Category: Uncategorized

  • Rulindo: Umunyeshuri yabyaye abazwe, ibizamini bya Leta abikomereza ku kiriri – #rwanda #RwOT

    Isabwe yiga mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG), yabyaye ku wa Gatatu, tariki 21 Nyakanga 2021; ni nyuma y’umunsi umwe hatangiye ibizamini bya Leta hirya no hino mu gihugu.

    Ku munsi wa mbere w’ibizamini, kimwe na bagenzi be, Isibwe wari utwite, yakoreye kuri site y’ibizamini ya ES Nyamugali.

    Ku munsi wakurikiye yaje gufatwa n’inda ku gicamunsi ajyanwa ku Bitaro bya Kinihira, ahageze ahita yibaruka umwana w’umuhungu.

    Isabwe yatwaye inda kuko mu gihe amashuri yafungaga mu 2020 kubera Covid-19, yahise ajya gushaka umugabo ariko amashuri afunguye akomeza kwiga.

    Nyuma yo kwibaruka kandi abazwe ntabwo yigeze acika intege ngo ahagarike ibizamini yari yatangiye ahubwo bwarakeye tariki ya 22 Nyakanga 2021 akora ikizamini cy’Ubukungu ‘Economics’, akaba yaragikoreye mu bitaro.

    Umuyobozi wa Site y’Ibizamini ya ES Nyamugali, Simpunga Damien, yavuze ko uyu munyeshuri yabyaye, akoroherezwa gukora ikizami yari afite.

    Yagize ati “Ni byo Isabwe yakoze Ikizamini cya Leta ku munsi wa mbere nk’abandi bose, bukeye bwaho ku itariki ya 21 Nyakanga 2021 nta kizamini bari bafite, ku mugoroba ni bwo yajyanywe ku Bitaro bya Kinihira biba ngombwa ko abagwa, yibaruka umwana w’umuhungu kandi bose bameze neza kugeza ubu.”

    “Ikizamini bwari bucye akora cya ‘Economics’ yagikoze neza aho yari mu Bitaro, twabifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere na Polisi bamushyikiriza ikizamini aho yibarukiye kandi yagikoze neza.”

    Yakomeje ashimira Isabwe ubutwari yagize bwo gukomeza amashuri ye nyuma gushaka ndetse ko yabashije no gukomeza ikizamini yari yatangiye.

    Umukozi w’Akarere ka Rulindo Ushinzwe Uburezi, Nuwayo Jean Denys, yasabye abana b’abakobwa kwirinda ibishuko byatuma batwara inda, asaba n’abazitwaye kudata amashuri.

    Yagize ati “Ubutumwa ngenera abana b’abakobwa ni ukwirinda ibibashuka byatuma batwara inda zitateguwe ariko kandi igihe bibaye ntibakumve ko ubuzima burangiye, kuko bakomeza amashuri yabo kandi bakayarangiza neza. Bakwiye kujya baganiriza ababyeyi babo ku mbogamizi bafite cyangwa bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha aho kureka ishuri.”

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko abanyeshuri basaga 1000 batakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange n’Amashuri yisumbuye ku munsi wa mbere ku mpamvu zirimo no kubyara.

    Umunyeshuri wo muri Rulindo yabyaye abazwe, bucyeye akora ikizamini

  • Impamvu nyamukuru zizatuma indirimbo nshya ya Meddy yuzuza abayirebye basaga Miliyoni mu minsi ibiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 22 Nyakanga nibwo amashusho y'indirimbo nshya ya Meddy yise Ny Vow yagiye hanze. Nyuma yuko iyi ndirimbo igiye hanze abantu benshi bakomeje kugenda bavuga ko ishobora kuzaba indirimbo ya mbere iciye agahigo gakomeye ko kurebwa n'abantu benshi mu gihe gito mu mateka y'umuziki nyarwanda nyuma yuko yari imaze kurebwa n'abantu basaga ibihumbi 30 mu minota 10 gusa.

    Hari impamvu nyamukuru twabacukumburiye zizatuma iyi ndirimbo kuri ubu imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 400 izarebwa n'abasaga Miliyoni mu minsi ibiri. Izo mpamvu ni izi zikurikira:

    1. Igihe yasohokeye

    Kuba iyi ndirimbo yarasohotse ku munsi wo ku wa kane mu masaha ya nimugoroba bigahurirana n'uko abanyarwanda bose bari bari mu ngo zabo yewe bamwe bari no muri gahunda ya guma mu rugo bakabona umwanya wo kuyireba no kuyisangiza inshuti zabo ni impamvu ya mbere izatuma iyi ndirimbo yuzuza umubare w'abantu basaga Miliyoni bazaba bayirebye nyuma y'iminsi ibiri igiye hanze.

