Category: Uncategorized

  • Bishimiye ko bamenye guhunika ubwatsi bw’amatungo n’ubwo bihenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyatsi birenzwaho melasse ivanze na sondori
    Ibyatsi birenzwaho melasse ivanze na sondori

    Nk’uwitwa Francine Mukangira, umuyobozi w’itsinda rimwe ry’aborozi b’inka b’i Mwendo, mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, agira ati “Tumaze ukwezi dufashijwe kubuhunika ku gikumba cy’umudugudu dutuyemo. Nasanze kubuhunika ari uguteganyiriza amatungo yacu cyane cyane muri iyi mpeshyi ndende twatangiye”.

    Berthilde Kantarama, umufashamyumvire mu by’ubworozi bw’inka mu Murenge wa Rwaniro, we avuga ko amaze igihe yigishijwe uko bahunika ubwatsi bw’amatungo, kandi ko yasanze ihunika ry’ibinyamisogwe ari ryo ritaruhije.

    Agira ati “Ibinyamisogwe byo kubihunika ntibigoye, kuko icyo bisaba ari ukubyumisha, hanyuma bikabikwa ahantu hatava izuba kandi hatananyagirwa. Ubanza kubyumisha, na ho ubundi byabora.”

    Na ho tekinike yo guhunika ibinyampeke, urugero nk’urubingo n’ibigorigori, ari na byo amatungo arya ari byinshi, ngo bisaba ubushobozi kuko hari ibivangwamo bisaba ko umuntu abanza kubigura.

    Agira ati “Urabifata bitarimo urume, ukabicisha ku zuba bikumuka bukeya, ukabikuraho ibyumye, hanyuma ukabisya wifashishije imashini yabugenewe. Iyo utayifite ubicamo uduce tutarenze cm eshanu. Ukenera n’umushonge w’ibisigazwa byo mu ruganda rw’isukari (melasse) ndetse n’ibisigazwa b’umuceri (son de riz).”

    Ibinyamisogwe byo birumishwa, bikazingwa hanyuma bikabikwa
    Ibinyamisogwe byo birumishwa, bikazingwa hanyuma bikabikwa

    Mu guhunika kandi, bashobora kwifashisha amashashi yabugenewe cyangwa umwobo munini bacukuye basasamo shitingi. Babanzamo ibyatsi biringaniye bakwirakwiza mu ndiba, bakarenzaho umushonge baba babanje kuvanga n’ibisigazwa by’umuceri, bakongera bagashyiraho ubwatsi buringaniye, gutyo gutyo.”

    Uko bagenda bongeraho kandi, abantu bafite imbaraga bajyamo bakajya babibyina hejuru babitsindagira, hanyuma bakuzuza ya shashi cyangwa wa mwobo bagapfundikira.

    Iyo bifashishije ishashi bakora ku buryo basiga umwanya wo kuza kuyifunga neza, hanyuma ikabikwa aho itazahura n’ibiyitobora kuko iyo itobotse umwuka ukinjiramo, bituma bwa bwatsi butamera uko byifuzwaga.

    Naho iyo bahunitse mu mwobo, na bwo bapfuka neza bakanarenza igitaka hejuru, ariko na none bakora ku buryo ubwatsi buguma muri shitingi ntibuhure n’ibitaka kuko byatuma butabikika uko byifuzwa.

    Kantarama anavuga ko nyuma y’iminsi 21 buhunitswe, ubwatsi bushobora gutangira kwifashishwa, kandi ko bushobora kumara n’umwaka bubitse ntacyo buraba.

    Ugaburira amatungo agenda akuraho buke buke, akongera agapfundikira neza, kandi ngo iyo babukuye mu buhunikiro buba buhumura kubera wa mushongi.

    Ahereye ku kuba ijerekani y’umushongi w’isukari ibageraho ihagaze mu mafaranga ibihumbi 40, hakubitiraho kugura shitingi cyangwa amashashi kimwe n’ibisigazwa byo mu ruganda rw’umuceri cyangwa rwa kawunga, Kantarama avuga ko kubika ibinyampeke bisaba amafaranga menshi, umuturage ku giti cye atabasha kwibonera.

    Ni na yo mpamvu Joseph Nshokeyinka, ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo mu mushinga RDDP wa RAB, avuga ko umuti kuri iki kibazo waba kuba abantu bajya biyegeranya ibyifashishwa bakabitumiriza hamwe, cyangwa n’abaturanye bakiyegeranya bagahunikira hamwe.

