Category: Uncategorized

  • Harashwe amasasu mu kirere kubera imfungwa zashakaga gutoroka gereza ya Muhanga #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye,zimwe mu mfungwa zo muri Gereza ya Muhanga zashatse gutoroka ariko abarinzi bari maso barazigarura hakoreshejwe amasasu yarashwe mu kirere.

    Aya masasu yumvikanye mu ijoro ryo kuwa 2 Kanama 2021, aho bivugwa ko aba bafungwa bagerageje gutoroka gereza, abacungagereza barabatahura bagerageje uburyo bwo kubabuza biranga biba ngombwa ko haraswa amasasu mu kirere.

    Umuvugizi w'Urwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, SSP Pelly UWERA GAKWAYA yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko izi mfungwa zuriye igipangu hanyuma abacungagereza barazibona,bazisaba gusubira hasi ziranga biba ngombwa ko barasa amasasu mu kirere kugira ngo bazikange zisubire hasi.

    Yaati 'Byaraye bibaye nijoro, hari imfungwa (nta bagororwa barimo), ni imfungwa 3 zikiri mu Rukiko kuburana, bashatse gutoroka nk'uko bisanzwe…urabizi tuba turinze bariya bantu ariko tubizi ko bahora bagerageza guturoka ariko tukabakoma mu nkokora…

    Mu by'ukuri bashatse gutoroka Abacungagereza baraye ku izamu barabahagarika kuko bashakaga kurira urukuta bari bamaze kurira bari hejuru abandi bari hasi, barababwira ngo nimumanuke abandi barabyanga baguma hejuru, icyakozwe barashe hejuru babakanga kuko ntabwo warasa umuturage, urasa hejuru kugira ngo yikange.

    Basubiye muri Gereza, twababonye turabafite, nta n'umwe wakomeretse nta n'Umucungagereza wacu wagize ikibazo ngo yakomeretse, nta muntu n'umwe wigeze akomereka ku mpande zombi.”

    Aba bari bagiye gutoroka bazasubizwa imbere y'ubutabera baaregwe n'iki cyaha cyo gushaka gutoroka.

    Amakuru avuga ko babiri muri aba bari bagiye gutoroka bari bakiburana ndetse ubushinjacyaha bukaba bwari bwarabasabiye gufungwa burundu, ku byaha by'ubujura bakoze

    Undi we ngo yari akiburana ku cyaha ashinjwa cyo kwica umugore w'undi muntu mu Karere ka Kamonyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/harashwe-amasasu-mu-kirere-kubera-imfungwa-zashakaga-gutoroka-gereza-ya-muhanga

  • Reba ubwiza bw'inzu y'umuryango wa Barack Obama igiye gukorerwamo ikirori cy'akataraboneka [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe z'Amerika agiye gukoresha isabukuru y'imyaka 60 izabera mu nzu ye y'akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 12 z'amapawundi.

    Iyi nyubako nziza cyane ya Obama,yagarutsweho cyane kuko mu mpera z'iki cyumweru aribwo azakoreramo ikirori kizitabirwa n'ibyamamare nka Oprah Winfrey, George Clooney na Steven Spielberg.

    Perezida Biden usanzwe ari inshuti ya Obama kuko yanamubereye Visi Perezida mu myaka 8 yamaze ku butegetsi,ntabwo azitabira iki kirori cy'akataraboneka.

    Iyi nzu Obama yayiguze kuri Edgartown Great Pond muri Massachusetts mu Ukuboza 2019 ariko mbere y'aho yarayikodeshaga.

    Iyi nzu yari iya nyiri Celtics witwa Wycliffe Grousbeck n'uwahoze ari umugore we Corinne Grousbeck bayubatse 2001.

    Iyi nzu ifite ibyumba 8,amadushe menshi,ibyumba by'inama,ibikoni n'ahandi hantu hanini ho kwidagadurira.

    Abanyamerika benshi barakajwe no kumva ko Obama ari gutegura ikirori kandi USA yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19.






    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-ubwiza-bw-inzu-y-umuryango-wa-barack-obama-igiye-gukorerwamo-ikirori-cy

  • Bwa mbere mu Rwanda hagaragaye umusore ujya mu mihango. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntibisanzwe kwiyumvisha uburyo umusore yajya mu mihango, cyangwa ukwezi k'umugore cyangwa umukobwa.Gusa mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinihira hari umuntu (umusore-kobwa) uvuga ko atazi iherezo ry'ubuzima bwe kuko ajya mu mihango ariko ntize.

    Afite amabere, avuga ijwi nk'iry'abasore ndetse n'igihagararo n'icy'abasore. Gusa mu gihe cyose nta cyaba gikozwe ngo avurwe biragoranye kumenya ejo hazaza he kuko kugeza ubu n'ubwo afite imisusire nk'iya basore yifitemo nyababyeyi.

    Uyu muntu (twamwise umusore-kobwa) aganira na TV1 yavuze ko yiyumva nk'umuhungu ariko buri uko hashize iminsi 28 ajyanwa kwa muganga ari indembe kuko ajya mu mihango ariko ntize.

    Yagize ati 'Kuko imihango idasohoka ndarwara nkumva mu nda harimo ibintu by'amazi, bantera umuti ungabanyiriza uburibwe.'

    Uyu musore uri mu kigero cy'imyaka 19 avuga ko afite igitsina cy'abahungu ariko icy'abakobwa cyo ntikigaragara agasaba gufashwa akivuza.

    Uyu musore yavuze ko imiterere ye imubangamira kuko atazi niba ari umukobwa cyangwa ari umuhungu.

    Umubyeyi w'uyu mwana yavuze ko yakabaye yaravuwe akiri muto ariko aza kugorwa n'ubushobozi kuko bamuciye amafaranga we atakwigondera.

    Yagize ati 'Namubyariye mu rugo njya ku Bitaro neretse abaganga bayobebwa ibyo ari ibyo. Byari mu mwaka wa 2002 ikoranabuhanga ritaraza.'

    Yavuze ko yasubiye ku Bitaro bya Gitwe bamuca amafaranga y'u Rwanda 7 ,000, 000frw kugira ngo abe umukobwa. Icyo gihe i Gitwe bamubwiye ko umwana we ari umukobwa ko afite na nyababyeyi.

    Usibye kuba uyu mwana ataramenya igitsina cye bimutera n'ipfunwe mu bandi kuko atisanzura muri bagenzi be.

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-mu-rwanda-hagaragaye-umusore-ujya-mu-mihango/

  • Ijambo rya mbere Shaddyboo yavuze nyuma yo kuva mu gihome – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo kuri ubu bamaze kurekurwa. Ni nyuma yuko we na bagenzi be barimo umuhanzi King James, K8 Kavuyo n'abandi bari bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Akiva mu gihome, Shaddyboo abinyujije kuri Twitter yavuze amagambo agira ati ” I m so sorry !🙏 “.

    I m so sorry !🙏

    — Shaddyboo ( Mbabazi Chadia) (@shaddyboo__92) August 3, 2021

    Source : https://yegob.rw/ijambo-rya-mbere-shaddyboo-yavuze-nyuma-yo-kuva-mu-gihome/

  • Itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura! #rwanda #RwOT

    Ubundi zimwe mu ndangagaciro z'umunyamakuru, ni ukwiyubaha, kuvuga ibyo ufitiye gihamya, kwirinda gukoreshwa no kuba icyitegererezo mu bandi baturage, kuko baba bagufata nk'uvuga rikumvikana.

    Ngicyo igituma abahanga bita itangazamakuru 'ubutegetsi bwa kane', kuko rubanda iba irifitiye icyizere.Bene iryo riba ryigisha, rigahungura, rigasusurutsa, rigatanga amakuru ya ngombwa, yemwe rikaba ryananenga ibitagenda neza hagamijwe ko bikosorwa, ariko byose bigakorwa kinyamwuga, nta gusesereza.

    Uyu munsi simvuga ku itangazamakuru ryo mu Rwanda muri rusange, ahubwo ndibanda ku ry'imikino, dore ko rinafite abarikurikira batari bake. Ni mu gihe kandi kuko itangazamakuru n'imikino ari nk'umukenyero n'umwitero, iyo byujujanyije byombi bitera imbere. Iyo binyuranyije ni nko kuvanga amata n'amaganga. Aha niho mu Rwanda twerekeza.

    Iyo usesenguye itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda, usanga ryihariye 'ubudasa', ariko bubi, utapfa gusanga ahandi. Ntirigira rutangira, nta hamwe ry' itangazamakuru ryubaha. Kabaye akarima k'intyoza muri byose:Ubutoza, ubuyobozi bw'imikino, ubuganga, ubusifuzi, n'ubundi bumenyi bwigwa mu ishuri, waba utabufite ukabuharira bene bwo. Kugeza aha n'ubwo atari byiza, ariko ntacyo byishe cyane, kuko umuntu nyawe ashobora no kwigira ku makosa.

    Ushobora kumbwira uti 'umukobwa aba umwe agatukisha bose'. Njye nagusubiza ko ahubwo 'abakobwa babi babaye benshi batukisha umwe', kuko abubahiriza amahame y'umwuga aribo bake. Mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda niho honyine wemerewe gusebanya ntibikugireho ingaruka, niho urya ruswa ntihagire ubikuryoza, niho impuha zemwe, ukamara amasaha atatu uri mu buzima bwite bw'umuntu bigafatwa nk'ibisanzwe.

    Ingero zirahari zitabarika, aho umunyamakuru atukana na mugenzi we kuri mikoro bapfa uruhande buri wese ashyigikiye , kuko yakiriye 'bitanu' bya rumwe mu mpande zishyamiryanye mu ikipe cyangwa ishyirahamwe ry'umikino runaka. Ni hahandi 'umunyamakuru' yamamara muri rubanda, kuko azi gutukana by'abatagira uburere, apfa gusa kuba yahawe icupa rya byeri, ubundi akajya mu ngazo.

    Si ukuvuga uburyo umukinyi runaka ari umuswa cyangwa umuhanga kabuhariwe( bitewe n'ingano y'amacupa yaguriwe), si ugutaka cyangwa kwibasira umuyobozi cyangwa umutoza runaka (bitewe n'ayo abamurwanyacyangwa abamushyigikiye bamupfumbatije', mbese ibibera mu itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda biteye agahinda.
    Mu myaka yashize hari ubwo abantu batekerezaga ko iyo myitwarire igayitese yaterwaga n'uko abenshi mu bakoraga uwo mwuga babaga batarawize.

    Iri sesengura nta gaciro ryahabwa ubu, kuko benshi mu bakora amahano ari abarangije kaminuza mu itangazamakuru. Urugero rwa hafi ni abadasiba muri RMC (Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura), baregwa gusebanya no gukwiza impuha, kandi baramaze imyaka nibura 3 bigishwa ko kizira mu itangazamakuru ry'umwuga.

    Abandi bo kugawa ni bamwe mu batega amatwi aba 'banyamakuru', usanga babogeza, ndetse bakabagira intwari muri rubanda, ngo baratinyuka. Ariko se gutinyuka kurenza nyoko akaguru bikugira intwari, cyangwa byakakugize igicibwa. Mpamya ko abaturage bamaganye bamwe mu babayobya bitwaje mikoro, abenshi mu biyita abanyamakuru bajya mu myanya ibakwiye, mu iyarara n'ahandi haba abantu batiha agaciro ngo bagahe n'abandi.

    Igiteye impungenge kurushaho, aya makosa yose aba inzego zireberera itangazamakuru ryicecekeye. Hari RMC twavuze, hari Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru b'Imikino, AJSPOR, hari na ARJ nk'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru muri rusange, hakaba n'inzego za Leta zagombye kurengera uburenganzira bw'abaturage itangazamakuru rihonyora.

    Abo bose babirenza ingohi, birengagije ko buhobo buhoro, abo bangizi batuganisha aho tutazabasha kwikura cyangwa tukazahava bitugoye. Dushishikazwa no kuveba urwego rw'imikino yacu, ariko twirengagije imwe mu mpamvu zikomeye ziyidindiza.

    Birababaza kuba tuzi uburyo kuyobora amakipe n'amashyirahamwe y'imikino bivuna, ariko 'abanyamakuru' bagashimishwa no guca intege abishora muri izo nshingano benshi muri twe dutinya.

    Ba nyir'ibitangazamakuru n'abayobozi babyo bakwiye kwirengera uyu mutwaro. Wasobanura ute ukuntu ufata igitangazamakuru cyawe ukagihindura umuyoboro w'ibitutsi, gusebanya, kurya ruswa n'andi marorerwa, imyaka igashira indi igataha, kugeza ubwo abagikurikira batangira kwibaza niba utari umufatanyacyaha? Amakuru dufite ni uko abo ba'boss' birinda gutanga gasopo ku 'banyamakuru' b'urukozasoni, ahanini kuko baba badahembwa cyangwa ngo bahemberewe igihe, maze 'boss' akabaha rugari ngo bishakire amaramuko.

    Kandi nibyo, ntiwaba umaze amezi 3 udahemba umuntu, ngo umujye imbere umutonganyiriza ibyo yavuze ashaka 'agatike'. Uzahititamo gukoresha utagusaba umushahara, ubundi umuhe rugari, atukane kugeza ibitutsi bimukamutsemo.

    Radiyo cyangwa Televiziyo bipfa kuba byafunguye gusa.
    IMu gusoza turisegura. Iyi nkuru ntawe igamije gutunga agatoki cyangwa gukomeretsa. Yemwe ndetse nta n'intungane ibaho mu kazi ako ariko kose. Gusa baca umugani ngo'umuryango utazimuye urazima'.

    Gukira ikibyimba bisaba kugitoneka. Twiteguye kwakira ibitekerezo by'abazasoma iyi nkuru, baba abanyamakuru, abafatanyabikorwa b'itangazamakuru n'abagenerwabikorwa baryo.

    Ikigamijwe ni ukwikubita agashyi, naho ubundi itangazamakuru ry'imikino dufite ubu aho rituganisha si heza habe na gato.

    Kayumba Xavier
    Umusomyi wa Rushyashya

    The post Itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/itangazamakuru-ryimikino-mu-rwanda-ritagira-rutangira-amaherezo-rizaturoha-aho-tutazikura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=itangazamakuru-ryimikino-mu-rwanda-ritagira-rutangira-amaherezo-rizaturoha-aho-tutazikura

  • Mr Kagame umunyamakuru wisanze muri Studio ari umuhanzi, umukinnyi abona w’ibihe byose muri APR FC yihebeye #rwanda #RwOT

    Mabano Eric wamamaye nka Mr Kagame muri muzika avuga ko ubundi yakuze yumva azavamo umunyamakuru ariko akaba yaraje kwisanga ari muri studio yabaye umuhanzi ubu wigaruriye imitima ya benshi.

    Mr Kagame ubusanzwe yavukiye muri Tanzania akaba avuka mu muryango w’abana 5, abakobwa 3 n’abahungu 2 akaba ari umuhungu mukuru, kuri ubu ababyeyi be asigaranye nyina ni mu gihe se yitabywe Imana.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku buzima bwe bwo hanze y’umuziki, Mr Kagame uherutse gusohora indirimbo 'Igitekerezo’, yavuze ko ubundi mu bwana bwe nta makosa menshi yigeze akora ahubwo ikintu yakubitwe cyane ari ukuzerera, ngo ni ryo kosa yakundaga gukora.

    Kimwe mu bintu yakoze akiri umwana n’ubu yibuka akumva arasetse, ni ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza akaza guta inzira imucyura iwabo abishaka arimo kureba ko yavumbura indi birangira ayobye.

    Ati 'kera nkiri muto tuva aho twari dutuye tujya Kimironko, naratashye, mu gutaha ntaha nzi inzira imwe mvuga nti ni iyi ngiye ncamo nkagera mu rugo, icyo gihe nigaga mu wa kane w’amashuri abanza, ndavuga nti reka mvumbure indi nzira ndayoba, nkajya ngenda mbwira abantu amazina ya papa mbabwira ngo bandangire ahantu atuye.'

    Mr Kagame ngo yakuze yumva azaba umunyamakuru ariko na we yaje gusanga yinjiye muri studio yabaye umuhanzi iby’ubunyamakuru birangirira aho.

    Ati 'numvaga nzaba umunyamakuru pe, ni nabyo nakuze numva nzaba ariko sinzi ukuntu byaje kugenda, ariko urumva nabyirutse mu gihe cyanjye ntabwo radiyo zakinaga indirimbo cyane, zahozagamo amakuru, ubunyamakuru nabukunze niga mu mashuri abanza ariko nageze mu mashuri yisumbuye haza radiyo zikina imiziki nisanga noneho nakunze umuziki, ariko ubundi numvaga ikintu kirenze ari ugutwara indege no kuba umunyamakuru.'

    Nubwo ubu atajya abona umwanya wo gukurikirana cyane imikino, ariko ngo yakuze akunda umupira w’amaguru ndetse yari n’umufana w’ikipe ya APR FC n’ubu akunda cyane.

    Ati 'imikino ntabwo nyikurikirana cyane, umupira w’amaguru ni wo nakurikiranaga ariko ubu biba ari gake, ubu ni udukuru duke njyenda numva cyangwa mba mfite. Njye nari umufana wa APR FC niyo nkunda na Manchester United hanze y’u Rwanda. Umukinnyi mfata nk’uw’ibihe byose muri APR FC birumvikana ni Jimmy Gatete, yakoze akazi.'

    Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, ngo nta kindi kintu gishobora kumutwarira umwanya atari umuziki kuko ubuzima bwe bwose ari umuziki keretse iyo asinziriye.

    Mr Kagame kandi yavuze ko ibintu bibiri yumva atabaho adafite ari umuziki ndetse n’icyo kunywa kuko ari bimwe mu bimufasha kumva ameze neza.

    Indirimbo ye nshya 'Igitekerezo’ iba igaruka k’umwana w’umukobwa wakuriye mu buzima bubi aho se na nyina bahoraga barwana bituma na we akurana umujinya n’umutima mubi, yaje gushaka umugabo ariko nabwo akajya ahora amutura uyu mujinya yakuranye, Mr Kagame aba agira inama uwo mugabo wamushatse ko akwiye kumwihanganira akamwumva kuko na we atari we.

    Mr Kagame avuga ko ari indirimbo nyuma y’iminsi 4 isohotse abona yakiriwe neza cyane n’abakunzi be. Uyu muhanzi ubarizwa muri High 5, mu buryo bw’amajwi indirimbo ye yatunganyijwe na Santana na Evy amashusho atunganywa na AB Godwin (Bad News).

    Yasabye abakunzi be kugumya kumushyigikira na we abizeza ko azakomeza kubaha ibihangano byiza ndetse ko afite n’imishinga myinshi imbere myiza bazishimira.

    Ubuzima bwe ngo ni umuziki nta kindi kimutwarira umwanya

    Ngo yakuze yumva azaba umunyamakuru

    Jimmy Gatete(10) ni we mukinnyi wakiniye APR FC afata nk’uw’ibihe byose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mr-kagame-umunyamakuru-wisanze-muri-studio-umukinnyi-abona-w-ibihe-byose-kuri-apr-fc-yihebeye

  • Ibyamamare byari bifungiwe i Rutsiro byarekuwe #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda Ruhumuriza James uzwi nka King James, K8 Kavuyo, umunyamideli Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo bari bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, barekuwe.

    Aba uko ari bane bakaba barafashwe bari kumwe n’abandi bantu 4 ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza aho bavuze ko bari bagiye muri aka karere kugura ibibanza.

    Kuri uyu wa Kabiri, Shaddyboo yagaragaje ko barekuwe ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram.

    Ati 'Ntuzigere unkubita mu gihe ndi hasi, kubera ko igihe nzabyuka uzahura n’ibibazo. Nagarutse.'

    Bakaba barekuwe nyuma yo kumara iminsi baganirizwa ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Bakaba bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

    Bari bamaze iminsi 5 bafungiye i Rutsiro

    Babasanganye n’inzoga

    Basabwe no kwipimisha iki cyorezo ku giti cyabo kugira ngo barebe niba ntawanduye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyamamare-byari-bifungiwe-i-rutsiro-byarekuwe

  • Dore ibiribwa byafasha umuntu umaze kubagwa agakira vuba #rwanda #RwOT

    Ibiribwa ni kimwe mu bintu by’ingenzi byafasha umuntu umaze kubagwa gukira vuba. Indyo yuzuye mbere na mbere ifasha umubiri gukira vuba nyuma yo kubagwa. Bimwe mu byo kwitaho cyane turi burebere hamwe twagaburira umuntu nyuma yo kubagwa turibanda cyane ku byubaka umubiri (Proteins), imyunyungungu na Vitamine zitandukanye.

    Mu gihe muganga akwemereye gufata ibiryo bikomeye nyuma yo kubagwa ni ngombwa gufata:

    1.Ibyubaka umubiri (Protein) ni ingenzi cyane kandi irakenewe k’umuntu wabazwe ;
    *Protein ifasha mu kwisubiranya k’uturemangingo (Tissues) twangiritse mu gihe cyo kubagwa,

    *Ifasha mu kwirema k’ubwirinzi bw’umubiri bityo bigafasha ko umubiri urwanya izindi ndwara zishobora gufata umubiri.

    * Protein ifasha mu kwikora kwa Collagen zigira uruhare mu kwisubiranya kw’igisebe bigakora inkovu(Scar).

    Ibiribwa ushobora kubonamo Ibyubaka umubiri (Protein) : inyama n’ibikomoka ku nkoko, amafi n’ibikomoka mu mazi, ibinyamisogwe, Amagi…

    Inyama zitukura zishobora kuba imbarutso ya Inflammation, umuntu umaze kubagwa asabwe kuzifata ku kigero cyo hasi, kuko inyama zitukura (red meats) ziba zifite amavuta atari meza cyane ku mubiri (Saturated fat) akaba mabi cyane iyo afashwe n’umuntu wabazwe kuko yongera inflammation.

    Ibiribwa bigabanya ububabare (Pain) and Inflammation:

    Fatty fish (Salmon, tuna, Sardine)
    Ubunyobwa (Peanuts).
    Amavuta ya Erayo(Olive Oil),
    Amavuta ya soya( Soybean Oil).
    Ibikomoka kuri Soya (Soy Products) ; nka Tofu.
    Ibitunguru, Tungurusumu n’imboga rwatsi.
    Imbuto : Blueberry, Pome itukura, imizabibu itukura (red grapes)

    2.Imyunyungugu na Vitamin

    umuntu wabazwe akeneye cyane ni:Zinc : ifasha mu kwihuta gukira k’umubiri no kuzamura ubwirinzi bw’umubiri.

    Vitamin C : Iyi Vitamine ifasha gukira vuba k’uruguma no kurukomeza ; Ifasha kandi gukorwa kwa Collagen mu magufa n’ingingo (Cartilage), inyama (Muscles) n’imitsi itwara amaraso (Blood vessels).

    Aho Vit. C iboneka : oranges, Inyanya, strawberries, broccoli, n’ ibijumba.
    Vitamin A : ifasha ubwirinzi bw’umubiri gukora neza, ikanafasha mu gukorwa k’uruhu rw’inyuma n’imbere ahabazwe.

    Vitamin A iboneka muri : carrots, imboga rwatsi, n’ibijumba.

    Vitamin D : iyi vitamine ikenewe kugira ngo habeho kwirema, kubungabunga no gusana amagufa.

    Vitamin D iboneka mu : Amata yongewemo vit. D, Umuhondo w’igi, amafi yo mu bwoko bwa Salmon na Tuna. Ikindi gishobora kuguha Vitamin D ikenewe n’umubiri n’ukujya ku zuba rya mu gitondo iminota byibura 10 ukabikora nka 2 mu cyumweru.

    Vitamin K : ni Vitamin ikenewe cyane mbere na nyuma yo kubagwa, kuko ikenewe cyane kugirango ifashe umuntu kudatakaza amaraso menshi mu gihe yaba abazwe.
    Ibiribwa wabonamo Vitamin K ni : Imboga rwatsi, Amashu, Spinach, Umuhondo w’igi, Inyanya, Cauliflower, Inyama y’umwijima, Cocomble, avoka.

    Calcium : ni ingenzi cyane mu gusana amagufa/ingingo zoroshye ziba zangiritse mu gihe cyo kubagwa, ikindi nuko Calcium ifasha kwikaya kw’inyama mu buryo bwiza (cyane cyane gutera neza k’umutima). Amata n’ibiyakomokaho hamwe n’imboga rwatsi ni bimwe mu nkomoko ya Calcium.

    Source: http://horahoclinic.rw/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-ibiribwa-byafasha-umuntu-umaze-kubagwa-agakira-vuba.html

  • Bimwe mubyo umukunzi wa Anita Pendo yamukoreye mu kabyiniro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Anita Pendo ukorera RBA yavuze bimwe mu byo umusore bahoze bakundana (Ex we) yamukoze ubwo bari bari kumwe mu kabyiniro.

    Nkuko Anita Pendo yabitangaje yavuze ko we n'uyu musore binjiranye mu kabyiniro gusa muri ako kabyiniro hari harimo umukobwa wahoze akundana n'uwo musore (Ex w'uwari umukunzi wa Anita). Ngo uwo mukobwa agikubita amaso uwo musore yahise aza kumugwamo, yaramuhobeye yanga kumurekura uko amuhobera ari nako arira cyane. Ubwo icyo gihe Anita yari yabibonye asa nk'uwitarura uwo musore asubira inyuma gahoro gusa akomeza kureba uko umukunzi we n'uwo mukobwa bahoberana ndetse umukobwa yakomeje kurira cyane. Anita byaramubabaje cyane kubona uwo mukobwa ahobera umukunzi we maze akarira cyane bituma agira amarangamutima yo kuvuga ko uwo mukobwa batagombaga kumusiga ameze uko yari ameze intimba ari yose. Byaje kurangira Anita n'umukunzi we batashye gusa bukeye bwaho Anita yahuye n'umukunzi we baraganira ndetse anamubaza ku by'uriya mukobwa bahoberanye akarira.

    Umukunzi wa Anita yamubwiye ko uriya mukobwa bigeze gukundana (ni Ex we). Anita mu kubyumva yahise atangira gusubira inyuma mu rukundo rwe n'uwo musore nyuma yo gutekereza amarira umukobwa yari yaririye imbere ye ubwo yahoberaga umukunzi we.

    Anita Pendo

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mubyo-umukunzi-wa-anita-pendo-yamukoreye-mu-kabyiniro/