Category: Uncategorized

  • RIB yatangiye iperereza ku bapolisi bakekwaho gusambanya abanyeshuri bari mu bizamini – #rwanda #RwOT

    Icyaha bakekwaho baba baragikoreye mu Ishuri Ryisumbuye rya Cyabingo (Ecole Secodaire Cyabingo) aho bari bashinzwe umutekano w’ibizamini.

    Aba bapolisi batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bikingiranye mu cyumba cy’ishuri n’abanyeshuri babiri b’abakobwa bakoreraga ibizamini muri icyo Kigo, mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga 2021.

    Umutangabuhamya wari urimo kugenzura ibi bizamini yavuze ko abanyeshuri b’abahungu babonye aba bapolisi binjiza abakobwa mu cyumba cy’ishuri muri iryo joro, bahita baza bashyira ingufuri ku muryango bahamagaza umuyobozi wa Polisi muri uwo Murenge, na we yitabaza uwo ku rwego rw’Akarere bahita bafatwa.

    Umuvugizi w’Urweugo rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kandi ko abo bakobwa n’abapolisi bagiye gupimwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyarakozwe.

    Ati “RIB irimo gukora iperereza, ibimenyetso byagaragaza ko abana bashobora kuba barasambanyijwe byarakusanyijwe byoherezwa muri laboratwari ku bakekwa kuba barakoze icyaha n’abagikorewe.”

    Yongeyeho ko mu gihe hategerejwe ibisubizo bya muganga aba bapolisi uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya ya Gakenke.

    Amakuru avuga ko abo bapolisi n’abo bakobwa, buri ruhande ruhakana ko nta gikorwa cyo gusambana cyabayeho. Gusa inzego zibishinzwe mu gushaka kumenya ukuri, zafashe umwanzuro wo gufata ibizamini buri ruhande, abapolisi barapimwa n’abo banyeshuri barapimwa.

    Abanyeshuri bakomeje ibizamini mu gihe abapolisi bo bafunzwe hategerejwe kumenya icyo isuzuma rizagaragaza.


  • Iby’abangavu baterwa inda, abahungu basambanywa na gatanya mu muryango: Ikiganiro na Minisitiri Bayisenge – #rwanda #RwOT

    Imibare y’igenzura ku Mibereho y’Abaturage ya 2020 igaragaza ko abana batewe inda bakiri bato ari 19.701, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko mu bantu bose bafatwa ku ngufu 2% baba ari abahungu. Ni ibintu biteye inkeke ndetse bigereranywa n’ishyano ryagwiriye umuryango Nyarwanda kuko uko imyaka igenda ihita ubukana bw’ibi bibazo bugenda bwiyongera.

    Umuryango uri mu byiciro byahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya Covid-19 ahanini kubera ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ryacyo, aho igihugu cyafashe ibyemezo birimo Guma mu Rugo, kugabanya amasaha yo gutaha n’izindi.

    Ibi byahaye icyuho ubwiyongere bw’ibibazo birimo iby’ihohoterwa ritandukanye rikorerwa mu miryango n’ibindi bibazo birishamikiyeho bibangamira iterambere ry’umuryango.

    Nubwo ibi bibazo bifata ubukana ariko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza gufata ingamba zo gukumira no kurwanya ibi bibazo bigwira igihugu nubwo rimwe na rimwe zidatanga umusaruro witezwe.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Migeprof, Prof. Bayisenge Jeannette, yagarutse kuri ibi bibazo, agaragaza impamvu yabyo n’icyo minisiteri ikora mu kubishakira umuti urambye.

    IGIHE: Ni uruhe ruhare rwa Migeprof mu gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda?

    Prof. Bayisenge: Twatangije ubukangurambaga buzamara umwaka burimo ibikorwa bitandukanye, harimo cyane cyane kumenya aho abana bahohotewe bari n’ibibazo byihariye bafite. Kuko dushobora kwicara tukavuga ngo abana bafashwe ku ngufu, batewe inda ni ibihumbi 19, ariko tutazi aho baherereye n’ibibazo bafite. Ni ngombwa rero ko tumenya imyirondoro yabo kugira ngo bafashwe.

