Category: Uncategorized

  • Tokyo 2020: Yaterewe ivi numutoza we nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Lucas Guillermo Saucedo usanzwe ari umutoza wa Maria Belen, yakoze agashya mu mikino Olempike y'uyu mwaka, nyuma y’uko umukinnyi atoza abuze amahirwe yo kwegukana umudali wa mbere muri iyi mikino, mu kumuhoza amarira ahita amuterera ivi amusaba ko yamubera umugore, nawe arabyemera avuga 'Yego' akamwemwe kagaruka mu maso he.

    Lucas na Maria bamaze imyaka 17 bakundana, n'ubwo yari umutoza we mu mukino wa Facing. Ubwo Maria Belen w'imyaka 36, yari mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino yari amaze gutsindwa n'Umunya-Hongria Anna Marton kuri 15-12, umutoza we, Lucas Guillermo, yahise ahagera, amwereka urupapuro rwandikishijeho ikaramu n'intoki mu rurimi rwa Espagne, agira ati 'Wakwemera kumbera umugore?'

    Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Maria Belen ahindukira, akareba ubwo butumwa, agasakuza mbere yo kwemera ubusabe bwa Lucas wari wapfukamye ubwo yabimusabaga. Bombi bahise bahoberana ndetse bagasomana.

    Nyuma y'iki gikorwa, Maria yagize ati'Abanyamakuru bambwiye ngo mpindukire, kandi yari afite ibaruwa. Nahise nibagirwa buri kimwe. Nikanze nti 'Mana yanjye'.

    'Turishimye. Turi inshuti zibanye neza. Birumvikana, hari igihe dushwana, ariko turishimirana. Turakundana cyane kandi turashaka kumara ubuzima bwacu hamwe'.

    Lucas wasabye umukunzi we bamaranye imyaka 17 bakundana kuzamubera umugore, yagize ati 'Ndamukunda, ubwo yatsindwaga, yababaye cyane, numvaga ko kumusaba ko twabana byahindura imitekerereze ye. Nahise nandika ku rupapuro ako kanya. Iyo atsinda, oya, nari kuzategereza ikindi gihe'.

    Iyi ni inshuro ya gatatu Maria yitabira imikino Olempike, nyuma yo kwitabira iyabereye Londres mu 2012 na Rio mu 2016. Mu 2014 yegukanye umudali wa zahabu muri irushanwa ryari ryahuje imigabane yombi ya Amerika.

    Maria yatsinzwe na Anna ukomoka muri Hongria

    Ubwo Maria yari mu kiganiro n’itangazamakuri yatunguwe n’umukunzi we Lucas

    Ubwo Maria yahindukiraga areba ibyanditse ku rupapuro rwanditswe n’umukunzi we agahita asakuza

    Lucas na Maria bamaranye imyaka 17 bakundana

    Yari inshuro ya gatatu Maria yitabiriye imikino Olempike

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108023/tokyo-2020-yaterewe-ivi-numutoza-we-nyuma-yo-kunanirwa-kwegukana-umudali-wa-zahabu-amafoto-108023.html

  • Niyo ndirimbo nakoze ndarira! Ayoo Rash avuga… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE PLEASE ME INDIRIMBO YA JUNO KIZIGENZA

    Indirimbo Please Me yavugishije abantu batandukanye bitewe n'integuza y'ifoto uyu muhanzi yabanje gushyira hanze ateguza abantu iyi ndirimbo ye ariko uburyo abantu bayakiriye bwari butandukanye bitewe n'uko yari ahetse umukobwa kuri moto wari wambaye utwenda tw'imbere gusa.

    Uyu mukobwa agaragara muri iyi ndirimbo ndetse mu buryo bw'imibyinire budasanzwe bwatunguye abantu batandukanye ariko abamaze kuyireba bari kuyirahira bitewe n'uko indirimbo ubwayo yamaze kubanyura bakandika babyerekana mu bitekerezo.

    Iyi ndirimbo Please Me imara iminota ibiri n'amasegonda 58 ndetse ni imwe mu ndirimbo wumva ariko kurangira kwayo ukaba utabishaka bitewe n'umudiho wayo watunganyijwe n'umuproducer ugezweho muri iyi minsi witwa Ayoo Rash.

    Integuza y’iyi ndirimbo yabanje kuvugisha abatari bake

    Mu kiganiro n'uyu musore Ayoo Rash watungayije iyi ndirimbo, ikimara gusohoka yabwiye INYARWANDA ko abantu bakwiye kwitega ibikorwa bye cyane ko ubu bigomba kwivugira, anahishyura ko iyi ndirimbo akimara kuyikora, yayumvaga yumvaga akarira.

