Category: Uncategorized

  • Mali: Uwagerageje kwica Perezida yapfiriye muri Gereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Colonel Assimi Goita ubwo yarahiriraga kuba Perezida w
    Colonel Assimi Goita ubwo yarahiriraga kuba Perezida w’inzibacyuho muri Mali tariki 25 Nzeri 2020 (Ifoto: Xinhua)

    Icyakora umugambi we ntiyabashije kuwugeraho kuko yahise afatwa n’abashinzwe umutekano. Ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 nibwo Guverinoma ya Mali yatangaje ko uwo muntu yapfuye, akaba ngo yari mu bitaro kuva akimara gufatwa.


  • Ibanga ryo gukingurirwa inzugi n’Imana-Ev. Adda Darlene Kiyange #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa 6 mu minsi 10 yo “Kuyoboza Imana inzira” turinginga Imana ngo idukingurire inzugi z’imigisha. Ariko se ni ibiki usabwa gukora kugira ngo Yesu abone uko agukingurira?

    Imana ifite ukuntu ikingura umuntu akaba umunyamugisha, ariko ntabwo bipfa kuza! Hariho abantu bazi gucokoza, bagakora ikintu kiza ku Mana bigatuma ihita iza. Reyagisiyo(reaction) y’Imana iyo umuntu yakoze neza, ni ugukingura. Turimo gusaba Imana ariko hari icyo dusabwa natwe, hanyuma se twebwe dukoze iki kugira ngo bitume Imana ihagurukira kudukingurira inzugi?

    Kuko Imana, ntabwo yishimira gukora yonyine. Yishimira ko dukorana kandi iyo wibwirije ugakora ikintu itabanje no kukigusaba, icyo kiragenda kigakora ku mutima w’Imana igahita ifata icyemezo!

    Rero ndagira ngo utangire utekereze ku bikorwa byawe, ni ibiki ukorera Imana bishobora gutuma ihaguruka ikavuga ati ‘Reka nze ngukingurire mwana wanjye? ‘

    “Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati”Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza Abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri. Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli.” 45:1-3

    Benedata hari igihe tubishyira mu masengesho cyane ngo Imana nidukingurire, ariko si amasengesho menshi ahubwo ni ibikorwa.

    Kuro icyatumye Imana imukingurira, ni ishyaka n’umuhate yari afitiye inzu y’Imana. Hari igihe twita ku byacu gusa, ariko ndagira ngo mbabwire ko nitutita ku murimo w’Imana gukingurirwa inzugi bizagorana. Nawe gira ubwenge umenye ahantu hakora ku mutima w’Imana, nayo ikugirire neza ikurikije ibyo.

    “Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye. Ibyahishuwe” 3:8

    Imana yarebye ukuntu iri torero rimeze: Ibona ukuntu bitondeye umurimo w’Imana, ibona ukuntu barimo kwanga ibibi, ibona ukuntu batari mu kivunge, Imana ibaha iryo sezerano ryo gukingurirwa.

    Imana yababwiye ko izi intege nke zabo, ariko ngo inabashimira kwitondera ijambo ryayo. Hari igihe umuntu avuga ngo ‘Mfite intege nke’, ariko n’ubwo bimeze bityo itondere ijambo ry’Imana. Niwitondera ijambo ryayo: Uhuye n’umukene, umupfakazi, imfubyi, uhita umenya icyo ukwiriye gukora. Iyo bikozwe gutyo hatabayeho kuguhatira, bene iyo mirimo ituma Imana ikingura.

    Ni ibiki Imana ikwiye kudukingurira? Imana ikwiye kudukingurira tukava ibabuloni, tukabaho dufite ibyiringiro ntacyo twikanga, indwara zananiranye ikazikiza. Ariko niba nta mirimo, nawe tangira uyu mumsi ugire icyo wakora Ubwami bw’Imana bujye imbere ubugizemo uruhare uzabona Imana igukinguriye.

    Njya ndeba, abakristo benshi amasengesho bakora ni ibibagarukaho: Inzu yabo, ibiryo byabo, imodoka yabo, imyambaro yabo, ibintu nk’ibyo. Ariko ukwiye kugira imirimo ukora yatuma Imana igukingurira inzujyi z’imigisha.

    Muzi ko Dorukasi atazuwe n’amarira y’abapfakazi, ahubwo yazuwe n’mirimo myiza yakoze! Kuko iyo biba ari ukurira, bari kuririra abagabo babo bakazuka. Hari igihe biba ngombwa tukibutsa Imana imirimo.

    Reba hano ku mumsi wa 6 mu minsi 10 yo gusenga no kwiyiriza ubusa. Mu ntego yo “Kuyoboza Imana inzira”

    https://youtu.be/bLg0JKcuv0w

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibanga-ryo-gukingurirwa-inzugi-n-Imana-Ev-Adda-Darlene-Kiyange.html

  • Umubare w’abapfa ku munsi ntiwawushingiraho ngo uvuge ko icyorezo cyagabanutse – Dr. Nsanzimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC
    Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC

    Avuga ko biba bisaba ko bikurikiranwa iminsi runaka kugira ngo habone kwemezwa koko niba icyorezo cyagabanutse, hagendewe ku bushakashatsi bundi butandukanye bukorwa burimo no gufata ibipimo ku mubare w’abantu benshi, nk’uko Dr Nsanzimana yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri TV 10 kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021.

    Dr. Nsanzimana avuga ko abantu bapfa haba harimo ababa bari bamaze igihe bitabwaho barwaye, ku buryo akenshi usanga ikibazo cy’uburwayi bari bakimaranye igihe.

    Ati “Ushobora gusanga kuba abitabye Imana ikibazo cyabo cyaratangiye mu kwezi kwa gatandatu atari ikibazo cy’impinduka zabaye mu kwa karindwi, aho rwose twaba twibeshye. Kimwe n’uko ushobora gupfusha abantu benshi umunsi umwe atari uko uwo munsi Covid-19 yahise izamuka igasa n’iturika, ahubwo ari ingaruka z’ikibazo tumaranye iminsi”.

    Gusa ariko ngo kuba umubare w’abantu bahitanwa na Covid-19 ukomeje kuzamuka kurusha mu bihe bya mbere, bifitanye isano n’ubwoko bwa virusi nshya ya Delta abantu barimo kurwara.

    Dr. Nsanzimana ati “Ubu noneho nta gushidikanya nyirabayazana cyangwa icyatumye byiruka cyane nko ku gipimo cya 80% cyangwa 90%, ni ubwoko bwa virusi abantu barimo kurwara, kuko na mbere abantu bararwaye ari benshi ariko impfu ntabwo zarengaga abantu 2 ku munsi, ukibaza ngo ko zose ari Covid-19, kuki iyi ije abantu bagahita bapfa umusubirizo bihuta, nta kindi rero n’ubwoko bwayo Delta”.

    Iyi Delta ngo ukuntu iteye iraza ku gihu kiyipfutse ikihindura inshuro ebyiri mu gihe izindi byabaga ari rimwe gusa, ku buryo iyo ikugezeho isanga uturemangingo twose dufunguye ikagenda yinjira yihuta no mu kubyara kwayo bikihuta cyane, ku buryo niba izindi zororokaga inshuro imwe, Delta yo yororoka inshuro igihumbi.

    Uwo muyobozi arongera ati “Ubundi izindi zitinda mu mazuru zikirimo gukina n’uturemangingo zikagutera uducurane cyangwa se ugakorora, ariko mu bigaragara Delta ihaya akanya gato igahita imanukira mu bihaha yihuta, yagera mu bihaha rero igatangira kororoka. Uko yororoka ziba zatangiye kuhakora nk’icyondo, icyo cyondo rero ni cyo gifunga ya myanya y’ubuhumekero y’ibihaha, wazamura ibihaha umwuka ntutambuke kuko ziba zahafashe”.

