Category: Uncategorized

  • Miss Kalisi Sabrina ari mu byishimo bidasanzwe n'umugabo we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Kalisi Sabrina, witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2015, n'umugabo we bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka imfura yabo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Sabrina yatangaje amagambo agaragaza ibyishimo atewe no kuba we n'umutware we bibarutse umwana w'umuhungu akaba ari n'imfura yabo.

    Sabrina yagize ati ” We couldn't wait to meet baby E😍 Our hearts are grateful Papa Jesus🙌🏼 @karega_m🖤 “.

    Umwana w'umuhungu niwe Miss Sabrina n'umugabo we bibarutse

    Miss Kalisi Sabrina n'umugabo we bakoze ubukwe mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2020.

    Aha Sabrina yari akuriwe

    Miss Sabrina n'umugabo we ku munsi wabo w'ubukwe

    Source : https://yegob.rw/miss-kalisi-sabrina-ari-mu-byishimo-bidasanzwe-numugabo-we/

  • Tonzi yasohoye indirimbo yakoranye n’umuryang… – #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa yanyujije mu ndirimbo nshya ‘Ubukwe’ yakoranye n’abo mu muryango we biganjemo abasanzwe baririmba mu makorali atandukanye kandi azwi hano mu Rwanda. Ni indirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda 38, ikaba yagiye hanze ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021. Iri kuri shene ya Youtube ya Tonzi yitwa ‘Tonzi Official’. Tonzi agaragara ari kumwe n’abo mu muryango we abakuru ndetse n’abana, bicaye mu cyumba kimwe, bakaririmba umwe yakira undi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tonzi yatangiye avuga aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo. Ati: “Ahantu igitekerezo nyamukuru cyavuye ni ku bukwe bw’umuvandimwe wanjye -mubyara wanjye- dukunda cyane muri famille yari afite ubukwe ariko tuzi ko tuzabutaha nyine Covid-19 iba iteyemo, ibintu birahinduka”. Yavuze ko yumvaga azamuririmbira mu bukwe afatanyije n’umuryango we na cyane ko benshi muri bo ari abaririmbyi mu makorali atandukanye. Ntibyakunze ko bataha ubukwe, gusa barayimwoherereje ikoreshwa mu bukwe. 

    Tonzi yageneye impano abantu bose bafite ubukwe

    Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze kugira ngo ijye ikoreshwa n’abantu bose bafite ubukwe. Ati “Turayibatuye kuko ni indirimbo ivuga ko ubukwe ari umuhango uturutse ku Mana”. Yavuze ko habaho ibyo abantu bifuza ariko ntibigende nk’uko babishaka, yongeraho ko ku bakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza. Yakomeje ku butumwa yatambukijemo, ati “Ubutumwa nyamukuru ku bantu bose ni uko nta gitungura Imana, ibihe turimo bya Covid-19 n’ubwo bitoroshe, ariko dufite Imana”. 

    Yavuze ko muri ibi bihe hari abantu bateguraga ubukwe kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye ariko ntibyagenda neza, abizeza ko ibintu bizongera bikagenda neza kuko buri kintu kigira igihe cyacyo, ati “Hababo igihe cy’ibyago hakabaho n’igihe cy’umunezero, ibihe by’umwijima ndetse n’ibihe by’umucyo”. Uyu muhanzikazi yibukije abantu ko bukwe ari impano ikomeye Imana yahaye umuntu imaze kurema Adamu hanyuma imuha Eva, ati “Kuba turiho ni uko twavuye mu muryango, twavuye muri rwa rukundo, umuryango ni ikintu gikomeye ni ikintu satani arwanya, ni ikintu satani aba adashaka ko kibaho”. 

    Yakomoje ku mvugo iharawe muri iyi minsi ya ‘Nta gikwe’ aho benshi mu bayikoresha baba bavuga ko nta gahunda y’ubukwe bafite kubera impamvu zinyuranye yaba Covid-19, ubukene n’ibindi, asaba abavuga gutyo kwibuka ko ubukwe ari gahunda yashyizweho n’Imana. Ati “Muri iyi minsi harimo terme ngo ‘Nta gikwe’, ntidushaka kubona urubyiruko ruvuga ngo nta bukwe ngo n’ubundi n’ababurimo bari kubuvamo, twe gutuma izina ry’Imana ritukwa kuko icyo yavuze ni cyiza, icyo yaremye ni cyiza”.

