Category: Uncategorized

  • Umugore ari mu rukundo n'umusore arusha imyaka 29 bamenyanye akiri umwana muto [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore ufite abana 7 ari mu rukundo rudasanzwe n'uyu muhungu ukiri muto yemeza ko bakundana urudasanzwe.

    Ubwo Marilyn yari afite imyaka 31 nibwo yamenyanye n'uyu musore bakundana cyane ko yabanaga n'abana be ahitwa Crawley muri West Sussex ni mu gihugu cy'Ubwongereza.

    Uyu musore wari ukiri muto cyane icyo gihe yemeye gufasha imirimo madamu Marilyn wari urwaye indwara yitwa ME itera umubiri umunaniro ukabije ndetse n'imitsi ikababara.

    Marilyn urusha imyaka 29 William yavuze ko icyo gihe bahise batangira kwiyumvanamo ndetse uyu mugore niwe wakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo akundane n'uyu mwana abyaye gusa ngo imiryango yabo yarabarwanyije cyane.

    Uyu mugore yagize ati 'Umuryango wanjye wahise utangira kudukeka ko turi inshuti nubwo bitari byakaba bitewe n'ukuntu William yamfashaga.'

    Uyu mugore ufite kompanyi ikora isuku,avuga ukuntu yagowe n'iki cyemezo yagize ati 'Sinifuzaga kwangiza ubuzima bwa William.Sinashaka kubyara abandi bana kandi sinashakaga kumubuza kugira umuryango igihe abishaka.

    William utunganya amafilimi yagize ati 'ndabizi ko dufite ikintu twihariye ariko niwe mugore w'inzozi zanjye.Byasabye imbaraga mu kumvikana.Yambajije ibibazo byinshi kugira ngo yumve ko aribyo nshaka koko.Nari niyizeye 100%.'

    Aba bombi bamaze kwemeranya ubushuti bahise bajya kubana mu nzu imwe ndetse uyu mugore yavuze ko umwana we umwe ariwe wamwihakanye mu gihe William yahagaritse kongera kuvugana n'umuryango we.

    Muri Gashyantare 2009,William yambitse impeta uyu mukunzi we hanyuma mu mezi 2 barashyingiranwa ndetse bajya kurya ukwa buki muri Gibraltar aho Marilyn avuka.

    Mu minsi ishize nibwo aba bombi bizihije isabukuru y'imyaka 12 bamaze barushinze aho uyu mugore yahamije ko bagikundana cyane.

    Ati 'Njye na William turacyakundana cyane.Ntitwigeze dutandukana ndetse duhora dukumburanye.Niwe dusangiye ubuzima.'



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-ari-mu-rukundo-n-umusore-arusha-imyaka-29-bamenyanye-akiri-umwana-muto

  • Ntiwakunda udatanga icyakora watanga udakunda-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data.”1 Yohana 3:16

    Umuntu nakubwira ngo aragukunda akaba nta buryo na bumwe aritanga ngo akugaragarize urukundo, azaba akubesha. Ntiwakunda udatanga icyakora watanga udakunda.

    Wareba hano n’iyi nyigisho: Umugisha ni iki?

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ntiwakunda-udatanga-icyakora-watanga-udakunda-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Umuyobozi w'abamotari yavuze ko utazikingiza atazongera gutwara abagenzi_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cyo guha urukingo rwa Covid-19 Abamotari bose aho umuyobozi wabo Ngarambe Daniel yababwiye ko utazikingiza atazemererwa gutwara abagenzi.

    Ngarambe Daniel uyobora FERWACOTAMO yabitangarije Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri ubwo yahamagariraga buri mumotari kwitabira iyi gahunda yo gukingirwa.

    Yavuze ko aya mahirwe bahawe yo gukingirwa badakwiye kuyapfusha ubusa ndetse ko ubuyobozi bw'amakoperative na bwo bwabihagurukiye.

    Yagize ati 'Mu makoperative yacu twafashe ingamba ko umumotari udakingiwe atongera gutwara abagenzi mu gihe inkingo zihari kuko ashobora kuzana akaga ko kwanduza bagenzi be aho bahagaze, aho baba bicaye urabizi ko akenshi bakunda kuba begeranye ugasanga noneho tugiye kongera gusubira inyuma.'

