Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Platini yerekeje muri Nigeria || agiye gukora iki? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Platini yerekeje mu gihugu cya Nigeria, aho agiye gutunganyiriza amashusho y'indirimbo ye.

    Amakuru aravuga ko Platini yagiye gufatira amashusho y'indirimbo muri Nigeria, ndetse akanasinya amasezerano mashya n'ikipe (Management) igiye kujya imufasha mu muziki we.

    Biravugwa ko iyi kipe (Management) igiye gutangira kumufasha mu muziki we, izamufasha gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye muri iki gihugu. Iyi kipe bagiye gutangira gukorana ni yo yamwishyuriye itike y'indege n'ibindi byose azakorera muri Nigeria.

    Platini agiye muri Nigeria nyuma yo gusohora amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Helena'.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-platini-yerekeje-muri-nigeria-agiye-gukora-iki/

  • “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka”-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabivuze mu ijambo ryo guha ikaze mugenzi we Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan uri mu ruzinduko rw'imindi ibiri mu Rwanda,kuva kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania bafitanye umubano w'amateka mu bufatanye ndetse no gushakira ubusugire abaturage.

    Yavuze ko amasezerano yasinywe hagati y'ibihugu byombi uyu munsi,azatuma uruzinduko rwa Madamu Samia rutanga umusaruro mwiza kurushaho mu mubano mwiza w'ibihugu byombi.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Samia kandi ruzatuma ibihugu byombi bifatanya mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo umuhanda wa Gri ya moshi ndetse n'ishoramari,gutunganya amata,n'ibikorwa bikorerwa ku cyambu.

    Perezida Kagame yarangije ashimangira ko “U Rwanda ruriteguye gukorana bya hafi n'abavandimwe na bashiki bacu bo muri Tanzania mu murongo wo kuba duhuriye mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba n'ibirenze ibyo mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo mu bihugu byacu ndetse n'akarere kacu mu kwikura mu ngaruka zatewe n'icyorezo cya COVID-19.'

    Perezida Suluhu yageze i Kigali ahagana saa tatu z'igitondo. Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, bahise bagirana ibiganiro mu muhezo mbere y'isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye ku mpande zombi.

    Samia Suluhu yaherekejwe n'itsinda ririmo abayobozi bakuru muri Tanzania nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Minisitiri w'Ikoranabuhanga, Minisitiri w'Ibikorwaremezo n'ubwikorezi na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n'inganda, Minisitiri ushinzwe ishoramari.

    Perezida Samia Suluhu asuye u Rwanda nyuma y'ingendo yagiye agirira mu bindi bihugu byo mu karere birimo Tanzania, u Burundi, Kenya na Uganda.

    Perezida Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania muri Werurwe 2020 nyuma y'urupfu rutunguranye rwa Dr John Pombe Magufuli. Mbere yo kujya muri izi nshingano yari Visi Perezida.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-na-tanzania-bisangiye-ibirenze-umupaka-perezida-kagame

  • Perezida wa Musanze FC yeguye #rwanda #RwOT

    Tuyishimire Placide uzwi nka Trump wayoboraga ikipe ya Musanze FC yamaze kwegura kuri iyi miromo we na komite ye kubera ingengo y’imari Akarere kageneye iyi kipe babona ntacyo yamara.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo Trump yanditse ibaruwa yegura ku mirimo ye.

    Mu ibaruwa yasinyweho n’abagize komite nyobozi ya Musanze FC bayobowe na Tuyishime Placide, bamenyesheje akarere ko amafaranga kageneye ikipe bitahura.

    Bagize bati 'Nyuma yo gusesengura neza ingengo y’imari mwageneye ikipe tubereye umuyobozi mu mwaka wose wa 2021-22, tugasanga amafaranga mwagennye atarangiza irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, dukurikije ibikenerwa kugira ngo sampiyona irangire neza twasanze bitashoboka.'

    'Nyuma y’imyaka ine bamwe muri twe tumaze tuyobora ikipe ya Musanze FC, dukurikije amafaranga twakoreshaga muri iyi myaka tukabona ingengo y’imari igenda igabanuka, twabonye ko bishobora kuzatujyana habi kandi ikipe ya Musanze FC ifite abakunzi benshi. Nyuma yo gusanga natwe ubwacu abafatanyabikorwa dushyiramo amafaranga hakaba harabuze abandi kandi mu nkarere harimo imishinga myinshi, twasanze ikipe itatera imbere ku bushobozi bwacu gusa kandi amafaranga akarere gashyiramo kagenda kayagabanya ukurikije n’ukuntu ibintu byagehenze ku masoko.'

    Abeguye harimo perezida Tuyishime Placide, visi perezida wa mbere Rwabukamba JMV, visi perezida wa 2 Rwamuhizi Innocent, perezida w’abafana Nsanzumuhire Dieudonne n’umujyanama w’ikipe, Habineza Haruna. Uretse aba kandi bivugwa ko hari n’abandi bashobora gusiga iyi kipe harimo n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe akaba n’umuvugizi wayo, Uwihoreye Ibrahim.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe Akarere ka Musanze kayigeneye ingengo y’imari ingana na miliyoni 100 mu mwaka w’imikino wa 2021-2022. Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarasanze bitahura n’ikipe bifuza gukoresha.

    Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’uburyo ubuyobozi bw’iyi kipe bushinja akarere kwivanga mu mikorere y’iyi kipe aho banayisabye kutagira ikintu bongera gukora batakamenyesheje.

    Trump yeguye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-musanze-fc-yeguye

  • Perezida Kagame na Suluhu bashimangiye umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibi abakuru b’ibihugu byombi babigarutseho kuri uyu wa 2 Kanama 2021, ubwo bari mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Byasinyanye kandi ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

    Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

    Ati “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”

    Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

    Ati “Gusinyana aya masezerano ni ukwiyemeza ko uru ruzinduko rutuganisha ku musaruro ufatika kandi rukongera kuvugurura ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.”

    “Ibi kandi bitanga izindi mbaraga nshya ku bikorwaremezo n’imishinga y’ishoramari mishya igamije inyungu ku mpande zombi by’umwihariko mu bijyanye n’umuhanda wa gari ya moshi, gutunganya umusaruro w’amata n’ibijyanye n’imikorere ivuguruye y’icyambu.”

    “U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania mu bijyanye n’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba no mu bindi.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko kugira ngo akarere karenge ibibazo gafite bisaba ubufatanye bukomeye.

    Ati “Ibibazo akarere kacu gahura nabyo byabasha gukemurwa binyuze mu bumwe butajegajega no kubyaza umusaruro amahirwe afite inyungu ku mpande zombi.”

    Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku bw’ubutumire, avuga ko amufata nk’umuvandimwe kandi byamweretse ko u Rwanda ruba hafi ya Tanzania.

    Ati “Nashakaga gushimira musaza wanjye Perezida Paul Kagame kuba yarantumiye ngo nze mu Rwanda, iri ni ishema rikomeye cyane kuri twe biratwereka ko u Rwanda ruri hafi ya Tanzania, Tanzania nayo ikaba iri hafi y’u Rwanda.”

    Yashimye uburyo Abanyarwanda babaye hafi y’Abanya-Tanzania ubwo bapfushaga Perezida, Dr John Pombe Magufuli.

    Ati “Nashakaga gukoresha uyu mwanya mu izina rya Leta n’Abanya-Tanzania bose ngo ntange ubutumwa bwo kubihanganisha mwebwe Perezida, Leta n’abaturage b’u Rwanda kubera amahano ya Jenoside yabaye muri Mata.”

    “Ndongera gushimira wowe Perezida Kagame n’abaturage b’u Rwanda muri rusange kuba mwarabanye natwe mu gihe igihugu cyacu cyanyuraga mu kiriyo cyo kubura umuyobozi wacu Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania. Turabashimira cyane ku bufatanye no kudufata mu mugongo.”

    Yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kureba uko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi bwatezwa imbere kurushaho.

    Ati “Ibiganiro byacu byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi hagati yacu. Nk’uko mubizi ku Isi, ubu umubano w’ibihugu uri cyane mu bijyanye n’ubucuruzi ku bw’ibyo ni ngombwa ko natwe tujya muri icyo cyerekezo hamwe n’ibindi bintu bitandukanye muri politike yacu mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.”

    “Ariko igikomeye twemeranyije ni ugukomeza ubufatanye kurushaho. Tanzania n’u Rwanda turi mu bucuruzi, umubano mwiza dusanganywe haracyari ahantu henshi dushobora kuwukoresha mu guteza imbere ubucuruzi mu nyungu z’impande zombi uko ari ebyiri.”

    Samia Suluhu uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda biteganyijwe ko azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’icyanya cyahariwe inganda i Masoro.


  • Umugabo w'imyaka 60 yafashwe ari gusambanya ihene biyiviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 60 wo mu gihugu cya Malaysia yafashwe ari gusambanya ihene n'umugore w'imyaka 45 usanzwe ari nyirayo biyiviramo gupfa nyuma.

    Uyu mugabo w'umusaza,yacunze iyi hene iri yonyine niko kujya kuyisambanya,nyirayo yahageze atinze uyu mugabo ahita ahunga ariko yari yamaze kuyangiza byatumye ipfa nyuma.

    Kuwa kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021 ahagana saa saba n'igice,uriya mugore yumvise ihene ye iri kwabira mu buryo budasanzwe,ahita ajya kureba icyo ibaye.

    Ahageze yabonye uyu mugabo yambaye ubusa hasi ari kuyisambanya ariko uko yamwegeraga baje guhusa amaso uyu musaza ahita ahunga.

    Iyi hene yaje gupfa nyuma y'amasaha make bitewe n'ibikomere yatewe n'uyu mugabo.Ibi byabereye ahitwa Kampung Sungai Buaya, hafi y'umurwa mukuru Kuala Lumpar.

    Uyu mugore yamenye uwamwangirije ihene niko kujya kumurega ku biro bya polisi sa kumi n'ebyiri z'umugoroba w'uriya munsi nkuko byatangajwe n'umukuru wa polisi w'ako gace witwa Arsad Kamaruddin.

    Yakomeje ati 'Ukekwa yafashwe yihishe mu bihuru ahita ajya gufungirwa I Jalan Tengah, kuwa 28 Nyakanga 2021.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-w-imyaka-60-yafashwe-ari-gusambanya-ihene-biyiviramo-urupfu

  • Perezida Kagame na Suluhu bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubuhahirane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Suluhu bayoboye isinywa ry
    Perezida Kagame na Suluhu bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubuhahirane

    Ayo masezerano yashyizweho umukono n’Abaminisitiri bashinzwe Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, ari bo Amb Liberata Mulamula ku ruhande rwa Tanzania, hamwe na Dr Vincent Biruta ku ruhande rw’u Rwanda.

    Ni amasezerano ashingiye ku mubano wa kivandimwe n’ubuhahirane nk’uko Abakuru b’ibihugu byombi babibwiye Itangazamakuru nyuma yo gusinywa.

    Andi masezerano ajyanye n’ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu nzego zishinzwe Abinjira n’abasohoka yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paola na mugenzi we ushinzwe itumanaho muri Tanzania, Dr Faustine Ndugulile.

    Amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b
    Amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ku mpande zombi

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye avuga ko u Rwanda na Tanzania bisangiye ikirenze imipaka kuko hari n’amateka bihuriyeho.

    Perezida Kagame yavuze bimwe mu bigize ayo masezerano ati “By’umwihariko umuhanda wa gari ya moshi, gutanga amata ndetse n’imikorere inoze y’icyambu. U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe muri Tanzania mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi mu kwihutisha gukira icyorezo cya Covid-19”.

    Ku rundi ruhande, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yashimiye u Rwanda kuba rwarafashe mu mugongo Abanya Tanzania mu gihe uwari Perezida John Pombe Magufuli yari amaze gutabaruka.

    Perezida wa Repubulika y
    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

    Ashimira Perezida Kagame nka musaza we wamutumiye gusura u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda nk’abavandimwe babana neza n’Abanya Tanzania.

    Perezida Samia Suluhu avuga ko amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono ashingiye ahanini ku guteza imbere ubucuruzi ariko harimo n’aya Politiki igenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Perezida Samia Suluhu Hassan yagize ati “Tanzania n’u Rwanda turi mu bucuruzi, turi mu cyerekezo ndetse twabonye byinshi duhuriyeho, hakaba hari amahirwe menshi twakoresha mu rwego rwo kuzamura ubucuruzi n’iterambere ry’impande zombi uko ari ebyiri”.

    Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan
    Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan

    Perezida wa Tanzania avuga ko hari byinshi u Rwanda rurusha icyo gihugu bazaza kwiga kandi ko bashyigikiranye muri gahunda zo guteza imbere ibijyanye n’imiti.

    Ibyo Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya bakwitega ku ruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda

    Abasesenguzi bagaragaza ko uru ruzinduko rugamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda na Tanzania, nk’ibihugu bisangiye icyambu cya Dar-Es Salam, by’umwihariko kikaba ari cyo cyambu kiri hafi y’u Rwanda kurusha icya Mombasa muri Kenya.

    Inzira inyuzwamo ibiciruzwa bijya cyangwa biva ku cyambu cya Dar Es Salam muri Tanzania yagiye ivugwamo inzitizi zidashingiye ku mahoro (NTBs) nk’uko bisobanurwa n’Umudepite w’u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mme Oda Gasinzigwa.

    Gasinzigwa avuga ko mu byemezo n’amasezerano bifatwa n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru nta kibazo kibamo, ariko ngo bigera hasi mu baturage bikazamo imbogamizi.

    Yagize ati “Igicuruzwa runaka gishobora kugerayo bakavuga ko bari bwongere kureba ubuziranenge bwacyo, nyamara amategeko avuga ko iyo ibicuruzwa bivuye mu Rwanda byagombye guhita bigenda bikagera iyo bijya”.

    Amasezerano yashyizweho umukono kandi arareba ibijyanye n’uburyo bwo kwishyura inzego zikora isuzuma ry’ibicuruzwa kuri za bariyeri mu buryo bunoze kandi bwihuse.

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abikorezi muri Tanzania (TAAFA), Edward Urio avuga ko bagenzi babo ku ruhande rw’u Rwanda, ngo bafite imbogamizi y’uko ibicuruzwa byabo bimara iminsi myinsi mu nzira bitewe n’inzitizi zidashingiye ku mahoro.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the Citizen, Leta ya Tanzania ivuga ko ifite icyifuzo cyo kubaka i Dar Es Salam, Ikigo gishinzwe koroshya urujya n’uruza, kigakemura ibijyanye n’imisoro n’amahoro ndetse no kureba amahirwe y’ishoramari yaboneka mu bihugu byombi (u Rwanda na Tanzania).

    Tanzania ikaba yifuza kubaka ububiko bw’ibicuruzwa bwajya bwakira ibiva hakurya muri Aziya (u Bushinwa, u Buhindi n’u Buyapani) akaba ari ho u Rwanda rwajya ruvana ibicuruzwa.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri (nyuma ya DRC) kinyuza ibicuruzwa byinshi ku cyambu cya Dar Es Salam, bibarirwa hagati ya 30%-35% nk’uko the Citizen cyakomeje kibitangaza.

    Mu mwaka wa 2019 Tanzania yoherereje u Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro k’ASmadolari ya Amerika miliyoni 247(ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 247), ni mu gihe u Rwanda rwo rwajyanyeyo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga eshanu z’amadolari ya Amerika (ni Amanyarwanda asaga miliyari eshanu).

  • Nirisarike na Urartu batangiye shampiyona batsinda, Rafael York atsinda igitego mu mukino ikipe ye yanyagiwemo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyarwanda bakina hanze yarwo bari bamanutse mu kibuga mu mpera z’icyumweru gishize nk’aho muri Armenia bakinaga umunsi wa mbere wa shampiyona, Urartu na Nirisarike bitwara neza, ni mu gihe mu cyiciro cya kabiri muri Sweden nubwo Rafael York yatsinze ariko ikipe ye yanyagiwe.

    Muri Kenya ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ntibyagendekeye neza Emery Mvuyekure na Tusker FC kuko iyi kipe yaje gutsindwa na City Stars 1-0. Wari umukino wa 3 wa Emery Mvuyekure yakinaga nyuma yo gukiruka imvune y’urutugu.

    Kuri uwo munsi kandi, ntabwo wari umunsi munsi mwiza k’umutoza Cassa Mbungo Andre we na Bandari FC batsinzwe na Nzoia Sugar 4-1 mu mukino w’umunsi wa 27. Iyi shampiyona iyobowe na Tusker ifite 55, Bandari ni iya 9 ifite 40.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga, muri Norway bakinaga igikombe cy’igihugu, Strommen IF ya Buhake Clement yatsinzwe 3-0 na Kongsvinger, ni umukino uyu munyezamu yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    AFC Eskilstuna ya rutahizamu Rafael York wemeye gukinira Amavubi, ku wa Gatandatu yanyagiwe na Vasalund ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Uyu rutahizamu yinjiye mu kibuga ku munota wa 64 asimbura A. Ahl-Holmström wari watsinze igitego cya mbere, York na we yaje gutsinda icya 2 ku munota wa 90+5. AFC Eskilstuna iri ku mwanya wa 8 n’amanota 18, Landskrona niyo iyoboye urutonde na 28.

    Muri Armenia mu cyiciro cya mbere, shampiyona yari yatangiye umwaka w’imikino wa 2021-2022, ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, Urartu FC ya Nirisarike Salomon yatsinze Noravank 3-0, iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 3 inganya na Pyunik ya mbere na Ararat ya gatatu.

    Mu Bubiligi ikipe ya Bizimana Djihad, KMSK Deinze ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yakinnye umukino wa gicuti na Oudenaarde iyitsinda ibitego 4-0, ni umukino uyu mukinnyi w’umunyarwanda yakinnye.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nirisarike-na-urartu-batangiye-shampiyona-batsinda-rafael-york-atsinda-igitego-mu-mukino-ikipe-ye-yanyagiwemo

  • Umujura yafashwe yasinziriye mu musigiti nyuma yo kurara ijoro atobora amazu y'abandi #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Hamza Usman w'imyaka 31 ukomoka muri Nigeria yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo yafatirwa mu musigiti w'ahitwa Kebbi asinziriye ndetse afite ibikoresho bitandukanye yibye mu mazu yari yaraye atobora nijoro.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yakoze akazi gakomeye ko gutobora amazu bigera mu rukerera yananiwe aribwo yagiye mu musigiti kuruhuka afatwa asinziriye.

    Uyu mugabo ukomoka mu cyaro cya Maidahini yafashwe mu masaha ya mu gitondo kuwa Gatanu tariki ya 30 z'ukwezi gushize afite ibikoresho binyuranye birimo amatelefoni yari yakuye mu gace kitwa Bayan Kara muri Birnin Kebbi.

    Uwitwa Yakubu Ahmed Bk watangaje iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga yagize ati 'Yinjiye mu musigiti nyuma yo gutobora amazu menshi yanibye amatelefoni ahageze ahita asinzira.Yafashwe ubwo abayisilamu bari baje gusenga mu gitondo ahita ashyikirizwa ubuyobozi.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umujura-yafashwe-yasinziriye-mu-musigiti-nyuma-yo-kurara-ijoro-atobora-amazu-y

  • Umunyamakuru ukomeye w'imikino kuri RBA yabwiye amagambo yuzuye urukundo umwana we wakuze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Rugangura Axel ukomeye mu mikino hano mu Rwanda akaba akorera RBA, yifurije isabukuru nziza umwana we w'umukobwa.

    Rugangura abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo agira ati ” Happy Birthday to this beautiful soul of mine ❤️ RSA D'Or! Papa Loves u❤️”.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-ukomeye-wimikino-kuri-rba-yabwiye-amagambo-yuzuye-urukundo-umwana-we-wakuze/