Category: Uncategorized

  • Ariel Wayz na Riderman bashyize hanze amashus… – #rwanda #RwOT

    Ariel Wayz amaze igihe gito atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzikazi wigenga nyuma yo kuva mu itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi rya Symphony Band ryifashishwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

    Iyi ndirimbo kandi isohotse mu gihe uyu muhanzikazi ari mu byishimo by'uko indirimbo aherutse gukorana na Juno Kizigenza yitwa ‘Away’ yarebwe mu buryo budasanzwe kuko yarebwe n'abarenga miliyoni mu gihe gito.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ariel Wayz yavuze ko akimara kugira igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Dapanage' yavuganye na Riderman amwemerera kumufasha, bituma amukunda kurushaho nk'umuraperi yakuze akunda.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko Riderman afite indangagaciro zitandukanye n'abandi bahanzi, ashingiye ku buryo bakoranye mu bitaramo bitandukanye, uko yateje imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda, kandi agakomeza kugumisha hasi ibirenge kugira ngo n'abato bazamuka mu muziki bamwigireho.

    Akomeza ati 'Njyewe ndamwubaha cyane. Ni umuhanga, twakoranye mu bitaramo byinshi mufasha mu muririmbirire 'Back Up', nakuze mwumva cyane yewe nakuze numva nzaba n'umuraperi mo gacye ariko byarampindukanye. Gusa, ndamwubaha cyane mufata nk'umuntu ukwiye icyubahiro, kuko yazamuye Hip Hop mu Rwanda, kandi ifite 'message' nziza.'

    REBA HANO INDIRIMBO ‘DEPANAGE’ YA ARIEL WAYZ NA RIDERMAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107901/ariel-wayz-na-riderman-bashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-depanage-video-107901.html

  • Nyuma yo kutitabira CECAFA, APR FC mu nzira zerekeza muri Maroc #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko APR FC itazitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania, iyi kipe iri mu myiteguro yo kuba yajya gukorera imyitozo ibanzirirza shampiyona muri Maroc.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatangaje ko itakitabiriye imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania kuva tariki ya 1 kugeza 15 Kanama 2021 kubera ingamba zo kwirinda iki cyorezo z’iri mu Rwanda.

    Nubwo iyi kipe itazitabira iyi mikino, amakuru ISIMBI yari ifite n’uko muri gahunda iyi kipe yari ifite kwari ukwitabira iyi mikino, yarangira igahita ifata rutimikerere yerekeza muri Maroc kwitegurirayo(pre-season) umwaka utaha w’imikino wa 2021-22.

    Amakuru kandi ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe irimo gukora ibishoboka byose ngo mu kwezi gutaha tariki ya 15 izabe iri muri iki gihugu kuhitegurira cyane ko ifite n’amarushanwa nyafurika ya CAF Champions League izitabira.

    Umuyobozi wa APR FC wungirije, Brig Gen Firmin Bayingana agaruka kuri iyi ngingo yabwiye Royal FM ko icyo kintu nk’ikipe batarakiganiraho ariko bafitanye ubufatanye n’ikipe ya gisirikare muri kiriya gihugu ya FAR Rabat bityo ko bishoboka ko bajyayo ariko byose bizaterwa n’uko icyorezo gihagaze.

    Ati “Icyo kintu ntabwo turakiganiraho uretse ko hari ikipe ya gisirikare ya hariya dufitanye umubano mwiza, ariko byose birumvikana ko ibyo bishobora kuba byabaho nk’uko nabo bashobora kuza tukabakira kubera umubano uri hagati y’amakipe yombi.”

    “Byose bizaturuka kuri iki cyorezo ko gicishije make ariko ibyo nta n’inama twabikoreye uretse ko nzi neza ko hari ikipe dufitanye umubano hariya ku buryo no mu byo dushobora gukorana n’ibyo byajyamo.”

    Amakuru avuga ko guhera tariki ya 1 Kanama 2021, ikipe ya APR FC izatangira imyitozo ariko ku buryo bw’umukinnyi ku giti cye aho azaba yikoresha imyitozo imwongerera imbaraga.

