Category: Uncategorized

  • Abasoreje ibizamini mu bice biri muri Guma mu Rugo bishimiye uburyo boroherejwe – #rwanda #RwOT

    Ibi aba banyeshuri babibwiye IGIHE kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, ubwo bamwe basozaga ibizamini bya Leta bari bamaze icyumweru bakora.

    Ishimwe Dorine wigaga muri GS APACOPE usoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yagize ati “ Ibizami twabisoje. Byari bikomeye ariko si cyane twagiye tubisubiza neza tugendeye kubyo twigishijwe ku buryo nkeka ko nzatsinda.”

    Ishimwe yashimiye uburyo Leta yitaye ku banyeshuri bakoraga ibizamini mu mujyi wa Kigali, bagashyirirwaho imodoka zihariye zibatwara mu gihe umujyi wari muri Guma mu Rugo.

    Ati “Byadufashije kugera ku ishuri ku gihe no kugera mu rugo hatabaye akavuyo kenshi. Byanadufashije gusubiramo neza amasomo y’ibizamini twakoraga.”

    Isimbi Shalom usoje ibizamini by’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yasabye bagenzi be kuzakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo umubare w’abandura ugabanuke, bazasubukure amasomo mu minsi iri imbere nta nkomyi.

    Na we yashimiye Leta yabitayeho muri iki gihe, ikaborohereza kugira ngo ibizamini bigende neza.

    Ati “Ibizamini ntabwo byari bikomeye kuko twabonye umwanya wo kwiga neza pe, ahubwo ndashimira Leta yadufashije mu buryo bushoboka bwose kuko yaduhaga imodoka zidutwara n’imiti yica udukoko kugira ngo tutandura Covid-19.”

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bahati Bernard yavuze ko imodoka zashyizweho ngo zitware abanyeshuri bakora ibizamini, zabafashije cyane.

    Ati “Imodoka zarabafashje cyane kuko zatumye nta munyeshuri ugira ikibazo cyatuma abura uko akora ibizamini cyangwa ngo bitume asaba ababyeyi be amafaranga y’ishuri. Mu mujyi wa Kigali hari harimo nk’imodoka 20 zabatwaraga.”

    Yaboneyeho kubasaba gukomeza kwirinda Covid-19 bafatanyije n’ababyeyi babo.

    Ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021, ni bwo abanyeshuri basaga ibihumbi 195 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange, amashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

    Abanyeshuri bagiye bandika ku myenda yabo bishimira ko barangije ibizamini

    Mu gihe cyo gutaha no kujya ku mashuri, abanyeshuri bashyiriweho imodoka zibatwara

    Umujyi wa Kigali washyizeho imodoka zisaga 20 zitwara abanyeshuri zibageza cyangwa zibavana ku mashuri aho bakorera ibizamini

    Ishimwe Dorine wigaga muri GS APACOPE yavuze ko ubufasha Leta yabahaye bwatumye bakora ibizamini batuje

    Isimbi Shalom yavuze ko bagiye gukomeza gufatanya n’abandi kwirinda Covid-19 kugira ngo ubutaha bazasubire ku ishuri nta kibazo

    Nubwo bame mu banyeshuri basoje ibizamini bari bamaze icyumweru bakora, hari ibyiciro bigikomeje gukora ibizamini

    Aba banyeshuri bari bategereje imodoka muri gare ya Downtown ubwo bari basoje ibizamini

    Abanyeshuri bamwe bavuga ko ibizamini basoje byari bikomeye ariko bizeye ko bazabitsinda

    Buri munyeshuri cyangwe abakurikiranaga ikorwa ry’ibizamini, mbere yo kwinjira mu modoka yahabwaga umuti wica udukoko

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Nyamasheke: Ushinzwe umutekano ku kiyaga cya Kivu yafatanywe imyenda ya magendu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe ashinzwe gucunga umutekano ku kiyaga cya Kivu mu gice cy’Umurenge wa Kagano, yafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Nyaganga 2021, afatirwa mu Murenge wa Bushekeri.

    Bamwe mu baturage babonye ibi biba, yavuze ko uyu mugabo yari afite ibizingo bine by’ibitenge ari kumwe n’abandi bamutwaje.

    Ubwo babonaga abasirikare bashinzwe gucunga umutekano, abo bandi birutse we arafatwa, ashaka kubatema akoresheje umupanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Yvan Munezero yabwiye IGIHE ko bibabaje kuba ushinzwe kurinda umutekano ari we wafatiwe muri iki cyaha.