    2. Kuba Meddy yarashyigikiwe n'umugore we, Mimi, muri iyi ndirimbo

    Kuba  ndetse yarashyigikiye Meddy mu ndirimbo ye My Vow yafatiwe amashusho mu bukwe bw'aba bombi biri muri imwe mu mpamvu ikomeye iyi ndirimbo igomba kuzuza abantu basaga Miliyoni bazaba bamaze kuyireba nyuma y'iminsi ibiri igiye hanze.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-nyamukuru-zizatuma-indirimbo-nshya-ya-meddy-yuzuza-abayirebye-basaga-miliyoni-mu-minsi-ibiri/

  • Mu Rwanda abantu 14 bishwe na #COVID19, abakize ni 815 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore batandatu b’imyaka 88, 83 (Muhanga), 86 (Musanze), 63 (Kigali), 59 (Nyamagabe) na 35 (Rubavu) n’abagabo umunani b’imyaka 101, 94, 64, 58, 51, 44, 41 (Kigali) na 20 (Rusizi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 718 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 16,871.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Minisitiri Munyangaju yifurije intsinzi abakinnyi b’u Rwanda bari i Tokyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Munyangaju yagize ati “Nifurije abakinnyi bacu guserukana ishema muri Tokyo, bakazatahukana intsinzi. Muri ayo mahanga mwagiyemo u Rwanda rubitezeho gutsinda”.

    Ibirori bifungura imikino Olempike ya Tokyo 2021, byabaye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, byaranzwe ahanini n’imyiyereko, bikaba byakozwe mu buryo bworoheje ugereranyije n’uko byakorwaga mbere, kubera icyorezo cya Covid-19 yugarije isi.

    Muri iyo mikino, u Rwanda ruhagarariwe n’abakunnyi batanu, ari bo Hakizimana John usiganwa Marathon (42km), Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse usiganwa ku igare, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi barushanwa mu koga.

    Iyo mikino yatangiye kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko izasozwa ku itariki 8 Kamena 2021.

  • Abapolisi 30 basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa bari bamazemo igihe cy’ibyumweru bitatu, baturutse mu mashami ya Polisi atandukanye nko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) n’abo mu ishami rishinzwe imyitwarire (PDU), nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Ayo mahugurwa yatangwaga n’abapolisi baturutse mu gihugu cy’u Butaliyani binyuze mu masezerano Polisi y’icyo gihugu (Carabiniere) bafitanye na Polisi y’u Rwanda. Bahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro, gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto igiye gucunga umutekano wo mu muhanda binyuze mu buryo bwo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda cyangwa gushakisha ikinyabiziga cyakoze amakosa mu muhanda ukakigeraho.

    Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wari witabiriwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/ AP Jeanne Chantal Ujeneza, yari kumwe n’uhagarariye itsinda ry’abapolisi b’u Butaliyani batangaga amahugurwa, Brigadier General Stefano Dragani.

    Hari kandi umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti ndetse na ACP Teddy Ruyenzi, umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere mu ishami rinzwe umutekano wo mu muhanda.

    DIGP/AP Ujeneza yavuze ko amahugurwa ku gutwara moto ahabwa abapolisi ari mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abapolisi b’u Rwanda cyane cyane abatwara za moto.

    Yagize ati “U Rwanda ni igihugu gikunze kwakira inama mpuzamahanga ziba zajemo abanyacyubahiro batandukanye, umutekano wo mu muhanda nawo ni ingenzi kuko hakunze kubera impanuka zigahitana ubuzima bw ‘abantu ndetse n’imitungo yabo ikangirika. Niyo mpamvu tugomba kugira abapolisi bafite ubumenyi bwimbitse mu gutwara izi moto kuko barinda abanyacyubahiro ndetse bakanacunga umutekano wo mu muhanda nk ‘uko twabibonye mu mwiyereko w’abarangije amahugurwa uyu munsi”.

