Category: Uncategorized

  • Indirimbo ‘My Vow’ Meddy yahimbiye umugore we yakunzwe igisohoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meddy n
    Meddy n’umugore we Mimi

    Ni indirimbo igaragaramo amashusho y’ubukwe bwe na Mimi, benshi bakunze kuko bashoboye kureba amashusho y’ubukwe bw’uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu Karere mu myaka 10 ishize.

    Umuhanzi Ngabo Medard, indirimbo ‘My Vow’ mbere yo kuyishyira hanze yabanje guteguza abakunzi be kuri YouTube, aho bari bayitegeje ari benshi.

    Ni indirimbo itari kure y’izindi uyu muhanzi aririmba, kuko irimo amagambo y’urukundo, ndetse irimo isezerano aha umukunzi we.

    Iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda atatu (4’3″) abayirebye bashima ko n’ubwo gushyingirwa bijyana no gutanga isezerano, Meddy abihamije agaragariza abakunzi be isezerano yahaye umufasha we.

    Hari aho agira ati “Nubona imvura nzakubera umutaka, nguhaye umutima wanjye, ni ryo sezerano ryanjye.”

    Ni indirimbo agaragaza ko umugore we yamuhawe n’Imana kandi amubona amukeneye kuko yamusengeye imyaka myinshi.

    Ati “Imana yamboneye umugore, umugore wanjye, uw’ingenzi kuri njye unkunda uko ndi kandi ukankunda birenze uko nikunda, ndagira ngo ubimenye”.

    Uretse kuba irimo amagambo anyuze umutima, amagambo yayo atanga icyizere mu rukundo kuko yafasha n’abo birimo kwanga, bakongera bakabona umugisha wo gukundana no kwizerana. Hari nk’aho agira ati “Unyizera kurusha uko niyizera, ndashaka kuguha urukundo”.

    Meddy mu bahanzi nyarwanda azwiho kuririmba indirimbo zizamura imbamutima mu rukundo. Abatanze ibitekerezo ku ndirimbo ‘My Vow’, habonekamo abakomoka mu bindi bihungu nka Sénégal, Kenya n’ibindi, bakaba bashima ko ikomeje kububaka mu rukundo no gukora ubukwe.

    Indirimbo ‘My Vow’ ije kongera umubare w’abareba indirimbo za Meddy kuko urubuga rwa YouTube rugaragaza ko ibihangano bye bimaze kurebwa inshuro zirenze miliyoni 100, harimo indirimbo “slowly” yarebwe inshuro zirenze miliyoni 50.

    Reba indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy

  • Guverinoma yavugutiye umuti ikibazo cy’amafaranga y’umurengera yishyurwa n’abiga muri TVET – #rwanda #RwOT

    Biragoye gusobanurira umubyeyi ufite abana babiri biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, uwiga mu burezi busanzwe ashyura ibihumbi 80Frw ku gihembwe ariko uwiga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro akishyura ibihumbi 200 Frw.

    Bishobora kugorana kurushaho umwe muri aba bana abaye yiga mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education) kuko we ntabwo yishyura arenze ibihumbi 20 Frw.

    Iki ni ikibazo, Depite Uwamariya Veneranda yibaza ndetse yakibajije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma mu gukomeza guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

    Dr Ngirente yavuze ko leta y’u Rwanda yaje gusanga koko iki ari ikibazo gihangayikishije kuko ababyeyi bamwe batagakwiye kubigenderamo cyangwa ngo bibace intege barekere kujyana abana babo mu mashuri.

    Ni ukuvuga ko Leta izajya yishyura ibikoresho nkenerwa mu myigishirize y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, bityo bikazatuma abanyeshuri badasabwa kwishyuzwa amafaranga menshi y’ishuri batangaga kuko bazajya bishyura gusa ibibatunga nk’uko bigenda ku biga mu burezi bw’amashuri asanzwe.

    Ati “Twumvaga ari ikibazo kituremereye kumva umwana ajya kwiga muri TVET, bakamuca amafaranga y’ishuri ibihumbi 200 Frw cyangwa 180 Frw, mu gihe uwo baturanye wiga mu burezi bw’amashuri asanzwe, we yishyura ibihumbi 20 Frw.”

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko hari ikindi kibazo cy’ibikoresho byifashishwa muri aya masomongiro bikiri bike ariko nka guverinoma bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bigurwe kandi ntibitume habaho kongeza amafaranga y’ishuri.

    Ntabwo yatangaje umubare w’ingengo y’imari iteganyijwe kuzajya ishyirwa muri iyi gahunda yo kugura ibikoresho ariko yavuze ko byari biteganyijwe ko mu mwaka w’amashuri ushize hari amashuri igihembwe cyarinze kirangira ibikoresho bitarabageraho kandi amafaranga yaratanzwe.

