Category: Uncategorized

  • Mr Kagame umunyamakuru wisanze muri Studio ari umuhanzi, umukinnyi abona w’ibihe byose muri APR FC yihebeye #rwanda #RwOT

    Mabano Eric wamamaye nka Mr Kagame muri muzika avuga ko ubundi yakuze yumva azavamo umunyamakuru ariko akaba yaraje kwisanga ari muri studio yabaye umuhanzi ubu wigaruriye imitima ya benshi.

    Mr Kagame ubusanzwe yavukiye muri Tanzania akaba avuka mu muryango w’abana 5, abakobwa 3 n’abahungu 2 akaba ari umuhungu mukuru, kuri ubu ababyeyi be asigaranye nyina ni mu gihe se yitabywe Imana.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku buzima bwe bwo hanze y’umuziki, Mr Kagame uherutse gusohora indirimbo 'Igitekerezo’, yavuze ko ubundi mu bwana bwe nta makosa menshi yigeze akora ahubwo ikintu yakubitwe cyane ari ukuzerera, ngo ni ryo kosa yakundaga gukora.

    Kimwe mu bintu yakoze akiri umwana n’ubu yibuka akumva arasetse, ni ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza akaza guta inzira imucyura iwabo abishaka arimo kureba ko yavumbura indi birangira ayobye.

    Ati 'kera nkiri muto tuva aho twari dutuye tujya Kimironko, naratashye, mu gutaha ntaha nzi inzira imwe mvuga nti ni iyi ngiye ncamo nkagera mu rugo, icyo gihe nigaga mu wa kane w’amashuri abanza, ndavuga nti reka mvumbure indi nzira ndayoba, nkajya ngenda mbwira abantu amazina ya papa mbabwira ngo bandangire ahantu atuye.'

    Mr Kagame ngo yakuze yumva azaba umunyamakuru ariko na we yaje gusanga yinjiye muri studio yabaye umuhanzi iby’ubunyamakuru birangirira aho.

    Ati 'numvaga nzaba umunyamakuru pe, ni nabyo nakuze numva nzaba ariko sinzi ukuntu byaje kugenda, ariko urumva nabyirutse mu gihe cyanjye ntabwo radiyo zakinaga indirimbo cyane, zahozagamo amakuru, ubunyamakuru nabukunze niga mu mashuri abanza ariko nageze mu mashuri yisumbuye haza radiyo zikina imiziki nisanga noneho nakunze umuziki, ariko ubundi numvaga ikintu kirenze ari ugutwara indege no kuba umunyamakuru.'

    Nubwo ubu atajya abona umwanya wo gukurikirana cyane imikino, ariko ngo yakuze akunda umupira w’amaguru ndetse yari n’umufana w’ikipe ya APR FC n’ubu akunda cyane.

    Ati 'imikino ntabwo nyikurikirana cyane, umupira w’amaguru ni wo nakurikiranaga ariko ubu biba ari gake, ubu ni udukuru duke njyenda numva cyangwa mba mfite. Njye nari umufana wa APR FC niyo nkunda na Manchester United hanze y’u Rwanda. Umukinnyi mfata nk’uw’ibihe byose muri APR FC birumvikana ni Jimmy Gatete, yakoze akazi.'

    Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, ngo nta kindi kintu gishobora kumutwarira umwanya atari umuziki kuko ubuzima bwe bwose ari umuziki keretse iyo asinziriye.

    Mr Kagame kandi yavuze ko ibintu bibiri yumva atabaho adafite ari umuziki ndetse n’icyo kunywa kuko ari bimwe mu bimufasha kumva ameze neza.

    Indirimbo ye nshya 'Igitekerezo’ iba igaruka k’umwana w’umukobwa wakuriye mu buzima bubi aho se na nyina bahoraga barwana bituma na we akurana umujinya n’umutima mubi, yaje gushaka umugabo ariko nabwo akajya ahora amutura uyu mujinya yakuranye, Mr Kagame aba agira inama uwo mugabo wamushatse ko akwiye kumwihanganira akamwumva kuko na we atari we.

    Mr Kagame avuga ko ari indirimbo nyuma y’iminsi 4 isohotse abona yakiriwe neza cyane n’abakunzi be. Uyu muhanzi ubarizwa muri High 5, mu buryo bw’amajwi indirimbo ye yatunganyijwe na Santana na Evy amashusho atunganywa na AB Godwin (Bad News).

    Yasabye abakunzi be kugumya kumushyigikira na we abizeza ko azakomeza kubaha ibihangano byiza ndetse ko afite n’imishinga myinshi imbere myiza bazishimira.

    Ubuzima bwe ngo ni umuziki nta kindi kimutwarira umwanya

    Ngo yakuze yumva azaba umunyamakuru

    Jimmy Gatete(10) ni we mukinnyi wakiniye APR FC afata nk’uw’ibihe byose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mr-kagame-umunyamakuru-wisanze-muri-studio-ari-umuhanzi-umukinnyi-abona-w-ibihe-byose-muri-apr-fc-yihebeye

  • Wowe ba umugore nkeneye nanjye mbe umugabo wi… – #rwanda #RwOT

    Mu ifoto Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya Nkusi Arthur yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 yashyizeho, yari ari kumwe n'umukunzi we Miss Fiona, yamushyizeho akaboko bizihiwe bigaragara ko ari nawe wafashe iyo foto.

    Arthur Nkusi ashyiraho iyo foto ubutumwa yageneye Miss Fiona, yabunyujije mu ndirimbo yitwa 'One Man' ugenekereje ni 'umugabo umwe' ya KiDi naAdina igezweho muri iyi minsi bitewe n'amagambo y'urukundo y'umvikana muri iyi ndirimbo yakunzwe n'abatari bake.

    Ifoto iherekejwe n’amagambo y’urukundo niyo Arthur Nkusi yifashishije ari kumwe na Miss Fiona

    Indirimbo 'One Man' imara iminota 2 n'amasegonga 54 ariko umunyamakuru Arthur Nkusi yahisemo gukoresha agace gato ko muri iyi ndirimbo gasobanura ibyishimo bidasaza ku banyuze mu rugendo rw'urukundo bakagera aho batera intambwe yo kurushinga kagira kati: 'Wowe ba umugore nkeneye nanjye mbe umugabo wifuza. Ukongeza umuriro mu mutima wanjye.''

    Miss Fiona umukunzi wa Arthur Nkusi

    Muri Mutarama uyu mwaka nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n'umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, akaba n'igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

    Urukundo rw'aba bombi rumaze igihe n'ubwo bari baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

    Ku munsi w'abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare 2018, Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere.

    Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n'umukobwa ariko itagaragaza isura ye neza, arangije ashyiraho amagambo y'urukundo.

    N'ubwo ifoto yari yijimye cyane ku buryo itagaragaza neza isura y'umukobwa, hari abari bamaze gutahura ko ari Muthoni Fiona Naringwa byari bisanzwe bivugwa ko bakundana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108260/wowe-ba-umugore-nkeneye-nanjye-mbe-umugabo-wifuza-arthur-nkusi-yaciye-amarenga-yo-kurushin-108260.html

  • Queen Cha uri kubarizwa Dubai mu bikorwa bye… – #rwanda #RwOT

    Mu mafoto n'amashusho uyu muhanzikazi ari gusangiza abamukurikira ku rubuga rwe rwa instagram, yerekana uburyo aryohewe n'ubuzima bwo muri Dubai, mu minsi mike amaze avuye mu Rwanda akerekeza yo.

    Amakuru ava ku nshuti ya hafi y'uyu muhanzikazi yaganiriye na InyaRwanda, yavuze ko ari mu bikorwa bisanzwe bitandukanye by'umuziki birimo no gufatira amashusho I Dubai 'nk'umuhanzi abantu bakunda'.

    Queen Cha ari kubarizwa Dubai

    Yagize ati: 'Nibyo Queen Cha ari kubarizwa I Dubai mu bikorwa bitandukanye birimo n'iterambere ry'umuziki we, yitegura kumurikira abanyarwanda ibikorwa bimwe na bimwe yari amaze iminsi ari kubategurira, birimo n'amashusho azafatira Dubai''.


    Umuhanzikazi Queen Cha yatandukanye na The Mane ku itariki 19 Mata 2021 nyuma y'imyaka itatu yari amaze akorana n'iyi nzu yari isanzwe imufasha mu bijyanye n'umuziki. Mu ibaruwa isesa amasezerano yayandikiye ku mugaragaro, mu gusoza iyi baruwa, umuhanzikazi Queen Cha yavuze ko yasezeye iyi nzu bitewe n'impamvu zitunguranye agira ati: 'Bitewe n'impamvu zitunguranye, mbabajwe no kubamenyesha ko amasezerano yanjye na The Mane asheshwe guhera kuri uyu wa 19 Mata 2021.'

    Umuhanzikazi Queen Cha ku rukuta rwe rwa youtube biragaragara ko amaze imyaka ibiri adakora indiririmbo kuko iherukaho yitwa 'Ntawe Nkura' yarebwe n'abarenga ibihumbi ijana, gusa hari izo yagiye afatanya n'abandi bahanzi bo muri The Mane.

      

    Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi birahirwa bitewe n’ijwi rye

    Queen Cha aryohewe n’ubuzima Dubai

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108259/queen-cha-uri-kubarizwa-dubai-mu-bikorwa-bye-byumuziki-aryohewe-nubuzima-amafoto-108259.html

  • Ifoto ya Neymar avuye mu biruhuko yavugishije… – #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa PSG Neymar JR w’imyaka 29 yagaragaye i Biza mu gihugu cye cy’amavuko, aho yatunguye beshi barimo abafana ba PSG bavuga ko umusore wabo bitewe n’ukuntu yabyibushye babona atazabasha gutanga umusaruro muri uyu mwaka. Abenshi ku mbuga nkoranyambaga bagiye bagereranya Neymar na Messi w’imyaka 35 bakavuga ko Neymar wagira ngo ashaje kurusha Messi.


    PSG iherutse gutsindwa na Lille mu mukino w’igikombe kiruta ibindi, cyikaba igikombe kibanziriza shampiyona. Neymar biteganyijwe ko agomba kuva muri Brazil akaza gutanga umutahe mbere y’uko shampiyona itangira mu mpera z’iki cyumweru, aho kuri uyu wa Gatandatu izamanuka mu kibuga ikina na Troyes izamutse mu kiciro cya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108257/ifoto-ya-neymar-avuye-mu-biruhuko-yavugishije-abantu-benshi-bavuga-ko-atazabasha-gukina-108257.html

  • Abakunzi ba Filime Nyarwanda bagiye gushyirir… – #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Zacutv.com rumaze kumenyerwa cyane kuri filime Nyarwanda z'umwimerere rutambutsa, rwazanye impinduka zitandukanye muri Sinema Nyarwanda uhereye ku kuba muri uku kwezi kwa Nyakanga rwarahinduye imikorere yarwo mu buryo bwo korohereza abarukoresha.

    Byari bimenyerewe ko kureba filime bisaba kubanza kugura ifatabuguzi. Uwashakaga iry'icyumweru yishyuraga amadorali abiri, iry'ukwezi rikishyurwa amadorali atanu, amezi atandatu yishyurwaga amadorali 20 naho ushaka ifatabuguzi ry'umwaka agatanga amadorali 30$. 

    Kuri ubu ZACU TV yatangije uburyo bushya bwo kureba filime ku buntu, ibintu bigiye guhindurira isura Sinema Nyarwanda ndetse na buri munyarwanda akabasha kubona amahirwe yo kuzireba no kuzitunganya ku buntu. Icyo bisaba ni ukuba umuntu yariyandikishije kuri uru rubuga, ubundi akajya  abona ahari filime z'ubuntu yareba, mu gihe hari ikindi cyiciro cya filime zanditseho VIP ari na zo zizajya zishyuzwa.

    N'ubwo filime nyinshi ziri ku rubuga Zacutv.com zikorwa n'ikigo Zacu Entertainment Ltd, ubu hashyizweho n'uburyo bwo gukorana n'abandi bakora filime kugira ngo babone isoko ry'ibihangano byabo.

    Abafite filime bakoze bohereza amashusho y'incamake zayo kuri [email protected] hanyuma ikigo cya ZACU cyasanga yujuje ibisabwa bakumvikana ku buryo filime izajya igezwa ku banyarwanda iciye ku rubuga zacutv.com. Ibi bizajya bituma ba nyirayo babona inyungu zitandukanye mu buryo bw'amafaranga nabyo biri mu biha imbaraga abakora uyu mwuga.

    Mu gihe kandi hari umushinga wa filime igiye gukorwa, Iki kigo gihamagara abakinnyi bafite impano yo gukina binyuze mu matangazo ku mbuga nkoranyambaga zacyo, hakibandwa ku binjira mu mwuga ku nshuro ya mbere maze bagahabwa amahirwe yo kwerekana impano zabo.

    Kuba uru rubuga  rumaze kugeraho filime zirenga 200 n'ama episodes arenga ibihumbi bibiri ya filime zitandukanye, izakanyujijeho muri sinema nyarwanda ndetse n'inshya zikunzwe cyane n'abatari bake, bituma Sinema Nyarwanda ikomeza kumenyekana hirya no hino ku isi. Zacu Tv yashinzwe na Nelly Wilson Misago, ni urubuga rucaho filime na episode nshya umunsi ku wundi, izirangira ndetse n'iz'uruhererekane zakozwe mu rurimi rw'Ikinyarwanda ariko zifite ibisobanuro by'amagambo mu rurimi rw'Icyongereza (English subtitles).

    Niba ushaka kwiyandikisha kuri Zacu wanyura kuri www.zacutv.com/app/signup, waba ushaka kugura ifatabuguzi ugaca kuri www.zacutv.com/app/subscription/buy mu gihe ushaka gutunga application ya Zacu TV kuri telefoni ngendanwa ya Android unyura kuri https://play.google.com/store/apps/details?id=com.zacutv.android, abafite ios baca kuri https://apps.apple.com/us/app/zacutv/id1464318564.

    Abakeneye kuvugana na ZACUTV bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo- zacutv kuri Instagram, Facebook na Twitter cyangwa se bakabavugisha kuri +250 735260069, [email protected] cyangwa [email protected].

    Nelly Wilson Misago Umuyobozi wa Zacu Entertainment Ltd

    REBA HANO INDIRIMBO YAKOREWE FILME INDOTO ICA KURI ZACU TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108248/abakunzi-ba-filime-nyarwanda-bagiye-gushyirirwaho-uburyo-bwo-kuzireba-ntakiguzi-108248.html

  • ShaddyBoo yatanze ubutumwa bukakaye asa nubw… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize nibwo Shaddyboo yatawe muri yombi ari kumwe n’ibyamamare binyuranye mu myidagaduro mu karere ka Rutsiro bazizwa kurenga kumabwiriza rusange yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

    Shaddyboo wari umaze iminsi mu maboko y’inzego z’umutekano yongeye kugaruka asa n'ubwira 'abishimiye' ko yafunzwe

    Mubo bafatanwe harimo King James, K8 Kavuyo, Muchomante n’abandi banyuranye inzego z’umutekano zemeje ko bafashwe bakoze ibinyuranije n’amabwiriza, zikanongeraho ko batawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

    Mu butumwa bukakaye yashyize kuri Instagram, Shaddyboo umaze guca agahigo ko gukurikirwa n'abarenga ibihumbi 900, yabwiye abasa n'abishimiye ko yafunzwe ndetse anasaba imbabazi muri rusange. Shaddyboo niwe uyoboye abakurikirwa cyane mu Rwanda ku rukuta rwa Instagram rumaze kugeza abagera ku bihumbi 902.

    Mu magambo yanditse, aho 'asa nk'ugaragaza ko ari umunyembaraga ibye bidatinda, byange bikunde aba agomba kugaruka', ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: 'Ntukansunike kuko ndi hasi, kuko ningaruka uzaba usebye.” 

    Shaddyboo yabwiye abamuvuga ibyo biboneye mu gihe adahari

    Ashaka kwereka abantu ko uko byagenda kose 'badakwiriye kumucira urubanza ngo bamuvuge n'ibitari byo kuko ukuri kwigaragaza kandi iyo kugaragaye, abahaye umurindi ikinyoma baseba'.

    Yongeraho ko kandi yagarutse, ubu akaba ari ubutumwa yanyujije kuri instagram kimwe na  Twitter  hose yongeraho ubutumwa bwo gusaba imbabazi agira ati: “Mumbabarire”

    Ubutumwa bwa Shaddyboo yanyujije kuri Twitter avuga ko umuriro ugiye kwaka

    Ubutumwa shaddyboo yanyujije kuri Instagram abwira 'abamuvuga adahari'

    Mu mashusho mato yashyize kuri instagram yumvikana muchomante avuga ko baje basomana byateye banumva indirimbo yitwa ‘Nduw’i Kigali’ yaririmbwemo abahanzi banyuranye barimo na K8 Kavuyo bafatiwe mu cyaha kimwe.Ubu nabwo ni ubundi butumwa yasangije abamukurikira 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108251/shaddyboo-yatanze-ubutumwa-bukakaye-asa-nubwira-abishimiye-ko-yafunzwe-108251.html

  • Ndayishimiye Thierry yatandukanye na Marine F… – #rwanda #RwOT

    Ndayishimiye Thierry yari amaze iminsi ashakishwa n’ab'amakipe atandukanye yo mu mujyi wa Kigali harimo na As Kigali yamushatse mbere yo gusinyisha Rugwiro Herve. Kiyovu Sport yari igishakisha umusimbura wa Ngando Omar werekeje muri Afurika y’Epfo, amahitamo yabo rero akaba yaberekeje kuri Ndayishimiye Thierry wari umaze igihe mu mutima w’ubwugarizi bwa Marine FC.


    Thierry uri imbere, ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sport

    Thierry washatswe na As Kigali mbere, Marine FC ntabwo yemeye amafaranga yahabwaga ku mwaka uyu musore yari ayifitiye, byatumye ibiganiro bihagarara. Muri Kiyovu Sport rero Thierry agiyemo ahagaze miriyoni 7 zirimo 3 Marine FC yahawe ku mwaka yari ayifitiye andi asigaye ahabwa umukinnyi ku masezerano y'imyaka 2. Ndayishimiye Thierry yakiniye ikipe ya Vision JN isanzwe ikina ikiciro cya kabiri ayivamo yerekeza muri Marine FC na n'ubu yari agikinira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108262/ndayishimiye-thierry-yatandukanye-na-marine-fc-yerekeza-muri-kiyovu-sport-108262.html

  • U Rwanda rwohereje abandi basirikare b'inyongera 750 muri Centrafriue #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare b'inyongera 750 mu butumwa bw'amahoro bwa Loni muri Repubulika ya Centrafurika.

    Uyu munsi, itsinda ry'abasirikare 300 riyobowe na Lt Col Patrick Rugomboka ryahagurutse ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali ryerekeza i Bangui.

    Guhera mu 2014, Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).

    Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z'u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w'Igihugu.

    Mu mpera z'umwaka ushize wa 2020,Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yohereje ingabo zo kurinda umutekano w'ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique no kubungabunga ibikorwa by'amatora byari muri icyo gihugu.

    Itangazo ryashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda, ryavugaga ko izi ngabo zagiye gushyigikira izari zisanzwe muri icyo gihugu zibasiwe n'inyeshyamba zishyigikiwe na François Bozizé wabaye Perezida hagati ya 2003 na 2013.

    Kuwa 21 Ukuboza 2020,Perezida Kagame yavuze ko hari imitwe y'inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida François Bozizé,yashotoye ingabo z'u Rwanda ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kohereza izindi zo kuzifasha.

    Icyo gihe yavuze ko hari ibitero byari biherutse kuba bikozwe n'imitwe yitwaje intwaro byagambiriye n'ingabo z'u Rwanda zisanzwe ziri mu butumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro.

    Yavuze ko abasirikare u Rwanda rwohereje bari bafite “amategeko y'akazi atandukanye” n'ay'abahasanzwe,bityo bizatuma bashobora kurinda ingabo zarwo zihasanzwe, abaturage ba Centrafrique, abapolisi u Rwanda ruhafite ndetse no gucunga umutekano mu matora yimirije.

    Yavuze ko imitwe izagerageza kugaba ibitero ku basirikare b'u Rwanda “rwose iziboneraho”.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-rwohereje-abandi-basirikare-b-inyongera-750-muri-centrafriue

  • Platini yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo muri Nigeria imenyekanisha ibihangano by’abahanzi #rwanda #RwOT

    Nemeye Platini uzwi mu muziki nka Platini, yamaze gusinyana amasezerano na Sosiyete yo muri Nigeria yitwa One Percent Managers izwi mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Platini yagiye muri iki gihugu muri gahunda z’umuziki we.

    Uyu munsi tariki ya 3 Kanama 2021nibwo aya masezerano n’iyi Sosiyete yasinywe aho igiye kurereberera inyungu ze no kwamamaza ibihangano bye.

    Iyi Sosiyete kandi bivugwa ko izamufa no kuba yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria.

    Uretse ibi kandi uyu muhanzi ashobora kuzava muri iki gihugu akorereyeyo amashusho y’indirimbo ye nshya.

    Platini yamaze gusinya amasezerano na Sosiyete yo muri Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yasinyanye-amasezerano-na-sosiyete-yo-muri-nigeria-imenyekanisha-ibihangano-by-abahanzi

  • Ruhango: Umusore akomeje kubabazwa n'ubuzima nuko ajya mu mihango inshuro nyinshi nk' abakobwa_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 19 ukomoka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinihira, akomeje kugorwa n'ubuzima cyane bitewe n'impinduka zikunze kumubaho buri kwezi zijyanye no kujya mu mihango ariko ntisohoke kandi mu byukuri ari umuhungu.

    Uyu musore ngo abangamiwe cyane n'ibigenda bimubaho byo kujya mu mihango kandi yiyumva nk'umuhungu, nubwo ngo afite amabere ariko ubusanzwe avuga ijwi ry'abagabo ndetse igihagararo cye bigaragara neza ko ari icy'abasore.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu musore akivuka yajyanwe kwa muganga n'umubyeyi we baramupima basanga afite nyababyeyi muri we bikaba ari nayo mpamvu ituma ajya mu mihango buri kwezi nubwo iyo ayirimo itajya isohoka hanze ahubwo imugumamo imbere bigatuma amererwa nabi cyane akaremba bakamujyana kwa muganga.

    Umubyeyi w'uyu musore yatangaje ko umwana we yamubyariye mu rugo maze aza kujya kwa muganga abonye umwana we afite ibintu bidasanzwe gusa ahageze abaganga ntibigeze bamenya ibyabaga k'umuhungu we kuko hari kera akivuka, nyuma yaho yaje gusubira kwa muganga ashaka kumuvuza ariko acibwa amafaranga menshi cyane agera kuri miliyoni 7 kandi ntayo yari afite birangira ibyo kuvuza umwana we bihagarara.

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ubwo yajyaga kwa muganga kuvuza umwana we bakamuca amafaranga menshi, abaganga bapimye uyu mwana we maze basanga afite nyababyeyi y'igitsina gore ndetse ngo hari bamwe bamubwiraga ko umwana we ari umukobwa.

    Uyu musore wahuye nibi ibibazo yatangaje ko ataramenya igitsina cye bimutera ipfunwe rikomeye mu bandi ndetse bigatuma atagira n'ubwisanzure mu rungano rwe.

    Nyina w'uyu musore yasoje asaba leta ndetse nundi wese waba afite umutima ufasha ko yamurwanaho maze umwana we akabasha kuvurwa kuko ikibazo afite gikomeye cyane kandi we nta bushobozi afite bwabasha kuvuza umwana we.

    Ivomo: Umuseke

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/03/ruhango-umusore-akomeje-kubabazwa-nubuzima-nuko-ajya-mu-mihango-inshuro-nyinshi-nk-abakobwa_-inkuru-irambuye/