    Ati “Natwe byadutunguye kubona abakaduhaye amakuru aribo babikor, bbivuze ngo dukwiye gushakira amakuru kuri bose.”

    Uyu mugabo wafashwe yajyanwe ku kigo cy’Akarere ka Nyamasheke cyakira inzerezi (Transit center) giherereye mu Murenge wa Kagano mu gihe hagikomeje iperereza.

    Akagari ka Ngoma ni kamwe mugacishwamo magendu y’imyenda n’ibiyobyabwenge bivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iciye mu kiyaga cya Kivu.

    Muri Gashyantare uyu mwaka Polisi ikorera muri aka Karere yatwitse ibiyobyabwenge birimo urumogi ibiro 200 n’ibiro 180 by’amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogo, byose byafashwe mu gihe cy’umwaka umwe wa 2020 bivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Magendu zafatiwe mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa Kabiri

  • Rubavu: Abarwariye Covid-19 mu ngo bahawe amata n’imbuto byo kubondora – #rwanda #RwOT

    Minisitiri y’Ubuzima itanga inama z’uko abarwariye Covid-19 mu rugo bakwiye kurya indyo yuzuye kugira ngo bibafashe gukira vuba, gusa bamwe muri abo barwayi bakunze kugaragaza ko kuyibona bitaborohera kuko baba bari mu rugo ntibabone uko bashobora guhaha ibirimo imbuto n’amata na cyane ko abenshi baba badasanzwe babirya mu buryo buhoraho.

    Ni muri urwo rwego abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu bagize igitekerezo cyo gukusanya inkunga yaguzwemo ibirimo amata n’imbuto, bishyikirizwa abarwayi ba Covid-19 kugira ngo bibafashe gutora mitende vuba.

    Sheikh Kibata Djuma, Umuyobozi w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gisenyi, yavuze ko batekereje kuri iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abarwayi ba Covid-19 koroherwa vuba, ibihe bya Guma mu Rugo byarangira bakazasubira mu mirimo yabo nta nkomyi.

    Ati “Aba barwayi barababaye kandi nta buryo bwo gusohoka ngo bajye guhaha bafite. Mu muco wo gushyira hamwe usanzwe uturanga muri FPR, twumvise ko hari icyo twakora mu bushobozi bwacu mu rwego rwo gufasha abarwayi bose bo muri uyu Murenge koroherwa bagakira vuba.”

    Bankundiye Yvonne ni umwe mu bagejejweho iyi nkunga, aho amaze iminsi 10 arwariye Covid-19 mu rugo. Yavuze ko iyi nkunga batewe izabafasha gukira vuba, ati “Baratwunganiye baduhaye amata harimo n’imbuto kandi ni zo badutegetse kurya, biradushimishije kuko byari bihenze, aho buri minsi ibiri nakoreshaga ibihumbi 3 Frw, ubushobozi bukambana bucye. Ubu bufasha buzatuma dukira vuba.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko cyeretse abarwayi ko batari bonyine kandi kikabafasha mu buryo bw’amikoro kuko imbuto n’amata basabwaga byabahendaga, dore ko bamwe badafite ubushobozi buhambaye.

    Ati “Abarwayi bishimye cyane kuko bizabafasha gukira vuba. Iki gikorwa cyaberetse ko atari bonyine mu burwayi bwabo kandi turasaba n’abandi baturage babishoboye gutera abaturanyi babo inkunga muri ibi bihe, bibanda ku barwayi ba Covid-19 bari hafi yabo, kugira ngo iki cyorezo tugitsindire hamwe.”

    Kibata yavuze ko bazakomeza gutera inkunga abaturage bafite ingorane muri ibi bihe bya Covid-19, ati “Tuzaharanira ko abaturage batazasonza duhari.”

    Mu Rwanda hari abarwayi ibihumbi 15 barwariye Covid-19 mu ngo zabo, Umurenge wa Gisenyi ukaba ufite abarwayi 69 bose bahawe imfashanyo.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batanze amata n’imbuto ku barwayi ba Covid-19 mu Murenge wa Gisenyi

  • Ibyihariye ku mategeko mashya y’ikoreshwa rya gari ya moshi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibiri n’igice irihiritse u Rwanda na Tanzania bisinye amasezerano yo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda w’ibilometero 532.

    Umwotsi wera wacumbye! Ku wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko asobanura umushiga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi.

    Muri uwo mushinga harimo igice kivuga ku mategeko azagenga gutwara abantu n’ibintu muri gari ya moshi, rikaba ari irya mbere ryo muri ubwo bwoko ribayeho kuva u Rwanda rwitwa rwo.

    Ni amategeko akakaye uhereye ku guhabwa icyangombwa cyo gutwara gari ya moshi aho uyitwara agomba kuzirana n’icyitwa igisindisha, kugeza ku bagenzi bayirimo bashobora kuyifungirwamo igihe bateje imvururu.

    Minisitiri Gatete yavuze ko batekereje kuri uyu mushinga w’itegeko nyuma yo kubona ibikorwa byo kubaka no gukoresha inzira za gari ya moshi bishyizwemo imbaraga na Guverinoma y’u Rwanda.

    Ingero z’umuhanda zirihariye, kuwusagarira ni ikizira!

    Mu gihe Abanyarwanda bari bamenyereye imihanda isanzwe ifite ubugari butarenga metero icumi, Gari ya moshi yo ni ibindi bindi. Umushinga w’Itegeko mushya uvuga ko ubugari bw’inzira za gari ya moshi n’imbibi zayo buzaba ari metero 60.

    Icyakora, ubugari bw’inzira za gari ya moshi n’imbibi zayo mu Mujyi wa Kigali no mu tundi duce dufatwa nk’imijyi buzajya bugenwa hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’aho hantu.

    Uwo mushinga w’itegeko uvuga ko nta muntu wemerewe gukoresha, kubangamira cyangwa gushyira inyubako mu mbibi z’inzira ya gariyamoshi keretse abiherewe uruhushya na Minisitiri.

    Polisi ni yo ishinzwe umutekano mu nzira za Gari ya moshi

    Nk’uko bisanzwe mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo imbere mu gihugu, Polisi ni yo yahawe inshingano zo gucunga umutekano wo mu nzira za gari ya moshi.

    Itegeko risaba ko mu nzira ya gari ya moshi zo munsi y’ubutaka, sitasiyo n’ahandi gari ya moshi zihagarara, hagomba kuba hari ibikoresho byo kurinda no kuzimya inkongi, uburyo bwo kwinjiza umwuka wo guhumeka,ibikoresho by’ubutabazi n’uburyo bw’ubutabazi.

    Inzoga k’utwara gari ya moshi ni ikizira

    Umushinga w’itegeko werekana ko Gari ya moshi ifite abakozi batandukanye ariko abagaragazwa nk’abafite inshingano zikomeye ni abakapiteni, abayobozi n’ abayobozi bungirije bayo.

    Hejuru y’ibyangombwa bibemerera gukora ako kazi, aba bayobozi ntibagomba gukora akazi bafite igipimo cya alcool kiri hejuru ya garama zero n’ibice zero (0.0 g) muri litiro imwe y’amaraso. Ni ukuvuga ko nta gisindisha n’igisa nka cyo bagomba kuba banyoye.

    Ni ibintu bizajya bigenzurwa cyane kugira ngo bemererwe gutangira urugendo.

    Ntawe uzemererwa gutwara gari ya moshi afite alcool mu mubiri

    Mu gihe hari ubirenzeho agasoma agacupa, itegeko rigaragaza ko azaba akoze icyaha. Uzabihamwa n’urukiko, azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

    Mu gihe kapiteni cyangwa uwo muyobozi ateje cyangwa akoze impanuka yo mu muhanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 250 ariko atarenze ibihumbi 500.

    Gari ya moshi izaba ifite kasho y’agateganyo

    Itegeko rishya riha ububasha kapiteni, ko mu rugendo rwa gari ya moshi, afite uburenganzira bwo gufunga by’agateganyo umuntu ukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, uteza umutekano muke muri gari ya moshi no kumugeza ku biro bya polisi cyangwa ku nzego z’ibanze igihe gari ya moshi ihagaze kuri gare iri hafi.

    Kuba ashobora kumufunga by’agategenyo, byumvikana ko hazaba harimo ahantu hihariye hateganyirijwe gufungirwa by’agateganyo.

    Itegeko rivuga ko mu gihe ari ngombwa ku mpamvu zo kubungabunga umutekano wa gari ya moshi, kapiteni afite uburenganzira bwo gutanga amabwiriza ku bagenzi kandi agomba kumenyesha abandi bakozi cyangwa ubuyobozi bwa gare imwegereye ikintu gitunguranye kibangamiye umutekano.

    Kapiteni wa gari ya moshi ashobora kwanga kuyitwara mu gihe atizeye umutekano wayo.

    Uburambe burenze imyaka ibiri ku muyobozi wa gari ya moshi

    Kugira ngo umuntu yemererwe gutwara gari ya moshi, Itegeko rivuga ko agomba kuba afite imyaka itari munsi 18 y’amavuko ariko atarengeje imyaka 65 y’amavuko. Agomba kuba afite icyemezo cy’ubuzima bwiza n’icy’ubunyamwuga mu gutwara gari ya moshi gitangwa n’ibigo bibyigisha.

    Ushaka gutwara gari ya moshi kandi agomba kuba afite uburambe butari munsi y’amezi 24 nk’umuyobozi wungirije wa gari ya moshi. Agomba kandi kuba yaratsinze ikizamini cyo gutwara ubwoko bwa gari ya moshi nk’uko bigaragara ku ruhushya rwo gutwara gari ya moshi.

    Mu gihe umuntu afashwe atwaye gari ya moshi nta ruhushya, akabihamywa n’urukiko, azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 250 ariko atarenze ibihumbi 500.

    Umuntu cyangwa ikigo gitwara abantu muri gari ya moshi bagomba kugira ubwishingizi ku buryozwe bw’abantu cyangwa ibintu byakwangizwa no gukoresha gari ya moshi.

    Mu gihe yateje cyangwa yakoze impanuka, azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 250 ariko atarenze ibihumbi 500.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda wa gari ya moshi uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

    U Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$.

    Minisitiri Gatete yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ko inyigo y’uwo muhanda yarangiye hasigaye gutegura uburyo uzashyirwa mu bikorwa cyane mu bijyanye n’amafaranga azakoreshwa.

    Inkuru bijyanye: Imambo zatangiye gushingwa: Icyerekezo gishya ku mushinga wa gari ya moshi mu Rwanda (Video)

    Miinisitiri Gatete yavuze ko inyigo y’umuhanda wa Gari ya moshi Isaka -Kigali yarangiye

  • Israel Mbonyi wari utegerejwe i Burundi yabwiwe ko atabyemerewe #rwanda #RwOT

    Ibitaramo Israel Mbonyi yagombaga gukorera mu Burundi byahagaritswe nyuma y’uko Minisiteri y’Umutekano y’iki gihugu itangaje ko ntabyo bazi kuko nta burenganzira basabye.

    Umuhanzi Israel Mbonyi amaze iminsi ateguza abantu ibitaramo bye azakorera i Burundi mu kwezi gutaha kwa Kanama tariki ya 13, 14 na 15.

    Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, binyuze kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, yatangaje ko iby’ibyo bitaramo ntabyo izi.

    Yagize iti “Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw’abayobozi b’u Burundi babifitiye ububasha.”

    Iki gitaramo gihagaritswe mu gihe uyu muhanzi imyiteguro yacyo yari igeze kure cyane ko yari yamaze no gusinya amasezerano na sosiyete yagiteguye ihagarariwe na Kavukire.

    Uretse uyu muhanzi na Bruce Melodie nawe aratagenya gutaramira mu Burundi tariki 29 na 29 Kanama 2021mu bitaramo yise Kigali World Tour.

    Uko gahunda y’ibitaramo bya Israel Mbonyi yari iteye

    Uko gahunda y’ibitaramo bya Israel Mbonyi yari iteye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/israel-mbonyi-wari-utegerejwe-i-burundi-yabwiwe-ko-atabyemerewe

  • Umugore wa boss wanjye asambana n'abandi bagabo none boss yamuketse! Mbimubwire? Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muraho! Nkora ahantu murugo mpamaze imyaka yenda kuzura 4 yose,bamfata neza bampemba neza nkumukozi womubiro….meze nkumwana womurugo ariko ikibazo mfite niki,umugore numugabo nkorera ntarubyaro bafite ,boss akorera hanze y'igihugu noneho mabuja ahora azana abandi bagabo murugo arasambana cyane pe kuburyo nawe arabizi ko mbizi….none boss yarabimenye ariko yabuze amakuru y'imvaho none ejo bundi yarampamagaye arambwira kujya kumushuti we bampa camera zogushira mubyumba ariko nabuze uko nzimanika ubu hashize iminsi 3 ariko na boss arabizi ko ntabona uburyo mbikora ariko ndimo kwibaza,ese mbwira mabuja ko boss yamucetse?cyangwa mbwize boss ukuri kwibibera murugo rwe?mungire inama kuko boss hari nigihe amara umwaka ataragaruka ariko akunda umugore we mubyo mbona.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-boss-wanjye-asambana-nabandi-bagabo-none-boss-yamuketse-mbimubwire-mungire-inama/

  • Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bahawe inkunga y’ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byasobanuwe na Ninsima Elia, Umuyobozi w’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, inkunga y’ibiribwa abo banyeshuri bahawe igizwe n’umuceri, Kawunga ndetse n’ibishyimbo.

    Uwagaragaje icyo kibazo abinyujije kuri ‘Twitter’ ni uwitwa Pelly Prudence Iraguha, yandika agira ati “Ese nta kuntu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyira muri gahunda n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda na bo bakagenerwa ibiribwa bakica isari? Bamwe muri bo barataka inzara. Murakoze”.

    Arangije kwandika icyo kibazo, akoresheje urwo rubuga rwa Twitter yamenyesheje Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse na bamwe mu banyamakuru bakoresha urwo rubuga rwa Twitter cyane, nka Niwemwiza Anne Marie wa KT Radio n’abandi, abasaba ko bakora ubuvugizi kuri icyo kibazo.

    Mu gusubiza icyo kibazo, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko nk’abandi bantu bose bafite ibibazo, n’abanyeshuri bagizweho ingaruka n’icyorezo bakwiye gufashwa.

    Dr Uwamariya ati “Umunyarwanda wese uri mu turere turi muri Guma mu Rugo, afite uburenganzira bwo guhabwa ubufasha bw’ibiribwa. Abanyeshuri bafite ibibazo babinyuze ku buyobozi bwa za Kaminuza bigamo bafashwe”.

    Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yafataga umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali ndetse n’utundi turere umunani muri gahunda ya Guma mu Rugo, abanyeshuri biga muri za Kaminuza basabwe kuguma muri za Kaminuza bigaho, abari mu rugo bakiga bifashishije ikoranabuhanga.

    Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko hari abafite ibibazo by’ imibereho.

    Yagize ati “Ntitwemerewe gusohoka kubera Guma mu Rugo, amafaranga makeya nari mfite yose narayakoresheje”.

    Gusa Ntwari Innocent, Umuyobozi w’abanyeshuri muri iyo ‘Campus’, avuga ko Kaminuza yiteguye gufasha abagaragaza ko bakeneye ubufasha.

    Kabagambe Ignatius, Umuyobozi ushinzwe itumunaho muri Kaminuza y’u Rwanda, yagize ati “Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda burakurikiranira hafi ubuzima mu macumbi y’abanyeshuri, kugira ngo abafite ibibazo bamenyekane, bafashwe”. Ibyo akaba yabitangarije ikinyamakuru The New Times.

  • Indirimbo ya Juno Kizigenza yavugishije benshi itarasohoka yagiye hanze amashusho yayo yatumye abantu benshi amazi yuzura akanwa #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza yasohoye indirimbo ye nshya yise 'Please Me' irimo amashusho adasanzwe arimo umukobwa wambaye hafi y'ubusa.

    Aya mashusho agaragaramo umukobwa wambaye imyenda imugaragaza ikimero cye dore ko hari aho aba yambaye imyenda y'imbere gusa ubundi azunguza umubyimba we.

    Uyu mukobwa unyuzamo agatamba uyu muziki, akaraga umubyimba we mu buryo budasanzwe bushobora gukurura bamwe bafite kwihangana gucye ku bijyanye na cya gikorwa cy'abakuze.

    Iyi ndirimbo Please Me yavugishije benshi ubwo uyu muhanzi yasohoraga integuza yayo y'ifoto y'umukobwa wicaye kuri moto wambaye imyenda y'imbere.

    Please me cyangwa se Nshimisha mu Kinyarwanda, yumvikanamo amagambo yo gusaba umukobwa kumuha ibyishimo birimo ibisanzwe ndetse n'ibyishimo byo mu buriri.

    Ubwo hasohokaga iriya nteguza itari isanzwe, bamwe barahagurutse bavuga ko abahanzi bakomeje kototera umuco nyarwanda.

    Icyo gihe Umunyabanga wa Leta Muri Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko ushinzwe Umuco, Bamporiki Eduoard yagize icyo abivugaho.

    Icyo gihe yagize ari 'Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n'imico n'ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibyatwese.'

    Uyu muhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho muri iyi minsi, yari aherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Ariel Wayz na yo yagarutsweho cyane dore ko yanakurikiye ibikorwa byo kuyamamaza birimo kwerekana ibere ry'uriya mukobwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/28/indirimbo-ya-juno-kizigenza-yavugishije-benshi-itarasohoka-yagiye-hanze-amashusho-yayo-yatumye-abantu-benshi-amazi-yuzura-akanwa/

  • Perezida wa Tanzania yakingiwe COVID ahita atanga ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwa Tanzania bwakunze kunengwa gucyerensa icyorezo cya COVID-19 bituma kinahitana umubare munini urimo n’abari abayobozi muri kiriya gihugu.

    Perezida Madamu Samia Suluhu wasimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe, akigera ku butegetsi yahinduye ingendo kiriya gihugu cyagendaga mu ngamba zo kwirinda kiriya cyorezo dore ko Guverinoma yari yaranavuze ko idakeneye inkingo.

    Guverinoma ya kiriya gihugu yahise ishyiraho amabwiriza yo kwirinda ndetse isaba n’abaturage kuyubahiriza.

    Iki Gihugu cya Tanzania giherutse kwakira inkingo zisaga Miliyoni imwe zo mu bwoko bwa Johnson Johnson zatanzwe muri gahunda yo gusaranganya inkingo izwi nka COVAX.

    Izi nkingo zakiriwe na Tanzania bwa mbere, zatangiye guterwa abaturage ndetse Perezida Madamu Samia Suluhu uyu munsi ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga akaba yikingije.

    Madamu Samia Suluhu yavuze ko Tanzania yagaragaje kugenda biguruntege mu kwirinda COVID-19, yagize ati 'Ntabwo turi ikirwa ni yo mpamvu ubu twatangiye gukingira.”

    Yavuze ko kuva yavuka kugeza akuze, yagiye afata inkingo nyinshi 'kandi izo twahawe tukiri impinja zaraturinze iyo myaka yose, rero nta mpungenge mfite.”

    Photo : BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Perezida-wa-Tanzania-yakingiwe-COVID-ahita-atanga-ubutumwa-bukomeye

  • Yanga yo muri Tanzania iratangira icakirana na Express yo muri Uganda muri CECAFA Kagame Cup #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ni bwo haraye habaye tombola y’uko amakipe azahura muri CECAFA Kagame Cup, irushanwa riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, irushanwa rigomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki 01/08/2021.

    Muri iyi tombola yabaye nta kipe yo mu Rwanda irimo, aho by’umwihariko ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona yatangaje ko itazitabira aya marushanwa kubera ibihe bidasanzwe bya Coronavirus igihugu kirimo.

    Uko tombola y’amatsinda yagenze

    Itsinda A: KCCA FC, Le Messager Ngozi, KMKM SC
    Itsinda B: Azam FC, Altabara FC, Tusker FC
    Itsinda C: Young Africans SC, Nyasa Big Bullets, Express FC

    U Burundi buzaba buhagarariwe na Le Messager
    U Burundi buzaba buhagarariwe na Le Messager
    Young Africans yo muri Tanzania izahura na Express yo muri Uganda
    Young Africans yo muri Tanzania izahura na Express yo muri Uganda

    Uko imikino y’amatsinda iteye

    Tariki 01/08/2021:

    KCCA FC v KMKM SC (Chamazi Stadium)

    Tariki 02/08/2021:

    Azam FC v Tusker FC (Chamazi Stadium)
    Young Africans v Express FC (Taifa Stadium)

    Tariki 03/08/2021:

    Le Messager Ngozi v KCCA FC (Chamazi Stadium)

    Tariki 04/08/2021:

    Altabara v Azam FC (Chamazi Stadium)
    Nyasa Big Bullets v Young Africans (Taifa Stadium)

    Tariki 05/08/2021:
    KMKM SC v Le Messager Ngozi (Chamazi Stadium)

    Tariki 06/08/2021:
    Tusker v Altabara (Chamazi Stadium)
    Express FC v Nyasa Big Bullets (Taifa Stadium)