    APR FC ishobora kujya kwitegurira muri Maroc

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kutitabira-cecafa-apr-fc-mu-nzira-zerekeza-muri-maroc

  • Inka ntoya cyane ku isi ikomeje gutangaza abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi batunguwe no kubona iyi nka ngufi cyane kurusha izindi zose zo ku Isi aho uburebure bwayo burutwa n'ubw'ihene n'intama.

    Iyi nka yiswe akazina ka Rani, ifite uburebure bwa cm 51, igapima ibiro 26. Iyi nka kandi uyoroye hari igihe ayiterura akayikikira. Aborozi bo muri Bangaladesh basabye ko iyi nka Rani yajya mu gitabo cy'amateka 'Guinness World Records' aho bemeza ko ariyo nka ngufi ku isi.

    Umuyobozi mukuru muri Shikor Agro Industries ikora ibikorwa by'ubworozi, Mohammad Salim yemera ko igihugu cya Bangaladesh ari cyo cyonyine gifite inka ngufi ku isi. Iyi nka yabo ngufi, ntabwo izakura ngo babe bagira icyizere kuko imaze imyaka 2 ivutse nk'uko ikinyamakuru trtworld kibivuga. Salim ati: 'Turizera cyane ko iyi nka izaba ariyo nto (ngufi) cyane ku isi; ni iy'amateka niyo uyireba iba itangaje '.

    Source : https://yegob.rw/inka-ntoya-cyane-ku-isi-ikomeje-gutangaza-abatari-bake/

  • Miss Ingabire Grace mu isura nshya! Abategura… – #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa Miss Rwanda bashyizeho ifoto ya Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace maze bayiherekeresha ubutumwa bwo mu cyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda bwagiraga buti: '(…) Twishimiye kubamenyesha imbuga nkoranyambaga za nyampinga w'u Rwanda 2021, Ingabire Grace. Ku rukuta rwa Twitter yitwa IngabireGiko naho ku rubuga rwa Instagram akaba yitwa @missgraceingabire11_  maze basaba abantu batandukanye kumukurikira kugira ngo bamenye ibyisumbuye kuri we, ibikorwa bye n'imishinga ye.

    Miss Ingabire Grace nyampinga w'u Rwanda 2021 yavutse ku itariki 11 Ugushyingo 1995. Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School mu gihe Icyiciro rusange (Tronc commun) yacyize muri New Vision High School.

    Amashuri yisumbuye yayasoreje muri Gashora Girls Academy aho yize Ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    Muri Gicurasi 2019, Miss Ingabire yasoje amasomo ye y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri icyo gihugu yize muri Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye Impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

    Miss Ingabire Grace mu isura nshya ubwo hatangazwaga imbuga nkoranyambaga ze azajya akoresha

    Miss Ingabire yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali, ubwo hatangwaga nimero abahatana bazifashisha yahawe zirindwi ari nayo yagendeyeho kugeza atsinze.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107904/miss-ingabire-grace-mu-isura-nshya-abategura-irushanwa-rya-miss-rwanda-batangaje-imbuga-ny-107904.html

  • Meddy na The Ben! Ubufatanye bukomeye bwaranz… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MY VOW’ YA MEDDY YUMVIKANAMO N’IJWI RYA THE BEN

    Mbere umwana ukivuka yari aziko mu busanzwe Meddy na The Ben ari izina rifatanye bitewe n'ukuntu aba bagabo nta gutana cyangwa umwiryane bigeze bagaragaza mu bikorwa byabo by'umuziki wa buri munsi aho babaga bari hose.

    Ibitekerezo byo kwandika iyi nkuru byavuye mu ijwi ryumvikana mu ndirimbo 'My Vow' y'umuhanzi Meddy imaze amasaha make isohotse ariko by'umwihariko ubufatanye no guhuza amajwi kwayo kwatumye iryohera abatari bacye bamaze kuyireba.

