Category: Uncategorized

  • Urubyiruko rw’abakorerabushake ruhuza gute izo nshingano n’indi mirimo? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, urwo rubyiruko rwibanda cyane ku gukangurira abantu kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabuni cyangwa bakoresheje umuti usukura intoki, gupima umuriro, gukebura abanyuranya n’aya mabwiriza n’ibindi bitandukanye.

    Ibikorwa by’ubukangurambaga bugizwemo uruhare n’Urubyiruko rw’abakorerabushake, n’ubwo bisa n’ibyigaragaje cyane muri iki gihe icyorezo cyugarije u Rwanda, urubyiruko rw’abakorerabushake kuva rutangiye ibikorwa byarwo mu mwaka wa 2013, rukora ibikorwa bitandukanye, harimo no kubakira abaturage batishoboye inzu, ubwiherero n’uturima tw’igikoni, n’ubundi bukangurambaga butandukanye bakora, hagamijwe gushyigikira imibereho myiza y’abaturage no kurinda ko ibyo igihugu cyagezeho bihungabana.

    Urwo rubyiruko rwemeza ko izi nshingano bazikora mu bwitange badategereje igihembo, ndetse benshi bakazifatanya n’indi mirimo yabo ya buri munsi bakorera mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera.

    Anastase Kamizikunze, inshingano z’ubukorerabushake azifatanya n’akazi ka Leta, ko kuyobora Urwunge rw’amashuri rwa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.

    Mu Kiganiro Ubyumva ute cyatambutse kuri Kt Radio tariki 29 Nyakanga 2021, yabajijwe uko izo nshingano zombi azihuza, n’uko abigenza kugira ngo hatagira ikibangamira ikindi.

    Yasubije ati “Nkoresha uko nshoboye nkiha gahunda ituma nta na kimwe kibangamira ikindi. Ahanini nk’iyo habonetse umwanya nyuma y’amasaha y’akazi cyangwa mu minsi y’impera z’icyumweru, njya kuri site tuba twateganyije gukoreraho cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu masoko, amavuriro n’ahandi, ngafatanya na bagenzi banjye mu gushishikariza abahagana kurwanya Covid-19”.

    Kamizikunze avuga ko kugira igihugu gihamye, bisaba ko abagituye bakomera ku muco wo kwigomwa igihe cyabo, guhunza amaboko n’ibitekerezo bifasha abaturage guhindura imyumvire, imitekerereze n’imikorere.

    Euphrem Mugwaneza, mu mwaka wa 2016 ni bwo yisunze bagenzi be b’urubyiruko b’abakorerabushake, akaba n’umwe mu bayobozi barwo mu Karere ka Gasabo, inshingano afatanya n’akazi ka Leta akorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Indangamuntu NIDA.

    Agira ati “Mu rubyiruko rw’abakorerabushake harimo abarangije amashuri yisumbuye, ibyiciro bitandukanye bya Kaminuza yewe n’abikorera. Kimwe n’abo bagenzi banjye, inshingano dufite tuzikorana umutima w’ubwitange, bamwe muri twe baba banasanzwe bafite indi mirimo bakora, kandi tugashyira imbere kwirinda ko hagira gahunda ibangamira iyindi”.

    Yongera ati “Nkanjye nitanzeho urugero, akazi ka buri munsi nkora iyo ngasoje mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, nkomereza mu bukangurambaga bwo kwigisha abantu kwirinda Covid-19, mfatanya na bagenzi banjye, aho tuba dukebura no kwibutsa abantu kutanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo”.

    Mu mirimo itandukanye Urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje kugaragara rukora, benshi babifata nk’urugero rwiza rwo gukunda igihugu, byubakiye ku kwishakamo ibisubizo, cyane ko ibikorwa bitandukanye baba bashoyemo imbaraga n’amaboko nta kiguzi cyangwa igihembo bategereje.

    Mu rubyiruko rw’abakorerabushake rubarizwa mu gihugu hose, abagera ku bihumbi 10 ni bo bari mu bikorwa byo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu turere twose tugize igihugu uko ari 30.

  • Minisante yinjiye mu kibazo ‘cy’imikorere mibi n’akarengane’ mu bitaro bya Ruhango n’ibya Gitwe – #rwanda #RwOT

    Ku wa 19 Gicurasi 2021 ni bwo abakozi 14 bo mu rwego rw’ubuzima bimuwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango (barindwi muri bo bimuriwe mu Bitaro by’Akarere bya Gitwe bavanwe mu Bitaro by’Intara bya Ruhango, abandi batanu bimuwe mu bitaro by’Intara bya Ruhango bavanwe mu Bitaro by’Akarere bya Gitwe) ariko nyuma yaho bamwe muri bo bandikira Minisiteri y’Ubuzima bayisaba kurenganurwa.

    Minisiteri y’Ubuzima imaze kubona amabaruwa arimo iyo Akarere ka Ruhango kanditse kayisaba ko abo bakozi bimurwa n’amaburuwa ibyo bitaro byombi byandikiye akarere bikagezaho urutonde rw’abakozi basabirwa kwimurwa ndetse n’ayo abo bakozi bayandikiye basaba kurenganurwa, yashyizeho itsinda rijya gucukumbura ako karengane.

    Minisiteri y’Ubuzima yafashe umwanzuro wo kohereza itsinda ry’abakozi bayo batanu mu Karere ka Ruhango ku wa 14- 16 Nyakanga 2021 bacukumbura icyo kibazo bagitangaho raporo.

    Iryo tsinda ryasesenguye impamvu ziri inyuma yo kwimurwa kw’abo bakozi, rikorana inama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro byombi.

    Mu byakozwe harimo kuganiriza abakozi bimuwe; gusuzuma niba hari abakozi babirenganiyemo kugira ngo barenganurwe no kureba ibibazo bijyanye n’imitangire y’amasoko ndetse n’imyishyurire ya serivise mu bitaro by’Intara bya Ruhango.

