Category: Uncategorized

  • Davis D bwa mbere avuze ku mbabazi yasabwe na wa mukobwa w’Ikizungerezi wamufungishije #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize, imwe mu nkuru zaciye ibintu mu makuru y’imyidagaduro mu Rwanda, ni iy’ifungwa rya Davis D na Kevin Kade ndetse n’undi musore ukora akazi ko gufotora.

    Aba basore uko ari batatu bari bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka 18 y’ubukure.

    Nyuma aba basore baje kurekurwa by’agateganyo nyuma y’uko habuze ibimenyetso bifatika bibashinja gukora kiriya cyaha byavugwaga ko bakoreye umukobwa witwa Kayesu Sharon wagiye gupimwa ubusugi bwe abaganga bagasanga akarangabusugi kagiye cyera.

    Davis D wavuye muri kasho agahita ashyira hanze indirimbo yise itara igaruka kuri bimwe mu byo yaboneye muri kasho, yavuze ko atarahura n’uriya mukobwa Kayesu Sharon ngo amusabe ziriya mbabazi imbonankubone gusa yazisabye mu kiganiro yagize kuri YouTube.

    Uyu muhanzi avuga ko kabone nubwo uriya mukobwa ataramwisabira imbabazi ku giti cye ariko 'Naramubabariye kuko nararebye mbona na we si we, nta mpamvu yo kumurakarira.'

    Yavuze ko uriya mukobwa atigeze agambirira kumugirira nabi ku buryo yakomeza kumwitwaramo umwikomo.

    Gusa Davis D avuga ko hari icyari kihishe inyuma y’ifungwa rye ariko kitari uriya munyarwandakazi.

    Ati 'Ameze nk’ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa, nta mugambi mubi yari afite. Njye nk’umuntu mukuru biranyorohera kumenya uwanteje ikibazo n’utakinteje. We ni umuntu wari uri aho hagati ahubwo ibyabereye inyuma bamwitwaje ni byo byabaye ikibazo.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Davis-D-bwa-mbere-avuze-ku-mbabazi-yasabwe-na-wa-mukobwa-w-Ikizungerezi-wamufungishije

  • Rutsiro: Ubuyobozi buravuga ko habayeho uburangare mu gutanga ikizamini cya Leta umunsi wacyo utaragera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Rusebeya, ku rwunge rw’Amashuri rwa Kabona mu masaha y’Igitondo tariki ya 26 Nyakanga 2021 ubwo abanyeshuri bo mu ishuri rimwe barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun) batunguwe no guhabwa ikizamini cy’ibinyabuzima (Biology) cyari giteganyijwe gukorwa tariki 27 Nyakanga 2021, bakaba barakibahaye mu mwanya w’ikizamini cy’ubumenyi bw’isi (Géographie).

    Abanyeshuri n’abarezi bashinzwe guhagarikira ibizamini byarabatunguye ndetse bahita bafata umwanzuro wo kugisubirana, ariko bagenzuye bansanga hari kopi imwe y’ikizamini yaburiwe irengero.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yemeza aya makuru, akavuga ko bahise babikurikirana ku buryo bitafatwa nko gukopera.

    Agira ati “ikizamini koko cyagejejwe mu ishuri ariko byamenyekanye ntawe uragikora gisubizwa ahabikwa ibizamini.
    Ntabwo cyakopewe kuko cyahise kibikwa kandi niba hari uwagize icyo abona, hafashwe ingamba, abarimu n’abanyeshuri bari muri icyo cyumba bagumishijwe ku ishuri bazataha iki kizamini kirangiye kugira ngo hatagira ukundi babigenza.”

    Ayinkamiye avuga ko ibyabaye harimo uburangare kuko mbere yo gutanga ikizamini hagomba kuba igenzura, avuga ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa.

    Ati “Habayemo uburangare, ubundi mbere y’uko ikizamini gitangwa hagomba kuba igenzura, kuri iki kibazo rero hazakorwa igenzura kandi ababigizemo uruhare bazabihanirwa.”

  • Imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo irengeje 10% by’ubwandu mu baturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Yabitangaje kuri uyu wa 27 Nyakanga 2021, nyuma y’umunsi umwe gusa imirenge 50 mu gihugu cyose ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Aganira na Radio Rwanda, Minisitiri Gatabazi yavuze ko kubera kwirara kw’abaturage ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 byatumye indwara yiyongera mu mirenge imwe n’imwe ku buryo hari aho imibare y’abandura yarenze 10%.

