Category: Uncategorized

  • Ni ryari umwana yemerewe gukora akazi ko mu rugo n’indi mirimo muri rusange? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gukoresha abana byiganje mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi nko kunoga icyayi, guhinga ibisheke, imirimo y’isarura no kuragira inka n’ingurube, ahandi abana bakoreshwa cyane ni nko mu nganda no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Dufatiye urugero ku bakozi bo mu rugo ni hamwe mu higanje abana benshi, bakora akazi batarageza ku myaka yagenwe ngo umuntu atangire gukora akazi.

    By’umwihariko abana b’abakobwa ni bo biganje muri ako kazi aho rimwe na rimwe banahuriramo n’ibibazo byo gucikiriza amashuri, kubasambanya n’ibindi bikorwa byinshi bibangamira uburenganzira bwabo.

    Impamvu abakoresha bahitamo abana ni uko usanga baba bahembwa amafaranga macye ugereranije n’abandi bakozi, kubagenzura biroroshye ndetse rimwe na rimwe usanga nta gihembo baba bagenerwa uretse utuntu tw’uduhendabana rimwe na rimwe basimbuza ikiguzi cy’umurimo.

    Mu bushakashatsi bwa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, bwasohotse muri Gicurasi 2020, bwagaragaje ko impamvu za mbere abana bakoreshwa imirimo ivunanye ahanini biterwa n’ubukene butuma bajya gushaka aho bakora bikarangira bagiye mu mirimo itajyanye n’ikigero barimo.

    Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu bana bakoreshwa imirimo yo mu rugo batagejeje igihe, 98% ni abakobwa muri bo abahembwa bakaba 72%, abandi baba bakora mu miryango aho byitwa gufasha ababyeyi.

    Itegeko rivuga iki ku bakoresha akazi ko mu rugo n’indi mirimo abana batarageza igihe

    Ubundi mu itegeko ry’umurimo imyaka fatizo yo gutangira gukora ni 16. Itegeko ry’umurimo ryo mu 2018 mu ngingo ya 5 ivuga ko imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi ari cumi n’itandatu (16).

    Rikomeza risobanura ko icyakora, umwana uri hagati y’imyaka cumi n’itatu (13) na cumi n’itanu (15) yemerewe gukora gusa imirimo yoroheje mu rwego rwo kwitoza umurimo (Stage).

    Ibi bisobanuye ko umuntu wese ukoresha umwana uri munsi y’imyaka 16 atari ku mpamvu zavuzwe haruguru aba akoze icyaha.

    Hari imirimo yemerewe abana bitewe n’ikigero barimo 5-12

    Umwana uri hagati imyaka 5-12 yemerewe gukora imirimo yo mu rugo idahemberwa nk’uko biteganwa n’ingingo ya 7 mu mabwiriza ya ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

    Zimwe mu ngero z’iyi mirimo ni izizikurikira:

    Gutegura ifunguro ryo mu rugo, gufura imyenda, gutera ipasi, gukoresha umuvandimwe umukoro, gukora isuku mu rugo, gutuma umwana muri karitsiye, kwahira ubwatsi bw’amatungo, kuzana umusaruro mu murima, kuvoma amazi yo mu rugo, kudahira inka, gukama no gukamisha, koza ibikoresho byo mu rugo no gukuka.

    Icyitonderwa: N’ubwo iyi mirimo umwana yemerewe kuyikora nk’uko biteganwa mu mabwiriza ya Ministeri y’Umurimo yasohotse mu 2017 , umwana yemerewe gukora iyi mirimo yavuzwe hejuru mu gihe kitarenze amasaha 20 mu cyumweru.

    Ababyeyi cyangwa undi wese ufite inshingano zo kurera umwana afite inshingano zo kutamuvunisha mu kazi kavuzwe haruguru, umukoresha ukoresha iriya mirimo umwana ntibyemewe kuko itegeko rivuga ko bitemewe ko umwana akora iyi mirimo hanze y’umuryango.

