Category: Uncategorized

  • Ibyo wamenya kuri Dj Aisha, umunyarwandakazi… – #rwanda #RwOT

    Mu myidagaduro ya Uganda, Dj Alisha azwi cyane ku ma Radiyo atandukanye aho agenda avanga umuziki, mu nkuru ya Galaxyfm bavuga ko umuntu wo muri Uganda aramutse avuze abakobwa beza kandi b’uburanga ntashyiremo  DJ Alisha biba bifatwa nk’ibintu bibogamye kuko arivugira.

    Umunyarwandakazi Dj Alisha wibera mu mujyi wa Kampala, ibikorwa bye bimaze gufata urundi rwego nk’icyamamare. 

    Dj Alisha akomoka mu Rwanda ariko ubu abarizwa muri Uganda. Ni imbaraga ziyongera ku myidagaduro ya Uganda. Azwi cyane mu buhanga bwe bwo kuvanga amajwi y’umuziki mu bitaramo n’ibirori abenshi bakanyurwa.

    Galaxy ivuga ko umwaka ushize, Dj Alisha yasinye amasezerano na Kompanyi ikomeye ku isi ariko agashami ka Uganda ‘Black Market Records’. Iyi Kompanti ifite izina rikomeye ku isi  ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika nka Kenya, Uganda , Nigeria n’ahandi ariko ikagira icyicaro muri Califonia muri America.

    Dj Alisha 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108050/avangira-muzika-i-kampala-icyo-wamenya-kuri-dj-alisha-umunyarwandakazi-wuburanga-wanasinye-108050.html

  • Uri nde wo kwemeza indirimbo ya Meddy! Ibyaku… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo ya Meddy 'My Vow' iri kumvwa cyane mu bihugu bitandukanye yavugishije abatari bake kugeza n'aho nyuma yo gukinwa kuri Televiziyo ikunzwe cyane ya Wasafi Tv abantu benshi batatunguwe, ahubwo batunguwe n'uko banditse ko bayemeje nyamara ari indirimbo yakoze amateka.

    Televiziyo ya Wasafi nyuma yo gukina iyi ndirimbo banyarukiye ku rubuga rwa instagram bashyiraho iyi ndirimbo bandika ko bayemeye (Approved)  bagira bati 'yemejwe'.

    Ni ubutumwa bwashyizweho buherekejwe n'iyi ndirimbo iriho ikirango cya Wasafi Tv cyerekana ko bayikinnye ndetse banayemeye ko ari indirimbo nziza nyamara imaze iminsi iri gukundwa ndetse inayoboye urutonde rwo mu karere k'Iburasirazuba.

    Muri ubwo butumwa bwagiraga buti: '(…)Yemewe ubu kuri Wasafitv. Indirimbo nshya ya @meddyonly -#Myvow Approved= yemejwe.''

    Nyuma y'ubwo butumwa benshi berekanye amarangamutima yabo kuri iyi ndirimbo ahubwo bavuga ko batinze kuyikina, abandi bavuga ko uyu muhanzi ari Chris Brown wo muri Afurika, abandi bamwita umwami batangira kuvuga ko nta n'aho ahuriye na Diamond.

    Iyi ndirimbo igishyirwaho hari uwitwa EmillytatuKariza wo muri Tanzaniya wakoresheje ururimi rw'igiswayili agira ati: '(Mulikuwa mnasubiri iwe hit ndio mpost)', tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati: 'Mwari mutegereje ko iba hit ngo mubone kuyipostinga''.

    Ni amashusho afite ibitekerezo bitandukanye basubiza iyi televiziyo ariko hari uwitwa rgistyga wahise akoresha ubutumwa bw'icyongereza agira ati: 'Muri bande bo kwemeza indirimbo ya Meddy? oya ntimube abapfapfa'.

    My Vow ni imwe mu ndirimbo ikunzwe mu bihugu bitandukanye ndetse uburyo iyi ndirimbo yarebwe bwerekana intambwe nziza umuziki wo mu Rwanda umaze gutera mu buryo ubwo ari bwo bwose ndetse n'uburyo zikinwamo mu bindi bihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108051/urinde-wo-kwemeza-indirimbo-ya-meddy-ibyakurikiye-ikinwa-rya-my-vow-kuri-wasafi-tv-108051.html

  • Ese koko Miss Uwase Muyango ntabwo yibarutse? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amakuru yavugaga ko Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves bari mu byishimo byo kuba bibarutse imfura yabo ,kuri ubu biravugwa ko ashobora kuba atari ukuri ko koko yabyaye.

    Mu nkuru ya InyaRwanda ivuga ko Muyango ubwe yahakanye ko yibarutse ndetse anayima n'ababivuze. Miss Muyango yagize ati:'Ariko icyakoza reka nkubwire ubu ndi kumva uri kunsetsa, ubu iri jwi ryanjye uri kumva ndi kuvuga nk'umuntu wabyaye koko. Ntabwo ari byo rwose ubungubu nari niryamiye rwose nanjye nta n'ubwo nari mbizi ariko ntabwo bintunguye kubera ko ibimvugwaho ni byinshi. Ikintungura ni uko nta muntu njya nima amakuru ariko njya gutungurwa nkabona abantu batwanditseho ibintu bitandukanye nyamara atari byo hhhh.'

    Miss Muyango yabwiye abantu batandukanye bakunda kumwandikaho ibintu bitari byo ko rwose abiyamye agira ati: ''Ndabiyamye abantu bandika amakuru atari yo, nta kindi kintu nababwira abantu byarancanze'.

    Source : https://yegob.rw/ese-koko-miss-uwase-muyango-ntabwo-yibarutse/

  • Umunyeshuri usoje Ex-etat yahaye ikimenyetso cy'urwibutso mugenzi we amwandika mu mugongo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021 nibwo abanyeshuri bamwe na bamwe batangiye gusoza ibizamini bya leta ndetse no gusubira mu miryango yabo.

    Ifoto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni iy'umunyeshuri wagaragaye yandika ku ishati ya mugenzi we nk'ikimenyetso cy'urwibutso no gusezeranaho dore ko bamwe baba bagiye guhindura ubuzima bizatuma batongera guhorana nk'uko byabaga bimeze ku ishuri.

    Photo: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-usoje-ex-etat-yahaye-ikimenyetso-cyurwibutso-mugenzi-we-amwandika-mu-mugongo-amafoto/

  • Ibimenyetse byakwereka ko ubutare mu mubiri wawe buri hasi #rwanda #RwOT

    Ubutare (fer/iron) iyo bubaye bucye mu mubiri, bitera ibibazo bitandukanye. Muri rusange abagore ni bo bakunze kugaragaraho ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu mubiri cyane kurusha abagabo muri rusange.

    Indwara yo kugira amaraso macye (anemia), iterwa nuko ubutare buba ari bucye mu mubiri, akaba ari bwo bwitabazwa mu gukora igice cy’ingenzi cy’amaraso cya hemoglobin.

    Hemoglobin ni igice cy’ingenzi mu ikorwa ry’insorozitukura z’amaraso akaba ari na yo yitabazwa mu gutwara umwuka wa oxygen mu bice bitandukanye by’amaraso. Iyo umubiri udafite ubutare buhagije ngo ukore hemoglobin, umubare w’insoro zitukura ufite ziragabanuka, bityo ingingo zitandukanye z’umubiri zigatangira gukora nabi kuko ziba zitakigerwaho n’umwuka uhagije wa oxygen; ibi bitera guhorana umunaniro udashira ndetse no guhumeka gacye.

    1.Guhora wumva urushye

    Guhorana umunaniro, kabone naho waba wumva nta kintu gikomeye wakoze bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ufite ubutare bucye mu maraso. Bishobora guterwa nuko mu mubiri wawe hatari kugeramo umwuka uhagije wa oxygen, bityo ugahora wumva unaniwe.

    2.Kuribwa umutwe bihoraho

    Iyo mu bwonko hatagera umwuka uhagije wa oxygen bitera imijyana y’amaraso kubyimba, bityo ugahora uribwa umutwe bidashira.

    3.Umutima uteragura

    Umutima kumva uteragura cyane ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bishobora kukwereka ko ufite ubutare budahagije mu mubiri. Mu gihe uzumva umutima wawe utera cyane kabone nubwo nta kintu kidasanzwe gikoresha umutima waba wakoze, ni ngombwa kugana kwa muganga ukareba niba byaba bidaterwa n’amaraso macye.

    4.Kumagara iminwa

    Iminwa yumagaye kandi isaduka ni ikimenyetso mu bantu bamwe na bamwe cy’uko afite ubutare bucye mu mubiri. Kumagara iminwa no gusaduka bishobora kubangaira ubifite no gutuma atabasha kurya neza.

    5.Kuzana utuntu tw’umukara ku ruhu

    Utuntu tw’umukara dukunda kuza ku ruhu dushobora guterwa no kubura ubutare mu maraso. Mu gihe ibi bikubayeho ushobora gutangira gufata inyongera z’ubutare mu kuvura iki kibazo.

    6. Guhindura ibara ku ruhu ukabona rwerurutse

    Iyo mu maraso hatarimo hemoglobin ihagije, bivuze ko n’amaraso agera mu ruhu agabanuka bityo ibara ry’uruhu rigahinduka; niho uzasanga uruhu rwerurutse. Kugira urugero ruri hasi rw’ubutare bitera uruhu guhindura ibara, niyo mpamvu nubona rwahindutse ugomba kugana kwa muganga, ukareba niba byaba biterwa nuko ubutare ari bucye mu maraso.

    7.Gushaka kurya ibintu byanduye

    Abantu bafite ubutare bucye mu mubiri bahora bifuza kurya ibintu byanduye nk’ibitaka, umucanga, yewe hari n’abumva bashaka amatafari, iki kibazo cyitwa pica. Ibi bibazo bishobora gukurwaho no gufata inyongera z’ubutare. Ibi akenshi bikunze kuba ku bagore batwite, aho usanga bakenera urugero rw’ubutare ruri hejuru.

    8.Gutakaza imisatsi

    Iyo ubutare bugabanutse mu mubiri, bishobora gutuma utangira gutakaza umusatsi. Mu gihe ubona utangiye gutakaza imisatsi, ukwiye kugana kwa muganga bakaba bareba niba udafite ikibazo cy’ubutare bucye mu maraso.

    9.Amaguru adahagarara

    Indwara yo guhora uzunguza amaguru ubudatuza (Restless Leg Syndrome), rimwe na rimwe ukumva hari utuntu tukwirukamo ishobora kuba ikimeneytso cy’uko ufite ubutare bucye mu maraso.

    10.Inzara zicukuye

    Iyo inzara zawe zitangiye gucukuka (bizwi nka koilonychias), ishobora kwerekana ko ufite ikibazo cy’ubutare bucye. Imbere mu nzara zawe hatangira gutebera, bihita bituma inzara zawe zimera nk’ikiyiko. Inzara zitangiye kuvunika byoroshye no gusaduka kimwe no guhindura ibara bishobora kuba ikimenyetso cy’ubutare bucye mu maraso.

    Mu gihe ubonye kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga, ukaba wasuzumwa ko ubutare bwawe butari ku rugero rwo hasi.

    Source:umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibimenyetse-byakwereka-ko-ubutare-mu-mubiri-wawe-buri-hasi.html

  • Ubwoba bwawe buzanire Imana #rwanda #RwOT

    Ese urimo kureba ingano y’ibiguhangayikishije ntubone ingano y’Umukiza wawe? Ndashaka kugushyira mu cyerekezo gishobora kugufasha gushira ubwoba. Ndashaka ko utangira gutumbira Yesu ukamuhanga amaso.

    Yesu mu buzima bwe hano ku isi yarasekaga ndetse yarariraga. Ibuka ijoro Yesu yavuye mu murwa akerekeza ku musozi ajyanye n’abigishwa be. Bahageze, yarababwiye ati 'Musenge mutagwa mu moshya'.

    Hanyuma Yesu yarapfukamye arasenga ati 'Data niba bishoboka, iki gikombe cy’umubabaro kindenge. Ariko byose bibe uko ushaka ntibibe uko nshaka'.Uwo mwanya malayika yavuye mu ijuru amuha imbaraga. Mugihe yari yuzuye umubabaro, Yesu yasenganye umwete kuburyo yabize ibyuya bivanze n’amaraso (Luka 22:39-44).

    Ese urugero rwa Yesu rutwigisha iki? Biroroshye. Jya umwigiraho mu gihe uhuye n’ibikkomeye. Jya urusoma mu gihe ufite ubwoba. Mubyukuri ubwoba umuntu ashobora kuvuga ko ari kimwe mu marangamutima aza ku mwanya wa mbere kandi na Yesu yarabugize asaba Se ko yamurenza igikombe cy’umubabaro (Luka 22:42).

    Mbese ni iki cyagutera gusenga isengesho nk’irya Yesu? Guhura n’icyorerezo, gusohorwa mu nzu? Kuba mu bitaro? Inkomoko y’ubwoba bwawe ishobora kugaragara nk’idafatika ku bandi, ariko pfukama usengane umwete nk’uko Yesu yabigenje.

    'Data niba bishoboka iki gikombe cy’umubabaro kindenge'. Uwa mbere wo kumva ubwoba bwe ni Se. Yashoboraga kuba yaragiye kwa nyina. Yashoboraga kwiringira abigishwa be.Yashoboraga kujya gusengana n’abandi. Ariko icyo yakoze bwa mbere yagiye kwa Se.

    Biratangaje! Iyo duhuye n’ibiteye ubwoba ni hehe tujya? Bwa mbere muri bare, ku mujyananama, gusoma igitabo kigufasha cyangwa ku nshuti yawe.Yesu si ko yabikoze. Uwa mbere wo kumva umubabaro we yari Se wo mu ijuru.

    Mu gihe uhuye n’akaga kora nk’uko Yesu yabigenzaga. Ntugire ubwoba bwo gusenga nk’uko Yesu yagiye mu gashyamba Getsemane. Suka amarira yawe imbere y’Imana uyisabe kuguha imabaraga zo guhangana n’ibihe bigoye uri kunyuramo. Fungura umutima wawe ubwize Data ukuri, mubwire ibijyanye n’uburwayi bwawe, mubwire ibijyanye n’akazi. Data afite igihe gihagije cyo kumva kandi afite impuhwe zisaga. Ntatekereza ko ubwoba bwawe ari ubugoryi. Ntazigera akubwira ngo 'ceceka' ari kumwe nawe. Azi uko umeze.

    Data wo mu ijuru azi ibyo dukeneye. Ni yo mpamvu ugomba kwatura isengesho ryawe nk’uko Yesu yabikoze. Imana ntiyakuyeho umusaraba, ahubwo yakuyeho ubwoba kuri Yesu. Imana ntibuza umuraba kubaho, ahubwo irawucyaha.

    Abafilipi 4:6 hatwibutsa 'Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima'.Ntugapime ingano y’umusozi, bwira ubasha kuwukuraho. Aho kwikorera isi ku mugongo wawe, bwira ufite isi mu biganza bye. Ibyiringiro birahari. Ushobora kuba utewe ubwoba n’ibikomeye wanyuzemo mugihe cyashize, ariko uyu munsi, ubwoba bwawe buzanire Imana. Iki ni cyo gihe cyawe.

    Source: www.christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubwoba-bwawe-buzanire-Imana.html

  • Juno Kizigenza atsinze icy'umutwe Meddy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho Juno Kizigenza ashyiriye hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise Please Me kuri ubu uyu musore niwe urimo kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zose ndetse n'indirimbo Please Me ikomeje kurebwa cyane.

    Kuri Twitter, Juno Kizigenza arusha Meddy kuvugwa cyane kuko kuri ubu Juno ari ku mwanya wa 5 aho amaze kuvugwaho n'abasaga ibihumbi 10 naho Meddy yavuzweho n'abasaga igihumbi gusa.

    Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-atsinze-icyumutwe-meddy/

  • Bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu kugura ibicuruzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB iravuga ko aba bantu bumvikanaga n’umucuruzi kumurangurira ibintu, ariko bakishyura amafaranga make kuri konti yabahaye kugira ngo babone inyemezabwishyu ya banki, nyuma bakayihindura bakoresheje ikoranabuhanga bakiyandikiraho umubare w’amafaranga ujyanye n’ibicuruzwa bumvikanye kwishyura.

    Ubundi buryo bakoresha ngo ni igihe nyiri ibicuruzwa yifuje kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bwo kohereza amafaranga kuri telefone buzwi nka Mobile Money. Icyo gihe ngo
    bamwoherereza ubutumwa bwa Mobile Money bw’ubuhimbano. Iyo nyiri ibicuruzwa adashishoje cyangwa ngo agire amakenga, ategeka uri ku iduka agaha ibicuruzwa abo bantu. Ibi byose ngo babikora vuba cyane kugira ngo badafatirwa mu cyuho.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurakangurira abacuruzi kugira amakenga mbere yo gutanga ibicuruzwa, bakajya babanza kureba niba koko amafaranga y’ubwishyu yageze kuri konti zabo.

  • Urujijo ku ibyara rya Miss Muyango na Kimenyi Yves, yaba yabeshye nkana? #rwanda #RwOT

    Inkuru y’uko Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine bibarutse imfura yabo, ni imwe muzavuzwe cyane ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, ni mu gihe umukobwa we abihakana.

    Kuba Kimenyi na Muyango bakwibaruka, ni imwe mu nkuru yari itegerejwe na benshi bitewe n’uburyo aba bombi bagaragarizanyaga urukundo rwabo cyane binyuze mu magambo aryoheye amatwi babwiranira ku mbuga nkoranyambaga.

    Miss Muyango ni we wasembuye abantu ubwo yajyaga kuri WhatsApp Status agashimira Imana ku byo yamunyujijemo ndetse ko ubu ari umubyeyi wishimye.

    Ati “Rwari urugendo rukomeye, ndashimira Imana ko yarumfashijemo rukaba rurangiye […] ndi umubyeyi wishimye, ntewe ishema nanjye ubwanjye. Ntagushidikanya ko nzaba umubyeyi mwiza cyane.'

    Aha niho abantu bose binyuze ku mbuga nkoranyambaga batangiye kumwifuriza ibyiza nk’umubyeyi wabyaye.

    Uyu mukobwa akaba yahise ahakana aya makuru avuga ko atarabyara.

    Uyu mukobwa ashobora kuba yabeshye abantu kubushake kuko ukurikije ibyo yanditse byagaragazaga ko ashobora kuba yibarutse nubwo yahise abitera utwatsi, ibi bikimara kuba kandi yahise ajya kuri Instagram Stories ye ashyiraho status ya Emoji irimo iseka.

    Amakuru ISIMBI yari ifite ni uko aba bombi bazibaruka imfura yabo muri Nzeri 2021 mu matariki ya mbere.

    Amakuru yavugaga ko we na Kimenyi Yves babyaye

    Muyango yahakanye ko yabyaye

    Yahise anyarukira kuri Instagram Stories ashyiraho emoji iseka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/urujijo-ku-ibyara-rya-miss-muyango-na-kimenyi-yves-yaba-yabeshye-nkana

  • Byajemo kidobya mu bitaramo bya Israel Mbonyi #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'umutekano mu gihugu cy'u Burundi yatangaje ko umuhanzi Israel Mbonyi utegerejweyo mu bitaramo nta burenganzira arahabwa.

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 biciye kuri konti ya Twitter ya Minisiteri y'umutekano mu Burundi.

    'Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw'abayobozi b'u Burundi babifitiye ububasha.'' Ni ibyo banditse kuri Twitter.

    Israel Mbonyi yari ategerejwe i Burundi mu bitaramo bitatu byari kuzaba kuva tariki 13, 14 na 15 Kanama 2021.

    Ni we muhanzi w'umunyarwanda wari kuba agiye gutaramira mu Burundi kuva mu mpera za 2018, ubwo ibitaramo bya Meddy na Bruce Melodie byasubikwaga kubera ikibazo cy'umutekano wabo batari bizeye.

    Bruce Melodie nawe aratagenya gutaramira mu Burundi tariki 29 na 29 Kanama 2021mu bitaramo yise Kigali World Tour.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/28/byajemo-kidobya-mu-bitaramo-bya-israel-mbonyi/