    Ati “Imirenge yagaragajwe yashyizwe muri Guma mu Rugo, hafi ya yose irengeje 10% by’ubwandu bwa Covid-19 mu baturage, ku buryo byari ngombwa ko ishyirwa muri Guma mu Rugo kubera ko habaye kwirara”.

    Avuga ko mu gihe abandi bari bashyizwe muri Guma mu Rugo bakoze ibishoboka ubwandu bukagabanuka.

    Yongeyeho ko kwirara kw’abaturage byatumye ubwandu bwiyongera by’umwihariko mu ntara y’Iburasirazuba buri ku 19% na ho mu Majyepfo bugera kuri 20%.

    Agira ati “Nko mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza hari imirenge iri ku 19.6%, 15%, 12%, wajya mu Ntara y’Amajyepfo nka Ruhango, ugasanga hari za Kinazi zifite 20%, 19.7%, 18% gutyo; wamanuka ujya mu majyepfo muri za Huye na za Nyamagabe, iyo mirenge byagaragaye ko iri hejuru cyane ku buryo nta kindi cyagakozwe uretse gufasha abaturage kuba baguma mu rugo”.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage kumva ko kubashyira muri Guma mu Rugo bigamije ko Covid-19 idakomeza gusakara mu gihugu hose.

    Yasabye kandi abayobozi mu nzego z’ibanze kureba ko Guma mu Rugo yubahirizwa nyabyo, basobanurira abaturage impamvu yayo kandi batabahutaje.

    Ikindi ngo hari indi mirenge itashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyamara ifite ubwandu burenze 5%, cyane mu Ntara y’Iburasirazuba na yo isabwa kwitwararika kugira ngo ubwandu bugabanuke.

    Yavuze ko imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, imirimo izakomeza ari ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi bw’ibiribwa kugira ngo abaturage babone uko bakomeza kubaho.


  • Ferwafa yishyuye asaga miliyoni 120 uwari umukozi wayo nyuma yo kubitegekwa n’urukiko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jérôme Dufourg wahoze ashinzwe gushaka amasoko n’itumanaho mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda akaza kwirukanwa nyuma y’amezi atandatu gusa, aheruka kurega iri shyirahamwe ku mafaranga avuga ko ryagombaga kumwishyura ritamuhaye.

    Uyu mugabo yareze Ferwafa avuga ko mu masezerano bari bafitanye yo guhabwa komisiyo ya 5% ku isoko yabazaniye, aho atahawe amafaranga yatanzwe na Azam TV avuga ko yagize uruhare mu gutuma isinyana na Ferwafa kuba umufatanyabikorwa werekana shampiyona y’u Rwanda mu mwaka wa 2015.

    Nyuma yo kurega Ferwafa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ndetse akanarutsinda, Ferwafa yaje kujuririra imyanzuro y’urukiko, bitabaza urukiko rukuru narwo ruza gutegeka Ferwafa kwishyura uyu mugabo ibihumbi 119$ (119,578,250 Frws), ndetse bakishyura n’andi 2,190,000 yo kuba yarirukanywe mu kazi hatubahirijwe amategeko.

    Jérôme Dufourg yishyuwe na Ferwafa agera kuri Miliyoni 120 Frws
    Jérôme Dufourg yishyuwe na Ferwafa agera kuri Miliyoni 120 Frws

    Mu kiganiro twagiranye na Jules Karangwa, Umuvugizi wa Ferwafa wungirije yadutangarije ko ari byo aya mafaranga Ferwafa yamaze kuyishyura nk’uko yabitegetswe n’urukiko.

    “Nk’uko mwabibonye, ni impaka zituruka kuva muri 2015 ni bwo uyu mukozi yakoreye ferwafa aza gusezererwa, hari amasezerano yamwemereraga komisiyo ya 5% ku birebana n’amasoko yazaniye Federasiyo, ni byo yajyanye mu rukiko biaburanwa kugeza ubu.”

    “Amafaranga ni ariya mwabonye, ni ibijyanye no kutubahiriza amasezerano yari yasinywe hagati y’impande zombie, ni byo byashyizwe mu bikorwa”

    Jules Karangwa kandi tumubajije niba ibi bitazatera ihungabana ry’ubukungu muri iri shyirahamwe, yadutangarije ko bitabura ariko biba biisigiye isomo ku bijyanye no kubahiriza amasezerano aba yasinywe hagati ya Ferwafa n’abakozi.

    “Bigomba guteza ikibazo kuko ni amafaranga atari make, ni ibintu baba bagomba kuvanamo amasomo kugira ngo ubutaha bijye bikorwa neza, haba mu gusesa amasezerano n’ibindi”

    Si ubwa mbere ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riciwe amafaranga rizira kutubahiriza amasezerano bagiranye n’abakozi, aho mu minsi ishize u Rwanda rwaciwe miliyoni 198 Frw kubera gusezererera uwari umutoza w’Amavubi Jonathan Bryan McKinstry mu buryo budakurikije amategeko.


  • Ibiri mu ndirimbo ya Juno Kizigenza nta kindi gihe byagaragaye mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Aya mashusho agaragaramo umukobwa wambaye imyenda imugaragaza ikimero cye dore ko hari aho aba yambaye imyenda y’imbere gusa ubundi azunguza umubyimba we.

    Uyu mukobwa unyuzamo agatamba uyu muziki, akaraga umubyimba we mu buryo budasanzwe bushobora gukurura bamwe bafite kwihangana gucye ku bijyanye na cya gikorwa cy’abakuze.

    Iyi ndirimbo Please Me yavugishije benshi ubwo uyu muhanzi yasohoraga integuza yayo y’ifoto y’umukobwa wicaye kuri moto wambaye imyenda y’imbere.

    Please me cyangwa se Nshimisha mu Kinyarwanda, yumvikanamo amagambo yo gusaba umukobwa kumuha ibyishimo birimo ibisanzwe ndetse n’ibyishimo byo mu buriri.

    Ubwo hasohokaga iriya nteguza itari isanzwe, bamwe barahagurutse bavuga ko abahanzi bakomeje kototera umuco nyarwanda.

    Icyo gihe Umunyabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ushinzwe Umuco, Bamporiki Eduoard yagize icyo abivugaho.

    Icyo gihe yagize ari 'Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n’imico n’ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibyatwese.'

    Uyu muhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho muri iyi minsi, yari aherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Ariel Wayz na yo yagarutsweho cyane dore ko yanakurikiye ibikorwa byo kuyamamaza birimo kwerekana ibere ry’uriya mukobwa.

    AMAFOTO YAKUWE MU MASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Ibiri-mu-ndirimbo-ya-Juno-Kizigenza-nta-kindi-gihe-byagaragaye-mu-Rwanda

  • Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y'uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n'ibigarasha biba muri icyo gihugu. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, tariki 26 Nyakanga 2021, IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Malawi, IGP George Kainja.

    Nyuma y'ibyo biganiro, Abakuru ba Polisi z'ibihugu byombi batangaje ko biyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano Malawi n'uRwanda bifitanye kuva mu mwaka wa 2019, akubiyemo ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kimwe n'abagizi ba nabi bihishahisha muri ibyo bihugu ndetse no mu turere biherereyemo.

    Mu ruzinduko aherutsemo mu Rwanda mu kwezi gushize, IGP Kainja nawe yatangaje ko Malawi n'uRwanda byahagurukiye guhashya imitwe y'iterabwoba n'abandi bahungabanya umutekano, bibwiraga ko bari kure y'ukuboko k'ubutabera.

    Malawi ni kimwe mu bihugu byo muri Afrika y'Amajyepfo bibarizwamo abajenosideri n'ibigarasha byinshi. Abo bagizi ba nabi rero bakimara kumva ko IGP Dan Munyuza ari muri Malawi ubwoba bwabatashye, kuko bumva ikizakurikiraho ari ugutabwa muri yombi, bakaryozwa ibyaha bakoze.

    Amakuru yizewe dukesha abatuye muri Malawi, arahamya ko impunzi z'Abanyarwanda ziri muri icyo gihugu zatangiye kwibaza aho zerekeza, ndetse zimwe zikaba ziteganya gusuziza akarago ku mutwe, zigahungira mu bihugu bituranye na Malawi.

    Ni ukwibeshya ariko, kuko ibihuju byinshi ubu byamaze kumenya ububi bwo gucumbikira aba bantu.
    Uretse abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Malawi, Zambiya, Angola, Mozambike na Afrika y'Epfo hanatuye abayoboke benshi ba wa mutwe w'iterabwoba wa RNC, abicanyi bashyigikiye FDLR n'utundi dutsiko tw'abagizi ba nabi.

    Abenshi banakorerayo ubucuruzi bukomeye, ari naho bakomora umutungo wo gukomeza ibikorwa by'iterabwoba. Abo rero nibo bahiye ubwoba, kandi impungenge zabo zifite ishingiro kuko Malawi ivuga ko itakihanganiye kuba indiri y'abagome.

    Umuvumo wa Gahini wabuze amajyo amaze kwica mwene se Abeli, ni nawo ugikurikirana abahekuye uRwanda n'abarugambanira. Mu minsi ishize, ubwo uRwanda rwoherezaga ingabo n'abapolisi muri Mozambike, abajenosideri n'ibigarasha byaradagazwe, ndetse amakuru akavuga ko hari abatarasohoka mu nzu kuva umunsi abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bahagera.

    Turakomeza gukurikirikirana iby'izo nzererezi, kandi imyobo zizapfundamo imitwe hose ubutabera buzahazitahura.

    The post Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y'uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n'ibigarasha biba muri icyo gihugu. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/55604-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=55604-2

  • Aimable K. wavuze ko afite ibibazo byo mu utwe yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije Karasira Aimable ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021 ni rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa ko yakoze ibyo ashinjwa.

    Umucamanza yavuze ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, gifite ishingiro bityo ko agomba gukurikiranwa afunze kugira ngo Ubushinjacyaha bukore iperereza.

    Ibyaha bishinjwa Karasira Aimable bimwe yabikoze mu biganiro yatangaga ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ubwo yavugaga amagambo akomeye arimo n’agize biriya byaha akurikiranyweho.

    Umucamanza avuga ko kuba uregwa yarakoreye ibyaha ku ikoranabuhanga, aramutse arekuye ashobora kongera kubikoreraho.

    Mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo, Aimable Karasira yavuze ko ibyo yabugaga byose yabiterwaga no kuba adaheruka imiti y’ibibazo byo mu mutwe yajyaga afata mu bihe byashize.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Aimable-K-wavuze-ko-afite-ibibazo-byo-mu-utwe-yafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa-iminsi-30

  • Nyuma ya Burundi, Bruce Melodie arerekeza Canada na Dubai #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umuhanzi Bruce Melodie atangaje ibitaramo 2 azakorera mu Burundi, kuri ubu yongeyeho na Canada na Dubai.

    Kuri gahunda yari isanzwe, Bruce Melodie mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Kanama 2021 tariki ya 28 na 29 nibwo azakorera ibitaramo i Burundi mu mujyi wa Bujumbura.

    Uretse ibi bitaramo, uyu muhanzi yamaze kongeraho ibindi bibiri kimwe azakorera mu mujyi wa Edmonton muri Canada tariki ya 28 Nzeri 2021 n’icyo azakorera Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu tariki ya 30 Ukuboza 2021, bikaba biri muri gahunda yise ‘Kigali World Tour’ mu rwego rwo kumenyekanisha Kigali.

    Uretse ibi bitaramo kandi uyu muhanzi bivugwa ko hari n’ibindi bishobora kwiyongeraho.

    Ibitaramo Bruce Melodie azakora

    Bruce Melodie agiye gutangira ibitaramo byo kumenyekanisha Kigali

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-ya-burundi-bruce-melodie-arerekeza-canada-na-dubai

  • Tanzania: Umubyeyi wari utegereje impanga yahawe umwana umwe anaterwa ubwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aganira n’ikinyamukuru kitwa Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania, cyamusanze iwe mu mpera z’icyumweru gishize, Zawadi wabyaye abazwe, akabyarira ku bitaro bya Somanda- Bariadi ku itariki 23 Gicurasi 2021, yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye ajya kwipimisha atwite, akabwirwa ko atwite impanga.

