Category: Uncategorized

  • Umushoferi w'umukene yasibye ikizami cy'akazi akora igikorwa cyazamuye imbamutima za benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushoferi w'umukene yakoze benshi ku mutima ubwo yirengagizaga ikizamini cy'akazi akajya kurokora ubuzima bw'umuntu wari wakoze impanuka y'imodoka.

    Uyu wari ugiye mu kizamini cy'akazi yahise ahura nikindi kizamini gikomeye, cyo guhitamo gukomeza kujya mukizami cy'akazi cyangwa se gufata umwanya we akawuharira mugukiza ubuzima bw'uwari wafatiwe mu mpanuka. Kugira ngo wumve ko Aaron uyu yari ari habi, nuko wabanza ukamenya ko yari avuye muri gereza, bivuze ko yari akeneye akazi kurusha ibindi byose umuntu yakenera. Icyakora uyu yitesheje amahirwe y'akazi yari agiyemo yiyemeza gukiza uwari uri mukaga.

    Uyu aho gukomeza aho ikizamini cyari bubere, yahisemo gusubika urugendo ajya gufasha shoferi wari wakoze impanuka. Aganira n'itangazamakuru, Aaron yavuze ko mu gitondo akibyuka atariwe warose bucya ngo ajye gukora ikizami cy'ikiganiro cyizwi nka 'interview' uyu ubwo yari ari mu modoka ya bus yerekeza mukizami cy'akazi nibwo banyuraga ku modoka yakoze impanuka akiyemeza kuva muri ya bus akajya gutabara uwakoze impanuka, iyo bus yahise imusiga kuburyo bitari gukunda ko yagera aho yagombaga gukorera ikizamini ku gihe.

    Akigera kuriyo modoka yaguye, yakuyemo umushoferi wayo amuzana hanze, agerageza gupfuka ibikomere byavaga amaraso menshi ndetse aramuturisha amubwira ko ntacyo ari bube. Yakomeje amubwira ati: 'umuryango wawe uragukeneye, komeza ufungure amaso kugira ngo uze kubasha kuwubona' ubwo yajyaga gutabara uyu mushoferi, amahirwe yakazi yaragiyemo yahise arangirira aho, uwo munsi ngo yari afite amadorali abiri yonyine ku mufuka (asaga ibihumbi 2000 by'amanyarwanda)..

    Mu minsi micye abamubonye ku makuru batewe n'amarira y'ibyishimo nukuntu umuntu yitangiye undi akemera akabura akazi, bahise bamuteranyiriza amafaranga yo kumufasha agera ku bihumbi 50,000 by'amadorali (miliyoni zisaga 50 Rwf).

    Sibyo gusa kuko ubu Aaron amaze guhamagarwa n'ibigo byinshi bimwemerera akazi ndetse ubu niwe wenyine uzicara agahitamo aho azajya gukora

    Source : https://yegob.rw/umushoferi-wumukene-yasibye-ikizami-cyakazi-akora-igikorwa-cyazamuye-imbamutima-za-benshi/

  • Dore akamaro ushobora kuba atari uzi ko gutongana n'umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga mu mibanire bemeje ko ingo zibanye neza kandi zikomeye mu buryo bwose, ari za zindi zigira ibihe byo kutumvikana, rimwe na rimwe, bitandukanye n'ibyo bamwe bibwiraga mbere yo gusoma iyi nkuru. Mu rukundo rwanyu ntimukwiriye kugira isoni zo kuganira ku kintu runaka, ngo mube mwanagishwanaho by'akanya gato. Hari ibintu bizasaba ko mubiganira ho muri mwenyine kandi icyo gihe igitekerezo cya mugenzi wawe, ntigikwiriye guhita kikwemeza ko ibyo yakubwiye byose, ari ukuri.

    Niba utaremera neza ko intonganya ari nziza hagati yanyu mwembi, iyi nkuru ni iyawe!

    1.Bikomeza urukundo rwanyu

    Iyo abantu barenze babiri bazi kwicara bakaganira ku ntego zabo no ku bibazo bafite bakabikemura neza, bituma umubano wabo ukomera cyane. Aha niho uzumva utuje kubera byose wabyikemuriye.

    2.Bigabanya guhangayika

    Guhangayika no kugira ibyiyumviro bibi mu rukundo ntabwo bizana igisubizo cyiza. Iyo mwagize intonganya hagati yanyu zikarangira mwumva mutuje ndetse mwumva muguwe neza kuko buri wese aba yagaragaje uruhande abogamiye mo noneho mugashaka umuti.

