Category: Uncategorized

  • Ku myaka itandatu gusa amaze gusohora indirimbo enye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Louange ni umwana ushabutse, udatinya, kandi uvuga adategwa n’ubwo akiri mutoya. Hamwe n’ababyeyi be, batuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Yivugira ko gukunda kuririmba abikomora kuri mama we uririmba muri korari Ijuru, iririmbira kuri katedarari ya Butare.

    Agira ati “Gukunda kuririmba nabikuye kuri mama. Najyaga numva aririmba nanjye nkaririmba, indirimbo ngahita nyifata”.

    Indirimbo amaze gusohora ni enye. Harimo iyitwa ‘Yezu nshuti yanjye’, harimo aho aririmba agira ati “Yezu nshuti yanjye wowe wavuze uti nimureke abana bansange, twoherereze Roho wawe atuyobore muri byose…”

    Yaririmbye kandi ‘Ihorere Rwanda’ ndetse na ‘Ni wowe Mana’ avugamo ngo “Ni wowe Mana mpora nsenga ku manywa ndetse na nijoro, nkakubwira ikindi ku mutima, maze ukumva gusenga kwanjye”.

    Izo ndirimbo uko ari eshatu ngo yagiye azanira ababyeyi be amagambo bakamufasha kuyagorora ndetse bakanamufasha kuyashyira mu majwi.

    Icyakora iyo aheruka gushyira ahagaragara ari yo Mama-Papa yo ngo yayihimbiwe n’umuhanzi Jean Marie Vianney Mbonyizina, akaba umusaza uhimba indirimbo akazandikana n’amajwi yazo, uririmbana na mama we muri Korari Ijuru. Iyo korari na yo ajya ayihimbira indirimbo.

    Muri iyi ndirimbo harimo amagambo avuga ngo “Mama Papa, Papa Mama, babyeyi banjye reka mbaririmbire, ndabakunda cyane”.

    Yamuhimbiye n’indi ndirimbo ‘Imihigo yacu’ Louange ari hafi gusohora, kandi ngo yiyemeje kuzakomeza kujya azimuhimbira.

    Louange hamwe na basaza be
    Louange hamwe na basaza be

    Mama wa Louange, Aliane Yankurije, avuga ko umwana wabo ari umuhanga mu ishuri, kuko azana amanota 97%, ari na yo mpamvu bamushyigikira mu buhanzi bwe.

    Agira ati “Louange ni imbyaro yacu ya 3, ni na we mutoya. Basaza be umwe akunda gucuranga, undi agakunda kubyina, ariko bo ntibabishyiramo imbaraga nka mushiki wabo”.

    Akomeza agira ati “Atuzanira amanota meza cyane. Mu gihe cyo kwiga turamureka agahugira mu ishuri, yaza mu biruhuko tukamureka akita ku mpano ye kandi tukamushyigikira”.

    Anavuga ko bajya kwiyemeza kumufasha guteza imbere impano ye byahereye mu bukwe batashye.

    Ati “Najyaga mva muri korari nasubiramo indirimbo akayikunda. Umunsi umwe tuza gutaha ubukwe bw’inshuti yacu, ansaba kumureka akaririmbira abageni, ndamureka kuko nari nzi ko kuvugira mu ruhame bitamunanira. Aririmbira abageni arabariza, umunyamakuru wa Radio Salus wari wabutashye amutumira mu kiganiro, abantu batangira kumukunda”.

    Izere Louange Ora hamwe n
    Izere Louange Ora hamwe n’ababyeyi be

    Uyu mubyeyi yifuza abaterankunga babafasha guteza imbere impano y’umwana wabo, kugira ngo irusheho gutera imbere, cyane ko na we yivugira ko yumva azaba umuhanzi ariko akaba na dogiteri uvura abantu.


  • RDF n’ingabo za Mozambique batangiye gufata ibice byari byarigaruriwe n’Imitwe y’Iterabwoba #rwanda #RwOT

    Perezida Filipe Nyusi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 ubwo yagaragazaga ishusho y’ibibazo biri mu gihugu.

    Yagarukaga ku bikorwa byo guhungabanya umutekano byatangijwe n’abarwanyi muri Gicurasi ubwo basumiraga umugi wa Palma hafi y’ahari ishoramari ry’umushinga wa gaze ufite agaciro ka Miliyari 60 USD witezweho impinduka z’ubukungu bwa Mozambique.

    Perezida Filipe Nyusi biriya bikorwa byazambije imishinga ikomeye irimo iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iy’ubuhinzi ndetse n’iy’Ibikorwa Remezo.