    Muri iyi ndirimbo mu nyikirizo yayo humvikanamo ijwi ry'umuhanzi The Ben ndetse uburyo agenda yakira Meddy mu buryo budasanzwe ariko bugakora umudiho ku buryo  wumva iyi ndirimbo wakomeza ukayumva mu buryo udashobora no kubara.

    Mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka umuhanzi Meddy yashimiye The Ben mu buryo bwihariye amwibutsa ukuntu iyi ndirimbo yabaraje ijoro bari gushaka inyikirizo yayo agira ati'' Inyikirizo yaturaje ijoro ariko twarabikoze ndagushima muvandimwe”.

    Ubu bufatanye bwonyine bwerekana ubuvandimwe buri mu ndiba ya buri mutima wa buri umwe cyane ko aba bahanzi batavukana ariko uburyo bazwi abenshi babafata nk'impanga mu muziki dore ko basangiye byinshi ibibazo n'ibisubizo mu buto no mu muziki.

    The Ben mu bukwe bwa Meddy yari yateguriwe ibyicaro by'icyubahiro ndetse aho yari yicaye honyine herekanaga uburyo umuhanzi Meddy amufata ndetse niwe wari wateganyijwe nk'umuhanzi wa mbere ugomba kuririmba mu bukwe bwa Meddy cyane ko n'indirimbo zose bazikoreraga hamwe.

    Kuva mu ntangiriro aba ni abahanzi bafite igisobanuro cy'umuziki nyarwanda ndetse ni nabo bitezweho gukora ibyananiranye mu muziki w' u Rwanda, nko kuzamura no guterura ibikombe bimwe na bimwe bahanganye n'abahanzi bazwi ko ari abahanga.

    Meddy na The Ben ni abahanzi batangiye no kubigerageza cyane mu muziki urebye uburyo indirimbo zabo zirebwa, ukareba uburyo abahanzi batandukanye ndetse banakomeye batangiye kubirukaho ngo bakorane ni ibyagaciro muri uyu muziki mu ntero igira iti aba basore bari bakenewe.

    Dusubire Inyuma Gato uburyo baje kugeza bageze aho Meddy ashatse umugore mugenzi we The Ben nawe ari munzira.

    The Ben na Meddy ni abahanzi bamenyanye kera mu itsinda ryitwaga ‘Justified’ mu kinyarwanda ugenecyereje ni itsinda ry'abarenganuwe. Aba barenganuwe baje kuvamo ibyamamare bikomeye birimo aba bombi wongeyeho n'abatunganya umuziki bazwi Lick Lick na Nicholas.

    Abahanzi The Ben na Meddy, ni bamwe mu baza ku isonga ry'umuziki wo mu njyana ya RnB mu Rwanda, by'umwihariko bakaba aba mbere mu bagira umubare munini w'abafana bakorwa ku mutima n'amagambo batondekanya mu ndirimbo zabo.

    Bakiba mu Rwanda wasangaga basa n'abahanganye haba mu ndirimbo bakoraga icyo gihe , gutumirwa mu bitaramo no guhangana hagati y'abafana babo aho wasangaga buri wese agaragaza ko umuhanzi afana, The Ben cyangwa Meddy, ari we ukunzwe cyane, ari umuhanga kurusha mukeba we, azi kwandika neza kurusha abandi n'ibindi byinshi.

    The Ben na Meddy ni abahanzi baba hanze y'u Rwanda, ibyo baririmba cyangwa baririmbye mu myaka yo hambere bakiri mu gihugu byashinze imizi mu mitima y'Abanyarwanda.

    Iyo The Ben asohoye indirimbo by'umwihariko izibanda ku rukundo, igera i Kigali abafana bakayisamira hejuru ugasanga mu gihe gito ihise isakara hose nta ngufu bayishyizemo ari nabyo byagaragaye ku ndirimbo 'My Vow' yasohotse ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 350 mu masaha 20 arenga imaze isohotse.

    Biba akarusho kuri Meddy dore ko nyinshi mu ndirimbo yagiye asohora kuva yagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zirangaza imbere izindi zose zakunzwe mu Rwanda ndetse zikanamuhesha guhatanira ibihembo mu bihugu bitandukanye.

    Meddy, aza ku isonga ry'abahanzi b'indirimbo zisanzwe (secular) bafite indirimbo zarebwe cyane kurusha izindi kuri Youtube mu Rwanda, mugenzi we The Ben na we aza amugwa mu ntege. Ibi bikaba ikimenyetso cy'uburyo aba bahanzi bakunzwe mu Rwanda.

    Mu bafana babo, usanga iteka babagereranya bamwe ugasanga bavuga ko Meddy azi gutondekanya amagambo aryoshye mu ndirimbo ariko The Ben akamurusha ubuhanga mu muziki.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MY VOW YA MEDDY YUMVIKANAMO N’ IJWI RYA THE BEN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107898/meddy-na-the-ben-ubufatanye-bukomeye-bwaranze-aba-bahanzi-kuva-mu-ntangiriro-bwahurijwe-no-107898.html

  • Covid-19: Umutekano wakajijwe mu Buyapani ku… – #rwanda #RwOT

    Imikino Olympic iri kubera mu mujyi wa Tokyo yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 85 harimo abakinnyi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’iyi mikino.


    Abaganga impande zose barahari 

    Ubundi iyi mikino yagomba kuba umwaka ushize ariko kubera icyorezi cya Covid-19 cyari cyugarije isi, iyi mikino yimuriwe muri uyu mwaka, ari nayo mpamvu abakinnyi, abakunzi, abakozi n’abafana bo mu bice bitandukanye by’isi ubu bari kubarizwa mu mujyi wa Tokyo.


    Abasirikare bazengurutse aho abakinnyi bacumbitse


    N'ubwo iyi mikino yatangiye gusa umujyi wa Tokyo ukomeje guterwa impungenge n’abitabiriye iyi mikino kuko harimo abatangiye kwandura. Mu bantu bari bemerewe kwitabira iyi mikino 91 bamaze kwandura COVID-19 byanatumye hakazwa ingamba nibura ngo ubwandu budakomeza kwiyongera.


    abakinnyi bose bari kuza barabanza bagapimwa


    mu mujyi haratuje



    mu gihe utari gukina wambara agapfukamunwa


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107896/covid-19-umutekano-wakajijwe-mu-buyapani-ku-bakinnyi-bitabiriye-imikino-olympic-harimo-nab-107896.html

  • Miss Rwanda 2016 yababajwe n’umukinnyi yakund… – #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier kuri uyu wa 4 aganira na Radio Flash nibwo yatangaje ko asezereye ku mugaragaro umupira w’amaguru, ijambo ryatunguye benshi ndetse abakurikiranira hafi Siporo mu Rwanda bababazwa n’uko Kwizera Olivier w’imyaka 27 asezeye imburagihe.

    Buri umwe yabyakiriye ukwe, ndetse kuri buri rwego mu Rwanda ntihabura umuntu ugaruka kuri iyi nkuru y’isezera rya Kwizera Olivier wafatwaga nk’umuzamu wa mbere mu Rwanda.

    imyaka 27 niyo Kwizera Olivier yasezereyeho ruhago 

    Abinyujije ku rukuta rwa Twitter Miss Rwanda mu 2016 Mutesi Jolly yatangaje ko mu gihe gito atangiye gukurikirana umupira w’amaguru yari umukunzi wa Kwizera Olivier. 

    Yagize ati” mugihe gito ntangiye guha umwanya wanjye umupira w’amaguru, yari umwe mu bazamu nakundaga (Kwizera Olivier) mbabajwe n’ukuntu amanitse amaboko agasezera ku mupira w’amaguru. Mu by'ukuri noneho nemeye ko umupira w’amaguru ari ikiyobyabwenge kuri bamwe. Gusa amahirwe masa mubyo werekejemo.”

    Miss Rwanda ni umwe mu bantu b’ikitegererezo mu rubyiriko 

    Munsi y’ubu butumwa, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko bwana Bamporiki Edward yashubije Miss Mutesi Jolly ko na n'ubu Kwizera Olivier bakimukeneye agira ati: 'Turacyamukeneye cyane'. 