    Zawadi yagize ati “No ku itariki 23 Gicurasi 2021, ngezwa kwa muganga ngiye kubyara, umuganga wampimye yambwiye ko ku myaka mfite 16 ntashobora kubyara ku buryo busanzwe, ko ngomba kubagwa kuko abana bombi bamaze kunanirwa kandi bakaba bashaka kuvukira rimwe”.

    Lujiga Joyce nyina wa Zawadi wari wamuherekeje kwa muganga, yasabwe gusinya impapuro yemeza ko umubyeyi agiye kubagwa nyuma yo kubivuganaho n’umugabo we kuri telefoni, kuko we atari ari aho ku bitaro.

    Nyuma yo gusinya izo mpapuro ngo Lujiga yahawe urutonde rw’ibikenerwa mu kubyaza Zawadi kugira ngo ajye kubigura muri Farumasi yo hanze y’ibyo bitaro. Ajya kubigura arabizana, hanyuma umubyeyi yinjizwa mu cyumba babyarizamo, ariko birangiye Lujiga ngo yatangajwe n’uko bamuhereje umwana umwe aho kuba babiri nk’uko byari biteganyijwe.

    Zawadi we ntiyumvaga kuko ngo yari yatewe ikinya kimusinziriza, Lujiga abajije umuganga wabyaje Zawadi ndetse wanamupimye mbere yo kumubyaza akavuga ko atwite impanga, igituma bamuhaye umwana umwe aho kumuha babiri. Umuganga ngo yamusubije ko havutse umwana umwe gusa, yongeraho ko icyatumye bamubaga ari uko ngo umwana yari munini w’ibiro bine.

    Lujiga ati “Uwo muganga amaze kumbwira atyo nagumanye ibibazo byinshi mu mutwe uretse ko ntacyo nari mfite cyo kuvuga”.

    Zawadi ikinya kimaze kumushiramo bamubwiye ibyo umuganga yavuze ko havutse umwana umwe gusa, arabyakira abifata atyo, ndetse banatashye mu rugo babwira abo mu muryango ko havutse umwana umwe aho kuba impanga bari bategereje nabo barabyakira,bumva ko ari uko bimeze.

    Ikibazo cyongeye kubyuka nyuma y’ibyumweru bicyeya ubwo Zawadi yari asubiye kwa muganga kugira ngo barebe niba arimo akira neza nyuma yo kubyara abazwe ‘checkup’.

    Ngo mu gihe yari yicaye aho kwa muganga, haje umuforomokazi amubaza aho undi mwana ari kuko ngo yamubonanaga umwe. Zawadi ngo ntiyagira icyo asubiza kuko atari yiteze icyo kibazo. Nyuma umuromokazi aramubaza ati “Ntiwitwa Zawadi? Ndabyibuka wabyaye impanga z’abana babiri b’abahungu nari mpari bakubyaza”.

    Zawadi ngo yaratunguwe abura icyo avuga, arumirwa gusa, umuforomokazi abonye uko Zawadi yumiwe ngo yarigendeye ntiyongera kugira ikindi avuga, agenda Zawadi atamenye izina rye, ariko isura yayifashe ku buryo amubonye yamwibuka.

    Zawadi asubiye mu rugo ababwira ibyo yabwiwe n’umuforomokazi, bituma umuryango wiyemeza gutangira gushakisha ukuri kugira ngo bamenye aho undi mwana wa kabiri aherereye.

    Lujiga nyina wa Zawadi ni we wahise ajya kureba ubuyobozi bw’ibyo bitaro babyariyeho ngo bamubwire uko byagenze.

    Ahageze ngo bahamagaje abaforomo bari bahari Zawadi abyara ariko babonye uwo mukecuru ngo batangira kumubwira amagambo akomeye ko nta wundi mwana uhari, ngo azashakishe hose ntawe azabona.

    Umukecuru arataha abibwira umuryango, banzura ko bagiye kureka gukurikirana icyo kibazo, bavuga bati “abagize uruhare mu ibura ry’uwo mwana ni abantu bifite mu buryo bw’amafaranga kandi ubushobozi bwacu twe ni buke”.

    Nyuma y’iminsi mike, ibitaro byahamagaje Zawadi na nyina Lujiga, bageze ku bitaro ubuyobozi bw’ibitaro ngo bwateranyije abaganga n’abaforomo bose bagize uruhare mu kubyaza Zawadi, nyuma busana Zawadi kwerekana umuforomo wamubwiye amakuru y’uko yabyaye abana babiri, Zawadi ngo ntiyashoboye kumwerekana kuko ntawari uri mu bari bateranirijwe aho.

    Ibyo birangiye umwe mu baganga ngo yabwiye Zawadi ko yajya mu rugo akaruhuka akita ku mwana afite, kuko ngo niba ashaka impanga azabyara izindi, naho umwana ashakisha we ngo ntazigera amubona.

    Uwo muganga kandi ngo yamubwiye ko akwiye kwima amatwi abamugira inama yo gukurikirana icyo kibazo kuko ngo ni abashaka ko agurisha imitungo ye igashira.

    Zawadi ati “Uwo muganga yanambwiye ko ntagomba kuvuga nabi ibyo bitaro, kuko n’undi munsi nzakenera serivisi zabo. Ibyo nabifashe nk’uburyo bwo kumfunga umunwa ngo ntakomeza kuvuga”.

  • Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura. #rwanda #RwOT

    Abakurikira ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga, bakunze kubona uwitwa John Simbaburanga, inshyanutsi yiyita impirimbanyi ya demokarasi n'uburenganzira bwa muntu, kandi ari bihemu wavuye mu Rwanda atorotse ubutabera bwari bumukurikiranyeho ibyaha by'ubwambuzi n'uburiganya.

    Ubutekamutwe bwa Simbaburanga ni nabwo butuma ahisha aho aba, akabeshya ko atuye mu gihugu cya Afrika y'Epfo, kandi mu by'ukuri amaze imyaka isaga 4 mu nkambi y'ahitwa Antwerp mu Bubiligi.Ni inkambi idatandukanye cyane na gereza, kuko ubuzima bwaho ntawabwifuriza undi.

    Amakuru dukesha abamubona muri iyo nkambi aravuga ko uretse ka 'rasiyo' k'inticantikize gahabwa impunzi, John Simbaburanga atunzwe no kwisuma, yikorera imizigo iremereye cyane, ari nayo mpamvu ababana nawe bamuhimbye 'ikimashini'.

    Icyizere cyo kuva muri ubwo buzima bubabaje kandi kiragerwa ku mashyi, kuko mu minsi ishize, urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka mu Bubiligi rwongeye kumushwishuriza, rumubwira ko rutamuha ibyangombwa by'impunzi, kuko uRwanda ubu ari kimwe mu bihugu bitekanye ku isi, ku buryo n'abanyamahanga bifuza kurubamo.
    Kugirango rero Ububiligi butazagera aho bumurambirwa bukaba bwanamugarura mu Rwanda, yahisemo gusebya Igihugu cye n'abayobozi bacyo, abahimbira ibyaha birimo gutoteza abatabona ibintu kimwe nabwo.

    Iyi ni indirimbo asangiye n'ibindi bigarasha n'Interahamwe, nyamara ntibabona ko yaharurutswe, kuko irushaho gutakaza abayitega amatwi.
    John Simbaburanga yahoze ari umupolisi, aza kwirukanwa kubera uburiganya budakwiye umuntu ushinzwe umutekano w'abantu n'ibyabo.

    Icyaha cya nyuma yari akurikiranyweho, ni ukugisha ku bantu 2 inzu yari afite ku Kamonyi, kandi nayo yari yayubatse mu mafaranga yari agenewe abapolisi bagenzi be akayakubita umufuka! Yaje kubifungirwa, ariko atoroka ubutabera butaraca urubanza.

    Ngabo rero abantu na John Simbaburanga n'abandi bigize intyoza mu guharabika uRwanda, bakihindura intama kandi ari ibirura. Amaherezo yabo ariko arazwi, ni muri gereza kuko ariho hari umwanya w'ibisambo n'abandi bagizi ba nabi.

    The post Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tumenye-umutekamutwe-john-simbaburanga-ubeshya-ngo-mu-rwanda-nta-mutekano-uhari-kandi-yaratorotse-ubutabera-kubera-ubujura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tumenye-umutekamutwe-john-simbaburanga-ubeshya-ngo-mu-rwanda-nta-mutekano-uhari-kandi-yaratorotse-ubutabera-kubera-ubujura