    DIGP/AP Ujeneza yakomeje agaragaza ko kugira igipolisi cy’umwuga bisaba gukomeza guhugura abapolisi mu bintu bitandukanye.

    Yasabye abasoje amahugurwa kuzakoresha neza ibyo bahuguwe ntibizababere impfabusa, yabasabye kuzajya bahora bihugura ubwabo umunsi ku wundi.

    Brigadier General Stefano Dragani yavuze ko Polisi y’u Butaliyani yifuza gukomeza ubufanye bukubiye mu masezerano ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, by’umwihariko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Yagize ati “Twifuza gukomeza ubu bufatanye mu byiciro bitandukanye ariko by’umwihariko mu bapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Ababahuguye bambwiye ko mwakoresheje imbaraga n’umuhate, ni ibyo kubashimira, mwaranzwe n’imbaraga n’ubushobozi turashaka ko mukomereza aho mu kazi kanyu ka buri munsi”.

    Brigadier General Stefano yakomeje avuga ko Polisi y’u Butaliyani izakomeza guhugura abapolisi b’u Rwanda batwara za moto kugira ngo na bo bazahugure abandi kugeza ubwo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizagera ku rwego rukomeye nk ‘uko byifuzwa.

    AIP) Aloys Mutagire na CPL Mukandayisenga Pelusi, ni bamwe mu bapolisi basoje ayo mahugurwa.

    AIP Mutagire yavuze ko yari asanzwe atwara moto mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariko amahugurwa amazemo ibyumweru bitatu afite itandukaniro n’andi yagiye akora.

    Ati “Aya mahugurwa nayungukiyemo ibintu bitandukanye, navuga nko kunyura mu makoni wihuta cyane, gufata feri byihuse kandi bitunguranye, ikirenze kuri ibyo ni uko twahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro no gutwara moto mu gihe cy’ibirori habaye akarasisi”.

    CPL Mukandayisenga Pelusi ni umukobwa umwe rukumbi wari mu bahugurwaga uko ari 30. Yavuze ko amahugurwa yo gutwara moto ayungukiyemo byinshi ariko cyane cyane nk’umukobwa byaramutinyuye.

    Ati “Nari nsanzwe nkorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu zindi serivisi ntatwara moto. Aya mahugurwa nayakoze neza nyakorana n’abasore amasaha yose twabaga tugomba gukora umunsi ku munsi. Nungukiyemo uko nakoresha moto mu buryo bwose mu gucunga umutekano waba uwo mu muhanda, guherekeza abanyacyubahiro, kuyobora akarasisi n’ibindi bitandukanye”.

    Aya mahugurwa yasojwe uyu munsi ni ikiciro cya gatatu, muri rusange abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 50 bamaze guhugurwa n’abapolisi bo mu gihugu cy ‘u Butaliyani mu gutwara moto zishinzwe umutekano.

  • Rusizi: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica icyondi mu Ishyamba rya Cyamudongo – #rwanda #RwOT

    Icyaha aba bagabo bakurikiranyweho bagikoze ku itariki ya 20 Nyakanga 2021, bari kumwe n’abandi batanu bataraboneka. Byabereye mu Mudugudu wa Kinanira aho iki cyondi cyari cyakoze ikilometero kimwe n’igice kivuye mu ishyamba rya Cyamudongo risanzwe ari Ishami rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Mushimiyimana Janvier, yabwiye IGIHE ko bitari bikwiye ko iyo nyamaswa yicwa kuko bahora bigisha abaturage ibijyanye no kuzibungabunga.

    Ati “Ntibyari bisanzwe kuko cyishwe kitari kona imyaka y’abaturage kandi cyakoze urugendo rw’ikilometero imwe n’igice kivuye muri pariki. Dukora ubukangurambaga, abaturage barabyumva ahubwo ntituzi impamvu bariya bacyishe.”

    Akomeza agira ati “Kandi iyo cyonnye dufite aho twandika ibyo cyonnye, ubundi tukabishyikiriza RDB [Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere] ikagira icyo ibikoraho.”

    Mushimiyimana Janvier avuga ko icyo cyondi cyishwe cyashyikirijwe Pariki ya Nyungwe naho abagizi ba nabi bakaba barashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’abandi batanu bakaba bari gushakishwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

    Ishyamba rya Cyamudongo ni icyanya kigize Pariki ya Nyungwe ryiganjemo inyamaswa zirimo ibitera, ibyondi n’inyoni z’amoko atandukanye.