    Abantu bamwe batangiye gahunda yo gusaba Kwizera Olivier ko yakisubiraho ku cyemezo yafashe akagaruka mu izamu kuko u Rwanda rukimukeneye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107883/miss-rwanda-2016-yababajwe-numukinnyi-yakundaga-wasezeye-ruhago-bamporiki-edward-na-we-ara-107883.html

  • MTN irizihiza isabukuru yimyaka 5 ya Yolo… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo gikomeye kiba ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, guhera saa kumi n'ebyiri, ku nsanganyamatsiko igira ati 'Iremere Wubahwe' ku ntego yo gutinyura no gushyigikira urubyiruko rw'u Rwanda

    Gahunda ya 'MTN Yolo Pack' ni serivisi imaze imyaka itanu ikoreshwa n'urubyiruko, bakisanzura mu guhamagara inshuti n'imiryango no gukoresha internet yihuta mu buryo bubahendukiye.

    Gukoresha iyi gahunda ukanda *154#, ugahitamo internet, cyangwa guhamagara. Ushobora guhitamo ipaki y'umunsi cyangwa iy'icyumweru.

    Binyuze muri iyi gahunda, MTN yateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryegukanwe na Miss Ingabire Grace, ndetse yateye inkunga igitaramo gikomeye cya Kigali Summer Festival 2019 cyabereye muri Camp Kigali.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Abakiliya n'Ikoranabuhanga muri MTN, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w'Abanyarwanda kandi nibo b'ejo hazaza h'Igihugu.

    Avuga ko binejeje kuba MTN yarashyizeho gahunda ya 'Yolo' ifasha urubyiruko kwisanzura mu ikoranabuhanga, bakabasha gusingira amahitamo yabo.

    Ati 'Ni byiza ko twabashyiriyeho urubuga n'uburyo bubafasha gukomeza kugera ku bihambaye mu mahitamo y'ubuzima bwose bakwisangamo.'

    Akomeza ati 'Uyu mwaka 'Yolo' yujuje imyaka itanu tuzayihiza ku insanganyamatsiko 'Iremere Wubahwe', izatanga ubufasha ku rubyiriko haba mu bugeni n'ubuhanzi cyangwa se ubumenyi mu ikoranabuhanga.' 

    Bitewe n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, iki gitaramo kiraba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kiyoborwa n'Umunyamakuru wa Magic Fm, Dj Anitha Pendo akaba n'umushyushyarugamba ubimazemo igihe kinini.

    Iki gitaramo kandi cyatumiwemo Guru wo muri Trendy Shadow, umunyamideli Yannick, umuraperi akaba n'umusizi Kivumbi, Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021 na Kayirebwa Marie Paul wambitse ikamba rya Miss Popularity 2021 akaba na Ambasaderi wa MTN ndetse, umuhanzi Confy na Dj Sonia.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Abakiliya n'Ikoranabuhanga muri MTN, Yaw Ankoma Agyapong, akomeza avuga ko bishimiye gukorana n'uru rubyiruko mu kwizihiza imyaka itanu ishize gahunda ya 'Yolo' ifasha urubyiruko kwisanzura mu ikoranabuhanga.

    Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, MTN yanateguye amahugurwa azaba mu Ukwakira 2021, azahuza abafite ubumenyi mu bintu bitundukanye bungurane ibitekerezo.

    Ba rwiyemerezamirimo baherutse gutoranywa muri gahunda yiswe 'Level Up your Biz' nabo bazahabwa umwanya wo kuganira n'urubyiruko ku rugendo rwabo

    Level Up your Biz' ni amahirwe yo kugira ubumenyi bwisumbuye mu miyoborere kuri ba rwiyemezamirimo bafite imikoranire mu ikoranabuhanga.

    Urubyiruko rufite impano n'abandi bazahabwa umwanya wo kuzigaragaza no kuvuga inkuru y'urugendo rwabo ku buryo byafasha benshi bari mu kigero kimwe.

    MTN Rwanda irayoboye ku isoko ry'itumanaho ngendanwa mu Rwanda. Guhera mu1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y'umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk'umuyoboro wa interineti mu Rwanda.

    MTN Rwanda igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n'udushya nk'iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.

    Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z'imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.

    MTN yateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu ya 'Yolo' kibera ku mbuga nkoranyambaga zayo Guru wo muri Trendy Show wihariye mu gusiga ibirungo by'ubwiza yatumiye muri iki gitaramo

    Umubyinnyi Titi Brown Dancer uzwi mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye

    Umubyinnyi Jojo Breeezy

    Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021Umuraperi akaba n'umusizi Kivumbi uherutse gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Umudugudu'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107891/mtn-irizihiza-isabukuru-yimyaka-5-ya-yolo-mu-gitaramo-yatumiyemo-niyo-bosco-miss-amanda-na-107891.html

  • Jadon Sancho yasesekaye i Manchester! Akamwem… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, nibwo Manchester United yerekanye ku mugaragaro rutahizamu Jadon Sancho watanzweho Miliyari 101 Frw.

    Nyuma y'igikorwa cyo kwerekana uyu mukinnyi watsindiye Dortmund ibitego 50, abafana ba Manchester United basazwe n'ibyishimo maze bavuga iribari ku mutima, bavuga ko bashimira cyane ubuyobozi bw'iyi kipe yatekereje kuzana Sancho ndetse banemeza ko nta kabuza babonye umusimbura wa Cristiano Ronaldo wabakoreye amateka akomeye.

    Sancho yasinye amasezerano y'imyaka itanu muri iyi kipe ishaka kugaruka ku rwego rw'amakipe yegukana ibikombe bikomeye i Burayi.

    Zari inzozi za Jadon Sancho gukinira ikipe ya Manchester United, ndetse akaba agarutse mu gihugu cye nyuma y'imyaka ine yari amaze mu Budage akinira Borussia Dortmund.

    Hari hashize igihe kirekire Manchester United yiruka kuri uyu mukinnyi ariko Dortmund ikayishyiriraho igiciro gihanitse, bigatuma igurwa ry'uyu mukinnyi rigenda biguru ntege.

    Man.United yabanje gucibwa na Dortmund miliyoni 100 z'ama-Pound yanga kuzishyura, igarutse icibwa 90 nabwo yanga kuzishyura, ubuyobozi bw'iyi kipe yo mu Budage bubabwira ko umukinnyi wabo atagurishwa.

    Jadon Malik Sancho ukomoka mu Bwongereza yavutse ku itariki 25 Werurwe 2000, Uyu musore yanyuze mu makipe y'abakiri bato ya Watford na Manchester City mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Borussia Dortmund ya kabiri mu gihe mu mwaka wa 2017 aribwo yasinye amasezerano yo gukina nk'umukinnyi wabigize umwuga ahita azamurwa muri Borussia Dortmund nkuru akinira kugeza magingo aya.

    Sancho avuye muri Borussia Dortmund ayikiniye imikino 137 mu myaka ine ayimazemo, yayitsindiye ibitego 50.

    Sancho yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Manchester United

    Umutoza Ole yiteze umusaruro ukomeye kuri Sancho muri Manchester United

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107897/jadon-sancho-yasesekaye-i-manchester-akamwemwe-ku-bafana-biyi-kipe-bahamya-ko-babonye-cris-107897.html

  • Sandra Teta na Weasel wo muri GoodLyfe bibarutse ubuheta – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sandra Teta na Weasel Manizo wamenyekanye mu itsinda rya GoodLyfe yabanagamo na Mowzey Radio witabye Imana, bibarutse ubuheta bwabo.

    Iyi nkuru yacicikanye Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Nyakanga 2021 nyuma yuko umwe mu nshuti z'umuryango wa Weasel na Sandra Teta ahaye amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru mu magambo agira ati  'Ni byo rwose yibarutse umwana w'umuhungu, yabyaye mu ma saa Saba z'amanywa!'

    Wasel Manizo na Sandra Teta bibarutse Ubuheta

    Source : https://yegob.rw/sandra-teta-na-weasel-wo-muri-goodlyfe-bibarutse-ubuheta/