Category: Uncategorized

  • Skizzy n'umugore we bibarutse imfura yabo || menya izina bamuhaye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rurangwa Gaston wamenyekanye mu itsinda rya KGB nka Mr Skizzy na Nkundabose Clémence bamaze amezi ane basezeranye imbere y'amategeko bibarutse imfura yabo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2021 ahagana saa Kumi n'imwe ni bwo impundu zavuze mu muryango wa Skizzy nyuma yo kwibaruka umwana w'umuhungu.

    Uyu muhanzi yavuze bibarutse umwana w'umuhungu bamaze no guha amazina ya Rurangwa Shema Lucas.

    Skizzy yibarutse imfura ye nyuma y'uko tariki 26 Werurwe 2021, yasezeranye imbere y'amategeko n'umufasha we Nkundabose Clémence.

    Source : https://yegob.rw/skizzy-numugore-we-bibarutse-imfura-yabo-menya-izina-bamuhaye/

  • Umugabo yiyahuye atangiye gusamba asaba abakunzi be kumuhamagara kuri telefoni. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore yakoze ibidasanzwe ubwo yari yiyahuye maze atangiye gusamba asangiza numero ya telefoni ye ku mbugankoranyambaga asaba abakunzi be kumuhamagara ngo bumve uburyo arimo gupfa.

    Amakuru avuga ko gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima ngo byatewe n'umukobwa bakundanaga yari yarimariyemo nyuma akaza kumwanga bagatandukana.

    Nomero yazishyize kuri Facebook atangiye guta inkonda ageze habi
    Nyakwigendera yitwa Silumesii akaba ari umusore wakomokaga muri Nigeria. Yaguze umuti wica arawunywa maze atangiye gusamba ashyira nomero ku rukuta rwe rwa Facebook asaba abakunzi be babyifuza ko bamuhamagara bakumva uko ari kurira mu minota ye ya nyuma ari gupfa.

    Ubwo uyu musore yanywaga umuti wica

    Iyi nomero yayiherekeje amafoto agaragaza ko yamaze kunywa uwo muti ndetse yatangiye guta inkonda mu by'ukuri ageze habi amaze kuzahazwa n'uburozi yariye. Nyuma yo gushyiraho nomero yanditse asaba imbabazi inshuti ze nyuma aza no kubwira nyina ko agomba gukomera kuko ntacyo aramira yakererewe. Yagize ati 'Mama ukomere, wanyifurije ibyiza iteka ariko ubu ntacyo ukiramira'.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yiyahuye-atangiye-gusamba-asaba-abakunzi-be-kumuhamagara-kuri-telefoni/

  • Umukobwa yahamagaye kuri Radiyo ngo atungure umusore bakundana ku isabukuru ye y'amavuko gusa ibyo Nyamusore yamukoreye si iby'i Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa umwe mu Nshuti zacu yaratwandikiye maze atubwira ishyano yagushije ubwo yahamagaraga umusore bakundana ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko kugirango amutungure ndetse anamugezeho ubutumwa yamuteguriye gusa nyuma byaje kurangira amarira n'intimba bitashye umutima w'uwo mukobwa. Uti byagenze gute? Kurikira inkuru.

