Category: Uncategorized

  • 11:25′ Perezida Kagame ahaye ikaze Madamu Suluhu muri Village Urugwiro #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yahaye ikaze mugenzi we wa Tanzania mu muhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Villade Urugwiro.

    Ni umuhango wabimburiwe n’akarasisi kanogeye ijisho ko kwakira Madamu Samia Suluhu wageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere akakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta.

    Muri uyu muhango, ubwo Perezida Kagame yari amaze kuramukanya na mugenzi we Samia Suluhu, hahise haririmbwa indirimbo zubahiriza igihugu ku mpande zombi.

    Ubwo indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zari zimaze kuririmbwa, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan yabanje kunyura mu karasisi ubwo yarebaga impagarike y’umutwe w’ingabo z’u Rwanda zakira abayobozi bakomeye.

    Nyuma y’uyu muhango, Perezida Kagame yahise ajya kwereka mugenzi we Samia Suluhu bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda ari na ko byahise bigenda ku ruhande rwa Madamu Samia Suluhu na we wahise ajya kwereka Kagame abayobozi bazanye bavuye muri Tanzania.

    Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango, abakuru b’Ibihugu bombi baza guhita bagirana ibiganiro biza gukurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru ubundi hakabaho umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/11-25-Perezida-Kagame-ahaye-ikaze-Madamu-Suluhu-muri-Village-Urugwiro

  • Perezida Samiya Suluhu yageze mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Samiya Suluhu yageze mu Rwanda
    Perezida Samiya Suluhu yageze mu Rwanda

    Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Perezida Suluhu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yakirwa na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro.

  • Ngororero: Barahakana ko abanyeshuri batandatu bafungiye kwigaragambya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    ESECOM Rucano
    ESECOM Rucano

    Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, ni bwo abana b’abahungu batandatu bivugwa ko bari batorotse ikigo bajya kunywa inzoga batahaga nijoro mu masaha ya saa mbiri (20:00′) maze batwika amasaso y’ibitanda ndetse banamena ibirahure by’inzu baryamamo.

    Mu gikorwa ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko cyamaze nk’iminota 30 kikaza guhagarikwa n’inzego z’umutekano, zatabaye nyuma yo kumva ko abanyeshuri barangije ibizamini barimo gutwika ibikoresho by’ishuri.

    Icyo gikorwa cy’imyitwarire mibi ngo cyatewe no kuba abo bahungu bari basinze bagategura ibisa n’ibirori byo kwishimira ko barangaje amashuri yisumbuye ariko bakabikora nabi, kuko aho kwishimira gutsinda no kuba ibizamini birangiye badukiriye isaso z’ibitanda bitatu barazitwika.

    Icyakora ngo inzego z’umutekano zatabaye zasanze isaso imwe ari yo yamaze gukongoka izindi zitarafatwa, ni ko kubata muri yombi bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero aho bafungiye kubera ibyo bakoze.

    Amakuru yacicikanye cyane yagaragazaga ko abo bana baba barakoze ibyo bikorwa kubera ko bangiwe gutaha ngo bategereze kuzataha hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19, muri ayo makuru kandi byagaragajwe ko harimo abari banyoye ibisindisha nk’uko ibipimo byafashwe na polisi bibigaragaza.

    Ibyabaye ni igikorwa cy’imyitwarire mibi kubera ubusinzi

    Umuyobozi wari ukuriye Santere y’ibizamini ya ESECOM Rucano, Bakundabate Jean Berchimas, atangaza ko ibyabaye kuri abo bana abifata nk’igikorwa cy’imyitwarire mibi kubera gusinda aho kuba imyigaragambyo.

    Asobanura ko ubwo abo bana bajyaga kunywa inzoga batorotse ntawe ubizi, batashye bateza umwuka mubi mu kigo babikoreshejwe n’inzoga, icyakora ngo n’ubundi abo bana bigaragara ko bari basanzwe bitwara nabi kuko hari umwe muri bo wari warigeze guhanishwa igihano cyo gutanga amafaranga yo kugura umufuka wa sima wo gusana aho yigeze gusenya n’ubundi yatorotse ikigo nk’uko biri mu bihano biteganywa n’amabwiriza ngengamyitwarire y’imbere mu kigo.

    Agira ati “Njyewe nk’umuntu wari ushinzwe ibizamini kuri iki kigo ntabwo nemeranya n’abavuga ko abo bana bigaragambije, ahubwo mpamya ko ibyo bakoze ari imyitwarire mibi yatewe n’ubusinzi kuko n’ubundi bari basanzwe batitwara neza”.

    Ku kijyanye no kuba haravuzwe ko abana bigaragambije kubera kwangirwa gutaha, Bakundabate avuga ko ntaho bihuriye kuko abana batangiwe gutaha ahubwo imodoka yabatwaye yahamagawe na Polisi yari icunze umutekano kuri icyo kigo, kugira ngo harebwe niba umwe mu bana bayigiyemo ntaho ahuriye n’ubujura bwari bumaze kuvugwa nyuma y’uko imodoka ibatwaye.

    Agira ati “Abana bamaze kuriba bisi hatangwa amakuru ko muribo hari uwaba wibye ibikoresho bya mugenzi we wari ugikora ibizamini, imodoka barayihamagaye iragaruka twasanze ibimenyetso bidafata uwo mwana ntabwo kwari ukubangira gutaha”.

    Icyakora Bakundabate ngo nta makuru afite niba bamwe muri abo bana bafunzwe haba harimo abagaruwe batashye ngo umuntu abe yavuga ko ibyo bakoze baba barabitewe koko n’umujinya wo kwangirwa gutaha.

    Yaba Bakundabate, yaba n’umuyobozi usanzwe wa ESECOM Rucano n’abandi baturage baturiye ishuri bavuga ko ibyabaye atari ukwigaragambya ahubwo ari imyitwarire mibi y’abanyeshuri, icyakora ngo inzego z’umutekano ni zo zizemeza ukuri nyako hakurikijwe iperereze abana bari gukorwaho.

    Kugeza ubu abana bategereje gutaha kuri icyo kigo ngo bameze neza nta kibazo kuko n’abari bafashwe batararangiza ibizamini bagarutse kubikora bagasubira kuri Sitasiyo ya Pilisi ya Ngororero, twakomeje gushaka amakuru ku muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ariko ntitwabasha kumubona kuri telefone.


  • Platini yerekeje muri Nigeria, ashobora gukorana indirimbo n’abahanzi babiri bakomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P yafashe indege yerekeza muri Nigeria aho ibimujyanye harimo n’umuziki.

    Uyu muhanzi akaba yahagurutse mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021.

    Platini agiye muri iki gihugu aho ajyanywe na gahunda z’umuziki aho ashobora gukorera indirimbo muri iki gihugu.

    Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Dream Boys amakuru avuga ko agiye muri iki gihugu aho kimwe mu bimuraje ishinga ari ugushaka uko yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu nka Davido cyangwa Wizkid.

    Platini mu ndege yerekeza muri Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/platini-yerekeje-muri-nigeria-ashobora-gukorana-indirimbo-n-abahanzi-babiri-bakomeye

  • Tokyo Olympics: Abakinnyi babiri bakoze ibyaherukaga kuba mu myaka hafi 110 #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumara amasaha abiri barushanwa, kubatandukanya ntibyashobokaga, bombi bari basimbutse 2.37m.

    Bahawe amahirwe yo kongera bagasimbuka ngo babatandukanye.

    Ariko mu gikorwa cy'ubworoherane muri sport, bemeye gusangira umwanya wa mbere, bituma benshi cyane babishimira.

    Bose bari bananiwe inshuro eshatu kugera ku muhigo usanzweho wo kuzimiza 2.39m, bashoboraga gutandukanywa no kongera gusimbuka rimwe badakoze ikosa kugira ngo babone uwa mbere.

    Ariko aho gukora ibyo bakoze amateka, – Nibwo bwa mbere kuva mu 1912 abakinnyi bemeye gusangira umudari mu mikino olempike.

    Maksim Nedasekau wa Belarus yafashe umwanya wa gatatu n'umudari wa Bronze, nubwo na we yasimbutse 2.37m ariko akabigerageza kenshi bibanza kwanga.

    Tamberi na Barshim bahoberanye mbere yo kwiruka batwaye amabendera y'ibihugu byabo bakajya kwishimira intsinzi n'abo bakinana n'abatoza babo.

    Tamberi yari akiri mu byishimo aho bahatanira ubwo mugenzi we Lamont Marcell Jacobs yazaga akamuhobera akimara gutungurana nawe agatsindira zahabu mu bagabo basiganwa 100m.

    Tamberi na Barshim bombi bagiye bagira imvune zikabasubiza inyuma, ariko Barshim avuga ko kwitanga bagize kubahaye umusaruro.

    Ati: “Birashimishije cyane. Izi ni inzozi numva ntashaka gukanguka ngo mvemo.”

    Tamberi yafashe igihe kinini ngo akire nyuma y'imvune ikomeye yagize mbere gato y'imikino ya Rio mu 2016.

    Yagize ati: “Nyuma yo kuvunika nashakaga kugaruka, none ubu ntsindiye zahabu, birashimishije. Ibi narabirose kenshi.”

    “Mu 2016 mbere gato ya Rio nabwiwe ko nshobora kutazongera kurushanwa. Rwari urugendo rurerure.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/tokyo-olympics-abakinnyi-babiri-bakoze-ibyaherukaga-kuba-mu-myaka-hafi-110

  • Musore/Nkumi: Ngizi impamvu ukwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka umugore/umugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bumva ko kubaho muri iki gihe uri umusore cyangwa umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina ari ibintu bigayitse, bamwe bumva ko kwigamba mu bandi ko watakaje ubumanzi cangwa ubusugi ari kimwe mu bituma abo mugendana bumva ko uri umusore cyangwa umukobwa w'igihangange.

    Gusa hari byinshi uba wiyicira iyo utangiye kwijandika mu bikorwa by'ubusambanyi ndetse bigira ingaruka ku buzima bwawe.

    Dore impamvu ukwiriye kubyirinda:

    1.Bigabanya ibibazo byo gucana inyuma

    Mu buzima uko umuntu agenda korana imibonano mpuzabitsina n'abantu batandukanye niko agenda araruka, biragorana cyane kubona umuntu nk'uwo yubaka urugo rugakomera kubera guhora agatima karehareha yumva yajya no kumva uko ahandi bimeze. Iyo wirinze ubsambanyi ukiri ingaragu bigufasha mu buzima bwo gushing urugo kuko nta mutima urehareha ugira.

    2.Bigabanya kutanyurwa mu gutera akabariro

    Kwirinda gutera akabariro utarashaka ni byiza kuko bituma uba umuntu uhamye, bikurinda gushing urugo ukajya ugereranya uwo mwashakanye n'abandi mwigeze kuryamana bigatuma urugo rukomera kandi rugashinga imizi. Iki nacyo ni kimwe mu byiza bigomba gutuma wirinda ugakomera ku bumanzi cyangwa ubusugi bwawe mpaka ushinze urugo.

    3.Birinda amarangamutima yawe

    Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi utarashaka hari ingaruka bigira nk'uko inzobere zibitangaza, ni byiza kubyirinda ukazabikorana n'uwo muzashakana kuko ari kimwe mu bizagufasha mu buzima bwawe.

    4.Bituma urugo rwawe rwubakira ku cyizere cy'igihe kirekire

    Iyo utigeze ugira ubutiriganya bwo gusambana bituma uba mu buzima n'uwo mwashakanye, bituma urugo rwanyu rutazamo za kidobya zitandukanye zatuma rugera aharindimuka. Bituma mwizerana kuva mushakanye kugeza ku mpera z'ubuzima bwanyu mugatandukanywa n'urupfu.

    5.Ni igipimo cy'urukundo rw'ukuri

    Niba ufite umukunzi, kimwe mu bizakwereka ko agukunda koko ni ukuba atajya aca y'uko ashaka ko mukorana imibonano mpuzabitsina. Mu gihe uzajya uhatira umukunzi wawe mutarashinga urugo gukora imibonano mpuzabitsina azahita abona ikintu ugambiriye bituma icyizere yari afite kuri wowe kiyoyoka burundu ndetse kigende nka Nyomberi, bizatuma akuzinukwa.

    Rero ushaka wazirinda guhatira umukunzi wawe iki gikorwa kuko gishobora gutuma akureka kandi umukunda by'ukuri.

    Source : https://yegob.rw/musore-nkumi-ngizi-impamvu-ukwiye-kwirinda-gukora-imibonano-mpuzabitsina-utarashaka-umugore-umugabo/

  • New Melody yashyize hanze indirimbo nshya “Ndakwiringiye” ihumuriza abari mu bibazo #rwanda #RwOT

    Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, New Melody, ryashyize hanze indirimbo ryise “Ndakwiringiye”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bihe bikomeye.

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021, yumvikanamo umuntu ufite ibibazo byamurenze ariko agasenga yizeye ko gutabarwa kwe kuri ku Mana.

    New Melody yasohoye “Ndakwiringiye” mu gihe Isi n’u Rwanda bimaze igihe bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho usanga buri muntu wese yibaza igihe kizarangirira. Kubera ibibazo kimaze guteza Isi usanga benshi baramaze kwiheba.

    Mu kiganiro na IGIHE.COM dukesha iyi nkuru, Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne, yavuze ko iyi ndirimbo bayihimbye bagira ngo bibutse abantu ko ibihe byose baba barimo iyo biringiye Imana babasha kubivamo neza.

    Yagize ati 'Ni indirimbo ikubiyemo isengesho risenganywe kwizera, tugendereye kubwira utwumva wese ko igihe cyose waba uhagazemo niba wiringiye Uwiteka ntuzakorwa n’isoni. Zaburi 125.'

    Yakomeje ati 'Byaba ibi bihe turimo bigoye, inzara n’izindi ngorane zigose ubuzima bwawe, Uwizera wese arahirwa kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. Luka 1:45'

    New Melody yashinzwe muri Mata 2012, ihuriyemo abaririmbyi biganjemo ababarizwa muri Korali n’abaririmba ku giti cyabo baturuka mu madini atandukanye ya gikirisito.

    Iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rimaze gusohora indirimbo zirenga 40. Ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Nimuze Dushime”, “Ibyo wakoze”, “Igihe nagutegereje”, “Akira ihumure” n’izindi.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/New-Melody-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Ndakwiringiye-ihumuriza-abari-mu.html

  • Gare ya Muhanga irakomeza gufungwa n’ubwo ingendo henshi zasubukuwe – Guverineri Kayitesi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gare ya Muhanga ntiyemerewe kwakira imodoka n
    Gare ya Muhanga ntiyemerewe kwakira imodoka n’abagenzi kuko iri mu murenge uri muri Guma mu Rugo

    Guverineri Kayitesi atangaza ko imodoka zemerewe guca mu mujyi wa Muhanga zijya mu bindi bice ariko zitemerewe kuhahagarara zikuramo cyangwa zinjizamo abantu kuko nta muntu wemerewe kujya no kuva muri iyo mirenge.

    Intara y’Amajyepfo ifite imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo ibarirwa muri 25 kubera ubwandu bwinshi bwa Covid-19, nk’uko byagaragajwe n’imibare y’ibipimo byagiye bifatwa muri iyo mirenge.

    Umujyi wa Muhanga uri hagati mu Gihugu ukananyurwamo n’abagana Intara zitandukanye n’umujyi wa Kigali, uri muri Guma mu Rugo mu mirenge yawo yose iwugize ariko hakaba abibaza uko amabwiriza azakomeza kubahirizwa igihe imodoka zizaba ziwucamo zigana mu bindi bice.

    Hari abavuga ko abaturage bashobora kwihereza ingendo kuko ntawamenya niba utwaye ikinyabiziga yaba avuye Muhanga, hari n’abavuga ko abantu banyura mu yandi mayira bakajya mu mujyi wa Kigali kuko byoroheye uri i Muhanga kujya gutegera imodoka ku Kamonyi no mu tundi duce.

    Guverineri Kayitesi avuga ko inzego z’ubuyobozi zafashe ingamba zo kugenzura ko amabwiriza akomeza gukurikizwa kandi abaturage ubwabo basabwa gukomeza kuguma mu rugo kuko ari bo bifitiye akamaro.

    Agira ati “Turakomeza gusobanurira abaturage ko amabwiriza akomeza kubahirizwa uko ari kugira ngo hatagira abashaka izindi mpamvu. Nk’ubu gare ya Muhanga irafunze kuko nta wemerewe kwinjira no kuva mu Murenge wa Nyamabuye iherereyemo, aho abantu bemerewe kugenda baragenda ariko mu mirenge iri muri Guma mu Rugo bikomeze kubahirizwa kugira ngo turebe ko ubwandu bwagabanuka”.

    Yongeraho ati “Abaturage bari muri Guma mu Rugo bifuza gukora ingendo na bo barubahiriza ibisabwa bake impushya zibibemerera, abashaka kugenda barasaba izo mpushya abatazifite ntabwo bemerewe kugenda. Guma mu Rugo yashyizweho ku neza y’abaturage kugira ngo ubwandu buri hagati yabo bukomeze gukurikiranwa nta kubukwirakwiza”.

    Guverineri Kayitesi avuga ko kwitwararika ari yo nzira yo gukurwa muri Guma mu Rugo nk’uko byagenze mu tundi turere n’umujyi wa Kigali.


  • Dore imboga zagufasha kurwanya constipation #rwanda #RwOT

    Constipation cg kwituma impatwe, akenshi biterwa n’ibyo wariye cg se uburyo uryamo; kurya ibiryo byahinduwe cyane (over-processed foods), ibikennye kuri fibres, ndetse no kutanywa amazi biri mu byongera ibibazo byo kwituma impatwe.

    Umuntu usanzwe yagombye kwituma byibuze rimwe ku munsi. Igihe ujya kwituma bikugoye cg se ukamara igihe utarajyayo, ni uko igogorwa riba ritagenda neza, cg se ufite Ikindi kibazo mu mara, kenshi bituruka kuba ufata urugero ruri hasi rwa fibres.

    Hari imboga z’ingenzi ugomba kurya kenshi zikaba zagufasha guhangana n’ibibazo byo kutituma neza cg se kwituma impatwe

    Imboga zagufasha kurwanya constipation

    Epinari (Spinach)

    Epinari ni isoko nziza ya fibres, ubutare, manyesiyumu na kalisiyumu. Manyesiyumu iboneka muri epinari ifasha urwungano ngogozi kwinjiza amazi aba ari mubyo wariye, bityo bikorohera ibyo wituma guhita neza.

    Izi mboga zikungahaye cyane kuri fibres, zigira uruhare runini mu kurinda kwituma impatwe.

    Avoka

    Avoka zikungahaye cyane kuri potasiyumu, umuringa, vitamin zitandukanye nka; B6, C, E na K, ibibanziriza ubutare na fibres zifitiye umubiri akamaro.

    Potasiyumu iboneka muri avoka, ifasha mu kuringaniza amazi mu mubiri no kurinda amara kwifunga. Vitamini C ifasha mu ikorwa rya collagen ifasha mu gukomeza amara, no gutuma urugendo rw’ibinyura mu mara rugendeka neza uko bikwiye.

    Ibijumba n’ibirayi

    Ibijumba n’ibirayi ni ibinyamafufu bikungahaye cyane kuri fibres. Bibonekamo kandi potasiyumu ihagije na vitamin C.

    Kubera fibres nyinshi ziboneka mu gishishwa, ni byiza kubitekana n’igishishwa utabihase.

    Amashaza

    Amashaza uretse proteyine zibonekamo, anakize kuri fibres zifitiye umubiri akamaro.

    Izi fibres zifasha koroshya inzira y’igogorwa no gutuma ibyo wariye bitagutindamo. Bityo bikakurinda kwituma impatwe

    Broccoli

    Broccoli ni imboga z’ingenzi cyane ku ifunguro ryawe rya buri munsi mu kugufasha kurwanya constipation.

    Ni isoko nziza ya vitamin A, B6, C n’imyunyungugu ya manyesiyumu n’ubutare. Fibres hamwe na manyesiyumu zifasha umubiri kwituma neza no mu buryo bworoshye.

    Mu kurya broccoli, ni ngombwa kuzirya ari mbisi, niba udashoboye kuzirya ari mbisi, kutazihisha cyane nibyo byiza.

    Mu gihe wifuza kugabanya ibibazo byo kwituma impatwe, ongera urugero ufataho izi mboga, bizakurinda constipation cg kwituma impatwe.

    source: umuti health.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-imboga-zagufasha-kurwanya-constipation.html

  • Samia Suluhu Hassana ategerejwe i Kigali , Menya bimwe kuri uyu mutegetsi _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Samia Suluhu Hassan ni perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w'umugore wa Tanzania. Mu mezi ane gusa ku butegetsi hari ibigaragara yahinduye, ahanini ku cyorezo cya Covid-19 no mu bubanyi n'amahanga.

    Uyu munsi ateregejwe i Kigali mu Rwanda, igihugu cya gatanu — nyuma ya Uganda, Kenya, Mozambique, Burundi — agiye gusura muri iki gihe amaze ku butegetsi.

    Samia w'imyaka 61, ubu niwe mugore wenyine muri Africa ukuriye igihugu mu rwego rwa politiki — kuko perezida wa Ethiopia ahanini ari uw'icyubahiro.

    Yaje yiyongera ku rutonde rutoya rw'abagore bategetse ibihugu byabo kuri uyu mugabane.

    Yari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, yasimbuye Perezida John Magufuli wapfuye mu kwezi kwa gatatu, leta igatangaza ko yazize ibibazo by'umutima.

    Mama Samia nk'uko bakunze kumwita, ni Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.

    Ibindi kuri Mama Samia?

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, Samia Hassan Suluhu wiyamamazaga nk'uwaba Visi Perezida ku itike y'ishyaka CCM, yagaragaye aherekejwe n'imodoka z'abahanzi benshi bakomeye bo muri Tanzania.

    Mbere yaho, benshi baramutinyaga kubera kumwubaha — ariko, nk'uburyo bwo kwiyegereza abayoboke, abasaba ikintu kimwe gusa: kumwita 'Mama'.

    Kuva icyo gihe, inkingi yari ibatandukanyije irasenyuka, ibikorwa bye byo kwiyamamaza biritabirwa cyane — bitandukanye n'ibyari bimenyerewe mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida ku mwanya wa visi perezida.

    Abatanzania benshi bamumenye cyane kurushaho ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w'akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014.

    Kubera ko inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo birimo kuba, kandi n'Abanyatanzania benshi bafite amatsiko yo kumenya ibirimo kuba, isura ya Samia yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n'ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.

    Ubwo CCM yatsindaga amatora rusange yo mu 2015 — avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y'iki gihugu, Samia yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk'igihugu.

    Mu bikorwa bisanzwe bya politike byo mu nteko muri icyo gihe, Samia yari azwiho kugira ubushobozi bwo gutuza — no mu gihe mu nteko y'icyo gihe hari harimo umwuka mubi w'imikorere, kandi ngo akamenya no kuvugana n'abantu bose.

    Mama Samia yashakanye n'umugabo we Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane.

    Umwana we uzwi cyane ni uwitwa Wanu, uyu akaba ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

    Samia afite impamyabumenyi mu yo ku rwego rwa 'postgraduate diploma' yakuye kuri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

    Madamu Samia avuga ko inzira yanyuzemo itari yoroshye nkuko hari ababivuga.

    Ati: 'Urugendo rwanjye muri politike rwabaye rurerure kandi rurimo n'inyungu. Si ibintu byoroshye gukorera umuryango wawe ugakomeza n'ubuzima bwa politike, kwiga n'izindi nshingano zo mu kazi'.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/02/samia-suluhu-hassana-ategerejwe-i-kigali-menya-bimwe-kuri-uyu-mutegetsi-_-inkuru-irambuye/