    Mu rwego rwo kuririnda ba rushimusi, RDB ijya kigenera abahaturiye ibikorwa by’iterambere no guteza imbere imishinga y’amakoperative y’abahaturiye.

    Ishyamba rya Cyamudongo aho icyondi cyaturutse kikicwa n’abaturage

  • Tokyo 2020: Abakinnyi bAbanyarwanda baseruts… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gufungura iyi mikino bikaba byabaye saa Saba z'amanywa za Kigali, bikaba byabereye kuri Stade nkuru y'igihugu cy'u Buyapani izwi nka 'Olumpic Stadium' bikaba byafunguwe n'umwami w'abami Naruhito.

    Ibi birori kandi byabereye i Tokyo byitabiriwe na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron.

    Muri ibi birori abakinnyio bazahagararira u Rwanda muri iyi mikino baserutse mu mwambaro mwiza wakorewe mu Rwanda n'uruganda rwa Moshions ya 'Made in Rwanda'.

    Abakinnyi b'u Rwanda bamaze hafi ibyumweru bitatu mu Buyapani bitegura iyi mikino bashaka gukoreramo amateka, kuko bamaze ibyumwweru bibiri bacumbitse kandi bitoreza mu mujyi wa Hachimantai mu majyaruguru y’u Buyapani, bagera i Tokyo muri ‘Village Olympique’ mbere yuko irushanwa ritangira.

    Abo bakinnyi bazaba bayobowe na:

    ü  Yankurije Marthe w’imyaka 27 uzasiganwa mu kwiruka 5,000m, mu bagore

    ü  Hakizimana John w’imyaka 25 uzasiganwa marathon, mu bagabo

    ü  Mugisha Moise w’imyaka 25 uzasiganwa ku magare, mu bagabo

    ü  Agahozo Alphonsine w’imyaka 24 uzasiganwa koga 50m, mu bagore

    ü  Maniraguha Eloi w’imyaka 27 uzasiganwa koga 50m mu bagabo

    Aba bakinnyi bavuga ko biteguye neza, bitezweho guhindura amateka bagahesha igihugu cyabo umudali cyangwa (imidali wa mbere) mu mikino olempike.

    U Rwanda ntiruratwara umudali n’umwe mu mikino olempike, gusa rufite umudali umwe mu mikino paralempike y’abamugaye watwawe na Jean de Dieu Nkundabera i Athens mu 2004.

    Imikino Olempike y'i Tokyo iratangira gukinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga isozwe tariki ya 08 Kanama 2021.

    Abakinnyi b’u Rwanda baserutse mu mwambaro wa Made in Rwanda mu birori byo gufungura imikino Olempike

    Abanyarwanda mu mwambaro wakorewe mu Rwanda mu Buyapani

    Abanyarwanda bahigiye gukura imidali mu Buyapani

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107886/tokyo-2020-abakinnyi-babanyarwanda-baserutse-mu-mwambaro-wa-made-in-rwanda-mu-birori-byo-g-107886.html

  • Apotre Gitwaza: Abanyafurika baba mu mahanga… – #rwanda #RwOT

    Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza yahanuriye Afrika tariki 19 Nyakanga 2021 ku munsi usoza igiterane ‘Afrika Haguruka’ cyo muri uyu mwaka wa 2021. Ubu buhanuzi 7 kuri Africa, uyu mukozi w’Imana uri kubarizwa muri iyi minsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabusangije abantu ku mbuga nkoranyambaga akoresha atangaza ko Imana ifitiye umugambi Afrika. Ati “Imana ifitiye umugambi Afurika. Umugambi wayo ni ukwinjiza Afurika muri gakondo yayo no gukoresha uyu mugabane muri ibi bihe byanyuma mu gusakaza ubutumwa bwayo kw’Isi hose”.

    Apotre Dr. Gitwaza yahanuye ko igihe kizagera umugabane wa Afrika ukitwa izina rishya ariryo Leta Zunze Ubumwe za Afrika, ukazaba ufite imijyi itanu ikomeye aho ururimi rw’Igiswahili ari rwo ruzaba rukoreshwa cyane. Ntabwo yavuze igihugu Perezida wa mbere wa Afrika azaba akomokamo, gusa yavuze ko icyo gihugu ari icyo muri Aftika ndetse kikaba kivuga Icyongereza. Uwo mu Perezida azana azi Igiswahili ndetse yubaha Imana. Yahanuye kandi ko abanyafrika baba mu mahanga bazagaruka ndetse abantu benshi ku Isi bakifuza kwitwa Abanyafrika kuko bizaba ari iby’agaciro.