    Ibyavuye mu isesengura rya Minisiteri y’Ubuzima

    Raporo yakozwe n’iryo tsinda igaragaza ko Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Ruhango, Dr Namanya William, yasabiye abo bakozi kwimurwa kubera imyitwarire mibi yabarangaga.

    Yavuze ko “Kuva yagera mu Bitaro bya Ruhango mu mpera za 2019, yasanze hari itsinda ry’abakozi ryananiranye ndetse rituma hari abandi badakora neza. Yongeyeho ko abo bakozi bagiye bagirwa inama ariko ntibahindura imyitwarire, bityo biba ngombwa ko asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kwimura abo bakozi kugira ngo abasigaye babashe gukora neza.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gitwe, Habituza Benjamin, we yabwiye iryo tsinda rya Minisitei y’Ubuzima ko abakozi yohererejwe n’Akarere ka Ruhango baturutse ku Bitaro by’Intara babayeho nabi bitewe n’uko imiryango yabo idatuye hafi aho bikaba bibasaba gutega moto bikabatwara amafaranga menshi y’urugendo.

    Yavuze “Ko bakiriye abakozi barindwi baturutse ku bitaro by’Intara bya Ruhango aho bari boherejwe n’Akarere ka Ruhango kandi bakaba babayeho nabi kuko abenshi imiryango yabo idatuye i Gitwe, ugasanga bifata umwanya kugira ngo batege moto basubirayo, ingendo bakora zikaba ndetse zibatwara n’amafaranga menshi.”

    Umuyobozi ushinzwe Imari n’ubutegetsi mu Bitaro bya Gitwe yabwiye itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ko abo bakozi bimuwe batarabisabye kandi batabyishimiye.

    Yerekana ko nta gihamya kigaragaza impamvu nyamukuru bagombaga kwimurwa kuko bose ntawigeze agira ikibazo cy’imyitwarire mibi mu kazi.

    Ati “N’umukozi wari ushinzwe Nursing (Ag Director of Nursing) yarimuwe ariko nta kosa ry’imyitwarire mibi yari afite, byose byari mu magambo.”

    Umuvugizi w’Ibitaro bya Gitwe, we yabwiye itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ko hari bakozi bahoraga bagumura abandi bababuza kwikingiza, ibyo bifatwa nk’aho ari imyitwarire mibi, nyamara abajijwe niba harabayeho kubandikira asubiza ko bitigeze bikorwa ndetse yemera ko ari ikosa.

    Abajijwe n’iryo tsinda impamvu yagendeweho kugira ngo batoranye abo bakozi batanu basabiwe kwimurwa, yasubije ko atigeze yita ku kubyinjiramo kuko byakozwe n’umuyobozi w’ibitaro.

    Abajijwe impamvu yohereje urupapuro rudafite nimero (numero de reference) yasubije ko atari azi ko iyo nimero itariho, ngo ni ikosa ryabaye kandi ngo nta mukozi yigeze yandikira ahubwo yandikiye Akarere ka Ruhango aba ari ko kabandikira.

    Uwahoze ari Umuyobozi w’agateganyo w’Ibitaro bya Gitwe, Dr Nyarwaya Aimable, yabwiye itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ko imyanzuro yafashwe yo kwimura abo bakozi yashingiye ku biganiro yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango hamwe n’inama zatanzwe kuri icyo kibazo.

    Gusa ariko ngo urutonde rwazanywe n’akarere babasaba gusinya, ariko bisabwa atakiri mu nshingano z’ubuyobozi bw’ibitaro, umuyobozi mushya yanga kubisinya.

    Raporo iti “Hanyuma Dr Nyarwaya Aimable n’Umuvugizi w’Ibitaro bya Gitwe barasinya kubera uburyo Ubuyobozi bw’Akarere bwabashyiragaho igitutu cyo kubikora. Akaba ari yo mpamvu urwandiko rwagiye mu karere rutari rufite nimero ya reference.”

    Itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ryaganirije buri mukozi wimuwe hagamijwe kumenya icyo batekereza ku cyemezo cyabafatiwe no kumenya niba hari ikindi kibyihishe inyuma.

    Abaganirijwe bose bavuze ko batunguwe no kwimurwa kandi byatangiye kubagiraho ingaruka mbi mu mibereho no mu kazi bashinzwe.

    Uwitwa Niyitegeka Charlotte yavuze ko “Yahamagawe bimutunguye abwirwa kwitaba ku karere agahura na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza atazi impamvu. Yageze ku karere atungurwa ngo guhabwa ibaruwa imwimura, gusa kubyakira ngo byaramunaniye ntiyongera gusinzira bituma ajya kwivuza kuri CARAES Ndera. Gusa ngo ubu yagize amahirwe Minisiteri y’Ubuzima yamwohereje CHUK.”

    Undi witwa Uwamahoro Claudine we yavuze ko akimara kubona ibaruwa imwimura yatunguwe bimuviramo n’ikibazo cy’ihungabana.

    Itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ryanagiriye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku wa 17 Nyakanga 2021, Umuyobozi w’ako karere asobanura ko bafashe umwanzuro wo kwimura abo bakozi ku bitaro byombi, bashingiye ku mpamvu z’inyungu z’akazi, ariko yemera ko abakozi bashyizwe mu kazi na Minisiteri y’Ubuzima yabimuye atabifitiye ububasha, bityo akaba ategereje umwanzuro w’iyo minisiteri.

    Umwanzuro wavuye mu isesengura

    Nk’uko raporo yo kwa 29 Nyakanga 2021 yakozwe ibigaragaza, nyuma yo gusesengura imiterere y’ibibazo mu bitaro byombi itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ryavuze ko ryasanze Ibitaro by’Intara bya Ruhango bifite ikibazo cy’imiyoborere mibi idakurikije amategeko, bityo bikaba biri gutuma hagaragamo ibibazo by’imicungire mibi y’abakozi hamwe n’umutungo.

