Category: Uncategorized

  • Abasheshakanguhe bakebuye bagenzi babo banga kwipisha COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu basheshakanguhe bipimishije COVID-19, babwiye IGIHE ko bishimiye kuba barasanze bataranduye ariko bashimangira ko hari bagenzi babo banga kwipimisha.

    Bavuze ko abantu bageze mu zabukuru benshi banga kwipimisha COVID-19 bakumva ko bikwiye gukorwa n’abakiri bato kuko bo baba bumva nta gihe kinini basigaje ku Isi.

    Dusabe Marie w’imyaka 69 mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo, yagize ati “ Numva ntawe ukwiye kwanga kwipimisha ngo n’uko ashaje. Abafite ibyo bitekerezo nababwira ko bagifite iminsi yo kubaho kuko nta muntu uba uzi igihe azapfira kandi ko kutipimisha kuri njye mbona ari nko kwiyahura.”

    Mukasekuru Madarina wo mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko hari benshi mu bakuze bumva ko kwipimisha no kwirinda COVID-19 ari iby’urubyiruko.

    At “ Uramubwira akakubwira ngo ibyo ni iby’urubyiruko rugugikeneye kubaho. Hagakwiye kubaho ubukangurambaga bwo kubibashishikariza kuko ubibwira umuntu akakubwira ko asigaje igihe gito ngo yipfire ukumirwa.”

    Bernadette Nyirabagwiza w’imyaka 79 wo mu Murenge wa Kimihurura, wasanzwemo COVID-19 ubwo yari yagiye kwipimisha, na we yasabye bagenzi be kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

    Ati “Kuba ndwaye ngiye kwirinda no kurinda bagenzi banjye nkurikize inama ndibuhabwe. Naboneraho gushishikariza abandi bakecuru kwipimisha kugira ngo nabo bamenye ukobahagaze.”

    Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Irembo mu Kagari ka Mumena Umurenge wa Nyamirambo, Munyakanyangezi Séraphine yavuze ko nta wagakwiye kwanga kwipimisha kuko COVID-19 idatoranya uwo yica.

    Ati “Twe mu mudugudu wacu twarabibashishikarije baripimisha ariko uba ubona ko abenshi baba batabyumva bisaba kubibumvisha, numva inama twagira abakuze ari ukwipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyamirambo, Kimenyi Burakari na we yasabye abasheshakanguhe bo muri aka gace n’abandi bantu bose kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

    Dusabe Marie w’imyaka 69 yasabye abasheshakanguhe kwipimisha COVID-19 bakamenya uko bahagaze

    Mukasekuru Madarina wo mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko hari benshi mu bakuze bumva ko kwipimisha no kwirinda COVID-19 ari iby’urubyiruko

    Bernadette Nyirabagwiza wasanzwemo COVID-19 yasabye bagenzi be kumva ko kwipimisha bibareba

  • Agakino, amashusho y’indirimbo, Film cg ni ukuri ?- Ivi rya MC Tino rikomeje kwibazwaho #rwanda #RwOT

    Gusa uyu musore we yatangaje ko ari ukuri ko yatereye ivi uriya mukuni we we Alliah ukunze kugaragara kuri YouTube mu biganiro asetsa abantu.

    MC Tino wagiye agarukwaho kenshi, bamwe bamusaba kurushinga, avuga ko ubu agiye gutera intambwe akagira umugore kandi ko uriya mukobwa yarashe umutima we ku buryo yumva ari we yaremewe.

    Yagize ati 'Sha uriya mwana abasore benshi bamushakaga, ariko ndavuga nti iriya nseko, kiriya kimero araba uwange tu !'

    Uyu musore uzwiho impano zinyuranye zirimo kuyobora ibitaramo ari umusangiza w’amagambo, akaba anazwiho kugira urwenya rwinshi, ahakana ibivugwa ko ariya mafoto yaba ari video y’indirimbo bafashe.

    Yagize ati 'Uriya mukobwa nabonye aho bamukinishije ni ho namwibye. Ntabwo ari video twarimo gufata, sinakubeshya.'

