Category: Uncategorized

  • Hari uburyo bubiri (2) bwo kwipima Covid-19 burimo kugeragezwa – Dr Nsanzimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe ubu buryo buzaba butangiye gukoreshwa ngo bizafasha benshi kurushaho kumenya uko bahagaze mbere y’uko bagira aho bajya cyangwa bagira icyo bakora bitabasabye kubanza kujya kwa muganga, kandi ngo bushobora kuzaba buhendutse munsi ya kimwe cya kabiri cy’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa (Rapid test).

    Mu kiganiro yagiranye na TV 10 ku ya 25 Nyakanga 2021, Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko bageze aho umuntu ashobora kubyikorera akaba ari yo ntambwe barimo kwerekezamo kandi hari n’ibihugu byatangiye kubikoresha bibimazemo iminsi, cyane cyane ibihugu by’i Burayi no muri America.

    Ati “Twarabivuze mu minsi ishize turimo no kubikorera isuzuma muri Labo, dufite nka test nk’ebyiri turimo gusuzuma, imwe ucisha ku mutonzi w’izuru ariko utajya hejuru cyane, n’ubundi ukavangamo utuzi ugasuka kuri ka gapurasitike nk’uko bisanzwe ariko ukabyikorera. Hari noneho n’indi ushobora gucira amacyangwe mu kantu gasa na ka ‘amvelope’ gato, nabwo ugakozamo akandi gapurasitike ugasoma igisubizo cyawe”.

    Ubwo buryo ngo ntabwo buzagera ku bantu bose kuko nk’abatazi gusoma badashobora kumenya uko babigenza bitewe n’uko inyinshi ziba zanditsweho n’indimi z’amahanga bityo umuntu utazi gusoma akaba ashobora kwiyangiriza mu gihe agerageje kubukoresha kubera atashoboye kumenya uko amabwiriza akurikizwa.

    Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko uburyo bwo kwipima mu gihe kitarambiranye butangira gukoreshwa.

    Ati “Abantu bumve ko self-test ni icyerekezo cya vuba aha tugiye kujyamo cyunganira izi zisanzwe, ntabwo kijye kuzisimbura. Ushobora guca kuri farumasi (Pharmacy) igihe zizaba zaje ukagura ipaki kuko usanga akenshi ziba zinafunze mu buryo ugura 20 icya rimwe cyangwa 10 ukajya mu rugo ukipima mbere y’uko usohoka iwawe ukaba wamenya uko uhagaze”.

    Ibi ngo bizatuma abantu barushaho kumenya ko iyi ndwara atari iya muganga gusa kuko ari umuntu ku giti cye ugomba kuyimenyera, atabanje gutegereza abaganga cyangwa ngo akurikiranwe na polisi kuko azajya asohoka mu rugo azi neza uko ahagaze akamenya n’uko yiyitaho.

    Uburyo bushya bwo kwipimamo Covid-19 (Self-test), buje busanga ubwari busanzwe nk’uburyo bwo gupimwa ukabona igisubizo nyuma y’iminsi itatu (PCR), hamwe n’ubundi upimwa ukabona igisubizo nyuma y’iminota 15 (Rapid test).

  • Nyabuneka!Urukundo nk'uru ntuzatume ruguca mu myanya y'intoki. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo wirengagije umuntu udasanzwe, ukamufata nabi, ukamutera umugongo, birangira agusize kubera uburyo bubabaje wamufashemo. Niyo mpamvu iteka ukwiriye gushimira no kuba hafi umuntu ugukunda ndetse wa wundi ukwitaho kurenza abandi, ukamuha umwanya n'amahirwe mu buzima bwawe, kuko nagusiga, byanga bikunze uzicuza, kandi ntushidikanye kuri iyo mpamvu kuko uzicuza rwose. Reka tubikwereke neza.

    1.Atuza amaze kumenya ko buri kimwe kuri wowe kimeze neza

    Ni wa muntu uzatuza amaze kumenya ko umeze neza, wariye se, watetse, waryamye, wasinziriye neza,…

    2.Yakunze nta n'ikindi kintu na kimwe agukeneyeho nk'inyishyu

    Uzakumbura ukuntu uyu muntu yagukunze ntacyo agendeyeho (Unconditionally). Ufate iryo jambo ngo 'ntacyo agendeyeho'. Yakunze we n'umutima we wose, kandi nta kintu na kimwe yigeze akwaka nk'inyishyu z'ibyo yagukoreye muri iyo nzira y'urukundo ubona ko amaze kunyuramo kurenza abandi. Nta n'ubwo yigeze yinubira ko utamukunda nk'uko we agukunda, gusa iteka yari abyizeye gusa ntabwo yigeze abigushyiriramo umugozi.