    3.Bigaragaza ingano y'ubushake buri hagati yanyu mwembi

    Ukuri ni uko, ubushake mugira mu kwikemurira ibibazo bigaragaza ko mwembi muhangayikishijwe n'umubano waanyu.

    4.Bituma mwumva ko mushoboye

    Iyo mwembi mwagize intonganya ariko bikarangira muri kumwe, bituma mwumva mukomeye, ndetse mukumva mutekanye kandi mushoboye kuko mwashoboye kwikemurira icyari kibahangayikishije. Muziyizera kurushaho kandi mwumve ko umubano wanyu ntawawubasha.

    5.Intonganya zituma mumenya ingano y'ikibazo mufitanye

    Niba mutajya muganira ku bibazo mufitanye mwembi, bizababangamira kandi bize mu gihe mutazi. Nimubasha kwicara mukaganira ku kibazo cyanyu mufitanye cyangwa gihari hagati yanyu muzabona igisubizo cyiza.

    Source : https://yegob.rw/dore-akamaro-ushobora-kuba-atari-uzi-ko-gutongana-numukunzi-wawe/

  • Dore bimwe mu bice bikurura abagabo ku gitsina gore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi bakururwa n'ibice ahanini bigaragarira amaso nkuko twabibwiwe n'abenshi mu bagabo hanze aha dore bimwe muri byo:

    1. Amabere  

    Amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru kuburyo n'iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n'umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere. Ni nayo mpamvu uzasanga abagore benshi bambara imyenda igaragaza amabere bakunze kwita 'Sexy' mu rwego rwo kwigarurira imitima y'abagabo.

    2. Ikibuno
    Iyo umugabo abonye umugore ufite ikibuno giteye uku n'uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n'imiterere yacyo. Ni nayo mpamvu uzasanga abakobwa benshi bambara amapantalo, amakanzu cyangwa amajipo ahambira cyane ikibuno cyabo ngo kibashe kugaragara.

    3. Amaguru
    Amaguru nayo aza mu bikurura abagabo bitewe n'uko ateye. Hari amaguru agaragara nk'afite imbaraga ashobora no kugira imbwana, n'andi yorohereye bakunze kwita amaguru y'ibitesi.

    Ibi nibimwe mu bikurura abagabo ku gitsina gore gusa nibyinshi umuntu akundira undi .

    Source : https://yegob.rw/dore-bimwe-mu-bice-bikurura-abagabo-ku-gitsina-gore/

  • Byari byateguwe! Imvo n’imvano y’imyigaragambyo y’abafana ba Rayon, Nishimwe Blaise umutego kuri Komite Nyobozi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo ku biro by’ikipe ya Rayon Sports habereye igisa n’imyigaragambyo cyakozwe na bamwe mu bafana b’iyi kipe bazwi nk’aba-hooligans, bashakaga kubonana na perezida w’iyi kipe nubwo bitabakundiye, kikaba ari igikorwa cyabaye cyateguwe bakoresha aba bafana bishyuwe ibihumbi 10.

    Bamwe mu bafana b’iyi kipe bari bahari, bari bayobowe na Rwarutabura, Nkundamatch, Malaika, Sarpong n’abandi.

    Kimwe mu bitekerezo cyari kiri mu mitwe y’aba bafana ni ugusaba Uwayezu Jean Fidele na komite ye kwegura nk’uko bamwe muri bo babyemereye ISIMBI.

    Rwarutabura yagize ati 'ni agahinda, urabona ikipe yacu irimo kugenda ijya mu marembera, nkatwe nk’abafana bakuru turarambiwe nta mukinnyi dufite, n’uwo tubonye baramujyanye niba bashaka ko tujya mu cya kabiri situbizi, twashakaga kuvugana na perezida ngo atubwire icyamunaniye, niba ari amafaranga turayatanga cyangwe se n’ikipe niba yamunaniye abitubwire yegure.”

    Malaika avuga ko baje bashaka kuvugana na perezida ariko akaba yahise ajya mu biro akikingirana yanga kuvugana nabo kugeza barambiwe.