    Dr Ngirente yavuze ko impamvu ibitera ahanini ari uko byinshi muri ibi bikoresho biba bigurwa hanze y’u Rwanda bityo bikaba byaratumye habaho gukererwa nubwo hari gushakwa umuti watuma bitongera kubaho.

    Ati “Harimo igihe cy’uko dushyira amafaranga kuri konti z’ibigo n’igihe bafata cyo gutanga amasoko, kubigura no kubibona. Icyo dukora ni ukugira ngo bijye bibonekera igihe byihuse naho icyo nababwira ikibazo cy’amafaranga yo kugura ibyo bikoresho cyo cyahawe umurongo.”

    Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kugeza uyu munsi mu gihugu hari TVET 365, Kaminuza zigisha ibijyanye n’Imyuga n’Ubumenyingiro 14. Kugeza mu 2020, abanyeshuri mu mashuri y’imyuga bageraga ku 97440.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko leta ariyo izajya yishyura amafaranga y’ibikoresho byifashishwa na za TVET

  • AIMF yanyuzwe n’uburyo iterambere ry’imijyi ritari muri Kigali gusa – #rwanda #RwOT

    Abitabiriye iyi nama basuye ibikorwa biri mu mijyi itandukanye bareba uburyo iterambere muri iyo mijyi ryagejejwe ku baturage. Ni muri urwo rwego iri tsinda ryasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, rigatemberezwa mu bice byawo birimo inzu zatujwemo abaturage, amashuri, ivuriro, ibiraro byo kororeramo amatungo, agakiriro n’ibindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine, ari na we wakiriye iri tsinda, yavuze ko aba bashyitsi bishimiye ko Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guteza imbere imijyi itandukanye itari Kigali gusa, bahamya ko ari umugambi mwiza wo kubaka iterambere rirambye.

    Yagize ati “Twakiriye itsinda ry’abayobozi 32 bari mu bitabiriye Inana ya 41 y’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa, twabatembereje mu Kinigi aho abaturage batuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo, basura ibice byawo birimo aho bororera, amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ndetse n’irerero ry’abana bato.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ingendo nk’izi ari ingenzi mu gusangira ubunararibonye hagati y’imijyi, ati “Icyo uru ruzinduko ruba rugamije ni ukwigira hamwe no kureba icyo bamwe bakwigira ku bandi. Banyuzwe n’iterambere bahasanze kuko bari biteze ko bashobora kurisanga muri Kigali ariko baryiboneye hano mu Kinigi. Bari bafite ubushake bwo kumenya byinshi ku buryo bifuje ko tuzakorana cyane bakajya batubaza kuri byinshi mu iterambere rya Musanze.”

    Inama ya AIMF yabereye i Kigali kuva ku wa 19 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2021. Ku wa 21 Nyakanga 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa AIMF.

    Ku munsi wayo wa nyuma abayitabiriye basuye ibikorwa bitandukanye bikorerwa abaturage bijyanye n’imiturire aho basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

    Hari kandi itsinda ryasuye Akarere ka Gasabo rireba ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima n’iryasuye Akarere ka Nyarugenge rireba uko abaturage bahabwa serivisi zitandukanye binyuze ku Irembo.

    Umujyi wa Musanze uri mu mijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali, ukaba umaze kugezwamo ibikorwaremezo bitandukanye bifasha abaturage mu iterambere

    Abagize itsinda rya AIMF basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi

    Abagize iri tsinda banasuye amashuri y’inshuke ari muri uwo mudugudu

  • Masai Ujiri uyobora Raptors yahawe ubutaka na Leta i Kigali: Menya imishinga ateganya n’umubano we n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inkondabutaka ni uburyo bwo gutunga ubutaka bushingiye ku masezerano leta igirana n’umuntu imuha uburenganzira busesuye kandi bwa burundu.

    Masai w’imyaka 51, asanzwe ari inshuti y’u Rwanda by’umwihariko ni umuntu wa hafi wa Perezida Kagame. Ni umwe mu bagize uruhare mu gitekerezo cy’iyubakwa rya Kigali Arena cyaturutse mu biganiro bagiranye bari ku mukino wa NBA All Stars muri Canada.

    Isanwa ry’ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo n’ingando z’abana bakina Basketball ziba kuva mu 2015 ni bimwe mu bikorwa byashibutse ku ruhare agira mu iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

    Masai washakanye na Ramatu Ujiri bafitanye abana babiri, abarirwa umutungo ungana na miliyoni 20$. Yakinnye Baksteball i Burayi hagati ya 1991 na 2001, mu 2002 atangira gushakira abakinnyi amakipe arimo Orlando Magic na Denver Nuggets.