    3.Uwo muntu yagukunze kurenza undi muntu wese wigeze agukunda cyangwa wigeze akubwira ko agukunda mu buzima bwawe

    Muri ubu buzima ubyange cyangwa ubyemera hari umuntu wagukunze kurenza abandi bose wigeze uhura nabo, niba ataraza, tegereza azaza, ariko niba yaraje ngaho banza wemere ko ahari. Uwo muntu kugeza n'ubu nturemera ko ari urukundo ashaka kuko ugereranyije n'abandi bose mwahuye atandukanye nabo cyane mu buryo bwose, kuko ingero ni wowe uzifite. Ntabwo ari uko adakundwa, yewe si n'uko adakenewe ahubwo ni uko ari wowe akwiriye gukunda. Nta rundi rukundo uzabona kuko ntiwigeze unarubona na mbere hose.

    4.Mufite aho muhuriye utazapfa kubonana undi wese

    Kuba ufite umuntu mufite aho muhuriye hanini cyane, nta cyiza nka byo muri iyi si. Ikibabaje ni uko ubibona byarangiza bikangizwa ukabifata nk'ibisanzwe ukabyirengagiza. Wasanga ari byo uri gukora ubu kandi, nta wundi muntu uzigera ubona muhuje nkawe.

    5.Iteka yumva hari icyo mwaganira, aba yumva mwaganira byonyine

    Aba ashaka ko wumva utuje, umeze neza, ukomeye ndetse utekanye. Abayumva wakwisanzura mbese ukavuga uko wumva ubuzima. Nta n'ubwo aba yumva mwagira icyo mupfa, aragukunda ku buryo yumva uri we muri wowe.

    6.Iyo muri kumwe aba ashaka ko wishima bitewe n'amagambo ye….

    Iyo muri kumwe, nawe uba wumva wishimye umwisanzuyeho, ukamubwira n'amabanga yawe ariko ntubihe agaciro kuko n'ubusanzwe umufata nk'usanzwe. Aba ashaka kurema ikirere cyiza hagati yawe nawe.

    7. Arakwihanganira cyane

    Ntabwo aba ashaka ko ubabara, nta n'ubwo aba ashaka ko ubona ko ari we munyamakosa, ni nayo mpamvu ayirinda kugira ngo utababara. Iyo yakubabaje vuba agusaba imbabazi, amakosa yawe nta nubwo ayitaho rwose.

    Source : https://yegob.rw/nyabunekaurukundo-nkuru-ntuzatume-ruguca-mu-myanya-yintoki/

  • Pasiteri yaciye urubavu rwe umutwe , ashaka kumutangamo igitambo nk' icya Aburahamu #rwanda #RwOT

    Umupasiteri witwa Kamunyonge wo mu gace ka Kiwanja ko muri Teritwari ya Rutshuru, yishe umugore we amuciye umutwe ndetse bivugwa ko yashakaga kumutangamo igitambo mu rusengero rwe.

    Aya mahano yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 202,abera mu gaceka Kiwanja komuri Teritwari ya Rutshuru, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Uyu mugabo ngo yageragezaga gutamba umugore we nk'uko umukurambere w'itorero Aburahamu yari agiye gutanga umwana we Isaka.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo n'umugore we bari mu rusengero rusanzwe ruyoborwa n'uyu mugabo bonyine nyuma uyu mugabo agafata icyuma agahita akata ijosi ry'umugore we.

    Uyu mupasiteri yahise afatwa n'inzego zishinzwe umutekano zirimo ingabo na Polisi, naho umugore we wari ukirimo kurwana n'ubuzima yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Mapendo aho yahise yoherezwa ku bitaro bikuru bya Teritwari ya Rutshuru akaza gupfira mu nzira ataragezwa kwa muganga,

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/26/pasiteri-yaciye-urubavu-rwe-umutwe-ashaka-kumutangamo-igitambo-nk-icya-aburahamu/

  • Umusore ukundana na Miss Naomie yaguze imodoka y'umuzinga| Nta guca ku ruhande avuze ku bijyanye nuko Naomie atwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kadaffi Pro umaze kuba icyamamare cyane kubera gukundana na Miss Naomie yerekanye imodoka y'umuzinga yo mu bwoko bwa Toyota Premio yaguze. Ni mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV aho yanagize icyo avuga ku bavuze ko Miss Naomie atwite.