    Yavuze ko muri za Koperative z'aba bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, bafite imbuga bahuriraho ku buryo bose bamenyeshejwe iby'iki gikorwa ndetse na bo ubwabo biyemeje ko utazakingiza azaba atakiri uwabo.

    Yavuze ko byoroshye kumenya abikingije n'abatarikingije kuko 'abayobozi b'abamotari barahari, ari kuva gukingirwa bakamwandika bakagira n'akantu bamuha kagaragaza ko yakingiwe ako bamuhaye rero ni ko tuzajya tugenda tureba niba agafite.'

    Avuga ko buri mumotari afite nimero ye ikaba ari yo izajya ku gapapuro aza guhabwa nyuma yo gukingirwa.

    Ati 'Ibyo tuzajya tugenda tubikurikirana mu muhanda turebe ko icyo gikorwa bakitabiriye.'

    Abamotari ni bamwe mu bakunze kugarukwaho ko bashobora kuba ikiraro cy'izamuka ry'ubwandu bwa COVID-19 kuko bahura n'abantu benshi, baba abo batwara ndetse n'ababahagarika bashaka ko babatwara ariko bakananiranwa ariko babanje kuvugana.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/03/umuyobozi-wabamotari-yavuze-ko-utazikingiza-atazongera-gutwara-abagenzi_-inkuru-irambuye/

  • Rulindo: Njyanama yasabye ko Gitifu w’Akarere ahagarikwa by’agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rulindo ni kamwe mu turere tw
    Rulindo ni kamwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru

    Ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2021, Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, igamije gusuzuma ingingo zitandukanye harimo n’irebana no kumva ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’ubugenzuzi bwakozwe, bukagaragaza amakosa mu micungire n’imitangire y’amasoko, muri imwe mu mishinga.

    Muri yo hari nk’ujyanye n’ikorwa ry’umuhanda wa laterite Rwintare-Gitanda ureshya n’ibirometero 17,3 wadindiye bitewe n’ibibazo bishingiye ku itangwa ry’amasoko, ibibazo bishingiye ku iyubakwa ry’agakiriro k’Akarere, n’ibagiro rya kijyambere.

    Mu yandi makosa yagaragajwe mu bugenzuzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yatanzeho ibisobanuro, ni arebana na bamwe mu barimu, byagaragaye ko bagiye bahembwa imishahara y’umurengera, abagiye bahemberwa urwego rw’amashuri badafite n’ibindi.

    Ibisobanuro Gitifu w’Akarere ka Rulindo, Bizumuremyi Ali Bashir yatanze ntibyanyuze Inama Njyanama y’Akarere, bituma ifata umwanzuro ku cyifuzo cyo kuba yaba ahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yemereye Kigali Today ko hari imishinga imwe n’imwe yo muri aka Karere, itigeze ikorwa mu buryo bwubahirije amategeko cyangwa ibisabwa; kandi ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ari we wari ufite inshingano zikomeye zo gukurikirana uko imishinga yose y’iterambere ishyirwa mu bikorwa, ikaba ari yo mpamvu yasabwe kubitangaho ibisobanuro.

    Yagize ati: “Ni yo mpamvu Inama Njyanama y’Akarere yashingiye kuri Raporo y’ubugenzuzi, igaragaza amakosa yagiye abaho, isaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kuyatangaho ibisobanuro, kuko ari we wari ufite inshingano zo gukurikirana umunsi ku wundi ibikubiye muri iyo mishinga, yaba mu mitegurire yayo n’uko yagiye ishyirwa mu bikorwa”.

    Nyirarugero Dancille akomeza avuga ko ubwo Intara izashyikirizwa raporo ku mwanzuro w’Inama Njyanama, wo guhagarika by’agateganyo Bizumuremyi Ali Bashir, izasuzuma niba icyo cyifuzo cyahabwa ishingiro, cyangwa kigakorerwa ubugororangingo nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Guverineri Nyirarugero aboneraho kwibutsa abakozi b’Uturere twose tw’Intara ayobora n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ko bafite inshingano zo kwitwararika mu kazi kabo ka buri munsi, no gusuzuma ko bakorera mu mucyo, baharanira ihame ryo gushyira imbere ibiri mu nyungu z’abaturage.

    Yagize ati: “Buri mukozi wese cyangwa Umuyobozi, akwiye kuzirikana ko kuzuza inshingano igihugu cyamushinze ari ihame. Kubigeraho, bisaba ko buri wese ahora yisuzuma niba azihagazemo neza, kandi ko igihe cyose yazitandukira, agomba kubibazwa. Nkaba mpamagarira buri mukozi wese, kuguma mu murongo wo kudatandukira inshingano bahawe, kugira ngo turangwe n’imikorere n’imyitwarire bigeza umuturage ku iterambere ryihuse kandi rirambye”.

    N’ubwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yafashe umwanzuro ku cyifuzo cyo kuba Gitifu Bizumuremyi yahagarikwa by’agateganyo, kugeza ubu aracyari mu kazi, kuko ubwo twandikaga iyi nkuru, imyanzuro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, yari itarashyikirizwa ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ari nabwo bugomba kuyitangaho umurongo.


  • Perezida Kagame na Suluhu biteguye gukorana mu kongera kuzamura EAC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni bimwe mu byo abo bakuru b’ibihugu bagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, cyo ku itariki 2 Kanama 2021, uwo akaba ari na wo munsi wa mbere w’uruzinduko Perezida Samia Suluhu agirira mu Rwanda.

    Nyuma y’isinywa ry’amasezerano atandukanye ahuriweho n’ibihugu byombi yabereye imbere y’abo Bayobozi, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rusangiye byinshi na Tanzania birenze guhuza umupaka gusa, kandi ko intego yo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi, ari kimwe mu byakunze kuranga ubufatanye bw’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Tanzania mu kongera kuzamura ubukungu bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Covid-19.

    Yagize ati “U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bo muri Tanzania, mu rwego rwo kuzamura Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba no mu kwihutisha iterambere ry’ibihugu byacu nyuma y’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’Akarere muri rusange”.

    Ati “Ibibazo Akarere kacu karimo guhura na byo, byakemurwa gusa n’ubufatanye bw’ibihugu no gufata amahirwe ahari akabyazwa umusaruro binyuze mu bufatanye n’inyungu zihuriweho. Mfite icyizere cyo kubona Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeye, kandi uteye imbere”.

    U Rwanda na Tanzania ni bimwe mu bihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Mbere yo kujya mu kiganiro n’ abanyamakuru, abo bakuru b’ibihugu babanje kuganira ubwabo muri Village Urugwiro, Perezida Samia Suluhu akaba yavuze ko mu byo baganiriyeho na Perezida Kagame, harimo ibijyanye no kongera ubufatanye mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi, ibyerekeye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubufatanye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi.

    Perezida Samia Suluhu yongeyeho ko ibihugu byombi bifite amahirwe yo kwagura imikoranire myiza n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, bihereye ku byo bisanzwe bifatanyamo.

    Biteganyijwe ko uyu munsi tariki 3 Kanama 2021, abo bakuru b’ibihugu basura ibikorwa bitandukanye birimo igice cyahariwe inganda (SEZ), ahakorera ibigo n’inganda bisaga 120, harimo inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi.

  • AMAFOTO : Nyuma yo gusura inganda Perezida Kagame yaherekeje Madamu Suluhu aramusezera #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame Paul na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan uyu munsi mu gitondo babanje gusura zimwe mu nganda ziherereye mu cyanya cyazo i Masoro aho basuye inganda zirimo Inyange Industries, Maraphhone na Volkswargen.

    Ubwo basuraga izi nganda, bageze muri bimwe mu bice bizigize berekwa imikorere n’imiyoborere byazo bikomeje gutuma izi nganda zifasha u Rwanda kuzamura ubukungu.

    Nyuma yo gusura izi nganda, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan yahise asoza urugendo rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

    Perezida Samia Suluhu yaherekejwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame ku kibuga cy’indenge cya Kigali i Kanombe aho yamusezeyeho ahita yerecyeza muri Tanzania mu Gihugu cye.

    Ni uruzinduko rwakozemo byinshi birimo isinywa ry’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi ndetse no gusura ibikorwa binyuranye aho Perezida Samia Suluhu kuri uyu wa Mbere yasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane ibihumbi 250 zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Samia Suluhu ku meza barasangira aho bongeye kugaruka ku mibanire myiza yakunze kuranga ibi bihugu byombi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/AMAFOTO-Nyuma-yo-gusura-inganda-Perezida-Kagame-yaherekeje-Madamu-Suluhu-aramusezera

  • Tunisia yanze kwakira igikombe cy’Afurika gihabwa u Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Tunisia itangaje ko ititeguye kwakira igikombe cy’Afurika mu bagabo n’abagore, cyahise gihabwa u Rwanda.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yatangaje ko aya marushanwa azaba tariki ya 5 kugeza 20 Nzeri 2021, azabera i Kigali muri Kigali Arena.

    Iyi mikino ikaba izatanga itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera mu Burusiya. Iki gikombe cy’Afurika kizabera mu Rwanda kikaba kizitabirwa n’amakipe y’ibihugu bya Afurika aho kwiyandikisha bizarangira ku wa 6 Kanama 2021.

    Mu bagabo, ikipe y’u Rwanda iheruka kwitabira iyi mikino ya Afurika ubwo yaberaga muri Misiri muri 2017 aho yasoreje ku mwanya wa gatandatu.

    Mu bagore, ikipe y’u Rwanda yaherukaga gukina iri rushanwa Nyafurika muri 2011 ubwo ryari ryabereye muri Kenya hashakishwaga itike y’Igikombe cy’Isi. Aha, iyi kipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa cyenda mu makipe icyenda.

    Iyi mikino ikaba yagombaga kubera muri Tunisia ariko iki gihugu kikaba cyaratangaje ko cyo cyiteguye kwakira irushanwa ry’abagabo gusa, ni mu gihe CAVB yo yashakaga ko yakirwa n’igihugu kimwe niko kuyizana mu Rwanda.

    U Rwanda ruzakira igikombe cy’Afurika muri Volleyball

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tunisia-yanze-kwakira-igikombe-cy-afurika-gihabwa-u-rwanda

  • Ese ugira ishyari? #rwanda #RwOT

    Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk’abantu? 1Abakorinto 3:3.

    Umunsi umwe, ubwo nari ndimo kuganira n’abo mu rugo, nafashe ijambo kugira ngo mbahe ubuhamya n’amarangamutima y’igitangaza Imana yari imaze gukora mu muryango wacu. Umuhungu n’umukazana bacu bari barifuje kuba ababyeyi imyaka myinshi. Ibisubizo bya muganga bijyanye n’uburumbuke bwabo byari birimo ikibazo kandi umwanzuro wa nyuma babahaye wari uko bazigera bashobora kubyara bisanzwe. Mbega igikuba ku mitwe yabo!

    Ariko, nyuma yamasaha 48, uwo mugore ukiri muto, abonyeko atinze kubona imihango, yahisemo kwipimisha inda, ibisubizo byagaragaje ko atwite! Ndababwiza ukuri nari nikoreye uyu mutwaro mu masengesho igihe kirekire. Umutima wanjye wari wuzuye gushima Imana. Mugihe nabwiraga abantu iyi nkuru nziza, nari niteze ko bose iza kubashimisha.

    Ariko umuntu yarantangaje ku buryo butunguranye kugira ngo arwanye ubuhamya bwanjye. Ambwira ko n’ubwo yahanuriwe ndetse agasengerwa bikomeye nta mwana azabyara. Mbega kugwa mu kantu! Njye, nizeraga kwinjira mugihe cyo guhimbaza Imana ikura ibishoboka mu bidashoboka.

    Intego yanjye ntabwo ari ugucira urubanza uyu mugore wagaragaje ububabare, ahubwo ni ugutekereza ku ishyari. Bibiliya mu Baroma 12:15 iraduhamagarira kwishimana n’abishimye. Birashoboka ko ubungubu umutima wawe uremerewe; nyamara, niba umuturanyi wawe afite ibihe bidasanzwe byo gutera imbere, gukorakora ku Mana, kuki utashyira ku ruhande ibyiyumvo byawe bwite hanyuma ukitabira ibirori, nta mpamvu zikomeye?

    Ishyari ni isoko y’uburakari, umujinya, kunegura; rirasenya: Ishyari ryateje urupfu rwa Kayini, kugurishwa nk’umucakara kwa Yozefu, gushaka kwica Dawidi n’ibindi byinshi. Mu bihe byo hambere Imana yaremye umuntu imwitezeho ko azayubahisha, ariko abantu barushijeho kugomera Imana. Yesu araduhamagarira kutagirira ishyari umuturanyi wacu ati: 'Mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’ (Matayo 20.15)

    Buri wese muri twe amenye ko Imana ari Yo cyitegerezo cyacu kandi ko yahamagariwe kwera imbuto: Reka tureke kwigereranya n’umuturanyi wacu, twifuza umuhamagaro we, umuryango we, umwuga we, ibintu bye, impano z’ubuhanzi n’ibindi. Ntugahangayikishwe na gahunda Imana ifitiye umwe cyangwa undi. Yesu aratubwira ati: Yesu aramusubiza ati 'Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira.' (Yohana 21.22)

    Isengesho ry’uyu munsi

    “Urakoze Mwami ku bw’iyi nyandiko inyereka ishyari n’ingaruka zaryo mbi. Mfasha kurinda umutima wanjye kuruta ibindi byose birindwa. Ubwami n’ububasha n’icyubahiro ni ibyawe iteka ryose. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ugira-ishyari.html

  • 17 barimo Mugabe Aristide barerekeza muri Senegal #rwanda #RwOT

    Umunya- Sénégal Dr Cheikh Sarr akaba umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatoranyije abakinnyi 17 barimo na Mugabe Aristide bagomba kwerekeza Dakar muri Senegal gukina imikino ya gicuti bitegura igikombe cy’Afurika kizabera mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko u Rwanda mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa rya Afrobasketb rizaba hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021, ruzakina imikino ibiri ya gicuti na Senegal ndetse na Guinea tariki ya 10 na 14 Kanama.

    Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 6 Kanama tariki ya 16 Kanama 2021, ibi bikazafasha umutoza kumenya urwego rw’abakinnyi afite azajyana mu irushanwa.

    Abakinnyi 17 b’Ikipe y’Igihugu bagomba kujya muri Senegal ni: Gasana Kenneth Wilson Herbert, Nkusi Arnaud, Hagumintwari Steven, Nshobozwabyosenumukiza Wilson, Ibeh Prince Chinenye, Ntore Habimana, Kaje Elie, Ntwari Marius Trésor, Kazeneza Emile Galois, Sagamba Sedar, Manzi Stephane, Sangwe Armel, Mpoyo Axel Olenga, Shyaka Olivier, Mugabe Aristide, Williams Robeyns na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné.

    Ikipe y’igihugu ya Basketball igiye kwerekeza muri Senegal

    Mugabe Aristide nyuma y’imyaka 3 yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/17-barimo-mugabe-aristide-barerekeza-muri-senegal

  • Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ministiiri w
    Ministiiri w’Ingabo wa Tanzania, Elias John Kwandikwa yitabye Imana

    Minisitiri Kwandikwa yaguye mu bitaro i Dar Es Salam aho yari yagiye kwivuza, ariko nta byinshi bifuje gutangaza kuri urwo rupfu rwe.

    Ibiro bya Perezida wa Tanzania byandikiye Itangazo i Kigali kuri uyu wa Kabiri, rikubiyemo ubutumwa bw’akababaro bwohererejwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Salvatory Venance Mabeyo.

    Iryo Tangazo rivuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan yababajwe n’urupfu rwa Minisitiri Kwandikwa, wari n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania uhagarariye agace kitwa Ushetu mu Ntara ya Shinyanga.

    Itangazo ry’ubutumwa bwa Perezida Suluhu rigira riti “Tubuze umuntu w’ingirakamaro, uruhare yagiraga mu mirimo itandukanye ntiruzibagirana. Kwandikwa yari umuyobozi w’intwari, wajyaga wita ku nshingano, akubahiriza amategeko”.

    Perezida Suluhu yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, Ingabo ndetse n’Abanyatanzaniya muri rusange.

    Kwandikwa yagizwe Minisitiri w’Ingabo na Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli ku itariki 05 Ukuboza 2020, ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora manda ya kabiri.

    Kuri uyu munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu Hassan mu Rwanda, biteganyijwe ko asura agace kahariwe inganda i Masoro ndetse n’uruganda rwa Inyange rukora amata ruri ahitwa kuri 15.

    Ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan
    Ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan