Category: Uncategorized

  • Umwana w’imyaka 14 wo mu Ruhango mu bantu 13 bishwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigira riti “Twihanganishije imiryango y’abagore icyenda n’abagabo bane bitabye Imana.”

    Abantu 775 nibo banduye Covid-19 kuri uyu wa Kabiri mu bipimo birenga ibihumbi 10 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu ugera ku 72.841.

    Abanduye biganje mu turere tw’Umujyi wa Kigali, Nyaruguru, Rusizi, Huye, Muhanga, Nyamagabe na Kamonyi mu gihe utwo mu Burasirazuba natwo tuza mu dufite imibare myinshi y’ubwandu.

    Ku rundi ruhande, 13 barimo umwana w’imyaka 14 wo mu Karere ka Ruhango nibo bahitanywe n’iki cyorezo bituma abamaze kwicwa nacyo bagera kuri 844 mu gihe abarembye bo ubu ari 53.

    Abantu 9818 nibo bakingiwe, bahabwa dose ya mbere y’urukingo mu gihe abamaze gukingirwa byuzuye bo ari 476.140.

    03.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 9 n’abagabo 4 bitabye Imana / Condolences to families of 9 women and 4 men who passed away / Condoléances aux familles de 9 femmes et 4 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/yyy1OcZJY9

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 3, 2021


  • Umwenda wishyura undi; ni izihe mpamvu zasubije u Rwanda ku isoko ry’impapuro mpeshamwenda? – #rwanda #RwOT

    Umwenda u Rwanda rwafashe n’ubundi uzakoreshwa mu kwishyura undi mwenda rwari rwarafashe ku kigero cya 84%, mu gihe andi azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere cyane cyane mu buhinzi, mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko nta gihombo kirimo kuba u Rwanda rwifashishije umwenda mu kwishyura undi wari usanzwe.

    Yagize ati “Ni byo ni uburyo bwiza bwo twishyura umwenda wacu [twifashishije umwenda mushya] kuko ubu isoko rihagaze neza, kandi gufata uyu mwenda byari bishingiye ku mpamvu zirimo iya mbere yo kugabanya ibyago byo kuzananirwa kwishyura ku mwenda twari twaragujije mu 2013. Twishyuye 84% by’uwo mwenda.”

    Umwenda wa mbere u Rwanda rwakuye mu mpapuro mpeshamwenda, wishyuwe ku nyungu ya 6.25%, mu gihe umwenda mushya uzishyurwa ku nyungu ya 5.5%, ukazamara imyaka 10.

    Minisitiri Ndagijimana yavuze ko icyorezo cya Covid-19 yatumye igihugu gikenera amafaranga menshi aturutse hanze, ati “Umwenda w’u Rwanda wari usanzwe uri mu cyiciro cyo hasi, ariko kuva muri 2020, ubwo twahuraga n’icyorezo cya Covid-19, uwo mwenda warazamutse kandi biri ngombwa kugira ngo igihugu kibone amafaranga mu guhangana n’icyorezo, yaba mu buryo bw’ubuzima, ubukungu n’imibereho myiza.”

    Yongeyeho ati “Hari hakenewe amafaranga kugira ngo igihugu gihangane n’icyorezo, kandi mu gihe ubukungu bumeze nabi n’amafaranga yinjira aturutse imbere mu gihugu yagabanutse, birumvikana ko aho amafaranga agomba guturuka ari hanze.”

    Icyizere cy’abashoramari

    Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kuba u Rwanda rwarabonye inguzanyo mu buryo buhendutse, byerekana icyizere igihugu gifitiwe n’abashoramari mpuzamahanga, ati “Kuba twarabonye ubwitabire buri hejuru, tukabona inyungu iri hasi, ni icyizere abashoramari bacu badufitiye ko tuzishyura nta kibazo, kandi bashingiye ku myenda dufite, nta kibazo twagiranye na bo.”

    U Rwanda rwabonye uyu mwenda ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika byagiye kuri iryo soko, birimo nka Kenya yawuhawe ku nyungu irenze 7%, Ghana irenza 8% mu gihe Misiri yahawe umwenda ku nyungu ya 5.85%.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, mu kiganiro na RBA, yavuze ko iyo abashoramari bashoye mu mpapuro mpeshamwenda ari benshi, bitanga icyizere ku bandi bashoramari.

    Ati “Ibi bigega bituguriye umwenda biba bifite ibindi bigega bikorana bishora imari mu bihugu, kuba rero aba batugiriye icyizere, ntabwo batugiriye icyizere bonyine gusa nk’uko n’abandi babikora.”

    Nubwo igice kinini kizashorwa mu kwishyura umwenda wafashwe mbere, miliyoni 148$ zizakoreshwa mu ngengo y’imari muri uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha.