    Twashyizeho ingamba zitandukanye zirimo Isange One Stop Center, ikigo gifasha abana bahohotewe guhabwa ubufasha bukomatanyije burimo ubw’ubuvuzi, ubutabera, isanamitima ndetse no gusubizwa mu buzima busanzwe. Ikindi ni uko buri mwaka ministeri itanga amafaranga agera kuri 200.000.000 Frw atangwa mu nzego z’ibanze, akoherezwa mu turere kugira ngo bafashe ba bana n’abandi bahohotewe ndetse n’ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa.

    Mutekereza iki ku bantu basambanya abo bana, ni iki cyakorwa ngo ikibazo gikemuke burundu?

    Prof. Bayisenge: Muri ubwo bukangurambaga twatangije, harimo no gushyira ku mugaragaro abakoze ibyo byaha ndetse bagahamwa na byo. Iki gikorwa rero turi gufatanya n’Ubushinjacyaha n’izindi nzego kugira ngo abasambanyije abana, bashyirwe hanze, amazina yabo ajye amanikwa ku biro by’ubuyobozi ku buryo abantu babamenya.

    Hakunze kumvikana ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, ariko muri iyi minsi hari kugaragara n’abana b’abahungu basambanywa, byo murabivugaho iki?

    Prof. Bayisenge: Ni ishyano! N’ibindi nabyo ni ishyano kuko n’iyo urebye n’abo bana b’abakobwa basambanywa bari mu byiciro by’imyaka. Hari abo munsi y’imyaka ibiri, imyaka icumi ndetse no munsi y’imyaka 18. Mu by’ukuri gusambanya umwana w’amezi umunani cyangwa uw’umwaka ni amarorerwa.

    Kuba muri iyi minsi hasigaye humvikana n’abana b’abahungu basambanywa, ukumva umuntu w’umugabo yasambanyije abana b’abahungu cumi na bangahe, ni agahomamunwa. Rero iyo turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntituvuga ngo ni umugore wahohotewe n’umugabo n’umwana, buri wese aba agomba guhabwa ubutabera.

    Icyo nibutsa ababyeyi ni uko batagomba kumva bafitiye igishyika abana b’abakobwa gusa ahubwo bakanguke bumve ko na wa mwana w’umuhungu na ho bitameze neza. Igihe akurikirana abana yumve ko bose bugarijwe ntiyite kuri bamwe ngo areke abandi.

    IGIHE: Ikibazo cy’ubwiyongere bwa gatanya mukibona mute? Mubona giterwa n’iki?

    Dr. Bayisenge: Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi tujya dukora harimo ingeso mbi, ubusambanyi, gucana inyuma, ubusinzi, kutizerana, kutumvikana ku byerekeranye n’umutungo ndetse no kumva nabi ihame ry’uburinganire, aho usanga umugabo avuga ko umugore agiye kwigira umutware, n’ibindi.

    Ikindi ni ukudategurwa neza mbere yo kurushinga. Hari abo usanga bamenyanye nyuma y’amezi atatu, amezi ane ngo barabanye, ubuse koko abo baba bagiye mu mushinga w’ubuzima bwose? Urugo ni umushinga w’ubuzima bwose, umuntu aba agomba kuwutegura neza akawujyamo azi ibyo agiyemo.

    Ikibazo kiri mu bikomereye umuryango cyane ni ikijyanye na gatanya, mubona hakorwa iki kugira ngo kivugutirwe umuti?

    Prof. Bayisenge: Nka ministeri icyo twakoze, twateguye inyigisho, ni inyigisho ifite ‘modules’, aho duteganya ko abagiye kurushinga bajya bategurwa amezi atandatu, ndetse iyi nyigisho inaboneka kuri murandasi abantu bashobora kuyikurikira bakoresheje ikoranabuhanga noneho barangiza bagahabwa impamyabushobozi.

    Ikindi turi gukora ni ukuvugurura amategeko, nk’irigenga abantu n’umuryango, n’irigenda imicungire, imitungo y’abashyingiranwe impano n’izungura cyane cyane ko twabonye ko gatanya nyinshi ziterwa n’imitungo. Turi kureba uko twayavugurura kugira ngo turebe icyakorwa ku bibazo byagiye bigaragaramo.

    Abarangije kurushinga bari mu makimbirane na bo ntitubibagirwa, hari gahunda dufite y’indashyikirwa, aho dukurikirana umugabo n’umugore babana bari mu bibazo mu gihe cy’amezi atandatu bigishwa ndetse banaganirizwa. Ni gahunda yatanze umusaruro ndetse n’iyo dukoze igenzura turabibona.

    Uyu munsi hari ikibazo cy’abagore bakora imirimo idahabwa agaciro, ntimubibona nk’imbogamizi ku iterambere ry’umugore n’umuryango muri rusange?

    Prof. Bayisenge: Icyo dukora ni ukoroshya iyi mirimo, kuko yakorwa n’abagore yakorwa n’abagabo igomba koroha. Aha ni ho hashyirwamo imbaraga, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kwegereza amazi abaturage, amashanyarazi, amavuriro ndetse n’amashuri.

    Ikindi navuga ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ’National Gender Statistics Report’ ya 2019, cyagaragaje ko abagabo bagira uruhare rungana na 22.8% ku mirimo yo mu rugo ugereranyije n’abagore bagira 77.2%. Imibare yo mu 2016 yo yari yerekanye ko abagore bamara amasaha 21 mu cyumweru bakora iyo mirimo ugereranyije n’abagabo bamara amasaha umunani.

    Ibi bihita bigaragaza ko harimo ubusumbane, ariko bushingiye ku mateka, bushingiye ku myigishirize, bushingiye ku buryo abantu bakuze. Gusa ubona ko imyumvire igenda ihinduka kuko ubona n’ababyeyi b’abagabo bazanye abana kwivuza ariko biracyariho kenshi niba umugore n’umugabo bakora umwana akarwara, nyina ni we uzasiba akazi akajya kuvuza umwana. Aha rero uko ugenda wegereza ayo mavuriro, ibigo by’amashuri ukabyegereza abaturage bigabanya umwanya wa mugore atakaza.

    Ibi ni bimwe mu biri gukorwa kugira ngo duhangane n’iki kibazo cy’imirimo yo mu rugo, tugabanye umwanya uyigendaho, ariko kandi tunakangurire na sosiyete Nyarwanda, kongera gukangurira abagabo ko atari ishyano riba ryaguye kuba wakarabya umwana wibyariye, kuba ushobora kumutekera ntabwo ari ishyano, kugenda duhindura iyo myumvire kugira ngo ihinduke buhoro buhoro ariko tunibanda cyane ku babyiruka kugira ngo babyirukane uwo muco wo gufashanya.

    Muri iyi minsi hari imiryango y’abitwa aba-feminist mu Rwanda bavuganira uburenganzira bw’abagore, nka MIGEPROF mubona bibafasha iki?

    Prof. Bayisenge: Ibi bidufasha kumenya uko ibibazo bihari biteye, kuko ukoze ikintu ntihagire ukubwira uti hariya wakoze nabi cyangwa wakoze neza, nawe ntumenya aho ujya, yego ushobora kwifasha ukagira gute ariko ibyo biganirompaka byose mbifata nk’aho bidufasha mu kazi.

    Feminist ubundi si n’ijambo ribi, wenda ni uko hari bamwe barifata nabi, ariko hari abo twita ‘radical feminist’ bo bakabya kandi buri kintu cyose iyo cyatangiye gukabya kiba kibi. Feminism rero si ijambo ribi ni uguharanira uburenganzira bw’abagore.

    Nuko wenda uburyo ubuharanira bushobora kunyuranya n’ubw’undi, mugafata inzira zitandukanye mwese mushaka kugera ahantu hamwe. Ariko ibi bidufasha kumenya uko ibibazo biri mu muryango biteye, tukabishakira ibisubizo.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yagarutse ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda

  • Polisi y’u Rwanda na Malawi zasinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha – #rwanda #RwOT

    Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, uri mu ruzindiko rw’icyumweru muri Malawi, aho yatumiwe na IG George Kainja, Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, ari na we wasinye aya masezerano ahagarariye igihugu cye.

