Category: Uncategorized

  • Yafashwe atwaye muri boot y’imodoka umukozi we wo mu rugo wanduye COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyanza nyuma y’uko yari ajyanye uyu mukozi iwabo mu Karere ka Huye ngo kuko yari yanze kwishyira mu kato bikamutera impungenge ko yakanduza abandi benshi.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uyu mugabo nyuma y’umunsi umwe afashwe.

    Uyu mugabo usanzwe utuye mu Kanserege avuga ko yajyanye uyu mukozi wo mu rugo iwabo nyuma y’uko yari yanze kwishyira mu kato. Yavuze ko yamutwaye ashaka kumushyikiriza Akarere ka Huye avukamo.

    Nta ruhushya rwo kugenda yari afite kuko urwo yari yahawe rw’akazi rwari urwo kugera mu karere ka Kamonyi yasabiwe n’Ikigo gishinzwe gucukura amabuye y’agaciro N. T Mining gikorera muri aka Karere.

    Yabwiye Itangazamakuru ko yabanje kubimenyesha ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo n’abajyanama b’ubuzima mbere yo kumujyana iwabo kuko uwo mukozi we yabanje guhisha ko arwaye.

    Ati “Twaje guhamagara Umukuru w’Umudugudu turabimubwira duhamagara n’umujyanama w’ubuzima turabimubwira na we ahamagara abo muri RBC, haza n’umuganga wo ku Kigo Nderabazuma cya Gikondo mu rugo. Bahageze, Barambwira ngo uyu muntu utarashatse kugaragaza ko arwaye ashobora kwanduza abantu benshi. Batugira inama yo kumujyana tukamushyikiriza Ubuyobozi mu Karere k’iwabo tukababwira uko ikibazo giteye.”

    Ibyo kuba nta ruhushya yari afite, yagaragaje ko yari afite uruhushya rumwemerera kugenda kandi ko na ho yahagararaga hose yababwiraga ko atwaye umurwayi wa Covid-19 bakamureka agatambuka.

    Kumushyira muri boot byo yavuze ko byari muri gahunda yo guhana intera kandi ko yari abizi ko atwaye umurwayi kwegerana byari kumuteza ibyago byinshi byo kwandura.

    Ntiyigeze asobanura niba yarabanje kubwira ab’iwabo w’umukozi we ngo wenda bitegure uko bamufata nk’umurwayi, cyakoze yavuze ko yicuza kuba ataragize ubushishozi mbere yo kumutwara.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 batazakomeza kwihanganirwa by’umwihariko abakoresha impushya ibyo bataziherewe.

    Ati “Uyu mugabo yari afite uruhushya yasabiwe n’ikigo akorera gishinzwe ibintu byo gucukura amabuye y’agaciro ahabwa uruhushya rwo gukorera muri Kamonyi. Yararwitwaje rero avuga ko agiye i Huye ndetse ageze no ku bapolisi arabwira ngo afite uruhushya rujya Huye. Aho ndagira ngo mvuge ko yabeshye kandi no gukomeza kubisubiramo ko yari afite uruhushya rujya Huye mu buryo abyemeza kandi mu by’ukuri adashobora kugaragaza aho rwatangiwe n’inzego zarumuhaye ntabwo ari byo.”

    Yakomeje agira ati “Abantu bahabwa uruhushya bakarukoresha icyo bataruherewe ntabwo ari byo, tumaze gufata abantu benshi baruhawe barukoresha icyo bataruherewe. Ntabwo byemewe bihita bigira ingaruka z’ako kanya kuko urwo ruhushya duhita turuhagarika ariko icyo kinyabiziga cyangwa kuzongera gusaba uruhushya birakigora.”

    Yavuze ko hagiye gukorwa iperereza hakamenyekana impamvu yamuteye kwitwarira umurwayi wa Covid-19 kandi hari uburyo bwihariye bwashyizweho bwo gufasha abarwaye.

    Ati “Ikiri busuzumwe ni ukureba uwamuhaye uburenganzira bwo gukura umukozi mu rugo, akamuvana i Kigali akamujyana i Huye.”

    Kabera yavuze ko Polisi itazarambirwa gufata abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bityo asaba abaturarwanda muri rusange kudatekereza gufatwa na yo ngo babone kubahirizwa ingamba z’ubwirinzi.

    Uyu mugabo yafatiwe i Nyanza ajyanye umukozi we wo mu rugo iwabo kandi arwaye Covid-19

    Uyu mukozi ntabwo haramenyekana impamvu yari asubijwe iwabo kandi arwaye Covid-19

  • Musanze: Umurambo w’umusaza w’imyaka 60 wabonetse hafi y’aho yarindaga – #rwanda #RwOT

    Abaturage bakimubona bahise babimenyesha inzego z’ubuyobozi nazo zihageze zisanga koko uwo musaza yapfuye.

    Uyu musaza yari asanzwe akora imirimo y’ubuzamu kuri Boutique iri mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ari naho bamusanze inyuma yayo ariho yapfiriye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko nabo babimenye batabajwe n’abaturage.

    Yavuze ko uyu musaza bakeka ko yaba yazize uburwayi kuko yari asanganywe izindi ndwara.

    Yagize ati “Twahageze dusanga yapfuye ariko nta bikomere yagaragazaga ngo wenda byakekwa ko yaba yishwe. Turakeka ko yaba yazize uburwayi kuko yari asanganywe izindi ndwara. Umurambo wajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe ibizamini byisumbuye hamenyekane neza icyo yaba yazize.”

    Uyu musaza nubwo yarariraga mu murenge wa Cyuve, akomoka mu Murenge wa Kimonyi uri mu nkengero z’Umujyi wa Musanze.

    Ikarita y’akarere ka Musanze

  • Luxembourg yakumiriye abagenzi bava mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yashyize hanze yavuze ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021.

    Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Luxembourg yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere abantu baturutse mu Rwanda batemerewe kwinjirayo, bitewe n’ubukana bw’icyorezo ya COVID-19 mu gihugu.

    Luxembourg yavuze ko yafashe iki cyemezo ishingiye ku myanzuro y’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo ku wa 15 Nyakanga, yagaragaje ibihugu birimo ubwandu bwa COVID-19 buteye inkeke.

    Iyi nama yakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bashobora kwemererwa kwerekeza mu bihugu bigize uwo muryango, kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19.

    Uretse u Rwanda icyemezo nk’iki cyafatiwe abaturage ba Thailand mu gihe aba Ukraine bo bakomorewe.

    Luxembourg yakumiriye abagenzi bava mu Rwanda

  • Guma mu rugo muri Kigali n’uturere umunani yongerewe – #rwanda #RwOT

    Ingamba ziheruka zari zafashwe kuwa 17 Nyakanga zigomba kumara iminsi icumi mu mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Ibi ni bimwe mu bikorwa bibujijwe mu Mujyi wa Kigali no mu turere twashyizwe muri Guma mu rugo:

    a. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

    b. lbikorwa bya siporo ikorewe hanze n’imyidagaduro birabujijwe.

    c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirabujijwe. lcyakora imodoka zitwara abakozi bajya mu bikorwa byemerewe gukomeza zizakomeza gukora. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    d. lbiro by’lnzego za Leta n’iby’abikorera (public and private offices) birafunze. Abakozi bose bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    e. lbikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, keretse abacuruza ibiribwa (amasoko), imiti (za farumasi), ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe, ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

    f. Amashuri yose, harimo na za Kaminuza arafunze. Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta muri Nyakanga – Kanama 2021 azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

    g. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

    h. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    i. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    j. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    k. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

    Ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu gihugu

    l. Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (1:00 1M). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

    m. Ingendo hagati y’Uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima n’izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    n. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zemerewe gukomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

    o. Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose birabujijwe.

    p. Imihango y’ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubitswe.

    q. Ibikorwa by’Inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana .

    r. lbikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi base, abandi bagakorera mu rugo. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

    s. Resitora na cafe zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa Kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

    t. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zizakomeza kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

    u. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    v. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

    w. lbikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe


  • Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, umwanditsi ndetse akaba n'umubyinnyi Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy inidirimbo aherutse gushyira hanze kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Nyakanga 2021 akayita My Vow yujuje Miliyoni imwe y'abamaze kuyireba ku rubuga rwe rwa YouTube.

    Ni indirimbo yagaragarijwe urukundo cyane bitewe n'uko uyu muhanzi ari umwe mu banyarwanda bakunzwe cyane kuva mu myaka yo hambere ndetse akaba ari umwe mu bamaze no kugira izina rikomeye mukarere ndetse no hanze yako.

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi ubarizwa muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika agaragara aririmbira umugore we ukomoka muri Ethiopia ndetse harimo n'amashusho yo mu bukwe bwabo baherutse gukora mu kwezi kwa Gicurasi 2021.

    Indirimbo Vow yumvikana mo amagambo y'urukundo aho yizeza umukunzi we bazakundana ubuziraherezo ndetse kandi ashimangira ko Mimi asobanuye byose kuri we ndetse ko amukunda cyane kuruta uko we ku giti cye yikunda.

    My Vow indirimbo yakozwe na Made Beat ukorera muri Moster Record afatanyije na Lick Lick naho amashusho yayo yakorewe muri 1 SHOT.

    My Vow yujuje Miliyoni 1 y'abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube mu minsi ibiri nyuma yahoo haari haherutse gusohoka indi ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza bise Away yo ikaba yari yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba mu minsi 23, naho iya Bruce Melody yise Katapila ikaba yarayujuje mu minsi 25.

    Reba hano amashusho ya My Vow ya Meddy:

    The post Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/indirimbo-my-vow-ya-meddy-yaririmbiye-umugore-we-mimi-mu-minsi-ibiri-gusa-yujuje-miliyoni-imwe-yabamaze-kuyireba-ku-rubuga-rwa-youtube/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=indirimbo-my-vow-ya-meddy-yaririmbiye-umugore-we-mimi-mu-minsi-ibiri-gusa-yujuje-miliyoni-imwe-yabamaze-kuyireba-ku-rubuga-rwa-youtube

  • Guma mu Rugo na Guma mu Karere byongerewe iminsi itanu (5) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, riravuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurushaho gushimangira intambwe nziza imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abandura Covid-19 ndetse n’abahitanwa na yo.

  • Guma mu rugo yongerewe #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ishimira Abaturarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Gusa mu rwego rwo kurushaho gushimangira intambwe imaze guterwa mu kugabanya umubare w'abandura COVlD-19 ndetse n'abahitanwa nayo, yongereye iminsi 5 ku gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzweho, guhera tariki ya 27 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2021.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/25/guma-mu-rugo-yongerewe/

  • Guma mu rugo yongereweho iminsi itanu #rwanda #RwOT

    Itangazo rituruka mu biro bya Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda kuri iki cyumweru Tariki 25 Nyakanga 2021, riravuga ko ku ngamba zisanzwe za Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani, hongeweho iminsi itanu nk'igihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzweho.

    Dore itangazo ry'ibiro bya Minisitiri w'Intebe:

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/guma-mu-rugo-yongereweho-iminsi-itanu/

  • Polisi iraburira abakoresha nabi impushya bahabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwafashwe ni Kubwimana Theophile, yavuze ko yari asanganywe uruhushya rwo kujya kubakisha iminara mu turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi baza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera bitemewe, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatanu mfatirwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga. Ubusanzwe mfite uruhushya nasabiwe na sosiyete nkorera ishinzwe iminara y’itumanaho mu Rwanda. Ikosa ndaryemera kuko nakoresheje uruhushya mu buryo butemewe mvana abantu mu Mujyi wa Kigali mbajyanye mu Karere ka Bugesera”.

    Kubwimana aremera amakosa yakoze ndetse ayasabira imbabazi akangurira n’abandi baba bakora nk’ibyo yakoze kubireka bakajya bakoresha impushya ibyo baziherewe.

    Ati “Ndicuza amakosa nakoze kuko uruhushya nari nahawe narukoresheje ibyo rutari rugenewe. Na bariya bantu kandi nabashyize mu modoka y’akazi mbavana mu Mujyi wa Kigali nta n’umwe ufite uruhushya rumwemerera kugenda.”

    Sibomana Ramadhan umwe mu bantu 4 Kubwimana yari ajyanye mu Karere ka Bugesera. Aremera ko we na bagenzi be bagize ubushishozi buke bwo kuva muri Kigali nta ruhushya bafite kandi bitemewe muri ibi bya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.

    Yagize ati” Ndemera amakosa kuko naherekeje abavandimwe banjye bari bagiye mu Bugesera kugurisha ikibanza sosiyete y’itumanaho yari igiye kubakamo umunara. Uriya mushoferi yari yatubwiye ko afite uruhushya nibagirwa ko natwe tugomba gusaba uruhushya ku giti cyacu, ndabisabira imbabazi.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko kuva hafatwa umwanzuro wo gushyira uturere umunani n’umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse utundi turere 19 tukaguma muri gahunda ya Guma mu Karere, hakomeje kugaragara abantu bakoresha nabi uburyo bwashyizweho bwo gusaba impushya bakarenga ku mabwiriza.

    Yagize ati “Uriya Kubwimana akora muri kompanyi ishinzwe iminara y’itumanaho, yafashwe saa moya z’ijoro ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga. Yari afite uruhushya ruva tariki 22 kugeza tariki 27 uku kwezi rujya mu Karere ka Gakenke na Rulindo kureba iminara. Yafashwe ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera yitwaje uruhushya yahawe rwo kujya muri Rulindo na Gakenke we arukukoresha mu bindi, ajya aho atemerewe kujya”.

    CP Kabera yavuze ko Kubwimana yageretseho no gutwara abantu badafite uruhushya.

    Ati “Turagira ngo twibutse abaturarwanda ko niba mugiye mu modoka muri babiri buri wese agomba kuba afite uruhushya. Muri iki gihe turimo kubona abantu benshi bahindutse abarwayi, basaba impushya zo kurwara. Barimo kwiyita abarwayi bakajya mu bikorwa bitandukanye”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko umuntu bizagaragara ko yasabye uruhushya ntarukoreshe icyo yagombaga kurukoresha, uruhushya rwe ruzahita rusibwa cyangwa ruhagarikwe kandi nanagaruka gusaba urundi bizagaragara.

    Yanasabye ibigo bisabira abakozi babyo impushya kubikorana ubushishozi kuko abakozi babo bizajya bibagiraho ingaruka z’ako kanya. Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 hakurikijwe gahunda ziri aho bari (Guma mu Rugo na Guma mu Karere) kugira ngo icyorezo gihashywe, abantu bazasubire mu bikorwa byabo uko byahoze.

    Abafashwe bakaba baciwe amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

  • Muri ibi bihe bya Covid-19, mutumwe kumva no guhumuriza abakirisitu – Karidinali Kambanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batumwe kumva no guhumuriza abakirisitu
    Batumwe kumva no guhumuriza abakirisitu

    Ni mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, ubera muri Paruwasi Gatolika ya Munyana yo muri Arikidiyosezi ya Kigali mu Karere ka Gakenke, mu muhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo.

    Abadiyakoni bagizwe abapadiri, ni Valens Bizimana, Samuel Ndayambaje, Jean Baptiste Ngiruwonsanga na Theoneste Habimana, mu gihe Abafaratiri bane bahawe isakaramentu ry’Ubudiyakoni.

    Uwahawe ubupadiri asigwa amavuta ya Crisma
    Uwahawe ubupadiri asigwa amavuta ya Crisma

    Mu ijambo rya Karidinali Kambanda, yavuze ko abo Bihayimana Kiliziya yungutse, bitezweho gukemura ibibazo binyuranye mu bakirisitu, agaruka no kuri Covid-19 ikomeje kuba ikibazo mu baturage, aho yabasabye kujya kwegera no guhumuriza abakirisitu.

    Yagize ati “Iki gihe turimo cya Coronavirus na Guma mu Rugo, Umusaseridoti atumwa kuba hafi abakirisitu, kubumva, kumva ububabare bwabo, agahinda kabo. Atumwa kubaba hafi no kubahumuriza, kubakomeza ngo batiheba, bimusaba rero ubwitange bukomeye kugira ngo ashobore kubaba hafi muri ibi bihe Kiliziya ubu yimukiye mu rugo”.

    Arongera ati “Hano turacyafite amahirwe yo guhurira muri Kiliziya tugasenga twubahirije amabwiriza, ariko i Kigali turi muri Guma mu Rugo, ni ugusengera mu rugo. Umusaseridoti rero ni ugukoresha uburyo bushobotse kugira ngo abakirisitu na za ngo zumve ko abasabira, ndetse no kumenya uburyo abagezaho ubutumwa bukubiyemo ijambo ry’Imana ribarema umutima ndetse rikabakomeza”.

    Abahawe ubupadiri basuhuza abakirisitu
    Abahawe ubupadiri basuhuza abakirisitu

    Ni umuhango witabiriwe n’abiganjemo Abihayimana, aho muri Kiriziya bari bahanye intera, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, iyo misa kandi yitabiriwe n’ababyeyi b’abahawe Ubupadiri n’ubudiyakoni.

    Uwo mushumba yashimiye ababyeyi b’abo bapadiri n’abadiyakoni babuhawe, avuga ko ari impano ziza bamugeneye kuba bemeye ko abana babo bajya mu murimo wo kwamamaza ijambo ry’Imana.

    Uwavuze mu izina ry’ababyeyi bafite abana bahawe ubudiyakoni n’ubupadiri, yavuze ko kuba bungutse izo ntore z’Imana, ari kimwe mu bigiye kubafasha gushimangira ubukirisitu bwabo bakora ibikorwa bya Gikirisitu, asaba izo ntore z’Imana gukomera ku gihango bagiranye na yo, bafasha imbaga y’Imana kwitagatifuza.

    Hatanzwe n
    Hatanzwe n’ubudiyakoni ku ba faratiri bane

    Padiri Jean Baptiste Ngiruwonsanga wavuze mu izina rya bagenzi be bahawe Ubupadiri kuri uwo munsi, yavuze ko biteguye kunoza umurimo Mutagatifu bashinzwe, basohoza neza ubutumwa bahawe mu bwitange no kumvira, barushaho kwitagatifuza no gutagatifuza abo baragijwe.

    Yagize ati “Umurimo Mutagatifu dushinzwe usaba imbaraga z’umubiri n’umutima ndetse n’iz’ubwenge. Turifuza kuzakora neza uwo murimo, turifuza kuzarangiza neza ubutumwa duhawe n’umubyeyi wacu Kiliziya mu bwitange no kumvira, kandi ari na ko natwe turushaho kwitagatifuza no gutagatifuza abo dushinzwe”.

    Muri uwo muhango abo bahawe ubupadiri bagaragaje intego bagiye kugenderaho, aho Padiri Ngiruwonsanga yihaye intego igira iti ‘Ndi hano Ntuma, Padiri Valens Bizimana mu ntego ye igira iti ‘Icyo ababwira cyose mugikore’, Intego ya Padiri Samuel Ndayambaje igira iti ‘Nyagasani uzi byose uzi ko ngukunda, vuga umugaragu wawe arumva’ mu gihe intego ya Padiri Theoneste Habimana igira iti ‘Mwebwe ho rero muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane’.

    Uwo muhango witabiriwe n
    Uwo muhango witabiriwe n’abapadiri banyuranye baje gushyigikira bagenzi babo

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias waje muri ibyo birori ahagarariye inzego za Leta, yasabye abahawe ubupadiri n’abakirisitu muri rusange, gufatanya n’inzego za Leta mu guhashya icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu, avuga ko gusenga cyane ari kimwe mu bisubizo byo gutsinda icyo cyorezo, ariko kandi batibagiwe ingamba zo kwirinda zirimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki hifashishijwe amazi asukuye n’isabune.

    Muri uyu mwaka mu Rwanda, Abadiyakoni basaga 100 hirya no hino mu ma Diyoseze icyenda y’igihugu, bamaze guhabwa ubupadiri aho uwo muhango ukomereje mu yandi maparuwasi anyuranye.

    Ni umuhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda
    Ni umuhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda