Category: Uncategorized

  • Basanzwe munzu bigishwa gusambana n’Imbwa #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku munsi w’ejo tariki ya 23 Nyakanga 2021 muri icyo gihugu cy’abaturanyi bo mu majyaruguru.

    Amakuru yatanzwe na Polisi yo muri iki gihugu avuga ko aba bakobwa bari bafungiranywe mu nzu yakira abashyitsi iherereye muri zone Muyenga B, diviziyo ya Makindye mu mujyi wa Kampala umurwa mukuru wa uganda.

    Ikinyamakuru Observer cyandikirwa muri icyo gihugu dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bakobwa barimo abari munsi y’imyaka 14 y’amavuko, n’umukuru w’imyaka 19, bategurirwaga gucuruzwa mu Ubwongereza mu rwego rwo kubakoresha ibikorwa by’urukozasoni n’imbwa .

    Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Kampala Luke Owesigyire yasobanuye ko ubwo abapolisi binjiraga muri iyi nzu, basanze aba bakobwa babayeho nabi.

    Ati: 'Twinjiye mu nzu yakira abashyitsi, dusanga abakobwa babayeho nabi'.

    Akomeza agira ati: 'Amakuru twahawe ni uko bategekwaga gusambana n’imbwa ku gahato'.

    Owesigyire yavuze ko aba bakobwa bari bafungiranywe muri iyi nzu n’umugore witwa Dorothy Ndagire ufite umuryango utegamiye kuri Leta witwa Maya Project.

    Dorothy Ndagire yamaze gutabwa muri yombi mu gihe hakorwa iperereza kuri iki cyaha akurikiranweho, aba bakobwa bo bajyanwe ahantu hatekanye kugira ngo bitabweho mbere, mu gihe hagishakishwa imiryango yabo ngo basubizwemo

    Source : https://imirasire.com/?Basanzwe-munzu-bigishwa-gusambana-n-Imbwa

  • Batabawe nyuma y' uko bategekwaga gusambana n' imbwa #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda mu gace kitwa Muyenga, haravugwa inkuru ibabaje cyane y'abakobwa 14 bari bamaze iminsi bafunzwe aho bajyaga bigishwa gukora ibikorwa by'ubusambanyi babihatirijwe.

    Aya makuru yamenyekanye cyane ubwo polisi ya Uganda yatabaraga aba bana b'abakobwa bagera kuri 14 ibakuye mu nzu bari bamaze igihe bafungiyemo batozwa ibikorwa by'ubusambanyi, aho bategekwaga kuryamana n'imbwa ku gahato gakomeye cyane.

    Gutabarwa kw'aba bakobwa kwabaye tariki ya 23 Nyakanga 2021 nyuma yaho polisi yari imaze guhabwa amakuru ko hari abakobwa 14 bafungiye ahantu mu nzu ndetse babayeho ubuzima bubi cyane burimo kubicisha inzara ndetse no kubangiriza imyanya yabo y'ibanga.

    Polisi ikimenya aya makuru yihutiye kujya gutabara aba bana b'abakobwa barimo umwana umwe ufite imyaka 19 naho abandi bana bose bakaba bafite imyaka iri munsi ya 14, bikaba bivugwa ko bajyaga bategekwa gusambana n'imbwa ku gahato kugira ngo babashe kumenyera ibikorwa by'imibonano mpuzabitsina maze bazajyanwe gucuruzwa mu bihugu by'iburayi na Amerika.

    Umugabo witwa Luke Owesigyire usanzwe ari Umuvugizi wungirije wa Polisi yatangaje ko bahawe amakuru n'abantu bababwira ko hari abana b'abakobwa bafungiranye ahantu ndetse bakoreshwa ibikorwa bitari byiza barangije bajya kubatabara, aho yavuze ko babasanze babayeho ubuzima bubi cyane.

    Umuvugizi wa Polisi Luke Owesigyire yakomeje avuga ko basanze aba bakobwa bamaze igihe barabafungiranye mu nzu isanzwe yakira abashyitsi iherereye muri Muyenge, bakaba barafunzwe n'umugore witwa Dorothy Ndagire ufite umuryango utegamiye kuri Leta witwa Maya Project.

    Uyu mugore witwa Dorothy Ndagire ukekwaho gufungirana aba bana akabakoresha ibikorwa byo kubigisha gusambana n'imbwa ku gahato yahise ajyanwa gufungwa ndetse iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekanye ukuri kwabyo, mu gihe aba bana bo bagiye kwitabwaho harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/25/batabawe-nyuma-y-uko-bategekwaga-gusambana-n-imbwa/

  • Muhanga: Gitifu wavuzweho gutuma Mudugudu kwaka ruswa yabaye umwere Mudugudu akatirwa gufungwa #rwanda #RwOT

    Umumararungu Yvonne, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo mu kagali ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, yagizwe umwere ku cyaha cy'ubushukanyi yari akurikiranyweho, mu gihe Nshimiyimana Pierre, Umukuru w'Umudugudu wa Kagarama yahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya agahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 2 n'amezi 6 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 z'amafaranga yu Rwanda.

    Ni urubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu karere ka Muhanga nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwiyamburiye ububasha bwo kuburanisha uru rubanza mu mizi.

    Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye aba bombi ku cyaha kimwe cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya aho Mudugudu yafatanywe amafaranga ibihumbi 22,000 birimo 17,000 bivugwa ko yari yayatse abaturage 12 batishimiye ibyiciro cy'ubudehe bashyizwemo, aho ndetse n'uyu mukuru w'umudugudu ari mubari bahawe icyiciro batishimiye. Bamwe muri aba baturage bahaye Mudugudu amafaranga ababwira ko bazahindurirwa icyo cyiciro batishimiye.

    Mu iburanishwa ry'aba bombi, Gitifu Umumararungu Yvonne yahakanye iki cyaha  cy'uko yatumye Mudugudu wa Kagarama gukusanya amafaranga. Uyu mukuru w'Umudugudu we mu kuburana yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi, akavuga ko yatumwe na Gitifu gukusanya aya mafaranga kugirango abe ishimwe ryo guha abana bafashaga gushyiga abaturage mu byiciro.

    Umumararungu Yvonne, yasabye ko urukiko rukwiye gutesha agaciro ibimenyetso bitangwa n'ubushinjacyaha kuko ntaho ahurira n'amafaranga yafatanwe umukuru w'umudugudu, ndetse anibaza impamvu ibyakozwe muri uyu mudugudu bitakozwe no mu yindi kuko hose ngo hari abaturage bari bafite ikibazo gisa n'icyabo cy'ibyiciro by'ubudehe bashyizwemo.

    Mudugudu Nshimiyimana Pierre, aburana yemeye icyaha anagisabira imbabazi ndetse anavuga ko afite uburwayi bukomeye bw'amara ndetse ko n'ibiryo byo muri Gereza byamunaniye, atakambira urukiko ko afite abana 5 yishyurira amashuri, ariko ubushinjacyaha buvuga ko ari amatakirangoyi akwiye guhanirwa icyaha akurikiranweho.

    Umucamanza waburanishije uru rubanza ashingiye ku ngingo y'174 y'itegeko N°Â  68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ritegenya ibyaha n'ibihano muri rusange, yemeje ko Nshimiyimana Pierre ahamwa n'icyaha cyo 'Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa gufungwa imyaka 2 n'amezi 6 muri Gereza ndetse no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 z'amafaranga yu Rwanda no gutanga amagarama yose y'uru rubanza (amagarama), mu gihe Gitifu wahoze ari uwagateganyo mu kagali ka Musongati, Umumararungu Yvonne wimukiye mu Murenge wa Nyabinoni yagizwe umwere ku cyaha bombi bari bakurikiranyweho. Inteko yaburanishije uru rubanza yibukije ko utazishimira imikirize yarwo afite ukwezi kumwe ko kuba yajuririye iki cyemezo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-gitifu-wavuzweho-gutuma-mudugudu-kwaka-ruswa-yabaye-umwere-mudugudu-akatirwa-gufungwa/

  • Musanze: Basanze umurambo w’umusaza inyuma ya butike yarariraga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu makuru Kigali Today ihawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, ngo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, mu ma saa mbiri n’igice ni bwo abaturage babonye uwo murambo bahita babimenyesha ubuyobozi.

    Uwo muyobozi, yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage bahageze, ariko bakaba bataramenya icyateye urupfu rw’uwo musaza, aho kugeza ubu ku bufatanye n’inzego zinyuranye zirimo n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi, bamaze kugeza uwo murambo mu bitaro bya Ruhengeri, aho gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane impamvu z’urupfu rwe.

  • Umugabo yafatiwe i Nyanza atwaye umukozi we ku ivuko arwaye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda kuri iki cyumweru ku Kicukiro yeretse itangazamakuru Umugabo utuye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Kanserege, aho kuri uyu wa Gatandatu yafatiwe mu karere ka Nyanza atwaye umukozi we w'umukobwa mu modoka inyuma ( kure y'aho yicaye-Seat boots). Yari amujyanye iwabo ku ivuko kandi azi neza ko arwaye icyorezo cya Covid-19.

    Uyu mugabo weretswe itangazamakuru, yari yambaye yikwije mu mwambaro bigaragara ko nawe ari mu buryo bwo kwikingira, atinya ngo atagira aho ahurira n'iki cyorezo cya Covid-19 cyarwawe n'umukozi we.

    Uyu mugabo yavuze ko umukozi we yanze kwishyira mu kato, agahitamo kumujyana iwabo.

    Nkuko bigaragara mu mafoto RBA yashyize ku rubuga rwa Twitter, imodoka uyu mugabo yari atwaye ni iyo mu bwoko Nissan Patrol. Umukozi yari yicaye ku ntebe z'inyuma berekeje iwabo.

    Uyu mugabo yatangaje ko kujyana uyu mukozi iwabo kandi azi neza ko arwaye icyorezo cya Covid-19 byatewe n'uko ngo yari yanze kwishyira mu kato.

    CP John Bosco Kabera asobanurira itangazamakuru iby'ifatwa ry'uyu mugabo.

    CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yitwaje Uruhushya yari yahawe rwo kujya mu Karere ka Kamonyi, we agahitamo gukomeza yerekeza i Huye ajyanye uyu mukozi we. Avuga kandi ko Polisi y'u Rwanda itazihanganira umuntu wese ukoresha uruhushya yahawe mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugabo-yafatiwe-i-nyanza-atwaye-umukozi-we-ku-ivuko-arwaye-covid-19/

  • Nyuma y’urupfu rwa Magufuli, Tanzania yakiriye inkingo za coronavirus bwambere. #rwanda #RwOT

    Ni muri ya gahunda ya Reta Zunze Ubumwe za Amerika yo gufashisha umugabane wa Afrika inkingo zigera kuri miriyoni 25.

    Nk’uko bimeze mu bindi bihugu, abazabona ubwa mbere izi nkingo ni abakora mu bijyanye n’ubuvuzi hamwe n’abo bandi bose baboneka ko bashobora kwanduzwa icyi cyorezo byihuse.

    Ku rubuga rwayo rwa Twitter, ambasade ya Amerika muri Tanzania yavuze ko yahaye reta ya Tanzania izo nkingo ibicishije muri gahunda ya Covax, ikoranye kandi n’ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Afrika.

    Ambasaderi wa Amerika muri icyo gihugu Donald J Wright, avuga ko bari gukwirakwiza izi nkingo kugira ngo barokore ubuzima mu gufata iya mbere mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo.

    Itangazo ryasohowe n’umunyamabanga ihoraho muri Minisitiri y’ubuzima ya Tanzania ryaciye mu kinyamakuru The Citizen muri icyo gihugu, rivuga ko reta itegereje kubona ubwoko bune bw’inkingo zirindiriwe mu gihe cy’amezi atatu kugera kuri ane ari imbere.

    Uru rukingo rutangwa kuri doze imwe gusa ruzatangwa ku buntu mu bitaro byose bya leta.

    Abazaba bafite ingendo mu mahanga nabo bazahabwa uru rukingo ariko babanje kwishyura.

    Hari hashize ibyumweru bibiri ikirwa cya Zanzibar ry’ico gihugu ryaratanguye isekeza ryo gucandaga rikoresheje rwa rucanco rw’ahingurwa n’Ubushinwa, Sinovac.

    Tanzania yari imaze igihe kitari gito idatangaza amakuru y’uko coronavirus yifashe mu gihugu kuva mu 2020 kugera mu kwa gatandatu uyu mwaka, hashize amezi make Perezida Samia Suluhu yimitswe nk’umukuru mushya w’icyo gihugu.

    Uwo yasimbuye, nyakwigendera John Pombe Magufuli, yari umwe mu bayobozi b’isi batavuga rumwe n’abandi ku bijanye n’icyorezo cya Covid, akaba yari yaranze kwakira inkingo.

    Iki gihugu ubu kivuga ko gihanganye n’ubwoko bwa gatatu cya Covid-19.

    Source : https://imirasire.com/?Nyuma-y-urupfu-rwa-Magufuli-Tanzania-yakiriye-inkingo-za-coronavirus-bwambere

  • Ese waba uzui umwihariko wa Yesu? #rwanda #RwOT

    17 Yesu aramusubiza ati”Yemwe bantu b’iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano.”18 Yesu aramucyaha,dayimoni amuvamo,umuhungu aherako arakira.

    19 Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati 'Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana?'20.Arabasubiza ati 'Ni ukwizera kwanyu guke: Ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti va hano ujye hariya,wahava kandi ntakizabananira. 21.Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa. Matayo 17:17-21

    Uyu muhungu wari waratewe na dayimoni yari yari yarazaniwe abigishwa ngo bamukize ariko ntibabishobora kuko bari bafite kwizera guke.

    Kuko kwizera kutubashisha kwemera ko ibyo tutabonesha amaso bishoboka ni nako gukiza umurwayi byagombaga gukenera ukwizera gushyitse duheshwa na Yesu kristo.

    Yesu yahoraga ajya ku musozi agasenga asaba Imana ari na we se kumwongerera imbaraga.

    IMPAMVU ZATUMYE YESU AMUKIZA KANDI ABIGISHWA BE BO BYABANANIYE KUMUKIZA:

    1.Yesu ntiyashakaga ko abantu bamenyera ibitangaza bye.

    2.Yesu yashakaga ko abantu baguma kumusaba imbaraga,abigishwa be na bo bamenye ko hari ibanga batari bafite. Imbaraga ziragabanuka bisaba guhora dushaka izindi mbaraga kuri Yesu.Mariko 5:30, Luka6:48

    3. Yesu yashakaga ko abigishwa be ndetse n’abandi bantu bongera kwizera.

    4.Yesu yashakaga kureba aho ukwizera kw’abigishwa be kugeze.

    5.Yesu yashakaga ko abantu bagumya kumushaka,bagahorana inyota yo kumubona.Ubwo Yesu yari mu bwato yasinziriye hakaza umuyaga mwinshi byasabye ko abigishwa be bamubyutsa.

    Ese wowe kwizera kwawe kungana iki? Izere Imana ibindi ubiyiharire.

    Ese hari aho ujya ugera ukumva Yesu atakikumva?

    Aba ashaka ngo ugumye umushake, aba ashaka ko wongera kwizera kwawe, aba ashaka kureba aho ukwizera kwawe kugeze. Abafilipi4:13 Nshobozwa byose na kristo umpa imbaraga.

    Umwigisha: Past. Michel ZIGIRINSHUTI

    source: cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-waba-uzui-umwihariko-wa-Yesu.html

  • NURC irasaba buri wese gukoresha ubumenyi afite mu kurwanya amacakubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisaba asaba buri wese gukoresha intwaro afite mu guhangana n
    Ndayisaba asaba buri wese gukoresha intwaro afite mu guhangana n’ababiba amacakubiri

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidèle Ndayisaba, avuga ko buri wese afite inshingano zo kurwanya inyandiko n’imvugo zikurura urwango, zashaka kongera kugarura ihangana hagati y’abana b’Abanyarwanda.

    Ahereye ku nyandiko n’imvugo zitangazwa ku mbuga nkoranyambaga zashyizweho na bamwe mu batifuriza ineza u Rwanda, Ndayisaba avuga ko ubwo ari ubuyobe budakwiye guhabwa umwanya kandi Umunyarwanda n’inshuti y’u Rwanda bakwiye kubirwanya bivuye inyuma.

    Agira ati “Buri wese akwiye kubirwanya akurikije ubumenyi afite, ibikoresho afite, akabirwanya kandi tukarwanira gutsinda”.

    Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro ikwiye gukoreshwa mu kurwanya abahembera amacakubiri

    Bamwe mu bashyigikiye ko abahembera amacakubiri barwanywa ku mbaraga izo ari zo zose bagaragaza ko itarangazamakuru ry’umuwuga ari imwe mu nzira nyayo, yacishwamo ibitekerezo bigamije guhangana n’abashakira inabi u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Gaudence Mukasano, avuga ko abasebya u Rwanda bagamije kongera kubiba urwango n’amacakubiri atari abo guha umwanya, agasanga itangazamakuru rifite umwanya ukomeye mu guhangana nabo.

    Agira ati “Abo si abo guha umwanya, turasaba itangazamakuru ryacu kugaragariza bene abo ko ibyo batekereza nta shingiro bifite. Itangazamakuru ryacu ryihatire kwigisha urubyiruko ibyubaka kuko ni rwo ahanini rushorwa ku mbuga nkoranyambaga ngo rusenye ababyiruka ruvuga ibyo rwatewemo”.

    Mukasano avuga ko abasebya u Rwanda n’abahembera amacakubiri ahanini babiterwa n’amaco y’inda, aho usanga hari abahemuka bagahungira hanze bakagenda bavuga ko Leta ibanga, yemwe ngo hari n’abacitse ku icumu rya Jenoside basigaye ari ibikoresho by’abafite amaco y’inda.

    Agira ati “Itangazamakuru rikore mu bishoboka mu ndimi zose ribwire abanyamahanga n’Abanyarwanda babesyhwa ko mu Rwanda nta byiza bihari, bazaze birebere ingero z’uko Abanyarwanda babanye neza”.

    Urubyiruko rushyigikiye ko abahembera amacakubiri bimwa amatwi

    Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyange na rwo ruhamya ko itangazamakuru ari umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ibyubaka igihe ryabaha umwanya bakitangira ubuhamya bw’uko babayeho bigaragaza ko Abanyarwanda bunze ubumwe.

    Umwe mu rubyiruko rwarokotse Jenoside muri uwo murenge, avuga ko nyuma yo kwisanga mu buzima bw’ubupfubyi nta muryango agira, yabanye n’abagize imiryango yamuhemukiye kandi ubu babanye neza ku buryo ubwo buhamya butangajwe mu itangazamakuru ari urugero rw’ibimaze kugerwaho aho gutangaza ibisenya.

    Agira ati “Tuzi neza aho tuva n’aho tugana, ntawe utazi akaga twahuye nako muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko aho tugeze ni heza mbana n’abanyiciye umuryango nta kibazo dufitanye turasangira, turasurana, mbese turashimira Leta yazanye ubumwe n’Ubwiyunge”.

    Mugenzi we ukomoka mu muryango wakoze Jenoside we ahamya ko kwisanga yarabyawe n’umubyeyi wakoze Jenoside byamuteraga ipfunwe muri bagenzi be, ariko ubu byamaze gushira kubera guhura bakaganira bagakorera hamwe, ku buryo ibyo ari byo bikwiye kuba byubaka Abanyarwanda kurusha kwirirwa mu macakubiri.

    Agira ati “Itangazamakuru rirasenya kandi iyo rikoreshejwe neze rirubaka. Turasaba ko ryadufasha tukabwira ababa mu mahanga n’Abanyarwanda bashaka guhembera amacakubiri, ko ibyo twabirenze kuko nta mwanya bigifite”.

    Abanyamakuru bahamya ko abahembera amacakubiri bazabibazwa n’amateka

    Abanyamakuru babigize umwuga bavuga ko mbere ya Jenoside bahatiwe gukora ibiganiro bibiba urwango hagamijwe gukora Jenoside, kandi byatumye isura y’itangazamakuru mu Rwanda itakaza agaciro kubera amwe mu mazina azwi akomeye yagacishijeho mu kubiba urwango kandi abaturage bakayoba koko.

    Abo banyamakuru basanga ibyiza ari uko buri wese ushaka gushinga igitangazamakuru akwiye kugendera mu murongo wo kwigisha ibyiza, kuko ingaruka z’ibibi zagaragaye kandi nta nyungu zagejeje ku Banyarwanda.


  • Nyamasheke: Abayobozi b’Imidugudu bahawe Smartphones zizabafasha mu gukumira amakimbirane – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe mu Rwanda hose, abayobozi b’imidugudu bakoresha telefone zisanzwe bahabwa n’Akarere. Gusa abayobozi b’imidugudu bajyaga bahura n’inzitizi yo gutanga amakuru yabo mu buryo bw’amafoto cyangwa amashusho kuko izi telefone bahabwaga zidafite ubu buryo.

    Bamwe mu bayobozi b’imidugudu bo mu Mirenge ya Ruharambuga na Bushekeri bavuze ko guhabwa smartphones hari icyo bigeye kubafasha mu gukora akazi kabo neza.

    Nyirangirababyeyi Adera ati “Icyatugoraga ni ugutanga raporo zidafite amashusho, nk’aho twageraga abaturage bashyamiranye n’ahandi hantu hose hasabwa gufotora ntitubashe kubikora ariko ubwo tubonye izi zigezweho tuzajya tubikora kandi dutange amakuru ku gihe twifashishije ikoranabuhanga.”

    Sibomana Pascal yunzemo ati “urareba nko muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo biba bigoye gukora inama imbonankubone none ubwo twabonye izi telefone bizatuvuna amaguru tujye dukora inama twifashishije ikoranabuhanga hamwe n’abayobozi bacu. Ikindi n’uko tuzahita dukora urubuga kuri WhatsApp, tujye twungurana inama n’abayobozi bacu natwe ubwacu.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwasabye aba bayobozi b’imidugudu gufata neza izi telefone bakazikoresha neza. Mu mpera za Werurwe 2021 nabwo abagore bakora mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bahawe smartphones binyuze mu bukangurambaga bwa #ConnectRwanda.

    Ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwatangijwe na MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo mu Ukuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ubu bukangurambaga bukorwa mu buryo ibigo byigenga, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bitanga kugira ngo intego yo kugeza iryo koranabuhanga ku banyarwanda bose.

    Hirya no hino mu Rwanda hatangiye gutangwa smartphone ku bayobozi b’imidugudu, mu Ntara y’Iburengerazuba hazatangwa 3621.