    Aya masezerano asinywe nyuma y’uruzindiko rwa IG Kainja waherukaga mu Rwanda muri Kamena, mu gihe umubano w’inzego zombi wafashe indi ntera muri Werurwe 2019, ubwo hasinywaga amasezerano y’imikoranire (MoU).

    IGP Munyuza yavuze ko ubufatanye hagati y’inzego zombi ari ingenzi mu guhashya ibyaha bigenda bihindura isura, bikanakorwa mu buryo bwagutse ku rwego mpuzamahanga.

    Yagize ati “Muri Werurwe 2019, twagiranye ibiganiro i Lilongwe ari na byo byavuyemo isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye yatumye dushyiraho uburyo bw’imikoranire mu myitozo, ibikorwa byo guhiga no guhererekanya abanyabyaha, kurwanya iterabwoba ndetse no kurwanya ibyaha bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.”

    IGP Munyuza kandi yasobanuye ko isinywa ry’aya masezerano risobanuye ko ‘nta muntu ushobora gukorera icyaha mu Rwanda ngo abone ubuhungiro muri Malawi, kimwe n’uko nta wagikorera muri Malawi ngo abone ubuhingiro mu Rwanda’.

    Ikibazo cy’Abanyarwanda batuye muri Malawi cyaganiriweho

    Malawi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye umubare munini w’Abanyarwanda bari mu buhungiro, bamwe bakaba barahunze uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe abandi bahungiyeyo kubera izindi mpamvu bavuga ko ari iz’umutekano.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko nta mpamvu n’imwe yagatumye Umunyarwanda yifuza guhungira muri Malawi kuko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

    Yagize ati “Nta mpamvu yo kuba Umunyarwanda yashaka ubuhunzi muri Malawi, u Rwanda rufite amahoro kandi ruratekanye. Buri wese [wahunze] wifuza gutaha ahawe ikaze ndetse n’abifuza kuguma muri Malawi bakahakorera ubucuruzi barabyemerewe.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, IG Kainja, yavuze ko ibihugu byombi bifite inyungu mu bufatanye bugamije kuburizamo ibyaha, yaba ibibera imbere mu gihugu kimwe cyangwa ibyaha ndengamupaka.

    Ati “Twarebeye hamwe uburyo twafatanya mu kurwanya ibyaha ndetse no gusangira amakuru y’ubutasi mu kurwanya iterabwoba nk’uko bimeze muri Mozambique. Twongereye kandi ubufatanye mu bijyanye n’imyitozo y’Abapolisi.”

    Uyu muyobozi yahishuye ko mu biganiro hagati y’impande zombi, ikibazo cy’Abanyarwanda batuye muri Malawi cyaganiriweho, gusa yirinda gutangaza ingingo zaganiriweho, icyakora avuga ko ubwo aheruka mu Rwanda muri Kamena, yasanze “u Rwanda ari igihugu gitekanye cyane.”

    IG Dan Munyuza yaboneyeho gutumira Polisi ya Malawi mu myitozo y’Abapolisi iteganyijwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, avuga ko Leta y’u Rwanda izishyura ikiguzi cyose kizakoreshwa n’Abapolisi bavuye muri Malawi.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IG Dan Munyuza ari muri Malawi ku butumire bwa mugenzi we wa Malawi, IG George Kainja

  • Bruce Melodie na Juno Kizigenza bapfukamye imbere ya Meddy bamusaba imbabazi bamwambika n'ikamba ry'Ubwami – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma ya saga yabaye ku munsi w'ejo aho Juno Kizigenza yari yavuze ko nta mwami uta ubwami bwe ngo ajye ishyanga akarenzaho ko umwami n'umwamikazi bari mu gihugu akaza kuvugirizwa induru n'abakoresha Twitter, mukanya kashize akoze igikorwa cyo gusaba imbabazi no kwimika Meddy nk'umwami koko nyuma yo gushyira hanze amashusho ari kumwe na Bruce Melodie nawe wigeze kuvuga ko Meddy atari ku rwego rwe ko akora kumurusha. Aba bombi bagaragaye muri aya mashusho barimo kumva indirimbo nshya ya Meddy yise My Vow.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-na-juno-kizigenza-bapfukamye-imbere-ya-meddy-bamusaba-imbabazi-bamwambika-nikamba-ryubwami/

  • Bwa mbere Davis D avuze ku mbabazi yasabwe na wa mukobwa wamufungishije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davis D yavuze kuri wa mukobwa wamufungishije anagaruka ku mbabazi yamusabye. Ni mu kiganiro Davis D yagiranye na IGIHE Kulture.