    Mu 2013, yasinye imyaka itanu yo kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya Toronto Raptors ahawe miliyoni 15$ mu gihe nyuma y’imyaka itatu yasinye andi y’imyaka itanu nka Perezida w’iyi kipe kuri miliyoni 32$.

    Uyu mugabo ubushuti afitanye n’u Rwanda bwamuhesheje ubutaka i Kigali, ateganya gukoreraho ibikorwaremezo bitandukanye. Yabuhawe ku mpamvu zihariye z’inyungu z’igihugu zigamije kwihutisha iterambere nk’uko bigenwa n’itegeko no 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021 rigenga ubutaka mu Rwanda n’Itegeko Nshinga rya 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015.

    Iteka rya Perezida ryemeza itangwa ry’ubu butaka ryasohotse mu igazeti ya leta ku wa 19 Nyakanga 2021, nyuma y’aho bisabwe na Minisitiri w’Ibidukikije ndetse Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021 ikabyemeza.

    Ni ubutaka buri mu kibanza n° UPI 1/02/13/04/972 bungana na hegitari ebyiri n’ibice bine (2,4 ha) buherereye mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

    Iteka rya Perezida rihesha Masai ubwo butaka rivuga ko afite inshingano zo kubukoresha icyo yabuherewe n’iteganyabikorwa yagaragaje ryemejwe n’urwego rubifitiye ububasha, amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka n’izindi nyandiko zigenwa hakurikijwe amategeko abigenga.

    Mu gihe atubahirije ibiteganyijwe, Leta y’u Rwanda ifite uburenganzira bwo gutesha agaciro inkondabutaka yatanzwe kuri ubu butaka.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko mu byo Masai Ujiri ateganya gukorera kuri ubu butaka harimo kuhubaka hotel (Boutique hotel), restaurants, amaguriro y’ibicuruzwa bitandukanye, ibibuga bya basketball na tennis na serivisi zijyanye n’iyi mikino.

    Izina rya Masai Ujiri risanzwe rizwi bitewe n’ibikorwa yakoze abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA) anyuzamo ubufasha bugenewe abakiri bato bo ku Mugabane wa Afurika ngo bakure bakunda umukino wa Basketball.

    Umushinga GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria ariko mu 2014 Masai awagurira no mu bindi bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda aho yagize uruhare mu isanwa ry’ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo, cyaje gutahwa na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri ku wa 8 Kanama 2017.

    Perezida Kagame na Masai Ujiri kandi muri Gashyantare 2020 bamuritse iserukiramuco rya Giants of Africa ryagombaga kubera i Kigali muri Kanama 2020 rigahuza ibihugu 11.

    Icyo gihe Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri wazanye Umushinga Giants of Africa, avuga ko iri huriro ari ingenzi ku buryo ryabyazwa umusaruro mu kuzamura abana ba Afurika.

    Masai Ujiri na we yashimiye Perezida Kagame ku ruhare agaragaza mu iterambere rya Afurika, avuga uburyo ari umugabo ushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje byose nko kuba yaramubwiye ko agiye kubaka Kigali Arena mu gihe gito ikaba irubatswe.

    Masai Ujiri wavutse mu 1970, ni Umunya-Canada ukomoka ku babyeyi bo muri Nigeria. Ni Perezida w’ikipe yaToronto Raptors yahesheje igikombe cya Shampiyona ya NBA mu 2019 ari na cyo cya mbere yegukanye mu mateka yayo nyuma yo gutsinda Golden State Warriors yari ifite icya 2018.

    Icyo gihe Perezida Kagame yaramushimiye ku bw’iyo ntsinzi mu butumwa yanyujije kuri twitter. Ati “Muvandimwe Masai Ujiri, wagaragaje icyo imiyoborere yo kureba kure no kwiyemeza bishobora kugeraho. Muduhesheje ishema.”

    Masai Ujiri yatangiye gukina Basketball kuva mu bwana bwe kuko yari afite imyaka 13 y’amavuko. Ageze mu mashuri yisumbuye ababyeyi be bamufashashije gukabya inzozi zo gukina mu ikipe y’ikigo no kwinjira mu makipe akomeye muri shampiyona yo ku mugabane w’u Burayi.

    Yakiniye amakipe nka Solent Stars muri shampiyona ya Basketball, icyiciro cya gatatu mu Bwongereza ( 1991-1992), Derby Stars (1996-1997), Solent Stars (1997-1999), Hermel Royals (1999), BC Nokia yo muri Finland (2000), Tournai-Estaimpuis mu Bubiligi (2000-2001) ahagarika gukina nk’uwabigize umwuga mu 2002.

    Mu 2019, Ujiri yatangije ikigo gifasha abatishoboye cyitwa ‘That’s Humanity’. Muri Gashyantare 2020 yari mu itsinda ry’abaherekeje Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau mu ruzinduko yagiriye mu bihugu bya Afurika birimo Ethiopie na Senegal.

    Perezida Kagame na Masai Ujiri watangije umushinga wa Giants of Africa, ubwo bageraga muri Kigali Arena bagiye kumurika iserukiramuco ryagombaga kubera i Kigali muri Kanama 2020

    Masai Ujiri ni inshuti ikomeye y’u Rwanda ndetse ajya anarusura mu bikorwa bitari iby’akazi

    Masai ni umwe mu bari i Kigali ubwo u Rwanda rwakiraga imikino ya BAL

    Mu 2019, Masai Ujiri yari yasazwe n’ibyishimo ubwo Toronto Raptors yegukanaga igikombe cya NBA itsinze Golden State Warriors

  • Itoze kuba umwiringirwa #rwanda #RwOT

    Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami (1Abakorinto 15:58).

    Ugomba kwiyemeza kuba umwiringirwa ku nshingano zose uhawe. Akamaro ko kuba umwiringirwa mu bukristo ntitwakavuga ngo tukarangize. Bifite agaciro gakomeye mu buryo bibasha guhindura umuntu utunganiwe muri buri gace k’ubuzima bwawe.

    Ndibuka inkuru y’umugabo w’umukire n’umukwe we. Uwo mukire yahaye umukwe we amafaranga menshi maze amusaba kubaka inzu iruta izindi muri uwo mujyi. Umukwe aramwumvira amaze kurangiza iyo nzu, ashyira sebukwe imfunguzo. Uwo mugabo w’umukire arazakira, ariko azimusubiza avuga ati 'Natekereje ikintu cyiza nagukorera n’umukobwa wanjye, ni yo mpamvu nagusabye kubaka inzu iruta izindi mu mujyi. None akira imfunguzo inzu ni iyanyu'.

    Aho gusakuza ngo anezerwe, umukwe we akubitwa n’inkuba. Yari yarakoresheje ibikoresho bitari byiza anakoresha abakozi ba macye ngo bubake iyo nzu. Ntabwo iyo nzu yari nziza nk’uko yabivugaga. None kubw’agahinda asanga ko igihe yatekerezaga ko ari kubakira undi muntu, mubyukuri yari ari kwiyubakira.

    Ese uri umwiringirwa ute kuri shobuja cyangwa ku mushumba wawe? Uri umwiringirwa ute ku murimo Imana yaguhamagariye? Igitabo cy’inyunguramagambo gisobanura ijambo umwiringirwa ko ari umuntu 'Witabira inshingano ze, indahemuka by’ukuri, afite ubwitange nyakuri, kandi ntarangare igihe ari ku nshingano ze cyangwa imirimo ashinzwe'. Umuntu w’umwiringirwa aba yariyemeje, ari umwizerwa kandi akwiye icyizere.

    Hari igihembo gikomeye mu kuba umwizerwa. Bibiliya iravuga iti 'Umunyamurava (umwiringirwa) agwiza imigisha myinshi 'Imigani 28:20. Kuba umwiringirwa bizabyara gutunganirwa, kuzamurwa no kuzamuka mu butunzi mu buzima bwawe.

    Ikirenzeho Yesu yavuze ko ababa abiringirwa ku kantu gato bazashyingwa byinshi (Matayo 25:21) kuko uba umwizerwa muri bike aba n’umwizerwa muri byinshi (Luka 16:10). Rero kuba umwiringirwa ni inzira yemewe yo kuzamurwa.

    Ijambo ryo kwatura:

    Ndi umugaragu w’umwiringirwa mu nzu y’Imana kandi nahamagawe mu busabane n’umwana wayo Yesu. Umwete w’inzu ya Data warakongeje, uragurumana muri jye kandi ukantera gushaka ibinezeza Imana, atari ukubishakisha gusa, ndetse no kubikora. Umutima wanjye upfundikanye n’uw’Imana kandi ndangamira gusohoza imigambi ye mu isi yanjye, mu mbaraga z’Umwuka Wera.

    Inkomoko: 'Urusobe rw’Ibiriho' igitabo cyanditswe na pastor Chris na Anitha Oyakhilome

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Itoze-kuba-umwiringirwa.html

  • Icyampa aba bantu bakaba ari wowe na njye! Ni iki twabigiraho? -Ev. Adda Darlene Kiyange #rwanda #RwOT

    Aba, bahagaze neza: Mu mwanya wabo, mu murimo w’Imana, mu ijambo ry’Imana kandi basengera umurimo w’Imana ndetse banubaka umurimo w’Imana.

    Kuri uyu munsi wa 4 mu masengesho y’iminsi 10 mu ntego yo “Kuyoboza Imana inzira”, ugire ikifuzo n’umuhate biva ku Mana maze usabe Yesu ukuboko kwe kwiza kukubeho nk’uko kwabaga kuri aba bantu tugiye kuvuga.

    Danyeri

    Amaze kumva ishyaka n’umuhate, amaze kurizwa n’umurimo w’Imana yakoze iki?

    Bibiliya itwereka ko Danyeri yari umugabo ukundwa cyane, yari umukiranutsi kandi yari umuntu w’intwari twakwigiraho. Wabisoma muri Danyeri 9:1-16. Imana iduhe igikundiro nk’icya Danyeri icyo dukoze cyose kitubere kiza!

    Hanyuma ikindi kandi, Danyeri yari umuyozi mwiza kuva afite imyaka 16 kugeza mu myaka nka 93. Kuva i Babuloni kugeza mu Buhinde uciye muri Etiyopiya, mu bihugu 127 yari umuyobozi mwiza wo kwizerwa. Ntiyashoboye gutaha byasabaga urugendo rw’amezi 4 mu nzira, yapfiriye mu nzira ubu imva ye iri muri Irac.

    Ikindi kintu twamwigiraho, yari umukiranutsi ku gato no ku kanini kandi asenga. Ngo bamushatseho amafuti barayabura, cyeretse kumutegera ku Mana ye mu masengesho ye(NB:Yasenze mu gihe cy’imyaka 70).

    Wowe uvuga ngo gukiranuka byarakunaniye, Danyeri ni umugabo wo guhamya. Imana iguhe umwuka nk’uwa Danyeri, kandi ube umuntu usenga, uhamye Imana wamenye. Ugire igicaniro cyo gusenga kugeza igihe ubunyage buzarangirira, nkuko Danyeri yabikoze mu myaka 70.

    Zerubabeli

    Uyu, nawe yari umunyagano i Babuloni. Imana yamuhagurukije kujya kubaka mu gihe cy’umwami Kuro. Kuro yarabafashije, abatera umwete wo kujya kubaka. Wasoma muri Ezira guhera ku gice cya 1, n’ibindi bikurikiraho.

    Imana yamugiye imbere, iramukomeza imubwira ko ibimeze nk’imisozi imbere ye izabihindura nk’ibibaya. Mwenedata, ndagira ngo nkubwire ko kubakira Imana bitoroshye bisa n’ibiteye ubwoba, ariko niwiringira Imana ukayikiranukira izagushoboza.

    Iyabwiye Zerubabeli iti “Si kubw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye “, niyo Izagushoboresha kuyikorera kubw’Umwuka Wera wayo.

    Nehemiya

    Nehemiya, yakoreye Imana cyane! Ahaguruka ababaye kandi afite umutwaro w’umurimo w’Imana. Yari afite umutwaro wo gusenga kumanywa na nijoro, atariwe wisengera gusa ahubwo asabira bene wabo b’Abisiraheli. Yishyizeho ibyaha by’Abisiraheli asenga asaba imbabazi nk’uko ubuhanuzi bwari buri, ko nibicisha bugufi bakihana Imana izabababarira.

    Ujye usenga wishingikirije ijambo ry’Imana, kandi ujye ugira umubabaro na gahinda ko mu buryo bw’Imana. Unihire abarimbuka, usabe ukuboko kw’Imana kukubeho bitume wubaka umurimo wayo. Soma Nehemiya1:4-10, umenye uko yarizwaga n’umurimo w’Imana.

    Ezira

    Ezira nawe, ni ikitegererezo cyiza dukwiye kureberaho mu gukorera Imana.

    “Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi w’umuhanga mu by’amategeko ya Mose, yatanzwe n’Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n’ukuboko k’Uwiteka Imana ye kwari kuri we. Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukana n’abatambyi bamwe, n’Abalewi n’abaririmbyi n’abakumirizi n’Abanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi. 13 “Ntegetse itegeko, abantu b’Abisirayeli bose n’abatambyi babo n’Abalewi bari mu bihugu byanjye, abashaka ubwabo kujya i Yerusalemu ngo mujyane, 14 kuko jyewe umwami n’abajyanama banjye barindwi tugutumye, ngo ujye kubaza iby’i Buyuda n’i Yerusalemu nk’uko amategeko y’Imana yawe ufite ameze, 15 kandi ngo ujyane ifeza n’izahabu, ibyo jyewe umwami n’abajyanama banjye twatuye Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu”. Ezira 7:6-15

    Nk’uko ijambo ritubwiye, murumva ko Ezira nawe ukuboko kwiza k’Uwiteka nawe kwari kuri we, ku buryo umwami yifuza kumugirira neza. Aha nta by’uburetwa byari bikiri kuri Ezira, ahubwo yagiriye igikundiro ku mwami ategeka ko ikintu cyose azakenera kijyanye no kujya kubaka umurwa w’Imana azagihabwa nta yandi mananiza.

    Natwe iyo twasenze ukuboko k’Uwiteka kuturiho, hari igihe ibyacu byemerwa nta yandi mananiza!

    Ezira 10:1 hatubwira uko basengaga bicisha bugufi, bihana ibyaha kandi bigatuma n’abandi nabo bihana. Ibi rero ni byo Imana iba ishaka: Irashaka ko twihana.

    Ndakwifuriza Kuba mu bantu b’umumaro ku Mana, kandi bafite ubwiza bw’Imana. Babandi bahora banihishwa n’umurimo w’Imana, abatanga ubugingo bwabo ku bandi ngo nabo bakizwe!

    Reba hano, umunsi wa 4 w’amasengesho mu minsi 10 yo gusenga no kwiyiriza ubusa. Intego ni “Ukuyoboza Imana inzira”muri ibi bihe.

    https://youtu.be/MrF1zHuGhuk

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Icyampa-aba-bantu-bakaba-ari-wowe-na-njye-Ni-iki-twabigiraho-Ev-Adda-Darlene.html

  • Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y'ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, rwongeye kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 21 harimo na Angelina Mukandutiye n'ubundi ufite igihano cya burundu kubera ibyaha bya Jneoside yakorewe Abatutsi.

    Mukandutiye yabwiye urukiko ko yasabye imbabazi kandi ko nanubu akizisaba nyamara wakwinjira mu kwiregura kwe ukumva ko agitsimbaraye ku byaha yakoze no kwirengangiza nkana ibikorwa bye n'ibyumutwe yabarizwagamo muri rusange.

    Mu kwiregura ati 'ndakuze mfite imyaka 70 murumva koko 20 mwankatiye nayimara? Nimumbabarire menyeko ubutabera bw'u Rwanda bugira imbabazi'

    Ikigaragara nuko Mukandutiye atemera ubutabera asaba imbabazi. Mu kujijisha ahakana ibyaha aregwa yavuzeko ataraziko CNRD Ubwiyunge ari ishyaka ryashakaga intambara rikaba ryarateye igihugu rikiza abaturage.

    Mukandutiye yahakanye icyaha cyo gushishikariza abakobwa kujya mu gisirikari aho yavuze ko kuba abo yashishikarije igisirikare barabatwaye mu byiciro byabazwa Nizeyimana Marc yari umwe mu bayobozi bakuru b'igisirikare cya CNRD.

    Yavuze ko baramutse banavuze ko gushishikariza abakobwa kujya mu gisirikare ari icyaha na cyo yacyemera kandi akagisabira imbabazi. Aha nanone Mukandutiye ntiyari yakemeye ko kwinjiza abantu mu mutwe wa gisirikari utemewe ari icyaha.

    Mukandutiye yavukiye mu cyahoze ari muri Komini Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi akaba yarashakanye na Jean Sahunkuye ukomoka mu muryango wa Perezida Habyarimana.

    Mukandutiye afitanye isano na Colonel Gervais Rwendeye umwe mu basirikari bakuru ba Habyarimana waguye ku rugamba barwana na RPF Inkotanyi. Nibwo yahise atangira kwanga Abatutsi bityo yirukanisha uwahoze ari Conseiller wa Secteur Rugenge asimburwa n'interahamwe Odette Nyirabagenzi.

    Mukandutiye yayoboye Interahamwe ndetse ashishikariza abandi kwinjira muri uwo mutwe w'inkoramaraso, wakwanga ugafatwa nk'umwanzi kuko bavugaga ko ubwo uba mu mashyaka atavuga rumwe na MRND/CDR.

    Mukandutiye hamwe n'abandi bantu bagera kuri 200 bigishijwe imbunda ahahoze Secteur Rugenge ubu hubatse ibiro bya RSSB, Mukandutiye yahise ahabwa inshingano zo gutanga imbunda mu nterahamwe ndetse akaba yarafatwaga nk'umukuru w'Interahamwe muri Secteur Rugenge.

    Mu bwicanyi bwa Jenoside Mukandutiye avugwamo, ni ubwabereye muri CELA kuko Jenoside igitangira abari batuye mu Kiyovu cy'abakene n'ahandi bahise bahungira muri CELA, ikigo cy'abapadiri bera cyigisha indimi, avugwa cyane mu baje gutoranya abasore bagera kuri 70 bashyirwa mu modoka bajya kwicwa.

    Mukandutiye kandi niwe wakoraga urutonde rw'abatutsi ndetse akamenya aho bahungiye haba muri St Paul, Ste Famille na CELA. Mukandutiye kandi yakoranye ubwicanyi na Lt Seyoboka woherejwe mu Rwanda avuye muri Canada.

    Mu bandi bishwe kubera Mukandutiye, harimo, Kameya Andre wari Umunyamabanga Mukuru wa PL akaba yari afite n'ikinyamakuru cyitwaga Rwanda Rushya.

    Mukandutiye n'Interahamwe bavumbuye Kameya Kigali iri hafi gufatwa na RPF Inkotanyi, tariki ya 14 Kamena 1994 maze bamushyira mu modoka bamuhambiriye bamujyana kumwica. Nyuma yo kumuzungurutsa Rond point iri rwagati mu mujyi wa Kigali ngo azesere inkotanyi zo muri CND.

    Amazina Angelina Mukandutiye, Odette Nyirabagenzi, Col Ephrem Setako, yagarutsweho cyane mu gihe cy'urubanza rwa Col Renzaho Tharcisse, Arusha, nk'abantu bari bayoboye ubwicanyi.

    The post Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y'ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amatakirangoyi-ya-ruharwa-angelina-mukandutiye-imbere-yubutabera-ngo-azamenya-ko-ubutabera-bubaho-nibamuha-imbabazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amatakirangoyi-ya-ruharwa-angelina-mukandutiye-imbere-yubutabera-ngo-azamenya-ko-ubutabera-bubaho-nibamuha-imbabazi

  • Unkunda kurusha uko nikunda- Meddy mu ndirimbo y’ubukwe bwe avugamo imyato umufasha we #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yerekana ibihe by’ingenzi by’ibirori by’ubukwe bwabo bwabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

    Muri iyi ndirimo yiganjemo amagambo y’icyongereza, uyu muhanzi atangira avuga ko umugore we ari we uza imbere ya byose kuko yemeye kumukunda uko yamusanze.

    Mu nyikirizo, Meddy akomeza avuga ko uriya mugore we imbere ye asobanuye byose kuri we, ati 'unkunda cyane kurusha uko nikunda ndagira ngo ubimenye, unyizera cyane kurusha uko niyizera, ndashaka kuguha urukundo…'

    Akomeza agira ati 'Ndi uwawe nawe uri uwanjye nguhaye umutima wanjye…'

    Mu magambo aririmba mu kinyarwanga, hari aho agira ati 'Bwiza nahawe n’Imana [ubundi agakomeza mu cyongereza] ngukunda byo gusara, nta muntu uzagusimbura uri nimero yanjye ya mbere…'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Unkunda-kurusha-uko-nikunda-Meddy-mu-ndirimbo-y-ubukwe-bwe-avugamo-imyato-umufasha-we

  • Nyagatare: Abahinga mu mirenge badatuyemo bagorwa no kujya gusarura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ntezirizaza Célestin utuye mu mudugudu wa Shabana Akagari ka Nyarurema mu Murenge wa Gatunda, afite umurima w’umuceri mu Murenge wa Rwempasha ahitwa Kazaza (Muvumba icyanya cya Munani).

    Avuga ko umuceri we wamaze kwera ariko yabuze uko ajya kuwusarura kubera ko atemerewe gushyira ikinyabiziga mu muhanda ngo agende, kuko amabwiriza ya Guma mu Rugo nta moto yemerewe kugenda.

    Ati “Ubushize naraje ngeze hariya mu byapa (aho Gatunda igabanira na Rukomo), abapolisi bansaba gusubira mu rugo. Nahamagaye Agronome ambwira ko nuzuza ifishi, musaba kuyinyoherereza kuri telefone y’umuturanyi kuko nta smart phone ngira n’ubu ntarabinkorera”.

    Ntezirizaza avuga ko koherereza abakozi amafaranga gusa atarebye aho bakoze na byo ari ikibazo kuko bashobora no kumubeshya.

    Yibaza ukuntu azakurikirana imyaka ye mu gihe atemerewe kurenga umurenge atuyemo ari ku kinyabiziga.

    Agira ati “Ikibazo ngo ni uko nkoresha moto, none se nava i Gatunda n’amaguru nkagera Rwempasha koko! Bakwiye kudufasha tugasarura kuko ibikorwa by’ubuhinzi biremewe kandi abantu ntitwahinga aho dutuye gusa”.

    Ngamije Aloys wo mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gishororo Umurenge wa Mukama, avuga ko kugera ku murima we w’umuceri ahitwa Kazaza mu Murenge wa Rwempasha ari ikibazo.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021 ni bwo yabashije kugerayo nyuma yo kumenya ko hari amatungo yamwoneye.

    Avuga ko yakoresheje amayeri kuko ngo yasabye icyangombwa cy’inzira ku murenge bakamusubiza ko ntacyo batanga ariko yagenda nta kibazo.

    Ati “Nabajije ku murenge bambwira ko nta cyemezo batanga ariko nagenda gusa. Uyu munsi rero nabashije kujyayo nkoresheje amayeri yo guhambira ihema kuri Moto, ariko nagize n’amahirwe nta muntu twahuye”.

    Akomeza agira ati “N’ubu amafaranga y’abakozi yanshiranye ngomba gusubira mu rugo kuyashaka, urumva ndahambiraho amahema na none. Ariko baduhaye icyemezo ni byo byaba byiza kuko byaduha umutekano aho kugenda twihishahisha”.

    Umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Bucagu Charles, avuga ko abahinzi bemerewe gukomeza ibikorwa byabo, bityo abafite ibibazo byo gukorera kure y’aho batuye bakwegera imirenge ikabafasha.

    Ati “Hari urupapuro buzuza mu buryo bw’ikoranabuhanga bagasubizwa nyuma y’umunsi umwe, ariko kubadashobora kugera kuri ubwo buryo begera imirenge batuyemo ikabafasha bakabona uko bagera ku mirima yabo”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, na we asaba abahinzi bafite ikibazo nk’icyo kwegera imirenge batuyemo kugira ngo bafashwe.

    Agira ati “Ubwo ikibazo ni moto agendaho ariko yavugana n’ubuyobozi bw’umurenge na bwo bukavugana na Polisi bakamureka akagenda nta kibazo kuko ndumva atari ngombwa guha umuhinzi icyangombwa kuko kenshi biba bizwi ko ari muri uwo mwuga”.

    Benshi mu bahinzi b’umuceri n’ibigori mu Karere ka Nyagatare guhera muri Nyakanga ni bwo batangiye isarura ryahuriranye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, by’umwihariko bakaba bari muri gahunda ya Guma mu Rugo.

  • Umugabo yaciye agahigo ko kwiteza inkingo enye za coronavirus icyarimwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yitwa Tom Lees, akaba akomoka muri Australia, uyu mugabo amaze gukora ibyatangaje benshi nyuma yaho we ubwe yivugiye ko yamaze kwiteza urukingo rwa kane kuri uyu wa mbere.

    Uyu avuga ko mu nkingo enye amaze kwiteza harimo ebyiri za Pfizer ndetse n'ebyiri za astrazeneca.Uyu kandi avuga ko mu guhabwa izi nkingo nta manyanga yigeze akora na macye, ahubwo yanyuze mu nzira zisabwa abandi bose kugira ngo bahabwe urukingo, ku giti cye avuga ko yumva neza ko yamaze kurema ubudahangarwa bukomeye mu mubiri we.

    Yagize ati: 'niba koko virusi delta ishaka kumenya imbaraga ifite, ikwiye kuza tugahangana' ni amagambo yanditse kuri twitter nyuma yo kwiteza urukingo rwa kane kuwa mbere.

    Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko nyuma yo kuzuza izo nkingo zose, ari intambwe ikomeye ateye muri ubu buzima bw'icyorezo. Muri macye ngo yanyomoje ibivugwa n'abahanga ko inkingo ebyiri zihagije ngo umuntu atekane. Icyakora abahanga mu buvuzi, bavuga ko gufata inkingo zikubye kabiri izo umuntu asanzwe agenewe bishobora gutuma umuntu agira ubudahangarwa burenze cyane kuburyo covid19 ntaho ishobora kumuhera imufata.

    Lee Ajya gufata urukingo rwa mbere hari mu kwezi kwa gatatu kuri 31, nyuma yaje guhabwa doze ya kabiri ya astrazeneca, akomereza kuri Pfizer doze ya mbere kugeza kuwa mbere ubwo yafataga doze yakabiri ndetse arinayo ya kane muri rusange.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yaciye-agahigo-ko-kwiteza-inkingo-enye-za-coronavirus-icyarimwe/