Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwahawe toni 9 z’ibikoresho byo kwirinda Covid-19 birimo n’inkingo – #rwanda #RwOT

    Ibi bikoresho byakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ari kumwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqahtani, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Ibikoresho byatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu birimo ibitanda byifashishwa kwa muganga bishobora gukoreshwa n’abarwayi ba Covid-19 barembye, ibyuma bibafasha guhumeka ndetse n’inkingo.

    Dr Ngamije Daniel wakiriye ibi bikoresho yavuze ko bije mu gihe u Rwanda ruri mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 iri guhashywa igihugu gifatanyije n’inshuti zacyo.

    Ati “Iyo habonetse ibikoresho nk’ibi biza byunganira ibindi Guverinoma iba yakoze byo kugura inkingo, abakozi, ibikoresho, tuba dushyira hamwe ingufu twese ngo turebe uko twahashya iki cyorezo.”

    Ambasaderi Hazza Alqahtani yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zifatanya n’u Rwanda mu bihe byiza n’ibibi. By’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo, yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gukomeza ubufatanye n’Abanyarwanda.

    Ntabwo higeze hatangazwa ingano ya buri kimwe, nibura ngo havugwe umubare w’inkingo cyangwa ibitanda u Rwanda rwahawe. Gusa nk’inkingo zije mu gihe igihugu kiri kuzishakisha ku bwinshi kugira ngo gikingire abaturage benshi dore ko ubu hamaze gukingirwa abarenga ibihumbi 420.

    Ku rundi ruhande, ibitanda n’ibyuma byifashishwa mu gutanga umwuka ku barwaye, byatanzwe nabyo mu gihe umubare w’ubwandu n’indembe ukomeje kwiyongera.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda habarurwaga abantu barenga ibihumbi 16 barwaye Covid-19 barimo 71 bari mu bitaro barembye.

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqahtani ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ari kumwe ubwo iyi nkunga yageraga i Kanombe ku Kibuga cy’Indege

    Mu bikoresho u Rwanda rwahawe, harimo n’inkingo nubwo hatatangajwe umubare wazo

    Indege ya UEA niyo yari yikoreye iyi nkunga igenewe u Rwanda

  • Umuslay Queen yatunguye abatari bake kubera ibyo yakoreye mu rusengerero. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'uburanga, usanzwe ari umukinnyi wa filimi n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga witwa Moesha Boduong,yatunguye abantu benshi ubwo yakiraga agakiza ,agatangira kubwiriza ,no gukangurira abantu kuva mu byaha.

    Uyu mukobwa wanahinduye amazina ye akitwa Maurecia Babiinoti Boduong,nyuma yo kwakira agakiza yagaragaye asaba imbabazi abanya Ghana bose yashoye mu mwuga w'uburaya yaba abo yagushije bagasambana n'abakobwa yashakiraga abagabo bo gusambana bakabishyura amafaranga nk'uko BBC ibitangaza.

    Uyu mukobwa yagize ati 'Mumbabarire abanya Ghana mwese ku bwo gushora abakobwa bakiri bato mu gusambana n'abagabo b'abakire.Imana imbabarire ibyaha byanjye.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo kugurisha imodoka ye ya Ghc 261k Range Rover Evoque asigaye agenda muri taxi kugira ngo yitandukanye n'ubuzima bwose bw'umunyenga yabagamo.

    Ati'Ubu nibwo nishimye cyane kurusha igihe natwaraga Range Rover nkazenguruka hose.Ntabwo nari nishimye.'

    Uyu mukobwa yagiriye inama abakobwa bakiri bato ati 'Abakobwa bato bose babonye ubuzima bwanjye bifuza kubaho nkanjye,ntabwo byoroshye.Abakobwa bamwe baragenda bagapfa kubera abagabo babi baryamanye nabo.Aba bagabo bose icyo bakore n'ukudutwara icyubahiro bakadusigira agahinda.

    Amafaranga yose baduha natwe twayakorera tumenye Imana,twakwishakira amafaranga yacu.'

    Uyu mukobwa yavuze ko kubera ubuzima yabagamo yigeze gushaka kwiyahura yijugunye kuri etaje ndende yari ahagazeho.

    Source : https://yegob.rw/umuslay-queen-yatunguye-abatari-bake-kubera-ibyo-yakoreye-mu-rusengerero/

  • Uyu mugabo yasutse amarira akimenya ko umugore we bamaranye amezi abiri barushinze afite abandi bagabo barenga 19. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru logics kivuga ko uyu mugabo witwa Yin Cheng, ukomoka m'Ubushinwa yagaragaye kuri internet ari mu marira menshi aho yavugaga ko ashaka kumenyesha isi yose ubuhehesi bw'umugore we. Ni inkuru yababaje benshi aho uyu mugabo avuga ko yatakaje amafaranga menshi cyane akora uko ashoboye ngo ashyingiranywe nuwo mugore ari nyuma y'ubukwe hashize amezi abiri umugabo akaza kuvumbura ko uwo mugore yashyingiranywe n'abandi bagabo benshi ndetse nanubu agikomeje.

    Cheng w'imyaka 35 ubundi yemeza ko imyaka afite ihagije kuburyo yumvaga yiteguye gushinga urugo ndetse akarwitaho. Uyu yifashishije umwe mu bagize umuryango we ngo amufashe kumurangira umuranga wamurangira umugore ukeneye umugabo mu buryo buhamye. Muruku kwifashisha abaranga cheng yaje guhura n'umugore wamenyekanye ku izina rya Nana nawe wari usanzwe akomoka m'Ubushinwa.

    Cheng yumvise anezerewe cyane ndetse yiyemeza gufata umuhanda akajya gusura Nana, ari naho yaje kubonana na nyirasenge wa Nana akamubwira uburyo umukobwa wabo ari umuntu w'umutima ndetse azi kwita kubantu n'umutima mwiza, ibi cheng akimara kubyumva yafashe umwanzuro wo gushyingiranwa nawe nta kabuza.

    Cheng agikubitana na Nana bwa mbere, baraganiriye biratinda ndetse Nana aza kumubwira ko yigeze gushakana n'undi mugabo ariko ntibize kumera neza bagatandukana, cheng nawe yamweretse ko bimubabaje ariko anamwizeza ko azamumara amarira yose ariko mu by'ukuri atazi amakuru y'ukuri kuri Nana. Icyo gihe ngo bajya gutandukana cheng yahaye Nana amafaranga akabakaba 1000 cy'ama Yuan akoreshwa aho mu bushinwa (160,000 Rwf).

    Bidatsinze aba bemeranyijwe kubana ndetse Cheng agurira Nana impano z'ubukwe zihagaze arenga miliyoni ebyiri mu mafaranga y'u Rwanda. Aba baje gukora ubukwe ariko bakigera murugo Nana yatangiye kutaboneka murugo ariko akajya abwira umugabo ko biri guterwa n'akazi kenshi, bitaba akazi agasaba uruhushya rwo kujya gusura umuryango we cyangwa se ngo inshuti ze zirwariye kure mu mujyi. Ibi rero byatumaga amara nk'icyumweru ataragera murugo.

    Icyakora ikinyoma cye nticyatinze kuko nyuma y'amezi abiri bashyingiranywe ubwo Cheng yari yibereye kuri internet yabonye amashusho (live video) y'ubukwe buri kuba abona ni Nana we washyingiwe nundi mugabo, ntiyabanje kubyemera ariko uko yarebye amashusho akanya kanini yaje kubona ibihamya byose ko ari Nana warongowe nundi mugabo mu gihe ubukwe bwa mbere bwari bukiri mukwa bucyi.

    Uyu mugabo yahise ajya ahabereye ubukwe ndetse asanga Nana uwo munsi nawo ni uwe, igitangaje kurushaho nuko yahasanze abandi bagabo babiri nabo bemeza ko bashyingiranywe na Nana, bahise biyambaza Police icakira Nana na bagenzi be, birangira Police yemeje ko Nana ari umutekamutwe wambura abagabo ndetse ko uwiyitaga nyirasenge ntacyo bapfanaga usibye ko bari barapanze imitwe ndetse Nana akaba yari amaze gushyingiranwa n'abagabo bagera kuri 19.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mugabo-yasutse-amarira-akimenya-ko-umugore-we-bamaranye-amezi-abiri-barushinze-afite-abandi-bagabo-barenga-19/

  • Nyagatare: Abagorozi bemeye gupimwa Covid-19 banga kwambara agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamaze gufatwa babanje kandi kwanga kuva muri ubwo butaka bakavuga ko ari ubwo Imana iza kubasangamo, ariko nyuma yo kwigishwa bagezwa kuri Sitasiyo ya Police ya Nyagatare.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko bagikomeje kubigisha kugira ngo barebe ko bakwemera kwambara agapfukamunwa.

    Ati “Twabakuyeyo ariko bigoranye, gusa bemeye kwipisha Covid-19 ariko banze kwambara agapfukamunwa. Ejo tuzakomeza kubigisha”.

    Murekatete avuga ko batari bafata umwanzuro wo kubaha ibihano (amande), kuko batari bamenya ko bafite amakosa.

  • Inkuru mbi kuri ya couple y'umusore ufite ubugufi bukabije n'umukobwa w'ibiro birenga 100. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli wo muri Cote d'Ivoire, Eudoxie Yao wamenyekanye ku mbugankoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye ko ari mu rukundo n'umuhanzi wo muri Gineya Grand P kuri ubu yamaze gutangaza batandukanye.

    Aba bombi bagiye batigisa imbuga nkoranyambaga kubera amafoto bagendaga bashyira hanze basohokanye, ndetse banishimanye baryohewe n'urukundo. Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi babonaga ko uyu mudamu ari kumwe na Grand P kubera amafaranga ye atari mu rukundo.Dore ko benshi banemezaga ko badakwiranye.

    Uyu munyamideli byose yabyamaganiye kure,avuga ko urukundo rwe na Grand P ari urwa nyarwo ko atari amafaranga yakurikiye. Ariko amakuru aje uyumunsi yerekana ko, Uyu munyamideli wo muri Cote d'Ivoire yatandukanye na Grand P ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije.

    Yao yashyize ku rubuga rwe rwa interineti ati 'Ndabamenyesha ko umubano wanjye na Grand P urangiye.Ngiye gukomeza ubuzima bwanjye.Murakoze.'

    Aya makuru yatunguye benshi mugihe bombi bari baramaze gutangaza ko bitegura kurushinga. Gusa hashize iminsi bihwihwiswa ko Grand P yaba yaracaga inyuma uyu munyamideli akaba ariyo mpamvu yahisemo gutandukana na we ,ariko ntabwo impamvu nyamukuru yo gutandukana kwabo iramenyekana.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-kuri-ya-couple-yumusore-ufite-ubugufi-bukabije-numukobwa-wibiro-birenga-100/

  • MC Tino yashinze ivi hasi yambika impeta umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ,umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba MC Tino yateye ivi yambika impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore.

    Mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye  yateye ivi yambika impeta uyu uzamubera mama w'abana be ategereje ko amubwira ngo 'yego'.Mu bigaragara Mc Tino yari yabyiteguye ,dore ko aho yambikiye impeta umukunzi we hari hateguwe neza ,hari ishusho nziza y'umutima n'amagambo agira ati:' ese wakwemera kumbera umugore?' Umukobwa na we ati :' yego'.

     

    Source : https://yegob.rw/mc-tino-yashinze-ivi-hasi-yambika-impeta-umukunzi-we/

  • Iremere Wubahwe; MTN Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka itanu imaze itangije gahunda ya Yolo – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yishimiwe n’urubyiruko rutakundaga kubona uburyo bwo kwisanzura kubera ibiciro bitigonderwaga na bamwe, na cyane ko urubyiruko rutarafatisha uburyo bw’imibereho.

    Nyuma y’imyaka itanu, MTN Rwandacell Plc yifatanyije n’urubyiruko mu kwizihiza iyo sabukuru yabahinduriye ubuzima, mu birori byitabiriwe n’abahanzi bagezweho barimo Niyo Bosco, Kivumbi n’abandi, bikaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byari bifite Isanganyamatsiko igira iti ‘Iremere Wubahwe’, byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku mbuga za Instagram na YouTube.

    Umukozi ushinzwe abakiliya muri MTN Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko bahisemo gushyiraho iyi gahunda yihariye ku rubyiruko kuko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda kandi rukaba ari ahazaza h’igihugu.

    Ati “Niyo mpamvu yonyine yatumye dushyiraho urubuga rw’umwihariko mu gukomeza kurutera imbaraga no kurufasha kuba abakomeye mu ngeri zose bisangamo.”

    Yakomeje agira ati “Uyu mwaka, Yolo igize imyaka itanu, turizihiza iyi sabukuru ku nsanganyamatsiko igira iti ’Iremere Wubahwe’, itanga amahirwe ku rubyiruko ngo rubashe kwihangira icyo rwifuza aho ruherereye yaba mu buhanzi n’ubumenyi.”

    MTN Rwanda kandi yashyizeho uburyo bwo gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bagashyirirwaho amasomo azabafasha mu kwagura ubumenyi ndetse bagahuzwa n’abahanga mu byo bakora cyangwa ibyo bahanzemo imirimo bitandukanye.

    Ubuyobozi bwa MTN Rwanda butangaza ko ayo mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu MTN Yolo imaze itangijwe, akazatangira mu Ukwakira 2021.

    Abafatabuguzi bemerewe gukoresha “Yolo Pack”, bakanda *154#, bakabasha kubona ipaki yo guhamagara cyangwa iyo kugura internet, ishobora kumara umunsi, icyumweru cyangwa ukwezi.

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Yolo byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

  • Umusore yaguye mu kantu ubwo yamenyaga ko uwo amaze imyaka 21 yita mushiki we ari nyina. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Sham Griff kuri tiktok yatangaje benshi ubwo yavugaga ko yaje kuvumbura uwo yitaga mushiki we bakuranye, ahubwo ariwe nyina umubyara. Avuga ko yakuranye na nyina ariko atabiziko mubyukuri ariwe umubyara, ahubwo ngo yari aziko ari umuvandimwe we mukuru bityo bajyaga bakina ndetse rimwe na rimwe bakarwana nk'abavandimwe.
    Wakwibaza uti ese byagenze bite?

    Uyu musore yagize ati: 'hari igihe mu buzima bwawe uvuka ndetse ugakura uzi ngo ubana n'umuvandimwe wawe umwe rukumbi, uyu nitaga mushiki wange twakuranye anyitaho bikomeye dukina imikino yose ishoboka, maze kumenya ubwenge namwitagaho nanjye mbese tugafashanya, ariko nanone nka bimwe by'abavandimwe twanageragaho tukanarwana ariko atari ukwangana'

    Umusore yakomeje agira ati: 'nubwo byagendaga uko ariko, ntamuntu wigeze atwitambika hagati ngo adutandukanye. Mu by'ukuri kuri mama wange, ibi binteye isoni kubivuga.

    Mama umbyara ari nawe mvuga twakuranye yatwaye inda yange akiri umwana muto cyane, mubyumve yari muto cyane. Nubwo yari umwana ariko ntiyemeye gukuramo inda cyane ko we yumvaga yaba akoze ikosa rikomeye ryo kwica umwana we wa mbere'

    Uyu rero yakomeje gutwita ndetse akomeza kubana na nyina ari nawe nyirakuru w'uyu musore, umwana akimara kuvuka yarezwe na nyirakuru ndetse umusore akura aziko nyirakuru ariwe nyina, ndetse nyina akamwita mushiki we cyane ko nawe yari akiri umwana cyane. Ngo uyu musore baramwihoreye ndetse arinda agira imyaka 18 aziko abana na nyina na mushiki we kandi ahubwo ari nyina na nyirakuru.

    Yagize ati: 'mama na nyogokuru bagiranye amasezerano ko nyogokuru agomba Kundera nk'umwana yibyariye ndetse bakanyihorera kugeza mfite imyaka 18. Njyewe rero nkura bitewe nuko murugo habaga umukobwa umwe narinziko ari mushiki wange ndetse namukundaga nk'umuvandimwe wanjye. Yanyitagaho nkuko nubundi abakobwa barera basaza babo neza ariko naje kumenya ko bitari ubuvandimwe ahubwo byari ukuba umubyeyi'

    Source : https://yegob.rw/umusore-yaguye-mu-kantu-ubwo-yamenyaga-ko-uwo-amaze-imyaka-21-yita-mushiki-we-ari-nyina/

  • Abasore b'i Kigali babuze Juno Kizigenza mu ifoto irimo gukwirakwizwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa ifoto ya Juno Kizigenza ari kumwe n'umukobwa bigaragara ko bari barimo gufata amashusho y'indirimbo ye nshya Juno azashyira hanze vuba.