    Hari aho bagira bati “Ikigaragara neza ni uko urutonde rw’abakozi batanzwe ngo bimurwe byari mu rwego rwo kubikiza, dore ko nta makosa yo kwica akazi bigeze bakurikuranwaho mu buryo bukurikije amategeko.”

    Uretse kuba itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ryatanze inama ko abakozi bimuwe basubizwa aho bari basanzwe bakorera, mu isesengura ku bibazo biri mu Bitaro by’Intara bya Ruhango ryasanze umukozi ushinzwe amasoko (Procurement Officer) n’umucungamari mukuru (Ag. Chief Accountant) ari abakozi bakora kinyamwuga, bagerageje uko bashoboye kugira ngo amategeko yubahirizwe hagamijwe kudahombya Leta, bityo bikaba ari ngombwa ko bagarurwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yagiriwe inama yo gusubiza abakozi uburenganzira bwabo bagasubira aho bari basanzwe bakorera kuko muri dosiye zabo nta kigaragaza imyitwarire mibi no kubangamira imitangire ya serivise nk’uko byagaragaye mu nzandiko z’abayobozi b’ibitaro byombi.

    Gusa abakozi babangamiwe no kuba basubira ku bitaro bari basanzwe bakoreraho, bibaye ngombwa bakwimurirwa ahandi mu buryo bukurikije amategeko mu rwego rwo gukora batekanye.

    Ibitaro by’Akarere bya Gitwe byacukumbuwemo akarengane ku bakozi n’imiyoborere mibi

    [email protected]


  • Guhangana na COVID-19, ibyerekezo bishya, imikoranire ya RwandAir na Qatar Airways: Ikiganiro na Yvonne Makolo – #rwanda #RwOT

    Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, nayo yagezweho n’izi ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, kandi ziracyakomeje ari nako ubuyobozi bushyira imbaraga mu kwishakamo ibisubizo.

    Mbere y’uko Covid-19 iza, RwandAir yari ikomeje kuba ikirango cy’u Rwanda mu bukerarugendo. Yatumye mu 2019 u Rwanda rwakira abagenzi 1.059.612. Gusa Covid-19 yakomye mu nkokora ingendo ituma mu 2020 bagabanuka aho abageze mu gihugu barenga gato ibihumbi 300.

    Muri Gicurasi 2021, Ihuriro ry’Ibigo by’indege rigamije kunoza ibijyanye n’ingendo zo mu kirere ku bagenzi, ryashyize RwandAir mu cyiciro cyo hejuru cy’ibigo bifite indege zitekanye kandi zirimo isuku ishobora gufasha umugenzi kutandura COVID-19.

    RwandAir yashyizwe kuri uru rwego ruzwi nka ’Diamond status’ binyuze muri gahunda y’iri huriro yitwa ‘APEX Health Safety Powered by SimpliFlying’ igamije kureba uko ibigo by’indege bishyiraho kandi bikanubahiriza amabwiriza agamije kurinda abakiriya babyo COVID-19.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yagiranye ikiganiro n’Urubuga rwa Travel Radar rukunze kunyuzwaho inkuru zijyanye n’ingendo zo mu kirere, agaruka ku buryo RwandAir yakomeje kwishakamo ibisubizo muri ibi bihe bya Covid-19 n’izindi ngingo zitandukanye.

    Avuga ko muri rusange icyo RwandAir ishyira imbere ari ubuzima bwiza n’umutekano w’abakiliya n’abakozi bayo ari nayo mpamvu yaharaniye ko [abakozi] bose bakingirwa icyorezo cya Covid-19, kugira ngo bizere ko batekanye.

    Ati “RwandAir yari iya mbere mu bigo bitwara abantu n’ibintu mu ndege muri Afurika byatangiye gukingira Covid-19, abakozi bacu bose kandi ubu twamaze gukingira bose, ibintu bituma tuba aba mbere batekanye kuri uyu mugabane.”

    Makolo yavuze kandi ko nk’uko byatangijwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingendo zo mu Kirere (IATA), RwandAir irimo kugerageza uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rizwi nka ‘IATA TRAVEL PASS’ rizajya rifasha abagenzi, haba mu kuba bafite umutekano mu ngendo zo mu kirere ariko bakanagerwaho na serivisi nziza kandi zihuse.

    Yakomje agira ati “Ibyo twamaze gushyira mu bikorwa birimo kuva ku kugira isuku, gutera imiti yica udukoko na virusi mu ndege kugeza ku gusaba abagenzi bose kwambara agapfukamunwa mu rugendo, kuva aho barutangiriye kugeza indege igeze ku butaka aho ijya.”

    Makolo yavuze ko izo ngamba n’izindi nyinshi zashyizweho ndetse n’amavugurura agenda akorwa muri serivisi za RwandAir ari bimwe mu byashingiweho iki kigo gishyirwa mu rwego rwa Diamond Status, kikaba icya mbere muri Afurika kibigezeho.

    Ibyerekezo bishya n’ahazaza ha RwandAir

    Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 ikoresha mu byerekezo 26 biri mu bihugu 20, gusa nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iki kigo ngo kirateganya kwagura ibyerekezo hirya no hino mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

    Makolo yavuze ko muri gahunda y’imyaka itanu, bateganya kwagura ibyerekezo bakinjira ku masoko yo hirya no hino ku Isi kandi baharanira kujyanisha n’ibikenewe kuri ayo masoko ndetse bajyana n’impinduka.

    Ati “Gahunda yacu y’imyaka itanu ni ugukuba hafi kabiri ibyerekezo byacu mu gihe dushaka uburyo bushya bwo kwinjira ku yandi masomo mu murongo ujyanisha n’ibikenewe.”

    Makolo kandi yavuze ko ibyo byose biri kujyana no kwagura ikibuga cy’indege no kuba ikibuga cy’indege gishya kiri kubakwa kizaba cyabonetse bigatuma ibikorwa byaguka kandi na serivisi zikarushaho kuba nziza.

    Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera igeze kure nyuma y’aho igishushanyo mbonera cyacyo kibonetse kuri ubu ikaba igeze kuri 34,5%.

    Makolo ati “Muri uko kugenda twagura ibikorwa, hari imirimo myinshi iri kugenda ikorwa mu kubaka ikibuga cy’indege gishya kizadufasha kongera ibikorwa byacu tunatanga serivisi niza ku bajyana natwe cyangwa abakiliya bacu.”

    Yakomeje agira ati “Gahunda dufite ni ziramuka zigenze uko twaziteguye, turateganya ko icyiciro cya mbere cy’ikibuga cy’indege gishya kizakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi.”

    Makolo avuga ko muri rusange mu bihugu bya Afurika ariho iki kigo kuri ubu gifite isoko ryagutse ndetse ari naho kibona amahirwe menshi.

    Yakomeje agira ati “I Burayi, naho ni isoko rikomeye kuri twe, kuri ubu dukorera ingendo i Bruxelles, ahantu hari aba Diaspora benshi ba Afurika babayo. I Londres naho hari isoko ry’ingenzi mu bijyanye n’ibicuruzwa byoherezwayo ndetse n’abakerarugendo ndetse no hanze y’u Bwongereza by’umwihariko muri Amerika na Canada.”

    Yunzemo ati “Uko amabwiriza akumira ingendo agenda yoroshywa, turi kureba uko twakongeraho serivisi nyinshi haba i Bruxelles na Londres mu gukomeza kuzahura ibyashegeshwe n’icyorezo no gukomeza kubaka RwandAir, ikomeza kugira uruhare rw’ingenzi mu rwego rw’indege muri Afurika.

    Hitezwe impinduka nyuma y’itangira rya AfCFTA

    Ihuriro ry’ibigo by’indege muri Afurika rigaragaza ko nibura mu mwaka ushize, uru rwego rwahombye asaga miliyari 10,2$ biturutse ku mbogamizi zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.

    Muri rusange ubuyobozi bw’Ibihugu bya Afurika bukomeje gushyira imbaraga mu guhuza uyu mugabane hakurwaho imbogamizi zose zituma abantu batagenderana.

    Ibi kandi bijyana n’uko umuvuduko w’urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, bikazagirwamo uruhare n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Makolo ati “Kubera ishyirwa mu bikorwa ry’ibiteganywa n’amasezerano ashyiraho AFCTA, byatangiye twiteze kubona ubwiyongere bw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu.”

    Yakomeje agira ati “Ibi bijyana n’uko RwandAir yazanye uburyo bw’imikorere mpuzamahanga yita ku buzima n’isuku by’abakiliya n’abakozi bacu, mu kirere, ku butaka by’umwihariko iwacu mu Mujyi wa Kigali ku bagenzi bahaza.”

    Ibyitezwe ku mikoranire na Qatar Airways

    Mu ntangiriro za 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuzatuma igira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

    Ni nyuma gato y’uko n’ubundi Qatar Airways yari imaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

    Qatar Airways ifite indege 235, ikora ingendo mu byerekezo 173 ndetse ikoresha abakozi barenga ibihumbi 50.

    Mu 2019, Qatar Airways yatwaye abagenzi miliyoni 32,4, yunguka miliyari 13$ n’ubwo Qatar yari ikiri mu bihano yafatiwe n’ibihugu by’Abarabu birimo Arabie Saoudite, Bahrain, Misiri na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

    Makolo avuga ari amahirwe akomeye kuri RwandAir, kuko imikoranire na Qatar Airways izatuma iki kigo kizamura urwego rwacyo, bitewe n’ubunararibonye kizavoma kuri Qatar Airways iri mu bigo bikomeye ku rwego rw’Isi.

    Qatar Airways kandi yemereye RwandAir ko izafasha bamwe mu bakozi bayo kujya gukarishya ubumenyi i Doha muri Qatar ku cyicaro gikuru cyayo, kugira ngo iki kigo kibashe guhangana n’ibindi bigo bikomeye ku Isi.

    Makolo ati “Turizera ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye iganisha ku bufatanye bukomeye hagati y’indege zikomeye ikaba n’imwe mu zitwara abantu ku rwego mpuzamahanga, kandi dutegereje kurushaho kuzamura inyungu z’abanyamuryango bacu.”

    Ubu bufatanye kandi buzagira inyungu kuri RwandAir, kuko iki kigo kizagabanya igihombo ndetse kigatangira kugira inyungu.

    Byitezwe ko kandi igishoro cya Qatar Airways muri RwandAir kizagabanya amafaranga Leta y’u Rwanda ishoramo, kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, Leta yari yashoye miliyari 145 Frw muri iki kigo.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangaje ko imikoranire ya RwandAir na Qatar Airways ari intambwe yitezwemo byinshi cyane

    Bitewe n’ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19 RwandAir yashyizeho kandi ikazubahiriza, iri mu bigo byizewe ku mutekano w’abagenzi muri ibi bihe.

  • Ahandi ibyihebe barabyahuranya – Senateri Uwizeyimana avuga ku mpuhwe Rusesabagina yagiriwe – #rwanda #RwOT

    Ibi Senateri Uwizeyimana yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 1 Kanama 2021, mu kiganiro ‘Ukuri Iwacu’ cya One Nation Radio. Ni ikiganiro cyagarutse ku gusesengura impamvu hari abantu bakomeje gusaba ko Rusesabagina arekurwa n’icyo babishingiraho.

    Iki kiganiro kandi cyari cyatumiwemo abandi bantu barimo umwanditsi akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Yolande Mukagasana n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (Ralga) Ngendahimana Ladislas.

    Abajijwe niba kuba Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba n’umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora kuririrwaho na bamwe mu bamushyigikiye bagasaba ko arekurwa, Senateri Uwizeyimana yavuze ko bidashoboka kandi ko hari n’igihe aba yumva ababisaba biganirira.

    Ati “Njye ngira ngo niba hari n’ababivuga ni ukwiganirira ariko, nagira ngo wenda mvuge ikintu kimwe kijyanye n’uko igikuru muri ibi ari uko hari umuntu ukurikiranywe, kuvuga ngo afite ubwenegihugu runaka cyangwa ngo ni Umunyamerika cyangwa si we nubwo haza umuntu udafite icyo ahuriyeho n’u Rwanda mu buryo bw’ubwenegihugu cyangwa se nashake abe ari muri Hongrie agabe ibitero ku Rwanda, u Rwanda rufite uko rwamufata n’uko rwakemura icyo kibazo.”

    Yakomeje avuga ko kuba Rusesabagina yaba Umunyamerika cyangwa imfubyi Mbiligi nk’uko yabyivugiye ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera bitamuha ubudahangarwa.

    Ati “Ku buryo rero kuba Rusesabagina yaba Umubiligi cyangwa akaba Umunyamerika cyangwa kuba imfumbyi Mbiligi nk’uko abivuga ibyo nta budahangarwa bimuha icyo nicyo abantu bakwiye kuba bumva. Nta budahangarwa na buke bimuha.”

    “Icyo abantu bareba ni ibyaha yakoreye ku butaka bw’u Rwanda bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi byaguyemo abaturage b’u Rwanda, u Rwanda rero nk’igihugu, mpereye kuri Leta ifite inshingano na Perezida wa Repubulika n’inzego z’umutekano, inshingano Itegeko Nshinga ribaha ni ukurinda ubusugire bw’Igihugu no kurinda umutekano w’abaturage no kurinda ibintu byabo.”

    Ahandi ibyihebe byarabyahuranya

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko bijyanye n’ibyaha by’iterabwoba Rusesabagina yakoze akanatangaza ko ashoje intambara mu Rwanda, kugezwa imbere y’urukiko ari impuhwe yagiriwe.

    Ati “Kuba uyu munsi ari mu rubanza njye ngira ngo habaye no kugira impuhwe njye ni ko nabivuga ahandi ibyihebe barabyahuranya nta muntu ubijyana mu rukiko, kuko iyo umuntu yigize umurwanyi ntabwo aba ari kuvuga ngo ndashaka ubutabera, ntabwo uwo muntu umwanya we ari mu rukiko.”

    “Ntabwo Abanyamerika bananiwe kuzana Bin Laden mu rukiko, hari n’ikindi cyihebe bahuranyije ejo bundi, nta muntu bagomba ibisobanuro. Umutekano w’igihugu urawurinda mu nzira zose zishoboka.”

    Yakomeje avuga ko mu ntangiriro byagaragaraga ko ikibazo cya Rusesabagina kijyanye n’umutekano w’igihugu.

    Ati “Ikibazo rero cya Rusesabagina njye uko nakibonaga ku itangiriro cyari ikibazo kijyanye n’umutekano w’igihugu, cyari ikibazo kijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu, ku Isi yose rero ibihugu bifite inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage, umutekano w’ibintu byabo n’umutekano w’imbibi z’Igihugu.”

    Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020. Yagejejwe imbere y’ubutabera bwa mbere ku wa 14 Nzeri 2020 ngo yiregure ku byaha icyenda aregwa byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, byagizwemo uruhare n’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN.

    Kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi hari benshi barimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kumvikana basaba ko yarekurwa ngo kuko batizeye ko azahabwa ubutabera bukwiye, nubwo Leta y’u Rwanda itahwemye kugaragaza ko urubanza rwe runyuze mu mucyo.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, aherutse kuvuga ko nk’uwakurikiranye urubanza rwa Rusesabagina Paul asanga ari rumwe mu zaciye mu mucyo kandi zubahirije amategeko mpuzamahanga.

    Rusesabagina wikuye mu rubanza ubushinjacyaha buherutse kumusabira igifungo cya burundu.

    Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, ntiyari mu rukiko ubwo yasabirwaga ibihano.

    Biteganyijwe ko urubanza rw’uyu mugabo n’abandi 20 bareganwa ruzasomwa ku wa 20 Kanama 2021.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko kuba Rusesabagina Paul ari imbere y’ubutabera ari impuhwe yagiriwe ugereranyije n’ibyaha yakoze

  • Ubuhamya bw’umusore wari urimbuye umuryango we kubera gukerensa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi nibyo byabaye kuri Mugenzi (amazina yahinduwe), wafashwe n’ibicurane n’inkorora mu ntangiriro za Kamena ariko akagira ngo ni ibintu bisanzwe, agafata umwanzuro wo gusubira iwabo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko ibikorwa birimo na kaminuza yigagamo byari bimaze gufungwa mu rwego kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 muri Kigali.

    Mugenzi utarigeze atekereza ko ashobora kwandura icyorezo cya Covid-19, na nyuma y’uko inshuti ye icyanduye, yageze iwabo agifite ubushobozi bwo kwanduza abantu iyi virus, nubwo ku giti cye yumvaga afite akagufu.

    Rwanda Today yatangaje ko yaje kwanduza ababyeyi be bombi ndetse bakajya mu bitaro aho bari bakeneye kongererwa umwuka, dore ko umwe mu babyeyi be ari mu cyiciro cy’abantu bazahazwa na Covid-19 kuko arwaye indwara idakira. Umuvandimwe we nawe yaje kwandura iki cyorezo, ariko ntiyazahara nk’ababyeyi be.

    Yagize ati “Byari bingoye kugemurura ababyeyi banjye ku bitaro ndi njye nyine, ariko gutekereza ko ari njye wazanye iki cyorezo mu rugo kandi nshobora kubura umuryango wanjye wose, byanteye ubwoba.”

    Yongeyeho ko atari akibona ibitotsi kubera uburangare yagize bwatumye ababyeyi be bandura Covid-19, ati “Namaze amajoro ntasinzira ndi gutekereza icyo nakora mu gihe ababyeyi banjye baramuka bitabye Imana kubera uburangare bwanjye. Nicujije impamvu naje mu rugo nubwo nari nzi ko yabonanye n’umuntu wanduye Covid-19. Nari mfite ubwoba budasanzwe.”

    Ku bw’amahirwe, ababyeyi ba Mugenzi baje koroherwa, uretse ko umubyeyi we yakuyemo indwara z’ubuhumekero zidakira, akaba ari no kuri iyi mpamvu Mugenzi asaba urundi rubyiruko kudatesha agaciro uburemere bwa Covid-19, cyane muri ibi bihe gahunda zirimo Guma mu Rugo zakuweho.

    Ati “Nakabaye naritaye kucyo nitaga ibicurane. Iyo abantu baza kuba biyumva uko ndi kwiyumva ubu, ntibakabaye bateza abandi ibyago [byo kubanduza Covid-19]. Nari ndangaye icyo gihe, ari nacyo kintu nakomeje guhangana nacyo.”

    Mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rwagize uruhare mu gukwirakwiza Covid-19 ku babyeyi babo, kuko bajyaga mu mijyi bakayandurirayo ariko ntibazahaze, noneho bakayishyira ababyeyi babo mu gihe bagiye kubasura, bikaza kurangira bayirwaye ikabazahaza, bamwe ikanabica.

    Inzego z’ubuzima ziragira abaturage inama yo kwirinda Covid-19, bakipimisha inshuro nyinshi mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze

  • Uruzinduko rwa Perezida Suluhu: Hitezwe iki ku masezerano ashobora gusinyirwa i Kigali? – #rwanda #RwOT

    Perezida Samia Suluhu yatumiwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Ategerejwe gukandagira mu Rwanda ku wa Mbere, tariki ya 2 Kanama 2021.

    Perezidansi ya Tanzania yemeje iby’uru ruzinduko, ivuga ko Perezida Samia azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame, ndetse biteganyijwe ko bazakurikirana isinywa ry’amasezerano atandukanye mbere yo kugira ikiganiro n’itangazamakuru.

    Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Perezidansi ya Tanzania, Jaffar Haniu, rivuga ko uru ruzinduko ari intambwe nziza ku mubano uhuriweho.

    Riti “Urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho kunoza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Tanzania.’’

    Perezidansi ya Tanzania ntiyigeze itangaza byeruye ibikubiye mu masezerano azashyirirwaho umukono mu Mujyi wa Kigali.

    Abasesenguzi ba Politiki yo mu Karere bavuga ko mu bishobora kuganirwaho hagati y’impande zombi harimo ibijyanye n’ubucuruzi, umushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya moshi ndetse n’umutekano wo mu Karere.

    Tom Ndahiro wabaye muri Tanzania ndetse akaba akurikiranira hafi politiki y’ibihugu byombi, yabwiye IGIHE ko uruzinduko rwa Perezida Samia rugamije kunoza umubano uri mu bihe byiza.

    Yagize ati “Uru ruzinduko ruje neza no mu gihe Tanzania n’u Rwanda bimeranye neza. Hari byinshi dusanzwe duhuriyeho na Tanzania, umubano mwiza wakomeje kubaho cyane cyane mu gihe cya nyakwigendera Perezida Magufuli, uwo Samia yari abereye Visi Perezida.’’

    Yasobanuye ko mu mubano w’u Rwanda na Tanzania hari imbogamizi by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi zagiye zikurwaho cyane ko iki gihugu gikorana n’u Rwanda ubucuruzi bwinshi.

    Ati “Ibyari bibangamye byarakemuwe, birimo ubujura bwabagaho mbere aho ibicuruzwa byibirwaga ku byambu, twizere ko bitazongera.’’

    -  Ubucuruzi mu bishobora kwibandwaho

    Ndahiro yavuze ko u Rwanda na Tanzania bikorana ubucuruzi kuko ariyo nzira runyuzamo byinshi mu bicuruzwa bijyanwa n’ibivanwa mu mahanga.

    Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare yo muri Werurwe 2021, igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwakiriye biturutse muri Tanzania bifite agaciro ka miliyoni 33,75 $. Muri Gashyantare ibyari byatumijwe byari bifite agaciro ka miliyoni 27,97 $.

    Mu 2019, Ishoramari ry’Abanya-Tanzania ryanditswe mu Rwanda ryari rifite agaciro ka 5.461.583 $.

    Ndahiro ati “Igishoboka ni ugushimangira umubano wari usanzweho kurusha uko hari igishya cyatangira. Hari ibyari bisanzwe, byonyine niba inzira tunyuzamo ibintu byinshi biva n’ibijya mu mahanga binyura muri Tanzania bifite icyo bivuze. Iyo ibikorwa remezo byubatse neza, urugendo ruba rugufi kuko habaho kwihuta.’’

    Yongeyeho ko u Rwanda na Tanzania na mbere y’abakoloni byari bisanzwe bibana ariko hakwiye kureba icyakwiyongeraho.

    Ati “Niba bafite ibicuruzwa dukeneye, aho kubivana kure, twabivanye hafi hashoboka.’’

    Ndahiro avuga ko politiki ikwiye kwimakazwa ari ifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi ndetse ikabateza imbere.

    -  Ibiganiro ku iyubakwa rya Gari ya moshi birarimbanyije

    Umwe mu mishinga migari witezwe hagati y’u Rwanda na Tanzania ni uwo kubaka umuhanda Gari ya Moshi w’ibilometero 532, uhuza Umujyi wa Isaka n’uwa Kigali.

    Amasezerano yo kubaka uyu muhanda uzatwara miliyari 3,6$ yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018.

    Nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli uyu mushinga usa n’uwadindiye ariko kuri ubu wongeye guhabwa imbaraga.

    Ku wa 26 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, yabwiye Abadepite ko Tanzania n’u Rwanda byasubukuye ibiganiro kugira ngo imirimo yo kuwubaka yihutishwe.

    Icyo gihe yagize ati “Twatangiye kuganira na Tanzania kuko nyuma y’icyo gihe nabwo hajemo amatora muri Tanzania hazamo n’ibyago bagize byo gupfusha umukuru w’igihugu akazi kagenda buhoro. Ubu twongeye kubisubukura no mu byumweru bibiri bishize twaganiraga na Tanzania kuri iki kibazo noneho dutangire dukore kuko ibyangombwa bindi byose byararangiye.”

    Ndahiro yavuze ko mu ruzinduko rwa Samia Suluhu, “uyu mushinga ushobora kuvugwaho kuko ukomeye cyane.’’

    Iyi Gari ya moshi yitezweho koroshya ingendo z’abantu n’ibicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibihugiu byombi.

    Ati “Abenshi ntibatekereza kubaka gari ya moshi icyo byamara. Ituma ibiciro by’ibicuruzwa, ibyinjira mu gihugu bigabanuka ibiciro. Ibyo bigira akamaro mu iterambere ry’igihugu, iry’inganda n’ubucuruzi kuko n’inyungu ibivamo iriyongera.’’

    Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, byatangajwe ko Hyundai Rotem yo muri Korea y’Epfo yatsindiye isoko rya miliyoni $296.5 ryo gutanga ibice bya Gari ya moshi ikoresha amashanyarazi, bigenewe Tanzania Railway Corporation.

    Bizashyirwa mu muhanda uhuza Dar es Salaam na Makutupora mu mushinga wagutse uzagera i Kigali, ukaba wakomereza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Tanzania ifite umushinga wagutse wa “Julius Nyerere Hydropower Station”, uzatanga amashanyarazi angana na megawatts 2,115 witezweho gutanga Gigawatt 5,920 ku mwaka.

    Ndahiro yavuze ko aya mashanyarazi ari menshi ku buryo ashobora gukoreshwa n’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda cyane ko Gari ya moshi ruzakoresha izaba ikeneye ahamye, adacikagurika.

    Ati “Mu bindi mbona ni uko Tanzania ifite gaz y’umwimerere, bafite umushinga wo kubyaza amashanyarazi ahantu hazakorwa urugomero ruzabyara menshi kandi batazakoresha bonyine, natwe tukaba twayafataho. Uwo muriro ntushobora kuwukoresha wose, natwe twaba isoko ryawo.’’

    Uyu muriro ushobora kuba isoko nziza yo kwihaza k’u Rwanda nyuma y’aho amashanyarazi yagombaga kuva muri Ethiopia, akanyura muri Uganda, iki gihugu cyitambitse muri uwo mushinga.

    Ati “Tubinyujije muri Tanzania byadufasha kuko n’iyo gari ya moshi izaba ikoresha amashanyarazi kandi agomba kuba afatika.”

    U Rwanda rukeneye miliyari 1,3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2,3$.

    -  Umutekano mu Karere no mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique uhanzwe amaso

    Perezida Samia agiye gusura u Rwanda nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi mu nzego nkuru bakoranye inama zitandukanye.

    Izi zirimo iyakozwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano. Nko ku wa 9 Gicurasi 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Major General Charles Karamba yahuriye na Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania, Elias Kwandikwa i Dodoma, baganira ku ngingo zitandukanye.

    Nyuma y’umunsi umwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco, yakiriwe na mugenzi we uyobora ingabo muri Tanzania mu gihe IGP Dan Munyuza uyobora Polisi y’u Rwanda yari kumwe na Simon Nyakoro Sirro. Baganiriye byimbitse ku gucunga umutekano ku nyungu z’Akarere no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Ndahiro yavuze ko mu byitezwe kuganirwaho harimo n’ibijyanye n’umutekano mu Karere.

    Ati “Ndibaza ko n’u Rwanda aho ruri mu gufasha Mozambique mu kurwanya ibyihebe, Tanzania ibifitemo inyungu.’’

    Tanzania iri mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mozambique, ndetse iri mu bihugu bigirwaho ingaruka n’umutekano muke ubarizwayo. Iki gihugu cyakiriye neza icyemezo cy’u Rwanda cyo kohereza Ingabo n’Abapolisi 1000 mu bice birimo intambara by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado. Kuva ingabo z’u Rwanda zahagera zatangiye guhashya aba barwanyi b’Umutwe wa Al-Shabaab.

    Mu bindi byitezwe ko bishobora kuganirwaho harimo ubufatanye mu guhashya COVID-19, itumanaho, ubushakashatsi n’ibindi.

    Perezida Suluhu azasura Urwibutso rwa Kigali rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’Icyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo, hazwi nka Kigali Special Economic Zone; ahaherereye AZAM, uruganda rutunganya ifarini, imitobe n’ibindi ikaba ifite ibikorwa byagutse muri Tanzania.

    Uruzinduko rwa Perezida Samia w’imyaka 61 mu Rwanda ni urwa kane azaba agiriye mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba; ni nyuma ya Uganda yasuye muri Mata, Kenya yagendereye muri Gicurasi n’u Burundi yarimo muri Nyakanga 2021.

    Inkuru bifitanye isano: Perezida wa Tanzania ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

    Perezida Samia Suluhu ategerejwe mu Mujyi wa Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezeho gukomeza kunoza umubano w’igihugu cye n’u Rwanda

  • Perezida Suluhu yageze mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Samia w’imyaka 61 yageze i Kigali mu masaha ya saa tatu z’igitondo. Ku kibuga cy’Indege i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Mu ruzinduko rwa Samia, byitezwe ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye.

    Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Samia araza kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bagirane ibiganiro no muri Kigali Convention Centre mu musangiro.

    Ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Samia na Kagame bazasura inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.

    Aha i Masoro, hakorera Sosiyete 120 zirimo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibikoresho byifashishwa mu burezi, izitunganya ibindi bikoresho byo mu nganda n’izindi.

    Kugeza ubu, iki cyanya kimaze kwinjiza miliyoni 800$ aturutse mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga mu gihe cyahanze imirimo 13.000.

    Perezida Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, niwe wakiriye Suluhu ubwo yageraga i Kanombe

    Perezida Samia Suluhu Hassan yaherukaga mu Rwanda mu 2016. Icyo gihe yari Visi Perezida wa Tanzania, yari yitabiriye inama ya AU

  • Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yageze i Kigali [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Kanama 2021, aho atangiye uruzinduko rw'iminsi 2.Yageze i Kanombe ahagana saa tatu z'igitondo.

    Ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane,Dr.Vincent Biruta.

    Kuri uyu munsi wa mbere w'uruzinduko rwa Madamu Samia, arasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

    Nyuma biteganyijwe ko arakirwa na mugenzi we w'u Rwanda,Perezida Kagame mu biganiro birabera muri Village Urugwiro.

    Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Samia azasura icyanya cyahariwe inganda i Masoro, Special Economic Zone. Ni icyanya kirimo inganda nyinshi zikomoka muri Tanzania n'abashoramari benshi bifashisha Tanzania mu bikorwa byabo bya buri munsi binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam.

    Urugendo rwa Perezida Samia ruje rukurikira ingendo abayobozi b'u Rwanda mu ngeri zitandukanye bagiriye muri Tanzania. Urwabanje ni urwa Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli.

    Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda na IGP Dan Munyuza uyobora Polisi y'u Rwanda na bo bagiriye uruzinduko muri Tanzania rushimangira umubano w'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Tanzania bifitanye umushinga uhanzwe amaso w'iyubakwa ry'umuhanda wa Gari ya Moshi. Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w'ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018.Biteganyijwe ko aba bakuru b'ibihugu bawuganiraho.

    Uzava i Isaka muri Tanzania ugere i Kigali wuzure utwaye miliyari 3,6$.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, inzira yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k'ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy'Indege cya Bugesera.

    U Rwanda rukeneye miliyari 1,3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n'ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2,3$.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-samia-suluhu-wa-tanzania-yageze-i-kigali-amafoto

  • Abafana ba Rayon bateje akavuyo ku biro byayo basaba ibisobanuro Perezida wayo hitabazwa Polisi #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021 ubwo bamwe mu basanzwe ari abafana bazwi ba Rayon Sports baramukiraga ku biro by’iyi kipe biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Bariya bafana barimo abasanzwe bazwi mu gufana iyi kipe, batezaga akavuyo bavuga ko bashaka ko Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele asohoka muri office akaza akabaha ibisobanuro ku buzima bw’iriya kipe.

    Aba bafana bagera muri 20 baje banambaye imyambaro y’ibara ry’ikipe yabo, baje guhera inyuma y’amarembo ya biriya biro na bo bahita bicara ku muhanda biza gutuma n’abamotari basanzwe bafa iyi kipe na bo baza kubiyungaho.

    Mu magambo bavugaga, bavuga ko babazwa n’Ikipe yabo ngo kuko babona igana ahabi bityo ko bakeneye ibisobanuro by’ahazaza hayo.

    Nyuma ni bwo haje kwitabazwa Polisi y’u Rwanda yahise ihosha ako kaduruvayo katerwaga na bariya bafana ba Rayon Sports.

    Bamwe mu basesengura iby’umupira w’amaguru bavuga ko ikipe ya Rayon Sports iri kugana ahabi kuko uretse kuba yararangije shampiyona ihagaze nabi ngo ubu itari no kugura abakinnyi mu gihe amakipe y’amacyeba yayo yo akomeje kwiyubaka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Abafana-ba-Rayon-bateje-akavuyo-ku-biro-byayo-basaba-ibisobanuro-Perezida-wayo-hitabazwa-Polisi

  • AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika muri irushanwa rya CAF Confederations Cup mu kwezi gutaha kwa Nzeri, yahawe uburenganzira bwo gutangira imyitozo kugirango yitegure neza iri rushanwa, iyi kipe ikaba yasabwe ko igomba kubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi.

    Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yandikiye iyi kipe y'abanyamujyi yababwiye ko yemerewe gutangira imyitozo ariko yubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi muri iki igihe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Kanama 2021, binyuze kuri Twitter y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nabo bashimangiye ko iyi kipe yemerewe gutangira imyitozo.

    Bagize bati 'mu rwego rwo kwitegura igikombe cya CAF Confederations Cup, ikipe ya AS Kigali yahawe uruhushya rwo gukomeza imyitozo, iyi kipe yasabwe gukurikiza amabwiriza yatangajwe na FERWAFA arebana no gukumira icyorezo cya COVID-19.'

    Iyi kipe igiye gutangira imyitozo nyuma yaho yiyubatse ikazana abakinnyi bashya barimo Haruna Niyonzima, Ntwali Fiacre, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Mugheni Fabrice, Saba Robert, Uwimana Guillain ndetse na Butera Andrew.

    AS Kigali izatangira urugendo rwo guhatanira igikombe cya CAF Confederations Cup hagati ya taliki ya 10 n'iya 12 Nzeri 2021 mu mukino ubanza naho uwo kwishyura uzaba hagati ya taliki ya 17 na 19 Nzeri 2021, biteganyijwe ko tombola y'uko amakipe azahura izaba ku ya 15 Kanama 2021.

    The post AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-yitegura-guhagararira-u-rwanda-mu-mikino-nyafurika-yemerewe-na-minisiteri-ya-siporo-gutangira-imyitozo-yubahiriza-ingamba-zo-kwirinda-koronavirusi-ikipe-ya-as-kigali-yitegura-guhagarari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-yitegura-guhagararira-u-rwanda-mu-mikino-nyafurika-yemerewe-na-minisiteri-ya-siporo-gutangira-imyitozo-yubahiriza-ingamba-zo-kwirinda-koronavirusi-ikipe-ya-as-kigali-yitegura-guhagarari