Category: Uncategorized

  • U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka- Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame Paul yabivuze mu ijambo ryo guha ikaze mugenzi we Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan uri mu ruzinduko rw’imindi ibiri kuva kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

    Nyuma y’uko Perezida Kagame ahaye ikaze mugenzi we Madamu Samia Suluhu muri Village Urugwiro, Abakuru b’Ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro byihariye.

    Nyuma y’Ibi biganiro, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano arimo arebana n’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere ibijyanye n’itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga ndetse n’arebana iby’abinjira n’abasohoka.

    Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania bisangiye byinshi birenze ibyo kuba ibi bihugu byombi bihana imibibi.

    Yavuze ko kuva cyera ibihugu bishakira abaturage babyo ubusugire, ibihugu bya Tanzania n’u Rwanda byakomeje kugirana umubano mwiza.

    Yavuze ko amasezerano yasinywe uyu munsi ari ikimenyetso kizaranga uruzinduko rw’uyu munsi ndetse no guha imbaraga umubano w’ibihugu byombi.

    Nanone kandi ngo ibi biraha imbaraga ibikorwa by’ubufatanye bihuriweho birimo ibijyanye n’ibikorwa remezo n’iby’ishoramari bigamije inyungu ku mpande zombi by’umwihariko ibijyanye n’umushinga w’inzira ya Gari ya Moshi izahuza ibi bihugu ndetse n’uwo gutunganya ibikomoka ku mata kimwe n’ujyanye n’uw’ibikorwa bikorerwa ku cyambu.

    Ati 'U Rwanda ruriteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania mu murongo wo kuba duhuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ibirenze ibyo mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo mu bihugu byacu ndetse n’akarere kacu mu kwikura mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.'

    Yavuze ko imbogamizi zikiri mu karere zishobora kubonerwa umuti gusa mu gushaka uburyo habaho gushyira hamwe no gushyira imbere inyungu zihuriweho n’ibihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-na-Tanzania-bisangiye-ibirenze-umupaka-Kagame

  • Kigali: Biyemeje kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Baravuga ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye kurushaho kubigira ibyabo
    Baravuga ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye kurushaho kubigira ibyabo

    Ni nyuma y’uko bari bamaze iminsi 15 muri gahunda ya Guma mu Rugo, bakavuga ko n’ubwo ari umwanzuro mwiza utuma barushaho kwirinda no gutuma imibare mishya y’abandura idakomeza kwiyongera, ariko ngo ku rundi ruhande hari byinshi ibangamira ku bikorwa byabo by’umwihariko iby’ubucuruzi.

    Kuba hari ibikorwa byabo by’ubucuruzi bitagendaga neza, ni ho abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bahera bavuga ko bagiye kurushaho kwitwararika banubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Zawadi ucururiza mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ashimishijwe n’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri kuko n’ubwo we yari yemerewe gucuruza, ariko bitagendaga neza nk’uko bisanzwe bigenda atari mu minsi ya Guma mu Rugo ku buryo bagiye kurushaho gukaza ingamba.

    Ati “Tugiye gukaza ingamba, ntabyo kwongera kwirara, ugasanga umuntu avuye wenda nko kurya arabyihoreye gusubizaho agapfukamunwa, gukaraba ugasanga n’ikibazo, kwegerana byo ugasanga n’ibintu twagize ibyacu. Ubu ni ugukaza ingamba nitwongere kujya tubikerensa kuko muri iyi minsi abantu barapfuye cyane biteye n’ubwoba, ha handi nutarajyaga abyitaho yabibonye”.

    Nyiramacumu Christine ukorera mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko bari bamaze iminsi imikorere ntayo bakaba bizera ko nyuma ya Guma mu Rugo ibintu bizarushaho kugenda neza.

    Ati “Urumva bari mu rugo, abenshi nta mafaranga bari bafite, abari bayafite bahahiye rimwe, twategerezaga abantu tukababura pe, umunsi ukira wakiriye nka batatu bonyine mu gihe mbere nko mu minota 30 washoboraga kwakira umuntu. Urumva rero ko tubyakiriye neza kandi dufite ingamba zo gukurikiza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima kugira ngo tubashe gukomeza kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo”.

    N
    N’ubwo hari abacuruzaga muri Guma mu Rugo, ngo ntacyo bacyuraga kigaragara

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abaturage kurushaho kwitwara neza bubahiriza amabwiriza kuko ibyo ubuyobozi bukora biri mu nyungu zabo.

    Ati “Imyitwarire ya mbere n’ukumenya wowe ubwawe ko ubuzima utubahirije amabwiriza bakubwira ubushyira mu kaga, abantu bagiye bavuga ko Covid-19 ari iya mahanga none yatugezeho, yishe abantu, igeze n’aho yica abo muturanye urabibonye. Turagira ngo tubwire abaturage ko ibyo dukora byose nk’abayobozi biri mu nyungu zabo kuko ni bo tuba turinda ubwabo”.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 30 Nyakanga 2021, yemeje ko Umujyi wa Kigali hamwe n’utundi turere umunani bari kumwe twari tumaze iminsi muri gahunda ya Guma mu Rugo, bongera gusohoka bakajya mu mirimo yabo aho ingendo zemerewe guhera saa kumi za mu gitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ariko ibikorwa byose bigafunga saa kumi n’imwe.


  • Nyamagabe: BNR yatangiye gushumbusha abaturage bibiwe asaga miliyoni 90 Frw mu Murenge Sacco – #rwanda #RwOT

    Mu 2015 ni bwo abaturage bagera 1168 bo mu Murenge wa Nkomane baburiye amafaranga yabo muri iyo Sacco, ubuyobozi bwayo bushinjwa kuyanyereza ndetse na bamwe mu bari abayobozi bayo bahamwa n’icyo cyaha mu rukiko barafungwa.

    Nubwo abari bakurikiranyweho kunyereza ayo mafaranga bafunzwe, icyo gihe abaturage ntibayasubijwe. Byatumye iki kibazo kigezwa kuri BNR, ifata umwanzuro wo kuyabasubiza.

    Bamwe mu baturage batangiye kuyahabwa bavuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo hagamijwe kubatera imbaraga mu bikorwa by’iterambere bakora.

    Bizimana Emmanuel wari warahaburiye amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 400 yagize ati “Muri icyo gihe nateganyaga kugura imbuto, igihombo nagize ni uko ntahise nyigura biba ngombwa ko mbanza kujya gushakisha aho nakura andi mafaranga. Kuba bayadusubije nabonye ko kubitsa muri Sacco bifite ubwishingizi.”

    Simpunga Célestin we avuga ko yahuye n’igihombo cyo kubura amafaranga yo gukoresha mu cyayi no guhemba abakozi, ariko akemeza ko kuri ubu abonye ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza.

    Ati “Ikindi ni uko twabonye ko ubuyobozi bwitaye ku baturage babwo kuko uko twatakaga batubwiraga ko twihangana ko bagiye kureba icyakorwa tukabona amafaranga yacu.”

    Abamaze kuyahabwa bavuga ko bishimiye ko bagiye gukomeza gahunda zabo z’iterambere ziganjemo ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, Irakuzwa Aimé Patrick yavuze ko bagiye kongera ubufatanye hagati y’ubuyobozi na Sacco kugira ngo ibyabaye bitazongera.

    Ati “Ubona ko habayeho uburangare bw’inzego zitandukanye, noneho ubu twebwe nk’ubuyobozi bw’umurenge n’akarere n’izindi nzego, cyane cyane Sacco tuyiba hafi umunsi ku munsi tukamenya imikorere yayo kuko usanga ubuyobozi bwa Sacco bushobora gukingira ikibaba bamwe mu bafashe inguzanyo ntibishyure ku gihe. Turabaha icyizere ko bitazongera kuko turi hafi twarakangutse.”

    Umuyobozi muri BNR ushinzwe ibigo by’imari biciriritse, Mushimirwa Clarisse, avugana na RBA yavuze ko gusubiza abo baturage amafaranga yibiwe muri Sacco ari gahunda Leta yafashe mu rwego rwo gukomeza kuba hafi y’abaturage.

    Ati “Mu gihe rero habayeho imicungire mibi ntabwo Leta irebera ngo Abanyarwanda babure amafaranga yabo, ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufasha Sacco zahuye n’ibibazo nk’ibyo ngibyo kugira ngo bakomeze basigasire umuco wo kuzigama ariko nanone ntabwo bikuraho gukurkirana abagize uruhare muri iyo micungire mibi.”

    Mushimirwa yasabye abaturage gukomeza kugirira icyizere za Sacco no gukorana nazo neza babitsa kandi banasaba inguzanyo.

    Abayobozi ba ‘Turwambuke Nkomane Sacco’ bakurikiranweho kurigisa ayo mafaranga y’abaturage ni uwari umucungamutungo n’umucungamari.

    Kugeza ubu uwari umucungamutungo yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka itanu akaba atarakirangiza naho uwari umucungamari we yari yarakatiwe imyaka itatu akaba yararangije igihano cye.

    Kugeza ubu Turwambuke Nkomane Sacco ifite abanyamuryango basaga 5900, abari bibwe amafaranga yabo ni 1168 naho abamaze kuyasubizwa ni 547.

    BNR yatangiye kwishyura abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bibiwe asaga miliyoni 90 Frw mu Murenge Sacco

    [email protected]


  • Perezida Kagame yakiriye Samia Suluhu wa Tanzania muri Village Urugwiro – #rwanda #RwOT

    Perezida Suluhu yageze i Kigali ahagana saa tatu z’igitondo. Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, bahise bagirana ibiganiro biza gukurikirwa n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ku mpande zombi.

    Samia Suluhu yaherekejwe n’itsinda ririmo abayobozi bakuru muri Tanzania nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’ubwikorezi na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’inganda, Minisitiri ushinzwe ishoramari.

    Uretse aba Perezida Samia Suluhu kandi yaherekejwe n’abayobozi bakuru b’ibigo birimo Icyambu cya Dar es Salaam n’ab’inganda zikorera muri Tanzania.

    Uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu rwagaragajwe na bamwe mu bikorera bo mu Rwanda nk’umwanya mwiza wo kunoza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukemura ibibazo bikiburimo.

    Fatuma Ndangiza wigeze guhagararira u Rwanda muri Tanzania yatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Suluhu i Kigali ari ingirakamaro kandi rushimangira imibanire myiza ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

    Ati “Uruzinduko rwe ruzafasha no kureba ahaba hakiri inzitizi mu buhahirane, ubucuruzi n’imigenderanire.”

    U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

    U Rwanda kandi muri politiki yarwo yo korohereza ishoramari, mu baza gushora imari harimo abikorera bo muri Tanzania bakomeje kuvuga imyato uburyo boroherezwa ndetse bakaba biteze ko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida wabo hari byinshi bishobora kwiyongeraho.

    Mu bakorera mu Rwanda harimo nk’ikigo cya Oilcom Rwanda Ltd, gifite ibigega by’ibikomoka kuri peteroli bifite ishoramari rya miliyoni 10$.

    Umuyobozi wa Oilcom, Dittfurth Patrick Joseph, yavuze ko gushora imari mu Rwanda ari igikorwa bishimira bitewe n’uko boroherezwa mu buryo bwose igihe nta buriganya umushoramari agaragaje mu mikorere

    Ati “Turishimira gukorera mu Rwanda, bitewe n’uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byorohereza ishoramari kuko buri wese ahabwa amahirwe angana, upfa kuba wishyuye imisoro neza, ubwo nawe uzakora ubucuruzi neza, nta buriganya cyangwa gukwepa imisoro bihari.”

    Yakomeje agira ati “Niba ukurikiza amategeko y’igihugu, aha ni ahantu heza ho gukorera kereka uri umuntu ufite uburiganya, naho ubundi na bagenzi bacu b’Abanyetanzania, duhora tubagira inama, ndetse na Ambasade ikatugira inama yo kubahiriza amategeko ya hano, uyubahirije rwose nta kibazo wagira.”

    Uhagarariye Tanzania mu Rwanda, Ernest Jumbe Mangu, we yavuze ko uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ari uruzinduko rufitiye inyungu abaturage bo mu bihugu byombi.

    Ati “Ni urugendo rufite agaciro cyane bitewe n’uko ibi ari ibihugu 2 bihana imbibi kandi dufitanye umubano mu bucuruzi, ni byiza ko duteza imbere umubano hagati y’ibi bihugu kugirango duteze imbere ubucuruzi.”

    Yakomeje agira ati “U Rwanda ni igihugu cy’ingenzi kuri Tanzania nk’uko na Tanzania ari igihugu gifite akamaro ku Rwanda, bitewe n’uko ni abaturanyi bakenerana kuri byinshi, kandi urabizi ko ntawuhitamo umuturanyi ni ngombwa rero ko ibi bihugu 2 bigomba gukora ibishoboka kugirango biteze imbere umubano wabyo.”

    Perezida Samia Suluhu asuye u Rwanda nyuma y’ingendo yagiye agirira mu bindi bihugu byo mu karere birimo Tanzania, u Burundi, Kenya na Uganda.

    Perezida Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania muri Werurwe 2020 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Dr John Pombe Magufuli. Mbere yo kujya muri izi nshingano yari Visi Perezida.


  • Igice cya 1: Umuhamagaro n’ubuhamya bwa Pasiteri John wakijijwe Bibiliya igura 150 #rwanda #RwOT

    Mu gihe cyari kigoye, kandi mu gihe Kigali hari ibinezeza umubiri by’inshi(by’ibyaha), nibwo Pasiteri Nsabimana Jean Bpatiste bakunze kwita John yakijijwe. Ngo icyo gihe Bibibiliya yaguraga 150, naho indirimbo ari 20 y’amafaranga y’uRwanda. Ni umupasiteri ufite iminyago myinshi haba mu bakomeye n’aboroheje, dore ko ari nawe wabwirije ubutumwa bwiza uwigeze kuba umuvugizi wa ADEPR Usabwimana Samweli.

    Nkuko tubikesha Life Radio, iradiyo y’itorero rya pantekote mu Rwanda ADEPR, turabagezaho igice cya mbere cy’ihamagarwa rya Pasiteri John, naho mu gice cya kabiri tuzagaruka ku bindi biteye amatsiko kuri we, uko we na Yesu ngo bambuwe miliyoni 4, uko Yesu yaserutse mu bukwe bwe yari yabuvuyemo, n’ibindi…

    Jean Bpatiste Nsabimana, ni umupasiteri mu itorero rya ADEPR uri mu kiruhuko cy’izabukuru, nubwo agikomeje umurimo nk’umuhamagaro. Ubu ateranira mu itorero rya ADEPR Rwampara mu karere ka kicukiro. Yakiriye Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe mu mwaka wa 1977 ku itariki ya 1/1, mu mujyi wa Kigali icyo gihe yari akiri umusore. Mu 1979 yasengewe kuba umudiyakoni, yaje guhabwa inkoni y’ubupasiteri muri 2004. Ubwo yahamagarwaga yakoraga umurimo w’ubucuruzi bw’imyenda(Caguwa). Avuga ko mbere y’uko akizwa yari umusore ufite amatwara mabi, yibera mu byaha bikomeye cyane!

    Imana yamuhamagaye aruhiye mu byaha cyane, ashimangira ibi yabivuze mu magambo ye agira ati' Nari umusinzi, nari umusambanyi, nari umunywi w’itabi. Ariko itabi ryari ryarangize imbata cyane! Nanywaga amapaki 3 ku munsi, byari binzonze!' Pastieri Nsabimana, umunyerewe nka John ngo mu ijoro nibwo yabonye umucyo umumurikiye umwereka ibyaha bye, nkuko kamera igaragaza amashusho kuri tereviziyo.

    Ngo Imana yamweretse ibyaha byose yari yarakoze, abonba nta kundi yabigenza, bucya yumva agomba kujya mu rusengero rwa ADEPR Gasave. Icyo gihe inyigisho n’indirimbo baririmbye zirimo n’iyi 105 mu ndirimbo z’agakiza(Nari mboshywe n’umwijima mwinshi, sinari nzi Yesu wavuye mu ijuru), nibyo byamukoze ku mutima, bituma ahita afata umwanzuro wo gukizwa adashidikanyije.

    Kubera ko ngo icyo gihe yari yaraye yabuze ibitotsi, yihannye agira ngo arebe ko wenda yagira amahoro. Icyo gihe Pasiteri Jean, avuga ko yihannye ibintu byose agahamiriza abandi ko atazabisubiramo, yewe na rya tabi ryari ryaramubase arareka burundu! Avuga ko Yesu yamuruhuye, yagize ati' Yesu yankuye ku ntebe yitwa maganya, anyicaza ku ntebe yitwa nta maganya', nkuko ijambo rivuga ngo ' Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura'.

    Nubwo Pasiteri bitamworoheye kongera gukomeza kubana n’abanyamahanga bahoranaga, dore ko ngo nkuko bigendera abizera hafi ya bose, yaratutswe yangwa n’inshuti n’imiryngo. Icyakora ngo ntibyatize ko babona ko yamaramaje mu rugendo rwe, kuko yakomeje kwishingikiriza intwaro yo guhamya Yesu yamenye, akajyenda yewe anabiririmba mu ikorasi.

    Uko yakoranaga ivugabutumwa na bagenzi be mu buryo bwihariye

    Nyuma yuko yinjiye muri korari Hosiyana, Pasiteri John na bagenzi be bakoze ivugabutumwa mu buryo bwihariye, aho bagendanaga udupapuro twanditseho ubutumwa bwiza bakazenguruka mu ngo basura bene zo. Bakababwiriza ubutumwa bwiza, basanga bene urugo badahari bagasigira abo bahasanze twa dupapuro, bityo basubira yo bakababaza niba baradusomye bikababera intangiriro nziza yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

    Pasiteri Jean, abwira abantu bose ko ikintu cyabakomeje mu murimo w’ivugabutumwa bakwiye kwigana ari ukurinda ubuhamya. Ati ' Ubundi abakristo ba kera baritwararikaga bakarinda ubuhamya, kugira ngo izina rya Yesu Kristo ridakorwa n’isoni. Ariko ubu ngubu abantu benshi ntibagitinya bene ibyo, bumva bavuga gusa ariko imbuto ntazo. Nibake bagikomeje uwo murimo wo kwirinda'.

    Mu gice cya kabiri cy’ubuhamya bwa Pasiteri Nsabimana Jean Bpatiste, tuzagaruka k’ukuntu ngo we na Yesu umuntu yabambuye miliyoni 4, tuzanababwira uburyo ibyo gukora ubukwe yari agiye kubivamo habura gato maze Yesu akahagoboka.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Igice-cya-1-Umuhamagaro-n-ubuhamya-bwa-Pasiteri-John-wakijijwe-Bibiliya-igura.html

  • Umugabo yabuze amahitamo ku bakobwa 4 yateret… – #rwanda #RwOT

    Umucuruzi uzwi ku izina rya Mesmine Abessole 'Kether De Bonagere' yashakanye n’abagore bane icyarimwe i Gabon kuko yaburaha amahitamo uwo yagitra umugore ari umwe, abakobwa bose uko ari 4 baramukundaga cyane nawe akabakunda, aza kubaha igitekerezo ko yabuze amahitamo y’umwe yakorana nawe ubukwe, nabo bumva ko nta kibazo bakorana ubukwe.

    Mesmine Abessole yashakanye n’abagore 4 aribo: Madeleine Nguema, Prisca Nguema, Nicole Mboungou na Carene Sylvana Aboghet, mu birori byabereye i Libreville, muri Gabon ku wa Gatandatu, 31 Nyakanga 2021.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108203/umugabo-yabuze-amahitamo-ku-bakobwa-4-yateretaga-maze-ahitamo-gushyingiranwa-nabo-icyarimw-108203.html

  • Agahinda ka bafana ba Rayon bagiye kureba perezida w’iyi kipe agahita abafungirana #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bafana b’iyi kipe bazindukiye ku biro by’iyi kipe bifuza kuvugana na perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele ariko ntibagize amahirwe yo kuvugana na we kuko yahise afunga ibiro.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo bamwe mu bafana b’iyi kipe basanzwe bazwi nka Rwarutabura, Malaika, Nkundamatch, Sarpong … bazindukiye ku biro by’iyi kipe bagiye kubaza ahazaza h’iyi kipe irimo kuvugwamo amakuru atari meza.

    Rayon Sports ni imwe mu makipe arimo kuvugwamo amakuru menshi, igezweho ni uko ishobora gutakaza umukinnyi wayo Nishimwe Blaise akajya muri mukeba APR FC.

    Ibi bibaye nyuma y’uko iyi kipe yananiwe kwishyura uyu mukinnyi amafaranga yose yamuguze aho yari isigaje kwishyura miliyoni n’igice aho n’abafana bamaze guteranya amafaranga yo kumwishyura.

    Uretse ibi kandi, ni ikipe abakunzi bayo bibaza ahazaza hayo kuko nta kimenyetso na kimwe itanga kuko bayishinja kuba itagaragara ku isoko ndetse n’abakinnyi yari ifite ikabatakaza byoroshye.

    Rwarutabura umwe mu bafana b’iyi bari babyukiye Kimihurura, yabwiye ISIMBI ko bagiye kuvugana n’ubuyobozi ngo bamenye ahazaza h’ikipe bihebeye.

    Ati “ni agahinda, urabona ikipe yacu irimo kugenda ijya mu marembera, nkatwe nk’abafana bakuru turarambiwe nta mufana dufite, n’uwo tubonye baramujyanye niba bashaka ko tujya mu cya kabiri situbizi, twashakaga kuvugana na perezida ngo atubwire icyamunaniye, niba ari amafaranga turayatanga cyangwe se n’ikipe niba yamunaniye abitubwire.”

    Malaika avuga ko baje bashaka kuvugana na perezida ariko akaba yahise ajya mu biro akikingirana yanga kuvugana nabo kugeza barambiwe bakaba bafashe umwanzuro wo gutaha.

    Ati “impamvu twaje hano ni uko twashakaga kuvugana na perezida, ni uko twahageze ntashake kutuvugisha muri make yatubonye ajya mu biro arakinga. Twashakaga kumubaza aho ikipe yacu aho irimo kugana kuko tubona igana habi, birangiye tutaganiriye yanze kuduha umwanya.”

    Aba bafana bakaba bashaka ko uyu muyobozi niba ikipe yamunaniye yakwegura hakajyaho umuyobozi ushoboye.

    Rayon Sports ni imwe mu makipe yari afite umubare w’abakinnyi benshi basoje amasezerano ariko nta n’umwe bigeze babasha kongerera amasezerano aho bamwe basinya ahandi nka kapiteni Rugwiro Herve.

    Iyi kipe kandi yagiye igirana ibiganiro n’abakinnyi batandukanye ariko bikarangira bigiriye ahandi nka Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima, Rukundo Denis ni bamwe mu bakinnyi baganiriye n’iyi kipe ariko birangira basinyiye AS Kigali, Muhadjiri baramuganirije asinyira Police FC.

    Rwarutabura(iburyo) ngo baje kuvugana na perezida wa Rayon arabihisha, aha yari kumwe na Nkundamatch

    Malaika(ubanza ibumoso) ngo niba Uwayezu Jean Fidele adashoboye Rayon Sports niyegure

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-ka-bafana-ba-rayon-bagiye-kureba-perezida-w-iyi-kipe-agahita-abafungirana

  • Gisagara: Barasaba ko insoresore zajujubije abaturage zibiba zafatwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe mu batuye aho i Nyeranzi witwa Hakizimana, avuga ko izo nsoresore zibarirwa mu icumi, zikaba zifite abantu zikorera bafite utubari ahitwa ku Rugogwe.

    Aho ku Rugogwe ni ho ngo zirirwa zinywa inzoga n’ibiyobyabwenge, byagera nimugoroba zikajya gutega abantu bitambukira zikabambura, ubundi zigatera no mu ngo zikiba.

    Agira ati “Uzi ko utubari tutemewe muri iyi minsi, nyamara abo bakorera na n’ubu barapima inzoga. Ni ho banywera ibiyobyabwenge, byagera nimugoroba bakambura abagenzi amaterefone, amagare n’amafaranga”.

    Akomeza agira ati “Si ibyo byonyine bakora kuko biba ihene cyane ndetse n’ingurube, bagiye kubimara ku baturage”.

    Izo nsoresore ngo zitwaza ibyuma ku buryo abaturage bazitinya, hakaba nta n’uwazitambika imbere zirimo gukora amakosa.

    Ni no muri urwo rwego baherutse gutwara ihene yahakaga y’uwitwa Minani ku manywa y’ihangu, bakayifomozamo utwana tubiri, bagatwara amaguru n’amaboko, umukuru w’umudugusu agasaba ba nyiri ihene kwihangana kuko ngo na we ntacyo yabikoraho.

    Minani ati “N’inzu barazipfumura, ihene n’ingurube bagatwara. Ntawe ucyumva atekanye”.

    Uwitwa Bazikuvuga we ngo baherutse kumwiba ihene eshanu, babona aho biciye eshatu, ariko ebyiri ziburirwa irengero. Ikimubabaza ngo ni uko hari uwo yari aziragiriye, ubu akaba agomba kuzishyura amafaranga ibihumbi 190.

    Abo bose bifuza ko izo nsoresore zafungwa, zikagororwa, cyane ko bamaze igihe bataka ariko ngo bakaba babona ntacyo ubuyobozi bw’akagari ndetse n’ubw’umurenge burakora ngo ibibazo bateza biveho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, Théogène Nsanzimana, yemeza ko izo nsoresore zihari, ariko ko zibarirwa muri eshanu, kandi ko ubu barimo kuzishakisha ngo zifatwe.

    Ati “Ni ba bandi b’abana bagira urugomo bataba bashobotse. Hari n’abo bigeze gushaka gufunga basanga bataragira imyaka yatuma bafungwa. Ubu twabwiye ababakoresha kudufasha tukabafata, kuko tujya kubashaka tukababura, tukaba tutazi n’aho barara”.

    Uwo muyobozi anavuga ko nibamara kubafata bazabajyana mu kigo ngororamuco, kuko bakiri abana bakeneye kurerwa.

  • Ababyeyi bafite abana batangiye kwiga barasaba ko ibigo by’amashuri byaborohereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw
    Ubuyobozi bw’amashuri burasaba ababyeyi kubegera bakaganira kugira ngo hatabaho kubangamirana

    Abanyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batangira igihembwe cya gatatu kuri uyu wa Mbere tari 2 Kanama 2021, nyuma y’ibyumweru birenga bibiri bari mu biruhuko, byakurikiranye na gahunda ya Guma mu Rugo uturere umunani twashyizwe ndetse n’Umujyi wa Kigali.

    Kuba ibiruhuko byabo byarahise bihurirana na gahunda ya Guma mu Rugo bikaba binarangiranye nayo, ni ho ababyeyi bahera basaba koroherezwa kuko bamaze igihe batari mu kazi kandi bakaba hari ibyo bagomba abana ndetse n’ibigo by’amashuri.

    Nayituriki Hawa, umubyeyi w’abana babiri bari mu batangiye ishuri, avuga ko batorohewe kuko nyuma y’umunsi umwe gusa bavuye muri Guma mu Rugo basabwe gusubiza abana ku ishuri.

    Ati “N’ibintu bitoroshye guhita umuntu abona ibikoresho by’abana no kubona ubushobozi bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri. Twasabaga ko twakoroherezwa ntihazabeho ikintu nk’igisanzwe kibaho bumva ko umwana yize iminsi ibiri cyangwa itatu bagahita batangira kudutumaho ngo barashaka amafaranga y’ishuri, bihangane ntihazagire umwana wirukanwa ahubwo baduhe igihe runaka cyo gushaka amafaranga y’ishuri”.

    Umutoni Juliette ni umubyeyi w’abana bane akaba afite babiri bari basubiye ku ishuri, avuga ko habayeho koroherezwa byabafasha kuko kubonera rimwe ibyo bagomba abana n’ibigo by’amashuri bitaborohera.

    Ati “Twabasaba bakatworohereza niba ari amafaranga y’ishuri tukagenda tuyishyura mu byiciro kugira ngo tubashe gufashanya hagati y’ababyeyi n’ibigo bidufitiye abana”.

    Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri ya Leta Kigali Today yabashije kuganiriza, bwatangaje ko uretse no muri bino bihe bya Guma mu rugo bavuyemo, n’ubusanzwe nta bibazo byo kwirukana umunyeshuri kuko yabuze amafaranga y’ishuri bajya bagira.

    Ikibazo cyo kwirukana abanyeshuri kuko batarishyura amafaranga y’ishuri ahanini gikunze kugaragara mu bigo by’amashuri yigenga.

    Ku mashuri hateguwe ibikoresho bifasha abana gukaraba neza intoki
    Ku mashuri hateguwe ibikoresho bifasha abana gukaraba neza intoki

    Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Little Gems Academy, Gahongayire Emelda, avuga ko amafaranga atari yo bashyize imbere gusa kuko uko ibihe bihagaze nabo babibona.

    Ati “Natwe uko ibihe bihagaze turabibona, ntabwo icyo dushyize imbere ari amafaranga gusa, ariko turashaka ko abana biga kandi bakiga neza nta kibahutaje. Gusa ababyeyi nibaze tuganire kugira ngo twe kuzagira inkomyi iyo ari yo yose, uko biri kose bafite ibibazo ariko n’ubundi bagomba kwibuka ko amafaranga bishyura ari yo atuma ishuri rikora, tuzagerageza gukora ku buryo ntawe ubangamira undi”.

    Biteganyijwe ko abana baziga igihe kitageze amezi abiri kuko igihembwe cya gatatu cyatangiye kuri uyu wa 02 Kanama 2021 kizarangira ku itariki 18 Nzeri 2021.