    Gusa bamwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, bakomeje kuvuga ko kariya ari agakino cyangwa se akaba ari amashusho y’indirimbo ya MC Tino cyangwa bikaba ari na film bariya bombi bahuriyemo.

    Bamwe bashingira ku kuba yaba MC Tino ndetse n’uriya mukobwa bombi basanzwe bari mu ruganda rw’imyidagaduro kandi bakaba na none bombi bazwiho gutera urwenya rwinshi.

    Nk’Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda uzwi nka Uncle Austin, nawe yashyize ubutumwa kuri status ya Instagram ye agira ati 'Tino ntabarangaze nyabuna…gahunda iracyari ya yindi….nta gikwe.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Agakino-amashusho-y-indirimbo-Film-cg-ni-ukuri-Ivi-rya-MC-Tino-rikomeje-kwibazwaho

  • Umuhanzi Skizzy n’umugore nyuma y’amezi ane basezeranye bibarutse imfura y’umuhungu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rurangwa Gaston wamenyekanye mu itsinda rya KGB nka Mr Skizzy na Nkundabose Clémence bamaze amezi ane basezeranye imbere y’amategeko bibarutse imfura yabo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2021 ahagana saa Kumi n’imwe ni bwo impundu zavuze mu muryango wa Skizzy nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu.

    Uyu muhanzi wari ukiri kwa muganga amaze gutangariza ENEwso iyi nkuru ari impamo, ko bibarutse umwana w’umuhungu bamaze no guha amazina ya Rurangwa Shema Lucas.

    Skizzy yibarutse imfura ye nyuma y’uko tariki 26 Werurwe 2021, yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we Nkundabose Clémence.

    Skizzy ubwo yambikaga umukunzi we Nkundabose Clémence impeta y'urukundo

    Source : https://imirasire.com/?Umuhanzi-Skizzy-n-umugore-nyuma-y-amezi-ane-basezeranye-bibarutse-imfura-y

  • Umukuru w' umudugudu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana muri Rubavu #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ruvavu, Umurenge wa Nyamyumba, Akagali ka Burusha, hakomeje kuvugwa inkuru y'itabwa muri yombi ry'umugabo usanzwe ari umuyobozi w'Umudugudu wa Mutembe, aho ashinjwa gusambanya umwana w'imyaka 6 y'amavuko.

    Uyu Muyobozi w'Umudugudu yakoze aya mahano ku itariki ya 17 Nyakanga 2021, aho yayakoreye mu Mudugudu asanzwe ayobora ariwo wa Mutembe.

    Kazendebe Hertier Umunyamabangwa Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba, yavuze ko amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mugabo ariyo, aho yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 6 y'amavuko abanje kumushuka.

    Yagize ati' Nibyo koko polisi yataye muri yombi umugabo usanzwe ayobora Umudugudu wa Mutembe akaba ashinjwa gusambanya umwana ufite imyaka 6 gusa ntabwo yemera icyaha ashinjwa kuko avuga ko umuryango w'uyu mwana washatse kumufungisha ngo basanzwe bafitanye ibibazo'.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo usanzwe ayobora Umudugudu wa Mutembe ndetse akaba akora n'akazi k'ubuzamu ku kigo cyirwa GS Burushya yahakanye ibyo ashinjwa byose yivuye inyuma, aho yavuze ko yabeshyewe n'ababyeyi buriya mwana w'umukobwa ashinjwa gusambanya kuko basanzwe bafitanye amakimbirane ndetse abaturanyi babo babizi ko badacana uwaka.

    Kugeza ubu nyuma yo gutabwa muri yombi uyu mugabo akaba yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, mu gihe uyu mwana w'umukobwa uvugwa ko yasambanyijwe akaba yajyanwe gukorerwa isuzuma kugira ngo harebwe niba ibivugwa ari ukuri.

    Ivomo: umuseke

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/25/umukuru-w-umudugudu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umwana-muri-rubavu/

  • AMAFOTO : Perezida Evariste na Madamu bicishije bugufi imbere y’Imana mu misa n’abaturage #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, byatangaje ko Perezida Ndayishimiye Evariste na Madamu Angeline Ndayishimiye bitabiriye kiriya gitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Murayi iherereye mu Gitega.