    Nkuko Kadaffi yabivuze yavuze ko abavuze ko Miss Naomie atwite ataribyo ahubwo bamubeshyera. Yongeyeho kandi no kubaha gasopo ababuza kuzajya bavuga ku mukunzi we amagambo rimwe na rimwe atariyo.

    Kadaffi Pro yavuze ko Miss Naomie adatwite

    Source : https://yegob.rw/umusore-ukundana-na-miss-naomie-yaguze-imodoka-yumuzinga-nta-guca-ku-ruhande-avuze-ku-bijyanye-nuko-naomie-atwite/

  • Ibyo The Cat akoreye umusore kuri instagram ntabwo azabyibagirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore umwe kuri ubu ari mu bantu barimo kumwenyura nyuma yuko ateze na The Cat ko indirimbo ya Meddy niyuzuza umubare w'abantu Miliyoni bamaze kuyireba mu cyumweru kimwe azahabwa agacupa.

    Hashize amasaha asaga atatu indirimbo My Vow ya Meddy yujuje umubare w'abantu basaga Miliyoni bamaze kuyireba. Nyuma y'isaha imwe gusa uyu musore yahise ahabwa agacupa yemerewe na The Cat nyuma ibyishimo biramusaga.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-the-cat-akoreye-umusore-kuri-instagram-ntabwo-azabyibagirwa/

  • Yafashwe atwaye mu modoka umukozi we wo mu rugo wanduye COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyanza nyuma y’uko yari ajyanye uyu mukozi iwabo mu Karere ka Huye ngo kuko yari yanze kwishyira mu kato bikamutera impungenge ko yakanduza abandi benshi.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uyu mugabo nyuma y’umunsi umwe afashwe.

    Uyu mugabo usanzwe utuye mu Kanserege avuga ko yajyanye uyu mukozi wo mu rugo iwabo nyuma y’uko yari yanze kwishyira mu kato. Yavuze ko yamutwaye ashaka kumushyikiriza Akarere ka Huye avukamo.

    Nta ruhushya rwo kugenda yari afite kuko urwo yari yahawe rw’akazi rwari urwo kugera mu karere ka Kamonyi yasabiwe n’Ikigo gishinzwe gucukura amabuye y’agaciro N. T Mining gikorera muri aka Karere.

    Yabwiye Itangazamakuru ko yabanje kubimenyesha ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo n’abajyanama b’ubuzima mbere yo kumujyana iwabo kuko uwo mukozi we yabanje guhisha ko arwaye.

    Ati “Twaje guhamagara Umukuru w’Umudugudu turabimubwira duhamagara n’umujyanama w’ubuzima turabimubwira na we ahamagara abo muri RBC, haza n’umuganga wo ku Kigo Nderabazuma cya Gikondo mu rugo. Bahageze, Barambwira ngo uyu muntu utarashatse kugaragaza ko arwaye ashobora kwanduza abantu benshi. Batugira inama yo kumujyana tukamushyikiriza Ubuyobozi mu Karere k’iwabo tukababwira uko ikibazo giteye.”

    Ibyo kuba nta ruhushya yari afite, yagaragaje ko yari afite uruhushya rumwemerera kugenda kandi ko na ho yahagararaga hose yababwiraga ko atwaye umurwayi wa Covid-19 bakamureka agatambuka.

    Kumushyira inyuma mu modoka byo yavuze ko byari muri gahunda yo guhana intera kandi ko yari abizi ko atwaye umurwayi kwegerana byari kumuteza ibyago byinshi byo kwandura.

    Ntiyigeze asobanura niba yarabanje kubwira ab’iwabo w’umukozi we ngo wenda bitegure uko bamufata nk’umurwayi, cyakoze yavuze ko yicuza kuba ataragize ubushishozi mbere yo kumutwara.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 batazakomeza kwihanganirwa by’umwihariko abakoresha impushya ibyo bataziherewe.

    Ati “Uyu mugabo yari afite uruhushya yasabiwe n’ikigo akorera gishinzwe ibintu byo gucukura amabuye y’agaciro ahabwa uruhushya rwo gukorera muri Kamonyi. Yararwitwaje rero avuga ko agiye i Huye ndetse ageze no ku bapolisi arabwira ngo afite uruhushya rujya Huye. Aho ndagira ngo mvuge ko yabeshye kandi no gukomeza kubisubiramo ko yari afite uruhushya rujya Huye mu buryo abyemeza kandi mu by’ukuri adashobora kugaragaza aho rwatangiwe n’inzego zarumuhaye ntabwo ari byo.”

    Yakomeje agira ati “Abantu bahabwa uruhushya bakarukoresha icyo bataruherewe ntabwo ari byo, tumaze gufata abantu benshi baruhawe barukoresha icyo bataruherewe. Ntabwo byemewe bihita bigira ingaruka z’ako kanya kuko urwo ruhushya duhita turuhagarika ariko icyo kinyabiziga cyangwa kuzongera gusaba uruhushya birakigora.”

    Yavuze ko hagiye gukorwa iperereza hakamenyekana impamvu yamuteye kwitwarira umurwayi wa Covid-19 kandi hari uburyo bwihariye bwashyizweho bwo gufasha abarwaye.

    Ati “Ikiri busuzumwe ni ukureba uwamuhaye uburenganzira bwo gukura umukozi mu rugo, akamuvana i Kigali akamujyana i Huye.”

    Kabera yavuze ko Polisi itazarambirwa gufata abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bityo asaba abaturarwanda muri rusange kudatekereza gufatwa na yo ngo babone kubahirizwa ingamba z’ubwirinzi.

    Uyu mugabo yafatiwe i Nyanza ajyanye umukozi we wo mu rugo iwabo kandi arwaye Covid-19

    Uyu mukozi ntabwo haramenyekana impamvu yari asubijwe iwabo kandi arwaye Covid-19

  • Minisitiri Dr Ngamije yaciye amarenga ko hari utundi duce dushobora gushyirwa muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yatangiye kuri RBA cyagarukaga ku ishusho y’uko icyorezo gihagaze mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere twashyizwe muri Guma mu Rugo y’iminsi icumi yongereweho indi itanu kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021.

    Minisitiri Dr Ngamije yagaragaje ko mu gihe ibi bice bimaze muri Guma mu Rugo icyorezo cyagabanyije ubukana muri rusange ariko ko hari utundi duce twiganjemo imirenge yo mu turere two mu Majyepfo usanga imibare yaratangiye kuzamuka.

    Yavuze ko mu isesengura ryakozwe mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani twashyizwe muri Guma mu Rugo yatanze umusaruro kuko ibipimo by’ubwandu bwagabanutse ndetse ko hari aho byavuye hejuru ya 10% ubu hakaba hari aho bigeze munsi ya 3%.

    Yagize ati “Guma mu Rugo yo si ubwa mbere tuyikoze mu gihe cyose hafashwe izi ngamba, yagaragaje ko ishobora kudufasha cyane. Isesengura turimo dukora riri kutugaragariza ko hari imirenge yo mu turere tutari muri Guma mu Rugo biri kugaragara ko Covid-19 yiyongeye kandi bari muri Guma mu Karere.’’

    Yavuze ko muri Muhanga, Huye, Ruhango na Nyamagabe mu Majyepfo no muri Kayonza mu Burasirazuba “imibare mu mirenge imwe n’imwe iri kuzamuka.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko bagiye gusesengura uko iyo mibare mu bipimo biri gufatwa muri iyo mirenge kandi aho bizagaragara ko hari ukwiyongera gukabije kw’icyorezo bashobora kuhashyira muri Guma mu Rugo.

    Ati “Ikigomba gukorwa ni uko tugomba kuyirangiza (imibare), nk’uko bisanzwe tukaganira na Minaloc, murabizi no mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu twigeze kujya dushyira uduce cyangwa imirenge imwe y’uturere yo muri Huye, muri Gisagara muri Guma mu Rugo. Nyuma yo gusesengura imibare rero umurenge umwe ukaba washyirwa muri Guma mu Rugo, ibyo ni ibintu dusanzwe dukora ariko dushingiye ku cyo imibare iba yatweretse, reka tubanze tunoze imibare yacu hanyuma tuzabikoraho nk’uko bisanzwe.’’

    Kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi icumi. Kuri iki Cyumweru, Leta yayongereyeho indi itanu izageza ku wa 31 Nyakanga 2021, naho utundi turere twose tw’igihugu tuguma muri gahunda ya Guma mu Karere.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yaciye amarenga ko hari utundi duce dushobora gushyirwa muri Guma mu Rugo

  • Birareba abagore bose: Ngizi impamvu zitera kuva nyuma yo gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urangije gukora imibonano mpuzabitsina. Uracyumva ubwo bunyunyuzi, urumva ari nk'inzozi urimo, kubera umusemburo wa ocytocin uri kumva waruhutse ndetse n'umunezero ni wose.

