kindi cyiciro.

    Umukino ubanza waraye ubaye ubera muri Macedonia, ntabwo byaje kubahira kuko batsindiwe mu rugo ibitego 3-0.

    Rwatubyaye Abdul yari yabanje mu mutima w’ubwugarizi bw’iyi kipe ndetse akina iminota 90 yose, ntabwo yaje guhirwa n’uyu mukino kuko yaje kwitsinda igitego ku kunota wa 30, kikaba cyari n’igitego cya mbere cy’iyi kipe ya Santa Clara.

    Iyi kipe ntiyaboroheye yakomeje gusatira cyane ndetse Carlos abonera iyi kipe igitego cya 2 ku munota wa 49, ni mu gihe Costinha yatsinze icya 3 ku munota wa 90+3, FC Shkupi ntiyabashije kwishyuramo na kimwe.

    Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Nyakanga ubere muri Portugal, Rwatubyaye n’ikipe ye barasabwa gutsinda iyi kipe ku kinyuranyo cy’ibitego 4 kugira ngo bakomeze mu kindi cyiciro.

    Rwatubyaye Abdul ntabwo byamugendekeye neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ryari-ijoro-ribi-cyane-kuri-rwatubyaye-abdul

  • Amakipe 10 arimo APR FC yemeje ko azitabira CECAFA Kagame Cup #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 01 kugera 15/08/2021 mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania hateganyijwe irushanwa rya CECAFA rihuza amakipe rizwi nka CECAFA Kagame Cup, aho kugeza ubu amakipe 10 ari yo amaze kwemerakuryitabira.

    Auka Gecheo, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CECAFA yavuze ko tombola y’uko amakipe azahura izakorwa tariki 27, ndetse iyi CECAFA ikazaba ari n’umwanya wo gufasha amakipe kwitegura amarushanwa ya CAF arimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

    KCCA FC yegukanye CECAFA Kagame Cup iheruka kubera mu Rwanda
    KCCA FC yegukanye CECAFA Kagame Cup iheruka kubera mu Rwanda

    Amwe mu makipe azitabira iyi CECAFA Kagame Cup harimo KCCA yegukanye irushanwa riheruka, hakazazamo ikipe ya Big Bullets yo muri Malawei izaza nk’umutumirwa, u Rwanda rukazahagararirwa na APR FC yegukanye shampiyona iheruka.

    APR FC muri CECAFA iheruka yari yasezerewe na AS Maniema kuri Penaliti
    APR FC muri CECAFA iheruka yari yasezerewe na AS Maniema kuri Penaliti

    Amakipe amaze kwemera kwitabira CECAFA Kagame Cup 2021: Young Africans SC, Azam FC (Tanzania), Altabara FC (South Sudan), Le Messager Ngozi FC (Burundi), APR (Rwanda), Express FC, KCCA FC (Uganda), Tusker FC (Kenya), KMKM SC (Zanzibar), Big Bullets FC (Malawi).


  • Umubare w’abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda wageze muri 700 #rwanda #RwOT

    Aba bantu 11 bishwe na COVID-19 kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga barimo abagore batanu n’abagabo batandatu.

    Abagore barimo ab’imyaka 79, 72, 52 bo mu Mujyi wa Kigali, uw’imyaka 65 w’i Karongi n’undi w’imyaka 24 wo mu Karere ka Huye mu gihe aba barimo uw’imyaka 77 wo mu Ruhango, uwa 67 wo ku Kamonyi, uw’imyaka 63 wo muri Karongi ndetse n’ab’imyaka 61, 58 na 30 bo mu Mujyi wa Kigali.

    Kuri uyu wa Kane kandi mu Rwanda hose habonetse abantu 1 309 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 bituma umubare w’abamaze gusangwamo iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda ugera ku 61 375.

    Kugeza ubu abantu 43 924 bamaze gukira iki cyorezo barimo 869 bagikize kuri uyu wa Kane mu gihe abakirwaye ari 16 747 barimo 78 barembye cyane.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, hongera kubaho igikorwa cyo gupima COVID-19 mu buryo bwagutse mu Mujyi wa Kigali.