    Iyi foto bwa mbere yabanje gushyirwa hanze na Juno Kizigenza aho yabwiraga abantu ko tariki ya 30 Nyakanga abahishiye umuzigo mushya gusa benshi mu basore bagiye bayireba bagiye bavuga ko babuze Juno Kizigenza kuriyi foto kubera ko gutwarwa no kurangarira ubwiza n'ikimero by'umukobwa ufite tatoos nyinshi ku mubiri we bicaranye kuri moto.

    I swear ntamuhungu wabonye juno muri iyi photo 😂

    Nanjye mweretswe numukobwa twicaranye nari namubuze pee

    — Narakize nibagirwa gukinga 🥰💸💸 (@Collens80548439) July 24, 2021

    Source : https://yegob.rw/abasore-bi-kigali-babuze-juno-kizigenza-mu-ifoto-irimo-gukwirakwizwa/

  • Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zahaye u Rwanda ibikoresho byo kwa muganga birimo n’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Alqahtani na Minisitiri Ngamije ubwo bahererekanyaga ibyo bikoresho
    Ambasaderi Alqahtani na Minisitiri Ngamije ubwo bahererekanyaga ibyo bikoresho

    Iyo mpano igizwe n’ibitanda by’abarwayi, imashini zifasha abarwaye Covid-19 guhumeka, hamwe n’inkingo nk’uko Minisiteri y’Ubuzima na Ambasade ya UAE mu Rwanda babitangarije Ikigo cy’Itangazamakuru RBA dukesha iyi nkuru.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije wagiye kwakira ibyo bikoresho, yavuze ko u Rwanda ruri mu rugamba rutoroshye rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ariko ko bafatanyije n’ibihugu by’inshuti birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Dr Ngamije yagize ati “Iyo habonetse inkunga nk’iyi iza kunganira ibyo Guverinoma iba yakoze nko kugura inkingo, abakozi, ibikoresho, tuba dushyira hamwe kugira ngo tubone uko twahashya iki cyorezo”.

    Minisitiri w’Ubuzima yakomeje akangurira Abanyarwanda kumenya ko urukingo rwa Covid-19 rufite akamaro, ari na yo mpamvu ngo Leta irimo gutanga ubushobozi bwinshi kugira ngo izigure (inkingo).

    Yagize ati “Turimo kuzigura, ikibazo ni uko abazikora batarakora nyinshi kugira ngo basaranganye abazikeneye bose, ariko amafaranga Leta yashoye mu kugura izi nkingo ni menshi kuko twemera ko urukingo rufite akamaro”.

    Ambasaderi wa UAE mu Rwanda, Hazza Alqahtani, avuga ko uretse ubufasha batanze, umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’igihugu cye uzakomeza.

    Ati “Iki (iyi nkunga) ni ikigaragaza ko Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zifatanyije n’u Rwanda, ubuyobozi n’abaturage haba mu bihe byiza n’ibibi. Igihugu cyacu cyiyemeje gufatanya n’u Rwanda gushyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, kandi Imana nibishaka tuzagitsinda burundu”.

    Ambasaderi Alqahtani avuga ko impano bahaye u Rwanda mu kurwanya Covid-19 ari iya kabiri, ariko ko ubufatanye n’abavandimwe b’Abanyarwanda bukomeje.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ifite intego yo kuzaba yakingiye Covid-19 nibura 60% by’Abaturarwanda bose mu mpera z’umwaka utaha wa 2022.

    Kuva mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2021 kugeza ubu, abamaze gukingirwa Covid-19 baragera kuri 425,000, kandi iyi gahunda ikaba ikomeje gukorwa buri munsi ku bitaro bitandukanye biri hirya no hino mu gihugu.