Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yasabye Samia ubufasha bw’abarimu bo kwigisha Igiswahili – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2017, Igiswahili ni ururimi rwa Kane rwemewe mu butegetsi bw’u Rwanda. Na mbere y’uko uwo mwanzuro ufatwa, cyari gisanzwe kivugwa kinakoreshwa bitewe ahanini n’amateka n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda bigikoresha nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Tanzania.

    Igiswahili ni ururimi rukoreshwa cyane mu mirimo y’ubucuruzi mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba ( EAC).

    Ubwo yakiraga Suluhu ku meza mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yakomoje ku giswahili dore ko mu ijambo rye rigufi yarivuze mu Cyongereza n’Igiswahili.

    Yavuze ko Igiswahili ari uririmi abantu bakunda, ruhuza abantu cyane cyane abo muri Afurika y’Iburasirazuba. Yagaragaje ko Tanzania n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi birimo urwo rurimi n’umuco.

    Ati “Tanzania n’u Rwanda bihuriye ku bintu byinshi birimo umuco, ururimi n’ubucuruzi. Abantu bacu kare bageragezaga kuvuga Igiswahili, ndatekereza ko hari intambwe nziza iri guterwa. Na Guverinoma yacu yafashe umwanzuro wo gutangira kwigisha Igiswahili mu mashuri, rero nagusabaga ko waduha umusanzu w’abatwigisha Igishwahili.”

    Abo Perezida Kagame yavugaga bagerageje kuvuga Igiswahili ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Vivianne Mukakizima, wakivuze neza mu muhango w’isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi wabaye ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Samia mu Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bishimiye kwakira Samia ndetse ko ahawe ikaze mu Rwanda n’ikindi gihe.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda na Tanzania byifuza gukomeza gukorana mu guteza imbere akarere n’ukwihuza kwa Afurika nk’umugabane muri rusange.

    Yagaragaje ko hari amahirwe, impano n’ibindi byatuma abaturage bo muri EAC batera imbere, bityo za Guverinoma zifite inshingano zo gushora imari muri ayo mahirwe kugira ngo inyungu zibagereho.

    Si ubwa mbere u Rwanda rusabye Tanzania ubufasha mu bijyanye no kwigisha Igiswahili kuko no mu 2017 Magufuli wayoboraga iki gihugu yakiriye uwari Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr. Musafiri Papias Malimba.

    Icyo gihe bivugwa ko yamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda bwarimo n’ubusabe bw’abarimu bo gutanga umusanzu mu kwigisha Igiswahili.

    Bibarwa ko abaturage bavuga Igiswahili babarirwa hagati ya 50.000.000 na 100.000.000.

    Igiswahili ni uruvange rw’icyarabu n’ururimi rw’abaturage bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba baturiye inyanja. Urwo rurimi rwateye imbere cyane mbere y’uko Afurika itangira gukolonizwa, bitewe ahanini n’abacuruzi b’Abarabu bakundaga kurukoresha baganira n’abaturage.

    Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ubwo bageraga muri KCC ahabereye uyu musangiro

    Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Samia uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

    Abakuru b’ibihugu byombi bashimye intambwe imaze guterwa mu rugendo ruganisha ku iterambere ry’impande zombi

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Samia n’abamuherekeje

    Perezida Kagame yavuze ko Igiswahili ari ururimi ruhuza abantu bityo ko Tanzania yafasha u Rwanda mu kurwigisha abaturage

    Minisitiri muri Primature, Ines Mpambara, ni umwe mu bari bitabiriye uyu musangiro

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine bari bitabiriye uyu musangiro

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Biratangaje: Yirirwaga atobora inzu z' abandi none yafatiwe mu musigiti yarambitsemo akarago #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 31 y'amavuko witwa Hamza Usman ukomoka mu gace kitwa Maidahini watangaje abantu benshi cyane ubwo yafatirwaga mu musigiti yasinziriye nyuma y'uko yari yaraye amajoro atoboro amazu y'abandi akibamo ibikoresho bitandukanye.

    Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bibyandika, byavuze ko uyu mugabo yafashwe tariki ya 30 Nyakanga 2021, akaba yarafatiwe mu musigiti uherereye mu gace ka Birmin Kebbi yasinziriye cyane ni nyuma yo kurara amajoro atobora inzu z'abandi arangije yibamo ibikoresho bitandukanye birimo Amatelefoni, Televiziyo, amaradiyo ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yakoze akazi gakomeye ko gutobora amazu bigera mu rukerera yananiwe aribwo yagiye mu musigiti kuruhuka maze aza gufatwa yasinziriye cyane yahejeje, yafashwe n'abayislamu bari baje mu musigiti gusenga mu gitondo cya kare maze bahita bamujyana mu buyobozi nabwo buhita bumufunga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/03/biratangaje-yirirwaga-atobora-inzu-z-abandi-none-yafatiwe-mu-musigiti-yarambitsemo-akarago/

  • Essence niyo ndirimbo yumunyafurika iciye ag… – #rwanda #RwOT

    Mu byumweru bicye bishize, indirimbo 'Essence' ya Wizkid na Tems yinjiye mu ndirimbo 50 zumviswe kenshi kandi zikunzwe ku rukuta ruri muzikomeye kugeza ubu mu muziki ku isi rwa Apple Music; iza ku mwanya wa 48 mu mpera z’umwaka wa 2020; ikaba yarasohotse mu ndirimbo Perezida wa 44 wa Amerika, Barak Obama, yishimiye.Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, Tems wakoranye na Wizkid indirimbo bise ‘Essence’ ikomeje kwandika amateka adasanzwe

    Yakomeje rero kugenda izamuka mu buryo bw'igikundiro, ikaba igeze mu 10 zikunzwe kuri Apple Music, ibintu bikomeye n'amateka atoroshye mu muziki w'umuhanzi udakomoka k'ubutaka bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika, noneho ukomoka muri Afrika guca aka gahigo.

    Aya makuru yasakaye ahantu hose nyuma y'uko Wizkid abinyujije ku rukuta rwagenewe kunyuzwaho amakuru ye ya buri munsi, kandi rw'abafana be, banongeraho bati: 'Turabikoze, 'Essence yageze mu 10 ku rukuta rw'abanyamerika rwa 'Apple Music' niyo ndirimbo ya mbere y'umunyafurika iciye aka gahigo kuri uru rukuta rukomeye mu muziki.'

    Wizkid ufite Album ikomeje kubica bigacika yise ‘Made in Lagos’ by’umwihariko indirimbo 'Essence' yakoranye n’umuhanzikazi Tems

    'Essence' ni imwe mu ndirimbo zasohotse kuri Album ya Wizkid yitwa 'Made in Lagos' ikomeje kwandika amateka adasanzwe ku nkuta zinyuranye mu muziki zirimo Boomplay, Spotify, Apple Music n'ahandi hanyuranye.

    Iyi ndirimbo imaze igihe ica ibintu kandi, yaje no ku rukuta ruri mu nkuru 'ndetse rusumba izindi' mu muziki rwa Billboard, iza mu 100 zishyushye zikunzwe kandi ku mwanya utari mubi wa 82. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi, yageze hanze mu Ukwakira 2020 naho amashusho yayo yashyizwe hanze mu mwaka wa 2021 akaba yarafatiwe mu mujyi mugari wa Accra mu gihugu cya Ghana.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ESSENCE IRIMUZIKUNZWE 10 KURI APPLE MUSIC

    “>

       

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108219/essence-niyo-ndirimbo-yumunyafurika-iciye-agahigo-bwa-mbere-ko-kugera-mu-10-kuri-apple-mus-108219.html

  • Tokyo 2020: Marcell Jacobs yakuyeho agahigo k… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 01 Kanama 2021, Umutaliyani Marcell Jacobs yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike 2020 asize bagenzi be barimo Umunyamerika Fred Kerley n'umunya-Canada Andre de Grasse bari bahanganye.

    Jacobs yakoresheje amasegonda 9.80 mu gihe Fred Kerley wamukurikiye yakoresheje 9.84. Andre de Grasse, wari wabaye uwa 3 mu mikino ya olempike 2016 I Rio yakoresheje 9.89.

    Uyu Mutaliyani yakoresheje ibihe bito ugereranyije n'ibyo Usain Bolt yakoresheje yegukana umudali wa zahabu mu mikino Olempike yabereye i Rio muri Brazil mu 2016, akaba ariwe wa mbere uciye aka gahigo ko kwihuta cyane kurusha Bolt mu kwiruka metero 100.

    Guhera 2008 kugeza 2016, Usain Bolt niwe wegukanaga uyu mudali mu mikino Olempike ndetse no muri shampiyona z'Isi zimwe na zimwe gusa nyuma yo gusezera burundu kuri uyu mukino hatangiye kwibaza kumusimbura we.

    Impaka zari nyinshi mu binyamakuru aho benshi bahaga amahirwe uwitwa Christian Coleman waje kwivangira yanga kwipimisha ibiyobyabwenge bituma ahagarikwa mu mikino Olempike y'uyu mwaka.

    Uyu mugabo wari ufite ibihe byiza mu mikino y'isi ya Doha aho muri 100m yakoresheje amasegonda 9,70 yashyizwe ku ruhande amahirwe asigarana abarimo Andre de Grasse, Akani Simbini Justin Gatlin n'abandi.

    Gusa mu buryo butunguranye, Umutaliyani Jacobs niwe wakoreye mu ngata Bolt ndetse anakoresha ibihe byiza kuruta ibyo uyu munya-Jamaica yakoresheje mu mikino Olempike y'i Rio mu 2016.

    Jacobs wavukiye muri Amerika, yari mu karongo ka 3 yaje gukoresha neza imbaraga ze asiga bagenzi be birangira aguye mu maboko ya Gianmarco Tamberi, mwene wabo w'Umutaliyani wari umaze gutwara umudali wa zahabu mu gusimbuka urukiramende [high jump] barishimana.

    Kuva mu 2004 I Anthens mu Bugereki, nibwo bwa mbere hakinwe imikino Olempike itarimo umunyabigwi Usain Bolt, ndetse ni nabwo bwa mbere nta munya-Jamaica wabonetse ku isiganwa rya nyuma, bikaba byaherukaga kubaho mu 2000 I Sydney muri Australia.

    Umukinnyi mwiza kurusha abandi bose muri iyi mikino Olempike ni Umunyamerika w'imyaka 24 y'amavuko, umenyerewe cyane mu koga witwa Caeleb Dressel, umaze kwegukana imidali 5 ya zahabu n'umwe wa Silver aho amarushanwa yose yakinnye yabaye uwa mbere.

    Jacobs yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike asize bagenzi be

    Jacobs yakuyeho agahigo ka Usain Bolt yakoze mu 2016 i Rio muri Brazil

    Jacobs yakoze amateka akomeye mu mikino Olempike

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108216/tokyo-2020-marcell-jacobs-yakuyeho-agahigo-ka-usain-bolt-mu-kwiruka-metero-100-amafoto-108216.html

  • Vestina na Dorcas bamaze gusinya muri MIE – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni nyuma yamagambo ndetse na mahane menshi yibyabaye bivakamo ikimeze nko kutumvikana gusa kurubu vestina n dorcas baratuje muri label yabo dore ko banasigne amasezerano yigihe kirekire bakora na MIE(M&Irene Empire).

    Ni iphoto yagaragaye kuri Instagram account ya Irene Murindahabi avuga ngo reka twigire studio tubahe imiziki.

    MIE irimo abahanzi bakunzwe cyane nka Niyo bosco ukunzwe mu ndirimbo piyapuresha ndetse na Vestina n Dorcas kurubu bakunzwe muyitwa Adonai.

    Source : https://yegob.rw/vestina-na-dorcas-bamaze-gusinya-muri-mie/

  • Ndandika, ndaririmba, ndaseka, ndanacuranga… – #rwanda #RwOT

    Israel Mbonyi yaje mu buryo bwihutiye benshi guhita bamwiyumvamo kuko atigeze atinda kumenyekana.  Ibihangano bya mbere yashyize hanze byahise bimuha igikundiro gikomeye benshi bifuza kumenya uwo ariwe barafashwa barihana kubera ubutumwa bukora ku mutima bwari bubirimo kandi bubamo.

    Israel Mbonyi amaze gukora Album eshatu arizo Number One, Intashyo na Mbwira

    Mu myaka ibarirwa muri 7 amaze mu muziki by'umwuga, mu bahanzi bakora indirimbo zisanzwe n'ibihangano by'umwuka byo kuramya no guhimbaza Imana n'umuco, niwe ufite umusaruro mwiza ku rukuta ruri muzigaragaza abahanzi bakunzwe mu Rwanda rukoreshwa na benshi rwa Youtube.

    Israel w'imyaka 29, yatangiye by'umwuga umuziki mu mwaka wa 2014 muri Gicurasi kuwa 10 Weurwe ubwo yashyiraga hanze imwe mu ndirimbo zakunzwe n'ubu yise 'Number One' ahita anayitirira Album ye ya mbere, urukundo rw'umuziki yarugize kuva mu buto bwe.

    Urukuta rwe rwa Instagram rwitwa 'Israel Mbonyi' rukurikirwa n'abarenga ibihumbi 229, amaze gusangiza birunyuzeho ubutumwa mu mafoto bugera kuri 619. Instagram n'izindi nkuta nkoranyambaga, Israel agaragaza ko ari umunyamuziki akongeraho  ko ari umwanditsi, umuririmbyi, useka, akanacuranga.

    Bimwe mu bintu ashyira mubyo azi akora harimo no guseka nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nyinshi kimwe no mu mafoto anyuranye.

    Akurikirana abantu bagera ku 193 binyuze kuri Instagram muri bo abazwi cyane barimo Hillsong itsinda ry'abaramyi rikomoka muri Australia, Meddy kugeza ubu uyoboye urutonde rw'abahanzi b'abanyarwanda bafite umusaruro mwiza kuri Youtube, Don Moen, Alpha Rwirangira, Tom Close, David Bayingana, Yvan Buravan, Luckmanzeyimana.

    Akurikira kandi Uncle Austin, Jules Sentore, Igor Mabano, Clapton Kibonge, Patient Bizimana, Tman, Aime Uwimana, Philpeter, Sintex, Serge Iyamuremye, umunya-Kenya Bahati, Mbappe, Davido, Pastor Warren, Mani Martin, Deejaypius, The Rock, Gaby Kamanzi, Alga Bae, Kitoko, Alyn Sano, DiamondPlatnumz.

    Kimwe na Sandrine Isheja, Rocky Kimomo, Mico The Best, Miss Doriane Kundwa, Miss Ishimwe Naomie, Neymar, Bushali,Kimenyi Yves, N'Golo Kante, Muyoboke Alex n'abandi banyuranye. Urukuta rwa Instagram rwa Israel Mbonyi rwafunguwe kuwa 30 Nyakanga 2015.Yizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 20 Gicurasi. Afite imyaka 29, yavutse mu mwaka 1992.

    Facebook nayo ikaba ari rumwe mu mbuga Israel Mbonyi akoresha afiteho abamukurikira barenga ibihumbi 190, ni mu gihe kuri Twitter akurikirwa n'abarenga ibihumbi 9. Kugeza ubu, ku rukuta rwe rwa youtube rwafunguwe kuwa 16 Gashyantare 2012, ku mashusho agera kuri 34 amaze gusangiza abamukurikira afite umusaruro rusange  urenga Miliyoni 45.5.

    Bimushyira ku mwanya wa kabiri w'abafite umusaruro mwiza kuri uru rubuga rucururizwaho amashusho rwa youtube. Indirimbo ya mbere ni iyitwa 'Hari Impamvu' imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 1.6 mu myaka 6 n'ubwo bigaragara ko uru rukuta rumaze imyaka 9.

    Mu banyarwanda bose bakora umuziki, niwe wa kabiri ufite umusaruro mwiza kuri youtube mu gihe ari uwa mbere mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ibintu yagezeho mu gihe gito gishoboka.

    Mu ndirimbo zigaragara ku rukuta rwa Youtube rwa Israel Mbonyi, inyinshi zagiye zirebwa inshuro zirenga Miliyoni imwe, ebyiri, ndetse n'eshatu. Indirimbo yitwa 'Karame' yagiyeho kuwa 31 Nyakanga 2019 niyo imaze kurebwa inshuro nyinshi zirenga Miliyoni 4.6 , ikagubwa mu ntege n'iyitwa 'Ibihe' yagiye hanze kuwa 16 Mutarama 2018 imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 3.6.Muri iyi minsi Israel Mbonyi yarategerejwe n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cy'u Burundi nyamara ibi bitaramo byagombaga kuba mu matariki yo hagati muri Kanama byamaze gusubikwa kubera ahanini icyorezo cya COVID 19.

    Mu mezi atanu ashize nibwo yafashe umwanya wo gushima abamaze gukora subscribe kuri channel ye barenga ibihumbi 200 yongeraho ko ari umugisha kandi abasabira umugisha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108215/ndandika-ndaririmba-ndaseka-ndanacuranga-israel-mbonyi-umuhanzi-wa-kabiri-mu-gusarura-agat-108215.html

  • Knowless na Clment bizihirije muri Kenya imy… – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri INYARWANDA avuga ko Knowless na Clément bari muri Kenya mu mpera z'icyumweru gishize, aho bizihirije imyaka 5 ishize biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore.

    Aba bombi bari mu Murwa Mukuru Nairobi aho bamaze umunsi umwe bahita bagaruka mu Rwanda.

    Imyaka itanu ishize barushinze ifite igisobanuro kinini kuri uyu muryango! Ni imyaka isanze baramaze kubyara abana babiri; Ishimwe Or Butera na Inzora.

    Ni imyaka isanze Knowless ashyize ku isoko Album zikomeye zirimo na 'Inzora' aherutse gusohora yitiriye umwana we, iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye.

    Ni imyaka isanze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music bombi bahuriyeho yinjije umuhanzi mushya Nel Ngabo inakomeza kwigaragaza ku isoko ry'umuziki.

    Imyaka itanu isanze baramaze kwimukira mu nzu yabo, inzu y'agaciro kanini iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Knowless na Clément barushinze tariki 7 Kanama 2016; bivuze ko habura iminsi itanu kugira ngo bizihize byihariye iyi sabukuru y'imyaka itanu ishize bambikanye impeta y'urudashira. Ku isabukuru y'urushako rwabo, buri wese agaragaza amarangamutima ye.

    Knowless na Clément bavuye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya aho bizihirije isabukuru y'imyaka itanu ishize barushinze

    Tariki 7 Kanama 2016, ni bwo Knowless na Clément barushinze

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKOFI' YA KNOWLESS, NEL NGABO, PLATINI P, IGOR MABANO NA TOM CLOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108222/knowless-na-clement-bizihirije-muri-kenya-imyaka-5-ishize-barushinze-108222.html

  • Hamenyekanye igihe shampiyona y’u Rwanda izat… – #rwanda #RwOT

    Inama ya komite ya FERWAFA kuri uyu wa mbere tariki 2 Kanama nibwo yicaye hamwe igamije gusesengura ibitekerezo byatanzwe n’abanyamuryango ba FERWAFA mu nama yari yarabaye tari 30 Nyakanga 2021.

    Mubyo bafasheho umwanzuro harimo ingingo ya 35 mu mategeko agenga amarushanwa yavuguruwe, aho kuri ubu amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gukora abakinnyi 5 b’abanyamahanga ku mukino aho kuba 3 nk'uko byari bisanzwe. Umukinnyi w’umunyamahanga wese winjiye mu gihugu  agomba kuba atarengeje imyaka 30  cyangwa yaba ayirengeje akaba nibura yarakiniye ikipe y’igihugu cye mu myaka 3 ishize.

    Gusa iyi myaka ntabwo ireba abakinnyi b’abanyarwanda. Amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagore yemerewe abanyamahanga 3, amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu bagabo yo yemerewe abanyamahanga 3 mu gihe amakipe yo mukiciro cya kabiri mu bagore nta banyamahanga yemerewe.


    Komite Nyobozi Kandi yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki 16 Ukwakira 2021, ariko ivuga ko imyanzuro ijyanye n’igihe ibindi byiciro by’amarushanwa ategurwa na FERWAFA bizatangirira izafatwa mu minsi iri imbere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108220/hamenyekanye-igihe-shampiyona-yu-rwanda-izatangirira-bidasubirwaho-umubare-wabanyamahanga–108220.html

  • Ifoto ya Yolo The Queen mbere y'uko ajya kwiyongeresha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi twabavumburiye ifoto ya Yolo The Queen ya kera. Nk'uko bigaragara kuri iyi foto iri hano hasi, Yolo The Queen yari ataragira amataye nk'ayo afite kuri ubu nk'uko amafoto ye aheruka yashyize kuri instagram ye abigaragaza. Ifoto ya Yolo The Queen atariyongeresha amataye ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-ya-yolo-the-queen-mbere-yuko-ajya-kwiyongeresha/

  • Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 720 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse uyu munsi ni 720 bangana na 11.1% by'ibipimo 6,429 byafashwe mu masaha 24.Uyu munsi hasezerewe abantu 19 mu gihe 24 bahawe ibitaro. Abakingiwe ni 5,685.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Igiciro cy'urukingo rwakozwe na Pfizer cyiyongereyeho 25% mu gihe igiciro cy'urukingo rwakozwe na Moderna cyiyongereyeho 10% ku isoko ry'i Burayi.

    Uku kuzamuka kw'ibiciro kwatewe n'uko inkingo z'ibi bigo byombi zikomeje gukenerwa cyane mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitewe n'ikwirakwira rya Coronavirus yo mu bwoko bwa Delta, yanduza ku muvuduko ukubye kabiri ubwoko bwa mbere bwa Coronavirus bwagaragaye mu Bushinwa.

    Indi mpamvu ni uko izi nkingo zombi zifite ubushobozi bwo kurinda Covid-19 kurusha iza AstraZeneca na Johnson & Johnson zihanganye ku isoko rimwe.

    Urukingo rumwe rwa Moderna ruzajya rugurishwa amadolari 18,41$, mu gihe urukingo rumwe rwa Pfizer ruzagurishwa amadolari 23,16$.

    Pfizer yari iherutse gutangaza ibimenyetso byerekana ko inkingo izagurisha zizagera kuri miliyari 2,1 kugera nibura mu 2023, mu gihe amafaranga iki kigo cyateganyaga kwinjiza muri uyu mwaka nayo yiyongereye, akava kuri miliyari 26$ akazagera kuri miliyari 33,5$.

    Ibi bigo byombi byavuze ko bicuruza inkingo ku giciro gito ku bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-10-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-720-barayandura