    Biteganyijwe ko iki gikorwa gisiga hapimwe nibura 15% by’abatuye mu Tugari 45 twagaragayemo ubwandu buri hejuru kurusha utundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Umubare-w-abamaze-kwicwa-na-COVID-19-mu-Rwanda-wageze-muri-700

  • Umugore wanjye yagiye mu kazi asambana n'umugabo bagahuriyemo arabimpisha nyamara ndabimenya| Akazi nkamukuremo cg mwihorere?| Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muraho,njye ndi umugabo narashatse,sasa naje gushakira umudamu wanjye akazi ariko aho mukazi amaez kugerayo yaje kuhabona inshuti y'undi mugabo bageraho baranasambana..nabanje kwanga kubyemera ariko naje gukora iperereza nyuze kubantu bamuhaye akazi nza kubimenya neza,nibwo namwicaje ngo ntibura ambwire impamvu,namubajije ntuje mubaza nimba hari ibyo ntakora neza aranga araceceka ahubwo akomeza kubihakana..nibwo narakaye muri njye mukubita urushi kuko gahunda zomurugo zari zarapfuye zose… icyo gihe nibwo yahise avuga ukuri kose ambwira nukuntu babikoze nuwo muntu ngo ariko byatewe nuko turi abakene ngo yabitewe nubukene kuko tubayeho muburyo bwogushakisha ubuzima,amaze kumbwiza ukuri kugeza niyi saha,ako kazi sinigeze nkamukuramo ariko ikibazo mfite mumutima wanjye niki….ese ko yamaze gusambana nabandi ubwo se koko ntazongera nkuko yabimbwiye ngo mubabarire ntazongera?ese nkomezanye nawe cyangwa mureke dutandukane?

    mungire inama pe

    Source : https://yegob.rw/umugore-wanjye-yagiye-mu-kazi-asambana-numugabo-bagahuriyemo-arabimpisha-nyamara-ndabimenya-akazi-nkamukuremo-cg-mwihorere-mungire-inama/

  • Covid-19 yahungabanyije imyigire ku bana bose, by’umwihariko abakobwa – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagamae avuga ko Covid-19 yahungabanyije imyigire
    Perezida Kagamae avuga ko Covid-19 yahungabanyije imyigire

    Ibyo Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga inama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), inama yavugaga ku myigishirize y’ikoranabuhanga, akaba yagaragaje ko hakiri icyuho giterwa n’ubusumbane bw’imibereho y’abatuye isi, kikagaragarira mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bana bose ariko by’umwihariko ku bakobwa.

    Perezida Kagame yahamagariye abatuye isi kongera imbaraga mu myigire y’umumwana w’umukobwa, kugira ngo icyorezo kidakomeza kugira uruhare mu kumusubiza inyuma.

    Ati “Dufite amahirwe yo kongera kwita ku myigire y’abana b’abakobwa, bityo badakomeza kurushaho gusigara inyuma”.

    Yatanze urugero rw’u Rwanda, aho rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kugira ngo urubyiruko rugire ubumenyi bwarufasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

    Aha Perezida Kagame yatanze urugero ku ishuri rya Coding Academy, ryigisha ikoranabuhanga ryakira abakobwa benshi.

    Ati “Urugero nk’ishuri rya Coding Academy ryakira 50% by’abakobwa, bityo rigasubiza ibibazo by’ubuke bwabo muri ba enjeniyeri, binyuze mu masomo y’ikoranabuhanga ku rwego rw’amashuri yisumbuye”.

    Yagaragaje ibigo by’ikitegererezo mu ikoranabuhanga nka Carnegie Mellon University-Africa, Kaminuza y’u Rwanda na African Institute of Mathematical Sciences, byahaye abakobwa amahirwe yo kubyigamo.

    Yagize ati “Tugomba kwizera ko iki kibazo cy’ubuzima kiri ku rwego rw’isi kidasiba ibyo twagezeho, ndetse n’izindi mbaraga hirya no hino ku isi zifite gahunda yo kubaka ikoranabuhanga rishingiye ku buringanire”.

    Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, Perezida Kagame yayitabiriye ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.


  • Umubyeyi w'umunyamakuru Bac-T yitabye Imana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021 nibwo Umunyamakuru Bac T yatangaje ko umubyeyi we yitabye Imana.