    Bimwe mu bimenyetso bya Delta harimo kumva uribwa umutwe cyane mu buryo budasanzwe, kubabara mu ngingo na byo mu buryo budasanzwe, umuriro na wo ugatangira kuba mwinshi, kubura impumpuro n’uburyohe na byo biriyongera cyane hamwe no gucibwamo ubusanzwe bidakunze kuba ku barwayi ba Covid-19.

    Kuva icyorezo Cya covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 kugera ku wa 24 Nyakanga 2021, kimaze gutwara ubuzima bw’abantu 727.


  • Imyumvire ikiri hasi ituma hari abacyambuka umupaka mu buryo butemewe – Guverineri Nyirarugero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Nyirarugero Dancille
    Guverineri Nyirarugero Dancille

    Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba byari bigamije kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kunoza imikorere n’imikoranire, mu gushaka umuti w’ibibazo bikigaragara mu mirenge ikora ku mupaka ndetse no gukomeza guteza imbere imibereho y’umuturage.

    Ni ibiganiro byabereye ku biro by’Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare bikaba byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, Abayobozi b’inzego z’umutekano, Abayobozi b’Uturere twa Nyagatare na Gicumbi, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ikora ku mupaka.

    Nyuma yo kungurana ibitekerezo, harebwa ibimaze gukorwa n’ahakiri ibitagenda neza, hafashwe imyanzuro itandukanye irimo; gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwihariye bugamije guhindura imyumvire y’abaturage kandi buherekejwe n’ibikorwa nk’ubukangurambaga bw’Umudugudu utarangwamo icyaha (CrimeFreeVillage).

    Hari kandi gushyiraho ibyumba by’amakuru (command Posts) ku nzego zose kugira ngo bifashe kumenya aho bigenda neza n’aho gushyira imbaraga, gukora inama zihoraho zihuza ubuyobozi ku ku nzego zitandukanye (Umurenge, Akarere kugeza ku rwego rw’Intara) n’ibindi.

    Guverineri CG Emmanuel K. Gasana na Nyirarugero muri iyo nama
    Guverineri CG Emmanuel K. Gasana na Nyirarugero muri iyo nama

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko nyuma y’ubu bukangurambaga abaturage bazakomeza kurenga ku mabwiriza ajyanye no kwambukiranya umupaka bazashyikirizwa ubutabera.

    Ati “Tugiye kujya dukora inama ku rwego rw’abaguverineri buri kwezi, inama ihuza abayobozi b’uturere n’imirenge buri byumweru bibiri kugira ngo dusuzume tunakurikirane neza hirya no hino aho bitagenze neza, ubundi dushyiremo imbaraga kurushaho, nyuma yo kwigisha no guhugura, abigometse kuri gahunda za Leta bashyikirizwe ubutabera.”

    Guverineri Nyirarugero avuga ko abaturage begereye imipaka bakwiye kuba banezerewe n’ibikorwa bakorewe bigamije kuzamura iterambere ryabo ndetse n’imibereho myiza yabo.

    Abasaba kubiha agaciro birinda gukora ingendo za hato na hato zambukiranya umupaka mu buryo butemewe bajya gushakayo ibyo bafite iwabo mu gihugu.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iyo nama
    Abayobozi batandukanye bitabiriye iyo nama

    Avuga ko mu kurwanya abarembetsi hagiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse bugamije guhindura imyumvire y’abaturage kuko abambukiranya imipaka mu buryo butemewe batabikora kuko hari icyo babuze mu gihugu, ahubwo ari imyumvire micye yabo.

    Ati “Ni ukuri kuba umuturage yambuka akajya hariya agakora ingendo zo kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe si uko hari icyo aba yabuze mu gihugu cye ahubwo ni ya myumvire ikiri hasi ari yo mpamvu tugomba gukora ubukangurambaga bwimbitse ku nzego zose”.

    Akomeza agira ati “Ni ukugira ngo umuturage yongere asubize amaso inyuma arebe ko ntacyo atakorewe maze abihe agaciro bityo nawe arinde ubusugire bw’igihugu cye.”


  • Musanze: ‘Ntuburare mpari’, ibanga mu kugoboka abashonje muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatishoboye babagezaho ibiribwa muri gahunda ya Ntuburare mpari
    Abatishoboye babagezaho ibiribwa muri gahunda ya Ntuburare mpari

    Ni mu gihe muri gahunda ya Leta yo gushyikiriza imiryango itishoboye ibiribwa, ababikeneye barenze umubare uhwanye n’ibyari bihari, biba ngombwa ko abaturage ubwabo bishakamo ibisubizo bishakamo ubwabo ibiribwa.

    Imiryango isaga ibihumbi 4800 ni yo yahawe ibiribwa byagenwe na Leta, ariko nyuma bikagenda bigaragara ko hari imiryango yagiye iboneka nyuma ikeneye gufashwa, aho byabaye ngombwa ko hakoreshwa ubwo buryo bwo kwishakamo ibisubizo, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine.

    Yagize ati “Ndashimira abanyamusanze ko twishatsemo ibisubizo dushyiraho gahunda igira iti Ntuburare mpari, ku buryo mu isibo usanga abantu bakusanyije ibiribwa aho bashoboye gufasha bagenzi babo bagize ikibazo cy’amikoro”.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake rurifashishwa mu kugeza ibiribwa ku bakennye

    Uwo muyobozi aratanga urugero ku mirenge inyuranye irimo uwa Muhoza uherereye mu mujyi wa Musanze rwagati, ahakusanyijwe ibiro 600 by’umuceri, ibiro 580 bya kawunga, ibiro 200 by’ibishyimbo n’amafaranga ibihumbi 800.

    No mu Murenge wa Kinigi na Cyuve, na ho hakusanyijwe ibiribwa binyuranye byafashije abaturage benshi bashonje, kubona ibiribwa byunganira ibyatanzwe ku rwego rw’igihugu.

    Uwo muyobozi avuga ko uburyo ibyo biribwa bikusanywa harimo n’ubwirinzi bwa Covid-19, aho binyuzwa mu masibo ku buryo hatabaho ibyago byo kwanduzanya.

    Ati “Birumbikana, ntabwo ari umuntu ugenda mu ngo avuga ati ndaburaye mfungurira, oya! Ahubwo nk’uko twabikoze mu rutonde rw’abashonje bakeneye ibiribwa, abantu bo mu masibo bari mu buyobozi bashinzwe kumenya uko abaturage bameze, dufite n’abarwariye Covid-19 mu ngo, abo bantu bose hari abayobozi bagenda babasura”.

    Ati “Birumvikana ko baba birinze, ni muri urwo rwego tumenya ngo kwa kanaka hari ibibazo by’ibiribwa cyangwa hari urwaye, tukabitaho umunsi ku munsi”.

    Yavuze ko mu kumenya abashaka kwitanga, babinyuza mu mbuga bahuriraho mu midugudu umuntu akagenda avuga icyo yitanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, hakabaho abantu bagenwe bajya kubikusanya bidakozwe mu kajagari.

    Nyiramugisha Dancille, umwe mu baturage batanze inkunga muri gahunda ya Ntuburare mpari, avuga ko iyo gahunda ari igitekerezo bagiye bagira bahereye mu masibo, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bunganira Leta muri ibi bihe bya Covid-19, ufite icyo arusha undi akamufasha.

    Ati “Ntabwo twakwicara ngo duhange amaso Leta kandi natwe hari icyo twakwigomwa tugafasha abandi, twagiye dukusanyiriza ibiribwa mu masibo, umuntu akitanga akurikije icyo afite mu rwego rwo gufasha abatishoboye”.

    Ku kibazo cy’abaturage bacikanwe ntibabona ibiryo, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize ati “Igice cya mbere cy’abari ku rutonde twari dufite rw’abakeneye ibiribwa bose barabibonye, ikibazo dusigaranye ni abandi bigenda bishirana nyuma y’uko bari bafite uburyo ubu bakaba batakibufite, nibo tugenda dufasha twishatsemo ibisubizo mu kwirinda ko bagira inzara mu gihe gito gisigaye, mu minsi twahawe ya Guma mu rugo”.

    Meya Nuwumuremyi avuga ko kugira ngo ibyo byose bigerweho, bituruka mu mbaraga z’abantu banyuranye mu nzego z’ibanze kuva ku isibo kugera ku karere, aho ashimira n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo inzego z’urubyiruko inzego z’abagore n’abandi babafashije.

    Uwo muyobozi, yasabye abaturage gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, birinda kujya mu turere duhana imbibi n’Akarere ka Musanze tutashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, birinda kandi ko ubwandu bukomeje kugaragara muri ako karere bukomeza kwiyongera.

  • Yafatiwe mu nzira ajyanye umurwayi wa Covid-19 i Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu nzira ajyanye umurwayi wa Covid-19 i Huye atabyemerewe
    Yafatiwe mu nzira ajyanye umurwayi wa Covid-19 i Huye atabyemerewe

    Ubwo Ndaberetse yerekwaga itangazamakuru ku biro bya Polisi ikorera ku Kicukiro, yari yambaye ikanzu ndende ijya kumera nk’isashe ndetse n’udupfukantoki (Gloves) nk’uko yari yambaye ajya i Huye, avuga ko yabyambaye mu rwego rwo kugerageza kwirinda we ubwe.

    Yemeye ko ejo tariki ya 24 yatwaye uwo mukozi abizi ko yanduye icyorezo cya Covid-19, yavuze ko yageze mu Karere ka Nyanza abapolisi baramufata.

    Yagize ati “Kuwa kabiri w’iki cyumweru dusoza umukozi w’iwanjye yagiye ku kigo nderabuzi kwipimisha Covid-19, agarutse twamubajije ibisubizo atubwira ko ari muzima ariko tugira amacyenga tumubwira kwishyira mu cyumba mu kato. Bwarakeye mu rugo haza umuntu uziranye n’umuganga wo ku kigo nderabuzima yisuzumishirijeho turababaza, baturebeye basanga yaranduye”.

    Ndaberetse yakomeje avuga ko amaze kumenya ko umukozi we yanduye yahise atekereza kumusubiza iwabo mu Karere ka Huye akamushyikiriza ubuyobozi bw’Akarere. Ubwo ariko akaba yari afite uruhushya rwa sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akorera mu Karere ka Kamonyi, yifashisha urwo ruhushya ajya i Huye.

    Yagize ati “Maze kumenya ko uwo mukozi yanduye nanze ko yanduza n’abandi bo mu rugo mpita nigira inama yo kumusubiza iwabo. Nafatiwe mu Karere ka Nyanza ngiye kumujyana ku biro by’Akarere ka Huye, hanyuma abayobozi bagashaka icyo bakora, haba kumushyikiriza RBC cyangwa bakamujyana iwabo mu rugo akajya mu kato”.

    Uwo mugabo yakomeje avuga ko yicuza ibyo yakoze kuko yagombaga guhamagara inzego z’ubuzima zigakurikirana uwo mukozi bitagombeye ko amusubiza iwabo.

    Yanemeye ko yakoresheje nabi uruhushya yasabiwe na sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho yarwifashishije akarenga Akarere ka Kamonyi akagera mu Karere ka Nyanza. Yasabye imbabazi abaturarwanda ndetse na Polisi y’u Rwanda kuko yayibeshye mu nzira.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda yamenye amakuru ko Ndaberetse avanye umurwayi wa Covid-19 muri Kigali amujyanye mu Karere ka Huye igira amakenga.

    Kuva ubwo hahise haba igikorwa cyo kumushakisha afatirwa mu Karere ka Nyanza ataragera. CP Kabera yavuze ko Ndaberetse yifashishije uruhushya yasabiwe na sosiyete akorera icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi, ariko arwifashisha ajya i Huye.

    Ati “Uyu Ndaberetse yagendaga abeshya ko afite uruhushya rumwemerera kujya i Huye kandi urwo yahawe rumwemerera gukorera mu Karere ka Kamonyi. Yarabeshye nta ruhushya yari afite rujya i Huye arimo kuyobya inzego atanga amakuru atariyo.”

    CP Kabera yongeye kugaruka ku bantu barimo gufatwa bakoresha impushya basabiwe n’ibigo bakorera nyuma bagafatwa barimo kuzikoresha ibihabanye n’icyo zasabiwe.

    Yagize ati” Ejo hari undi twerekanye wafashwe nawe yakoreshaga urwo ruhushya muri gahunda ze ajya aho atemerewe kujyana. Turagira ngo twibutse abantu bahabwa impushya bakazikoresha ibinyuranye n’icyo bazisabiye ko bitemewe”.

    Ati “Urwo ruhushya duhita turuhagarika ndetse n’abarumusabiye tukabamenyesha ndetse no kongera gusaba uruhushya ubutaha birakugora kuko icyo kinyabiziga kiba cyamenyekanye. Abantu turabagira inama zo gukora ikintu ubanje kunyura mu nzego zibishinzwe kugira ngo zibyemeze”.

    CP Kabera yavuze ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwahaye Ndaberetse uburenganzira bwo kuvana umurwayi wa COVID-19 i Kigali akamujyana i Huye.

    Ati “Aravuga ko hari abantu bamubwiye kujyana uriya murwayi iwabo, tugiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane uwamuhaye ubwo burenganzira kuko amabwiriza avuga ko umurwayi agomba kujya mu kato aho ari, ariko bakanahamagara inzego z’ubuzima (RBC) zikamukurikirana zo ubwazo”.

    Umuvugizi wa Polisi yaburiye abantu barimo gukoresha nabi impushya bahabwa ndetse n’abafite amayeri yo gukora impushya mpimbano. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukurikirana abakora ibyo byose kandi babihanirwe.

  • Igihe cy’akato ku babyeyi banduye Covid-19 gihungabanya imibereho y’abana (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi banduye Covid-19 bahamya ko igihe bari mu kato gihungabanya imibereho y
    Ababyeyi banduye Covid-19 bahamya ko igihe bari mu kato gihungabanya imibereho y’abana

    Muri Kamena uyu mwaka, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga hari umuryango wahuye n’ingorane. Umugabo, umugore we ndetse n’umukozi wo mu rugo banduye COVID-19, ariko ibipimo bigaragaza ko abana ari bazima.

    Muri urwo rugo harimo abana babiri, umwe wiga mu mashuri abanza undi akiga mu yisumbuye ariko bombi bataha mu rugo buri munsi. Kubera icyo kibazo cyari kiri muri uwo muryango, inzu utuyemo yagabanyijwemo kabiri. Ababyeyi n’umukozi bagiye ukwabo n’abana ukwabo, buri ruhande rukamenya uko rwirwanaho kugira ngo ubuzima bukomeze.

    Umugabo wo muri urwo rugo utifuje ko amazina ye atangazwa, aganira na Kigali Today, yavuze ko ibyumweru bibiri bamaze mu kato byabagoye, ariko cyane cyane abana bagombaga kwitekera bakimenyera n’ibindi.

    Agira ati “Ni iminsi yatugoye cyane. Abana bahoranaga agahinda ko kutegera ababyeyi babo n’ubwo bazi ububi bwa Covid-19. Kubona ibyo kurya byarabagoraga, kuko ni bo bagombaga kubyishakira, kwimesera imyenda y’ishuri bageze mu rugo, kandi bagomba gusubira mu masomo ariko tutemerewe kugira icyo tubafasha.

    Iminsi y’akato abana bayimaze bahangayitse ndetse bigaragara ko bahungabanye, ku buryo batanigaga neza n’ubwo nageragezaga kubahumuriza, mbavugisha ndi kure yabo. Bumvaga ko ababyeyi babo bagiye gupfa bitewe n’uko bazi ko COVID-19 yica. Gusa igihe cyarageze dusubira kwa muganga badupimye dusanga twese twarakize, ubu ni amahoro”.

    Akomeza avuga ko hagombye kubaho ingamba zihariye zo kwita ku bana bahuye n’ikibazo nk’icyo, kuko atari ho honyine byabaye kandi biba n’ahandi kuko icyorezo kigihari.

    Uretse uwo muryango, hari n’undi wo mu Murenge wa Nyamabuye, ugizwe n’umubyeyi n’umwana umwe w’imyaka ine usanganywe indwara y’umutima. Umubyeyi yanduye COVID-19, biba ngombwa ko umwana atwarwa n’umugiraneza aba amwitaho mu gihe nyina yari akirwaye ari mu kato iwe. Uwo mwana na we hari uburenganzira bwe yavukijwe bwo kubana n’umubyeyi we wari umenyereye kumwitaho mu burwayi bwe.

    Ubuyobozi bufasha bute imiryango nk’iyo?

    Umukozi w’Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, ushinzwe iterambere, Callixte Nsengimana, avuga ko imiryango ifite ikibazo nk’icyo yitabwaho ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima.

    Agira ati “Imiryango irimo ababyeyi banduye COVID-19 yabayeho n’ubwo atari myinshi. Nk’ubuyobozi dukora ibishoboka tukabitaho dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima ku buryo mu burwayi bwabo badahungabana. Birumvikana ko abana bibagora kubyumva, bikabagiraho ingaruka mu mitekerereze, ariko tugerageza kubaba hafi kugira ngo ari abiga bakomeze bige n’abandi bakabona ibyo bakenera byose”.

    Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, avuga ko uko byamera kose abana batagomba kujya mu mibereho mibi kubera ko ababyeyi babo barwaye COVID-19.

    Ati “Mu gihe abo babyeyi nta bushobozi bafite, Leta ifite inshingano zo kwita kuri uwo muryango; by’umwihariko abana ntibagomba kugerwaho n’imibereho mibi kubera icyo kibazo cyabaye ku basanzwe babitaho. Bagomba kwitabwaho ntihagire uburenganzira bwabo buhungabana”.

    Akomeza agira ati “Hari kandi abafatanyabikorwa batandukanye bari mu rugamba rumwe na Leta rwo guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo. Abo na bo bariyambazwa bagafasha abo bana nk’uko imiryango yose itishoboye yagizweho ingaruka na COVID-19 irimo gufashwa. Gusa abana baba bagomba kwitabwaho byihariye”.

    Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko mu muryango urimo abantu bamwe banduye Covid-19 abandi ari bazima, bose bagomba kwiha cyangwa gushyirwa mu kato k’iminsi 10 bari mu rugo iwabo, bakitabwaho n’abaturanyi, imiryango, inshuti n’inzego z’ibanze.

  • Abasheshakanguhe bakebuye bagenzi babo banga kwipimisha COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu basheshakanguhe bipimishije COVID-19, babwiye IGIHE ko bishimiye kuba barasanze bataranduye ariko bashimangira ko hari bagenzi babo banga kwipimisha.

    Bavuze ko abantu bageze mu zabukuru benshi banga kwipimisha COVID-19 bakumva ko bikwiye gukorwa n’abakiri bato kuko bo baba bumva nta gihe kinini basigaje ku Isi.

    Dusabe Marie w’imyaka 69 mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo, yagize ati “ Numva ntawe ukwiye kwanga kwipimisha ngo n’uko ashaje. Abafite ibyo bitekerezo nababwira ko bagifite iminsi yo kubaho kuko nta muntu uba uzi igihe azapfira kandi ko kutipimisha kuri njye mbona ari nko kwiyahura.”