    Tonzi hamwe n’abo mu muryango we bakoranye indirimbo ‘Ubukwe’

    Tonzi yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye ‘Ubukwe’ bushishikariza buri wese kumenya igihe cye. Ati “Ubutumwa burimo, buri wese amenye kumenya igihe, igihe cyawe niba kigeze menya ijwi ryawe Imana ikuvugisha, umenye igihe cyawe niba kigeze ukacire amasezerano yawe. Muri iki gihe turi kubona ibibazo byinshi, abantu bamaze igihe kinini barasabwe ariko bategereje bwa bukwe, ni ibintu bibabaje ariko na none menya igihe cyawe, satani ntakwibe ubukwe bwawe. N’ubwo ubukwe bwo muri iki gihe butajyanye n’uko wabyifuzaga kubera amahame ariho, ariko fata isezerano”.

    Yongeyeho ati “Buriya abantu bose bagiye bakora ubukwe, ntabwo ibintu byose byabaga bimeze neza ijana ku ijana, uyu munsi ushobora kuba uri gukora ubukwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko hari igihe Covid-19 nirangira muzongera kunezerwa ariko satani ntakwibe umukunzi kubera Covid-19”. Yasabye abashakanye kuryoherwa n’iyi ndirimbo ye ikabafasha kongera kuryoherwa n’urushako, urubyiruko narwo arusaba kuyumva rugakuramo inyigisho y’uko ubukwe ari bwiza.

    Yavuze ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo bityo ko niba ufite amahiwe yo kuba wishimye uyu munsi ugomba kubibyaza umusaruro na cyane ko utazi ikizaba ejo. Tonzi ati “Hari ubukwe bwinshi bwagiye bupfa kandi nta Covid-19 ihari, bukicwa n’imvura, umukwe agapfa, Cake ikabura, imyenda ikabura,..satani ashaka kutwiba umunezero kuko arwanya ibyiza, ariko duhagarare ku cyo Imana yavuze. Imana yaravuze ngo si byiza ko umuntu aba wenyine kandi no muri Mariko 10:9 haravuga ngo icyo Imana yafatanyije ntihakagire umuntu ugitandukanya”.

    Yagize icyo asaba imiryango n’abapasiteri, ati “Reka imiryango muri ibi bihe tureke abantu muri condition barimo, niba abantu bakundanye, abapasiteri, abashumba, abantu batandukanye, imiryango, habeho ubworoherane kugira ngo twe gutuma hari ubukwe bwagombaga kuba butaba kubera condition wenda wifuzaga kugira abantu 1000 ni byo pe wifuzaga kugira ubukwe bwiza ariko ibyo ni imihango y’ubukwe, ariko umukwe ni wowe n’umugabo wawe, mugerageze n’ubwo abantu ari bacye niba ari 10, niba ari 30, niba koko ari cyo gihe kigeze mwe gutsimbarara muvuga ngo marraine ntabwo ahari kuko ejo ushobora gutinda ushaka marraine, eho hakazavuka ibindi.

    Yakomeje ati “Ariko iyo muri hamwe mugasenga mugashyira hamwe mukubaka umuryango, iminsi mikuru izongera ibeho ariko ntutakaze umugore wo mu buto bwawe, ntutakaze isezerano ryawe kubera Covid-19. Wenda birashoboka ariko menya igihe cyawe, umenye icy’ibanze. Ibihe urimo Imana iravugana nawe iki, ibihe urimo Imana irakwifuzaho iki, twe kurangara kuko turi mu bihe bidasanzwe ahantu umubyeyi ajya kubyara akagenda wenyine, ukabyara wambaye agapfukamunwa, ariko ni ko bigomba kugenda”.

    Ati “Nk’uko habayeho ibihe ngo ba nyogokuruza barazaga bagaterura abantu ukajya kubana n’umugabo utazi, ibyo bivaho haza ibindi,..icy’ingenzi ni uko utatakaza Imana, utatakaza intumbero zawe mu Mana, n’ubwo ibyago ari byinshi n’ubwo hariho ibibazo byinshi ariko ukomeze rya sezerano ntimurekurane, musore ngo urekure umukunzi kuko ubona utazakorera ubukwe ahantu wifuzaga, mushobora gukora ubukwe icya mbere ni urukundo,..”