    Naho ubundi ngo melasse igarurira ubwatsi isukari bwari bwatakaje, kandi n’ibisigazwa byo mu ruganda rw’umuceri cyangwa rw’ibigori na byo byongera intungamubiri mu byatsi.

    Mbere yo guhunika ubwatsi bashobora kubanza kubusya n
    Mbere yo guhunika ubwatsi bashobora kubanza kubusya n’imashini yabugenewe

    Anavuga ko uretse urubingo, uruteja ndetse n’imigozi y’ibijumba kimwe n’ibindi byatsi byahirirwa inka bishobora kubikwa muri ubwo buryo, ariko ko icyo bagiraho abantu inama ari ukubuhinga, hanyuma bakabuhunika mu gihe hariho bwinshi, bitegura igihe cy’izuba buzaba nta buri ku gasozi.

    Yongeraho ko ibigorigori bihunitswe bitaruma byo nta melasse bikenera, kandi ko ibikenyeri byo uretse na melasse, bikenera n’ifumbire ya ire (urée) yo kubigaruramo ibyubaka umubiri biba byatakaje.


  • Mugisha Moise ntiyabashije gusoza isiganwa ry’amagare mu mikino Olempike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umunsi wa mbere ku mukino w’amagare mu mikino Olpempike iri kubera i Tokyo mu Buyapani, aho abasiganwa 126 ari bo batangiye isiganwa ryari rifite intera ya Kilometero 234.

    Mugisha Moise mbere yo gutangira isiganwa
    Mugisha Moise mbere yo gutangira isiganwa

    Umunyarwanda rukumbi wahatanaga yari Mugisha Moise, ariko we hamwe n’abandi bakinnyi 40 ntibabashije gusoza isiganwa, aho ryaje kwegukanwa na Richard CARAPAZ ukomoka muri Equateur yo muri Amerika y’Epfo.

    Mu bandi bakinnyi bazwi batasoje isiganwa ry’uyu munsi, harimo Geraint Thomas ukina mu ikipe ya Ineos Grenadiers yahoze yitwa Team Sky, uyu akaba yaregukanye Tour de France mu mwaka wa 2018.

    Uko bakurikiranye

  • Abapolisi 30 basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari).

    Aba bapolisi bari baturutse mu mashami ya Polisi atandukanye nko mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), abo mu Ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) n’abo mu Ishami rishinzwe imyitwarire (PDU).

    Aya mahugurwa yatangwaga n’abapolisi baturutse mu Butaliyani binyuze mu masezerano Polisi y’u Butaliyani (Carabiniere) ifitanye na Polisi y’u Rwanda.

    Bahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro, gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye, gucunga umutekano wo mu muhanda binyuze mu buryo bwo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda cyangwa gushakisha ikinyabiziga cyakoze amakosa mu muhanda ukakigeraho.

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wari witabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza wari kumwe n’uhagarariye Itsinda ry’Abapolisi b’u Butaliyani batangaga amahugurwa, Brigadier General Stefano Dragani.

    Hari kandi Umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti n’Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi.

    DIGP Ujeneza yavuze ko amahugurwa ku gutwara moto ahabwa abapolisi ari mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’Abapolisi b’u Rwanda cyane cyane abatwara za moto.

    Ati “U Rwanda ni igihugu gikunze kwakira Inama Mpuzamahanga ziba zajemo abanyacyubahiro batandukanye, umutekano wo mu muhanda ni ingenzi kuko hakunze kubera impanuka zigahitana ubuzima bw ’abantu ndetse n’imitungo yabo ikangirika.”

    “Ni yo mpamvu tugomba kugira abapolisi bafite ubumenyi bwimbitse mu gutwara izi moto kuko barinda abanyacyubahiro ndetse bakanacunga umutekano wo mu muhanda nk ’uko twabibonye mu mwiyereko w’abarangije amahugurwa uyu munsi.”

    DIGP Ujeneza yakomeje agaragaza ko kugira igipolisi cy’umwuga bisaba gukomeza guhugura abapolisi mu bintu bitandukanye.

    Yasabye abasoje amahugurwa kuzakoresha neza ibyo bahuguwe ntibizababere impfabusa, yabasabye kuzajya bahora bihugura ubwabo umunsi ku wundi.

    Brigadier General Stefano Dragani yavuze ko Polisi y’u Butaliyani yifuza gukomeza ubufatanye bukubiye mu masezerano ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi byumwihariko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Ati “Twifuza gukomeza ubu bufatanye mu byiciro bitandukanye ariko by’umwihariko mu bapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Ababahuguye bambwiye ko mwakoresheje imbaraga n’umuhate ,ni ibyo kubashimira, mwaranzwe n’imbaraga n’ubushobozi turashaka ko mukomereza aho mu kazi kanyu ka buri munsi.”

    Brigadier General Stefano yakomeje avuga ko Polisi y’u Butaliyani izakomeza guhugura Abapolisi b’u Rwanda batwara moto kugira ngo nabo bazahugure abandi kugeza ubwo Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizagera ku rwego rukomeye nk ’uko byifuzwa.

    AIP Aloys Mutagire na CPL Mukandayisenga Pelusi ni bamwe mu bapolisi basoje aya mahugurwa.

    AIP Mutagire yavuze ko yari asanzwe atwara moto mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariko amahugurwa amazemo ibyumweru bitatu afite itandukaniro n’andi yagiye akora.

    Ati “Aya mahugurwa nayungukiyemo ibintu bitandukanye, navuga nko kunyura mu makoni wihuta cyane, gufata feri byihuse kandi bitunguranye, ikirenze kuri ibyo ni uko twahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro no gutwara moto mu gihe cy’ibirori habaye akarasisi.”

    CPL Mukandayisenga Pelusi ni umukobwa umwe rukumbi wari mu bahugurwaga uko ari 30.

    Yavuze ko amahugurwa yo gutwara moto ayungukiyemo byinshi ariko cyane cyane nk’umukobwa byaramutinyuye.

    Ati “Nari nsanzwe nkorera mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu zindi serivisi ntatwara moto. Aya mahugurwa nayakoze neza nyakorana n’abasore amasaha yose twabaga tugomba gukora umunsi ku munsi. Nungukiyemo uko nakoresha moto mu buryo bwose mu gucunga umutekano waba uwo mu muhanda, guherekeza abanyacyubahiro, kuyobora akarasisi n’ibindi bitandukanye.”

    Aya mahugurwa yasojwe ni icyiciro cya Gatatu, muri rusange Abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 50 bamaze guhugurwa n’Abapolisi bo mu Butaliyani mu gutwara moto zishinzwe umutekano.

    Mu mahugurwa bahawe harimo n’ajyanye no guherekeza abayobozi

    Aba bapolisi bahawe amahugurwa abafasha kumenya gutwara moto neza

    CPL Mukandayisenga Pelusi ni umukobwa umwe rukumbi wari mu basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano

    Abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda bari bitabiriye uyu muhango

  • Nudakoresha ubutware wahawe muri Kristo Yesu, Satani we azi icyo gukora -Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” Mariko16:17

    Muri iki gihe turimo gusenga mu gihe cy’iminsi 10, ‘Tuyobiza Imana inzira’ uyu ni umunsi 5, aho twifuje gusengera abarwayi kandi twirukana uwo mwuka hashingiwe ku butware Yesu yadusigiye nk’itorero.

    Igihe Umwuka Wera yamanukaga, Imana yakoranye n’abigishwa ibintu bifatika, ibakoresha ibimenyetso n’ibitangaza. Rimwe bari ku irembo ryitwa Ryiza, babwiye ikirema bati “Ifeza n’izahabu ntabyo dufite, ariko hari ikindi dufite. Dutumbire, uturebe”

    Baramubwira ngo ‘Mu zina rya Yesu wapfuye akazuka, haguruka utambuke’ ahita ahaguruka ngo ahimbaza Imana mu rusengero, uwo munsi hakizwa abantu benshi!

    Nahoze ntekereza muri iki gihe ifeza n’izahabu byaraje, ariko irivuga ngo haguruka utambuke ryarabuze! Niba mwe muriheruka ntabwo mbizi, ahubwo tugeze igihe umuntu ahaguruka kuvuga mu ndimi ukagira ngo akoze ikosa, mu itorero ry’abanyamwuka!

    Ibi bimenyetso bizagendana n’abizera, iwanyu aho usenegera birahaheruka? Ese nimba bitagihari, byatwawe n’iki? Ese bishobora kongera kugaruka? Yesu yaravuze ngo “abantu babiri nibahuza umutima gusaba ikintu, Data wa twese azagikora.” Ntabwo koronavirusi yaza hanyuma ngo twipfumbate ikomeze yice abantu gutyo gusa, oya!

    Kwa Yesu dufite ubutware, dufite ubushobizi iyo twizeye amagambo ye nk’uko yayatubwiye!

    Ibimenyetso bizagendana n’abizera:

    Bazirukana abadayimoni mu zina rya Yesu

    Umurimo wo kwirukana abadayimoni, ni umurimo wa buri munsi. Mu isengesho rya Data wa twese, harimo ijambo rivuga ngo ‘Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi “. Umurimo wo kwirukana abadayimini ni umurimo wa buri munsi, kubera iki? Satani ava mu ijru yamanukanye na 1/3 cy’ingabo zitazwi umubare! Ni ukuvuga ko umuntu ashobora kuba afite dayimoni 1000 zimugendaho, isi yose igasagukirwa.

    Kuko abantu bari mu isi bo tubazi umubare, wenda ni nka miliyoni umunani, ariko abadayimoni bo ntitubazi umubare kandi bo bakora kumanywa na nijoro. Mwibuke ko nk’uko abadayimoni batororoka, niko batanapfa. Dayimoni yateye Kayini ngo ajye kwica Abeli kugeza uyu mu nsi aracyari kuri tere arwana!

    Itorero, ryahawe ubutware bwo kwirukana abadayimoni buri munsi. Ntukajye usenga usoze utirukanye dayimoni mu izina rya Yesu. Nudakoresha ubutware wahawe muri Kristo Yesu, Satani we azi icyo gukora!

    “Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Abefeso 6:12

    Satani ava mu ijru yamanukanye na 1/3 cy’ingabo zitazwi umubare, azipanga mu mirwi 4. Buri gace kose kaba gafite umudayimoni ukayoboye! Buri gihugu cyose, buri muhabane wose bigira abadayimoni bategeka aho ngano. Ese iwawe dayimoni ntabwo yahigabije? Erega dayimoni yakwigabiza abana bawe, yakwigabiza urugo rwawe, umugore/umugabo wawe cyangwa n’akazi kawe. Niyo mpamvu itorero rikwiriye kugira ubutware bwo kwirukana abadayimoni.

    Abadayimoni ni babi: Ntibasaza, ntibarwara, ntibasonza, ntibagira konje kandi ntibirukanwa n’urusaku birukanwa n’ubutware Yesu yadusiguye. Yesu ubutware yabukuraga he? Yasengaga hagati y’amasaha 3-4 mu rukerera. Hari n’ubwo bisaba ko dayimoni yirukanwa no gusenga no kwiyiriza ubusa, ni ko Yesu yabwiye abigishwa bari bananiwe kwirukana dayimoni mu muntu bari babazaniwe.

    Bazavuga indimi nshya

    Pawulo yaravuze ngo “Iyo tuvuga indimi tuba dusabana n’Imana” mu gihe abandi baba batatwumva, tuba dusabana n’Imana. Itorero ryahawe kuvuga mu ndimi, reka tubyite gusabana n’Imana ku giti cyawe. Ni ryari uheruka gusenga ugafungura amarangamutima yawe, ugasabana n’Imana? Ukumva ugeze ku mutima w’Imana, wagize ibihe byiza?

    Amasengesho yose asengewe mu mubiri Satani arayatoragura, kandi akanayasubiza. Kubera iki? Yigira malayika w’umucyo. Hari abantu bazi ko Satani aba ikuzimu, ntabwo ariho aba! Aba mu kirirere n’ingabo zishinzwe gutangira amasengesho y’abera. Isengesho ryose ridasengewe mu buryo bw’Umwuka araritoragura!

    Sinavuga ngo dusengere mu ndimi kuko twese tutazavuga mu ndimi, ahubwo ni ryari uheruka kugirana ubusabane n’Imana? Muri iki gihe basigaye bigisha abantu kuvuga mu ndimi, ariko indimi nshya ntizigwa ahubwo ni ubusabane umuntu agirana n’Imana ku giti cye.

    Bazafata inzoka

    Iyo Bibiliya ivuga inzoka, iba ishaka kuvuga uburiganya. Satani ni umuriganya azanwa: No kwica, kwiba, no kurimbura. Uzi ko Satani aturiganya, akakuriganya, n’ejo akakuriganya ukumva ari ibisanzwe. Rimwe na rimwe tukajya tuvuga ngo ‘Ni ubushake bw’Imana, ni ishuri ry’Imana’, yego ushobora kuba uri mu ishuri ry’Imana iga neza, ariko nimba yarabikubwiye. Ariko niba itarabikumenyesheje birashoboka ko harimo uburangare, Satani akaba akuriganya.

    Mu isi y’umwuka nta mikino, Bibiliya iravuga ngo ‘KUko abo dukirana atari ab’inyama n’amaraso'(Abo tunigana nabo, mu kirundi)

    'Rimwe nari ndi i kibungo muri Sake, turyamanye n’umupasiteri umwe ararota. Arota arwana n’inzoka3, ebyiri arazica imwe iraguruka iramusiga. Ahita abwira umudmu we ngo’ Mada, ntegurira igikapu ngiye gusenga nzagaruka nayo ipfuye! Ndamubwira nti' ariko pasite naje kugusura mvuye i Kigali, ugiye kunta mu nzu ngo ugiye gusenga ngo warose?' arambwira ati'Ntubizi wowe, njyewe urugamba ndwana ndaruzi!' icyakurikiye ni iki? Yaragiye ajya gusenga iminsi 3 ndamutegereza.

    Aho agarukiye, arambwira ati “Noneho nabonye Imana impa insinzi kuri cya kibazo’ Uzi ibyabaye? Icyumweru gikurikiyeho haje umuntu amurogera abana3, kumwe za nzoka zaje ari eshatu. Abana babiri bagerageza kubarutsa ntibaremba cyane, umwe araremba agera muri koma! Ubwo iyo ataba yarasenze ngo ya nzoka ipfe, yari bubeho? Imana yamumugaruriye nk’uzutse kubera ya masengesho y’iminsi3!

    Mbabazwa n’ukuntu abakristo aribo bantu bakina mu byo barimo. Isi y’umwijima ikora ku manywa na nijoro, ibintu byabo biradoze byubatse neza! ni twe tutazi ibyo turimo. Mu butware twahawe harimo no kuburizamo uburiganya bwa Satani.

    Satani ashobora kukuriganya: Businesi yawe, yakuriganya umugabo/umugore, yakuriganya abana, akazi… Yakuriganya ibintu byari ibyawe wari ugiye kubigeraho, bikaguca mu myanya y’intoki. Ugahora wibaza kuki ntangira umushinga ugatwarwa n’abandi, kuki ntwita zikavamo?…

    Nibanywa ikintu kica ntacyo kizabatwra na hato

    Aha nibavuga ikintu kica, ntitwumve uburozi gusa. N’uburozi tujya tubukira mu izina rya Yesu! Ariko ibyica bishobora kuba ari poronogarafi ureba, (Hari ubwo ufungura ijambo ry’Imana ugakubitana nayo, ibintu biteye ubwoba!), bishobora kuba ari social media, bishobora kuba ari filime ureba. Ibihugu bitubura ibiribwa, abaturage babyo bicwa na kanseri ku kigero kiri hejuru. Niturya tujye tubanza tubirambikeho ibiganza, twizere ko Imana ikuyemo ibyo byica.

    Ijambo ry’Imana yavuze ryose ni ukuri. Ese wizeye ibyo? Bazanywa ikintu kica, ntacyo kizabatwara na hato!

    Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire

    Ushobora kuba uri ku gisasiro urwaye, mu bitaro cyangwa ahandi, ushobora kuba warahawe itangazo riteye ubwoba no kwa muganga. Ibiganza by’abantu b’Imana biba birimo farumasi byuzuye imiti ikiza!

    “Nigeze kurwara igifu, kwamuganga bantegeka kuzagenda bakakibaga. Buri buke njyayo, umukecuru twasenganaga arambwira ati uzaze undebe. Ngeze yo nsanga yatetse ibiryo byose kwa muganga bambujije, arabisengera aratura ati ‘Ibi biryo bivemo umuti uvura!” ndavuga nti hoya simbirya, arambwira ati rya! Uzi ko nabiriye igifu cyanjye kigahita gikira Kugeza n’ubu! Past Desire.

    Nabonye abantu barambitseho ibiganza abadayimoni babavamo, hari abariye igaburo ryera bakira pararize. Nabonye abantu bakira indwara zananiranye, abaganga baravuze ko zitazakira ariko Imana ikabakiza.

    Soma ibi byanditswe ubyizereremo usenge Imana igukize indwara. Kuva 15:26, Kuva 23:25

    Uyu ni umunsi wa 5 mu minsi 10 yo gusenga ‘Tuyobiza Imana inzira’, hibandwa mu gusengera abarwayi. Reba hano amashusho

    https://youtu.be/7wpBZBeC5NQ

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nudakoresha-ubutware-wahawe-muri-Kristo-Yesu-Satani-we-azi-icyo-gukora-Pst.html

  • Nyuma ya Platini wibarutse nyuma y’amezi ane arushinze, kwa Skizzy na bo niko byagenze #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2021 ahagana saa Kumi n’imwe ni bwo kwa Skizzy bibarutse umwana w’umuhungu.

    Skizzy yibarutse imfura ye nyuma y’uko tariki 26 Werurwe 2021, yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we Nkundabose Clémence.

    Aba basezeranye imbere y’amategeko nyuma yuko tariki 13 Werurwe 2021, Skizzy yari yatunguye umukunzi we amusaba ko yazamubera umufasha, undi na we nta kuzuyaza arabyemera atega urutoki amwambika impeta ishimangira ikimenyetso kuri iryo sezerano.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Skizzy yari yavuze ko indi mihango iri vuba ariko ahamya ko bizaterwa n’uburyo icyorezo cya Covid-19 kizaba cyatanze agahenge.

    Skizzy ni izina rizwi mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu itsinda ryakanyujijeho rya Kigali Boys ariko ryamenyekanye nka KGB.

    Iri tsinda ryari rigizwe na Skizzy, MYP na Hirwa Henry, imyaka icyenda ryamaze mu muziki w’u Rwanda yasize amateka atazibagirana.

    Indirimbo ya mbere yashyize hanze yitwaga 'Abakobwa b’i Kigali', yasohotse mu 2003.

    Mu 2012 ni bwo Hirwa Henry yitabye Imana, nyuma y’indirimbo hafi 30 yari amaze gukorana na bagenzi be. Nyuma y’urupfu rwe, MYP yagiye gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biba nk’ibiciye intege iri tsinda burundu.

    Skizzy wari usanzwe ari n’umunyamakuru, yakomeje uwo mwuga ariko akarivanga n’ibindi bikorwa binyuranye. Kugeza ubu asigaye ari umukozi mu Ruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nyuma-ya-Platini-wibarutse-nyuma-y-amezi-ane-arushinze-kwa-Skizzy-na-bo-niko-byagenze

  • Umupadiri yanditse asezera ku nshingano ze kugira ngo ashinge urugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira
    Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira

    Ni umupadiri uba mu gihugu cy’u Budage ahitwa Hannover, aho mu ibaruwa yanditswe tariki 18 Nyakanga 2021, amenyesha Mgr Nzakamwita ko asezeye mu butumwa bwo kwiha Imana, akaba agiye kuba Umulayiki biturutse ku mpamvu ze bwite.

    Uwo mupadiri wanditse avuga ko ashaka gukomeza ubutumwa bw’Imana mu bantu mu bundi buzima bwa Kilayiki agashinga urugo, yanditse asa nk’uwinginga umushumba we amusaba kumwemerera icyo cyifuzo, kimuha ububasha bwo kuzuza umushinga we wo kubaka umuryango.

    Nyuma yo kubona iyo baruwa, Kigali Today yaganiye na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba aho uwo mupadiri asanzwe akorera ubutumwa, Musenyeri avuga ko nawe yabyumvise ariko atarabona ibaruwa ya nyirubwite.

    Yagize ati “Eh ibyo mubikuye he? Niba yasezeye ni ukuvuga ko ahisemo ibindi, kuko aba yakoze amasezerano y’ubuzima bwe bwose, kugira ngo ayo masezerano aveho binyura mu nzego za Kiliziya bagasuzuma impamvu avuyemo, bakamukuraho ayo masezerano basanga abikwiye, ubundi ari mu Budage nta n’ubwo ari inaha”.

    Arongera ati “Nanjye nabyumvise ntyo ntegereje ko anyandikira ibaruwa iciye mu iposita, nanjye nkabishyira mu rukiko rwa Kiliziya bakamugobotora, cyangwa se bakamuha ikindi gisubizo ariko ubusanzwe iyo umuntu ahisemo kujya gukorera mu bundi buzima Kiliziya iramworohereza ikamugobotora. Buriya tuzamuha isubikwa rye ry’amasezerano, kuko kugira ngo abashe kubaka urugo, n’uko amasezerano ya mbere aseswa”.

    Musenyeri Servilien Nzakamwita yatubguwe n
    Musenyeri Servilien Nzakamwita yatubguwe n’urwo rwandiko

    Uwo mushumba avuga ko yatunguwe no kumva iyo nkuru, aho atamukekeraho kuva mu bupadiri.

    Ati “Byantunguye rwose nta n’ubwo nabimukekeraga, nta n’ubwo yigeze angisha inama, nabonye ari icyemezo yafashe kitateguwe, nari naramwohereje kwiga yari ageze igihe cyo kugaruka, ubwo yahisemo gukorera Imana mu bundi buzima”.

    Ikindi cyatunguye Musenyeri Nzakamwita, ngo ni uburyo abenshi babonye ibaruwa yanditse mbere y’uko igera kuri Musenyeri, ibyo yafashe nk’ubukubaganyi mu gihe yaba yabikoze bimuturutseho.

    Ni nyuma y’ikibazo yari abajije Kigali Today k’uburyo yabonye iyo baruwa, agasubizwa ko ari ibaruwa iri ku mbuga nkoranyambaga.

    Agira ati (atangara), “eh yabishyize kuri Internet? Yampayinka!! Ubwo ni ubukubaganyi nabwo, ntabwo ari uko bigenda, kereka niba Internet ari yo yamutengushye ikabishyira ahagaragara, ariko niba ari we wabishyizeho ku bwende ibyo ni ubukubaganyi”.

    Arongera ati “Yari kwandikira abo akwiye kwandikira, ahubwo yari no kuza tukicarana akambwira tukaganira nkamugira inama, nkumva ibibazo yahuye nabyo, naho ubundi kwandika gusa gutungura abantu, ntabwo ari byo”.

    Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira umaze imyaka 13 mu butumwa bwa Gisaseridoti, yahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri tariki 09 Kanama 2008 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, ubu akaba yari amaze imyaka ine mu Budage, aho yari yaragiye kuminuriza kuri buruse ya Kiliziya.

  • Rubavu: Umuturage yafatanwe urumogi arutwaye mu mufuka urimo ibirayi #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu Umurenge wa Kanzenze, hafatiwe umukobwa w'imyaka 25 y'amavuko wari wakoresheje amayeri yo gutwara urumogi mu mufuka w'ibirayi ashaka kuruzana mu mujyi wa Kigali ari bimubera iby'ubusa ntiyabasha kurenga Akarere.

    Nkuko amakuru abivuga, uyu mukobwa yafashwe ubwo yari ategereje ko imodoka iza kumutwara aho yarari afite umufuka wuzuye ibirayi ariko yashyizemo imbere udupfunyika tw'urumogi tugera kuri 500 yashakaga kuzana mu mujyi wa Kigali kuducuruza.

    Amakuru yatangajwe aragaragaza ko uyu mukobwa yafatiwe mu Mudugudu wa Bisesero Akagali ka Kiremera Umurenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu ndetse gufatwa kwe kukaba kwaraturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye itangazamakuru ko abapolisi babo bari bamaze kumenya amakuru ko uyu mukobwa afite gahunda yo kuvana urumogi mu Karere ka Rubavu arwerekeza mu mujyi wa Kigali barangije bahita bategura uburyo bamufata.

    Yagize ati: 'Twari dufite amakuru twahawe n'abaturage ko uriya mukobwa acuruza urumogi ndetse bafite n'amakuru ko hari umuntu ashaka kugemurira urumogi mu mujyi wa Kigali aruvanye mu Karere ka Rubavu, Abapolisi bacu bamufashe atarasohoza uwo mugambi, kuko bamufashe agitegereje imodoka itwara ibirayi ngo imutware, abapolisi bakimara kumufata basutse hasi ibirayi basanga yahishemo udupfunyika 500 tw'urumogi'.

    Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo akurikiranwe.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/24/rubavu-umuturage-yafatanwe-urumogi-arutwaye-mu-mufuka-urimo-ibirayi/

  • Mu tubari harashyaga koko: Anita Pendo, Gitego na Dj Bissosso bakumbuje abantu utubari basangirira agacupa mu kiganiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Friday Flight cyaciye kuri Televiziyo y'U Rwanda (RTV) kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, Anita Pendo, Gitego na Bissosso bagaragaye barimo kunywa amabiya (inzoga) aho bashishikarizaga abantu gukomeza kuguma mu rugo bakirinda Covid-19 ariko banaryoshya ubuzima bisomera ku gatama dore ko kuri ubu utubari dufunze.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto :

    Source : https://yegob.rw/mu-tubari-harashyaga-koko-anita-pendo-gitego-na-dj-bissosso-bakumbuje-abantu-utubari-basangirira-agacupa-mu-kiganiro/

  • Kigali: Hari abavuga ko bahohoterwa n’abanyerondo bitwaje inshingano bahawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abanyerondo bunganira inzego z’ibanze mu bijyanye n’umutekano, kureba ko abantu bubahiriza amabwiriza runaka aba yatanzwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye.

    Izo nshingano ngo ni zo ngo bamwe bitwaza ugasanga hari abo bahohoteye mu buryo bumwe cyangwa ubundi kubera ahanini ibyo baba batumvikanyeho, akaba ariho abatuye mu Mujyi wa Kigali bahera basaba inzego z’ubuyobozi guhwitira abakora irondo kuko babangamiwe n’imyitwarire yabo.

    Hakizimana Alphonse wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko yigeze guhohoterwa n’abanyerondo avuye mu kazi.

    Ati “Nari mvuye gukorera i Masaka nageze Kimironko nsanga bisi bazifunze kubera ko byari bibaye saa kumi n’imwe ndaza n’amaguru kuko moto yansabaga 1500 kugera Kacyiru ariko ntayo nari mfite. Ndagenda nageze KBC saa kumi n’ebyiri zaburaga iminota itanu baramfata baranyicaza barankubita bigeze saa yine batujyana kuri stade hamwe n’abandi baje nyuma, ariko harimo n’uwo bakubise aravirirana bagira ubwoba baramubwira ngo we niyigendere”.

    Nyirankumi Claudine wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko mu Mudugudu wabo na ho hagaragara ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa n’abanyerondo.

    Ati “N’ejobundi hari uwo bakubise hano mu Gashyekero, umugabo yari yicaye ku muhanda imodoka inyuraho irimo bariya banyerondo, umwe avamo baramwirukankana bamukubitira iwe mu rugo ageze ku muryango agiye kwinjira mu nzu. Baramukubise cyane abaturage barahurura nanyuzeho mbona ryaremye tugiye baratubwira ngo n’umunyerondo ukubise umuturage amusanze ku muhanda ngo najye mu rugo”.

    Abaturage bavuga ko n’ubwo harimo abakurikiranwa bagahanwa ariko iyo myitwarire atari myiza, bagasaba ko bakongera bagakoreshwa amahugurwa kuko babangama.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, asaba abaturage kubahiriza amabwiriza niba ari Guma mu Rugo bakahaguma, ariko kandi ngo n’abanyerondo ntibakwiye kugenda bonyine.

    Ati “Abanyerondo bakwiye kuba bari kumwe n’umuyobozi, icyo bashinzwe n’ugufasha gushira mu bikorwa amabwiriza ariko ku irondo hagomba kuba hari umukuru w’umudugudu, hagomba kuba hari umuyobozi mu nzego z’ibanze ari na we ugomba kuvugana na bano baturage ariko ntabwo dushigikira ko abanyerondo bajya gukubita abaturage, ntabwo ari yo nshingano yabo”.

    Akomeza asaba abantu kwitwara neza bakubahiriza amabwiriza kuko bimaze kugaragara ko hari abarimo kuyarengaho, bagahimba amakarita y’akazi bakirirwa bitemberera.

  • APR FC ntikitabiriye CECAFA Kagame CUP izabera muri Tanzania #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka ititabiriye CECAFA iri kubera muri Ethiopia kugeza ubu, ikipe ya APR FC nayo yamaze gutangaza ko itakitabiriye CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania guhera tariki 01/08/2021.

    APR FC ntizitabira CECAFA Kagame Cup
    APR FC ntizitabira CECAFA Kagame Cup

    Visi Perezida wa APR FC Brig Gen Firmin Bayingana ari nawe ufite inshingano z’ubuvugiz bw’iyi kipe, yatangaje ko iyi kipe itakitabiriye iyi CECAFA kubera ibihe igihugu kirimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, nk’uko yabitangarije Royal FM.

    Yagize ati “Igisubizo buri Munyarwanda wese yakabaye akibona kubera ibihe bidasanzwe turimo kubera COVID-19. Ntaho twahera, ubu turi muri Guma mu Rugo kandi muzi icyo isobanuye. Uretse no kuba tutaratangira imyitozo, ntabwo Ikipe y’Igihugu y’Abana yananirwa kwitabira imikino kubera ibi bihe ngo twe tujyeyo.”

    Mu minsi ibiri ishize, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu mupira w’amaguru yari yatangaje amakipe 10 yamaze kwmerra kwitabira aya marushanwa arimo na APR FC, ariko nyuma ikaba yamaze gutangaza ko itakitabiriye.

    Amakipe amaze kwemera kwitabira CECAFA Kagame Cup 2021: Young Africans SC, Azam FC (Tanzania), Altabara FC (South Sudan), Le Messager Ngozi FC (Burundi), APR FC (yavuyemo), Express FC, KCCA FC (Uganda), Tusker FC (Kenya), KMKM SC (Zanzibar), Big Bullets FC (Malawi).