Category: Uncategorized

  • Harabura Igazeti ya Leta ngo abahawe imbabazi barekurwe – RCS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagororwa bemerewe gufungurwa bategereje imyanzuro ikubiye mu Igazeti ya Leta
    Abagororwa bemerewe gufungurwa bategereje imyanzuro ikubiye mu Igazeti ya Leta

    Umuvugizi wa (RCS), SSP Uwera Pelly Gakwaya, atangaza ko iyo Inama y’Abaminisitiri yemeje kurekura ababisabye bujuje ibisabwa, n’abahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, hakurikiraho kwitegura kubarekura, ariko hakagenderwa ku bikubiye mu Igazeti ya Leta isohoka nyuma yaho.

    Avuga ko ubusanzwe iyo hatangajwe abari bafunze bemerewe kurekurwa, Igazeti ya Leta idatinda ku buryo haba hategerejwe ko isaha ku isaha yasohokeraho ntawe warara muri gereza kandi yarekuwe.

    Agira ati “Umuyobozi mukuru wa RCS yemeza ko turekura abantu ashingiye ku biteganyijwe mu Igazeti ya Leta isohoka nyuma yo gutangaza ko abantu bazarekurwa, ubundi ntitinda, yasohoka nonaha yasohoka ejo ntawe warara muri gereza kandi yarekuwe”.

    Ni bande bemerewe gufungurwa by’agateganyo

    Umuvugizi wa RCS atangaza ko abantu bemerewe gufungurwa by’agateganyo bari mu byiciro bitandukanye bitewe n’ibyaha bari bakurikinweho n’ibihano bahawe.

    Nk’urugero abantu bafunze bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, iyo bamazemo kimwe cya gatatu ni ukuvuga nibura umwaka n’amezi umunani bandika basaba gufungurwa by’agateganyo.

    Abafunze bakatiwe n’inkiko igihano kiri hejuru y’imyaka itanu na bo bakaba bemerewe kwandika basaba gufungurwa by’abateganyo nk’uko biteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha No 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019, icyakora ngo ntabwo bivuze ko uwanditse asaba wese ubusabe bwe bwemezwa.

    Agira ati “Hari ibisabwa birimo no kwandika nk’uko itegeko ribimuhera uburenganzira, ariko hari ibindi byinshi bireberwaho uko yakoze icyaha, uko yitwaye muri gereza. Abanditse bo ni benshi ariko ntabwo bemerewe bose nta n’ubwo biba birangiye hakomezwa gusuzuma bwa busabe hakurikijwe uko uwakatiwe n’inkiko yitwara”.

    Abagiye kurekurwa basabwa kwitwararika ngo batagarurwa muri gereza

    Umuvugizi wa RCS asaba abagiye kurekurwa kwitwararika kuko baramutse bakoze ibindi byaha bazagarurwa muri gereza bakarangiza ibihano bari basigaje kandi bakanahanirwa ibyaha bazaba bongeye gukora.

    Avuga ko abemerewe kurekurwa baba baragaragaje ko bitwaye neza kandi bagorowe ku buryo haba hari icyizere cy’uko bazitwara neza ariko hari n’abagera hanze bakongera gukora ibindi byaha bagasubizwa muri gereza noneho bakabanza kurangiza igifungo bari basigajemo ku cyaha cya mbere, bakabona gukurikiranwaho ikindi gitumye bongera gufungwa.

    Agira ati “Abafunguwe bababwira ibyo bagomba kugenderaho birimo kwigaragaza imbere y’inzego z’ibanze, kuba bashobora kujya bitaba ubushinjacyaha n’ibindi basabwa bizasohoka mu igazeti ya Leta. Abatazubahiriza amabwiriza bafite ibyago byo kugaruka muri gereza, tuba twarakoze ibishoboka tukagorora ugiye kurekurwa, bakwiye kugerageza kwitwara neza”.

    Abagiye gufungurwa bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ni 4781, abagabo 4617 n’abagore 164, hakaba n’abagore 10 bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika bari bafungiye kwikuramo inda.

