Category: Uncategorized

  • Juno Kizigenza yashatse kwigira umwami ngo Ariel Wayz amubere umwamikazi ibyamubayeho ni intangarugero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo umuhanzi Juno Kizigenza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko we na Ariel Wayz ari umwamu n'umwamikazi ndetse ahita yerura anavugako nta mwami uta ingoma ngo ajye ishyanga.

    Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari hamaze iminsi hari impaka zitandukanye hibazwa uwaba ari umwami wa Muzika nyarwanda. Ni nyuma yuko indirimbo My Vow ya Meddy yari imaze kuzuza umubare w'abantu basaga Miliyoni bamaze kuyireba mu minsi 2 gusa imaze islgiye hanze.

    Hashize iminota mike Juno Kizigenza avuze aya magambo, uyu musore yahise asiba tweet ye nyuma yo kotswaho igitutu no kubwirwa ko arimo kwishyira hejuru ko adakwiye kwigereranya n'abahanzi nka Meddy ndetse n'abandi batangiye umuziki kera ubu basigaye baba muri leta zunze ubumwe za Amerika n'ahandi henshi hanze y'U Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-yashatse-kwigira-umwami-ngo-ariel-wayz-amubere-umwamikazi-ibyamubayeho-ni-intangarugero/

  • Ntabwo nakinanye na Messi ahubwo Messi yakinanye nanjye – Samuel Eto’o asubiza umunyamakuru #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi wa Cameroun wanakiniye amakipe akomeye arimo Chelsea na FC Barcelona, Samuel Eto’o Fils ntiyemeranyijwe n’umunyamakuru wamubwiye ko yakinanye na Messi aho yabihakanye yivuye inyama.

    Samuel Eto’o, arusha Messi imyaka 6, yageze muri Barcelona mu mwaka wa 2004 aho yasanze Messi ari mu ikipe ya kabiri amufasha kuzamuka mu ikipe ya mbere nk’uko uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine arimo amenyereza Ansu Fati.

    Nk’uko ikinyamakuru Marca cyabyanditse, uyu mukinnyi yabajijwe n’umunyamakuru icyo abona Ansu yigiye kuri Messi nk’umuntu bakinanye, aha niho yahise abitera utwatsi.

    Ati “Oya. Biratandukanye ahubwo yakinanye nanjye. Sinigeze nkinana na Messi. Mu bihe byanjye, Messi yakinanye nanjye. Urumva ko bitandukanye cyane.”

    Eto’o wavuye muri iyi kipe muri 2009, agaruka ku kuba Messi yava muri Barcelona, avuga ko abona birenze amafaranga kuko Messi ari Barcelona na Barcelona ikaba Messi.

    Eto’o ngo ntiyakinanye na Mess ahubwo Messi ni we wakinanye na we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-nakinanye-na-messi-ahubwo-messi-yakinanye-nanjye-samuel-eto-o-asubiza-umunyamakuru

  • Ndi nka se – Ragga Dee yateye utwatsi ibyo guterana ingumi na Chameleone #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Ragga Dee yahakanye amakuru avuga ko yarwanye na Chameleone bapfa amafaranga bari bahawe ariko akabacika ashaka kuyarya wenyine.

    Mu mpera z’icyumweru gishize hagiye hanze amashusho y’imodoka ya Chameleone yaka iparitse hagati mu ishuri ku muhanda ujya Gulu nta mufosheri urimo, ngo hari nyuma y’uko ngo yari yegerewe n’abashinzwe umutekano bashaka kumufunga ku mpamvu zitaramenyekana.

    Hari nyuma y’uko yari asoje inama yari yamuhuje n’abandi bahanzi bagenzi batari bishimiye umushinga wa UMA(Uganda Musicians Association) aho yagiye awuryamo amafaranga batabizi, iyi nama yari iyobowe na murumuna wa Museveni, Gen Caleb Akandwaho biga ku iterambere ry’abahanzi muri ibi bihe, nyuma y’iyi nama yabahaye amafaranga ko bayagabane ariko ngo Chameleone yaje guhita aburirwa irengero.

    Ibi nibyo byatumye Ragga Dee amukurikira bararwana karahava, gusa uyu muhanzi we yahakanye ibi kuko avuga ko atarwana na Chameleone kandi amufata nk’umwana we.

    Ati 'ibyo ni ibinyoma, ntabwo najya mu mirwano na Chameleone kubera ko turi inshuti, ibirenze kuri ibyo ndi nka se, naramutoje kandi turi inshuti cyane.'

    Ragga Dee (iburyo) yahakanye ko yarwanye na Chameleone(ibumoso)

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndi-nka-se-ragga-dee-yateye-utwatsi-ibyo-guterana-ingumi-na-chameleone

  • Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yakoze impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru uzwi cyane mu nkuru zicukumbuye, yakoreye impanuka mu Karere ka Nyagatare ahitwa Bugaragara kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021.

    Uyu munyamakuru Samuel Baker Byansi wakoze iriya mpanuka y’imodoka yaguye ubwo yari ayitwaye, yahise ajyanwa kwitabwaho mu bitaro by’Akarere ka Nyagatare bya Bugaragara.

    Amakuru avuga ko nyuma yo kugezwa kwa muganga, abaganga bahise batangira kumwitaho ndetse bagatanga icyizere ko aza gukira.

    Uyu munyamakuru yashyize amafoto kuri Twitter amugaragaza aryamye mu bitaro bigaragara ko ari kwitabwaho ku buryo hari icyizere ko akira mu gihe cya vuba.

    Samuel Baker Byansi usanzwe azwiho ubuhanga mu gukora inkuru zicukumbuye, yanyuze mu binyamakuru binyuranye birimo Radio&TV10, ubu akaba akorera M28 Investigates ndetse na Royal FM.

    Benshi mu bamukurikira kuri Twitter, bakomeje kumwihanganisha bamusabira gukira vuba akagaruka mu buzima busanzwe ubundi agakomeza akazi ke.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-ukomeye-mu-Rwanda-yakoze-impanuka-ikomeye

  • Abapolisi babiri bafunzwe bashinjwa gusambanyiriza abana aho bakoreraga ibizamini bya Leta #rwanda #RwOT

    Aba bapolisi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 nyuma yo gukekwaho gusambanya bariya bana b’abakobwa bariho bakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

    Bariya bana b’abakobwa bavugwaho gusambanywa na bariya bapolisi batawe muri yombi, ngo ntibaruzuza imyaka y’ubukure.

    Amakuru agera kuri UKWEZI avuga ko bariya bana b’abakobwa bagiye ahacumbitse bariya baporo bari gucunga umutekano wa hariya har gukorerwa ibizamini bya Leta ubundi bakaza gufungiranwamo.

    Ngo ubwo bari bafungiranye, hahise hatangwa amakuru y’uko hakekwa ko bari kubasambanya ari na bwo inzego zahise ziza zigata muri yombi bariya bapolisi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko bariya bapolisi ko batawe muri yombi nyuma y’uko bafatiwe muri bikorwa bakekwaho.

    CP John Bosco Kabera avuga ko bariya bana bari munsi y’imyaka 18 bagiye mu cyumba cyabagamo bariya bapolisi hanyuma hakaza guturuka abantu inyuma bakabafungirana.

    Ati 'Babafungiranye rero barahuruza, ikigo n’abapolisi bajyayo ubundi ingufuri barayifungura barayica hanyuma kubera ko dukeka ko bariya bana bashobora kuba barasambanyijwe nubwo abakobwa n’abapolisi bakabihakana ariko ntacyambyemeza, abo bapolisi rero babaye bafashwe mu buryo bw’agateganyo mu gihe abo bana b’abakobwa n’abapolisi bagiye gukoreshwa ibizamini.'

    CP John Bosco Kabera avuga ko bariya bapolisi ubu bafungiye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.