    Ati “impamvu twaje hano ni uko twashakaga kuvugana na perezida, ni uko twahageze ntashake kutuvugisha muri make yatubonye ajya mu biro arakinga. Twashakaga kumubaza aho ikipe yacu irimo kugana kuko tubona igana habi, birangiye tutaganiriye yanze kuduha umwanya. Turifuza ko yegura”

    Rwarutabura na Nkundamatch bari babukereye

    Hari haje bamwe mu bafana b’imena kweguza Uwayezu Jean Fidele

    Ni igikorwa cyari cyateguwe hifashishwa abafana bishyurwa ibihumbi 10 mu gukoma mu nkokora inama ya Komite Nyobozi n’abakuriye Fan Clubs

    Mu gushaka kumenya imvo n’imvano y’iyi myigaragambyo, ISIMBI yagerageje kuvugana n’abantu batandukanye ariko batifuje ko amazina yabo atambuka mu itangazamakuru.

    Bavuze ko ari igikorwa cyatangiye gutegurwa mu mpera z’icyumweru gishize, hari nyuma yo kumenya ko amatsinda y’abafana b’iyi kipe(fan clubs) yarimo akusanya amafaranga yo kwishyura ideni rya miliyoni n’igice iyi kipe yari ifitiye umukinnyi Nishimwe Blaise kugira ngo atagenda nk’uko yari yanditse asaba gusesa amasezerano.

    Uku kwitanga amafaranga byagombaga kurangirana na tariki ya 2 Kanama 2021(uyu munsi) ari nabwo aya mafaranga yagombaga gushyikirizwa iyi komite nayo ikayaha umukinnyi.

    Nyuma yo kumenya iyi gahunda, abafana barimo Kamayirese Jean d’Amour usanzwe ushinzwe imyinjirize y’abafana ba Rayon Sports kuri Stade na Mike Runigababisha wari ukuriye ihuriro rya Fan Clubs(Fan Base) bashatse uburyo baburizamo iki gikorwa aho bashakaga ko uyu mukinnyi na we asohoka muri iyi kipe kugira ngo hagaragare intege nke za komite, gusa amakuru avuga ko babifashijwemo na bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe.

    Bakoze inama yabereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo mu Miduha aho Mike asanzwe afite akabari, bahisemo gukoresha aba bafana aho D’Amour ari we wahawe inshingano zo kubibumvisha.

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko gahunda nyirizina yanogejwe ku Cyumweru(ejo hashize), Nyabugogo aho D’Amour yahuye n’aba bafana ku ibagiro rye aho yabahaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ndetse anabizeza ko mu munsi w’ejo(uyu munsi) na we ari bube ari kumwe nabo.

    D’Amour avugwa muri gahunda zo guhuza abafana ngo bajye kwigaragambya

    D’Amour nk’umuyobozi wa Fan Club yitwa Indatwa ni umwe muri batatu bari batoranyijwe kujyana ayo mafaranga(bordereau cyangwa inyemezabwishyu) ariko ntiyaje kuhakandagira nk’uko umwe mu bantu bahaye amakuru ISIMBI yabivuze.

    Ati 'urumva D’Amour we yari umwe mu bantu bagombaga kujya mu nama na komite ya Rayon Sports nk’umwe mu bayobozi ba Fan Club, ndetse yari yanijeje abo ba Rwarutabura ko ari buhaze ariko ntabwo yigeze ahakandagira, nibwo rero bo baje bavuga ko baje kweguza ubuyobozi bwa Rayon Sports.'

    Umwe muri aba bafana kandi akaba yemereye umwe mu bantu bo muri Rayon Sports ko yishyuwe ibihumbi 10 kugira ngo aze kandi atari kubireka n’ubukene Guma mu Rugo yabateje.

    Nishimwe Blaise umutego kuri Komite ya Rayon Sports

    Ibyabaye uyu munsi bisa nk’aho ari imitego ibiri yatezwe abantu bamwe n’ubwo umwe waburijwemo.

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko n’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports(Fan Clubs) atishimiye uburyo iyi kipe imaze iminsi iyobowe n’uburyo abakinnyi babacika umusubirizo ntacyo ubuyobozi bubikoraho.

    Ubu iyi kipe mu mategeko Fan Clubs nizo zifite ijambo kurusha abandi bose, amakuru avuga ko bakusanyije aya mafaranga yo guha Blaise ariko bakanabwira ubuyobozi ko uyu mukinnyi naramuka abacitse bazahita begura.