    Umukobwa yagize ati ” Ku munsi w'isabukuru y'amavuko y'umusore dukundana tumaranye imyaka 3 nateguye ubutumwa ndi buze kunyuza kuri Radiyo mutunguye niko guhamagara kuri radiyo ngira amahirwe baramfata ndetse n'ubutumwa bwanjye ndabutanga ntanga na nimero ya telefone kugirango baze kumpamagarira cheri wanjye babumugezeho gusa nabwiye umunyamakuru ko agomba kubanza akabaza cheri wanjye izina ry'umukobwa bakundana kuko muri iki gihe kwizera abasore ijana kw'ijana biragoye. Kuri Radiyo bahamagaye cheri wanjye babanza kumubaza izina ry'umukobwa nkuko nari nabibasabye, ngo babaze cheri wanjye izina ry'umukobwa bakundana yahise asubiza ati Nkundana n'abakobwa benshi sinzi uwo mushaka ko mbabwira, ubwo nahise mba nk'ukubiswe n'inkuba nitura hasi aho narindi ntegereje uko cheri wanjye ari bwakirw ubutumwa bwanjye. Nyuma yuko ibi byose byari birangiye naje guhamagara umusore mubaza ibyo yankoze kuri Radiyo agwa mu kantu ansaba imbabazi gusa njye kuri ubu namaze kumwikuramo kuko yarampemukiye. Gusa kuri ubu uyu musore arimo kunsaba imbabazi ngo mubabarire dukomeze gukundana. Ese mubabarire? “.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yahamagaye-kuri-radiyo-ngo-atungure-umusore-bakundana-ku-isabukuru-ye-yamavuko-gusa-ibyo-nyamusore-yamukoreye-si-ibyi-rwanda/

  • Abasore gusa: ibimenyetso simusiga byakwereka ko igisubizo cy'umukobwa usabye urukundo ari Oya cyangwa Yego. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo umusore yatse urukundo umukobwa igisubizo cyiza aba ategereje kumva ni 'Yego',ariko ntabwo ari buri mukobwa wese uzasaba urukundo hanyuma akaguha igisubizo cya 'Yego'.

    Rimwe na rimwe Umukobwa hari igihe aba atakwiyumvamo,ariko nyuma akaza guhindura ibitekerezo bye maze akaza kuguha igisubizo cyiza,na none hariho igihe aba ashidikanya muri we,rimwe akwiyumvamo ubundi wapi,mbese bikagenda bisimburana,icyo gihe uzakira igisubizo cya 'Oya'.
    Bityo nabahitiyemo niba watse urukundo umukobwa bimwe mu bimenyetso 5 bishobora kukwereka niba igisubizo ari 'Yego'cyangwa 'Oya':

    1.Igisubizo azaguha ako kanya

    Ahanini nuko abantu badakunze kubyitaho,ariko iyo usabye umukobwa urukundo ubundi akakubwira ngo 'Nzabitekerezaho'nka 90% aba yemeye ahubwo icyo wowe uzaba usigaje nukugumya kumuba hafi,unashatse ntiwanazongera kumusaba igisubizo,Ariko nusaba Urukundo umukobwa hanyuma agahita agusubirizaho ati 'Ntibyashoboka,mfite undi mukunzi'mbese agatangira kuguha impamvu zigiye zitandukanye,wimutaho umwanya w'ubusa kuko ntabwo aba akwiyumvamo nyine.

    2.Kuguhamagara kuri telephone

    Iyo umukobwa wasabye urukundo akwiyumvamo,aragutelefona,akakwandikira n'ubutumwa bugufi,yewe akazajya acunga niba wamuhamagaye cyangwa hari ubutumwa bugufi wamwoherereje,Naho umukobwa wasabye urukundo iyo atakwiyumvamo uramuhamagara ntagufate yewe wamwoherereza n'ubutumwa bugufi ntagusubize,ubu bwoko bw'uyu mukobwa ashobora kuba yarakwemereye urukundo ku mpamvu ebyili-hari icyo akeneye agushakaho,cyangwa akaba yarabikwemereye bimutunguye kubera uburyo wamuhatirije.

    3.Uburyo agufata

    Iyo umukobwa yishimira umuhungu,anezezwa nuko amusabye urukundo,ariko iyo atakwiyumvamo,iyo umusabye urukundo,uburyo abyakira 50/50 bihita bikwereka ko igisubizo aza kuguha Atari cyiza,muri macye iyo atakwiyumvamo arakureka ubundi ukamusohokana,mukagendana,ataraguha igisubizo cya Yego,ndetse akakureka ugasesagura amafaranga yawe unamuha n'impano z'igiye zitandukanye we icyo aba agamije ni ukugushyira hasi gusa.