    Tonzi yavuze abantu atuye iyi ndirimbo ye

    Uwitonze Clementine ari we Tonzi yagize ati “Iyi ndirimbo abo nyituye ni abashakanye bose, reka Imana ikomeze kubabera urufatiro, ibanezeze muyumva. Ineza, urukundo mu rugo ni byo bizana ibyishimo, nta kintu kiruta ibyishimo. Umubwiriza 3: 12 ‘Nzi y’uko ari nta kiza kiriho kibarutira kunezerwa,.’. Satani ntatwibe umunezero mu bihe ibyo ari byo byose, mu rugo ntiyibe umunezero”. Yongeyeho ko ayituye abantu bose bazi ko ibyo batunze byose ari ubuntu bw’Imana.

    Yashimiye umuryango we, abavandimwe be bavukana, babyara be n’abandi bose batumye iyi ndirimbo ye igenda neza. Yashimiye kandi Alpha Entertainment yakoze amashusho y’iyi ndirimbo na Livingstone wakoze amajwi yayo. Yasoje asaba abantu bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakirinda cyane kugira ngo hamwe n’Imana bazabashe kutsinda icyorezo cya Covid-19. ati “Buri muntu wese avuge ati ‘#Sindohoka gukurikiza amabwiriza’ Imana iduhane umugisha aho muri hose, indirimbo ku batarayiboa iri kuri Youtube channel yanjye ‘Tonzi Official’ no ku zindi mbuga nkoranyambaga hose ari kuri Instagram mwayihasanga”.

    Tonzi hamwe n’umugabo we Alpha ndetse n’abana babo

    REBA HANO INDIRIMB ‘UBUKWE’ TONZI YAKORANYE N’ABO MU MURYANGO WE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108267/tonzi-yasohoye-indirimbo-yakoranye-numuryango-we-anenga-nta-gikwe-anahanura-abahagaritse-u-108267.html

  • Nigeria: Platini yasinye amasezerano ateza im… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, Platini yashyize umukono ku masezerano 'y'igihe kitatangajwe' na sosiyete ikora ibijyanye n'umuziki yitwa 'One Percent International MGT' isanzwe ikorana n'abahanzi, abakinnyi ba filime n'abandi.

    Yashyize umukono ku masezerano n'iki kigo nyuma y'umunsi umwe ari mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Iyi sosiyete igiye kumufasha kwagura ibikorwa bye by'umuziki, bisa n'aho izakorana bya hafi na Label ya Kina Music uyu muhanzi asanzwe abarizwamo.

    'One Percent International MGT' iri muri sosiyete zigezweho muri Nigeria. Inaherutse gusinyishya amasezerano y'imikoranire n'umukinnyi wa filime akaba inshuti y'akadasohoka ya Platini, Isimbi Alliance. Nawe ari mu Nigeria, yari ahasinyiwe aya masezerano.

    Iyi sosiyete y’umuziki ifite icyicaro i Lagos na Abuja ikagira amashami mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’Epfo. Ikora buri kimwe gishamikiye ku buhanzi kuva yashingwa.

    Aya masezerano yahawe umugisha! Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda (Rwanda Music Federation), rwanditse kuri Twitter ruvuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose rwagura amarembo ruhamya ububanyi n'amahanga bituma Umunyarwanda aho ajya hose agenda yemye.

    Ruvuga ko Platini akomeje guhagararira neza umuziki w'u Rwanda, bamusaba gusiga ashinze imizi muri Nigeria, bityo bigaharurira inzira n'abandi bahanzi. Bati 'Urabe umuranga w'u Rwanda.'

    Uru rugaga rwavuze ko Platini akomeje kwagura imbibi z'ibihangano bye, bashishikariza n'abandi kunyura hirya no hino bakamenyekanisha muzika Nyarwanda. Bati 'Dushyigikire abagerageza, dutere ishyaka abakibyiruka.'

    Umunyamafaranga akaba n'umujyanama w'abahanzi, Bond ni we wasinyishije Platini aya masezerano Platini azava muri Nigeria ahafatiye amashusho y'indirimbo ye nshya, anahakoreye ibindi bikorwa

    Rwanda Music Federation yashimye byihariye Platini, ishishikariza n'abandi bahanzi kwagura imbago z'umuziki wabo

    Platini uherutse gusohora indirimbo ‘Atensiyo’ ari muri Nigeria kuva kuri uyu wa Mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108266/nigeria-platini-yasinye-amasezerano-ateza-imbere-umuziki-we-ahabwa-umugisha-108266.html

  • Sezera umukunzi wawe umwifurize ijoro ryiza m… – #rwanda #RwOT

    10.Igihe cy'izuba gisiga umunezero n'ibyishimo.

    Ni kimwe na we, iki gihe kigusigira ubwiza n'umunezero,

    Kikansigira n'impamvu igihumbi zo gukomeza kugukunda.

    Ndagukunda , kandi nkagukundira uwo uriwe.

    Ijoro ryiza, Mutoni wanjye.

    11.Amaso yawe arampamagara iteka,

    Akansaba kugumana nawe by'iteka Mukundwa.

    Urabizi nanyuze mu bintu byasaga nk'ikuzimu kuri njye,

    Ariko bikankomeza. Niko nawe umereye.

    Kure yawe, mba meze nk'umuntu uri kurwana intambara ikuzimu ariko akazinesha.

    Kubera amaso yawe aba andeba, sinshobora guhumbya na gato.

    Ijoro ryiza rukundo.

    12.Isi iravuga ngo,

    Byose ni ibyabo bafite imbaraga, bafite :

    Zahabu,

    Amavuta,

    Ukuri,

    Amabuye yose y'agaciro abaho,

    Ariko ntibarahura nawe. Ka mbareke bakomeze biruke imisozi bishuka.

    Ijoro ryiza mutima wanjye.

    13.Iyo ndyamye mu maso hanjye haba huzuye urukundo,

    Umutima wuzuye kugukunda,

    Nkafata intoki zanjye,

    Nkandika utugambo twiza tw'urukundo, k'uwo nihebeye,

    Ugire ijoro ryiza Buryohe, rukundo rwanjye.

    14.Bwa nyuma amaso yanjye yabonye ikirenze zahabu, kuba nziza.

    Amaso yanjye , bwa nyuma yabonye ijuru.

    Bwa nyuma umutima wanjye, wabonye  icyo wahoze wifuza iteka ryose,

    Ntabwo nakwigera nkusezera, n'iyo mbigerageje biranga ,

    Nkasa n'uwakoraga ubusa.

    Uretse kuvuga ngo , ijoro ryiza,

    Kandi ibyo bituma ukomeza kuba uwanjye ,

    Kuko aho uri nta wundi ukubona uretse njye ukuzi,

    Kandi njye na we duhurira mu nzozi.

    15.Kugeza umwijima ubuze inyenyeri zawo,

    Ukwezi na ko kukabura urumuri rwawo,

    Hazabaho , ijoro riryohereye mu mutima wanjye,

    Umuriro uzakongora umutima wanjye ushirire,

    Nibuke cya gihe unsoma kugahanga.

    Rara neza , Mama , Mwamikazi wanjye.

    16.Wireba kure mukundwa,

    Nta wundi urimo gushaka,

    Uwo waremewe, uwo wahoze ushaka,

    Akuri iruhande , nta na metero irimo urebye,

    Reba aho wicaye niho ndi.

    Wa wundi ukubwira amagambo meza, Wa wundi ukubwiye ngo

    'Ijoro ryiza'.

    17.Urumuri rw'urukundo rwawe,

    Ruca mu maso y'umwijima, rugahindukira muri roho yanjye.

    Urukundo rwawe , rurankorogoshora, rukambuza amahwemo,

    Ijoro ryiza mwiza.

    18.Turi  kubara amasaha mbere y'uko ijoro riba ryose mu maso y'isi.

    Ngaho wirinde kubwanjye, Rukundo,

    Ni ijoro ryiza gusa,

    Ntunsezere.

    19.Ndagukumbuye cyane, kandi biri gushongesha umutima wanjye.

    Uragiye , sibyo?

    Gusa ni ijoro gusa,

    Ariko birasa nk'aho ari burundu.

    Ese ejo ntuzagaruka?

    Kubw'ijoro ryanjye, ngo nkusome basi?

    Rukundo , urare nezaaaaa !!!

    20.Bwanyuma reka mvuge nti 'Iyo mba nshoboye kukureba nonaha,

    Nkitegereza iyo ndoro yawe disi we,

    Nta kindi cyifuzo nakagize, uretse kwifuza kuza nkakwicara iruhande,

    Nkagufata aho mu musatsi, nkakubwira nti

    'Ngaho bye Rukundo !'.

    Ntabwo ngiye ejo nzagaruka kandi nzongera nkwifurize ijoro ryiza rukundo.'



    Ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi twandikire ahatangirwa ibitekerezo.

    Inkomoko: Thetalk

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108264/sezera-umukunzi-wawe-umwifurize-ijoro-ryiza-muri-aya-magambo-meza-igice-cya-3-108264.html

  • Perezida wa Musanze FC na bagenzi be bari beguye bagarutse nyuma y'ibiganiro n'akarere #rwanda #RwOT

    Amakuru atugeraho aravuga ko Akarere ka Musanze kemeye kongera ingengo y'imari igenerwa ikipe cyane ko aba bagabo bose bavuze ko ubukungu bwifashe nabi aricyo kibazo cyatumye begura.

    Ku munsi w'ejo, Perezida w'ikipeTuyishime Placide uzwi nka Trump , Rwabukamba Jean Marie Vianney 'Rukara' nka Visi Perezida wa mbere, Rwamuhizi Innocent nka Visi Perezida wa kabiri, Nsanzumuhire Dieudonné wayoboraga abafana na Habineza Haruna wari umujyanama, bose beguriye rimwe.

    Abayoboraga Musanze FC bavuze ko badashobora kuyobora ikipe ifite ingengo y'imari ya miliyoni 100 Frw nyamara mu mwaka ushize w'imikino yarakoresheje asaga miliyoni 200 Frw.

    Mu ibaruwa, abeguye banditse ko ubushobozi bugenda bubabana buke ndetse n'Akarere kakagabanya ingengo y'imari gashyira mu ikipe nyamara kuri ubu amafaranga akenewe ari menshi.

    Nyuma yo kubona iyi nkuru, Gatabazi JMV akaba Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wanabaye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yahumurije iyi kipe kimwe n'andi makipe y'Uturere.

    Ati “Musanze FC ese amakuru numvise kuri Musanze FC yaba ari yo? Mukomere ntimucike intege turateganya gushyigikira amakipe afashwa n'Uturere kugira imiyoborere myiza kandi akagenerwa ubushobozi bujyanye n'ibyo ikipe ikenera byibuze kugira ngo ishobore kubaho umwaka wose.”

    Ibi byatumye akarere ka Musanze kaganira n'abayobozi b'iyi kipe beguye kugeza ubwo bemeranyije gusubira ku nshingano zabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-musanze-fc-na-bagenzi-be-bari-beguye-bagarutse-nyuma-y-ibiganiro-n

  • Abantu 13 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 775 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri taliki ya 03 Kanama 2021,icyorezo Cya Covid-19 cyahitanye abantu 13 byatumye abamaze gupfa bagera kuri 844.Abapfuye n'abagore 9 n'abagabo 4.

    Kuri uyu wa Kabiri kandi habonetse abarwayi bashya 775 ba COVID-19 mu Rwanda bangana na 7.2% by'ibipimo byafashwe.Abantu 12 ni bo basezerewe mu bitaro mu gihe abashya babihawe ari 25. Uyu munsi abantu 9,618 bahawe urukingo.

    Ku wa 30 Nyakanga 2021, Guverinoma y'u Rwanda yavanyeho Gahunda ya Guma Mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Ni mu gihe indi Mirenge igera kuri 50 yo mu tundi Turere yashyizwe muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, yo ikomeje kubahiriza ayo mabwiriza, na ho ahandi hose ingendo zikaba zibuhijwe guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa kumi n'imwe za mugitondo.

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu rugo.

    Kuva kuri uyu wa 2 Kanama, abaturage ibihumbi 10 bagiye kujya bakingirwa Covid-19 buri munsi, mu mugambi wa Leta wo gutanga inkingo kuri 30% by'abaturage mbere y'uko uyu mwaka urangira.

    Inkingo zizatangwa ni izakozwe n'uruganda rwa Pfizer, zikazatangirwa mu bigo nderabuzima ndetse no ku zindi site zateganyijwe.

    Muri rusange uku kwezi kuzarangira Abanyarwanda ibihumbi 300 bakingiwe, biyongere ku bandi barenga ibihumbi 400 bamaze gukingirwa, bitume umubare w'abamaze gukingirwa ugera ku bantu barenga ibihumbi 700 mu mpera z'uku kwezi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko ibi bikorwa bizibanda ku baturage bari hejuru y'imyaka 40.

    Mu kiganiro na RBA, yagize ati 'Iki ni igikorwa kigari cyo gukingira abantu benshi batuye mu Mujyi wa Kigali cyane cyane abari mu myaka 40 kuzamura, abagore batwite kuva ku byumweru 12, abonsa ariko n'abandi bantu bakora mu buzima busanzwe nk'ubucuruzi n'indi mirimo ifite aho ihuriye n'iterambere.'


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-13-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-775-barayandura

  • Iburasirazuba: Utugari dufite abaturage bishyuye mituweli 100% twahembwe, utundi duhabwa nyirantarengwa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kanama 2021 nibwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwahembye utugari twesheje umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza, ku ikubitiro iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Kirehe ahahembwe akagari gafite abaturage bamaze kwishyura mituweli 100%.

    Akagari kabaye aka mbere ni aka Bwiyorere gaherereye mu Murenge wa Mpanga, kamaze kwishyura mituweli 100%, aka kabiri ni aka Kagese ko mu Murenge wa Nasho kari kuri 96% mu gihe aka gatatu ari aka Mpanga gaherereye mu Murenge wa Mpanga gafite 96,25%

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bwiyorere kabaye aka mbere, Habakubaho François Xavier, yavuze ko ibanga ryabafashije ari ubufatanye n’izindi nzego mu gukangurira abaturage kwizigamira no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

    Yakomeje avuga ko ikindi kintu cyabafashije cyane ari uko abaturage benshi muri aka Kagari bibumbiye mu bimina, ibi ngo bituma bizigamira amafaranga make ku buryo bijya kugera mu kwa karindwi buri muryango umaze kubona amafaranga yo kwishyurira abagize umuryango.

    Ati “ Mu Kagari ka Bwiyorere dufite ibimina 20 bya mituweli gusa, buri muturage buri cyumweru yizigama bitewe n’umubare w’abagize umuryango, urugero nk’umuryango ufite umuntu umwe yizigama igiceri 100 Frw, tugera mu gihe cyo kwishyura mituweli afitemo 5200 Frw, iyo ari bantu batatu umuturage ashobora kuzigama 200 Frw buri cyumweru umwaka ukarangira ayabonye.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye utugari twitwaye neza tukesa uyu muhigo, asaba abandi bakiri inyuma kuba basoje iki gikorwa mu byumweru bibiri.

    Ati “ Iki ni igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza na Ejo heza kuko biragendana, kigamije kugira ngo ibyo dukora byose umuturage abe ku isonga haba mu mibereho myiza no mu buzima bwiza, igihe kigeze aho gikomeye aho abaturage bari gusarura, turi gufatirana kugira ngo batange amafaranga y’ubwisungane kuko gahunda ya Leta idusaba kugira umuturage ufite ubuzima bwiza ubasha kwivuza.”

    Yakomeje avuga ko mu Ntara hose kuri ubu bageze ku gipimo cya 74,5% agasanga guhemba utugari twesheje uyu muhigo ari ukubatera imbaraga ari nako bahwitura utugari tukiri inyuma. Kukijyanye n’igihe ntarengwa bemeranyije n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye yavuze ko bihayeibyumweru bibiri kandi ngo bizeye ko bizashira barangije.

    Ati “ Aho nagiye hose ndi kumwe na bagenzi banjye batwizeza ko itariki 15 uku kwezi iki gikorwa bazaba bakirangije.”

    Kuri ubu utugari tune nitwo tumaze kwesa uyu muhigo harimo tubiri two mu Karere ka Gatsibo, ako mu Karere ka Nyagatare ndetse n’Akagari ka Bwiyorere ko mu Karere ka Kirehe. Utugari twa mbere turi guhabwa mudasobwa, utundi tugahabwa icyemezo cy’ishimwe.

    Guverineri Gasana Emmanuel ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bwiyorere wabaye uwa mbere na Meya Muzungu Gerald

  • Umwana w’imyaka 14 wo mu Ruhango mu bantu 13 bishwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigira riti “Twihanganishije imiryango y’abagore icyenda n’abagabo bane bitabye Imana.”

    Abantu 775 nibo banduye Covid-19 kuri uyu wa Kabiri mu bipimo birenga ibihumbi 10 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu ugera ku 72.841.

    Abanduye biganje mu turere tw’Umujyi wa Kigali, Nyaruguru, Rusizi, Huye, Muhanga, Nyamagabe na Kamonyi mu gihe utwo mu Burasirazuba natwo tuza mu dufite imibare myinshi y’ubwandu.

    Ku rundi ruhande, 13 barimo umwana w’imyaka 14 wo mu Karere ka Ruhango nibo bahitanywe n’iki cyorezo bituma abamaze kwicwa nacyo bagera kuri 844 mu gihe abarembye bo ubu ari 53.

    Abantu 9818 nibo bakingiwe, bahabwa dose ya mbere y’urukingo mu gihe abamaze gukingirwa byuzuye bo ari 476.140.

    03.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 9 n’abagabo 4 bitabye Imana / Condolences to families of 9 women and 4 men who passed away / Condoléances aux familles de 9 femmes et 4 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/yyy1OcZJY9

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 3, 2021