    Mukasekuru Madarina wo mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko hari benshi mu bakuze bumva ko kwipimisha no kwirinda COVID-19 ari iby’urubyiruko.

    At “ Uramubwira akakubwira ngo ibyo ni iby’urubyiruko rugugikeneye kubaho. Hagakwiye kubaho ubukangurambaga bwo kubibashishikariza kuko ubibwira umuntu akakubwira ko asigaje igihe gito ngo yipfire ukumirwa.”

    Bernadette Nyirabagwiza w’imyaka 79 wo mu Murenge wa Kimihurura, wasanzwemo COVID-19 ubwo yari yagiye kwipimisha, na we yasabye bagenzi be kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

    Ati “Kuba ndwaye ngiye kwirinda no kurinda bagenzi banjye nkurikize inama ndibuhabwe. Naboneraho gushishikariza abandi bakecuru kwipimisha kugira ngo nabo bamenye ukobahagaze.”

    Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Irembo mu Kagari ka Mumena Umurenge wa Nyamirambo, Munyakanyangezi Séraphine yavuze ko nta wagakwiye kwanga kwipimisha kuko COVID-19 idatoranya uwo yica.

    Ati “Twe mu mudugudu wacu twarabibashishikarije baripimisha ariko uba ubona ko abenshi baba batabyumva bisaba kubibumvisha, numva inama twagira abakuze ari ukwipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyamirambo, Kimenyi Burakari na we yasabye abasheshakanguhe bo muri aka gace n’abandi bantu bose kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

    Dusabe Marie w’imyaka 69 yasabye abasheshakanguhe kwipimisha COVID-19 bakamenya uko bahagaze

    Mukasekuru Madarina wo mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko hari benshi mu bakuze bumva ko kwipimisha no kwirinda COVID-19 ari iby’urubyiruko

    Bernadette Nyirabagwiza wasanzwemo COVID-19 yasabye bagenzi be kumva ko kwipimisha bibareba

  • CP Kabera yaburiye abihindura abarwayi ngo bahabwe impushya zo kuva mu rugo – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga, ubwo Polisi yerekaga itangazamakuru umushoferi wakoreshaga uruhushya yahawe na Polisi akavana abantu mu Mujyi wa Kigali akabajyana mu Karere ka Bugesera.

    Uwo mugabo yari yahawe uruhushya rumwemerera kujya gukora iminara y’itumanaho mu Karere ka Rulindo n’aka Gakenke.

    CP Kabera yavuze ko mu minsi ishize hariho Guma mu rugo, babonye ko abantu benshi bakoresha amayeri yo kwigira abarwayi kugira ngo bitemberere.

    Yagize ati “ Turimo kubona abantu benshi bahindutse abarwayi basaba impushya zo kurwara, iyo kugenda bitoroshye buri muntu yifuza icyo atakwifuje. Abantu benshi bariyita abarwayi bakagenda bajya gukora ibintu bitandukanye, bagacuruza bakaba bakora n’ibindi bitandukanye.”

    Yakomeje avuga ko umuntu uzasaba uruhushya bikagaragara ko yarukoresheje ibitandukanye n’ibyo yarusabiye, ruzahita ruteshwa agaciro.

    CP Kabera yanaboneyeho kuburira abantu banyura mu bigo bitandukanye bakaka impushya ntibazikoreshe ibyo bazisabiye.

    Yasabye ibigo bitandukanye kujya bishishoza mbere yo guha abantu impushya, bikabanza kureba icyo bagiye kuzikoresha niba hatarimo amanyanga.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga aribwo iminsi icumi yahawe umujyi wa Kigali n’uturere umunani irarangira, hagafatwa izindi ngamba zijyanye no kwirinda Covid-19.

    Abafashwe na Polisi batwawe i Bugesera badafite ibyangombwa

    Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco yaburiye abahimba impamvu kugira ngo bahabwe impushya