    4. Kumuhamagara kenshi

    Umukobwa utagushaka umubonera kuri Telefone;rimwe na rimwe umuhamagara inshuro esheshatu zitandukanye zose hanyuma akabona ku kwitaba,uramuhamagara akagukupa,ubundi nabwo mwaba muri kuvugana akakwitabiraho undi muntu,uko umuhamagara kenshi ni nabwo ugenda umenya niba koko uwo mukobwa akwiyumvamo bitewe n'uburyo akwitwaraho kuri telephone.

    5.Ibihe bidasanzwe

    Iyo usabye umukobwa urukundo hanyuma akarukwemerera,rimwe na rimwe bizaba bitew n'ibihe bidasanzwe mwagiranye,cyangwa ibihe mwagiranye ubwo mu menyana bwa mbere,ariko naguha igisubizo cya 'Oya'menya ko nta bihe mwagiranye byigeze bimushimisha.

    Source : https://yegob.rw/abasore-gusa-ibimenyetso-simusiga-byakwereka-ko-igisubizo-cyumukobwa-usabye-urukundo-ari-oya-cyangwa-yego/

  • Igihe udakwiye kwibeshya ngo unywe amazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kunywa amazi ni ikintu abantu bamwe bavuga ko cyoroshye, hakaba n'ubwo bagereranya ikintu cyoroshye no kunywa amazi, umuntu akaba yavuga ati 'ibyo byoroshye nko kunywa amazi', ariko hari n'abandi bavuga ko kunywa amazi ari kimwe mu bintu bibagora, bagahitamo kuyanywa ari uko bayavanze n'ibindi binyobwa nk'umutobe w'imbuto cyangwa bayatetsemo icyayi n'ibindi.Ariko impuguke mu by'ubuzima bavuga ko ari byiza ko umuntu anywa amazi akwiriye kugira ngo umubiri umererwe neza.

    Nubwo bimeze bityo ariko, urubuga sante rwandika ku buzima rutangaza ko nubwo bimeze bityo,ariko ko hari igihe ushobora kunywa amazi akakugiraho ingaruka aho kukugirira akamaro.

    Ese ni ryari udakwiye kunywa amazi?

    Nyuma yo kurya cyane

    Niba umaze gufata amafunguro ukaba wujuje igifu ntabwo ari byiza kunywa ikirahuri cyose cyamazi. Wongeyeho ibintu byinyongera mu gifu cyuzuye, birakubangamira.Bishobora gutuma wumva uhaze cyane kandi ubangamiwe kuko amazi adahuye neza n'ingano y'igifu cyawe.

    Ukimara gukora siporo

    Ushobora kuba uvuye mu myitozo ngororamubiri cyangwa wakoze siporo ivunanye kuba watakaje amazi kubera kubira ibyuya ukeneye ibindi binyobwa bikugarurira isukari mu mubiri bitari amazi asanzwe kugirango imyunyungugu y'ingenzi nka sodium na potasiyumu, bigaruke.

    Iyo umaze kunywa amazi menshi

    Ntibikunze kubaho, ariko birashoboka kunywa amazi menshi arenze urugero, ibi birashobora kugutera akaga. Iyo unyweye amazi menshi ushobora guhungabanya ikigero cy'imyunyungugu y'umubiri wawe, amazi menshi ashobora gutera kubura sodium ukaba wagira isesemi ndetse ukanaruka.

    Mu gihe inkari wihagarika zihinduye ibara.

    Ibara ry'inkari zawe ni ikimenyetso cyerekana niba ukeneye kunywa amazi menshi cyangwa  niba utayacyeneye. Iyo inkari zawe zisa nk'umuhondo wijimye ni ikimenyetso cyuko ukeneye kunywa amazi menshi.Iyo inkari  zisa nk'izererutse bisobanuye ko umubiri wawe ufite amazi ahagije .

    Source : https://yegob.rw/igihe-udakwiye-kwibeshya-ngo-unywe-amazi/

  • Umukobwa uri mu bakunzwe cyane muri Miss Rwanda yerekanye umusore barimo kubyumva kimwe muri iyi minsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Ricca Michaella Kabahenda wegukanye ikamba rya Nyampinga w'umurage n'umuco mu mwaka wa 2019 (Miss Heritage 2019) yateye umutoma ukomeye umusore bari kumwe mu rukundo. Ni nyuma yuko Miss Ricca yari amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe n'uwo musore aza kuyiherekesha amagambo agira ati ” If I had surrendered to fear, if I had given into trauma, If I had allowed my past to dictate my future, if i'd not learnt the radical act of healing and intentional genuine self love, if I'd stopped believing that I was worthy of love…. This never would have been possible. ” Grateful for GOD, Grateful for you @dennis_bayingana, Grateful for love, Grateful for us… #BR💍❤️ #blacklove “.

    Miss Ricca Michaella ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse aza no kwegukana ikamba rya Miss Heritage 2019. Uyu mukobwa uri mu bakunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019 kuri ubu ari mu bakurikirwa n'abantu batari bake kuri instagram ye aho abasaga ibihumbi 19 aribo bamukurikira.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-uri-mu-bakunzwe-cyane-muri-miss-rwanda-yerekanye-umusore-barimo-kubyumva-kimwe-muri-iyi-minsi/

  • Abanyarwanda baserutse mu myambaro ya Made in Rwanda mu birori byo gufungura Imikino Olempike(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo habaye ibirori byo gufungura Imikino Olempike ya 2020 aho yabereye mu Buyapani mu Mujyi wa Tokyo ahazabera iyi mikino, aho abakinnyi b’abanyarwanda baserutse mu myambaro ya Made in Rwanda.

    Ibi birori bikaba byabereye muri Olumpic Stadium, Stade nkuru muri iki gihugu aho byafunguwe n’umwami w’abami, Naruhito, hari kandi na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, umugore wa Perezida Zunze Ubumwe za Amerika.

    Perezida wa Komite Mpuzamahanga ya Olempike yavuze ko nubwo habayeho ibibazo bikomeye mugutegura iyi mikino kubera icyorezo cya Coronavirus ariko bwa nyuma birangiye bibaye.

    Ati 'murakaza mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020. Uyu munsi ni umwanya w’ibyiringiro. Yego bitandukanye n’ibyo twatekerezaga. Bwa nyuma twese turi hano. Ni imbaraga zidasanzwe za siporo, biduha icyizere muri uru rugendo twese turi kumwe. Dushobora kuba turi hano kubera abaturage b’u Buyapani. Komite yabiteguye n’ubuyobozi bw’u Buyapani bakoze akazi gakomeye.'

    'Mu izina ry’abakinnyi nshaka gushimira abaturage b’u Buyapani. Rwari urugendo rutari rworoshye, duhura n’ibibazo bitateguwe. Turashimira intwari zose, abaganga n’abantu bose bateguye iyi mikino mu gihe cy’icyorezo. Turashimira by’umwihariko ku bakorerabushake byose, muri abambasaderi b’u Buyapani.'

    U Rwanda rukaba muri iyi mikino rwaserukiwe n’abakinnyi bagera kuri 5 aho bari bamaze hafi ibyumweru 3 muri iki gihugu bitegura.

    Aba bakinnyi kandi bakaba baserutse mu myambaro ya Made in Rwanda yadozwe n’inzu y’Imideli ya Moshions.

    Abakinnyi b’u Rwanda bariyo harimo Mugisha Moise usiganwa ku magare aho we azasiganwa mu rukerera rw’ejo ku wa Gatandatu saa 4h za mu gitondo z’i Kigali, Hakizimana John uzasiganwa muri Marathon azasiganwa tariki ya 8 Kanama.

    Yankurije Marthe usiganwa metero ibihumbi 5, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi bazarushanwa mu koga bo bazakina tariki ya 30 Nyakanga 2021. Iyi mikino izasozwa tariki ya 8 Kanama 2021.

    Agahozo Alphonsine na Yankurije Marthe

    Agahozo na Hakizimana John nibo batwaye ibendera

    Bari baberewe mu mwambaro wa Moshions

    Yankurije Marthe usiganwa metero ibihumbi 5

    Umugore wa Perezida wa Amerika, na we yari ahari

    Perezida wa IOC, Thomas ubwo yavugaga ijambo rifungura iyi mikino

    Umwami Naruhito avuga ijambo

    Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyarwanda-baserutse-mu-myambaro-ya-made-in-rwanda-mu-birori-byo-gufungura-imikino-olempike-amafoto

  • Karasira yasabiwe gufungwa iminsi 30 – #rwanda #RwOT

    Karasira yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku itariki ya 31 Gicurasi, icyo gihe ashinjwa ibyaha birimo icyo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

    Abunganizi be bari bavuze ko Karasira amaze imyaka 18 arwaye indwara zo mu mutwe ndetse yerekana na dosiye yivurizagaho, basaba ko yabanza gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bwe bwo mu mutwe kandi bigakorwa n’abaganga bari basanzwe bamuvura ari bo Dr. Musoni na Dr. Gafaranga.

    Urukiko rwaje kwemera iki cyifuzo cy’uko Karasira asuzumwa ariko bikowa na Dr. Chantal Murekatete usanzwe ari umuganga w’indwara zo mu mutwe mu bitaro bya CHUK.

    Mu iburanisha ry’uyu munsi, abunganizi ba Karasira bagaragaje imbogamizi y’uko umuganga bari bifuje atari we wakoreye isuzuma umukiliya wabo, bityo basaba ko urubanza rusubikwa kugira ngo Karasira azabanze ajye kuvuzwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri i Ndera.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabiteye utwatsi, ruvuga ko isuzuma ryagaragaje ko Karasira nta kibazo cyo mu mutwe afite, ndetse ko Dr. Murekatete wakoze iryo suzuma abifitiye ubushobozi kandi akaba yarifashishije dosiye ye iri mu bitaro bya CHUK mu isuzuma yakoze.

    Urukiko rwahise rutegeka ko iburanisha rikomeza, ndetse ruhita rumusomera ibyaha akekwaho, maze avuga ko ibyaha byose akurikiranyweho ari ukubera impamvu za politiki bityo ko ntacyo ari bubivugeho, icyakora yisobanuye ku cyaha cyo kuterekana inkomoko y’umutungo we.

    Yavuze ko amafaranga yasanganywe, ari ayo yatangiye kwakira mu 2019 ayakuye ku nshuti ze zituye mu mahanga, ariko ngo abamuhaga amafaranga nta n’umwe urwanya Leta, akavuga ko iyo aza kuba ayohererezwa n’abantu barwanya Leta, yari kuba yaratawe muri yombi kuva na kera.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye imiterere y’ibyaha aregwa, bumusabira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

    Karasira Aimable yasabiwe gufungwa iminsi 30

  • “ Abatayikunze bafite ibimenyetso bya Covid-19 ” – Ibyavuzwe n'abafana ba Meddy kuri YouTube – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amasaha make indirimbo nshya ya Meddy yise My Vow igiye hanze kuri ubu imaze kurebwa n'abantu basaga ibihumbi 130. Mu bitekerezo byatanzwe n'abarebye iyi ndirimbo ku rubuga rwa YouTube bagiye bavuga ibyiyumviro byayo nyuma yo kumva iyi ndirimbo gusa umwe mu batanze ibitekerezo yarwaje abantu imbavu ndetse na Meddy yagarutse ku gitekerezo yatanze.

    Uyu witwq Clément yagize ati ” The people who disliked this song should get their covid test because one of the main symptoms is no taste 👅 “ ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ” Abantu batakunze iyi ndirimbo bagomba kwipimisha Covid-19 kubera ko kimwe mu bimenyetso ni ukutagira ibyiyumviro “.

    Meddy abinyujije kuri story ya instagram ye nawe yerekanye abamukurikira iki gitekerezo cyatanzwe na Clément maze agiherekesha amagambo agira ati ” For real😂 “.

    Source : https://yegob.rw/abatayikunze-bafite-ibimenyetso-bya-covid-19-ibyavuzwe-nabafana-ba-meddy-kuri-youtube/