    INKURU MU MASHUSHO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abapolisi-babiri-bafunzwe-bashinjwa-gusambanyiriza-abana-aho-bakoreraga-ibizamini-bya-Leta

  • TOKYO 2020: Umunya-Sudani nawe yanze gukina Judo n'Umunya-Israel #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mohamed Abdalrasool wa Judo w'Igihugu cya Sudan yikuye mu mikino Olempike ya Tokyo 2020 nyuma yo kwanga gukirana n'uwo muri Israel witwa Tohar Butbul. Intandaro ni ikibazo cya Palestina.

    Mohamed Abdalrasool mu kiciro cya mbere yari yahuye na Fethi Nourine wo muri Algeria nawe wivanyemo yanga guhura n'umu-'Judoka' wo muri Israel. Nyuma yo gutsinda uwo mukino Nourine yagombaga guhura na Butbul ariko ahita yivana mu irushanwa.

    Fethi Nourine yasubiwemo n'ibinyamakuru byo muri Algeria avuga ngo: 'Twiteguye cyane iri rushanwa ariko impamvu ya Palestina iruta ibi byose'.

    Uyu mukinnyi wa mbere muri Africa nkuko BBC ibitangaza, yahise ahagarikwa na komite mpuzamahanga y'imikino olempike yoherezwa iwabo, nyuma y'uko kwikura mu irushanwa byafashwe nko 'kwamagana uko Israel ifata Abanyepalestine'.

    Nourine yabaye uwa mbere muri Africa mu 2019 ajya no guhatana mu marushanwa y'isi ya Judo muri uwo mwaka mu Buyapani.

    Ntabwo hazwi neza impamvu Abdalrasool yivanye muri uku guhatana mu gukirana na Butbul mu bagabo bapima kuva kuri 73Kg mu gihe igihugu cye, Sudan, cyasinye amasezerano y'imikoranire n'ububanyi n'amahanga bwuzuye na Israel.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/tokyo-2020-umunya-sudani-nawe-yanze-gukina-judo-numunya-israel/

  • Amadini n’amatorero ahangayikishijwe n’imibanire y’ingo z’ubu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sheikh Hitimana Salim asanga amatorero n
    Sheikh Hitimana Salim asanga amatorero n’amadini akwiye gushyiraho gahunda yo kwigisha abantu igihe runaka mbere y’uko bashakana

    Abanyamadini n’amatorero bavuga ko igihe kigeze ngo buri rwego rufate ibibazo bibera mu miryango nk’ibyarwo, binashakirwe igisubizo kuko bitabaye ibyo ntaho umuryango Nyarwanda waba ugana mu gihe kiri imbere.

    Mu kiganiro baheruka kugirira kuri Flash TV, Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana na Musenyeri Alex Birindabagabo, bavuze ko imbarutso y’ibibazo bikomeje kugaragara mu ngo bikaziviramo gutandukana cyangwa guhora bene zo bakimbirana, ari uko abashakana babikora batabihaye umwanya uhagije wo kubanza gutekereza no kubiha agaciro kabyo.

    Sheikh Salim Hitimana, avuga ko ukurikije imibare ya za gatanya igenda igaragara biteye ubwoba n’agahinda, ko igihe cyari kigeze ngo inzego zose zihagurukire iki kibazo kuko ntaho umuryango Nyarwanda waba ugana mu gihe byakomeza nkuko bimeze.

    Ati “Nibaza ko iki ari cyo gihe, umuntu wese aho ari, twese mu byiciro turimo gutangira kureba uburyo dushiraho ingamba ndetse no kuganira iki kibazo mu buryo bweruye butari uburyo busa nk’aho bugishima ahubwo tukinjiremo tukimene. Abantu barebe impamvu z’ibi bintu, abahanga babiturebere twumvikane ku mpamvu zituma ibi bintu birimo kumera gutya, nitumara kuzumvikanaho dushake n’ibisubizo”.