    Yagize ati ''Ikintu navuga kuri iyi ndirimbo ni uko ari nziza cyane niyo ndirimbo nakoze muri studio Juno amaze gutaha ndi kuyumva ngenyine ndarira kubera urwego iriho. Nanjye ubwanjye ni indirimbo nakunze, ni indirimbo nacuranze igihe kinini nyuma yo kuyikora, rero ikintu nasaba abanyarwanda ni uko bajya kuri youtube bakayireba bakayisangiza abandi ikagera ku isi yose.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO PLEASE ME YA JUNO KIZIGENZA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108022/niyo-ndirimbo-nakoze-ndarira-rash-avuga-kuri-please-me-ya-juno-kizigenza-igaragaramo-umuko-108022.html

  • Yakuyemo n’isutiye – Indirimbo ya Juno Kizingeza irimo umukobwa wambaye ‘G- String’ yatangiye kuvugisha benshi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ateguje abantu ni Indirimbo ye nshya ‘Please me’ cyangwa ‘Nshimisha’, Juno Kizingeza yasohoye amashusho yayo aho atavuzweho rumwe bitewe n’umukobwa urimo.

    Ni indirimbo yavugushije benshi mbere y’uko isohoka bitewe n’ifoto yifashishijwe mu guteguza abantu iyi ndirimbo.

    Ni ifoto ya Juno Kizingeza ahetse umukobwa wambaye ikariso, abantu basabye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko kugira icyo avuga kuri iyo ifoto, aho Bamporiki yavuze ko Imico iturana n’ingeso ariko na none kuba yaratannye nta gikuba cyacitse ndetse ko abantu bazakomeza kubacyaha.

    Iyi ndirimbo ikaba yasohotse, iba ivuga ku musore wanyuzwe n’urukundo yahawe n’umukunzi we ku buryo atakibasha kumuca inyuma kubera uburyo amushimisha mu rukundo by’umwihariko mu buriri.

    Muri aya mashusho haba harimo umukobwa wambaye ikariso yo mu bwoko bwa G – String n’isutiye, iyi ndirimbo ijya kurangira uyu mukobwa aba ari imbere ya Juno Kizingeza agahita akuramo iyi sutiye akajugunya.

    Ni indirimbo igisohoka yatangiye guteza impaka hirya no hindo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushima abandi bavuga ko yarengereye.

    Yatangiye kuvugisha benshi itaranasohoka

    Yakuyemo n’isutiye ye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yakuyemo-n-isutiye-indirimbo-ya-juno-kizingeza-irimo-umukobwa-wambaye-g-string-yatangiye-kuvugisha-benshi-amafoto

  • Mutsinzi Ange Jimmy yerekeje ku mugabane w’u Burayi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Umunyarwanda ukina mu mutima w’ubwugarizi wari usoje amasezerano mu ikipe ya APR FC, Mutsinzi Ange Jimmy yerekeje mu gihugu cy’u Bubiligi mu igeragezwa mu ikipe ya Oud — Heverlee Leuven.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, nibwo uyu mukinnyi yerekeje muri iki gihugu mu igeragezwa ry’ibyumweru 2.

    Akaba agiye gukora igeragezwa nyuma y’imyaka 2 yari amaze muri APR FC, yari asoje amasezerano ye ariko akaba atari mu bakinnyi bongerewe amasezerano cyangwa ngo batangazwe mu bakinnyi barekuwe bagomba kujya gushakira amahirwe ahandi.

    Oud — Heverlee Leuven ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yashinzwe muri 2002, yambara amabara y’icyatsi n’umweru iyo ikinira mu rugo, ikambara ubururu n’umutuku mu gihe ikinira hanze, ibarizwa mu mugi wa Leuven.

    Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akaba yaherekejwe na Nshuti Innocent bakinanaga muri APR FC, mushiki we Liliane na Mupenzi Eto ushinzwe isoko ry’abakinnyi muri APR FC.

    Mutsinzi Ange Jimmy, asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, yakiniye ikipe ya AS Muhanga mu mwaka w’imikino wa 2015-2016, ayivamo ajya muri Rayon Sports yakiniye imyaka 3 kuva 2016 kugeza 2019, yayivuyemo ajya muri APR FC yari amazemo imyaka 2.

