Category: Uncategorized

  • Barifate barisome baryumve: Ubutumwa RIB yage… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe itumanaho rikataje hagenda hagaragara ibikorwa byinshi mu mpande zose zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, gusebanya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuririra ku kintu runaka ukoresheje imbuga nkoranyambaga ugamije kumenyekana cyangwa kumenyekanisha ibikorwa byawe ibyo abenshi bita 'gutwika'. Ikindi ni uko abantu benshi bashaka kwamamaza ibikorwa byabo hari ubwo buririra ku muntu runaka, ku bikorwa runaka bizwi cyane cyane kugira ngo ibikorwa byabo bibizamukireho ariko badakoresheje uburyo bwiza ndetse no kumvikana ku mpande zose.

    Bamwe mu bafite aho bahuriye n’umuziki, abahanzi n’abanyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda

    Mu kiganiro cyihariye INYARWANDA yagiranye n'umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yagiriye inama abahanzi ndetse n'abandi bose bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube abakangurira kwiga no gufata itegeko ry'ibyaha bikorerwa kuri murandasi bakarisoma bakaryumva.

    Dr Murangira B. Thierry kandi yasabye abantu bose batebya ko atari bibi ariko bakubahiriza amategeko kuko ngo ushobora kuba uri gutebya ariko mugenzi wawe ntabifate nko gutebya bikaba byakubera ikindi kibazo.

    RIB irasaba abahanzi kumva itegeko rya Cyber Crime bakaryumva bakanarisoma

    Yagize ati ''Ibyo nibyo ngira abantu inama muri iyi (Digital Era) muri iki gihe itumanaho rikataje, nagira inama abahanzi bose, abaturage bose cyane cyane abahanzi bakorera izi za Youtube n'abandi bantu bose bakoresha izi za Youtube cyane uko bafata iri tegeko rya Cyber Crime ry'ibyaha bikorerwa kuri murandasi bakarisoma bakumva iryo ariryo bakajya birinda kunyuranya naryo”.

    “Muri bimwe bakora batebya bakubahiriza amategeko bakumva ko wowe ushobora kuba uri gutebya mugenzi wawe we ntabifate nko gutebya bikaba rero byakubera nk'ikindi kibazo, rero gutanga ikirego igihe cyose wumva wabangamiwe mu buryo bw'amategeko ni uburengazira bwa buri munyarwanda na buri muntu wese uri ku butaka bw'u Rwanda.''


    Umunyamakuru Yago ufite shene ya Youtube ikunzwe yitwa YAGO TV SHOW na Djadja umutunganyiriza amashusho

    DORE ITEGEKO ABAHANZI N’ABAKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA BASABWA KUMENYA

    Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y'ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

    Abahanzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiriwe inama na RIB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107918/barifate-barisome-baryumve-ubutumwa-rib-yageneye-abahanzi-bose-nabakoresha-imbuga-nkoranya-107918.html

  • InyaRwanda Music Top 10: Mood ya Bull Dogg… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Mu majwi yo kuri Instagram na Facebook, indirimbo Mood yanganyije amajwi n'indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco imwe mu ndirimbo zakiriwe neza n'abatari bacye cyane birahira ijwi ry'umwimerere ryumvikana muri iyi ndirimbo.

    Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera ku 53 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 87, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 140.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MOOD YA BULL DOGG NA B THREY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107917/inyarwanda-music-top-10-mood-ya-bull-dogg-na-b-threy-yanganyije-amajwi-na-piyapuresha-ya-n-107917.html

  • Tokyo 2020: Mugisha Moise ntiyasoje isiganwa… – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, imikino Olempike 2020 yakomeje hakinwa umukino w'isiganwa ry'amagare ryo mu muhanda mu cyiciro cy'abagabo, aho bakoze intera y'ibilometero 234 kuva i Fuji berekeza i Tokyo.