    Abayobozi b’Imidugudu 587 bahawe smartphone zizabafasha gukora akazi kabo bifashishije ikoranabuhanga

  • Yafashwe akoresha uruhushya yahawe mu kwambutsa abantu abajyana muri Bugesera – #rwanda #RwOT

    Uwafashwe yavuze ko yari asanganywe uruhushya rwo kujya kubakisha iminara mu turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi baza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera.

    Yagize ati”Nafashwe ejo kuwa Gatanu mfatirwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga. Ubusanzwe mfite uruhushya nasabiwe na sosiyete nkorera ishinzwe iminara y’itumanaho mu Rwanda. Ikosa ndaryemera kuko nakoresheje uruhushya mu buryo butemewe mvana abantu mu Mujyi wa Kigali mbajyanye mu Karere ka Bugesera.”

    Yemera amakosa yakoze ndetse akayasabira imbabazi. Akangurira n’abandi baba bakora nk’ibyo yakoze kubireka bakajya bakoresha impushya ibyo baziherewe.

    Ati “Ndicuza amakosa nakoze kuko uruhushya nari nahawe narukoresheje ibyo rutari rugenewe na bariya bantu kandi nabashyize mu modoka y’akazi mbavana mu Mujyi wa Kigali nta n’umwe ufite uruhushya rumwemerera kugenda.”

    Umwe mu bantu bane bari bajyanywe mu Karere ka Bugesera, yavuze ko we na bagenzi be bagize ubushishozi buke bwo kuva muri Kigali nta ruhushya bafite kandi bitemewe muri ibi bya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.

    Yagize ati” Ndemera amakosa kuko naherekeje abavandimwe banjye bari bagiye mu Bugesera kugurisha ikibanza sosiyete y’itumanaho yari igiye kubakamo umunara. Uriya mushoferi yari yatubwiye ko afite uruhushya nibagirwa ko natwe tugomba gusaba uruhushya ku giti cyacu, ndabisabira imbabazi.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko kuva hafatwa umwanzuro wo gushyira uturere umunani n’umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse utundi turere 19 tukaguma muri gahunda ya Guma mu Karere hakomeje kugaragara abantu bakoresha nabi uburyo bwashyizweho bwo gusaba impushya bakarenga ku mabwiriza.

    Yagize ati” Uriya akora muri kompanyi ishinzwe iminara y’itumanaho, yafashwe saa Moya z’ijoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga. Yari afite uruhushya ruva tariki 22 kugeza tariki 27 uku kwezi rujya mu Karere ka Gakenke na Rulindo kureba iminara. Yafashwe ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera yitwaje uruhushya yahawe rwo kujya muri Rulindo na Gakenke we arukukoresha mu bindi, ajya aho atemerewe kujya.”

    CP Kabera yavuze ko uwo mushoferi yageretseho no gutwara abantu badafite uruhushya.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko umuntu bizagaragara ko yasabye uruhushya ntarukoreshe icyo yagombaga kurukoresha uruhushya rwe ruzahita rusibwa cyangwa ruhagarikwe kandi nanagaruka gusaba urundi bizagaragara.

    Yanasabye ibigo bisabira abakozi babyo impushya kubikorana ubushishozi kuko abakozi babo bizajya bibagiraho ingaruka z’ako kanya. Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 hakurikijwe gahunda ziri aho bari(Guma mu Rugo na Guma mu Karere) kugira ngo duhashye iki cyorezo abantu bazasubire mu bikorwa byabo uko byahoze.

    Abafashwe baciwe amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Uyu mugabo yafashwe arimo kuvana abantu mu Mujyi wa Kigali abajyana mu Karere ka Bugesera

    Umwe mu bafashwe bajyanywe mu Bugesera, yemeye ko yafashwe nta ruhushya yasabye