    Nkuko Davis D yabitangaje yavuze ko yumvise amakuru ko Umukobwa wamufungishije yamusabye imbabazi ariko ntabwo yigeze areba amashusho yamusabiyemo imbabazi. Yavuze ko kandi uriya mukobwa atapanze kumuhemukira akurikije amakuru yumvise ndetse ko nta n'umugambi wabyo yari afite. Yagize ati ” Narabyumvise, ntabwo twavuganye. Uriya mukobwa ntabwo yapanze kumpemukira nta n'umugambi wabyo yari afite “.

    Uyu niwe Mukobwa wasabye imbabazi Davis D

    Davis D

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-davis-d-avuze-ku-mbabazi-yasabwe-na-wa-mukobwa-wamufungishije/

  • Wari uziko kuribwa umutwe cyane bishobora kuba ikimenyetso cy'izindi ndwara zikomeye? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kenshi iyo umutwe ukuriye, babyitirira stress nyinshi itewe n'akazi, nyamara kuribwa umutwe kenshi bishobora kuba bituruka ku kindi kibazo gikomeye mu mubiri.

    Bimwe mu bimenyetso byo kuribwa umutwe kenshi utagomba kwirangagiza:

    1.Iyo kuribwa umutwe bigenda bihindura ubukana

    Niba wumva kuribwa umutwe bikomeye kurusha ibyo wari usanzwe umenyereye, ni ngombwa kugana ivuriro kugira ngo umenye neza ikibitera, kuko bishobora kuba biterwa n'indwara ifata udutsi duto dutwara amaraso ku bwonko yitwa aneurysm cg se anévrisme.

    2.Mu gihe kuribwa umutwe biherekejwe n'umuriro

    Iyo uribwa umutwe ariko hakaziraho n'umuriro, bishobora kuba biterwa n'indwara ikomeye yibasira ubwonko yitwa Meningitis. Bishobora no kuba kandi bitewe n'indwara yo kubyimbirwa k'ubwonko izwi nka encephalitis.

    3.Iyo uribwa umutwe w'imbere n'inyuma y'amaso

    Niba ujya wumva uribwa amaso biherekejwe no kuribwa umutwe, bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ya glaucoma. Akenshi iterwa n'ukwireka kw'amatembabuzi mu jisho bigatuma amaraso atahagera neza, bikaba byatera guhuma.

    4.Uburibwe bw'umutwe buturuka mu misaya

    Umutwe ukurira mu misaya cyangwa se mu ngoma z'amatwi akenshi nta gikomeye werekana. Cyereka iyo urengeje imyaka 50, kuko ho bishobora guterwa no kwangirika k'udutsi duto dutwara amaraso tuba twabyimbiwe cyane.

    5.Iyo umutwe ukurya cyane hanyuma ugahita urekera

    Uburibwe bukomeye bugenda buza, bugenda, bugaruka, ukaba wagira ngo ni nk'ikintu bagukubise, ukwiye kubwitondera cyane. Bishobora guterwa no kuvira mu bwonko, cyangwa Ikindi kibazo cyo kuva amaraso mu bice bigize ubwonko.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-kuribwa-umutwe-cyane-bishobora-kuba-ikimenyetso-cyizindi-ndwara-zikomeye/

  • FERWAFA ibitegetswe yishyuye arenga miliyoni 125 uwari ushinzwe amasoko n’itumanaho #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryategetswe kwishyura arenga miliyoni 125 frw Jérôme Dufourg wari usinzwe itumanaho no gushaka amasoko kubera kumwirukana ntahabwe ibyo yagombaga kubona.