    Dore Ubuhanuzi 7 kuri Afurika bwahanuwe na Apotre Dr Paul Gitwaza

    1. Igihe kizagera aho uyu mugabane uzitwa Leta zunze ubumwe za Afurika

    2. Umugabane wa Afurika uzagira imigi itanu ikomeye kandi Igiswahili nicyo kizaba ururimi rw'Abanyafurika

    3. Afurika izagira ikicaniro gikomeye cy'amasengesho no kuramya

    4. Perezida wa mbere wa Afurika azava mu gihugu cyo muri Afurika kivuga Icyongereza, azaba azi Igiswahili, kandi azaba atinya Imana

    5. Abanyafurika bari mu mahanga bazagaruka, baze kubaka Afurika

    6. Kwitwa Umunyafurika bizaba ari ibyagaciro cyane kandi abantu benshi kw'Isi bazabyifuza

    7. Abanyafurika bazavuga ubutumwa mu bihugu bya Aziya (Irak na Iran), kandi Afurika izagira ubusabane bwiza na Isiraheli, kandi izaba umugisha ku mahanga

    Apotre Dr Gitwaza yahanuriye umugabane wa Afrika ibintu bikomeye

    KANDA HANO UREBE APOTRE DR. GITWAZA AHANURIRA AFRIKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107882/apotre-gitwaza-abanyafurika-baba-mu-mahanga-bazagaruka-abantu-benshi-ku-isi-bifuze-kwitwa–107882.html

  • Bagiye kare! Kwizera Olivier ayoboye urutonde… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize byakunze kuvugwa ko urwego rw'umupira mu Rwanda rudafasha ngo runorohereze umukinnyi kubaho neza no gutegura ejo hazaza heza abikesha umupira akina, aribyo bituma bamwe mu bakinnyi baba baratangiye uyu mwuga bizeye kuzagira kinini bawukuramo, ariko babona imbogamizi zirimo bagahitamo gusezera bakiri bato bakajya gushakira ubuzima ahandi.

    Gusa kuri ubu uru ntabwo rwaba urwitwazo kuko umupira wo mu Rwanda wazamuye urwego, ushorwamo amafaranga menshi cyane ku buryo umukinnyi witwaye neza ashobora guhabwa amafaranga ari hehjuru ya Miliyoni 20 za Recruitment n'umushahara urenze ibihumbi 600 ku kwezi mu gihe cy'imyaka ibiri, ibi byatumye n'banyamahanga benshi basigaye baza gushakira amaronko mu Rwanda.

    Ntabwo ari ibyo gusa byatuma umukinnyi asezera akiri muto, kuko n'imvune za hato na hato zatumye hari bamwe mu bakinnyi basezera imburagihe ku mupira w'amaguru.

    Kuri ubu ikindi kibazo cy'ingutu gishobora gutuma umubare munini w'abakinnyi usezera imburagihe, ni imyitwarire n'imitekerereze yabo. Abakinnyi benshi baharaye kunywa ibiyobyabwenge bituma basubira inyuma mu mitekerereze ndetse bikabatera kudohoka ku ntego zabo baba barihaye, bikaba byabatera no gusezera burundu kandi baba bagifite imbaraga zo gutanga.

    Gusa hari n'abasezera bagatangaza ko kurya amafaranga yo mu mupira w'amaguru bitoroshye ndetse bisaba gukoresha inzira zitandukanye zirimo n'iz'ubusamo rimwe na rimwe abemera Imana usanga badakunda ndetse batanakora, bagahitamo kujya gushakira ubuzima ahandi.

    Urutonde rw'abakinnyi 10 b'Abanyarwanda basezeye ku mupira w'amaguru imburagihe:

    10. Hegman Ngomirakiza


    Hegman wabaye umukinnyi ukomeye muri APR FC, amaze imyaka itanu yarasezeye burundu ku mupira w'amaguru, nyamara benshi barabonaga ari umwe mu nyenyeri zizamurikira ikipe y'igihugu mu myaka iri imbere.