    Uyu munsi ntiwahiriywe na gato umunyarwanda Mugisha Moise wari uhanzwe amaso n'abanyarwanda, kuko atigeze asoza intera y'ibilometero 234 bagombaga gusiganwa.

    Uyu mukinnyi uyu w'imyaka 23 y'amavuko, ari mu bakinnyi 41 batasoje isiganwa nyuma yo gukora impanuka nk'uko byagenze no ku bandi barimo Umwongereza Geraint Thomas n'Umubiligi Greg Van Avermaet watwaye umudali wa Zahabu mu 2016.

    Umunya-Equateur Richard Carapaz w'imyaka 28, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere akoresheje amasaha atandatu, iminota itanu n'amasegonda 28.

    Uyu mugabo watwaye Giro d'Italia mu 2019, akaba uwa gatatu muri Tour de France 2021, yacomotse mu bilometero bitandatu bya nyuma ubwo yari kumwe n'Umunyamerika Brandon McNulty wabaye uwa gatandatu.

    Umunya-Slovienia Tadej Pogačar watwaye Tour de France inshuro ebyiri ziheruka, yatwaye umudali w'Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu ubwo yagereraga rimwe ku murongo n'Umubiligi Wout Van Aert watwaye umudali wa Feza.

    Isiganwa ry'uyu munsi ryari ryitabiriwe n'abakinnyi 126 bifuzaga kwegukana imidali muri iyi mikino.

    Uko 10 ba mbere bakurikiranye:

    1 Carapaz Richard Ecuador 6:05:26
    2 Van Aert Wout Belgium 1:07
    3 Pogačar Tadej Slovenia ,,
    4 Mollema Bauke Netherlands ,,
    5 Woods Michael Canada 275 ,,
    6 Mcnulty Brandon United States ,,
    7 Gaudu David France 175 ,,
    8 Urán Rigoberto Colombia ,,
    9 Yates Adam Great Britain ,,
    10 Schachmann Maximilian Germany 1:21

    Mugisha Moise ntiyasoje ibilometero 234 mu mikino Olempike

    Umunya-Colombia Carapaz niwe wegukanye umudali wa zahabu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107915/tokyo-2020-mugisha-moise-ntiyasoje-isiganwa-ryegukanwe-numunya-colombia-richard-carapaz-107915.html

  • Intambwe mu korohereza abanyeshuri : Hari uwabyaye abazwe bucya ajya gukora icya Leta #rwanda #RwOT

    Uretse abandi bari koroherezwa gukora ibizimani barimo n’uri gukorera mu bitaro yabyariyemo, ibi bigaragaza intambwe ishimishije uburezi bwo mu Rwanda bumaze gutera mu korohereza abanyeshuri bafite imbogamizi.

    By’umwihariko kandi bigaragaza indi ntambwe nziza mu korohereza abana b’abakobwa baterwa inda mu gihe mu minsi yashize hari abo byabagaho bagahita birukanwa.

    Uyu munyeshuri witwa Isabwe Angelique, yiga Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mushongi.

    Isabwe Angelique umaze igihe gito arongowe yabyaye umwana w’umuhungu abazwe ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021 ntiyacika intege azindukira ajya gukora ikizamini cya 'Economics' (Ubukungu) bukeye ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

    Angelique nyuma yo gushaka umugabo ubwo amashuri yari afunze kubera Covid-19, aho yongeye gusubukura itangwa ry’amasomo, yakomeje kwiga.

    Ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga nibwo yibarutse umwana w’umuhungu, nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 yari yatangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

    Tariki ya 20 Nyakanga 2021, mu gihugu hose hatangijwe ibizamini bya Leta bisoza ikiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

    Isabwe Angelique na we nk’abandi bakandida yazindukiye mu kizamini cy’imibare kuri site y’ikizamini ya ES Nyamugali, Akagari ka Nyamugali.

    Nyuma ya saa sita yakoze isomo rya 'Entrepreneurship' nta kibazo na kimwe afite nubwo yaburaga amasaha make ngo yibaruke imfura ye.

