Category: Uncategorized

  • AMAFOTO : Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Samia Suluhu barasangira #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye kuri Kigali Convention Center mu Mujyi wa Kigali aho abakuru b’ibihugu byombi basangiye ifunguro ry’umugoroba.

    Iki gikorwa cyabaye nyuma y’ibindi byabaye mu ruzinduko rwa Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan birimo kugirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

    Nyuma ya biriya biganiro, abakuru b’Ibihugu bayoboye isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi arimo ajyanye n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ndetse n’ay’itumanaho n’ikoranabuhanga.

    Nyuma y’isinywa ry’ariya masezerano, abakuru b’Ibihugu byombi batanze imbwirwaruhame zagarutse ku mubano mwiza wakunze kuranga ibi bihugu by’ibituranyi.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze kuba bihana imbibi ahubwo ko byakomeje gukorana mu bijyanye no gushakira amajyambere y’abaturage babyo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere kandi, Perezida Samia Suluhu Hassan yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ahashyinguye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Perezida Samia Suluhu mu butumwa yandikiye mu gitabo cy’abashyitsi basura ruriya rwibutso, yagaragaje ko ashenguwe n’ibyabaye mu Rwanda, avuga ko yakwifuje kuba ibyabaye bitarabaye.

    Photos © Village Urugwiro

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/AMAFOTO-Perezida-Kagame-yakiriye-mugenzi-we-Samia-Suluhu-barasangira

  • Ngoma : Abo muri Koperative y’Abanyonzi bari bafite 3.000.000Frw kuri Konti bagiye kureba basangaho 1.600Frw #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi bane ba koperative y’abanyonzi yitwa KOTAVEM, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

    Aba bayobozi ba KOTAVEM barimo Bavugirije Joseph wari umuyobozi w’iyi koperative, Muvunyi Pierre wari umwungirije, uwari umunyamabanga wayo Nsabimana Jean Marie Vianney ndetse n’uwari umubitsi Sebibanza Diogene, bose bakaba baratawe muri yombi tariki ya 31 Nyakanga 2021.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati 'RIB ni byo yafunze abayobozi bane ba koperative KOTAVEM ikora akazi k’ubunyonzi muri Ngoma, bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyi koperative ungana n’amafaranga miliyoni eshatu kuko ntabwo babasha gusobanura uburyo yakoreshejwe.'

    Yavuze ko Abanyamuryango bagiye batanga umusanzu wo kwinjira ungana na Frw 20,000 ndetse hari n’umusanzu batanga buri kwezi ugana na Frw 500.

    Dr Murangira ati 'Igitangaje ni uko abanyamuryango bagiye kureba kuri konte yabo muri banki basanga hariho 1 600 Frw gusa kandi batazi ibyo yabikujwe akoreshwa.'

    Iyi koperative KOTAVEM igizwe n’abanyamuryango 90 ikaba imaze imyaka 7 ikora, buri wese yaratanze umusanzu wo kwinjira ( Frw 20,000) akanatanga amafaranga magana atanu (500FRW) y’umusanzu buri kwezi.

    Abanyamuryango 60 batatangiranye na yo bo buri kwezi batanga umusanzu ungana na Frw 3 000 kuri buri umwe.

    Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abakoresha umutungo bashinzwe kugenzura mu nyungu zabo bwite batazigera bihanganirwa.

    Ati 'Tuributsa abaturarwanda ko tutazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura akawukoresha mu nyungu ze bwite. Iyo wacungishijwe umutungo wa rubanda ugomba kuwucunga neza, ukirinda kuwukoresha mu nyungu zawe bwite.'

    Iyi Koperative y’abanyonzi ya KOTAVEM, iherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mugesera, Akagari ka Nyange, Umudugudu wa Rusave.

    Abafashwe bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya ZAZA, iperereza rikaba rikomeje kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinzacyaha.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) kikaba kigiye gukora igenzura ngo harebwe imikoreshereze y’aya mafaranga.

    Bahamijwe n’urukiko iki cyaha bakurikiranyweho cyo kunyereza umutungo, bashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, bakanacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’ayanyerejwe.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Abo-muri-Koperative-y-Abanyonzi-bari-bafite-3-000-000Frw-kuri-Konti-bagiye-kureba-basangaho-1-600Frw

  • Amavubi arahamgagarwa muri uku kwezi, Kevin Monnet-Paquet biracyagoranye #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent azaba yamaze guhamagara abakinnyi agomba kwifashisha mu mu mukino wa Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ni umukino byitwzwe ko utazagaragaramo rutahizamu Kevin Monnet-Paquet ukomeje kwifuzwa n’Amavubi.

    Amavubi ari mu itsinda E na Mali, Kenya na Uganda, ni mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

    U Rwanda ruzatangira iyi mikino mu kwezi gutaha kwa Nzeri rukina na Mali muri Mali.

    Hasigaye ukwezi kumwe ariko ntabwo ikipe y’igihugu irahamagarwa, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko bategereje uburenganzira bwa Minisiteri ya Siporo, ni mu gihe nta gihindutse tariki ya 10 Ukwakira bagomba kuba bamaze kwinjira mu mwiherero bitegura uyu mukino.

    Mu bakinnyi bagomba kwitabazwa n’umutoza Mashami, rutahizamu Kevin Monnet-Paquet umaze iminsi wifuzwa n’u Rwanda no kuri iyi nshuro ashobora kutaboneka bitewe n’uko arimo gushaka ikipe nshya, ni nyuma y’uko yatandukanye na Saint Etienne.

    Undi mukinnyi utegerejwe ni Rafael York wa AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, uyu we nta gihindutse azitabira ubutumire.

    Kevin Monnet-Paquet n’ubundi ashobora kutaza kubera ko arimo gushaka ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-arahamgagarwa-muri-uku-kwezi-kevin-monnet-paquet-biracyagoranye

  • Ubusabane mu ruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Perezida Suluhu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Yakiriwe kandi na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro, ndetse bayobora isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi.

    Samia Suluhu Hassan yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside barushyinguyemo, ndetse ku mugoroba yakirwa na Perezida Kagame ku meza muri Kigali Convention Centre, barasabana, ndetse baganira ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Tanzania.

    Reba amwe mu mafoto yaranze uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda

  • Abarimu barifuza inguzanyo za mudasobwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimu barifuza inguzanyo za mudasobwa
    Abarimu barifuza inguzanyo za mudasobwa

    Mu kiganiro Ed Tech cya Master Card Foundation gitambuka kuri KT Radio, ku wa mbere tariki ya 02 Kanama 2021, uwari uhagarariye abarimu yavuze ko bafite imbogamizi zo kubona mudasobwa bityo yifuza ko bazihabwa bakajya bishyura buhoro buhoro.

    Stephen Nuwagaba, umwarimu ku ishuri rya King David Acadeny unasanzwe atanga amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, yashimiye Leta ko hari byinshi ikora ariko na none hari ikibazo gihuriweho na benshi aho hari abarimu badashobora kwigisha binyuze mu ikoranabuhanga mu gihe hari abatazi gukoresha mudasobwa.

    Ati “Covid-19 yaje itunguranye kandi bisaba ko abanyeshuri bakomeza amasomo bari mu ngo iwabo, byasabye abarimu kugira mudasobwa no kumenya kuzikoresha. Ni imbogamizi nini kuko abarimu bamwe ntibazi gukoresha mudasobwa ku buryo gutegura amasomo na byo bigorana”.

    Nuwagaba avuga ko izindi mbogamizi zagaragaye ari uko abanyeshuri iyo bari mu ngo bigorana gukurikirana amasomo kuri telefone zabo kuko rimwe na rimwe ababyeyi baba bagiye mu kazi ntibabakurikirane.

    Ikindi ni amashuri ngo adafite umuriro w’amashanyarazi ku buryo bitakoroha gukoresha mudasobwa ndetse na mudasobwa nkeya mu mashuri aho abanyeshuri batandatu bashobora gukoresha imwe.

    Nuwagaba akaba yifuje ko kugira ngo abarimu bagire ubumenyi kuri mudasobwa bityo binaborohere kwigisha higfashishijwe ikoranabuhanga, bahabwa inguzanyo bakazigurira bakajya bishyura buhoro buhoro.

    Yagize ati “Mu mashuri yigenga usanga kenshi nta mudasobwa zihari, mu mashuri ya Leta na ho ntizihagije. Jyewe nkifuza ko Leta yafasha abarimu ikabaha inguzanyo bakajya bishyura gacye gacye, bakabona mudasobwa bityo bikabafasha kuziga no kuzigishirizaho”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, yavuze ko mu barimu barenga 88,000 abamaze guhabwa mudasobwa barenga 11,000 gusa.

    Icyakora ngo mu mashuri abanza ya Leta abayobozi bose bafite mudasobwa cyangwa Tablet ndetse ngo uyu mwaka n’ushize hamaze gutangwa mudasobwa zirenga 8,000.

    Mu yisumbuye ngo amashuri 851 afite ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart Class rooms) andi mashuri 850 na yo akaba yaramaze gushyirwa kuri murandasi (Internet).

    Ati “Si ibikoresho gusa ahubwo turimo gushyira imbaraga mu mahugurwa ku buryo abarimu bamenya gukoresha mudasobwa cyangwa ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, ariko na none banamenye kwigisha babikoresheje”.

    Yavuze ko Covid-19 yaberetse ko bagomba gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo umunyeshuri atigira ku ishuri gusa ahubwo no mu rugo abe yabasha kuhigira.

    Na ho ku bijyanye n’inguzanyo ku barimu kugira ngo babashe kwigurira mudasobwa yavuze ko icyo kibazo kizwi ndetse kirimo kwigwaho.

    Yagize ati “Ni ikibazo dukomeza kugenda twiga dukoranye n’izindi nzego zose zibishinzwe kugira ngo tube twashaka uburyo buboneye bwo kugira ngo izo mudasobwa zibe zaboneka. Igitekerezo atanze na cyo ni cyiza, tuzakomeza tubiganireho turebe ko izo mudasobwa cyangwa Tablet zagenda ziboneka ku bwinshi no mu buryo bworoshye”.


  • Meddie Kagere yaba yaramaze kongera amazezerano muri Simba SC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda wari usoje amazezerano ye mu ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere amakuru avuga ko yamaze kongera amasezerano nubwo ikipe itarabitangaza.

    Meddie Kagere yari ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Simba SC, ni nyuma y’imyaka 3 akinira iyi kipe ibarizwa Msimbazi.

    Amakuru yavugaga ko atonzengera amasezerano muri iyi kipe bitewe n’uko atabonye umwanya uhagije wo gukina ku mwaka we wa nyuma.

    Havuzwe amakipe menshi ashobora kwerekezamo harimo na APR FC yo mu Rwanda bivugwa ko ikirimo no kumvugisha, hari na Yanga mukeba wa Simba SC.

    Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania birimo Global Publishers byatangaje ko uyu rutahizamu yamaze kongera amasezerano nubwo ikipe ye itarabitangaza, ngo izabitangaza bari hafi gutangira imyitozo.

    Meddie Kagere mu minsi ishize abajijwe aho azerekeza mu mwaka utaha w’imikino, yavuze ko abantu bakihangana ko ari vuba kandi ari ‘Surprise’.

    Mu myaka 3 amaze muri iyi kipe yatwaranye nayo ibikombe 3 bya shampiyona, aba rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu myaka 2 ye ya mbere aho umwe yatsinze 23 undi 21, umwaka we wa nyuma yatsinze ibitego 13.

    Meddie Kagere ashobora kuba yaramaze kongera amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yaba-yaramaze-kongera-amazezerano-muri-simba-sc

  • Muhanga: Rurageretse hagati y'Akarere n'abahoze ari abakozi birukanwe #rwanda #RwOT

    Abahoze ari abakozi b'Akarere ka Muhanga bamaze gutanga ibirego byabo muri komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n'umurimo ndetse hari na bamwe muribo basubijwe mu kazi ariko akarere kinangira kubasubiza mu myanya bityo bitabaza inkiko.

    Bamwe mubo twabashije kumenya ndetse bakanahamya aya makuru bavuga ko birukanwe mu buryo budakurikije amategeko, ibi bikaba byaratumye biyambaza inzego zisumbuyeho bagamije gushaka ubutabera buhamye kandi bubereye uwarenganye.

    Umwe muri bo ati' Nibyo koko twarirukanwe biranatubabaza kandi mu kazi kacu  twaritangiye gukora neza inshingano zacu uko bikwiye, ariko tuza kwirukanwa kubera impamvu za bamwe batashakaga ko dukomeza gutanga umusanzu wacu kubera inzangano ziri hagati y'abantu no kwirirwa bashakira abantu amakosa kugirango babikize'.

    Undi ati' Ibintu byatubayeho nta handi nzi byabaye, kubona wirukana umukozi utarigeze umugaragariza amakosa afite mu kazi? Hari abakozi bakora inshingano zabo bakongeraho no kwirirwa bashaka amakosa ku bakozi bamwe ndetse bagatanga raporo zigafatwa nk'ivanjiri imbere y'abayobozi maze umukozi akirukanwa nta kosa na rimwe afite rigaragara muri dosiye ye'.

    Mu makuru twamenye, nuko hari n'abandi bakozi birukanwe ndetse bamaze kwishyira hamwe bagashaka abazabunganira mu mategeko bityo bakaba bagiye nabo kugana inkiko mucyo bise guca akarengane nyuma yo gusabwa ko bandika begura ku nshingano zabo mu ntangiriro z'umwaka wa 2020. Gusa hari n'uwo Komisiyo y'Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta n'umurimo yasubije mu kazi ariko akarere karinangira kubera ko hari abandi bahuje ibibazo nabo basaba kugasubizwamo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline aherutse kubwira itangazamakuru ko byaba bitangaje kubona umuntu wanditse asezera ku kazi ke avuga ko ajyanwe n'impamvu ze maze akajya kurega akarere. Yongeyeho ko akarere gafite ubuzima gatozi bityo igihe kazahamagarwa mu nkiko kakwitaba ndetse kagatanga ibisobanuro kubyo kazabazwa bijyanye n'inshingano zako.

    Umuyobozi w'Akarere ka muhanga.

    Nubwo ubuyobozi buvuga ko bwiteguye kubazwa inshingano zabwo, aba birukanwe mu kazi bemeza ko bitewe n'imikorere y'abakozi baka karere ndetse na bamwe mu bayobozi ngo gutera imbere biri kure kubera hari bamwe bagifite iturufu y'amoko ndetse no kwanga abo batumva ibintu kimwe, ibyo kwirukanwa mu kazi kwa bamwe mu bakozi bigafatwa nka 'munyumvishirize'.

    Kugeza ubu nuko muri aka karere hari munyangire ikurikirwa na munyumvishirize ishingiye ku nzangano, ndetse utavuga rumwe n'ibitekerezo bya bamwe akitwa 'Ikigarasha' hagamijwe kumushakira ibyaha byo kumwikiza no kumwambura ijambo doreko hari n'abakozi bazwiho ibijyanye n'amoko bakanabyibonamo.

    Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside uko imyaka igenda ishira bugaragaza ko muri aka karere hari ibigaragaza ko hakiri abaturage bakibonamo amoko bishobora guhembera amacakubiri.

    Hari tariki ya 29 Mutarama 2020 ubwo abakozi basaga 60 banditse basezera ku kazi mu kiswe ko banditse ku bushake bwabo, ariko abari abakozi bo bakaba baremeje ko'basabwe kwandika basezera mu kazi'kandi bamwe muri aba bari muri za konji ndetse mu birukanwe hakaba hari n'abatarabonye ibyo bagenerwaga n'amategeko batarava mu nshingano.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-rurageretse-hagati-yakarere-nabahoze-ari-abakozi-birukanwe/

  • Abantu 10 bahitanywe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abanduye ni abantu 720 mu bipimo 6.429 byafashwe kuri uyu munsi. Muri rusange ibipimo 2.089.868 nibyo bimaze gufatwa mu Rwanda.

    Umujyi wa Kigali niwo wanduyemo abantu banshi bagera kuri 94, ukurikirwa na Muhanga yanduyemo abantu 75 mu gihe Akarere ka Gicumbi kagize abantu 45 banduye iki cyorezo.

    Abantu 24 nibo binjijwe mu bitaro, mu gihe abandi 49 barembye.


  • U Rwanda rwabonye umwenda wa miliyoni 620$ aturutse mu mpapuro mpeshamwenda – #rwanda #RwOT

    Abashoramari bakomeje kugaragaza inyota yo kugura impapuro mpeshamwenda z’u Rwanda, kuko zakuruye ishoramari rya miliyari 1,6$, bigatuma inyungu igera kuri 5,5% mu myaka 10 zizamara.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko kuba abashoramari benshi bifuzaga kugura impapuro mpeshamwenda z’u Rwanda, byerekana icyizere ubukungu bw’igihugu bufitiwe ku ruhango mpuzamahanga.

    Ati “U Rwanda ruzwiho kuba rwarashyizeho ingamba zatumye ubukungu bw’igihugu butera imbere, ishoramari rikiyongera, amafaranga y’imyenda agakoreshwa neza ndetse [u Rwanda] rukaba rufite amahirwe menshi y’uko ubukungu buzazahuka vuba nyuma y’icyorezo cya Covid-19.”

    U Rwanda ruherutse guhabwa inota rya ’B+’ n’Ikigo cya Fitch Ratings, rigaragaza ko ubukungu bwarwo buhagaze neza ku buryo igihugu gifite ubushobozi bwo kwishyura umwenda gifite.

    Hafi kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga, azakoreshwa mu kwishyura undi mwenda wa miliyoni 400$ Leta yari yarafashe muri Gicurasi 2013 nabwo binyuze mu kugurisha impapuro mpeshamwenda ku isoko mpuzamahanga, igihe cyo kuwishyura kikaba kizarangira mu 2023.

    Uwo mwenda wari washowe mu bikorwa byo kwagura RwandAir ndetse no gusoza inyubako ya Kigali Convention Centre.

    Andi mafaranga asigaye azakoreshwa mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, kurwanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

    Ifoto igaragaza icyicaro gikuru cya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR

  • Perezida Kagame yakiriye ku meza Suluhu wa Tanzania – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania yageze mu Rwanda mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko rwe rwa mbere kuva yarahirira izi nshingano.

    We na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye umuhango w’isinywa ry’amasezerano atanu agamije kunoza imibanire.

    Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

    Perezida Suluhu kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

    Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Perezida Kagame na Perezida Suluhu bazasura icyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro, gitanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 13.

    Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Suluhu wa Tanzania

    Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ndetse banakurikira umuhanga w’isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Samia Suluhu Hassan ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu musangiro

    Uyu musangiro washimangiye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi n’intumbero iganisha ku iterambere ry’abaturage abayobozi babyo bafite