    Perezida Ndayishimiye usanzwe ari Umukristu Gatulika, akunze kwitabira misa aho aba ari kumwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye kandi bagakurikiza imihango yose ikorwa mu gitambo cya misa irimo gupfukama, guhazwa no gutambira Imana babyina.

    Kuri Pasika nk’umunsi wo kwizihiza izuka ry’umucunguzi, wabaye tariki 04 Mata 2021, Perezida Ndayishimiye na Madamu na bwo bitabiriye igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Kibumbu iherereye mu Ntara ya Mwaro muri kiriya gihugu cy’u Burundi.

    Muri kiriya gitambo cya Misa, Perezida Evariste Ndayishiiye, yafashemo ijambo asaba abakristu gukomeza ukwemera kwabo.

    KURI PASIKA YABAYE MURI MATA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/AMAFOTO-Perezida-Evariste-na-Madamu-bicishije-bugufi-imbere-y-Imana-mu-misa-n-abaturage

  • Nyagatare : Abagorozi bafatiwe mu rwuri wa David Bayingana bamazemo imyaka 2 bahasengera #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, aho bafashwe basengera muri ririya hema bari barashinze mu Mudugudu wa Karuhoza mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Superintendent of Police (SP) Ngabo Jean Marie Vianney yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu rwuri rw’amatungo y’uwitwa Bayingana David ari naho bashinze shitingi basengeramo kuva mu mwaka wa 2019.

    Aba bagorozi bafite imyumvire ikomeye cyane ku myemerere ku buryo ibintu byinshi bijyanye na gahunda za Leta batazemera ndetse ntibanemera ko icyorezo cya COVID-19 kibaho.

    SP Ngabo yagize ati 'Bariya bantu ntibagira indangamuntu kuko ngo ntibazemera, ntibatanga mitiweri, abana babo ntibiga,nta n’ubwo bemera amabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Bageze muri ruriya rwuri mu mwaka wa 2019 ari 45 ariko bamwe bagiye bacika intege basubira iyo bavuye. Abafashwe 15 baturutse mu Karere ka Ngoma, 2 baturutse mu Karere ka Bugesera, 1 yavuye mu Karere ka Gasabo undi umwe yavuye mu Karere ka Muhanga.'

    SP Ngabo yakomeje avuga ko Polisi irimo gukomeza kubigisha ibagaragariza ko bagomba gukurikiza gahunda za Leta kuko Leta y’u Rwanda ibifuriza ibyiza ndetse ko bagomba kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko cyo ntigitoranya usenga n’udasenga.

    Yagize ati 'Bariya bantu turimo kubaganiriza tubagaragariza ko ubuyobozi buva ku mana bityo bakaba bagomba gukurikiza amabwiriza n’amategeko Igihugu kigenderaho. Turabagaragariza ko icyorezo cya COVID-19 kitagira umuntu n’umwe gitoranya ndetse imyifatire yabo yo gusenga begeranye no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 biri mu bitiza umurindi iki cyorezo.'

    Inzego z’ubuzima zafashe ibipimo by’aba bantu uko ari 19 kugira ngo harebwe ko hatarimo abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19. Abafashwe biganjemo abagore kuko ni 10, abagabo 5 n’abana 4, umukuru muri bo afite imyaka 45 naho umuto afite imyaka 6.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Abagorozi-bafatiwe-mu-rwuri-wa-David-Bayingana-bamazemo-imyaka-2-bahasengera

  • Kigali : Abaka impushya bavuga ko barwaye bakigira mu bindi akabo kashobotse #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga ubwo polisi yerekanaga umuturage wari warahawe uruhusa rwo kujya kubakisha iminara mu turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi bakaza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera.

    CP John Bosco Kabera yavuze ko kuva hafatwa umwanzuro wo gushyira uturere umunani n’umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse utundi turere 19 tukaguma muri gahunda ya Guma mu Karere hakomeje kugaragara abantu bakoresha nabi uburyo bwashyizweho bwo gusaba impushya bakarenga ku mabwiriza.