    Ku munsi wakurikiyeho Tariki ya 21 Nyakanga 2021, nta kizamini bari bafite hari akaruhuko, maze ahagana saa kumi z’umugoroba (4h00′ p.m) nibwo ibise byamufashe maze ajyanwa ku Bitaro bya Kinihira, nyuma yo kugezwayo biba ngombwa ko abagwa ariko bigenda neza yibaruka umuhungu.

    Umuyobozi wa site y’ikizamini ya ES Nyamugali uyu mwana w’umukobwa yakoreragaho ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, Simpunga Damien yemeye ko uyu mugore ukiri muto yibarutse kandi agakomeza ikizamini, yongeraho ko ubu ameze neza.

    Ati 'Nibyo Angelique yakoze ikizamini cya Leta ku munsi wa mbere nk’abandi bose, bukeye bwaho ku itariki ya 21 Nyakanga 2021 nta kizamini bari bafite, ku mugoroba nibwo yajyanywe ku Bitaro bya Kinihira biba ngombwa ko abagwa, yibaruka umwana w’umuhungu kandi bose bameze neza kugeza ubu.'

    Uyu Simpunga akomeza agira ati 'Ikizamini bwari bucye akora cya Economics yagikoze neza aho yari mu Bitaro, twabifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere, na Polisi bamushyikiriza ikizamini aho yibarukiye kandi yagikoze neza.'

    Simpunga Damien yashimye ubutwari bwa Angelique bwo kuba ataracitse intege nyuma yo gushaka umugabo ngo ate ishuri nk’uko abandi bana b’abakobwa babigenza.

    Ati 'Kubera Covid-19 yashatse umubago atabiteganyije, ariko turamushima ko atacitse intege agakomeza kwiga, bikwiye kubera abandi urugero cyane cyane n’ababyeyi bakura abana mu mashuri ngo batwaye inda, uru ni urugero rwiza rw’ubutwari ku bandi bana b’abakobwa bahura n’ibizazane nk’ibi. Ikizamini yaragikoze kandi n’ibisigaye azabikora kuko ameze neza nyuma yo kwibaruka.'

    Ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 Isabwe azakora ikizamini cy’Ubumenyi bw’Isi (Geography) ya mbere n’iya kabiri, naho Tariki ya 27 Nyakanga 2021, akazakora ikizamini cye cya nyuma cya General Studies, nta gihindutse azagikorera hamwe na bagenzi be kuri ES Nyamugali.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Intambwe-mu-korohereza-abanyeshuri-Hari-uwabyaye-abazwe-bucya-ajya-gukora-icya-Leta

  • Umupadiri wo muri Diyoseze ya Byumba yasezeye ku mpamvu bwite #rwanda #RwOT

    Ibaruwa ya Fidele de Charles Ntiyamira wari Padiri, yanditswe tariki 18 Nyakanga 2021, igenew Musenyeri wa Diyosezi ya Byuma, Nzakamwita Servilien.

    Iyi baruwa ifite impamvu ivuga ko asezera ku nama y’abasasiridoti no guhagarika umuhamagaro, avugamo ko yifuza gusaba guhagarika uriya murimo kubera impamvu ze bwite.

    Uyu wari Padiri bigaragara ko ashobora kuba atari mu Rwanda kubera aderesi zo mu Budage yakoresheje, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma yo kubitekerezaho byimbitse ndetse akagisha inama umuryango we n’abapadiri bagenzi be.

    Uyu musaseridoti yavuze ko azakomeza gukorera Imana n’umuryango wayo nk’umulayiki ariko yarashatse umugore, asaba Musenyeri kumworohereza gushyira mu bikorwa umushinga we wo gushinga umuryango.

    Yakomeje avuga ko amaso ye azakomeza kuyahanga kiliziya mu gihe cyose izamuha amahirwe yo gukomeza kuyikorera yifashishije ubumenyi bushingiye kuri tewolojiya ayikesha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Umupadiri-wo-muri-Diyoseze-ya-Byumba-yasezeye-ku-mpamvu-bwite

  • Mugisha Moise ntiyasoje isiganwa mu Mikino Olempike #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda wabimburiye abandi gukina mu Mikino Olempike irimo kubera mu Buyapani, ni Mugisha Moise usiganwa ku igare aho atahiriwe n’isiganwa kuko atarisoje, ni mu gihe umunya-Equateur Richard Carapaz w’imyaka 28 ari wegukanye umwanya wa mbere.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu nibwo iyi mikino Olempike ya 2020 yafunguwe ku mugaragaro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga nibwo habaye isiganwa ry’amagare ryo mu muhanda aho abasiganwa bakoze ibiromtero 234 aho bava Fuji berekeza mu mujyi wa Tokyo.

    Mugisha Moise wari uhagarariye u Rwanda muri iri siganwa akaba atahiriwe n’iri kuko atabashije gusoza, akaba ari mu cyiciro cy’abandi 23 batabashije gusoza iri siganwa.

    Richard Carapaz ukomoka muri Equateur wanatwaye Giro d’Italia mu 2019 ni we waje kwegukana iri siganwa ahabwa umudali wa Zahabu, yakoresheje amasaha 6 n’iminota 5.

    Umunya-Slovienia Tadej Pogačar watwaye Tour de France inshuro ebyiri ziheruka, yatwaye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu ubwo yagereraga rimwe ku murongo n’Umubiligi Wout Van Aert watwaye umudali wa Feza.

    Tariki ya 30 Nyakanga nibwo abanyarwanda bazongera gukina, Yankurije Marthe usiganwa metero ibihumbi 5, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi bazarushanwa mu koga nibwo bazakina, ni mu gihe Hakizimana John usiganwa Marathon azakina tariki ya 8 Kanama.

    Team Manager w’Ikipe y’u Rwanda mu Mikino Olempike, Mugisha Junior (ibumoso), Mugisha Moïse, umutoza Sempoma na Mukundiyukuri Jean De Dieu (iburyo) bafashe ifoto imbere y’isiganwa

    Richard Carapaz wegukanye iri siganwa

    Ni isiganwa ritari ryoroshye, 24 ntabwo barisoje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-moise-ntiyasoje-isiganwa-mu-mikino-olempike

  • Padiri yatunguye benshi ubwo yandikaga ibaruwa isezera kugira ngo ajye gushaka umugore #rwanda #RwOT

    Ntabwo ari ibintu bisanzwe cyane kubona abapadiri baba bariyeguriye gukorera Imana ndetse bariyemeje kutazashaka abagore mu buzima bwabo bose kuko iyo hagize ubikora akava mu murimo wo kuba Padiri maze akajya gushaka umugore biba ari sakirirego cyane.

    Nubwo bidakunze kubaho cyane ariko umupadiri witwa Ntiyamira Fidele de Charles yafashe umwanzuro wo kurambika ikanzu y'ubusasaridoti hasi akareka umurimo wo kuba padiri ahubwo akajya gushaka umugore akubaka urugo.

    Nkuko yabitangaje abinyujije mu Ibaruwa yanditse tariki ya 18 Nyakanga 2021, yayanditse igenewe Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba witwa Seriveriyani Nzakamwita Eveque amusaba ko yakwemera ubwegure bwe bujyanye no kureka umurimo wo kuba padiri ahubwo akajya mu buzima busanzwe nk'abandi bose.

    Padiri Ntiyamira yanditse ibaruwa avuga ko yicaye agafata umwanya uhagije wo gutekereza ku mwanzuro wo kureka kuba umupadiri ndetse akaba yaragiriwe inama n'abantu batandukanye, umuryango we n'abandi benshi, bikaba byarangiye afashe umwanzuro wo guhagarika umurimo w'ubupadiri yari amazemo imyaka igera kuri 13 ahubwo akajya gushaka umugore akubaka urugo nk'abandi.