    Mu myaka 5 amaze mu cyiciro cya mbere amaze gutwara ibikombe bya shampiyona 4 harimo 2 yatwaranye n’ikipe ya Rayon Sports(2016-2017 na 2018-2019) ndetse na 2 amaze gutwarana na APR FC(2019-2020 na 2020-21).

    Mutsinzi Ange yerekeje mu Bubiligi mu igeragezwa

    Ange ku kibuga cy’indege

    Nshuti Innocent na we yari ahari mubaherekeje Ange

    Ange na mushiki we wari wamuherekeje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-yerekeje-ku-mugabane-w-u-burayi-amafoto

  • Tokyo 2020: Afatwa nkintwari! Flora Duffy ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w’imyaka 33, witabiriye iyi mikino ku nshuro ya kane, yasize abandi bagore 56 akoresheje 1h55’36” aza imbere ho umunota umwe y’Umwongerezakazi Georgia Taylor n’Umunyamerikakazi Katie Zaferes.

    Triathlon ni urukomatane rw’imikino yo gusiganwa ku igare, koga no kwiruka ku maguru intera zitandukanye.

    Bermuda yari isanganywe umuhigo w’igihugu gito, cyatsindiye umudali wa bronze mu mikino Olempike (w’umwanya wa gatatu) wegukanywe n’umukinnyi w’iteramakofe Clarence Hill mu 1976.

    Ubu begukanye umudali wa mbere wa zahabu.

    Bermuda ni akarere ka kure k’u Bwongereza gafite ubwigenge bugereranyije, igizwe n’ibirwa byinshi aho iri mu nyanja ya Atlantika.

    Nyuma y'intsinzi Duffy yagize ati: “Ndibaza ko Bermuda yose ubu yishimye cyane. Ibyo ni umwihariko kuri njye, kuko ibi byari inzozi zanjye. Ariko nari mbizi ko ari binini kunduta”.

    Duffy wanze guhagararira u Bwongereza kuva ataragira imyaka 20, asanzwe ari mu bitabo by’amateka kuko yabaye umugore wa mbere wo muri Bermuda wabaye uwa mbere muri Commonwealth Games mu 2018.

    Yongeyeho ati: “Binteye ishema kuba uwa mbere uhaye Bermuda umudari wa zahabu, umugore wa mbere utwaye umudari, nizeye ko biha icyizere ab’iwacu ko ibi bishoboka”.

    Mu kumva neza intsinzi ya Duffy, 51Km za triathlon ubwazo ni ndende kurusha kuva ku mpera imwe kugera ku yindi ya Bermuda (40Km). Iki gihugu gifite ubuso bwa 53.2 km2 gusa.

    Imvura ya nijoro i Tokyo yakerereje gutangira kw’isiganwa ryabo ho iminota 15 ariko ritangiye Duffy yagiye imbere bamaze kuzenguruka rimwe ntiyongera kureba inyuma.

    Inseko nini cyane yahise ihinduka amarira y’ibyishimo ubwo yari yambutse umurongo wo kurangiza ari kumva neza ibyo amaze gukora.

    Ati: “Muri kilometero imwe ya nyuma, nagerageje gukomeza ingufu zanjye no kutareka ibitekerezo byanjye bijya ku biri kuba kandi bitaraba.

    “Nabonye umugabo wanjye, niwe mutoza wanjye, iruhande rw’umuhanda, muha inseko ntoya gusa.

    “Kuva aho nabaye nkureka imbamutima ziraza ariko n’ubu mu kuri sinibaza ko ziraza neza, kereka nyuma y’iminsi micye uhereye ubu”.

    Duffy yakoreye amateka akomeye igihugu cya Bermuda

    Umukino wa Triatron ni urukomatane rw’imikino itatu itandukanye

    Ni bwo bwa mbere Bermuda yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108026/tokyo-2020-afatwa-nkintwari-flora-duffy-yahesheje-umudali-wamateka-igihugu-cya-bermuda-108026.html

  • Perezida Nyusi yahishuye ko nta n’urupfumuye Mozambique yishyuye abasirikare b’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Nyusi yabigarutseho ubwo yatangaga ishusho rusange ijyanye n’uko umutekano wifashe mu Ntara ya Cabo Delgado kuva Ingabo z’u Rwanda zahagera.

    Yabigarutseho asa n’usubiza ibibazo byari bimaze iminsi byibazwa mu itangazamakuru, aho abenshi bagarukaga ku kwibaza ingano y’amafaranga Mozambique ishobora kuba yaremereye u Rwanda kugira ngo rwoherezeyo abasirikare.

    Perezida Nyusi yavuze ko u Rwanda rutigeze ruca Mozambique n’urupfumuye kugira ngo ruyoherereze abasirikare.

    Ati “Nta wigeze asaba Mozambique igihembo kugira ngo ayifashe kurokora ubuzima bw’Abanya-Mozambique, navuga ko ari njye na Guverinoma na n’umwe uzi ibyo bintu (kuba u Rwanda rwishyuwe).”

    “Umusanzu w’u Rwanda uri mu murongo w’ihame ry’ubumwe no gutahiriza umugozi umwe, ku bw’ibyo nta giciro ufite, kuko bijyanye no gutabara ubuzima bw’ikiremwamuntu, guhagarika gucibwa imitwe kw’abatuye Cabo Delgado n’isenywa ry’ibikorwaremezo.”

    Yakomeje avuga ko nta muturage ukwiye guterwa impungenge n’ingabo z’amahanga ziri muri iki gihugu kuko ari ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.

    Ati “Ntitugomba gutinya ubu bufasha, ntidukwiye gutinya kuba hari ingabo z’amahanga ziri aha zaturutse mu bindi bihugu, yego dukwiye kuba duterwa ubwoba ahubwo no kuba turi twenyine mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba. Nta gihugu ku Isi cyihagije mu bijyanye n’urugamba rwo kurwanya iterabwoba.”

    Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi 1000 muri Mozambique mu ntambara igamije guhashya imitwe y’iterabwoba ibarizwa mu gace ka Cabo Delgado. Mu cyumweru gishize Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko izi ngabo zimaze gutsimbura umwanzi.

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yavuze Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu gutanga umusanzu mu kugarura umutekano ko zitigeze zibyishyurirwa

  • Sénégal: Inshuti y’u Rwanda, Mabousso Thiam, yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Dr Mabousso yitabye Imana afite imyaka 65 y’amavuko. Ni mwene Habib Thiam wabaye Minisitiri w’Intebe wa Sénégal kuva muri Mutarama 1981 kugeza muri Mata 1983 no kuva muri Mata 1991 kugeza muri Nyakanga 1998.

    Yabaye umwe mu bagize Inama y’ubuyobozi ya Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa,RFI. Yakoreye kandi Banki y’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (BCEAO) ndetse aba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari riciriritse muri Sénégal kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Yashakanye na Uwamariya Philonila Thiam wageze muri Sénégal ahunze ahakomereza amashuri mu by’ubuvuzi kuri ubu akaba ari umuganga w’abana. Amusigiye abana babiri n’umwuzukuru.

    Mabousso Thiam n’umuryango we bafatanyije n’Abanyarwanda mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda na nyuma yaho rurwana no kongera kwiyubaka nk’uko byatangajwe na Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Sénégal, Karamaga Patrick.

    Yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1986 akaba yarabashije gutemberera mu bice bitandukanye birimo Kigali, Butare, Gisenyi, Nyanza, Kizi na Maraba n’ahandi.

    Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, ni bwo yabonye imbaraga zo gutanga ubuhamya ku byo azi ku Rwanda, kuko yari afite intimba yatewe n’uko sebukwe, baramu be, inshuti n’ababyeyi bishwe muri Jenoside mu gace ka Butare.

    Nk’umuntu wari uzi akaga u Rwanda rwahuye na ko, Jenoside yakorewe Abatutsi igasiga ibintu byose bisenyutse, muri icyo gihe yashimye uko u Rwanda rwari rumaze kwiyubaka mu bukungu ibintu yahamyaga ko biterwa n’ubuyobozi bwiza bwarwo.

    Yashimye kandi iterambere mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imiturire n’ibikorwaremezo no kuba ubuyobozi bw’igihugu bwarateye intambwe ikomeye mu kugarura ibyishimo mu baturage bakongera kwigirira icyizere cyari cyaratakaye.

    Ikindi ni ukugarura umutekano mu gihugu bitandukanye n’uko mu myaka 20 abanyarwanda bari babayeho mu bwoba, batizeye ko ahazaza hazaba heza ndetse babanye mu rwikekwe.

    Mabousso Thiam yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, i Dakar.

    Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Sénégal, Karamaga Patrick yatangaje ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango wa Thiam muri ibi bihe bikomeye.

    Ati “Ni igihe gikomeye cyo gukomeza kubaba hafi, tubafata mu mugongo kandi tunabashimira ubwitange bagize mu kubohora u Rwanda no kubaka u Rwanda rw’uyu munsi.”

    Mabousso yifatanyaga n’Abanyarwanda baba muri Sénégal mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mabousso Thiam yifatanyaga n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka

    Mabousso yagize uruhare mu kubaka umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal

    Yitabiraga imihango yose irebana n’amateka u Rwanda rwaciyemo

    Dr Philonila Uwamariya Thiam washakanye na Mabousso Thiam

    Byari ibihe by’akababaro kubera ibigwi Mabousso Thiam yari afite

    Umuhango wo gushyingura Mabousso Thiam wabaye hubahirizwa ingamba zo gukumira ubwandu bwa Covid-19

    Abitabiriye umuhango wo gushyingura Mabousso Thiam kuri uyu wa Mbere

    Abana ba Thiam n’umwuzukuru asize

  • Abasenateri bashimye uko Green Party yubahiriza uburinganire – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2021, ni bwo Abasenateri bakiriye abayobozi b’Ishyaka Green Party, basuzuma ingingo zirimo imitegekere y’iri shyaka, uko ryubahiriza ihame ry’uburinganire mu bagize inzego z’umutwe wa politiki, harimo uburinganire bw’abagore n’abagabo.

    Mu bindi byasuzumwe ni uko ryubahiriza amahame ya demokarasi, niba abanyamuryango bagira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu gushyiraho abagize inzego. Hari no kureba uko imiterere n’imikorere by’inzego z’imitwe ya politiki bifasha mu kubahiriza amahameremezo ateganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
    Komisiyo yasanze Ishyaka Green Party rifite urwego rushinzwe imyitwarire no gukemura impaka, kandi ryarashyizeho uburyo bwo kugenzura imicugire y’umutungo ariko ntifite urwego rwihariye rushinzwe igenzura ry’umutungo ruteganywa n’itegeko.

    Komisiyo yashimye ko iri shyaka rifite uburyo rikoramo igenzura ry’umutungo ariko irishishikariza guteganya mu mategeko-shingiro yaryo urwego rwihariye rushinzwe igenzura ry’umutungo.

    Mu bindi byashimwe na Komisiyo ni uko mu gushyiraho abagize inzego zayo, ryubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo n’amahame ya demokarasi.

    Komite Mpuzabikorwa y’Ishyaka Green Party igizwe n’abantu icyenda barimo batanu b’abagore n’abagabo bane.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ishyaka Green Party, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Habineza Frank yavuze ko abagore muri iri shyaka bagira uruhare rukomeye mu iterambere ryaryo.

    Ati “Inzego z’ishyaka zubahiriza uburinganire, nk’ubu abagore bafite inshingano zikomeye mu ishyaka, kuko na visi perezida wa mbere ni umugore nanavuga ko ari we munyamabanga uhoraho w’ishyaka.”

    Yakomeje agira ati “Ubwo rero ni we udufasha kuyobora ishyaka mu gihe tuba turi mu yindi mirimo. Urumva agira uruhare rukomeye mu kuyobora ishyaka ariko hari n’abandi bagore bafite inshingano zikomeye mu buyobozi bwaryo.”

    Dr Habineza avuga ko muri iri shyaka uretse kuba bafite abakomiseri b’abagore hari n’inzego z’abagore zihariye ndetse n’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Intara n’Akarere harimo abagore.

    Muri ibi biganiro kandi Ishyaka Green Party hari ibyo ryagaragaje nk’imbogamizi birimo ikibazo cy’amikoro ndetse no kuba icyorezo cya Covid-19 cyaratumye ibikorwa bitandukanye by’ishyaka bihagarara, birimo no gukora inama n’ubukangurambaga butandukanye.

    Abasenateri bashimye uko Green Party yubahiriza uburinganire

    Abayobozi b’Ishyaka Green Party bagiranye ibiganiro na Komisiyo ya Politiki mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena

    Uhereye i bumoso Carine Maombi, Visi perezida wa mbere wa Green Party, Perezida w’ishyaka Dr Habineza Frank n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya Green Party Ntezimana Jean Claude

  • Inyungu u Rwanda rukura mu byo rwohereza mu mahanga yiyongereyeho 7.3% muri Gicurasi – #rwanda #RwOT

    Iri zamuka ryatewe muri rusange n’uko icyorezo cya Covid-19 kiri kugenda gitsindwa hirya no hino ku Isi, cyane cyane mu bihugu bikorana ubucuruzi n’u Rwanda kurusha ibindi, birimo nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe andi masoko nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia na Pakistan yakomeje kwakira neza ibicuruzwa biturutse mu Rwanda, nubwo ingano yabyo yagiye igabanuka mu bice bimwe na bimwe.

    Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byakorewe mu Rwanda mu buryo bwuzuye, byari bifite agaciro ka miliyoni 81.74$, inyongera ya 15.74% ugereranyije na miliyoni 70$ yari yacurujwe muri Mata uyu mwaka.

    Ku rundi ruhande, ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga, ariko byabanje gutumizwayo bikongererwa agaciro mu Rwanda, byaragabanutse kuko byatanze umusaruro wa miliyoni 35$ zivuye kuri miliyoni 38$ zari zinjiye muri Mata uyu mwaka.

    Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho muri Gicurasi zakiriye ibicuruzwa biturutse mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 39$, avuye kuri miliyoni 28$ muri Mata, inyongera ya 38.9%.

    UAE yakiriye ibicuruzwa bingana na 47% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Gicurasi.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13$ muri Gicurasi, bivuye kuri miliyoni 8$ muri Mata, inyongera ya 60%. Congo yakiriye 16% by’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Gicurasi.

    Mu bindi bihugu biza mu 10 bya mbere byakiriye umusaruro mwinshi w’u Rwanda muri Gicurasi harimo Ethiopia, Pakistan, Hong Kong, Singapore, Ghana, u Bwongereza, u Bushinwa n’u Buhinde.

    Impungenge ku kinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikomeje kwiyongera

    Nubwo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomeje kwiyongera, ibyo rutumizayo na byo bikomeje kwiyongera ndetse ku kigero kiruta icy’inyungu ituruka mu byo rwohereza mu mahanga.

    Muri Gicurasi, u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 335$, zivuye kuri miliyoni 271$, inyongera ya 23%, bigatuma ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo kigera kuri miliyoni 218$, zivuye kuri miliyoni 162$ muri Mata, inyongera ya 34%.

    U Bushinwa ni cyo gihugu u Rwanda rwatumijwemo ibicuruzwa byinshi muri Gicurasi, bifite agaciro ka miliyoni 74$, avuye kuri miliyoni 51$ muri Mata uyu mwaka. U Bushinwa bwatumijwemo 22% by’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Gicurasi.

    Tanzania iri ku mwanya wa kabiri aho yatumijwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 28$, bingana na 8% by’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Gicurasi.

    Ibindi bihugu byohereje ibicuruzwa byinshi mu Rwanda birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Kenya, Cameroon, Afurika y’Epfo, u Budage, u Busuwisi, Australie n’ibindi bisigaye, byohereje 27% by’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Gicurasi.

    Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi biyoboye ibindi mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga

  • Nyarugenge: Impanuka yabereye ahubakwa umuhanda yaguyemo umuntu umwe – #rwanda #RwOT

    Impanuza yabereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, hafi y’Ikigo cy’Ishuri cyahoze cyitwa CIESK mu Rwampara.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Horizon Contructions, Migisha Moise yemereye IGIHE ko ayo makuru ari yo ariko ko bataramenya icyateye iyo mpanuka.

    Ati “Ayo makuru ni yo, imodoka yacu itwara amazi yagoze umukozi. Twahamagaye Polisi ngo ize ikore ibisabwa byose kandi ubu bahageze bari kubikurikirana.”

    Yavuze ko kuba ari umukozi wabo waguye mu mpanuka bagiye gukurikirana kugira ngo hakorwe ibishoboka byose nibura nubwo hataboneka ibyo wakishyura amagara y’umuntu ariko ubwishingizi bugire icyo bukora.

    Ati “Ubwishingizi bugomba guhita bubijyamo bukabikurikirana kubera ko ibintu byose byari bifite ubwishingizi. Ni ukuvuga imodoka n’ahantu hari hari gukorwa byose byari birashinganishijwe.”

    Migisha yavuze ntawe yashinja amakosa hagati y’umushoferi wari utwaye imodoka n’umukozi wagozwe cyane ko biba byabaye nta n’umwe ubigambiriye.

    Yihanganishije umuryango wabuze umuntu wabo abasaba gukomera mu bihe nk’ibi babuze uwo bakundaga.

    Impanuka yabereye ahakorerwa ibikorwa byo kubaka umuhanda mu Karere ka Nyarugenge