    Hari imwe mu mirimo yo mu rugo ifitiye inyungu umuryango umwana uri hagati y’imyaka itanu na cumi n’ibiri (5 -12) atemerewe gukora nko kuroba; guhiga; kubaka aho imyaka ihunikwa; kudoda; gusuka no kogosha;kwenga urwagwa, kuboha ibiseke n’ubucuruzi bwo mu muryango.

    Umwana wo muri iki cyiciro cy’imyaka itanu na cumi n’ibiri (5 -12), ntiyemerewe gukora umurimo uwo ari wo wose wo hanze y’umuryango.

    Imirimo umwana uri hagati y’imyaka 13-15 yemerewe

    Nk’uko twabibonye hejuru umwana uri hagati y’imyaka 13 na 15, hari imirimo yemerewe gukora ariko ifitanye isano no kwimenyereza umurimo, iyo mirimo ni iyi ikurikira:

    Umwana uri hagati y’imyaka cumi n’itatu (13) na cumi n’itanu (15) ashobora gukora imirimo yoroheje n’imirimo yose yo mu rugo yavuzwe mu ngingo ya 7 y’aya mabwiriza usibye guhiga, kuroba no kwenga inzoga.

    Imwe mu mirimo yo hanze y’umuryango yoroheje umwana uri muri iki cyiciro yemerewe gukora ni nko kwimenyereza umwuga; gukoresha mudasobwa; gucuruza amakarita yo guhamagara cyangwa Mituyu, gukora Televiziyo, Radio n’ibindi bikoresho bitandukanye; gutanga ibinyamakuru; gufasha umubyeyi cyangwa undi muntu.

    Kwakira abakiliya mu iduka cyangwa ahandi hantu hakorerwa ubucuruzi cyangwa hatangirwa serivisi; gucuruza umuriro; amata; amakarita; Mobile Money (Mobayilomani); Interineti (lnternet) n’ibindi.

    Hari kandi Guhura cyangwa gusya imyaka n’imashini yo mu rugo; gusuka; kogosha; kuboha ibiseke no Gucuruza.

    Umwana uri muri iki cyiciro cy’imyaka n’ubwo yemerewe gukora iyi imirimo ariko ntiyemerewe kuyikora amasaha arenze mirongo ine (40) mu cyumweru.

    Ibibujijwe ku bana bafite imyaka 16 bari mu kazi iyo batarageza ku myaka 18

    Abana bafite imyaka 16 bari mu kazi bemerewe gukora imirimo yose nk’ikorwa n’abari hejuru y’imyaka 18, gusa ingingo ya 6 mu itegeko ry’umurimo rya 2018 iteganya ko imirimo ikurikira itemewe :

    Abana batarageza ku myaka 18 ntabwo bemerewe gukoreshwa mu kazi imirimo ifite ubukana bubi ku buzima bwabo ndetse n’imirimo ishobora kwanduza ubuzima bwabo, guhungabanya umutekano cyangwa imitekerereze yabo.

    Imwe muri iyo mirimo ibujijwe ni ikurikira:

    1º Imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana.

    2º Imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi kandi harehare cyangwa hafunganye, urugero nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    3º Imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye.

    4º Imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana.

    5º Imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

    Ikindi kintu cy’ingenzi abakoresha bamenya ni uko umwana ukora afite imyaka (16) ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18), agomba guhabwa iminsi ibiri (2) y’akazi y’ikiruhuko buri kwezi kw’akazi.

    Ibihano ku bakoresha

    Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda mu ngingo ya 117 riteganya ko umukoresha ku giti cye uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye cyangwa ibujijwe umwana utarageza ku myaka 18 aba akoze icyaha, iyo mirimo iteganwa mu ngingo ya 6 mu itegeko ry’umurimo.

    Uwo icyaha gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

    Ni mu gihe sosiyete, ikigo cyangwa koperative bigaragayeho gukoresha umwana iyo mirimo ihazabu yikuba inshuro ebyiri, ni ukuvuga kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni 10 z’Amafaranga y’uRwanda.