    Nuko ukajya mu bwiherero ngo witunganye uruhuke neza, ukabona amaraso ari guturuka mu gitsina.

    Byagenze bite? Ni ikihe kibazo gihari? Ese wakomeretse? Ese ni imihango cyangwa ni ikindi kibazo?

    Iki si ikibazo wihariye kuko hari n'abandi bibaho. Gusa bikunze kuba cyane ku bagore bari mu myaka yo gucura, uretse ko n'abakiri bato bishobora kubabaho.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu zinyuranye zishobora kubitera.

    Impamvu 8 nyamukuru zitera kuva nyuma y'imibonano

    1. Cervical dysplasia

    Izi ni impinduka zibanziriza kanseri ziba mu turemangingo two ku nkondo y'umura. Abafite ibyago byinshi byo kuba barware ubu burwayi ni abakorana imibonano idakingiye n'abantu benshi kimwe n'abakora imibonano bakiri bato, mbere y'imyaka 18. Abandi bafite ibyago byinshi ni ababyara batarageza imyaka 16, cyangwa abakunda kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Kubivura hakoreshwa uburyo bwa cryosurgery cyangwa conization.

    2. Indwara ya chlamydia

    Iyi ni indwara iterwa na bagiteri ikaba indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Gusa si indwara idakira, ahubwo nyuma yo kugusuzuma bagasanga ari yo urwaye uhabwa imiti ya antibiyotike yabigenewe.

    3. Imitezi

    Iyi nayo ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ikaba nayo iterwa na bagiteri. Imitezi nayo ifite imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike iyivura

    4. Vaginitis na Cervicitis

    Iyi ni ndwara yo kubyimba ndetse ahabyimbye hagasa n'aharetsemo amazi. Bikaba bifata ku gitsina inyuma (imishino n'imigoma) ndetse bikaba binafata ku nkondo y'umura. Uyirwaye usanga aryaryatwa akanishimagura. Biterwa n'impamvu zinyuranye, iyo ikibitera kivuwe nabyo birakira.

    Vaginitis ishobora gutera kuva amaraso mu gihe ukora imiibonano mpuzabitsina
    Niba ukunda kwishimagura ukaba uryaryatwa mu gitsina cg ubona hasohokamo ibisa gutya, uba ugomba kugana kwa muganga

    5. Utubyimba ku nkondo y'umura

    Ibi si ibibyimba biba birimo amashyira ahubwo ni utuntu tuza ku nkondo y'umura duteye nk'intoki, tworohereye ku buryo iyo uri gukora imibonano dukomereka ku buryo bworoshye.

    Kuko ubwatwo tutababaza, udufite abimenya agiye kwa muganga, bakadukuraho.

    6. Tirikomonasi

    Iyi ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ishobora kandi gufata umwana ari kuvuka iyo nyina ayirwaye. Trikomonasi ishobora kuba imwe mu mpamvu wakwandura indwara za vaginitis twabonye hejuru. Ishobora kwandurira kandi muri za piscine, imisarane ya kizungu, no mu nkari nubwo ho ibyago ari bike.

    Kuyivura hakoreshwa imiti yabigenewe, uyihabwa nyuma yo gusuzumwa na muganga bakagupima ibizami.

    7. Indwara ziterwa n'imiyege

    Indwara zifata mu myanya ndangagitsina y'umugore ziterwa n'imiyege akenshi ziterwa nuko imiyege isanzwe yibera mu gitsina ikura ikaba myinshi ikarenga igipimo nyacyo nuko bikabyara uburwayi. Akenshi ufite izi ndwara birangwa no kwishimagura, uburyaryate, gutukura ku gitsina ndetse hakanasohoka mu gitsina ibintu bisa umweru bifatiriye, gusa bitanuka.

    Bivurwa n'imiti yagenewe kuvura indwara ziterwa n'imiyege, yaba ishyirwa mu gitsina cyangwa inyobwa.

    8. Utubyimba ku mura

    Iyo inyama yo ku mura imbere ikuze bikarenga igipimo bishobora gutera utu tubyimba.  Natwo kimwe n'utwo ku nkondo yawo ntitubabaza, kandi nta zindi ngaruka mbi dutera uretse kuva hagati y'imihango n'indi, kuva uri mu mibonano, no kuzana ibimeze nk'ibibumbe uri mu mihango.

    Ibi kubivura hifashishwa uburyo buzwi nka hysteroscopic-guided curettage bukaba uburyo bwo gukorogoshora mu mura bakabikuraho ibidakenewe, gusa ntibibabaza kandi bikorwa n'impuguke.

    Ngizi rero muri macye impamvu nyamukuru zitera ubu burwayi bwo kuva nyuma yo gukora imibonano.

    Niba rero ari ikibazo gikunze kukubaho, ni byiza ko wagana kwa muganga bakakurebera ikibigutera ugahabwa ubuvuzi bugendeye ku kibitera.

    Source : https://yegob.rw/birareba-abagore-bose-ngizi-impamvu-zitera-kuva-nyuma-yo-gutera-akabariro/

  • Abakoresha Twitter bakoze urutonde rw'ibirego barega Meddy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku munsi w'ejo abakoresha urubuga rwa Twitter bivuye imuzi n'imuzingo maze bakora urutonde rw'ibirego byose Meddy aregwa.

    Twagerageje kubacishiriza amaso muri ibi birego byose maze dusanga byinshi birimo kugarukamo ari uko uyu musore atigeze agurira abantu be agacupa nyuma yo gukora ubukwe ndetse no kuba yarikuye mu bapampe be agakora ubukwe kandi gahunda yari ihari ari nta gikwe.

    Ibirego Meddy aregwa:

    Andika hano munsi👇

    — NSHUTI† (@NshutiLoosen) July 24, 2021

    Source : https://yegob.rw/abakoresha-twitter-bakoze-urutonde-rwibirego-barega-meddy/

  • Sobanukirwa hémophilie, indwara itera kuva amaraso menshi #rwanda #RwOT

    Umuryango Nyarwanda w’abarwaye indwara y’amaraso izwi nka 'Hémophilie', ababyeyi n’abaganga babo, Rwanda Fraternity Against Hemophilia (RFH), watanze amahugurwa y’uburyo ishobora guhagarikwa.

    Hémophilie ni ubwoko bw’indwara y’amaraso ihererekanywa mu gisekuru cy’umuryango. Uyirwaye agira ikibazo cyo kuvira imbere, gutinda kuvura kw’amaraso, kubabara mu ngingo, no kuba yakwihagarika amaraso. Ishobora gutera n’uburwayi bw’umwijima ndetse no kubura Vitamine K.

    Raporo ya 2016 yerekanye ko mu 295.866 babaruwe mu bihugu 113 bafite ibibazo by’amaraso, 184.723 basanganywe Hémophilie. Igihangayikishije kurushaho, ni uko iyi ndwara idakira, kandi ubuvuzi bwayo burahenze bitewe n’inshinge bisaba ko uyirwaye aterwa buri cyumweru. Icyakora iyo atangiye gukurikiranwa hakiri kare, bishobora kumufasha ku buryo itazajya imuzahaza.

    Iyo raporo ni yo yifashishijwe ayo mahugurwa atangwa, hagarukwa kuri iyo mibare, ingaruka z’indwara mu mubiri, uko ihererekanywa iva ku mubyeyi ijya ku mwana ndetse n’uko bigenda mu mubiri w’uyirwaye.

    Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye iyi ndwara, ni uko waba ufite undi muntu mu muryango wawe wigeze kuyirwara, kuva amaraso menshi nka nyuma yo gukebwa, kubyara cyangwa guterwa urushinge.

    Ibimenyetso byayo bikunze kugaragara uyirwaye amaze kuba mukuru, naho isuzuma ryayo rikorwa hafatwa ibipimo by’amaraso.

    Abitabiriye amahugurwa bibukijwe ko umurwayi wayo ahabwa imiti imugabanyiriza uburibwe hashingiwe ku bimenyetso agaragaza (niba byoroheje cyangwa bikomeye), uko amaraso ava (niba yihuta cyangwa aza buhoro).

    Bahuguwe kandi ku ngano y’imiti n’uko igomba gutangwa ku murwayi. Ibyo bikorwa hitawe ku rwego indwara igezeho, hakitabwa ku kureba niba umurwayi ava cyane cyangwa gahoro.

    Mu Rwanda, RFH yatangijwe igamije gukorera ubuvugizi abafite iyo ndwara kugira ngo babone ubuvuzi ndetse ababavura bongererwe ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Ibitaro bya CHUK bifite ubushobozi bwo kuvura abarwaye iyi ndwara.

    Source:igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-hemophilie-indwara-itera-kuva-amaraso-menshi.html