    Avuga ko kuva Covid-19 yakwaduka mu Rwanda hashyizweho umwihariko wo gucyura abarangije ibihano bakatiwe n’inkiko bakabageza ku buyobozi bw’inzego z’ibanze aho bari batuye, mu rwego rwo kubarinda kwandura.


  • Ubuhamya bwa Anja Imana yakijije covid-19 #rwanda #RwOT

    Yesu ashimwe! Nitwa Anja, mperereye muri Afurika y’Epfo. Ndashaka kubasangiza ubuhamya bwanjye bw’uburyo Imana yankijije covid-19 ndetse igafungura imitsi yanjye kubwo kugira kwizera kungana n’akabuto ka sinapi.

    Naje kurwara Covid-19. Nari ndembye cyane ku rwego rukomeye; igituza cyanjye gifunze. Narwanaga no guhumeka kandi simbishobore kuko nta mwuka wo guhumeka (oxygen) nari mfite. Nisanze nuzuye inshinge mu ntoki no mu birenge.

    Ntabwo nigeraga numva uburyohe cyangwa guhumuriwa, mubyukuri umubiri wanjye wari umerewe nabi, kandi umuhogo wanjye wari ukakaye; Sinigeze mbona 2021, ariko na none, kubwo kwizera, nasabye umukunzi (fiance) wanjye kuvugana na pasiteri wanjye ansengera kuri terefone hanyuma igituza cyanjye kirafunguka noneho mbasha guhumeka.

    Nyuma yo kujya mu kato, nabonye icyo bita Covid Pneumonia, igituza cyanjye cyarongeye kirifunga, mbese byari bikomeye cyane.

    Iki gihe nagize ubwoba kuko fiancé wanjye atari mu rugo kandi ijwi ryanjye ryari ryarashize, kandi nzi ko nagerageje kubaho mu bukiranutsi, ariko igitekerezo cyanjemo mu bwonko kivuga ngo 'Uriteguye guhura na Data?' Imbere muri njye, nari ncyumva ko nshobora kandi nkwiriye gukora byinshi kugira ngo noze umubano mwiza n’Imana.

    Nabonye noneho ko ngiye gupfa ntasezeye kandi ntagize icyo mpindura. Nari nzi ko byibuze mbabarira abantu bambabaje, ariko nashakaga gusezera, byibuze ku muryango wanjye. Nahisemo ko ngiye kurwana intambara ikomeye byanga bikunda.

    Nanditse ubutumwa mbwohereza kuri pasiteri wanjye musaba ko ansengera mu izina rya Yesu, kandi na none, kubwo kwizera, igituza cyanjye cyarongeye kirafunguka, mbasha kongera guhumeka. Nyuma y’ibyo, natanze ibizamini by’amaraso ndangije mva amaraso menshi, ariko na none, Yesu yaje kunsanga arankiza.

    Nagarutse ku kazi ndetse ndakomeye meze neza. Byongeye kandi, nkoresha buri segonda mbwira abantu bose ko Imana ibaho, iracyakora ibitangaza byinshi, kandi Idukeneyeho kuyizera. Ntiyigeze adutererana cyangwa ngo Idute.

    Tugomba gushima Imana no Kuyirata mugihe cy’umuyaga, ubuzima waba unyuramo bwose, imiraba yose uhura na yo, rimwe na rimwe, ibi bintu bibaho kubwimpamvu; irahari kugira ngo igukomeze kugira ngo ubashe gukemura inzitizi zose ziza mu nzira yawe.

    Nize gushyira ibintu byose mu maboko y’Imana kuko ni Yo ibasha kugira icyo irema kandi ikagikomeza. Ni Yo itanga, ni Imana ikora ibitangaza kandi ntidusaba byinshi. Icyo ishaka ni uko dukora, kwemera ibyaha byacu no kwizera ko umwana wayo yadupfiriye ku musaraba kandi dufitanye isano ya hafi na We. Igitabo cy’Ibyahishuwe kirimo gisohora nkuko tuvuga. Ni ngombwa kwitwikiriza amaraso ya Yesu hejuru yawe n’umuryango wawe no kwambara intwaro zuzuye z’Imana.