    Uyu mupadiri yavuze ko kuba yahisemo guhagarika uyu murimo yari yarahisemo kuva kera bitavuze ko agiye kureka Imana ahubwo azakomeza gukorera Imana ariko akazajya abikora yarashatse umugore, akaba yabyanditse avuga ko azakorera Imana mu buryo butandukanye nuko yari asanzwe abikora.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/24/padiri-yatunguye-benshi-ubwo-yandikaga-ibaruwa-isezera-kugira-ngo-ajye-gushaka-umugore/

  • Karasira Aimable ngo ibyo yavugaga byatewe no kuba ataraherukaga imiti y’ibibazo byo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwareze Karasira icyaha cyo guhakana jenoside, kuyiha ishingiro no kubiba amacakubiri. Ibi bikiyongeraho icyo kugira umutungo w’amafaranga atagaragariza inkomoko.

    Ni ibyaha ubushinjacyaha bwavuze ko byakozwe mu kwezi kwa gatanu binyuze mu biganiro yanyujije ku rubuga rwe rwa YouTube “Ukuri mbona” ndetse no mu byo yahaye abandi banyamakuru.

    Ngo yemeje ko jenoside itateguwe, ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Kuri we ngo ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoze jenoside byo kwirwanaho kuko Inkotanyi zamuteraga ibisasu bya bombe.

    Na ho ku mutungo utagaragarizwa inkomoko, ubushinjacyaha buvuga ko hatahuwe amafaranga menshi mu rugo rwa Karasira kandi ntagaragaze inkomoko yayo.

    Muri rusange aya mafaranga abarirwa muri miliyoni zisaga 40 uyabaze mu Manyarwanda.

    Ahawe ijambo, Karasira yahakanye ibyaha byose aregwa. Yabwiye urukiko ko ibyo yavuze atari mu bihe bye byiza byo gutekereza kuko afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko yari amaze igihe atabona imiti imworohereza.

    Yabajijwe niba nta kibazo abona mu magambo ye muri iki gihe. Yavuze ko hari ibyo yari kuvuga ukundi cyangwa akagabanya amagambo iyo aza kuba yari mu bihe bye byiza.

    Gusa yabwiye umucamanza ko ibyo yavuze birimo n’ukuri n’ubwo ngo atari byiza kukuvuga buri gihe.

    Avuga ku mafaranga, Karasira yavuze ko hari ayo yahawe n’inshuti ze zamugiriye impuhwe kubera ibibazo yahuye na byo.

    Ngo hari n’andi menshi yishyuwe na YouTube kubera inkuru zanyuraga ku rubuga rwe.

    Karasira yavuze ko hari n’asaga miliyoni yahawe n’umwe mu bakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bamusaba kuvuga nabi abo ubutegetsi bubona nk’abanzi babwo.

    Abamwunganira Evode Kayitana na Gatera Gashabana na bo bavuze ko Karasira arwaye kandi ko bidakwiye gufunga cyangwa kuburanisha umurwayi.

    Raporo ya muganga yasabwe n’ubushinjacyaha yerekanye ko Karasira afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko amaze igihe abyivuza.

    Gusa iyi raporo ngo ikanzura ko ibibazo afite bitamwambuye ubushobozi bwo gutekereza.

    Ku mutungo utagaragarizwa inkomoko, abunganira Karasira babwiye urukiko ko afite uburenganzira bwo kwakira impano kabone n’ubwo zaba zivuye ku bo leta itishimiye.

    Basaba ko Karasira akurikiranwa n’abaganga ndetse byaba ngombwa agashyirwa mu bitaro.

    Karasira kandi ngo akwiye kurekurwa urubanza rutabaye kuko ibyo aregwa byakozwe n’umuntu udafite ubushobozi bwo gutekereza neza.