    Ati 'Turagira ngo twibutse abaturarwanda ko niba mugiye mu modoka muri babiri buri wese agomba kuba afite uruhushya. Muri iki gihe turimo kubona abantu benshi bahindutse abarwayi, basaba impushya zo kurwara. Barimo kwiyita abarwayi bakajya mu bikorwa bitandukanye.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko umuntu bizagaragara ko yasabye uruhushya ntarukoreshe icyo yagombaga kurukoresha uruhushya rwe ruzahita rusibwa cyangwa ruhagarikwe kandi nanagaruka gusaba urundi bizagaragara.

    Yanasabye ibigo bisabira abakozi babyo impushya kubikorana ubushishozi kuko abakozi babo bizajya bibagiraho ingaruka z’ako kanya.

    Kubwimana Theophile, yavuze ko yari asanganywe uruhushya rwo kujya kubakisha iminara mu turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi baza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera.

    Yagize ati 'Nafashwe ejo kuwa Gatanu mfatirwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga. Ubusanzwe mfite uruhushya nasabiwe na sosiyete nkorera ishinzwe iminara y’itumanaho mu Rwanda. Ikosa ndaryemera kuko nakoresheje uruhushya mu buryo butemewe mvana abantu mu Mujyi wa Kigali mbajyanye mu Karere ka Bugesera.'

    Kubwimana aremera amakosa yakoze ndetse ayasabira imbabazi akangurira n’abandi baba bakora nk’ibyo yakoze kubireka bakajya bakoresha impushya ibyo baziherewe.

    Ati 'Ndicuza amakosa nakoze kuko uruhushya nari nahawe narukoresheje ibyo rutari rugenewe. Na bariya bantu kandi nabashyize mu modoka y’akazi mbavana mu Mujyi wa Kigali nta n’umwe ufite uruhushya rumwemerera kugenda.'

    JPEG - 51.7 ko
    Kubwimana Theophile wafatiwe mu makosa

    Sibomana Ramadhan umwe mu bantu 4 Kubwimana yari ajyanye mu Karere ka Bugesera. Aremera ko we na bagenzi be bagize ubushishozi buke bwo kuva muri Kigali nta ruhushya bafite kandi bitemewe muri ibi bya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.

    Yagize ati' Ndemera amakosa kuko naherekeje abavandimwe banjye bari bagiye mu Bugesera kugurisha ikibanza sosiyete y’itumanaho yari igiye kubakamo umunara. Uriya mushoferi yari yatubwiye ko afite uruhushya nibagirwa ko natwe tugomba gusaba uruhushya ku giti cyacu, ndabisabira imbabazi.'

    Abafashwe bakaba baciwe amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    JPEG - 43.2 ko
    Sibomana Ramadhan umwe bafatiwe mu modoka ya Kubwimana

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abaka-impushya-bavuga-ko-barwaye-bakigira-mu-bindi-akabo-kashobotse

  • Urugomo mu itangwa ry’ibiryo : Hari ababirwaniye induru ziravuga none bari gukurikiranwa #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka yashyize amashusho kuri Twitter, agaragaza urugomo rw’abaturage bariho barwanira ibiribwa biri gutangwa ku babikeneye mu Mujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Aya mashusho aherekejwe n’ubutumwa bw’uriya munyamakuru bugira buti 'Intambara y’ibiryo iraza gutuma abantu benshi baseba nihatagira igikorwa mu maguru mashya !!!'

    Ariya mashusho agaragaza abaturage benshi bamwe bafite udufuka batwirukankana ku buryo bigaragara ko hari abambuye abayobozi ibiribwa bariho baha ababikeneye.

    Ni ubutumwa bwagize icyo buvugwaho n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwasubije uriya munyamakuru kuri Twitter bumwizeza ko kiriya kibazo kiri gukurikiranwa.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwagize buti 'Iki gikorwa cy’urugomo cyabereye mu Murenge wa Ndera, aho bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Masoro barenze ku mabwiriza ya Guma Mu Rugo, bahohotera abayobozi bari bashyiriye ibiribwa abuturage babikeneye. Abateje uru rugomo barimo gukurikiranwa'

    Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutanga ibiribwa ku babikeneye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yizeje abantu ko ibiribwa byo gutanga bihari kandi bihagije ku buryo ababikeneye nta numwe uzabibura.

    Minisitiri Gatabazi wavuze ko mu Mujyi wa Kigali habaruwe imiryango ibihumbi 220 ndetse n’imiryango 34 750 yo mu tundi Turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, yavuze ko muri bariya babaruwe bazafashwa kubona ibibatunga bihagije.

    Icyo gihe yagize ati 'Ku buryo mu minsi 10 abantu bose batekerejwe badafite ubushobozi bwo kubatunga bazabibona bihagije ariko iyo dutanga ibiryo ntabwo ibiryo buri wese yifuza, ushobora kuba wifuza inyama, ushobora kuba wifuza ibyeri […] ariko muri iki cyiciro turi gutanga ibiryo bishobora gufasha umuntu kugira ngo ya minsi yakoraga akabona ibyo arya kuri uwo munsi azabone ibyo arya bimutungira ubuzima.'

    Gatabazi kandi yatangaje ko hari n’abazahabwa ibitunga umubiri byihariye barimo abana bato kimwe n’ababyeyi batwite bazahabwa amata ndetse n’ifu y’igikoma kuko baba bakeneye intungamubiri zisumbuyeho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urugomo-mu-itangwa-ry-ibiryo-Hari-ababirwaniye-induru-ziravuga-none-bari-gukurikiranwa

  • Ibidasanzwe ku ndwara ya Hémophilie ishobora gutuma uyirwaye ava amaraso menshi bidasanzwe – #rwanda #RwOT

    Hémophilie ni ubwoko bw’indwara y’amaraso ihererekanywa mu gisekuru cy’umuryango. Uyirwaye agira ikibazo cyo kuvira imbere, gutinda kuvura kw’amaraso, kubabara mu ngingo, no kuba yakwihagarika amaraso. Ishobora gutera n’uburwayi bw’umwijima ndetse no kubura Vitamine K.

    Raporo ya 2016 yerekanye ko mu 295.866 babaruwe mu bihugu 113 bafite ibibazo by’amaraso, 184.723 basanganywe Hémophilie. Igihangayikishije kurushaho, ni uko iyi ndwara idakira, kandi ubuvuzi bwayo burahenze bitewe n’inshinge bisaba ko uyirwaye aterwa buri cyumweru. Icyakora iyo atangiye gukurikiranwa hakiri kare, bishobora kumufasha ku buryo itazajya imuzahaza.

    Iyo raporo ni yo yifashishijwe ayo mahugurwa atangwa, hagarukwa kuri iyo mibare, ingaruka z’indwara mu mubiri, uko ihererekanywa iva ku mubyeyi ijya ku mwana ndetse n’uko bigenda mu mubiri w’uyirwaye.

    Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye iyi ndwara, ni uko waba ufite undi muntu mu muryango wawe wigeze kuyirwara, kuva amaraso menshi nka nyuma yo gukebwa, kubyara cyangwa guterwa urushinge.

    Ibimenyetso byayo bikunze kugaragara uyirwaye amaze kuba mukuru, naho isuzuma ryayo rikorwa hafatwa ibipimo by’amaraso.

    Abitabiriye amahugurwa bibukijwe ko umurwayi wayo ahabwa imiti imugabanyiriza uburibwe hashingiwe ku bimenyetso agaragaza (niba byoroheje cyangwa bikomeye), uko amaraso ava (niba yihuta cyangwa aza buhoro).

    Bahuguwe kandi ku ngano y’imiti n’uko igomba gutangwa ku murwayi. Ibyo bikorwa hitawe ku rwego indwara igezeho, hakitabwa ku kureba niba umurwayi ava cyane cyangwa gahoro.

    Mu Rwanda, RFH yatangijwe igamije gukorera ubuvugizi abafite iyo ndwara kugira ngo babone ubuvuzi ndetse ababavura bongererwe ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Ibitaro bya CHUK bifite ubushobozi bwo kuvura abarwaye iyi ndwara.

    Indwara ya Hémophilie ishobora gutuma umuntu ava amaraso menshi adasanzwe