Category: Uncategorized

  • Haba harabayeho inyerezwa no gucunga nabi umutungo mu iyubakwa ry’Ikibuga cya Golf? RSSB yagize icyo ibivugaho – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umunsi umwe iyi nkuru isohotse, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, ari narwo rwateye inkunga umushinga w’iyubakwa ry’iki kibuga, rwanyomoje ibirego bijyanye n’ikoreshwa nabi ry’amafaranga yari awugenewe, aho byitwa ko ari imisanzu y’ubwiteganyirize y’abaturarwanda yasesaguwe.

    Iyo nkuru ivuga ko guhera mu 2018, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangiye ibikorwa bigamije gushaka uko iki kibuga giherereye i Nyarutarama cyavugururwa bijyanye n’igihe, kikava ku kugira imyobo icyenda ahubwo ikikuba kabiri ikaba 18 ku buryo kijya ku bipimo mpuzamahanga.

    Muri icyo gihe ngo Sosiyete y’Abafaransa yitwa Gregori International & Gary Player, yahawe isoko ryo gukora igishushanyo mbonera cy’uwo mushinga no kubaka hanyuma ikazishyurwa miliyoni 4$ birangiye.

    RDB yaje gushyira mu maboko RSSB uyu mushinga kugira ngo iwugenzure, ku buryo wari kuzaba kimwe mu bikorwa u Rwanda rwifashisha mu gutuma abari kwitabira Inama y’Abakuru b’ibihugu bo muri Commonwealth, CHOGM, bagubwa neza.

    Kuko ari umushinga usaba amafaranga menshi, byabaye ngombwa ko RSSB imenyesha Minisiteri y’Imari n’Igenamugambi kugira ngo ibihe umugisha.

    Ngo muri Kanama 2019, Inama y’Ubutegetsi ya RSSB yagennye ko hashingwa ikigo gifite igishoro cya miliyari 19,6 Frw kizajya kigenzura ibikorwa byose bijyanye n’icyo kibuga.

    Icyo kigo cyiswe “Rwanda Ultimate Golf Course LTD (RUGC),” ndetse mu buyobozi bwacyo harimo nka Alain Ngirinshuti aho yagizwe ukuriye Inama y’Ubutegetsi.

    Josué Dushimimana we yagizwe Umuyobozi Mukuru wacyo, Ntwali Kevin Habineza ashyirwa mu Nama y’Ubutegetsi cyo kimwe na Brian Kirungi na Patrick Gihana Mulenga. Bagombaga kujya batanga raporo yabo kuri RSSB.

    Bivugwa ko aba basore bose bakiri bato, batangiye gukoresha nabi umutungo w’icyo kigo, bakajya batanga amasoko nta mapiganwa yabayeho, bakishyura abantu bagemuye ibikoresho ariko nta mpapuro zisaba kwishyura zitanzwe n’ibindi nk’ibyo.

    Mu mpera za Kanama 2019, RSSB ngo yaje kongera ingengo y’imari yo kubaka icyo kibuga, iva kuri miliyoni 4$ igera kuri miliyoni 16$. Byose byakorwaga kugira ngo ikibuga kizarangire kiri ku rwego mpuzamahanga.

    Bivugwa ko kugera muri Kamena 2020 ubwo hari hateganyijwe CHOGM iki kibuga cyari kitaruzura.

    • Ese habayeho gucunga nabi umutungo muri RUGC? RSSB yagize icyo ibivugaho

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, RSSB yasohoye itangazo rya paji ebyiri rikubiyemo ingingo zirindwi zisobanura imvo n’imvano y’ikibazo.

    Iri tangazo rivuga ko uyu mushinga uri mu cyerekezo cy’igihugu cya 2050 cyo kuba igicumbi mpuzamahanga cy’ubukerarugendo bityo ko ariyo mpamvu “ubuyobozi bw’u Rwanda, bwasanze Ikibuga cya Golf cya Kigali igikorwa remezo cyo ku rwego rwo hejuru gishobora gushyirwa ku rwego mpuzamahanga kikagira uruhare mu kongera ibikorwa by’ubukerarugendo bwaba mpuzamahanga cyangwa bw’imbere mu gihugu”.