    Gutsinda ziriya nyeshyamba z’imitwe y’itarabwoba bitangiye kugira ingufu nyuma y’igihe gito ingabo z’u Rwanda n’abapolisi babarirwa mu 1 000 bageze muri kiriya gihugu.

    Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo gucunga umutekano muri Mozambique, basakiranye n’inyeshyamba zishaka kubarwanya ariko bazereka aho babera akaga bivuganamo zimwe muri izo nyeshyamba.

    Mu cyumweru gishize, ibinyamakuru bikomeye muri Mozambique, byatangaje ko ingabo z’u Rwanda zivuganye zimwe mu nyeshyamba ku wa Kabiri ubwo zari mu kazi kazijyanye ko gucunga umutekano.

    Ngo mu gitondo cya kare cyane kuri uwo wa Kabiri, ubwo ingabo z’u Rwanda zari ahitwa Afungi ku rugomero rutanga ingufu za gas ariko rwabaye ruhagaze gukora, mu ishyamba ryegereye agace ka Palma, zasakiranye n’inyeshyamba mu cyaro cy’ahitwa Quionga.

    Umwe mu bavuganye na Daily Maverick usanzwe afatwa nk’umusesenguzi mu bya gisirikare yagize ati 'Ubwo inyeshyamba zahungiraga ku mupaka wa Tanzania, abagera kuri 30 bishwe n’ingabo z’u Rwanda. Ingabo z’u Rwanda zakomeje gucunga umutekano mu gace ka Afungi.'

    Amakuru ava muri Mozambique, aremeza ko ibikorwa by’iriya mitwe, byamaze gucika intege ku kigero cyo hejuru ndetse ko hari bamwe mu bayirimo bamaze kwicwa abandi bakamanika amaboro.

    Hari amafoto agaragaza zimwe mu nyeshyamba zaguye mu mirwano ndetse n’ibikoresho birimo imbunda byafashwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/RDF-n-ingabo-za-Mozambique-batangiye-gufata-ibice-byari-byarigaruriwe-n-Imitwe-y-Iterabwoba

  • Impamvu zituma uhora mu marira kandi ufite umukunzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakundanira kuri murandasi, ntabwo bamenya neza uko bagenzi babo bagaragara mu masaha asanzwe batambaye neza ngo bajye aho baganirira. Gusa abenshi bahorana ibyishimo kuko ntakunanizanya kubamo hagati yabo. Niba ukeneye kujya mu rukundo fata umwanya wawe, uhitemo neza aho uzabona ibyishimo n'umunezero.

    ESE BIGENDA BITE? KUBERA IKI URIHO NK'UDAFITE UMUKUNZI KANDI UMUFITE?

    Instant Checkmate ni urubuga rufasha mu kumenya amakuru y'abantu batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe Za Amarika. Uru rubuga ruriho kuko rufasha kumenya amakuru, wakwibaza uti 'Ese kuki, rwabayeho, kuki rufasha abantu kumenya amakuru y'abandi bantu kandi babana?.Uru rubuga rukoreshwa n'abakundana cyane.

    Ubusanzwe hari ubwo uzasanga umwe mu bakundana afite uburyo amenya amakuru ya mugenzi we, hari ubwo uzahamagara umwe muri bo, hitabe undi, hari ubwo uzandikira umwe muri bo undi aribe ari we ugusubiza. Ese utekereza ko ari iyi mpamvu? Ibyo reka tureke kubitindaho, gusa na we wibaze impamvu umukunzi wawe yagushyizeho ingenza kandi mukundana, ibi bizatuma wiheba, bizatuma wisobanura ku baguhamagaye bakitabwa n'undi nyamara atiri uko wabuze, bitume ubabara kurushaho.

    Ikintu nyamukuru gituma abantu bakundana barambana ni uko bombi baba bashaka kubaho bishimye ndetse bose bafite byinshi bahuje ku buryo batabangamirana. Ahari wowe wasanga wowe n'umukunzi wawe mufite byinshi mudahuje, ibyo bizaba imbogamizi hagati yanyu ndetse bizatuma uhorana amarira kandi wakabaye wishima. Ntabwo ukwiriye kubabara. Birashoboka ko mushobora gutandukana kabone n'ubwo mwaba mukundana.