    Ibihano ku babyeyi n’abarera abana

    Umubyeyi wese uzakoresha umwana imirimo mibi cyangwa uzagaragaraho kutita ku nshingano ze bigatuma umwana we cyangwa uwo arera akoreshwa imirimo mibi azahanishwa kimwe mu bihano bikurikira:

    Kwihanangirizwa mu ruhame mu nama y’umudugudu cyangwa ku muganda;

    Gucibwa amande angana n’ibihumbi icumi (10,000 rwf) ku mubyeyi wese utita ku nshingano ze zo kwita ku burere bw’umwana we cyangwa uwo arera bikamuviramo kuba inzererezi no gukoreshwa imirimo mibi.

    Ayo mande acibwa n’Umugenzuzi w’Umurimo ku rwego rw’Akarere cyangwa n’undi wese uri mu Rwego rw’Akarere rushinzwe gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana wabiherewe ububasha n’Ubuyobozi bw’Akarere; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagali.

  • Banyunze mu nzira z' ubusambo ariko biranga bafatwa na Polisi i Nyamasheke #rwanda #RwOT

    Abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga ahagana saa kumi n'imwe za mu gitondo, bafashe abantu bane bari bafite magendu y'imyenda ya caguwa barimo kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitazwi (Panya), bari bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
     
    Abafashwe ni  Ntamakiriro Elisa w'imyaka  30, Ndayishimiye  Samuel  w'imyaka 48, Ndayizeye Felicien  w'imyaka 34 na  Aimee Nyirandorwa Aimee w'imyaka 28.  Bari bafite imodoka, bafatirwa mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Mahembe, Akagari ka Kagarama, Umudugudu wa Gabiro.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati' Abapolisi bamaze kubona amakuru ya bariya bantu ko barimo kwinjiza magendu y'imyenda ya Caguwa banyuze mu kiyaga cya Kivu bategura igikorwa cyo kubafata. Iriya myenda yari kujyanwa mu isoko rya Mugonero riri mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda Nyamasheke-Karongi bafata imodoka yo mu bwoko bwa minibisi yari itwawe na Ntamakiriro ari kumwe na kigingi we witwa Ndayishimiye. Abapolisi basaze harimo amabalo 5 y'imyenda ya caguwa.'

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko bariya babiri bamaze gufatwa bavuze ko bari bahawe akazi n'uwitwa Nyirandorwa Aimee umucuruzi w'imyenda mu isoko rya Mugonero. Nyirandorwa yahise ashakishwa arafatwa, afatwa ari kumwe na Ndayizeye bari biteguye gupakurura iyo myenda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye abaturage bafashije  Polisi gufata bariya bantu binyuze mu gutangira amakuru ku gihe. Yaburiye buri muntu wese ukijandika mu byaha ariko cyane cyane mu bucuruzi butemewe n'amategeko bwambukiranya imipaka. Yavuze ko ababikora n'abatekereza kuzabikora nta mahirwe bazagira kandi nta mwanya bafite mu Rwanda kubera imikoranire myiza n'abaturage mu kwicungira umutekano.

    Nk' uko Polisi y' u Rwanda dukesha aya makuru ibivuga, abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiya ya Polisi ya Bwishyura kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mugihe imyenda yajyanwe mu biro by'ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ishami rya Karongi.

    Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika (US$5000).

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/28/banyunze-mu-nzira-z-ubusambo-ariko-biranga-bafatwa-na-polisi-i-nyamasheke/

  • Uwari ambasaderi wa USA mu Rwanda wavugaga Ikinyarwanda adategwa yoherejwe ahandi #rwanda #RwOT

    Vrooman wari umaze imyaka itatu ahagarariye USA mu Rwanda, azwiho kuba yavugaga Ikinyarwanda nk’umwenerurimi dore ko amatangazo menshi yarebaga u Rwanda y’Igihugu cye, yayavugaga mu Kinyarwanda.

    By’umwihariko ubwo Icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, USA yagiye itera inkunga u Rwanda mu bikorwa byo kwirinda, icyo gihe Peter Vrooman yatangazaga iby’izo nkunga akoresheje Ikinyarwanda .

    Uyu mugabo kandi yagaragazaga urukundo afitiye u Rwanda ndetse n’ibikorwa nyaburanga bihari dore ko nta gihe kinini cyashiraga adasuye hamwe mu hantu heza mu Rwanda kandi akabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ubu ari ku rutonde rw’abantu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yahinduriye inshingano nk’uko bigaragara mu itangazo ryo ku wa 27 Nyakanga riri ku rubuga rwa White House aho Peter Vrooman yoherejwe muri Mozambique.

    Yabaye mu bihugu bya Africa bitandukanye nka Algeria, Somalia na Djibouti aho yakunze gukora muri za Ambasade.

    Ni umwe mu badipolomate bakiri bato bahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za America kubera uburyo azi kwisanisha n’Igihugu cyose agezemo.

    Tariki 30, Ukwakira, 2017 ni bwo Donald Trump yamugize Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, aza kwemezwa na Sena y’u Rwanda muri Gashyantare 2018.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uwari-ambasaderi-wa-USA-mu-Rwanda-wavugaga-Ikinyarwanda-adategwa-yoherejwe-ahandi

  • Politiki, Umukino ukinwa n’abawuzi : Ouattara na Gbagbo bagiranye amahari bahuye baraganira #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bahoze badacana uwaka, bahuye bagirana ibiganiro nyuma y’imyaka 10 ubwo muri kiriya gihugu hadukaga intambara yatewe no kuba Laurent Gbagbo yari yaze kwemera ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu.

    Gbagbo wari umaze igihe ari mu buhungiro, yagarutse mu gihugu mu kwezi gushize, nyuma yuko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rwemeje ko ari umwere ku byaha byibasiye inyokomuntu yaregwaga.

    Aba bagabo bombi bari guharanira ko habaho amahoro n’ubwiyunge.

    Kuri uyu wa kabiri, mu murwa mukuru Abidjan, Ouattara, w’imyaka 79, yahaye ikaze mu biro bye Gbagbo w’imyaka 76.

    Perezida Ouattara yabwiye Gbagbo ati “Ndishimye kukubona.”

    Amashusho yo muri iyo nama bagiranye, abagaragaza bombi bamwenyura ndetse banafatanye ikiganza, mu gihe bimezaga neza ngo bafotorwe.

    Avugira mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama yabo, Ouattara yavuze ko akaduruvayo bagashyize inyuma yabo.

    Yongeyeho ati “Icy’ingenzi kuri Côte d’Ivoire ni amahoro mu gihugu cyacu.”

    Gbagbo yasabye ko imfungwa zafunzwe kuva intambara yaba zirekurwa.

    Bamwe babona uku guhura kwabo nk’ikimenyetso cyo gukira ibikomere kw’iki gihugu, ariko Justin Katinan Koné, umuvugizi wa Gbagbo, yasabye abantu “kutaremereza cyane” guhura kwabo.

    Gbagbo yafatiwe mu ngoro ya perezida mu kwezi kwa kane mu 2011 yoherezwa ku rukiko rwa ICC i La Haye (The Hague) mu Buholandi.

    Nyuma yo kugirwa umwere, yabaye mu murwa mukuru Buruseli w’Ububiligi, mbere yuko atumirwa na Ouattara ngo agaruke mu gihugu.

    Yagarutse mu gihugu mu kwezi kwa gatandatu yakirwa n’abamushyigikiye.

    Aracyafite igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe nyuma yuko ahamijwe adahari ubusahuzi bwa banki yo mu karere mu gihe cy’intambara.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Politiki-Umukino-ukinwa-n-abawuzi-Ouattara-na-Gbagbo-bagiranye-amahari-bahuye-baraganira

  • Aimable K. wavuze ko afite ibibazo byo mu mutwe yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije Karasira Aimable ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021 ni rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa ko yakoze ibyo ashinjwa.

    Umucamanza yavuze ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, gifite ishingiro bityo ko agomba gukurikiranwa afunze kugira ngo Ubushinjacyaha bukore iperereza.

    Ibyaha bishinjwa Karasira Aimable bimwe yabikoze mu biganiro yatangaga ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ubwo yavugaga amagambo akomeye arimo n’agize biriya byaha akurikiranyweho.

    Umucamanza avuga ko kuba uregwa yarakoreye ibyaha ku ikoranabuhanga, aramutse arekuye ashobora kongera kubikoreraho.

    Mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo, Aimable Karasira yavuze ko ibyo yabugaga byose yabiterwaga no kuba adaheruka imiti y’ibibazo byo mu mutwe yajyaga afata mu bihe byashize.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Aimable-K-wavuze-ko-afite-ibibazo-byo-mu-mutwe-yafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa-iminsi-30

  • Ubu birarangirira aha ?-Umunyamakuru aribaza kuri Miliyoni 120Frw zaciwe FERWAFA ku makosa yayo #rwanda #RwOT

    Uyu mufaransa Jérôme Dufourg wari umuyobozi w’ibikorwa by’itumanaho n’ubucuruzi yirukanywe na FERWAFA muri 2015 ntiyahabwa 5% bya komisiyo y’isoko rya Azam TV yari yazanye.

    Icyo gihe uriya mugabo yari yafashije FERWAFA kubona isoko rya Miliyoni 2,3 USD rya Azam TV akomeza kwaka umufuragiro we wa 5% ariko ririya shyirahamwe ntiryabyumva kimwe na we ahubwo riza kumwirukana muri Kanama 2015.

    Yahise agana inkiko ndetse biza kurangira FERWAFA itsinzwe icibwa ibihumbi 119 USD mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    FERWAFA yajuriye mu Rukiko Rukuru na bwo iratsindwa, Umucamanza yemeza ko ririya shyirahamwe rigomba kwishyura biriya bihumbi 119 USD ndetse hakiyongeraho na Miliyoni 8 Frw arimo ay’uko uriya wari umukozi wa FERWAFA yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    FERWAFA yemeye ko yamaze kwishyura uriya wari umukozi wayo ariya mafaranga yose yemejwe n’Urukiko.

    Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda baribaza impamvu muri uru ruganda hakunze kubamo ibibazo.

    Umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu ukora ibiganiro bya siporo, yagize ati 'Mana Yanjyeeeee !! Uyu mupira wacu koko ?? Ubu aya mafaranga birangira uku ??'

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryakunze kuvugwamo ibibazo byabaga bishingiye ku muyoborere byatumye hari n’imishinga imwe n’imwe yagiye idindira.

    Mu minsi yashize uwari Perezida w’iri shyirahamwe, Brg Gen (Rtd) Jean Damascène yeguye kuri izi nshingano aza gusimurwa na Olivier Mugabo Nizeyimana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ubu-birarangirira-aha-Umunyamakuru-aribaza-kuri-Miliyoni-120Frw-zaciwe-FERWAFA-ku-makosa-yayo

  • Mozambique: Inyeshyamba zayabangiye ingata nyuma y'imirwano n'ingabo z'u Rwanda n'iz'iki gihugu #rwanda #RwOT

    Ingabo za Mozambique zifatanyije n'iz'u Rwanda zavanye inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam mu birindiro byazo bya Awasse nyuma y'imirwano ikomeye yabaye kuri iki cyumweru no kuwa mbere.

    Awasse ni agace kafashaga izi nyeshyamba nk'urukuta rukingira umujyi zigaruriye wa Mocimboa da Praia, nk'uko umunyamakuru Jose Tembe wa BBC muri Mozambique abivuga.

    Imigumuko y'inyeshyamba imaze imyaka ine muri Cabo Delgado yatumye abagera ku bihumbi 3,000 bicwa benshi baciwe imitwe, n'abagera ku 800,000 bahunze ibyabo.

    Ikinyamakuru Mediafax, kivuga ko igitero cyo gufata Awasse cyagabwe ku cyumweru kigakomeza kuwa mbere hagapfa benshi mu mirwano, ahanini ku ruhande rw'inyeshyamba.

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imirambo y'abo bivugwa ko ari abaterabwoba bishwe n'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique muri iyo mirwano.

    Kuba Awasse yafashwe bivuze ko gufata umujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia — uri mu maboko y'abo barwanyi kuva mu kwa munani 2020, nabyo biri hafi.

    Mu ijambo yavuze ku cyumweru ku buryo iterabwoba ryifashe mu ntara ya Cabo Delgado, Perezida Filipe Nyusi yakomoje ku gitero cyo kwisubiza ibirindiro bya Awasse.

    Hagati aho nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, imodoka za gisirikare zikomeje kuboneka ziva ku mujyi uri ku cyambu wa Nacala mu ntara ya Nampula, zigana mu majyaruguru muri Cabo Delgado.

    Amakuru avuga kandi ko abasirikare 100 b'u Rwanda boherejwe gutabara ku biro by'ubutegetsi by'ahitwa Chai mu karere ka Macomia ka Cabo Delgado, aho bivuga ko inyeshyamba zateye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/mozambique-inyeshyamba-zayabangiye-ingata-nyuma-yimirwano-ningabo-zu-rwanda-niziki-gihugu/

  • Nyamasheke: Bane bafatanywe amabalo atanu (5) y’imyenda ya caguwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Ntamakiriro Elisa w’imyaka 30, Ndayishimiye Samuel w’imyaka 48, Ndayizeye Felicien w’imyaka 34 na Aimée Nyirandorwa w’imyaka 28. Bari bafite imodoka, bafatirwa mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Mahembe, Akagari ka Kagarama, Umudugudu wa Gabiro, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abapolisi bamaze kubona amakuru ya bariya bantu ko barimo kwinjiza magendu y’imyenda ya Caguwa banyuze mu kiyaga cya Kivu bategura igikorwa cyo kubafata. Iriya myenda yari kujyanwa mu isoko rya Mugonero riri mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi. Abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda Nyamasheke-Karongi bafata imodoka yo mu bwoko bwa minibisi yari itwawe na Ntamakiriro ari kumwe na kigingi we witwa Ndayishimiye, basanga harimo amabalo atanu y’imyenda ya caguwa”.

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko abo babiri bamaze gufatwa bavuze ko bari bahawe akazi n’uwitwa Nyirandorwa Aimée, umucuruzi w’imyenda mu isoko rya Mugonero. Nyirandorwa yahise ashakishwa arafatwa, afatwa ari kumwe na Ndayizeye bari biteguye gupakurura iyo myenda.

    CIP Karekezi yashimiye abaturage bafashije Polisi gufata abo bantu binyuze mu gutangira amakuru ku gihe. Yaburiye buri muntu wese ucyijandika mu byaha ariko cyane cyane mu bucuruzi butemewe n’amategeko bwambukiranya imipaka.

    Yavuze ko ababikora n’abatekereza kuzabikora nta mahirwe bazagira kandi nta mwanya bafite mu Rwanda kubera imikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe imyenda yajyanywe mu biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ishami rya Karongi.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

  • Kayonza : Uwishe umugore akamucamo ibice yaburanishirijwe mu ruhame yemera icyaha asaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo akekwaho kuba yarishe Mukarukundo Espérance bari inshuti ku wa 26 Kamena 2021 amuziza ibihumbi 15 Frw yamufatanye avuga ko ari ayo yamwibye.

    Bivugwa ko Harerimana yishe uriya mugore Mukarukundo Espérance kuri uwo munsi bari biriwe basangira inzoga.

    Harerimana Protogene wiyemereye ko yishe uriya mugore, yavuze ko nyuma yo kwica uyu mugore bari inshuti yagize ubwoba bwo kugumana umurambo maze agahitamo kuwucamo ibice bibiri akajya kuwujugunya mu bisimu.

    Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro abazwi nk’Imparata, ubwo yahishaga umurambo wa nyakwigendera mu bisimu waje kubonwa na Polisi na RIB bafatanyije n’abaturage bo muri ako gace.

    Muri uru rubanza, abacamanza b’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaje kuburanishiriza uyu mugabo ahabereye icyaha, rwahaye umwanya usesuye uyu Harerimana maze yiregura asaba kugabanyirizwa ibihano ngo kuko ibyamubayeho byari nk’impanuka.

    Ubushinjacya bwavuze ko icyaha Harerimana akurikiranyweho cyo kwica Mukarukundo Esperance kitabaye nk’impanuka ko yamwishe ku bushake kandi abigambiriye.

    Bushingiye ku ngingo yi 107 y’amategeko mpanabyaha, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu.

    Bamwe mu baturage bari bitabiriye uru rubanza rwabereye mu ruhame bavuga ko rwabasigiye isomo ko kandi n’undi utekereza gukora icyaha yagakwiye gutekereza kabiri.

    Bahuriza ku cyifuzo cy’uko uyu mugabo yahanwa by’intangarugero ku buryo n’undi ufite umutima w’ubwicanyi yajya yibuka igihano cyahawe Harerimana agasubiza umutima ubuntu.

    Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa mu ruhame ku ya 12 Kanama 2021 saa tanu z’amanywa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Uwishe-umugore-akamucamo-ibice-yaburanishirijwe-mu-ruhame-yemera-icyaha-asaba-imbabazi

  • Nyuma y'umunsi umwe komite nyobozi y'ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Nyakanga 2021, nibwo komite nyobozi y'ikipe ya Espoir FC yeguye kuri uyu mwanya n'ubwo ntabusobanuro cyagwa se ibaruwa y'ubwegure yagiye hanze, iyi komite nyobozi ikaba yongeye kwemera kugaruka mu mirimo.

    Abari beguye ni batanu bayobowe na Perezida wayo Kamuzinzi Godfroid, ba visi perezida babiri Amani Casimir na Ngiruwonsanga Theo, ushinzwe umutungo w'ikipe ariwe Ujeneza Olive ndetse n'umunyamabanga wayo ariwe Habimana François .

    Icyatumye habaho kwegura kwa komite nyobozi ngo ni uko ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi butarimo kumva neza ibyo gufasha iyi kipe iheruka kwitwara neza, ariko aha bigaterwa cyane n'umwe mu bayobozi b'aka karere, ibi bikaba aribyo byatumye habaho inama yihuse yahuje impande zombi.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi batangaje ko kuri uyu wa kabiri aribwo habaye inama yahuje ubuyobozi bw'ikipe ya Espoir FC , aho baganiriye ingingo eshatu zirebana n'iyi kipe yashoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y'u Rwanda iheruka aho yasoje inyuma ya APR FC yatwaye igikombe ndetse na AS Kigali yasoje ku mwanya wa gatatu.

    Mu ngingo eshatu baganiriye ku mpande zombi, habanje kurebera hamwe uko umwaka w'imikino wa 2020-2021 wagenze, Imbogamizi zagaragajwe zari zatumye komite nyobozi yegura n'uburyo zigomba gukemuka impande zombi zibigemo uruhare ndetse no kwitegura no kwita ku migendekere myiza y'umwaka w'imikino 2021-2022 impande zombi zibigizemo uruhare.

    Mu gusoza iyi baruwa, ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bavuze ko hashingiwe kuri ibyo biganiro komite nyobozi ya Espoir FC yasabwe kandi yemera kuguma mu nshingano, ibyumvikanyweho byose bikazubahirizwa kugira ngo ikipe izakomeze kwitwara neza.

    The post Nyuma y'umunsi umwe komite nyobozi y'ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yumunsi-umwe-komite-nyobozi-yikipe-ya-espoir-fc-yeguye-yongeye-kugaruka-kuyobora-iyi-kipe-ibarizwa-mu-karere-ka-rusizi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yumunsi-umwe-komite-nyobozi-yikipe-ya-espoir-fc-yeguye-yongeye-kugaruka-kuyobora-iyi-kipe-ibarizwa-mu-karere-ka-rusizi