    Uyu mugabo akaba yarafashije FERWAFA muri 2015 ubwo yabonaga isoko rya Bakheressa Group benshi bamenye nka Azam TV nk’umuterankunga shampiyona y’u Rwanda itanze miliyoni 2,35 z’amadorali mu gihe cy’imyaka 5 na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu gikombe cy’Amahoro, aho yagombaga kwishyurwa 5% ariko ntaze kuyabona.

    Ibi byaje gutuma muri Nzeri 2018 uyu mugabo yitabaza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugende aho yaje gutsinda ariko FERWAFA ihita ijuririra mu Rukiko rw’Ubujurire.

    Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwafashe umwanzuro kuri iki kirego aho rwategetse FERWAFA kwishyura uyu mugabo akabakaba miliyoni 127 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo ibihumbi 119 by’Amadorali(118,702,500), amafaranga y’u Rwanda angana na 2,190,000 kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko ndetse n’utundi tuntu ku buryo bigera muri miliyoni 8.

    Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yemereye ISIMBI ko ari byo kandi ko nta kibazo bizateza.

    Ati “nibyo, twaratsinzwe, amafaranga yamaze kwishyurwa, kuko bahita babirangiza ku ngufu. Nta kibazo gishobora kuzagaragara mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kuko iyo uri mu manza hari ukuntu ugenda ubiteganya nabyo.”

    Amakuru avuga ko FERWAFA yamaze kwishyura uyu mugabo muri uku kwezi kwa Nyakanga tariki ya 14.

    Muri Gashyantare 2015 nibwo FERWAFA yatangaje uyu mugabo nk’umukozi mushya wabo, baje gutandukana nyuma y’amezi 6. Ni mu gihe yari yahawe amezi 6 y’igeragezwa.

    Jerome Duforg yatsinzwe FERWAFA ndetse yamaze no kwishyurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-ibitegetswe-yishyuye-arenga-miliyoni-125-uwari-ushinzwe-amasoko-n-itumanaho

  • Hanze: Umwana muto mwiza w'umunyarwanda yarijije benshi nyuma y'urupfu rwe| Benshi bigaragambije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda batuye mu gihugu cy'Ubwongereza bakoze urugendo rwamagana urupfu rw'umwana w'umunyarwanda w'imyaka 15 uherutse kwicirwa mu Bwongereza yishwe na bagenzi be. Ubu bwicanyu bukaba bwarabereye mu gace k'amajyepfo ashyira mu Burasirazuba bwo mu mujyi wa Londres.

    Nkuko Tubikesha iSano, Uyu mwana witwaga Habimana Tamim yatewe ibyuma kuya 05 Nyakanga ubwo yavaga ku ishuri agiye gutega bus akaba yarapfuye hashize iminota 45 amaze guterwa ibyuma na kariya gatsiko k'abana.

    Abanyarwand abatuye mu Bwongereza bifatanyije n'umuryango wa Habimana mu kwamagana igikorwa cy'ubwicanyi cyakorewe Habimana Tamim bakora urugendo rwerekeza aho Nyakwigendera yaterewe ibyuma ndetse bikaza kumuviramo urupfu. Bari bitwaje amafoto ya Tamim ndetse bamwe bambaye imipira iriho amafoto ye yanditseho RIP Tamim.

    Source : https://yegob.rw/hanze-umwana-muto-mwiza-wumunyarwanda-yarijije-benshi-nyuma-yurupfu-rwe-benshi-bigaragambije/

  • Inkuru ibabaje: umugabo w'uyu mugore amuca inyuma cyane ndetse anabikorera mu maso ye| Ese akore iki ko amutwitiye inda? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muraho, ndi umudamu ubu nkaba maranye amezi 5 yonyine mbana n'umugabo wanjye ariko agahinda mfite kararenze….arantendeka cyane agakabya mubyukuri nabuze amahoro kuko asambana kenshi nabandi bakobwa bamwe akanabazana murugo akababwira ngo njye ndi umukozi wo murugo ngo sindi madama we yewe akabajyana mucyumba cyacu nukuri…ndababaye sinzi icyo nakora kandi ndatwite inda yamezi 5 gusa…mungire inama

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-umugabo-wuyu-mugore-amuca-inyuma-cyane-ndetse-anabikorera-mu-maso-ye-ese-akore-iki-ko-amutwitiye-inda/