    RSSB ntiyagiye kure y’ibyatangajwe ko uyu mushinga watangiye uri mu maboko ya RDB ariko nyuma ikaza kuwegurirwa byemejwe na Minisitiri. Kugira ngo ucungwe neza, RSSB ivuga ko aribwo hashinzwe RUGC.

    Ku bijyanye n’imitangire y’amasoko, RSSB yavuze ko yose yatanzwe mu buryo bwemewe. Iti “Kuko RUGC yari ikigo cyigenga, ntabwo byasabaga ko hakurikizwa ibigenwa n’amategeko ya leta”.

    Yavuze ko ibyemezo bikomeye nko guha isoko Gregory International, byakozwe n’itsinda ryagenwe na RDB; RSSB; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA; Umujyi wa Kigali na Kigali Golf Club.

    Ikomeza igira iti “Kuko ingengo y’imari ya mbere ingana na miliyoni 4$ yari yaremejwe itari ihagije kugira ngo hubakwe ikibuga cyemewe n’Ishyirahamwe ry’Abakina Golf by’umwuga (PGA), yaravuguruwe igera kuri miliyoni 11$ ndetse isoko rya mbere ryongererwa igihe bigizwemo uruhare n’itsinda rigizwe na RDB, RDB,RHA, Umujyi wa Kigali na Kigali Golf Club”.

    Ivuga kandi ko kubera imikoranire myiza n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’u Rwanda, iki kibuga cyuzuye mu Ukuboza 2020, ubugenzuzi bukorwa n’abahanga mu myubakire y’ibibuga bya Golf, abagenzuzi b’uyu mushinga n’itsinda ryari ryashyizweho n’inzego zose zakurikiranaga ibikorwa.

    Kubaka byatwaye umwaka n’igice mu gihe ubusanzwe kubaka ikibuga kiri ku rwego rwa PGA, RSSB ivuga ko bitwara imyaka irenga ibiri.

    Kuva cyakuzura, ngo RUGC iri gukora imirimo yoroheje ijyanye no kucyitaho mu gihe mu myaka ya mbere, Gregori International ariyo izajya icyitaho ikanagisana.

    • Ibinyabutabire byangije iki kibuga

    Taarifa yatangaje mu ntangiriro za Kamena 2021, bamwe mu bakozi ba RUGC bateye ikinyabutabire mu bwatsi bwa kiriya kibuga ngo bashaka “guhembera ubwatsi bwacyo kugira ngo barebe ko bwashibuka ariko biranga”.

    RSSB yatangaje ko byari biteganyijwe ko Ikibuga cya Golf kizafungurwa mu mpera za Kamena 2021 ariko kubera ikibazo cy’ibyo binyabutabire byangije ibice bimwe byacyo, ingaruka zabyo n’uko kudindira byose byabazwe ku watsindiye isoko ryo kubaka.

    Yasoje igira iti “Nyuma yo kugenzura uko ikibuga kiri kongera kumera neza, RUGC yateganyaga kugifungura mu mpera za Nyakanga 2021, ariko icyo gikorwa kirasubikwa kubera ingamba nshya zafashwe zo kwirinda COVID-19 zirimo no kuba Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo”.

    Biteganyijwe ko gahunda ya Guma mu rugo nikurwaho aribo hazatangazwa igihe ikibuga cya Golf kizatahwa ku mugaragaro.

    Ikibuga cya Kigali Golf Club cyari gisanzwe gifite ubuso bwa hegitare 17 mu gihe kuri ubu ikiri kubakwa kizaba gifite hafi hegitare 65.

    Clarifications on the Kigali Golf Course Project led by RUGC, a Subsidiary of RSSB pic.twitter.com/MJvjGOarOY

    — Rwanda Social Security Board (@RSSB_Rwanda) July 27, 2021

    Iki Kibuga cya Golf kimaze iminsi ibiri ari inkuru mu matwi ya benshi

  • Zinga imyenda, byina umuziki, soma amategeko… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, inagenera abari muri gahunda ya Guma mu rugo ubutumwa bwihariye bwabafasha kutarambirwa n’ibi bihe byashaririye abatari bacye.

    Polisi yatangiye igira iti: “Ibyo wakora muri ‘Guma mu rugo’ kugira ngo utarambirwa. #GumaMuRugo ishobora kurambirana, dore uburyo bumwe bwagufasha kutarambirwa kandi ukamara iyi minsi uri mu rugo ndetse wubahirije n’amabwiriza yose yo kwirinda Koronavirusi: (Nawe ushobora kudusangiza ubwawe). #NtaKudohoka”.

    Ikindi cya mbere Polisi yabwiye abantu bakwiriye gukora ni ugusoma amategeko y’umuhanda kugira ngo bitegure neza gukorera uruhushya rw’agateganyo mu gihe ibizamini bizaba bisubukuwe. Mu bindi Polisi yagiriyemo abantu inama y’ibyo bakora bikabafasha kutarambirwa harimo kwita ku kazi ku bantu bagakorera mu rugo, gusoma ibitabo, kureba televiziyo no gukora siporo mu rugo. 

    Polisi y’u Rwanda yakomeje isaba abaturarwanda gucuranga umuziki buri umwe agacuranga uwo akunda, akawubyinira mu cyumba cye cyangwa se mu ruganiriro. Yanabasabye gutunganya utubati twabo bakatubikamo imyenda izinze neza. Polisi yagize iti “Shyiraho umuziki ukunda uwubyinire mu cyumba cyawe cyangwa mu ruganiriro. Kina imikino itandukanye. Tunganya neza akabati kawe/zinga imyenda”.

    Ubu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwarwaje imbavu abatari bacye bitewe cyane cyane n’ingingo ivuga ngo ‘Tunganya neza akabati kawe/zinga imyenda’. Hari n’abagize imbogamizi y’uko batabasha kumenya ibitabo byabafasha muri iyi minsi. Aba, bahawe igisubizo na CP Kabera John Bosco Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter amazina ya bimwe mu bitabo byafasha benshi.

    CP Kabera yanditse ati “Ku basomyi b’ibitabo, hano hari ibitabo nabahitiramo; ‘The art of war’ cyanditswe na Sun Tzu, ‘Untamed: Beyond Freedom’ cyanditswe na Celine Uwineza, ‘The ABC’s of Rwanda’ cyanditswe na Dominique & Kelly (Iki akaba ari igitabo cyiza ku bana) na ‘Daring The sun to love me’ cyanditswe na Moonchild_Bee”.

    Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa 2, yagaragaje ko abantu 14 bitabye Imana bazize Covid-19, abo akaba ari abagore 4 n’abagabo 10. Kuri uyu wa 2 kandi hafashwe ibipimo 10,615, abantu bagera kuri 969 basangwamo Covid-19. Iyi Raporo igaragaza ko inkingo za Covid-19 zikomeje gutangwa aho abahawe Doze ya mbere mu masaha 24 ashize ari abantu 3,020. Abaturarwanda bamaze gukingirwa byuzuye ni 432,003.

    Ubutumwa Polisi yageneye abaturarwanda bari muri Guma mu rugo

    CP Kabera John Bosco yabwiye abaturarwanda ibitabo byabafasha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108033/zinga-imyenda-byina-umuziki-soma-amategeko-yumuhanda-polisi-yatangarije-abantu-ibyabafasha-108033.html

  • Impamvu zishobora gutuma umukunzi wawe asiba ubutumwa bwose umwandikira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba uwo mukunda cyangwa uwo mwashakanye akunda gusiba ubutumwa bugufi yakira kuri telefone cyangwa se kuri 'chat' ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, impamvu zikurikira nizo zibitera:

    Aba ari kuguca inyuma

    Impamvu benshi mu bantu basiba ubutumwa bwabo ndetse na 'chats' biterwa n'uko babikoresha baca inyuma abakunzi babo cyangwa abo bashakanye. Baba bashaka ko utamenya amabi bakora n'ubwo bitoroshye guhita wemeza ko ariyo mpamvu abashakanye cyangwa abafite abo bakundana bose basiba ubutumwa ariyo mpamvu ibibateye.

    Impamvu zihariye

    Si buri kintu cyose kiri muri telefone y'umufasha wawe cyangwa umukunzi wawe ugomba kubona. Hari ibyo aba agomba kumenya wenyine. Bishobora kuba bigendanye n'akazi cyangwa se ari ibibazo by'umuryango we. Wibikomeza.

    Ibi bijya biba ikibazo kuko buri muntu aba yumva yamenya buri cyose umukunzi we cyangwa uwo bashakanye aba ahugiyeho nyamara hari bimwe bakwiriye kumenya ku giti cyabo.

    Aba agira ngo ugume wishimye ndetse urukundo rwanyu rwe gusenyuka

    Kuko azi ko ufuha cyane iyo ubonye ubutumwa bugufi runaka buturutse ahandi, umukunzi wawe cyangwa se uwo mwashakanye ahitamo gusiba ubutumwa bwose kugira ngo n'uyifata ntugire icyo ubona.

    Si ukuvuga ko haba hari icyo bahisha ahubwo baba bashaka ko mutagira icyo mugonganiraho nk'uko byabaye wenda mu gihe cyashize, mugapfa ubutumwa bugufi kandi bitari ngombwa.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-zishobora-gutuma-umukunzi-wawe-asiba-ubutumwa-bwose-umwandikira/

  • Inkuru ishyushye: Muyango na Kimenyi bibarutse imfura yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves bamaze kwibaruka imfura yabo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021.

    Amakuru YEGOB yahawe n'umwe mu nshuti za hafi z'uyu muryango avuga ko Miss Muyango amaze kwibaruka uyu mugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2021.

    Muyango abinyujije kuri snapchat ye yatangaje amagambo agaragaza ibyishimo byinshi afite byo kwitwa umubyeyi.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ishyushye-muyango-na-kimenyi-bibarutse-imfura-yabo/

  • Mutsinzi Ange Jimmy yerekeje mu igeragezwa mu Bubiligi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC n'ikipe y'igihugu, Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy yerekeje mu igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yitwa Oud — Heverlee Leuven.

    Ku kibuga cy'indege i Kanombe ari naho Mutsinzi yahagurukiye yari aherekejwe na Mushiki we ndetse Nshuti Innocent bakinana muri APR FC.

    Source : https://yegob.rw/mutsinzi-ange-jimmy-yerekeje-mu-igeragezwa-mu-bubiligi-amafoto/

  • #COVID19: Abandi bantu 14 bitabye Imana, abanduye bashya ni 969 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo Minisiteri itangaza kandi ko kuri uwo munsi abasezerewe mu bitaro ari 15 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 13, abarembye ni 61.

  • Meddy akubitiye The cat mu gafuka k'imyumbati – YEGOB #rwanda #RwOT

    Meddy akubitiye The Catbabalao ku gafuka nyuma yo kuvuga ko agura views bigatuma indirimbo ze zigaragara nk'izirebwa cyane nyamara atariwe cyamamare cya mbere mu Rwanda kuko ngo abandi bamurenze barimo Bruce Melodie.

    Nkuko kuri ubu bigaragara kuri Twitter, Meddy ayoboye abandi bahanzi mu kuvugwa cyane muri iki gihe.


    Si The Cat gusa ukubitiwe mu gafuka kuko na Teta Diana nawe yaraye akubiswe n'itagira amazi nyuma yo gushaka kwerekana ko hari abahanzi bagura views abisanisha nuko indirimbo My Vow ya Meddy yaciye agahigo ko kugira views nyinshi mu gihe gito. Nyuma yo kotswaho igitutu n'abakoresha Twitter, Teta Diana yahise agira konti ye ya Twitter private kugirango agabanye igitutu yashyirwagwaho gusa ab'inkwakuzi bari bamaze kubika amagambo Teta yavuze.

    Ubuhangange n'ubwami bwa Meddy mu muziki nyarwanda bukomeje kugenda bwiyerekana uko iminsi irimo kugenda yicuma.

    Source : https://yegob.rw/meddy-akubitiye-the-cat-mu-gafuka-kimyumbati/

  • Kuva mu butayu wimukira i Kanani: Ni ibihe byo kwimukana, ni ibiki ukwiye gusiga?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “Uwiteka Imana yacu yatubwiriye i Horebu iti”Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije. Nimuhindukire, muhaguruke mujye mu gihugu cy’imisozi cy’Abamori n’ahandi hantu hose hahereranye na cyo, mujye muri Araba no mu gihugu cy’imisozi, no mu gihugu cy’ikibaya n’i Negebu, no mu kibaya cy’Inyanja Nini, no mu gihugu cy’Abanyakanani, no ku misozi y’i Lebanoni mugeze ku ruzi runini Ufurate.” Gutegeka kwa kabira 1:6

    Ku munsi wa 8 mu minsi 10 y’amasengesho “Tuyoboza Imana inzira”, turasengera kwimuka tugahabwa ikerekezo gishya.

    Bibiliya yatubwiye ngo “Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije, nimuhindukire “nubyizera, biraba ibyawe kuko Imana iri inyuma y’ijambo ryayo kugira ngo irisohoze.

    Mu by’ukuri Abisiraheli bavuye muri Egiputa bamara imyaka 40, bazenguruka, bapfa! Tubihuze n’intego turiho yo kuyoboza Imana inzira, igihe bari i Babuloni ngo Danyeri yasomye mu bitabo ko bazamara yo imyaka 70. Ahita ajya mu masengesho avuga ati’Nzahava twimutse tugiye mu gihugu cy’isezerano’

    Nawe birashoboka ko igihe cyawe cyo kwimuka cyageze, birashoboka ko ari igihe cyo gucyamika ukajya mu gihugu Imana yasezeranye. Ukava muri iyo misozi umaze igihe uzenguruka!

    Hari imisozi igoye kubaho!

    Umusozi wo gutinda kubyara ni umusozi wihariye abawuriho ni bo bawuzi. Birashoboka ko uri ku musozi w’ubukene umazeho imyaka, nawo ni umusozi wihariye nta wabimenya neza keretse uwahanyuze. Birashoboka ko uri ku musozi w’inzara. Ubu umuntu udukurikiye bazamutereza cyamunara, ni we ubizi wenyine ukuntu bibishye. Hari igihe umuntu aba ku musozi w’intege nke, akajya avuga ati “Ariko ko nsenga, nkaba ntacyo ntakora, izi ntege nke ziva he?” uwo muntu na we arabizi. Birashoboka ko uri ku musozi w’uruvugo no kwangwa, ibyo nawe ni wowe ubyiyiziye.

    Inkuru nziza ngufitiye, ni uko Imana ishobora kukwimura ikagukura ku musozi umwe ikakujyana mu gihugu cy’isezerano! Uzi umuntu udukurikiye ari ku musozi wo kwangwa n’umugabo? Ugakora ibishoboka byose ukinginga ntiyigire anyurwa, ntakubwire ngo urakoze, agahora akubwira ko utuzuye! Uzi umuntu wakoze ibishoboka byose ariko umugore akabimusuzugurana, akajya amubwira ati ‘Ariko nkawe uri umugabo utekereza?’ Uri kuri uyu musozi, nawe arabizi neza!

    Hari igihe umuntu yiga mu muryango wenyine yiteze kuramira abo bavukana, akaba akubise imyaka 8 nta kazi, habe n’akamuhemba100! Uwo muntu utekereza ko amerewe ate mu mutima? Utekereza ko Imana ayifata gute? Inkuru nziza nkuzaniye, Imana ishobora kutwimura ikadukura mu butayu!

    Ahubwo dufatanye gutekereza: Ubutayu wakoze, Babuloni yawe umazeho iminsi, umusozi umazeho igihe uzenguruka, byibuze bisize ubonye Imana? bisize warasobanukiwe urukundo rw’Imana n’imbabazi z’Imana?

    Wirinde kwimukana ibi bintu mu gihugu cy’isezerano!

    Imwe mu mpamvu zatumye Imana inyuza Abisiraheli mu butayu, kwari ukugira ngo bibagirwe ingeso zose bakuye muri Egiputa, ngo batazazinjirana mu gihugu cy’isezerano(i Kanani).

    Wirinde cyane! Hari abantu kubera guca ahantu hakoneye, bibasigira amarangamutima akomeretse akajya avuga Imana y’igikoko, Imana itagira imbabazi n’urukundo, akavuga Imana yicana! Aho hantu naho ukwiye kuhitondera.

    Hari igihe umuntu yimuka, ariko akazimukana ingeso: Akaba yaraciye mu butayu, akavuga ko yaciye mu bintu bikomeye, ko yigishijwe n’Imana, nyamara ariko akazimukana ingeso!

    Hari igihe mu bisubizo ingeso igusangayo. Ntabo mujya se mwumva basambanye! Ukibaza ni gute uyu muntu yabaye pasiteri afite iyi ngeso, ni gute yabaye umuhanuzi ari umwesikoro? Ni gute abeshya kandi akorera Imana?

    Ibindi abantu bimukana ni ibikomere. Abataramusuye bose, abataramwitayeho, abantu bose bamuvuze akabarwara inzika! Uzirinde kwimukana ibikomere, kuko Yesu mu byamuzanye harimo no kuvura ibikomere.

    Ikindi ntuzimukane imyumvire yo mu butayu, imyumvire ishaje. Ukimimukana imyumvire itajyanye n’igihe, mu Baroma haravuga ngo “Muhinduke mugize Imitima(imyumvire )mishya! “

    Ibyo dukwiye kwimukana mu gihugu cy’isezerano.

    Uzimukane ineza y’Imana wabonye! Mu butayu, Imana yari izi ko bazanyura mu butayu bushyuha kugera kuri dogere 50 cyangwa zirenga. Njjoro hagakonja hakaba ubukonje mu nsi ya zero! Ntabwo abana bari kubyihanganira, bityo Imana ngo ibabera inkingi y’umuriro kugira ngo bayote ibamare imbeho. Nanone ngo ibamurikire kuko hari nijoro kugira ngo urugendo rudahagarara.

    Ku manywa Imana ibabera inkingi y’igicu kugira ngo ibatwikire kuko mwibuke ko harimo n’mpinja ndetse harimo n’amatungo n’abasaza batakwihanganira ubwo bushyuhe. Ibyo abe ari byo uzibuka.

    Uzazirikane ko Imana yakugaburiye mu butayu ushonje. Ntuzibagirwe imirimo ikomeye Imana yakoze mu buzima bwawe. Ntuzimukane inzika mu gihugu cy’isezerano, Imana nikwambika uzambike abandi, nikugaburira uzagaburire abandi.

    Uyu ni umunsi wa 8 mu minsi 10 yo gusenga, mu ntego yo “Kuyoboza Imana inzira”. Kurikira hano ibyiza byaranze uyu munsi wose.

    https://youtu.be/y3M5WNcj-NY

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuva-mu-butayu-w-imukira-i-Kanani-Ni-ibihe-byo-kwimukana-ni-ibiki-ukwiye-gusiga.html

  • Amashyari muyareke ubundi mumwigireho! Tom Cl… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Meddy kuri ubu ni we wihariye impapuro z'imbere z'ibinyamakuru bitandukanye abikesha indirimbo 'My Vow' yatumbagiye ikagera kure ndetse igakora amateka akomeye mu muziki atarakorwa n'umuhanzi n'umwe mu Rwanda.

    Nyuma yo gukora ibi abantu benshi bagiye bamushinja kugura abareba iyo ndirimbo (Views) nyamara abenshi bakabona ari ukwigiza nkana bitewe n'uko uko abayirebaga biyongeraga ni nako ibitekerezo byazamukaga.

    Uyu muhanzi ukunze gushyira ibikorwa imbere kuruta amagambo kugeza ubu ntaragira icyo atangaza ku bijyanye n'ibyagiye bivugwa ko yaguze viyuzi ariko mu bigaragarira amaso y'abakurikiranira hafi umuziki bavuga ko abakora n'abavuga ibi ari abadashaka iterambere ry'umuziki nyarwanda.


    Ifoto imwe igaragara mu mashusho ya My Vow y’umuhanzi Meddy yavugishije abantu benshi

    Mu masaha macye ashyize Dr Muyombo Thomas wamamaye mu muziki nka Tom Close nyuma y'ibyo yari amaze iminsi abona bivugwa kuri uyu muhanzi, yasangije abakurikiranira hafi umuziki abasaba kureka amashyari no kwigira ku muhanzi Meddy kuko ubwe ari isomo mu muziki.

    Muri ubwo butumwa yabwiraga abahanzi bagenzi be na cyane ko hari umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter wamusubije ko Meddy atari isomo rye mu muziki maze nawe amubwira ko atari we yabwiraga yabwiraga abahanzi kandi uyu witwa Thierry atabarimo.

    Mu butumwa Tom Close yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: (…) Meddy ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda. Amashyari muyareke ubundi mu(tu)mwigeho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda.''

    Indirimbo My Vow ya Meddy mu minsi ibiri yamaze ku rukuta rwe rwa Youtube yarebwe n'abantu bagera kuri Miliyoni, ibintu bitari byakabaho mu muziki w'u Rwanda. Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze iminsi ine imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni imwe na Magana atandatu ndetse umuvuduko iriho wo kurebwa ntuhagarara umunsi ku munsi.

                REBA HANO INDIRIMBO MY VOW Y’UMUHANZI MEDDY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108021/amashyari-muyareke-ubundi-mumwigireho-tom-close-yasabye-abahanzi-bagenzi-be-kwigira-kuri-m-108021.html

  • El-Shaddai choir yamamaye muri ‘Cikamo’ yakoz… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo bise ‘Garura amahoro’ ifite iminota 7 n’amasegonda 6. Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Nicolas, amashusho yayo akorwa na Byishimo. Baterura bagira bati “Mu mpinga y’imisozi miremire, mu bice bya bugufi n’ibya kure, ikirere cy’amahoro kirijimye hacuze imiborogo”. Baririmbamo kandi ko amariba y’urukundo muri Afrika yakamye, hacura inzangano. Bati “Duhindukire no mu bibaya, ya masoko yarakamye, amariba y’urukundo yarasibamye, hacuze inzangano. Hindura Afrika yacu Mana, garura amahoro, garura ubuzima”. 

    Moise Sembabazi umuyobozi muri El Shaddai yabwiye InyaRwanda.com uko batekereje gukora iyi ndirimbo isaba abanyafrika kunga ubumwe, ati “Impamvu yaduteye gukora indirimbo y’amahoro ni uko nk’abakristo natwe tugomba gutanga ubutumwa busaba Africa n’abayituye kunga ubumwe tukagira amahoro ibidutanya tukabireka ahubwo tukarebera hamwe uko twabana mu mahoro ndetse tukayageza ku bandi bose ku isi kuko Africa kuva kera ari umugabane warangwagaho amahoro”. 

    El Shaddai choir yakoze indirimbo isabira Afrika n’Abayituye

    Sembabazi yakomeje ati “Bityo Korali El-shaddai twakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwongera kubwira abantu kubana mu mahoro. Heb 12:14 ‘Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana”. Yatangaje ibyo bahishiye abakunzi babo, ati “Abakunzi bacu tubabikiye byinshi byiza pe kuko hari indirimbo nziza dufite tuzabagezaho vuba mu buryo bwa Video ariko nanone Imana nidufasha icyorezo tukagitsinda tuzabategurira ibitaramo byinshi kandi byiza”.

    El Shaddai choir iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’umwihariko bagira mu myandikire y’indirimbo zabo ndetse n’ubudasa mu miririmbire yabo. Bakunzwe bikomeye mu ndirimbo bise ‘Cikamo’ baririmbamo bati “Ci ci ci cikamo, cikamo, wa nyanja we, ubwoko bw’Imana bwambuke. Mva inyuma Farawo, ubwoko bw’Imana bwambuke. Niyo yaturinze, niyo izaturinda, ihora iri maso ku mugambi wayo”. Indirimbo yabo nshya ‘Garura amahoro’ bayishyize hanze nyuma y’ibyumweru bitatu basohoye indi bise ‘Ni wowe Data’ nayo iri mu zakiriwe neza cyane.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘GARURA AMAHORO’ YA EL SHADDAI CHOIR

    REBA HANO CIKAMO YA EL SHADDAI CHOIR 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108024/el-shaddai-choir-yamamaye-muri-cikamo-yakoze-indirimbo-isaba-abanyafrika-kunga-ubumwe-baka-108024.html