    Mbere y’uko urubanza rutangira, abunganira Karasira babanje gusaba ko raporo ya muganga yakozwe iteshwa agaciro kuko uwayikoze atari umuganga usanzwe uvura Karasira.

    Ikindi cyavugwaga ni uko ubwo yakorwaga ngo umuganga yari ahagarikiwe n’abapolisi bafite imbunda kandi ko nta banga ryabayeho hagati y’umurwayi n’umusuzuma.

    Iki cyifuzo ariko cyateshejwe agaciro, umucamanza yavuze ko raporo yakozwe n’ubifitiye ububasha kandi abikora yubahirije amategeko.

    Muri iri buranisha, Karasira yasaga n’utizeye kuzahabwa ubutabera, avuga ko mu Rwanda amabwiriza aremera kurusha amategeko.

    Abo ateruye ngo babishatse n’ejo yafungurwa kimwe n’uko yamara imyaka nk’iyo Mandela yamaze muri gereza mu gihe abo atavuze baba ari ko babishaka.

    Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko uzatangazwa ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Karasira-Aimable-ngo-ibyo-yavugaga-byatewe-no-kuba-ataraherukaga-imiti-y-ibibazo-byo-mu-mutwe

  • Byumba: Padiri Ntiyamira yasohoye urwandiko a… – #rwanda #RwOT

    Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira, ushaka kureka kuba Umupadiri bitewe n’impamvu ze bwite zirimo no kuba ashaka kugira umuryango, yakoreraga muri Diyosezi Gatolika ya Byumba. Iyo witegereje neza ibaruwa ya Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira yagiye ahagaragara, usanga yarandikiwe Umushumba Mukuru wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servilien ku wa 18 Nyakanga 2021.

    Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira, wahawe ubupadiri kuwa 09/08/2008, akabusezeraho kuwa 18/07/2021, mu ibaruwa ye isezera ku bupadiri yavuze ko n’ubwo asezeye, adasezeye ku gukorera Imana, agasobanura ko azabikomeza ariko atari Padiri. Yavuze ko gusezera kuba Padiri ari ibintu yatekerejeho cyane aho yabigishijemo inama Abapadiri bagenzi be. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107914/byumba-padiri-ntiyamira-yasohoye-urwandiko-asezera-ku-nshingano-zubupadiri-kuko-ashaka-kur-107914.html

  • RDB yagaragaje intandaro y’ikibazo cya M Iren… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkundura zimaze iminsi zivugwa zakuruye impaka ndende bikaba ngombwa ko hanitabazwa Urwego rw’Igihugu rw'ubugenzacyaha [RIB] zishingiye ahanini ku gutandukana kwa M Irene n’abahanzikazi afasha Vestine & Dorcas, kuri ubu RDB yagaragaje intandaro z’icyo kibazo inagira inama abakora ubucuruzi bushingiye ku buhanzi mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk'ibi.

    Ruhima Blaise umukozi wa RDB usanzwe ari mu bayobozi bakurikirana ubuhanzi muri iki kigo cy'igihugu cy'iterambere kinareberera inyungu n'umutungo mu by'ubwenge w'abahanzi, mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com mu busesenguzi yagaragaje intandaro y'ikibazo cya M Irene na Vestine & Dorcas maze agira inama abakora ubucuruzi bushingiye ku buhanzi.

    Yagize ati 'Murebe n'ama kese inahangaha ejo bundi ari kuza ari guhitinga muri YouTube bavuga cano, turashaka cano yacu uri kumva, ni ukuberi iki? Ni ukubera ko abantu bumvikana mu magambo bagatangira gukora bikabananira nta masezerano bafitanye niho bipfira'. Yagiriye inama abakora ubucuruzi bushingiye ku bahanzi baba aba Producer, abaririmba n’ abacuranga, ko kugira ngo umenye nyiri igihangano bisaba ko hakorwa amasezerano.