    Uyu munsi nibwo Komite Nyobozi ya Rayon Sports yagiranye inama na bamwe mu bayobozi ba za Fan Clubs nk’uko twabigarutseho hejuru bazanye amafaranga yo kwishyura Blaise, ariko aba bayobozi bari bahawe ubutumwa buvuye muri Fan Clubs bahagarariye ko batanze amafaranga yo kwishyura Blaise agomba kwishyurwa kandi akaguma mu ikipe, mu gihe uyu mukinnyi yabananira agasohoka iyi komite nayo ikaba igomba guhita yegura, ni nyuma kandi ngo kwihanganira uburyo batanze amafaranga Mugisha Gilbert yari yasabye kugira ngo agume muri Rayon Sports ariko bikarangira agiye muri Mukeba APR FC.

    Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Fan Clubs zari zimaze gukusanya miliyoni n’ibihumbi 450(yamaze kwishyurwa), ni mu gihe ayatarishyurwa yari ibihumbi 550, ideni rya Nishimwe Blaise rikaba ryari miliyoni n’igice.

    Nta kintu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze kuri iki kibazo mu nshuro zose ISIMBi yagerageje kubuvugisha kuko batabonekaga ku murongo wa telephone.

    Ikibazo cya Nishimwe Blaise ni cyo gitumye muri Rayon hongera kumvikana umwiryane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byari-byateguwe-imvo-n-imvano-y-imyigaragambyo-y-abafana-ba-rayon-nishimwe-blaise-umutego-kuri-komite-nyobozi

  • Avugwa mu mikino mu Rwanda: FERWAFA yongereye abanyamahanga bemerewe kwinjira mu kibuga inatangaza igihe shampiyona izatangirira//Abayobozi ba Musanze FC beguriye rimwe #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza abanyamahanga 5 ku rupapuro rw'umukino mu cyiciro cya 1 mu bagabo bava kuri 3, mu gihe mu cyiciro cya mbere mu bagore ubu bemerewe abanyamahanga 3, ndetse no mu cyiciro cya 2 mu bagabo ni abanyamahanga 3.

    FERWAFA yavuze kandi ko abakinnyi bemerewe kuza mu Rwanda ari abatarengeje imyaka 30 kandi bakiniye ikipe y'igihugu nibura imyaka 3 ishize gusa yavuze ko ibi bitareba abakinnyi bari mu Rwanda ubu.

    FERWAFA yamaze gutangaza ko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, izatangira tariki ya 16-10-2021.

    Trump wayoboraga Musanze FC yeguye na komite ye

    Uwari Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide 'Trump', yeguye ku buyobozi hamwe na bamwe mu bo bari bafatanyije bitewe no kuba nta bushobozi buhagije buhari bwayifasha gukomeza kwitwara neza.

    Tuyishime Placide nka Perezida, Rwabukamba Jean Marie Vianney 'Rukara' nka Visi Perezida wa mbere, Rwamuhizi Innocent nka Visi Perezida wa kabiri, Nsanzumuhire Dieudonné wayoboraga abafana na Habineza Haruna wari umujyanama, bose beguye.

    Abayoboraga Musanze FC bavuze ko badashobora kuyobora ikipe ifite ingengo y'imari ya miliyoni 100 Frw nyamara mu mwaka ushize w'imikino yarakoresheje asaga miliyoni 200 Frw.

    Mu ibaruwa, abeguye banditse ko ubushobozi bugenda bubabana buke ndetse n'Akarere kakagabanya ingengo y'imari gashyira mu ikipe nyamara kuri ubu amafaranga akenewe ari menshi.

    U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kwakira shampiyona Nyafurika ya Volleyball

    U Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball izahuza amakipe y'ibihugu mu bagabo n'abagore hagati ya tariki ya 5 n'iya 20 Nzeri 2021.

    Iyi mikino izatanga itike y'Igikombe cy'Isi kizabera mu Burusiya hagati ya Kanama na Nzeri 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/avugwa-mu-mikino-mu-rwanda-ferwafa-yongereye-abanyamahanga-bemerewe-kwinjira-mu

  • Karabaye: Mundebere noneho ibibaye kuri wa mukobwa uri mu ndirimbo ya Juno Kizigenza

    Ezee Daring uri mu ndirimbo ya Juno Kizigenza nyuma yuko abaye icyamamare kuri ubu arasabwa kwitonda kuko hari abantu batandukanye batangiye kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.

    Nkuko Ezee yabyeretse abamukurikira yerekanye konti 3 za instagram zahimbwe mu mazina ye abwira abantu ko izo konti zose atari ize.


    Ezee yamamaye kubera kujya mu mashusho y'indirimbo Please me ya Juno Kizigenza.

    Source : https://yegob.rw/karabaye-mundebere-noneho-ibibaye-kuri-wa-mukobwa-uri-mu-ndirimbo-ya-juno-kizigenza-%F0%9F%98%B3/

  • Ntibashaka ko ajya kwa mukeba! Abafana ba Ray… – #rwanda #RwOT

    Abafana ba Rayon Sports biganjemo abibumbiye muri za Fan club, bamaze gukusanya amafaranga arenga miliyoni 1,42 Frw akenewe kugira ngo yishyurwe umwenda yasigawemo ubwo yasinyiraga iyi kipe mu 2020, kugirango atagira ahandi yerekeza.

    Blaise yageze muri Rayon Sports tariki ya 08 Nzeri 2020 avuye muri Marines FC, akaba yari yemerewe miliyoni 4Frw ariko ahabwa imwe gusa andi bayamusigaramo.

    Mu mwaka we wa mbere uyu mukinnyi yarigaragaje cyane bituma abengukwa n'amakipe atandukanye arimo APR FC na Kiyovu Sports.

    Nyuma y'uko aya makipe agaragaje ko yifuza uyu mukinnyi ndetse anamuha akayabo, Blaise yandikiye Rayon Sports asaba kuvugurura amasezerano kuko ibikubiye mu yo yasinye mbere bitubahirijwe.

    Rayon Sports ntabwo yihutiye kwishyura uyu mukinnyi, ariko imusubiza imwemerera ko imubereyemo umwenda ndetse azawuhabwa uko ubushobozi buzajya buboneka.

    Nyuma y'ibyo byose byazengurukiraga kuri uyu mukinnyi ari nako amakipe arimo APR FC akomeza kumuganiriza, abafana b'iyi kipe bafashe iya mbere biyemeza gutanga amafaranga yo kwishyura uyu mukinnyi kugira ngo akomeze abakinire, ndetse ku ikubitiro bakaba bamaze gutanga miliyoni 1,45Frw muri Miliyoni 2Frw biyemeje gutanga.

    Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports umwaka umwe ndetse akaba ari nawe wasinyishije uyu mukinnyi avuye muri Marines FC, ari mu bitanze aho yatanze ibihumbi 200 Frw, Dr Uwiragiye na Ndahiro batanze ibihumbi 100.

    Biravugwa ko Nishimwe Blaise yamaze kuganira n'ikipe ya APR FC inamwizeza byinshi, akaba ari yo mpamvu yandikiye Rayon Sports asaba kuvugurura amasezerano.

    Blaise ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane muri Rayon Sports umwaka ushize w’imikino

    Nishimwe Blaise ashobora kwerekeza muri APR FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108214/ntibashaka-ko-ajya-kwa-mukeba-abafana-ba-rayon-sports-bakusanyije-amafaranga-yo-kwishyura–108214.html

  • Ngiye kugaruka bitigeze kubaho! Alpha Rwirang… – #rwanda #RwOT

    Alpha Rwirangira ari mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy'u Rwanda no muri East Afrika ibyo yemeza ko kubigeraho byagizwemo uruhare n'abantu benshi bo mu karere k'ibiyaga bigari by'umwihariko abakomoka mu bihugu birimo Kenya, Uganda, Tanzania n'abavandimwe be b’abanyarwanda.

    Alpha Rwirangira yize umuziki guhera mu 2012 nyuma y’amateka yanditse yo kwegukana irushanwa nyafurika rya Tusker

    Mu biganiro akomeje gutanga muri iyi minsi akomeza kugenda agaruka ku cyafasha umuziki w'u Rwanda ukava ku rwego rumwe ukajya ku rundi, mu cyo yatanze bwa mbere yibanze ku banyamakuru n'abafana, bamwe mu bo avuga ko badahari umuziki ntacyo waba uvuze.

    Agaragaza abanyamakuru nk'abarimo ibyiciro bibiri; abakora umwuga wabo mu buryo bukwiye batagira ivangura na munyangire n'abandi babaswe n'urwango akongeraho ko abo badatinda ndetse benshi bagiye bava mu mukino agashima abakora neza.

    Ku ruhande rw'abafana ho agaragaza ko barimo ibyiciro bitatu; abakunda umuziki mwiza banawukurikirana, abajya aho byacitse, n'abari aho bawukunda ariko na none badashyigikira abahanzi ngo bakore subscribe kuri youtube channel zabo na follow kuzindi mbuga nkoranyambaga zabo.

    Amaze imyaka itari micye mu muziki yakuze akunda akaza kuwinjiramo by’umuga mu mwaka wa 2008

    Mu kiganiro cya kabiri yagarutse ku bahanzi agaragaza ko gushyigikirana, guhanana no kubahana ko ari ibya mbere byabafasha kugeza umuziki nyarwanda yihereyeho, yemeza ko ntaho uragera mu ruhando mpuzamahanga.

    Mu cya gatatu yakoze mu rurimi rw'icyongereza n'igiswahili ngo n'abakomoka mu bindi bihugu babashe kumva ubutumwa bwe, yavuze ko agiye kugaruka mu muziki mu buryo butigeze kubaho mbere. Atangira ashima abatuye muri East Afrika bose by'umwihariko ku bwo kuba baramuherekeje kuva yatsinda irushanwa rya Tusker kugeza n’ubu badahwema kumwereka urukundo.

    Yinjiye mu kiganiro neza agaragaza bimwe mu bintu bikomerera umuntu wese uhanzwe amaso inyenyeri imurikira imbaga nyamwinshi ati:'Nta kintu kibaho cyiza kiryoha ariko gikomera nko kuba icyamamare, iyo ubaye icyamamare ibyiza n'ibibi byose bikugwaho ariko igitangaje ni uko ibibi ari byo abantu baha agaciro kuruta ibyiza wakoze.'

    Yongeraho ko haba harimo imbogamizi zikomeye ushobora kumva ugasa nk’utabyumva neza ariko biba bigoye iyo bigeze ku mafaranga n'ubukire ati:'Ibaze kubyuka mu gitondo Imana ikaguha umugisha w'amafaranga menshi ni ukuri ibi bikubayeho wakumva ukuntu ubutsinzi bumera, nshima Imana ko ndi umwe mu bo byabayeho binyuze mu muziki binyuze mu rushanwa rya Tusker nkaba nkibasha kuba mpagaze ndwana.'

    'Nzi neza ko abavandimwe b'abahanzi bagenzi banjye ibi babyumva, ukuntu utangira kwigira nk’aho ibintu byose bimeze neza noneho izi mbuga nkoranyambaga zo zazanye ibindi aho abantu tubasha kubona uko tubeshya abandi bigakunda noneho bikarangira natwe ubwacu twibeshye.'

    Avuga indimi neza zigera kuri eshatu; Swahili, English n’ikinyarwanda

    Alpha yerekana ko atari abahanzi bonyine bagirwaho ingaruka n’ibi ahubwo abo abantu bose bahanga amaso bagirwaho ingaruka n’ub'ubuzima bisangamo ati: 'Iyo bigeze ku byamamare, abo isi ihanze amaso tugera ku rwego tuba tutakiri twebwe bibaho, ku ruhande rwanjye hirya y’ibyo nkora byose nemereye Imana kuba umuhuza w'ubuzima bwanjye, si ndikuvugira abandi aha ndivugira kuko buri umwe agira inzira yo kunyuzamo ibintu.'

    Asaba abakunzi b’ibihangano bye kumushyigikira na none bahereye ku rukuta rwa youtube rwe bagakora 'subscribe' kuko agiye kugaruka mu ishusho nshya ati: 'Imana yarandinze niba ukomoka muri Tanzania, Kenya, Uganda n'ahandi waba uri utavuga Ikinyarwanda kuko abavandimwe b’abanyarwanda bo narabasabye mu rurimi duhuriyeho rw'ikinyarwanda, ndabasabye mukore 'subscribe' kuri youtube channel yanjye ndabasaba gukora ibi kuko ngiye kugaruka mu buryo butandukanye n’ubwigeze kubaho kandi nziko Imana izabimfashamo.'

    Atsindagira icyo acyeneye kuri ubu agira ati:'Icyo nkeneye ni urukundo rwanyu n'ubufasha nk’uko mwahoze mubikora mumpesha umugisha mumbera aho ntari, na none ndavuga ku bahanzi, turi umuryango, ni ukuri ntabwo dukeneye kwangana ngo tubashe gutera imbere. Maze kubona ibi ari ibintu byateye ahantu hose, aho ugomba kurwana n'umuntu runaka kugira ngo ubashe kuzamuka”.

    Alpha akomoza ku mpanuro za se umubyara agira ati: 'Data yajyaga ambwira ko ubwamamare bumeze gutya buciriritse, urakoresha ubu buryo ntacyo witayeho ariko amatiku ntacyo amaze ndetse ibije biciye muri ubu buryo ntibiramba, nyamara imbaraga z'urukundo, umuhate n'ubumuntu zigukura ku rwego ruto zikakugeza kure hashoboka ugaha umwanya Imana igakora muri wowe ubu buryo buraramba, niyo umanutse irongera ikakuzamura.'

    Yerekana kandi ko abantu bapfa ubusa kuko byose bishira agira ati:'Mu mpera byose birarangira ubwamamare, ubutsinzi ikintu cyose kirarangira bityo rero ugomba guhora na none utekereza uwo uzaba we nyuma y'ubuzima bw'ubwamamare buciriritse kandi bw'igihe gito.'

    Alpha yemeza ko mu bihe bya vuba agiye gushyira hanze indirimbo nziza kandi yizera ko zizakora kuri roho za benshi

    Yongera gushima byimazeyo abakunzi b'umuziki we agira ati: 'Ngarutse ku bantu ba Tanzania, Uganda, Kenya ni iby'icyubahiro n'amahirwe kuko ndi uwo mwazamuye mwashyizeho amaboko ngo ngere aho ndi none n’ubwo ntakoze ibyo mwari mwiteze wenda ngo nkore indirimbo nyinshi nk’izo mwari mwiteze.'

    Asobanura impamvu yatumye ibyo benshi bari biteze bitagenda muri ubwo buryo ati:'Ariko navuga ni iy'isi tubamo by'umwihariko iyo uri icyamamare, umukire ufite ibintu hafi ya byose uri hagati aho buri umwe aba akwerekejeho ijisho uba ugomba kwitonda kuko biragoye benshi babivamo ndetse bagiye banabivamo, byose kubera itangazamakuru ribashyira igitutu, abantu bakabashyiraho igitutu, amafaranga akabashyiraho igitutu ibintu byose biba bigoye, njye rero icyo nakoze nizeye Imana kugira ngo nabura mbe ndi aho ndi uyu munsi.'

    Asaba abantu gukunda kwiga, kwicisha bugufi no gukundana kuko ntakidashira yaba ubutsinzi n’ubwamamare

    Ku bijyanye no kuba akibasha gukora no kuba amafaranga n'ibindi yagiriyemo umugisha mu muziki bitaratumye azima burundu nk’uko benshi bo mu bihe bye n'abaje nyuma byagiye bigenda, yagize ati:'Imana yanyoherereje abantu banyoboye bambwije ukuri. Uyu munsi ndacyahagaze, icyo mvuga ni reka tubibe mu rukundo, reka twicishe bugufi, reka twige kwemera kwiga, reka dukundane kuko niyo nzira yonyine izabasha gutuma dushyirwa hejuru. Rero uwibwira ko azagira icyo ageraho kuko yababaje mugenzi we ibyo ni ikintu kibi kandi ni no kwibeshya.'

    Mu gusoza ashima byimazeyo abakunzi b'umuziki by'umwihariko b’ibihangano bye bamuhesheje umugisha, bakamufasha kandi akanabasaba gukora 'subscribe' kuri youtube channel ye yitwa 'Alpha Rwirangira' akabizeza ko agiye gushyira hanze indirimbo nziza zizabakora kuri roho, ati “Mukundane, musabirane, mwicishe bugufi, kandi mwige kwiga ndabakunda kandi mbashima iteka”.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA  ALPHA RWIRANGIRA YITWA NIMENGI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

    “>

    Alpha Rwirangira asezeranya abakunzi b’umuziki ko agiye kuwugarukamo mu buryo butigeze mbeleRwirangira asaba abantu kumushyigikira nkuko bahoze babikora bakarushaho gukora ‘subscribe’ kurukukuta rwe rwa Youtube rwa ‘Alpha Rwirangira’ bakanakora follow kuri Twitter, facebook na instagram.

    Yemeza ko Imana yamwoherereje abantu bo kumuyobora mu buzima bwe bw’ubuhanzi, ubwamamare n’ubutunzi ibintu biba bigoranye byagiye bituma benshi bazima.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108195/ngiye-kugaruka-bitigeze-kubaho-alpha-rwirangira-yavuze-ku-ngaruka-zo-kuba-icyamamare-no-gu-108195.html

  • Komite Nyobozi ya Musanze FC yasezeye ku nsh… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya kabiri Kanama 2021, nibwo Komite Nyobozi ya Musanze FC yari imaze imyaka isaga 2 iyoboye iyi kipe yasezeye kuri izi nshingano kubere impamvu zirimo kuba Akarere karageneye ikipe amafaranga adahagije.

    Mu rwandiko Komite Nyobozi iyobowe na Placide, batangaje ko mu mpamvu zatumye basezera ku nshingano harimo kuba Akarere ka Musanze karageneye Musanze FC ingengo y’imari umwaka w’imikino 2021-22 idahagije, bo babona ko byazagira ingaruka ku ikipe bayoboye harimo no kudasoza shampiyona.

    Indi mpamvu iyi Komite yatangaje, ni uko mu myaka igera kuri ine bamwe bari bamaze bayoboye iyi kipe, basanze amafaranga bakoreshaga arimo kugenda agabanyuka bishobora gutuma ikipe ijya habi kandi yari ifite abafana benshi. 

    Ingingo ya nyuma yatumye iyi Komite isezera harimo kuba hari ukuntu nabo ubwabo bashyiragamo amafaranga yabo none hakaba harabuze abandi babatera ingabo mu bitugu.

    Iyi Komite Nyobozi yari yaratowe tariki 31 Ukuboza mu 2019, aho nabwo hari hashize iminsi 4 iyi Komite iyobowe na Tuyishimwe Placide isezeye kuri izi nshingano, nk'uko babikoze kuri uyu munsi.

    Abari bagize Komite Nyobozi ya Musanze FC basinye kuri iyi nyandiko y’isezera:

    Perezida Tuyishimire Placide, Visi Perezida: Rwabukamba JMV, Visi Perezida wa Kabiri: Rwamuhizi Innocent, Perezida w’abafana: Nsanzumuhire Dieudonne, n’umujyanama w’ikipe: Habineza Haruna.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108218/komite-nyobozi-ya-musanze-fc-yasezeye-ku-nshingano-imburagihe-108218.html

  • Mukerarugendo yariwe n'inyamaswa y'inkazi|| bagenzi be amaguru bayabangira ingata. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukerarugendo witwa Yevgeny Starkov w'imyaka 42, yari kumwe na bagenzi be bari kuzinga amahema yabo hanyuma inyamaswa yitwa idubu ihita ibatera iramwica bagenzi be bakwira imishwaro kubera ubwoba bakuzwa n'amaguru.

    Aba bantu bagiye gukambika muri pariki yo mu Burusiya ariko uyu Yevgeny Starkov ahahurira n'uruva gusenya kuko iyi dubu yabateye iramwica.
    Bwana Yevgeny Starkov,wari wagiye muri siporo zo kurira imisozi,yapfuye ibyishimo byabo bigeze ku musozo kuko iyi dubu yabateye ubwo barimo kuzinga amahema batashye nk'ukoikinyamakuru the Sun cyabitangaje.

    Anton Shelkunov wari kumwe na Starkov yavuze ko we na bagenzi be 2 babonye iyi nyamaswa iri kumurya bashya ubwoba.

    Aba bavuze ko bahise bahunga aka gace birukanka amasaha 7 batambaye inkweto babona gutabaza.

    Abakora iperereza babuze uko bagera aho byabereye muri kajugujugu kubera ikirere kibi.Uyu mugabo yaririwe ahitwa Yergaki Nature Park, muri Krasnoyarsk mu gace ka Siberia.

    Iyi dubu yateye aba bantu saa kumi n'ebyiri za mu gitondo bari kwitegura gutaha iwabo nkuko Shelkunov abivuga.

    Ati 'Twari dutangiye gufunga ibikapu byacu.Hari amahema 2 hanyuma umutwe wanjye nwerekeza ibumoso mbona idubu yazamuye umutwe wayo,idubu nini cyane iri gucira amacandwe menshi.Iyo dubu yahise igira umujinya itangira kutwirukaho.'

    Uyu mugabo na bagenzi be Yevgeny Dobrorodny w'imyaka 33 na Pavel Zhemchugov w'imyaka 32,bashoboye guhunga ariko mugenzi wabo utuye Moscow iramusigarana.

    Yakomeje ati 'Narebye inyuma mbona iri kutwirukaho,Twuriye ahantu hareshya na metero 50,tureba aho amahema yacu yasigaye.Twabonye umurambo wa Starkov iyi dubu iwuhagaze iruhande.Yari yamushwanyaguje.Yaje kurangara iratubona tururira cyane.'

    Uyu mugabo na bagenzi be barokotse bahise biyemeza kugenda n'amaguru bagahunga aka gace ari nako bajya gusaba ubufasha.

    Source : https://yegob.rw/mukerarugendo-yariwe-ninyamaswa-yinkazi-bagenzi-be-amaguru-bayabangira-ingata/