    Musenyeri Alex Birindabagabo, avuga ko ahanini ibibazo bigaragara mu miryango biterwa n’uko mbere y’uko abagiye gushakana babana batabiha agaciro nk’ako bikwiye.

    Ati “Ntabwo abantu baha agaciro igikorwa cyo kubaka urugo, Ni ibintu abantu badahereza agaciro namba, kandi noneho n’amadini yageze aho barabemerera noneho bagahushura, umuntu akaza akakubwira ngo rwose mfite ubwira nabuze umwanya nagize gute, ariko nagira ngo mbabwire ko inzu yose ipfira muri fondasiyo. Iyo inzu yangirikiye muri fondasiyo kuyisana bisaba ubuhanga budasanzwe, n’ingo nyinshi kenshi wumva ngo abantu batandukanye bagiye gusaba gatanya, bigaterwa n’uko abantu bibwira ko ikintu cyo kubaka urugo ari ikintu umuntu ahubukira gusa”.

    Bamwe mu baturage na bo usanga badahabanye cyane n’ibivugwa n’abanyamadini n’amatorero kuko bemeza ko kutamarana igihe cy’ingo nyinshi zo muri iyi minsi akenshi biterwa n’uko abantu bahura bagahita bashakana.

    Mgr Alex Birindabagabo
    Mgr Alex Birindabagabo

    Iyamuremye Pierre Céléstin utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko kuba hatakibaho umuranga abantu bagahurira ahabotse hose bagahita bakundana, baba bataramarana igihe bagahita babana ari kimwe mu mpamvu ziteza amakimbirane naza gatanya.

    Ati “Mbere habagaho icyitwa umuranga ukagira umukobwa umuntu akurangiye akakubwira ati uyu mukobwa ateye gutya none ubu n’uguhura gusa mu gahurira mu kabari, cyangwa muri alimentation mu gakundana mu gataha, urumva ko urugo baba bagiye kubaka baba batazi icyo ari cyo”.

    Amakimbirane yo mu miryango agira ingaruka ku bagize umuryango by’umwihariko abana kuko muri Kigali abagera kuri 90% bari mu mihanda usanga abenshi bafite ababyeyi ariko bakanga kuhasubira kubera umwiryane no kutumvikana bihora iwabo.


  • Gasabo : Abantu 21 bafatiwe muri nibature bari bakoreye mu Gishanga #rwanda #RwOT

    Aba bantu basengeraga mu Gishanga kitwa Giheka giherereye mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, bafashwe mu gitondo cya kare cyane kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 saa kumi za mu gitondo (04:00).

    Umwe muri bo witwa Uhagaze Emmanuel, yavuze ko yabyutse mu gitondo akajya gusengera muri kiriya gishanga ariko ko yumvaga aza kuba ari wenyine.

    Ati 'Bagiye baza umwe umwe kugeza ubwo tubaye 21 Polisi iza kudufata. Ndasaba imbabazi kuko twarenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yongeye gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo naho abari muri gahunda ya Guma mu Karere nabo bagumemo.

    Yagize ati “Twarabisobanuye kenshi ko amahuriro y’abantu atemewe harimo n’aba basenga.Abantu nk ‘aba bagiye bafatwa inshuro nyinshi berekwa itangazamakuru abandi bakagombye kubikuramo isomo. Abantu nk ‘aba banze kumvira amabwiriza ntabwo bazihanganirwa. “

    Yakomeje agira ati 'Aba bantu ni Abanya-Kigali bose nta muntu uyobewe ko Umujyi wa Kigali umaze iminsi igera ku 10 uri muri Gahunda ya Guma mu Rugo ndetse iyi minsi yanongeweho indi itanu. Babirenzeho barasohoka bajya guteranira mu gishanga, ibintu birimo ibyago byinshi byo kwanduzanya icyorezo cya Covid-19.'

    Abafashwe bajyanywe muri Stade ya ULK bongera kwibutswa amabwiriza yo kurwanya Covid-19, bapimwa icyorezo cya Covid-19, ku kiguzi cyabo nyuma bacibwa amande nk’uko biteganywa n’amabwiriza yashyizweho n’Umujyi wa Kigali.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Abantu-21-bafatiwe-muri-nibature-bari-bakoreye-mu-Gishanga

  • Muhanga: Guma mu Rugo ntitunguranye – Mayor Kayitare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Muhanga
    Umujyi wa Muhanga

    Kayitare avuga ko nyuma yo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ziteganywa n’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri, n’ingamba zihariye ariko icyorezo kigakomeza kuzamuka bahise batangira kwitegura izindi ngamba zirimo na Guma mu Rugo.

    Kayitare avuga ko impamvu nyamukuru yatumye icyorezo kirusha ubukana ingamba zashyizweho kigakomeza gukwirakwira, ari ukubera imbaraga gifite mu gihugu no mu bice bihana imbibi n’Akarere ka Muhanga, ku buryo ntawe wavuga ko byatewe no kudohoka cyane ku mabwiriza.

    Agira ati “Mu by’ukuri ingamba twashyizeho zarubahirijwe ariko imyitwarire y’abantu iri mu byatumye ubukana bwa Covid-19 bukomeza kwiyongera haba mu karere kacu haba no mu tundi turere turi muri Guma mu Rugo. Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza kuko ni yo nzira yonyine yo guhangana n’iki cyorezo”.

    Kayitare avuga ko ingamba zo kuguma mu rugo n’izindi zose bijyana zigomba kubahirizwa kuko ari cyo gisubizo gikurikira ingamba zafashwe ntizitange umusaruro wifuzwa, kuko abaturage bakomeje kuzirengaho kandi icyorezo cyo nta mpuhwe kigira gikomeza kwibasira abarenga ku mabwiriza.

    Imirenge irindrwi kuri 12 igize Akarere ka Muhanga ni yo yashyizwe muri Guma mu Rugo, ubuyobozi bukaba buvuga ko ingamba zafatwa zose zigomba kujyana n’imyitwarire y’abaturage kuko imyandurire y’icyorezo ijyana n’uko abantu bitwaye imbere yacyo.

    Kayitare kandi ahamya ko abitwaza imibereho bakica amabwiriza baba babikoze nkana kuko iyo umuntu umwe yanduriye muri iyo myitwarire aba agiye kwanduza abamukikije bose, kwirinda bikaba ari byo bigomba gushyirwa imbere mu gukurikiza amabwiriza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko nta ngamba zihariye zari zateguwe zirimo nko kugoboka abahura n’ikibazo cy’inzara kubera Guma mu Rugo, ariko ko nyuma y’ingamba nshya hagomba gukorwa ibishoboka ngo zubahirizwe.


  • Imirenge 50 yo mu Turere 13 na yo yashyizwe muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Ni itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 rigaragaza ko iriya Mirenge yashyizwe muri Gahunda ya Guma Mu Rugo kubera ubwandu bwinshi bukomeje kuhagaragara.

    Ni Imirenge 50 yo mu Turere 13 twiganjemo utwo mu Ntara y’Amajyepfo aho habarwa Imirenge 25 yo mu Turere twa Ruhango, Muhanga, Nyamagabe, Huye, Nyanza na Nyaruguru.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba ho habarwa Imirenge 16 yo mu Turere dutatu ari two Kayonza, Bugesera na Gatsibo.

    Naho mu Ntara y’Iburengerazuba hakaba habarwa Imirenge itandatu yo mu Turere dutatu ari two Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru ho bari Imirenge itatu yo mu Karere ka Rulindo na yo yaje muri iyi yashyizwe muri Gahunda ya Guma mu rugo izatangira kuri uyu wa 28 Nyakanga kugeza tariki 10 Kanama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imirenge-50-yo-mu-Turere-13-na-yo-yashyizwe-muri-Guma-mu-rugo