    Bac T ari mu bakunzwe ku rubuga rwa Youtube ruzwi nka Big Town Tv abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko yabuze papa we ndetse amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Abafite aho bahuriye n'imyidagaduro ni bamwe mu bifatanyije n'umunyamakuru Bact muri ibi bihe bikomeye byo kubura umubyeyi we barimo Umunyamakuru Ally Soudy wagize ati: 'ihangane cyane muvandimwe.' Naho umuhanzi Rafiki we wakoresheje ururimi rw'igiswahili ati: 'ihangane muvandimwe.' naho umujyanama w'umuhanzi Bruce Melodie we ati: 'ihangane cyane muvandimwe ku bw' igihombo ugize cyo kubura umubyeyi.'

    Source : https://yegob.rw/umubyeyi-wumunyamakuru-bac-t-yitabye-imana/

  • Miss Nishimwe Naomie ari mu banyeshuri barimo gukora ikizamini cya leta muri uyu mwaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 ni umwe mi banyeshuri barimo gukora ikizamini cya leta muri uyu mwaka wa 2021.

    Nkuko amakuru agera kuri YEGOB abivuga, Miss Naomie arimo gukora ikizamini cya letanu buryo bw'isubiramo nk'umukandida w'igenda ibizwi nka candidat libre. Ni nyuma yuko mu mwaka ushize, Miss Naomie yagize amanota 13 kuri 73 mu kizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2020.

    Miss Naomie arimo gukora ikizamini cya leta muri uyu mwaka wa 2021

    Source : https://yegob.rw/miss-nishimwe-naomie-ari-mu-banyeshuri-barimo-gukora-ikizamini-cya-leta-muri-uyu-mwaka/

  • RBC yemeje ko Pfizer na AstraZeneca zihashya cyane Covid-19 izwi nka Delta (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo ni amakuru atangajwe nyuma y’uko nk’urukingo rwa AstraZeneca rwigeze kugibwaho impaka nyinshi ko rwaba rutuma amaraso yipfundika bikaba byaviramo umuntu gupfa, ariko bikaza kugaragara ko urukingo rukora neza.

    Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ayo makuru y’ubushakashatsi ari meza kuko aha icyizere abari bakutse imitima kubera ubwandu bwa Covid ya Delta yihinduranya kubera ukuntu yandura vuba kandi igakwirakwira mu buryo bwihuse.

    Agira ati “Izo nkingo zose ni zo twahaye abantu, Pfizer iba ihagaze neza imbere ya Delta kuri 88%, AstraZeneca na yo ikora akazi kayo neza kugeza kuri 68% ku muntu wanduye Delta bigatuma itamuzahaza cyane cyangwa ngo ibe yamuhitana, ni amakuru meza ku bibazaga uko iby’iyi virusi yihinduranya bimeze”

    Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kuba u Rwanda rukomeza kugenda rubona inkingo ari amakuru meza abonetse ku buryo abasabwa kujya kwikingiza bajya babyitabira kuko bigaragara ko rufite akamaro kanini.

    Umuyobozi mukuru wa (RBC) avuga ko mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu ibihumbi 413, kandi uko inkingo zije ari na ko zigomba kujya zihita zihabwa abantu kuko zitagenewe kubikwa kandi ko hari icyizere cyo gukomeza kubona inkingo nyinshi.

    Avuga ko mu Rwanda hari icyizere cyo guhangana na Covid-19 kugeza icitse burundu ibyo bikaba bisaba ko abatarandura uburwayi bakomeza kwirinda, naho abarwaye bakaba bagomba gukomeza kwitwararika kugira ngo hatongera kugira abandura.

    Virusi ya Delta yihinduranya ikomeje kwigaragaza mu bihugu byinshi ku Isi byari byanakingiye abaturage babyo benshi nka Israel na Leta Zunze ubumwe za Amerika, hakaba hatangiye gusubizwaho zimwe mu ngamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, hanyuma urukingo rukaba ari igisubizo kirambye.

    Nko muri Israel hatanzwe itegeko ko umuntu utarikingiza yimwa uburenganzira bwo kujya ahabera imyidagaduro nko ku bibuga by’imipira, mu masoko magari, mu birori n’ahabera za Sinema kandi igihe uwanze kwikingiza arwaye Covid-19 azajya yirihira ikiguzi cyose cy’ibimutangwaho mu kumupima, kumuvura no kumuha ubundi bufasha bwose.