    Ayo mafaranga azashorwa mu bikorwa biteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, birimo cyane cyane ubuhinzi.

    Minisitiri Ndagijimana yagize ati “Imishinga dufite ni imishinga ya kijyambere, irakoresha uburyo bwo kuhira bugezweho ndetse na kimwe mu byo abashoramari [mu rwego rw’ubuhinzi] bakunda, harimo ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, nabyo bigira inyongeragaciro, ni imishinga igizwe no kuhira ku buryo no mu gihe cy’izuba, usanga ubuhinzi bukomeza gukorwa mu buryo bwizewe. Ikindi kintu kirimo ni uko ubwo buhinzi bujyanye no kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.”

    Umwenda w’umurengera?

    Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko umwenda u Rwanda rufite atari umurengera, kuko ibipimo byose byerekana ko rufite ubushobozi bwo kuwishyura, ari na yo mpamvu abashoramari bemera kugura impapuro mpeshamwenda ku bwinshi kandi bakazitanga ku nyungu nto cyane.

    Hari uburyo bubiri bukoreshwa mu kureba ubushobozi bw’igihugu mu kwishyura umwenda gifitiye amahanga. Ubwa mbere ni ubwo gufata umwenda wose w’igihugu, bakareba ingano yawo ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Ubusanzwe ibihugu bifite imyenda, bigirwa inama yo kutaguza amafaranga ari hejuru ya 55% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihe waba ugiye kwishyurirwa rimwe. Muri iki cyiciro u Rwanda ruracyari kuri 32.7% kugera mu mpera z’umwaka ushize.

    Indi ngingo ya kabiri irebwaho, ni ukureba ingano y’amafaranga y’imyenda azishyurwa ku mwaka umwe, akagereranywa n’imisoro icyo gihugu cyinjiza kugira ngo harebwe ubushobozi bwo kwishyura umwenda nta bundi bufasha bukenewe.

    Ibihugu bigirwa inama yo kutishyura umwenda uri hejuru ya 21% by’umusoro winjizwa. U Rwanda rwari kuri 5%, uretse ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye uyu mubare uzamuka ukagera ku 8%, ariko ntuzigera urenga 10% nk’uko Rwangombwa yabyemeje.

    Rwangombwa yavuze ko imyenda u Rwanda rwafashe ikoreshwa neza ari na yo mpamvu abantu badakwiye kugira impungenge. Ati “Umwenda wa mbere wubatse Convention Center, waguze RwandAir, wubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyarabongo. Ugiye nko kureba Convention Center akamaro ifite ku bukungu bwacu, dukuyemo ibi bya Covid-19, ariko itanga akazi kenshi ku mahoteli yakira abantu bitabiriye inama n’abakora ku modoka zitwara abaje mu nama. Uko bitanga akazi rero, nawe wabonyemo inyungu usabwa kugira umusoro utanga kugira ngo Leta ibone uko yishyura wa mwenda.”

    Uyu muyobozi kandi yishimiye ko u Rwanda rubonye indi nzira yo kubonamo amafaranga. Ati ” Ni undi muyoboro dutangiye kumenyera wadufasha kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere. Ubundi mbere twari dutunzwe n’abaterankunga, nubwo na bo kenshi baduha imyenda. Ariko ubu tumaze guhamya ko dufite undi muyoboro twakuramo amafaranga, utarimo na rwaserera nyinshi.Twakuramo amafaranga twakoresha mu ishoramari ryateza imbere ubukungu bwacu. Ni ikintu gikomeye mu iterambere ry’igihugu kuba twagirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga. Tubuzwa n’uko twe tudashaka gufata imyenda yarenga ubushobozi bwacu.”

    Minisitiri Ndagijimana yavuze ko umwenda w’u Rwanda uzakomeza gutumbagira ariko ukazagenza macye kuva muri 2023 kugera mu 2030.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko iyo abashoramari bashoye mu mpapuro mpeshamwenda ari benshi, bitanga icyizere ku bandi bashoramari

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko nta gihombo kirimo kuba u Rwanda rwifashishije umwenda mu kwishyura undi wari usanzwe

  • Gatsibo: Yakubiswe inkoni arapfa mu gihe yari ahururiye umwana we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu kagari ka Rubona umurenge wa Kiziguro, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

    Abaturage bavuga ko Sibomana bita Kadogo w’imyaka 21, umushumba w’inka muri ako gace yajyanye n’abandi kwahira ubwatsi bw’inka arabakubita bataha nta bwatsi batwaye.

    Agitura ubwatsi ngo yafashe inkoni ye atangira gutembera, ahura n’umwana wa Nsekarije aramukubita umwana ajya guhuruza ise.

    Ise ngo yihutiye kuza kubaza Sibomana impamvu amukubitiye umwana, Sibomana ashaka guhita amukubita ariko abaturage baratabara baramumutesha.

    Nsekarije ngo yamwambuye inkoni arayitwara undi agenda amukurikiye, bageze mu rugo kwa Nsekarije yemera kumusubiza inkoni ye.

    Akiyimuha ngo Sibomana yahise amukubita iyo munsi y’ugutwi, amwongera indi, Nsekarije yikubita hasi. Abaturage bihutiye kumutwara kwa muganga ariko agwa nzira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko Sibomana yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

    Uwo muyobozi yasabye abaturage kutihanira kuko bihanirwa n’amategeko.

    Ati “Amakuru meza ni uko ukekwa yamaze gufatwa ari kuri sitasiyo ya Police ya Kiramuruzi, dusaba abaturage kutihanira kuko bihanirwa”.

  • Ethiopia-Trigray: imirambo irenga 28 yasanzwe mu mugezi uyihuza na Sudan. #rwanda #RwOT

    Imirambo (ibiziga mu Kirundi) ifite ibikomere by'amasasu ndetse n'amaboko yayo aboheye inyuma mu mugongo yagaragaye mu mugezi wo muri Sudan uhana imbibi na Ethiopia, nkuko umuganga yabibwiye BBC. Dr Tewodros Tefera n'abandi babibonye bemera ko abo bapfuye bavuye mu karere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia, aho inyeshyamba zirimo kurwana n'ingabo za leta ya Ethiopia. […]

    The post Ethiopia-Trigray: imirambo irenga 28 yasanzwe mu mugezi uyihuza na Sudan. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/04/ethiopia-trigray-imirambo-irenga-28-yasanzwe-mu-mugezi-uyihuza-na-sudan/

  • Premier league: icyemezo cyo kubanza ivi hasi nkikimenyetso cyo kwamagana ivangura kizakomeza mu mwaka w'imikino utaha 2021-2022 #rwanda #RwOT

    Abakinnyi n'abakozi bafashe kwivi mbere yo gutangira imikino kuva muri Kamena 2020; Abakinnyi ba Premier League mu magambo yabo bagize bati: 'Turumva ubu aribwo bikenewe, kuruta mbere hose, ni ngombwa ko dukomeza gufata kwivi nk'ikimenyetso cy'ubumwe bwacu kurwanya ubwoko bwose bw'ivanguramoko.' Abakinnyi ba Premier League bo mu makipe 20 yose bazakomeza gupfukama muri shampiyona iri […]

    The post Premier league: icyemezo cyo kubanza ivi hasi nkikimenyetso cyo kwamagana ivangura kizakomeza mu mwaka w'imikino utaha 2021-2022 appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/04/premier-league-icyemezo-cyo-kubanza-ivi-hasi-nkikimenyetso-cyo-kwamagana-ivangura-kizakomeza-mu-mwaka-wimikino-utaha-2021-2022/

  • Abanyamakuru baributswa kwitwararika mu gihe bakora inkuru zireba abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babisabwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCD), bavuga ko bimaze kugaragara ko bamwe mu banyamakuru cyane cyane abakorera ku muyoboro wa “You Tube”, birengagiza amahame maze bagashyira mu kaga ubuzima bw’abana bahohotewe, bagaragaza amashusho n’imyirondoro yabo, bamwe bakanababaza ibibazo bibatesha agaciro.

    Ingingo ya 8 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, isaba umunyamakuru gushishoza no kwigengesera igihe atunganya inkuru irebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana bataruzuza imyaka 18 y’amavuko.

    Iyo ngingo ivuga ko umunyamakuru agomba kwirinda kugaragaza amazina y’uwahohotewe, akigengesera kugaragaza amashusho n’amafoto ye cyangwa gutanga ibindi bisobanuro bishobora gutuma amenyekana.

    Umukozi ushinzwe kurinda no kurengera umwana muri NCD, Diane Iradukunda, avuga ko kutubahiriza aoa mahame bigira ingaruka zitari nziza ku mitangire ya serivisi.

    Ati “Ubufasha mu by’amategeko murabizi neza ko habaho kurinda ibimenyetso no kurinda amakuru yatanzwe ntasakare, bityo wa wundi ukekwaho icyaha akaba yabasha gukurikiranwa akanafatwa. Iyo rero inkuru idakoze mu buryo bwa kinyamwuga kandi hubahirizwa uburenganzira bw’umwana, ni ha handi usanga amakuru yose uko icyaha cyagenze ajya hanze, nyiri ubwite akiyumva akaba yatoroka cyangwa agahisha ibimenyetso”.

    Ikindi ni uko iyo inkuru idakoze kinyamwuga hubahirizwa ingingo ya 8 bigira ingaruka mbi ku mwana nk’uko Iradukunda abisobanura.

    Ati “Ziriya nkuru iyo zakozwe amafoto y’umwana akagaragara, bitewe n’ibibazo abazwa iyo abibajijwe n’umunyamakuru utabisobanukiwe bimusubiza muri bya bihe bibi yanyuzemo, bikongera bikamukomeretsa ugasanga umwana bimugizeho ingaruka kuko ubuzima bwe buba bugiye hanze atari bubigarure, bikaba bishobora kumusigira ibikomere bikabije mu buzima bwo mu mutwe”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, avuga ko batigeze bihutira guhana ahubwo hagiye habaho kwihanangiriza abanyamakuru n’ibitangazamakuru birenga kuri ayo mahame kuko hari ababikora batazi ingaruka zabyo, gusa ngo bagiye kongera kubihagurukira cyane cyane abakorera kuri You Tube.

    Ati “Turateganya kwigisha abantu bose muri rusange amahame agenga imbuga nkoranyambaga n’uburyo bagomba kuzikoresha batagize ibyo bahungabanya muri sosiyete Nyarwanda, bivuze ko abo batari mu itangazamakuru. Biturutse ku bujiji cyangwa kwica amategeko nkana, hari ibigo bishinzwe kurengera abana, abakora ibyo bashobora kuzisanga bari mu mategeko baryozwa amakosa bakoze”.

    Kuba abanyamakuru bongeye kwibutswa, ngo ni uko ikibazo cyongeye gufata indi ntera, cyane cyane kuri “You Tube” bitewe n’uko abantu benshi barimo gufungura imbuga zabo bigatuma imbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’abatari bake.

  • Nyamagabe: Gitifu w'Umurenge yashyizeho Guma mu rugo, Akarere kamwamaganira kure #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe yafashe icyemezo cyo gushyira Abaturage b'Akagari ka Gatare muri Guma mu rugo, ndetse ashyiraho ingamba zigomba gukurikizwa. Ubuyobozi bw'Akarere bukibona itangazo rya Gitifu bwahise bumwamaganira kure, busaba abantu kudaha agaciro ibyakozwe na Gitifu, buvuga ko nta burenganzira abifitiye.

    Mu busanzwe, kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, Inama y'Abaminisitiri niyo ifata ibyemezo n'ingamba zishyira cyangwa zikura abaturage muri Guma mu rugo, bigakorwa n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe cyangwa se Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu. Kubona Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yifata agashyiraho Guma mu rugo mu Kagari kari mu Murenge ayobora byatumye akarere kitandukanya nawe, karamwamagana.

    Dore itangazo rya Guma mu rugo ryasohowe na Gitifu;

    Dore ubutumwa bw'Akarere kanyujije kuri Twitter kamagana ibyakozwe na Gitifu;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/nyamagabe-gitifu-wumurenge-yashyizeho-guma-mu-rugo-akarere-kamwamaganira-kure/

  • Yasambanyije ihene y' abandi biyiviramo urupfu nawe atabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Malaysia mu gace kitwa Kampung Sungai Buaya, hafi y'umurwa mukuru Kuala Lumpar, haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 60 watawe muri yombi azira gusambanya ihene byaje kuyitera ibikomere biyiviramo gupfa.

    Aya mahano yabaye mu kwezi gushize Tariki ya 27 Nyakanga 2021, ubwo uyu mugabo yacungaga ihene iri yonyine arangije ajya kuyisambanya, nyirayo yahageze atinze uyu mugabo ahita ahunga ariko yari yamaze kuyangiza byatumye ipfa nyuma.

    Nkuko amakuru akomeza kugenda abivuga, umugore usanzwe ari nyiri iriya hene yumvise ihene ye irimo kwabira cyane ajya kureba icyo ibaye, Ahageze yabonye uyu mugabo yambaye ubusa hasi ari kuyisambanya gusa uko yagendaga amwegeraga yaje guhuza amaso n'uyu mugabo maze undi yirukanka akizwa n'amaguru.

    Iyi hene ikimara gusambanywa n'uyu mugabo hashize umwanya ihita ipfa bitewe n'ibikomere yatewe n'uyu mugabo, Uyu mugore yamenye uwamwangirije ihene niko kujya kumurega ku biro bya polisi sa kumi n'ebyiri z'umugoroba w'uriya munsi nkuko byatangajwe n'umukuru wa polisi w'ako gace witwa Arsad Kamaruddin.

    Uyu mugabo w'imyaka 60 y'amavuko ushinjwa icyaha cyo gusambanya ihene y'abandi bikayiviramo gupfa, yaje gufatwa ubwo yari yihishe mu bihuru ahita ajya gufungirwa mu gace Jaln Tengah.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/04/yasambanyije-ihene-y-abandi-biyiviramo-urupfu-nawe-atabwa-muri-yombi/