    Muri macye dusangiye ubuhamya bwo gukira kwanjye, kugira ngo abantu bamenye ko Imana ari iyo kwizerwa kandi ari nziza, kandi icyo dukeneye ni uguhamagara izina ryayo, kandi izaba ihari. Yizanire amaganya yawe yose. Imana izakuruhura, reka Ikuyobore, kandi Izayobora intambwe zawe.

    Imana iguhe umugisha kandi ikurindire umutekano.

    Source: www.trusting-in-jesus.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Anja-Imana-yakijije-covid-19.html

  • Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y'u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k' Ukwakira 2021 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Kanama 2021, nibwo hateranye inama ya Komite Nyobozi y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, yanzura ko abakinnyi b'abanyamahanga bava kuri batatu mu kiciro cya mbere bagera kuri batanu ariko hazamo umwihariko ku bigendanye n'imyaaka.

    Mu bindi iyi komite nyobozi yanzuye ni uko mu kiciro cya kabiri mu bagabo ho hanzuwe ko abanyamahanga baguma 3, ni mu gihe mu kiciro cya mbere mu bagore hemejwe ko abanyamahanga nabo baba batatu naho mu kiciro cyabo cya kabiri ho ntan'umwe wemewe.

    Muri iyi komite nyobozi kandi ni naho hanzuwe ko imikino ya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu mwaka utaha w'imikino wa 2021-2022 uzatangira ku itariki ya 16 Ukwakira 2021.

    Kugeza ubu imikino yo mu kiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2020-2021 wasojwe APR FC itwaye igikombe, naho ikipe ya Sunrise FC ndetse na AS Muhanga zigiye mu kiciro cya kabiri kitarakinwa kugeza ubu.

    Amakuru RUSHYASHYA yamenye, ni uko imikino y'amakipe yo mu kiciro cya kabiri hataremezwa n'iba koko izaba, aha ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rikaba ryavuze ko ibijyanye n'iyi mikino bizatangazwa mu minsi ya vuba.

    Muri iyo nama ya komite nyobozi ya FERWAFA, yemeje ko ingingo ya 35 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yavuguruwe hemezwa ko:

    Amakipe yo mu Kiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw'umukino ''Feuille de match'' ndetse no mu kibuga abakinnyi b'abanyamahanga batanu (5) aho kuba batatu (3) nk'uko byari bisanzwe.

    Umukinnyi w'umunyamahanga wese winjiye mu Gihugu aturutse hanze yacyo agomba kuba atarengeje imyaka mirongo itatu (30) y'amavuko.

    Umukinnyi w'umunyamahanga uturuka hanze y'Igihugu kandi akaba arengeje imyaka mirongo itatu (30) kugirango yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye Ikipe Nkuru y'Igihugu cye nibura mu myaka itatu iheruka.

    Ibijyanye n'imyaka y'abakinnyi b'abanyamahanga bivuzwe haruguru ntibireba abakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda cyangwa abazinjira mu Gihugu bakarenza imyaka mirongo itatu (30) baramaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

    Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagore yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

    Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagabo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

    Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagore ntabwo yemerewe gukinisha abanyamahanga.

    The post Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y'u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k' Ukwakira 2021 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/komite-nyobozi-ya-ferwafa-yanzuye-ko-abanyamahanga-bongerwa-bakaba-5-shampiyona-yu-rwanda-ya-2021-2022-izatangira-hagati-mu-kwezi-k-ukwakira-2021/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=komite-nyobozi-ya-ferwafa-yanzuye-ko-abanyamahanga-bongerwa-bakaba-5-shampiyona-yu-rwanda-ya-2021-2022-izatangira-hagati-mu-kwezi-k-ukwakira-2021

  • Abahinzi basanga ihindagurika ry’ibiciro by’imyaka ari imbogamizi ku guhunika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahinzi basabwa kwitabira guhunika imyaka mu buhunikiro rusange kuko bibafitiye inyungu
    Abahinzi basabwa kwitabira guhunika imyaka mu buhunikiro rusange kuko bibafitiye inyungu

    Intara y’Iburasirazuba ibonekamo umusaruro mwinshi w’ibigori ndetse n’ibishyimbo, cyane cyane mu gihembwe cy’ihinga A.

    Muri gahunda ya Leta igamije kwihaza mu biribwa no kwirinda ko habaho amapfa, abaturage n’amakoperative y’abahinzi asabwa guhunika nibura 30% by’umusaruro wabonetse ndetse n’abaguzi b’imyaka bagahunika 10% by’ibyo baguze.

    Nyamara guhunika biracyari imbogamizi bitewe ahanini n’imyumvire y’abaturage ndetse n’ihindagurika ry’igiciro ku isoko utaretse n’ibibazo mu miryango.

    Umuhinzi wo mu Karere ka Gatsibo yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko guhunika ari byiza ariko na none hari igihe umuhinzi akenera amafaranga kandi akaba atahita ajya kuzana ibyo yahunikishije hadashize igihe runaka.

    Ati “Jye guhunika ndabyemera ariko na none se, ushobora kubitwara mu buhunikiro yenda ibigori bigura 200, wabona uguha 230, ntiwagenda ako kanya ngo babiguhe kandi ukeneye amafaranga”.

    Akomeza agira ati “Gusa simpakana ko n’imyumvire micye ihari kuri bamwe ariko nkeka ko batwemerera igihe uboneye isoko ryiza guhita babiguha benshi babyitabira. Uretse ko hari n’ababona umusaruro mucye batakwirirwa bajya guhunikisha ahandi hatari mu ngo zabo”.

    Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko mu bituma abahinzi batitabira ku bwinshi guhunika imyaka mu buhunikiro rusange, ari ikizere gicye ndetse no kuba ubuhunikiro butaraba bwinshi cyane.

    Agira ati “Ubu hari ubuhunikiro burenga 300 ariko buracyari bucye ni yo mpamvu buri mwaka hagenda hubakwa ubundi. Umusaruro tubona ubuhari ntiburabasha kuwuhunika wose”.

    Akomeza agira ati “Mu bindi bibuza abahinzi kwitabira guhunika ku bwinshi harimo n’ikizere gicye kuko umuntu kenshi akunda kwicungira ibintu bye noneho n’ikizere gicye agirira abamucungira umusaruro, ikindi hari n’ababa bafite bicye ku buryo batemera kujya kubihunika ahandi hatari mu ngo zabo”.

    Rugaju avuga ko n’ubwo bimeze gutyo hari bamwe mu bahinzi batangiye kubyumva ku buryo bitabira guhunika umusaruro wabo mu buhunikiro rusange, n’ubwo ngo imibare itari ku kigero cyiza cyifuzwa.

    Icyakora ngo uko ubukangurambaga bukomeza ni nako abahinzi bazarushaho kumva akamaro kabyo bakabyitabira ari benshi.


  • Imodoka yahiriye imbere ya gare ya Nyamata iravugwaho kuba yari itwaye ibicuruzwa bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo nka Twitter, bari bahererekanyije amafoto y’iyo modoka irimo ishya, bavuga ko yahiriye muri gare ya Nyamata ngo ikaba yari igiye mu bikorwa byo gutwara abanyeshuri.

    N’ubwo icyateje iyo nkongi kitamenyekanye, ariko kuba iyo modoka yahiye yari igiye gutwara abanyeshuri byo, ngo ntabwo ari ukuri nk’uko byasobanuwe na Mwesigye James, Umuyobozi wa gare ya Nyamata.

    Mwesigye avuga ko imodoka yahiye itari igikorera muri gare ya Nyamata, ndetse ngo ntiyari ikinakora ibyo gutwara abagenzi, kuko nyirayo ngo yari yarasezeye muri iyo gare ajyana imodoka ye mu bindi.

    Ubu iyo modoka ngo yakoraga ubwikorezi bw’inzoga zitemewe zitwa ‘ibigunda’, ikaba yafashwe n’inkongi yari iri mu bikorwa byo gutanga utwo tuyoga ku bakiriya basanzwe baturangura.

    Mwesigye ati “Imodoka yahiye ntari hano muri Gare, ariko abo dukorana bahise babimbwira birimo kuba. Ubwo imodoka igifatwa n’inkongi, umushoferi ngo yahise ayisohokamo ariruka, kuko yari azi ko n’ubwo agize impanuka ariko yari anatwaye ibintu bitemewe, ahitamo kwiruka arabura. Nyiri iyo modoka ni we waje nyuma kugira ngo atware igisigazwa cy’imodoka akivane mu muhanda, ariko asabwa kukijyana kuri Polisi kuko byari byagaragaye ko iyo modoka yari itwaye ibicuruzwa bitemewe”.

    Iyo modoka ubwo yashyaga hari abaturage bagerageje kuyizimya bakoresheje itaka n’ibindi ariko iranga irashya irakongoka.

  • Ingengo y’imari idahagije itumye Komite ya Musanze FC yegura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bari bagize komite nyobozi ya Musanze FC
    Bamwe mu bari bagize komite nyobozi ya Musanze FC

    Ni ibaruwa yanditswe tariki ya 01 Kanama 2021, aho iyo Komite yari iyobowe na Tuyishimire Placide yanditse yegura igira iti “Nyuma yo gusesengura neza ingengo y’imari mwageneye ikipe tubereye abayobozi mu mwaka wa 2021-2022, tugasanga amafaranga mwagennye atarangiza irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, dukurikije ibikenerwa kugira ngo Shampiyona irangire neza twasanze bitashoboka”.

    Barongera bati “Nyuma y’imyaka ine bamwe muri twe tumaze tuyobora Musanze FC, dukurikije amafaranga twakoreshaga muri iyo myaka tukabona ingengo y’imari igenda igabanuka, twabonye ko bishoboka kuzatujyana ahabi, kandi ikipe ya Musanze ifite abakunzi benshi”.

    Muri iyo baruwa, abo bayobozi bagaragaje kandi ko nyuma y’amafaranga yabo batanga mu ikipe nk’abafatanyabikorwa, ariko hakaba harabuze abandi babunganira mu gihe mu Karere ka Musanze hari imishinga myinshi, basanga ikipe idashobora gutera imbere ku bushobozi bwabo gusa, mu gihe amafaranga atangwa n’akarere agenda agabanywa hakiyongeraho n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

    Muri iyo baruwa abo bayobozi banditse bashima ubufatanye bwiza bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, banashimira Imana ko bavuye mu nshingano ikipe bari babereye abayobozi ikiri mu cyiciro cya mbere.

    Ibaruwa y
    Ibaruwa y’ubwegure

    Iyo ngengo y’imari akarere katanze nka nyiri ikipe mu mwaka w’imikino 2021-2022 ingana na miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda, amafaranga Kimite yeguye yemeza ko adahagije, kugira ngo ikipe yitware neza mu marushanwa ya Shampiyona itaha.

    Si ubwa mbere bamwe mu bayobozi ba Musanze FC beguye bitewe n’ingengo y’imari nke ubuyobozi bw’akarere bugenera ikipe nka nyirayo, aho mu myaka ibiri ishize n’ubundi Perezida Tuyishimire Placide yari yeguranye na Komite, biba ngombwa ko ubuyobozi bw’akarere bubegera baganira n’iyo komite, yemera gusubira mu nshingano zo kuyobora Musanze FC nyuma y’uko bumvikanye ko ingengo y’imari yongerwa.

    Kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nka nyiri ikipe ntiburagira icyo buvuga kuri ubwo bwegure bwa Komite nyobozi y’ikipe.

  • Perezida Samia Suluhu arasaba abayobozi ba Afurika kudatoza abaturage amacakubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo yari amaze gusura Urwibutso rwa Jenoside ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021, Perezida Samia yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inkuru ibabaje kandi iteye agahinda yifuzaga ko yari kuba ari inkuru gusa, ariko noneho ngo yasanze ari ukuri.

    Perezida Suluhu yakomeje yandika agira ati “Abayobozi ba Afurika bagombye kumenya ko amacakubiri mu miryango (y’abantu) atari inzira yo kunyuramo”.

    Ubutumwa Perezida wa Tanzania yasize yanditse ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
    Ubutumwa Perezida wa Tanzania yasize yanditse ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Perezida Samia Suluhu Hassan yanasengeye roho z’abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abasabira kuruhukira mu mahoro.

    Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali buvuga ko aho ku Gisozi haruhukiye imibiri isaga 259,000 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali no mu nkengero zaho.

  • Dore bimwe mu bintu biranga umukobwa mwiza wakwifuzwa na buri musore wese #rwanda #RwOT

    Nyamara muri rusange hari ibyo benshi bahuriraho kandi by'ingenzi biranga umukobwa ushobora kuvamo mutima w'urugo nk'uko bakunze kubivuga.
    Ibi rero ni bimwe mu branga umukobwa muzima ushobora kubaka rugakomera:

    • Umukobwa urangwa n'ubwiza karemano
    Ni kenshi usanga igitsinagore kibanda ku bintu cyakisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n'umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana. Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n'ubwo baba batisize ibyo bintu.

    • Umukobwa ushikama ku wo ari we

    Burya umukobwa utajahagurika ngo yerekane impinduka kuri we za hato na hato, yishimirwa n'abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe bibaha icyizereko batazigera bacogora kuyigaragaza. Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y'abantu iaratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n'ibyo ureka ugahinduka injajwa.

    • Ntukabe nyambere igihe cyose guhamagara umuhungu

    Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara. Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa haryi ibyo akigenzura.

    • Umukobwa usabana n'inshuti

    Iyo umukobwa azi gusabana n'inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n'abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugoe. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

    • Umukobwa utagira ishyari

    Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n'abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n'ibyo afite. Bigatuma rero bumvako igihe bazaba bari kumwe bazaba batuje bakanyurwa n'ibyo batunze.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-bimwe-mu-bintu-biranga-umukobwa-mwiza-wakwifuzwa-na-buri-musore-wese

  • Miss Isimbi Amanda na Wamukota ukinira Patriots BBC bibarutse imfura yabo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 27 Nyakanga 2021 nibwo Isimbi Amanda na Wamukota Tom Bush nibwo babarutse imfura yabo nyuma y'umwaka bari bamaze bakundana.

    Amakuru agera ku gihe n'uko Isimbi yavuze ko ashimira Imana kuba yaribarutse neza ndetse we n'umwana we bameze neza.

    Ati 'Umwana ameze neza, nanjye ndashima Imana ko yatumye mbyara neza.'

    Urukundo rwa Isimbi na Wamukota rwatangiye kugurumana mu mpeshyi y'umwaka ushize, mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse imikino yose.

    Mu mpera z'umwaka ushize nibwo hamenyekanye amakuru ko Isimbi atwite inda ya Wamukota Tom Bush.

    Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w'Ishuri ry'Imari n'Amabanki (SFB) mu 2013. Azwi cyane nk'umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-isimbi-amanda-na-wamukota-ukinira-patriots-bbc-bibarutse-imfura-yabo

  • Neymar yakoze ishyano rishobora gutuma abura umwanya muri PSG – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Neymar da Silva Santos Júnior yakoze ishyano ubwo yashyiraga hanze amafoto ye amugaragaza ari mu biruhuko bikagaragara ko umubiri we umaze kugira ibinure byinshi ndetse ko yanabyibushye cyane.

    Amakuru dukesha Foot national avuga ko abafana benshi b'ikipe ya PSG bahangayikishijwe na Neymar nyuma yo kubona aya mafoto ye aho ari mu biruhuko kuko atarimo kwita ku gukomeza kurinda umubiri we ahubwo bigaragara ko arimo kuryoshya atitaye ku ngano y'umubiri we, ibi bikaba bishobora kuzamuviramo kuba yabura umwanya muri PSG kubera imbaraga nke z'imyitozo y'umubiri we.

    Source : https://yegob.rw/neymar-yakoze-ishyano-rishobora-gutuma-abura-umwanya-muri-psg/