    Uyu mukinnyi wafashije APR kwegukana ibikombe 5 bya shampiyona, yasezeye ku mupira w'amaguru ku myaka 24 y'amavuko, impamvu y'isezera rye ntiyigeze imenyekana, gusa benshi bavuga ko yabonaga nta kigaragara akura mu mupira ahitamo kujya gushakira ubuzima ahandi.

    9. Elias Uzamukunda


    Uyu mukinnyi wafatwaga nk'umwe mu banyarwanda b'ikitegererezo ndetse bashobora kuzagera ku rwego rushimishije mu mwuga wo gukina umupira w'amaguru, ubwo yerekezaga mu ikipe ya Nantes yo mu Bufaransia, ariko amahirwe yari afite yamunyuze mu myanya y'intoki, ku buryo magingo aya utamenya ko yakinnye umupira w'amaguru.

    Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y'igihugui Amavubi, amaze imyaka ine yararetse umupira w'amaguru ajya guhiga ubundi buzima, nyuma yo gushoberwa yabuze ikipe yerekezamo.

    Uzamukunda yaretse umupira w'amaguru afite imyaka 26 y'amavuko, mu gihe abanyarwanda bari biteze ko ari we rutahizamu uzarokora ikipe y'igihugu Amavubi mu bihe bitandukanye. Ikipe ya nyuma Elias yakiniye ni Avoine OCC yo mu byiciro byo hasi mu Bufaransa, tyakiniye umwaka umwe hagati ya 2016-2017.

    8. Turatsinze Hertier


    Uyu mukinnyi watanzweho akayabo ategurwa kuzaba umukinnyi mwiza, dore ko yari umwe mu bakinnyi bazamukiye mu irerero rya FERWAFA, yasezeye ku mupira w'amaguru akiri muto cyane ndetse bikaba byaratunguye benshi nyuma yo kugerageza mu makipe y'imbere mu gihugu bikanga, birangira afashe umwanzuroy wo gusezera. Hertier ubu yibera mu ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rubavu.

    7. Kakira Suleiman


    Kakira yari umwe mu bana batoranyijwe bashyirwa mu irerero rya FERWAFA, bategurwamo abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'ejo hazaza, gusa uko yashakaga kuzamura impano ye ngo irenge imipaka ntibyamuhniriye kuko yahise asezera imbura gihe akajya gushakira ubuzima buri mu mupira w'amaguaru. Magingo aya, Kakira asigaye yibera i Dubai.

    6. Barnabé Mubumbyi


    Uyu wabaye rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, APR FC na Bugesera FC, ntaheruka gukoza ikirenge cye ku mnupira w'amaguru, nyuma yo kuva mu Rwanda agiye gushaka ikipe i Burayi ariko bikanga, agahita yishakirayo indi mirimo imuha amafaranga, ibyo gukina umupira w'amaguru abishyira ku ruhande.

    Mubumbyi w'imyaka 26 y'amavuko, yakiniye Amavubi imikino 9 atsindamo igitego 1 mu myaka itandatu, akaba ari umwe mu bakinnyi batangaga icyizere cy'ejo hazaza, ariko byatunguye benshi bamenye ko atagikina ruhago ahubwo akora akazi gasanzwe kamuha amafaranga.u

    5. Charles Tibingana Mwesigye


    Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy'Isi cyabere muri Mexique mu 2011, amaze imyaka itatu adakoza ikirenge cye ku mupira w'amaguruu, nyuma yo kuva muri Bugesera FC mu 2018.

    Tibinmukgana wavukiye muri Uganda yakiniye ikipe y'igihugu Amavubi nkuru imikino umunani.

    Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye arimo Proline yo muri Uganda, APR FC, Bugesera FC na AS Kigali zo mu Rwanda. Kuva yava muri Bugesera FC mu 2018, Tibingana yavuye mu mupira w'amaguru burundu ajya gushakira ubuzima mu bindi, nyuma yuko byari byamaze kunanirana.

    4. Nizeyimana Alphonse (Ndanda)


    Uyu wabaye umunyezamu w'amakipe akomeye mu Rwanda, yasezeye ku mupira w'amaguru akiri muto.

    Aganira na Inyarwanda.com, Ndanda wahoze ari umunyezamu wa AS Kigali, yahishuye icyatumye asezera burundu ku mupira w'amaguru imburagihe akajya guhigira ahandi.

    Yagize ati 'Ntabwo nzongera gukina umupira w'amaguru, nawusezeyeho burundu. Nakunze kugira imvune zo mu Ivi zari zarambase zikambuza gukina, mpitamo kureka umupira w'amaguru njya gushakira ubuzima ahandi'.

    Nizeyimana Alphonse Ndanda yakiniye amakipe atandukanye arimo Esperance FC, Rayon Sports, Mukura VS na AS Kigali.

    3. Nzarora Marcel


    Ku myaka 27 y'amavuko, Nzarora wakiniye u Rwanda mu gikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 mu 2011, yasezeye burundu gukina umupira w'amaguru avuga ko abitewe n'imvune za hato na hato zagiye zimwibasira.

    Muri Kanama 2020 nibwo Nzarora yatangaje ko asezeye burundu gukina umupira w'amaguru, nyuma yo kuva muri Mukura akerekeza muri Ecosse gushaka ikipe akinira bikanga, avuga ko ibyo gukina abivuyemo ahubwo agiye gufata amasomo y'ubutoza. Nzarora yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC, Musanze na Police FC zo mu Rwanda.

    2. Rusheshangoga Michel


    Uyu myugariro wari mu beza u Rwanda rwajyanye muri Mexique mu 2011, mu gikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17, yasezeye burundu ku mupira w'amguru mu 2020 asanga umugore we muri Amerika.

    Rusheshangoga wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi, APR FC na AS Kigali, ubu asigaye atuye muri Amerika aho akora akazi gasanzwe katajyanye n'umupira w'amaguru. Rusheshangoga yasezeye ku mupira w'amaguru afite imyaka 26 y'amavuko.

    1. Kwizera Olivier


    Uyu munyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, wanakiniraga Rayon Sports, yatunguye benshi kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, ubwo yatangazaga ko asezeye ku mupira w'amaguru.

    Kwizera yatangaje ko ari ibintu yatekerejeho igihe kirekire ndetse akaba yumva igihe cyari kigeze ngo abishyire mu bikorwa, avuga ko hari ibyo agiyemo bizamufasha kubaho adakinnye umupira w'amaguru.

    Kwizera Olivier wari kumwe na bagenzi be mu ikipe y'igihugu Amavubi yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020, ikagarukira muri ¼, yasezeye ku mupira w'amaguru nyuma yo gukatirwa igifungo cy'umwaka gisubitswe, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Uyu munyezamu wakiniye Free State Stars yo muri Afurika y'Epfo na APR FC yo mu Rwanda, yasezeye ku mupira w'amaguru afite imyaka 27 y'amavuko.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107878/bagiye-kare-kwizera-olivier-ayoboye-urutonde-rwabakinnyi-10-babanyarwanda-basezeye-ku-mupi-107878.html

  • APR FC yikuye mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko itazitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riteganyijwe kubera muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi gutaha bitewe n’ibihe bidasanzwe bya Coronavirus n’ingamba zo kuyirinda.

    Ishyirahamwe ry’Umpira w’Amaguru mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati(CECAFA), yari yatangaje ko amakipe 10 ari yo yamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa riteganyijwe kuva tariki ya 1 — 15 Kanama 2021 muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    APR FC ni imwe muri ayo makipe 10 yatangajwe ko yamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa ritegurwa inkunga na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

    Visi Perezida wa APR FC, Brig Gen Firmin Bayingana, mu kiganiro na Royal FM, yavuze ko batazitabira iryo rushanwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse iyi kipe ikaba itaratangira imyitozo.

    Ati 'Igisubizo buri Munyarwanda wese yakabaye akibona kubera ibihe bidasanzwe turimo kubera COVID-19. Ntaho twahera, ubu turi muri Guma mu Rugo kandi muzi icyo isobanuye. Uretse no kuba tutaratangira imyitozo, ntabwo Ikipe y’Igihugu y’Abana yananirwa kwitabira imikino kubera ibi bihe ngo twe tujyeyo.'

    Si APR FC ititabiriye iri rushanwa ryaherukaga kuba 2019 hano mu Rwanda kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus, kuko n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ntabwo yitabiriye CECAFA U23 irimo kubera muri Ethiopia, ni mu gihe na Scandinavia WFC nayo ititabiriye CECAFA y’amakipe y’abagore irimo kubera muri Kenya.

    APR FC yamaze kwikura mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yikuye-mu-irushanwa-rya-cecafa-kagame-cup