    DORE IZINDI MPAMVU ZITUMA UHORA MU MARIRA KANDI UFITE UMUKUNZI

    1. Intego zanyu z'ejo hazaza ntizihura

    2. Abo mu muryango we ntibagukunda

    3. Hari ikibazo cyo kutizerana hagati yanyu mwembi

    4. Mukundana mutari kumwe (Long Distance Love)

    5. Ntumwitaho

    6. Ntukora ngo abibone

    7. Ntabwo uzi gukoresha itumanaho ngo abone ko muri kumwe

    8. Uba ushaka kumuhohotera rimwe na rimwe

    9. Nawe ntabwo wigirira icyizere

    Source : https://yegob.rw/impamvu-zituma-uhora-mu-marira-kandi-ufite-umukunzi/

  • Kuki abakristo bari kuva mu byizerwa? #rwanda #RwOT

    'Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. 2 Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. 3 None mumaze kwezwa n’Ijambo nababwiye. 4Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. (Yohana 15:1-4).

    Yesu ni we wivugiye aya magambo yerekana ko ari we wenyine dushingiyeho imirimo myiza yose, kuko n’ubundi ni we Jambo, umucyo w’isi ukwiriye kwizerwa, kandi ni byo umwemeye akanamwizera ahinduka umwana w’Imana (Yohana, 1:12).

    Nk’uko tubizi igiti kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi (Imizi, igihimba n’amashami ariyo nayo abonekaho amababi, indabyo n’imbuto). None mu buryo bwo kwizera twebwe tugereranywa n’amashami Yesu ni we muzabibu w’ukuri.

    Dukomeje gusoma Abagalatiya, 5:22-23 (22Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, 23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo) Tubona imbuto z’ Mmwuka ari nazo Imana ishaka ko twera kandi zikagumaho.

    Urebye mu Itorero ry’Imana, abakristo benshi usanga baraje mu itorero barehejwe n’izi mbuto z’Umwuka Wera, wareba abenshi mubataragera mu itorero ry’Imana usanga barakererejwe ni uko babuze izi mbuto z’Umwuka muri bamwe mu banyetorero. Hari n’abandi bari mu itorero bari kuzinurwa ndetse no gucibwa intege no kubura izi mbuto kuri bamwe mu banyetorero.

    Mwene data, twibuke ko itorero ry’Imana rigizwe n’abakristo bityo rero iyo abakristo bafite imbuto z’umwuka wera itorero riba rikomeye rikabasha no gusohoza neza umurimo waryo mu isi, birumvikana kandi ko iyo abakristo bazibuze na ryo riba ritakaje imbaraga zo gusohoza umurimo waryo mu isi.

    Mu magambo macye dukwiye kwera imbuto z’umwuka wera nk’uko twazibonye mu gitabo Pawulo yandikiye abagalatiya igice cya 5:22-23. Ariko rero ntabwo dushobora kuzera ngo zigumeho tutari muri Yesu nk’uko twabibonye mu mugani Yesu yaduciriye w’umuzabibu n’amashami yawo. Avuga ko nk’uko amashami atabasha kwera imbuto atari ku muzabibu ari ko natwe tutabasha kwera imbuto z’umwuka wera tutari muri YESU Kristo.

    Kandi na none umukristo wera imbuto zikagumaho niwe uguma muri Yesu, ariko utera imbuto ngo zigumeho ntabasha no kuguma muri Yesu, (Yoh, 15:5-6).

    Nuko rero mukristo ukwiye kwisuzuma ukareba ko imbuto z’Umwuka Wera uzifite cyangwa utazifite, nusanga utazifite ukwiye gukora ibishoboka byose (gusenga) ukazigira kandi zikagumaho mu bihe byose. Kuko ari zo zituma dukomerera muri Kristo Yesu tugakura. Nusanga uzifite nabwo ukore ibishoboka byose (ukomeze usenge) uzikomeze zigumeho mu bihe byose. Kuko ari zo mbaraga zawe n’iz’itorero ry’Imana.

    Source: https://nkundagospel.wordpress.com/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-abakristo-bari-kuva-mu-byizerwa.html

  • Koresha ibyo Imana yaguhaye #rwanda #RwOT

    Ubwo twisanze twarateranirijwe hamwe mu buryo bwiza bw’igitangaza ngo tube ingingo z’umubiri wa Kristo, mureke dukomeze tujye imbere buri wese amaranire kuba icyo yaremewe kuba cyo (Abaroma 12:5)

    Icyo uri cyo ni impano Imana yaguhaye, icyo ukora ni impano uha Imana. Imana ikwiye guhabwa umugabane uruta iyindi mu buzima bwawe.

    Yakuremye ifite intego kandi igutegerejeho gukoresha byimazeyo ibyo yaguhaye byose. Ntabwo ishaka ko uhangayika cyangwa urarikire kubera ubushobozi ubona abandi bafite ariko wowe utahawe. Ahubwo icyo igushakaho ni ukurangamira gukoresha neza ubuhanga yaguhaye.

    Iyo ugerageza gukorera Imana mu buryo budahuye n’icyo waremewe, bimera nk’ibya wa musazi ngo wasomeye amata amaganga ati 'Ibitajyanye ni ibi'.

    Bene ibyo nta kindi kivamo uretse gucika intege kandi nta musaruro mwinshi bibyara. Ikindi kandi bigutesha igihe, ugapfusha ubusa imbaraga n’ubwenge. Uburyo bwiza bwo gukoresha ubuzima bwawe ni ugukorera Imana ushingiye ku miterere yawe, ukiga kuyakira no kuyinezererwa, bityo ugashobora kuyiteza imbere kugera ku kigero gikwiriye.

    Menya imiterere yawe:

    Bibiliya iravuga ngo 'Ntimukagende nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugerageza kumenya icyo Umwami ashima kandi abe ari cyo mukora'. Ntureke uyu munsi ukurenga. Utangire ushakishe kandi usobanukirwe neza icyo Imana ushaka ko ukora.

    Utangire usuzuma impano zawe n’ubushobozi bukurimo. Ufate igihe kirekire witegereze ibyo waba uzi gukora neza n’ibyo udashobora. Pawulo atugira inama agira ati 'Mutekereze mwitonze ngo mumenye ubushobozi bwanyu'.

    Ukore urutonde. Ubaze abandi bakubwize ukuri uko bakubona. Ubabwire ko ushaka kumenya ukuri, ko utari gutara amashimwe. Impano zo mu Mwuka n’ubushobozi kamere iteka byemezwa n’abandi. Niba wibwira ko ufite impano yo kwigisha cyangwa yo kuririmba, ariko ukaba nta wundi ubyemeza, ubyibazeho. Niba ushaka kumenya ko ufite impano yo kuyobora, uhindukire urebe inyuma yawe! Nta muntu ukuri inyuma umenye ko utari umuyobozi.

    Ujye wibaza ibibazo nk’ibi ngo:Ni hehe nabonye imbuto mu buzima bwanjye kandi n’abandi bakabyemeza? Ni ibiki namaze kugaragazamo ubushobozi? Urutonde rw’impano n’ubushobozi kamere dusanga mu bitabo bimwe na bimwe bigira agaciro, ariko bikagira umumaro muke. Icya mbere, kenshi biba ari rusange bityo ntibishobore kukwereka umwihariko wawe. Icya kabiri, Bibiliya itubwira iby’impano zo mu Mwuka ariko ntabwo itanga ibisobanuro birambuye, bityo kenshi ibisobanuro tubona ugasanga bibogamye kuko kenshi biba bishingiye ku myigishirize y’itorero iri cyangwa ririya.

    Ikindi kibazo ni uko uko ugenda ukura ugenda ugaragaza impano nyinshi zitandukanye. Ushobora kwitangira imirimo yo gufasha cyangwa yo kwigisha cyangwa ugatangana umutima ukunze kubera ko umaze kuba mukuru mu gakiza atari uko ari iyo mpano yawe. Uburyo bwo guhishurirwa impano zawe n’ubushobozi ni ukugerageza imirimo y’uburyo bwinshi.

    Muri wowe hahishemo impano n’ubushobozi bwinshi utazi kubera ko utigeze ugerageza kuzikoresha.

    Ni yo mpamvu nakugira inama yo kugerageza ibintu byinshi. N’iyo waba ushaje ntuzigere uhagarara kugerageza, hari abantu nahuye nabo bampa ubuhamya ko batangiye kuvumbura impano zabo bageze mu myaka mirongo irindwi cyangwa 80. Hari umukecuru nzi ufite imyaka 90 utsinda amarushanwa yo kwiruka kilometero 10 kandi iyo mpano yo kwiruka ngo yayibonyemo afite imyaka 70.

    We kwivuna ugerageza kumenya impano zawe utaratangira kugira icyo ukora. Uhaguruke utangire ukore. Impano zawe zigaragara neza iyo ugeze mu murimo w’Imana.Ugerageze kwigisha cyangwa kuyobora, cyangwa gutondeka gahunda cyangwa gucuranga cyangwa gukora mu rubyiruko. Ntuzigera umenya ibyo ukora neza niba ntacyo wagerageje gukora. Nugerageza bigafata ubusa we gucika intege kandi wibwire uti 'N’ubundi kwari ukwipima'. Bityo amaherezo uzageraho umenye icyo ukora neza.

    Source: 'Ubuzima Bufite Intego' Igitabo cyanditswe na Rick Warren

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Koresha-ibyo-Imana-yaguhaye.html

  • Byinshi wamenya ku mutoza mushya wa APR FC wasimbuye Pablo wisubiriye iwabo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko umutoza wari wungirije ariwe Pablo Morchón atazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha w’imikino kubera impamvu z’umuryango we, banatangaza uzamusimbura ari we Bwana Jamel Eddine Neffati.

    Uyu Jamel w’imyaka 32, ni umunya-Tunisia akaba ariwe uzungiriza Umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC, azaba asimbuye kuri uwo mwanya Pablo wasubiye iwabo mu mpera za Kamena nyuma y’isozwa rya shampiyona.

    Kugeza ubu uyu mutoza Jamel akaba yamaze guhabwa amasezerano y’umwaka umwe akazagera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga.

    Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera imbaraga abakinnyi aho yabikoze mu makipe atandukanye nka Avenir Sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole Sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018.

    Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri Physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’edication physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

    Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

    Jamel Eddine umutoza mushya wungirije wa APR FC

    Jamel Eddine yatoje amakipe atandukanye

    Pablo yamaze gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-wamenya-ku-mutoza-mushya-wa-apr-fc-wasimbuye-pablo-wisubiriye-iwabo

  • Itoze kubabarira #rwanda #RwOT

    Nuko rero nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza no kwicisha bugufi n’imbabazi no kwihangana, mwihanganirana, kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yababariye, abe ari ko namwe mubabarirana (Abakolosayi 3:12-13).

    Ndizera ko ushaka gutunganirwa no kuba umutsinzi. Kugira ngo ibyo bibeho, ugomba kwitoza kubabarira. Babarira umugabo wawe, umugore wawe, mwene so, ababyeyi bawe n’inshuti zawe, babarira shobuja, abo mukorana n’abandi. Babarira abagukoshereje bose, n’aho byaba bikubabaje bite. Bababarire nonaha maze ureke Imana ikore igitangaza mu buzima bwawe!

    Impamvu abantu benshi badakira cyangwa imigisha y’Imana ikabarenga ni uko banga kubabarira.Yesu yerekanye ibi akoresheje inkuru y’umugabo wari urimo amafaranga menshi atabashaga kwishyura. N’ubwo umwenda we yawusonewe, we yanze kubabarira mugenzi we w’umugaragu, maze atakaza za mbabazi yari amaze guhabwa (Matayo 18:23-35).

    Nutababarira abagukoshereje, ntabwo uzaba ugumye muri Yesu kandi ntabwo amagambo ye azaba agumye muri wowe (Yohana 15:7). Kutababarira bizahagarika amasengesho yawe ntasubizwe kandi bikwibe gutunganirwa kwawe (Mariko 11:24). Bizazana ubusharire mu mutima wawe, nabwo buguhumanye wowe n’abakuri iruhande (Abaheburayo 12:14, 15). Ikirere kirimo ubusharire n’amakimbirane gitera igihirahiro no gukora ibibi byose (Yakobo 3:14-16), kandi birumvikana ko ibyo bihagarika gutemba kw’ibitangaza.

    Yesu yavuze ko tugomba kubabarira iteka iyo dukoreshejwe. Ikirenzeho, yatweretse ko bishoboka kubabarira umuntu uwo ari we wese, n’aho byaba bikomeye bite, wibuke ko yarezwe arenganywa, agakubitwa bikabije ndetse akabambwa, ariko nta jambo na rimwe yavuze, ibyo yakorewe byose yabyakiriye bucece (Yesaya53:7). Amaze kubambwa, ntawe yigeze avuma cyangwa ngo agire uwo atera ubwoba, ahubwo yarabasengeye (Luka 23:24).

    Ufite ubushobozi wahawe n’Imana atari ubwo kubabarira gusa, ahubwo n’ubwo gukunda abaguhemukiye, n’aho byaba bigoye cyangwa bikomeye bite.

    Isengesho

    Dawe, nkurikije Ijambo ryawe, mbabariye abampemukiye bose. Mbabohoye ku kirego cyose n’ubusharire nabashyiragaho aka kanya, kandi ntangiye kugendera mu rukundo kuri bo mu izina rya Yesu. Amen!

    Source: 'Urusobe rw’Ibiriho' Igitabo cyanditswe na pastor Chris na Anitha

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Itoze-kubabarira.html

  • APR FC yashyizeho umutoza mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwaka ari umutoza wungirije muri APR FC, umunya-Argentine Pablo Morchón ntakiri muri uwo mwanya nk’uko ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet rwabitangaje.

    Jamel Eddine Niffati, umutoza mushya wungirije muri APR FC
    Jamel Eddine Niffati, umutoza mushya wungirije muri APR FC

    Ikipe ya APR FC yatangaje ko uyu mutoza yatandukanye n’iyi kipe kubera impamvu z’umuryango we banatangaza ko azasimburwa n’umunya-Tunisia witwa Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32, akaba yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

    Pablo Morchón yatandukanye na APR FC nyuma y
    Pablo Morchón yatandukanye na APR FC nyuma y’umwaka umwe w’imikino

    Jamel Eddine Niffati ni muntu ki?

    Nk’uko tubikesha urubuga rwa APR FC, uyu mutoza Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera imbaraga abakinnyi aho yabikoze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia yatojemo kuva muri 2013 kugeza 201.

    Yatoje kandi muri Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, anyura imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018

    Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’education Physique de Ksar Said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

    Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

    Umutoza mushya mu bihe bitandukanye

    Uyu mutoza agiye kuba umutoza wa gatatu wungirije ugiye gukorana n’umutoza mukuru Adil Mohamed Erradi, aho yatangiranye n’umunya-Maroc Dr Nabil Bekraoui bakaza gutandukana nyuma y’umwaka umwe gusa, asimburwa n’umunya-Argentine Pablo Morchón nawe watandukanye n’iyi kipe iyi shampiyona ikirangira.

  • Mu Rwanda hagaragaye ubwoko 6 bwa Coronavirus burimo n’ubutazwi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyatambutse ku binyamakuru bya RBA kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 cyagaragarijwemo ishusho y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze muri iyi minsi 10 hafashwe ibipimo mu rwego rwo kureba ishusho y’iki cyorezo.

    Mu mujyi wa Kigali, hafashwe ibipimo Tugari 161 ku matariki ya 17, 18 na 23 Nyakanga 2021, byagaragaje ko abantu 3965 banduye Covid-19.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko muri abo bantu, uwo bamaraga gufata ibipimo, abashinzwe ubuzima bongeraga bagafata ibipimo byihariye bigamije kureba ubwoko bwa virusi uwapimwe afite.

    Mu bipimo byafashwe, abagera kuri 56.6%, basanganywe Delta [yagaragaye bwa mbere mu Buhinde], abandi bangana na 20.2% basanganywe iyitwa SARS-CoV-2 ari nayo yakomotse mu Mujyi wa Wuhan, itagaragaza ukwihinduranya, ibyiswe 'Wild Type’.

    Ibindi bipimo bingana na 1.6%, ni ibya virusi yihinduranya ya Beta, iyi yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo, ndetse n’ibipimo bingana na 0.4% bya virusi ya B.1.526, izwi ku izina rya 'Eta’ yabonetse bwa mbere mu Bwongereza.

    Hari kandi ibindi bipimo 15.7% by’abasanganywe iyitwa Epsilon yagaragaye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa California. Hari kandi n’ibindi bipimo 5.4% bya virusi 'itazwi’.

    Minisitiri Dr Ngamije ntiyatangaje byinshi kuri iyo virusi itazwi, gusa yavuze ko nk’uko bimeze mu bihugu bitandukanye, ubwiganze bw’abarwaye Covid-19, ni abafite Delta.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Mu-Rwanda-hagaragaye-ubwoko-6-bwa-Coronavirus-burimo-n-ubutazwi

  • Ese koko Mc Tino agiye kurongora umukobwa yatereye ivi ejo? Yatumaze amatsiko yose twari dufite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza Mc Tino aterera ibi umukobwa uzwi ku izina rya Gihozo Alliah.

    Mc Tino yagize ikintu avuga kuri aya mafoto maze abinyujije kuri status ye ya WhatsApp yandika amagambo agira ati ” Nariteye da! Gusa ni muri my new movie project yitwa Nirivara Series izasohoka ejo Monday. Thank you all for the blessings and support. Happy Sunday! “.

    Source : https://yegob.rw/ese-koko-mc-tino-agiye-kurongora-umukobwa-yatereye-ivi-ejo-yatumaze-amatsiko-yose-twari-dufite/