    Yashimangiye ko igihe abantu runaka bagiye gukorana bakwiye kugirana amasezerano. RDB yavuze ko iherutse gutegura amahugurwa y'ibyumweru bibiri agamije kwigisha abahanzi n'aba producer n'abandi bafite aho bahuriye n'ubuhanzi ku bijyane no kumenya uko bakwiye kungukira mu byo bakora no kubigiraho uburenganzi. Ikibabaje ngo ni uko abitabiriye bari mbarwa ku buryo usanga abahanzi ariyo mpamvu batamenye ingingo zikwiye kubarengera. 

    Yavuze ko abahanzi nyarwanda benshi batazi ko hari Code bahabwa ikabafasha kwishyurwa aho ari ho ibihangano byabo byakoreshejwe. Producer JP usanzwe umenyereye iby’izi code unazishyirira abahanzi mu bihangano byabo yabwiye inyaRwanda.com ko iyi code igura byibura amadorari 2. Asobanura ko bibabaje kuba abahanzi batazi byinshi bijyane no kuba bakwinjiza binyuze mu bihangano byabo nta mananiza abayeho.

    Ntibizibagirana mu mateka ko abavandimwe babiri Vestine na Dorcas binjiye mu muziki mu 2020, bakakirwa n'imbaga nyamwinshi kubera ubuhanga n'amajwi yabo mu muziki bakora wo kuramya no guhimbaza Imana. Uwabuze umuranga yaheze mwa nyina! Ntibizibagirana ko aba bana umunyamakuru Murindahabi M Irene, ariwe wabamurikiye abanyarwanda nyuma yo kuvumbura impano bifitemo maze agatangira kubafasha binyuze mu nzu ye ifasha abanzi yise MIE.

    M Irene warenzwe na Mike Karangwa

    Mu ntangiro z’uku kwezi tariki 7 Nyakanga nibwo Murindahabi M Irene yashyize hanze itangazo rivuga ko yatandukanye na Vestine na Dorcas. Ku munsi wakurikiyeho nibwo byatangiye gusakuza ndetse uyu munyamakuru anyuze ku rubuga rwa Youtube rw'iyi nzu ye ifasha abahanzi yasobanuye byinshi bijyanye n'itandukana rye n'aba bahanzi avuga ko yakorewe akagambane n'abarimo Mike Karangwa ndetse na Nzizera Aimable, maze noneho umuriro urushaho kwaka.  

    Atabinyuze ku ruhanze yavuze ko aba bagabo aribo bari inyuma y’itandukan rye n'aba bahanzikazi. Havutse inkuru nyinshi ndetse bihagurutsa n'ababyeyi b'aba bana bavuga ko ntacyo M.Irene yabamariye bamusaba kubasubiza shene (Cano) ya YouTube yabo biba impaka ndende YouTube iba YouTube.

    Gusa byaje gutungurana M Irene yongeye gukora ikindi kiganiro ari kumwe n'aba bana ndetse n'umubyeyi wabo maze bakavuga ko basubiranye. Kuri rundi ruhande ariko hahise havuka ikirego ndetse ubu kiri muri RIB aho Mike Karangwa ari we wareze M Irene amushinja kumuharabika. Umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yahamirije inyaRwanda.com ko iki kirego bacyakiriye asobanura ko Mike yareze avuga ko ibyamuvuzweho ari ibihuha kandi biri kumugiraho ingaruka. 

    Mike Karangwa wajyanye ikirego muri RIB

    Iki kirego yagitanze nyuma y’uko nawe akoze ikiganiro kuri Youtube akavuga ko M Irene natamusaba imbabazi azajya kumurega, ni nako byagenze. Ubu ni ugutegereza ibizava mu iperereza riri gukorwa n'ubugenzacyaha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107906/rdb-yagaragaje-intandaro-yikibazo-cya-m-irene-na-vestine-dorcas-inagira-inama-abanyamuziki-107906.html