Category: Uncategorized

  • Pasiteri yavuye kubwiriza none bamusanze yapfiriye mu muhanda yishwe n' inzara , abayoboke be barize karahava #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Accra ho muri Ghana, Umupasiteri witwa Madina wari umenyereye kugendagenda abwiriza  mu muhanda yasanzwe aryamye ku gasozi yapfuye azize inzara yari amaranye igihe.

    Uyu mukozi w'Imana wari uzwi cyane muri aka gace, yabonywe aryamye mu muhanda yapfuye mu gitondo cyo kuwa 26 Nyakanga uyu mwaka n'abacuruzi bari baje gufungura amaduka ngo bacuruze.

    Abayoboke b'uyu mupasiteri bavuze ko yakundaga kwigisha yicaye ku giti cy'imyembe ndetse ngo ubuzima bwe bwose yabumaze yigisha abahisi n'abagenzi.

    Umwe mu batangabuhamya yavuze ko yakundaga kubona uyu mupasiteri ku muhanda ndetse rimwe na rimwe yakundaga kumugurira ibyokurya cyangwa se akamwihera amafaranga ngo ajye kubigura.

    Polisi ntabwo iratangaza neza icyamuhitanye gusa abantu benshi bemeje ko yishwe n'inzara cyane ko ngo atagiraga aho kuba n'akandi kazi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/04/pasiteri-yavuye-kubwiriza-none-bamusanze-yapfiriye-mu-muhanda-yishwe-n-inzara-abayoboke-be-barize-karahava/

  • Burera: Abakingira ikibaba abishora mu biyobyabwenge batuma bidacika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzego zitandukanye mu Karere ka Burera zagaragarijwe ko guhishira abatunda ibiyobyabwenge bituma bidacika
    Inzego zitandukanye mu Karere ka Burera zagaragarijwe ko guhishira abatunda ibiyobyabwenge bituma bidacika

    Ubu butumwa yabutangiye mu Nama y’Umutekano, yateraniye mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera kuwa kabiri tariki 4 Kanama 2021, yahuje inzego zitandukanye zo ku rwego rw’ako Karere n’Intara, hagamijwe kurebera hamwe ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Muri ako Karere, hakomeje kugaragara ibyiciro by’abantu batandukanye bakomeje gufatirwa mu biyobyabwenge binyura inzira zitemewe, aho baba babikuye muri Uganda. Hakaba ababifatirwamo, bagashaka kurwanya inzego z’umutekano, ibikorwa biba bibashyira mu kaga ko kuba banahaburira ubuzima.

    Guverineri, Nyirarugero Dancille, yagaragaje ko bene nk’abo akenshi baba bazwi n’abaturanyi babo, ba Mudugudu, ba mutwarasibo, ariko rimwe na rimwe bakabakingira ikibaba ntibabatangire amakuru, bitwaje ubushuti n’amasano bafitanye, bigatuma abijandika mu biyobyabwenge batabicikaho.

    Yagize ati “Kuba hari Imidugugudu ikigaragaramo abishora mu biyobyabwenge, kugera n’aho ihinduka indiri yabyo cyangwa inzira bicishamo bijyanwa ahandi, ahanini biba byatewe n’uko abo bantu bakingiwe ikibaba. Byumvikane ko iyo habuze ubatangira amakuru, bwaba ubuyobozi bwaho n’abaturage, nta n’umwe uba wujuje inshingano ze mu kubirwanya. Igihe kirageze ngo twese duhagarare twemye, turwanye ibiyobyabwenge, tubirinde urubyiruko rw’u Rwanda twivuye inyuma, tuzirikana ko ari rwo maboko yarwo”.

    Mu kiganiro ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, Bishop John Rucyahana yagejeje ku bantu bitabiriye iyo nama, yagize ati “Kurwanya ibiyobyabwenge bigomba gushingira ku muryango, abakuru bagatoza abana guharanira kuba ab’ahazaza beza; kandi ko kugendera kure y’ibiyobyabwenge ari imwe mu ntwaro izabafasha kugera ku buzima bufite intego. Mureke turerere u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.

    Ati “Niba Umuturanyi wawe anywa, acuruza Kanyaga cyangwa ibindi biyobyabwenge, mugire Inama yo kubireka. Nubirenza Amaso wibwira ko ibyo akora nta cyo bigutwaye, uzaba wibeshya. Menya ko ingaruka zabyo zizakugeraho byanze bikunze”.

    Kanyanga iri mu biyobyabwenge byinjizwa mu Karere ka Burera biturutse muri Uganda
    Kanyanga iri mu biyobyabwenge byinjizwa mu Karere ka Burera biturutse muri Uganda

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Réverien Rugwizangoga n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri iyo Ntara, Mukamana Béline, bagaragaje ko ibyaha harimo gukubita, gukomeretsa no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge.

    Imibare igaragaza ko mu Karere ka Burera, abantu 49 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiyobyabwenge mu gihe kitarenga umwaka umwe. Ni mu gihe abasaga 400, ari bo bamaze gufatirwa mu burembetsi mu gihe kitarenga umwaka umwe. Bamwe muri bo bigishijwe ububi bwabyo, bafata umwanzuro wo kubivamo bagana ibindi bikorwa bibateza imbere.


  • Dore umugisha uzanwa no kumvira Imana #rwanda #RwOT

    Umugisha usobanuye kurebwa neza n’Imana bishatse kuvuga ngo umuntu wubaha Imana akayumvira ijisho ryayo rimureba neza, kandi uyu muntu aba afite umutekano usesuye kuko mu mugisha harimo uburinzi. Muri iyi nkuru turarebera hamwe abantu bumviye Imana bikabazanira umugisha.

    Samweli aramusubiza ati 'Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama. (1Samweli 15:22)

    Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi, kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. (Gutegeka kwa kabiri 28:1-2)

    Nubwo kumvira Imana rimwe na rimwe bitunanira ndetse bikatugora, ariko bigira inyungu nyinshi.

    Dore ingero z’abantu bumviye Imana bikabazanira umugisha:

    Aburahamu Imana yaramuhamagaye iramubwira ngo va mu nzu ya so uze nkwereke igihugu nzakujyanamo. Akimara kumva iryo jwi araryumvira, kandi Imana imuhamagara yaramubwiye ngo nzaguha umugisha kandi nzogeza izina ryawe, kandi nzakugira ubwoko bukomeye ndetse nzagukomeza kandi uzaba umugisha.

    Aburahamu yarumviye ahita ahaguruka aragenda, ibyo byose Imana yamuvuzeho yarabisohoje. Uyu munsi yamugize ubwoko bukomeye umuntu wese arabizi ko Abisiraheli ari ubwoko bukomeye, babikomoye kuri sekuru Aburahamu wumviye Imana.

    Yozefu yumviye Imana kuko yari yaramubwiye ngo ntuzasamabane, ageze muri Egiputa kwa Potifari iryo hame yararikomeje n’ubwo nta muntu wamurebaga kandi yari umunyagano, ariko aravuga ngo ndibuka ibyo Imana yacu yadutegetse ibyo tubuzwa sinzabikora ngo ni uko ndi mu mahanga.

    Kumvira Imana kwa Yozefu kwamuzaniye umugisha kandi kwamugize umugisha. Nitwumvira Imana tuzagira umugisha kandi n’abatuba hafi bazarya kuri uwo mugisha wacu. Muribuka ko abo muri Egiputa bagiriye umugisha kuri Yozefu mu gihe ahandi hari harateye inzara ariko we yari yarabagiriye inama yo guhunika ibiribwa.

    Dawidi yumviye Imana akajya ayubaha aragiye intama za se Yesaya, akajya azirwanirira mugihe zitewe n’inyamaswa akumva afite urukundo rw’intama kandi akumva akunze Imana aho ari kuko yahoraga ahimbaza Imana aririmba. Imana yarebye Dawidi ibona umutima we umeze nk’uko ishaka. Imana iherako iravuga ngo Sawuli nari narimitse akansuzugura nabonye uwamusimbura ufite umutima wo kunyubaha no kunyumvira.

    Umunsi umwe Imana yagendereye Samweli iramubwira ngo genda kwa Yesaya nkwereke uwo unyimikira, agezeyo Imana yimika Dawidi. Iyo twumviye Imana iratugabira nk’uko yagabiye Dawidi ubwami. Natwe nitwumvira Imana hari byinshi tuzagabana tutabirwaniye.

    Muri macye dore inzira itagoye kandi itavunanye yo kubona umugisha w’Imana ni uko wakwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yawe hanyuma ugaca mu nzira ikuyoboye. Kumvira Imana birashoboka kuko hari ababishoboye bakayumvira bakagira umugisha, nawe nuyumvira uzagira umugisha.

    Ev. Claudine

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-umugisha-uzanwa-no-kumvira-Imana.html

  • U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y'igihugu y'abagabo n'abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk'umutoza mukuru #rwanda #RwOT

    Ishyirahawe Nyarwanda ry'umukino wa Volleyball FRVB, ryahawe uburenganzira bwo kwakira Igikombe cya Afurika cy'ibihugu cy'umwaka wa 2021, iri rushanwa rikaba ari iry'abagore ndetse n'abagabo kizaba muri Nzeri 2021.

    Igikombe cya Afurika cy'abagore kizaba kuva tariki ya 05 kugeza ku ya 15 Nzeri 2021 naho Igikombe cya Afurika cy'abagabo kibe kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 20 Nzeri 2021. Aya marushanwa yombi azatanga itike y'igikombe cy'isi cya Volleyball kizaba mu mwaka wa 2022 akazabera mu nyubako ya Kigali Arena.

    Nk'uko byatangajwe na FRVB, ubusabe bw'u Rwanda bwemewe hashingiwe k'ubushobozi u Rwanda rwerekanye mu kwakira imikino yo ku rwego rwa Afurika mu bihe bitandukanye byo mu mezi atambutse; kuba hari ibikorwaremezo bigezweho bishobora kwakira amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga muri Siporo ndetse n'ingamba zitajenjetse u Rwanda rwashyizeho zo gukumira, kwirinda no guhangana n'ikwirakwira rya COVID-19.

    Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa, avuga kuri iki cyemezo yagize ati: 'Turashimira CAVB ku cyizere yagiriye u Rwanda. Nk'igihugu tubijeje kuzategura irushanwa ryiza kandi abagize umuryango mugari wa Volleyball muri Afurika tubijeje ubuzima buzira umuze ubwo bazaba bari mu gihugu cyacu.'

    Umuyobozi wa FRVB, NGARAMBE Raphaël yagize ati: 'Twishimiye kandi dutegerezanije ibyishimo kwakira i Kigali abavandimwe duhuriye mu muryango wa Volleyball muri Afurika. Turabizi kandi ko dufite inshingano zo gutegura ikipe izahesha ishema igihugu cyacu.'

    Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika, Madame Bouchra HAJIJ yagize ati: 'Mu kwemera ubusabe bw'u Rwanda, nta kindi twashingiyeho uretse kuba bwari busobanutse kandi buhiga ubundi twakiriye. Ikindi, uruhare rw'u Rwanda mu iterambere rya Volleyball muri Afurika rurashimishije.'

    Ku ruhande rw'ikipe y'igihugu y'umukino wa Volleyball ikaba yahawe Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk'umutoza mukuru mu bagabo ndetse n'abagore, mu bazambwungiriza mu bagabo barimo Nyirimana Fidele ndetse na Ntawangundi Dominique, mu bagore azungirizwa na Ndayikengurukiye Jean Luc na Mudahinyuka Christophe.

    Biteganyijwe kuri uyu wa gatatu aribwo hari buhamagarwe ikipe zigomba gutangira imyitozo yo izatangira tariki ya 6 kugeza kuya 25 Kanama 2021.

    The post U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y'igihugu y'abagabo n'abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk'umutoza mukuru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-kwakira-igikombe-cya-afurika-mu-mukino-wa-volleyball-ikipe-yigihugu-yabagabo-nabagore-ihabwa-umunya-brazil-paulo-de-tarso-milagres-nkumutoza-mukuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwahawe-kwakira-igikombe-cya-afurika-mu-mukino-wa-volleyball-ikipe-yigihugu-yabagabo-nabagore-ihabwa-umunya-brazil-paulo-de-tarso-milagres-nkumutoza-mukuru

  • Musanze: Hari ababyeyi batarasobanukirwa neza amabwiriza ajyanye no konsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe isi yose iri mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa cyizihizwa guhera buri tariki ya 1 kugeza kuya 7 Kanama, mu rwego rwo kugaragaza akamaro ko konsa, aho konsa neza abana bibaha intangiriro nziza y’ubuzima, bikaba ari kimwe mu bikorwa byoroshye, kandi gitanga inyungu kuko hagomba gushakwa uburyo abana bose babaho kandi bagakura neza.

    Igikomeje kugora abaturage muri iyo gahunda, ni ubumenyi n’agaciro baha ayo mabwiriza ajyanye no konsa neza umwana, aho abaganiriye na Kigali Today mu Karere ka Musanze bagaragaje ko bagira imbogamizi mu kubahiriza gahunda ikwiye yo konsa umwana, zirimo ubukene, ubumenyi buke, n’imibanire mibi y’abo bashakanye.

    Ubundi konsa umwana uko bikwiye, biba byiza ari uko bikozwe inshuro umunani ku munsi, kandi bigakoranwa isuku nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert.

    Yagize ati “Umwana umaze kuvuka ntiyagombye kurenza isaha imwe atarashyirwa ku ibere, icyo ababyeyi bagomba kukimenya kuko ari ingirakamaro, aho ayo mashereka ya mbere aba arimo intungamubiri zikomeye zirimo n’ibirinda umwana uburwayi kandi bigafasha wa mubyeyi kubona amashereka imiyoboro iyazana ikabasha gukora neza. Ikindi agomba kureba uburyo azonsa umwana byibura imyaka ibiri, umubyeyi kandi akonsa umwana mu gihe cy’amezi atandatu nta mfashabere”.

    Arongera ati “Guhera ku kwezi kwa gatandatu, nibwo umubyeyi ashaka ikizunganira ibere, kandi umwana akonswa byibura inshuro umunani ku munsi, umwana akonka buri masaha atatu, kandi ntituvuge ngo umwana aronka ku manywa asibe ijoro”.

    Bavuga ko akazi katabemerera konsa abana babo uko bikwiye
    Bavuga ko akazi katabemerera konsa abana babo uko bikwiye

    Mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe konsa, abenshi mu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko batubahiriza ayo mabwirizwa yagenewe gahunda yo konsa, aho bonsa abana inshuro ziri munsi y’izagenwe n’impuguke mu buvuzi, bitewe n’akazi kenshi kaba kabahugije, imirire mibi y’abo babyeyi aho bamwe babura amashereka ndetse bamwe bakonsa abana batabanje gusukura intoki.

    Nyirarwangano Josephine ati “Bitewe n’imibereho ababyeyi ntibakibona umwanya wo konsa abana, urabyuka ugenda, umwana ukamusigira umukozi utamufite na we agashaka uko yirwanaho, ugasanga bigeze ku mugoroba umwana yonse rimwe. Ibi bikomeje kugira ingaruka ku bana kuko ntibagira imikurire myiza ari na ho hava ikibazo cy’igwingira”.

    Arongera ati “Uragera ku bahinzi byo bigahumira ku mirari, kuko ntibakaraba mbere yo konsa, nanjye ngituye mu cyaro sinakozwaga ibyo gukaraba, maze no gukaraba bagiye kurya ntibabikora, ni ikibazo gikomeye”.

    Nyiramana Emerence ufite umwana w’uruhinja avuga ko iyo yamwonkeje inshuro nyinsi ku munsi amwonsa kane, akavuga ko n’ubwo aba amuhetse aba ari mu kazi ashaka imibereho, bikaba ngombwa ko yibuka konsa umwana ari uko arize kubera inzara.

    Kuri we ngo ikibazo bagira, ni ubumenyi buke kuri gahunda yo konsa umwana, ikindi ngo kubona ibyo kurya ntacyo umugabo amufasha aho iyo yabonye udufaranga atumarira mu nzoga, ibyo byose ngo bigatera ikibazo cyo kubaho nabi, yakonsa umwana rimwe na rimwe akabura amashereka kubera imirire mibi.

    Umwe mubemeza ko amabwiriza yo konsa atubahirizwa
    Umwe mubemeza ko amabwiriza yo konsa atubahirizwa

    Siniragiye Donatha nawe avuga ko akazi kenshi agira ko gucuruza imbuto apagasa, kamwibagiza konsa umwana we akamuha ibere iyo arize mu buryo bwo kumuhoza, avuga ko ubukene ari kimwe mu bimutera atita ku mwana we nk’uko bikwiye.

    Ati “Nk’ubu nta gikoma mperuka nitungiwe n’amazi y’umugezi, umwana ndamushyira ku ibere agakurura ntagite icyo abona, ubukene butumereye nabi, none se uwo mwana koko ubwo azakura neza?

    Iyo nabonye udufaranga ngura ibirayi, iby’ibikoma narabyibagiwe, imirire ni mibi, nk’ubu iyo ngize amahirwe yo kurya akanyama ni kuri Noheli, abakora ubuhinzi bo sinakubwira, aratamika umwana ibere atitaye ko intoki zanduye, ni uko Leta yatwibutse itugenera ibinini by’abana, na ho ubundi inzoka zari kuzabica”.

    Ikindi abo babyeyi bagaragaje ni umubare munini w’abagore bagifite inyumvire yo kwirinda konsa abana, bakemera bakabakamira amashereka kugira ngo amabere yabo atagwa. Ibyo abenshi bafashe nk’ubwirasi ndetse na Dr Muhire Philbert avuga ko, ibyo na we abibona henshi kandi ko byangiza imikurire y’abana.

    Dr Muhire ati “Hari ababyeyi bajya bavuga ngo ntibonsa abana kuko bibahindurira amabere, icyo nababwira batekereze ku buzima bw’abana babo bareke gutekereza ku buzima bwabo bwite. Iyo umubyeyi yabyaye aba yagize abana, aba yavuye mu cyiciro kimwe yageze mu kindi, n’abagabo babyumve niba ufite umugore akabyara aba yabyaye nyine, mwagize abana, bigomba kubaho ntabwo bagomba kugereranywa n’ubuzima bw’abana babo, ababyeyi bamenye ko umwana akenera ibere kandi nta kirisimbura, ni yo mpamvu habaho iki cyumweru cyahariwe konsa”.

    Abana bageze ku mezi atandatu batangira guhabwa inyunganirabere kugeza ku myaka ibiri
    Abana bageze ku mezi atandatu batangira guhabwa inyunganirabere kugeza ku myaka ibiri

    N’ubwo abo babyeyi bagaragaza izo mbogamizi, Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana yo mu mwaka wa 2019, igaragaza ko hafi 87% by’ababyeyi b’u Rwanda bonsa neza abana babo, mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’ubuzima bwabo nta mfashabere, mu gihe 64% by’abana bo mu Rwanda ari bo bahabwa imfashabere nyuma y’amezi atandatu.


  • Muhanga: Babangamiwe n'isoko ryashyizwe mu kigo cy'ishuri, ubwoba bwa Covid-19 ni bwose #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho inama y'abaminisitiri ishyize imirenge 7 yo karere ka Muhanga muri Guma mu rugo, abaremaga isoko ry'ibijumba n'imboga bari barimuriwe mu Mudugudu wa Biti ryaciwemo kabiri hagamijwe kugabanya ibyago byo kwandura COVID-19. Aho isoko ryimuriwe mu kigo cy'ishuri, bibangamiye imyigire y'abana basangiye ikigo n'isoko.

    Kwimura isoko rigashyirwa mu kigo cy'ishuri, byakozwe Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda itaratangaza ko amashuri azatangira kuwa 2 Kanama 2021. Muri iki kigo cy'ishuri hashyizwe isoko ry' abazana ibijumba n'ababirangura babijyana hirya no hino mu gihugu.

    Bamwe mu babyeyi baharerera bavuga ko urusaku rw'isoko rudashobora gutuma abanyeshuri biga neza. Basaba ko iri soko ryakurwa aha hantu mu buryo bwihuse kuko ritabasha kuba aha ngo n'abana babashe kwiga.

    Murangwa Theogene, avuga ko bibabaje kubona ubuyobozi bureberera abaturage bwemera ko abana bigira ahantu hari isoko ndetse hashobora gushyira ubuzima bw'abantu benshi mu kaga.

    Yagize ati' Ntabwo bikwiye kuko ubuyobozi bukwiye gufata ibyemezo bubanje kureba niba bitabangamira ibindi kuko urebye iri soko wenda rirema igihe gito ariko sinzi niba umwalimu yigisha atuje, ndetse n'aba barirema bava henshi bashobora kutwanduriza abana'.

    Mukagasana, umuturage wazanye ibijumba mu isoko avuga ko iri soko koko ribangamiye imyigire y'abana, ko ndetse kuriwe abona ko rikwiye kwimurwa kubera ko nubwo abana ngo bakwihanganira urusaku, baba bari mu byago byo kuba bakwanduzwa icyorezo cya Covid-19 n'ibindi.

    Yagize ati' Ku bwanjye mbona isoko rigenda riba rigari bityo rikaba ryashakirwa ahandi hagamijwe kurinda abana bashobora guhura n'abaje mu isoko bazanye ibicuruzwa, ariko na none hagize uza yanduye akanduza umwe mu bana twayihererekanya mu gihe gito aho dukomoka kandi dukwiye kwirinda'.

    Umuyobozi w'ishuli ribanza rya Biti riherereye mu Mudugudu wa Biti mu  kagali ka Remera witwa Kayijire Florent, avuga ko iri soko ribangamiye abanyeshuli ndetse n'abarimu, ariko na none ngo mu rwego rwo kwirinda' Turabiganiraho n'ubuyobozi bifatirwe umwanzuro kuko ntabwo byashoboka kwiga n'urusaku rw'abarema isoko'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko kuba isoko riremera hariya byabaye kwitabara ariko ngo babyizeho bafata umwanzuro wo kwimura iminsi isoko ry'ibijumba ryaremeragaho ishyirwa ku wa 2 no kuwa 5 aho kuba ku wa 3 no ku wa 6, aho ribisikana n'imboga ryo rizajya rirema  ku 3 no kuwa 6 wa buri cyumweru.

    Nubwo ubuyobozi buvuga ibi, ababirebera hafi bavuga ko uwakwinjira muri iri soko arwaye yakwanduza benshi kuko nta buryo bwo kwirinda COVID-19 buhari kuko abinjira bose nta gukaraba ndetse nta na kandagira ukarabe ziharangwa mu gihe abanyeshuri usanga bivanga n'abaremye isoko, ari naho bahera basaba ko ibijyanye no kwirinda byarebwaho cyane ko uyu mudugudu urangwamo ingo zifite abarwayi COVID-19. Ni naho benshi bahera basaba ko isoko rivanwa mu kigo cy'ishuri.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-babangamiwe-nisoko-ryashyizwe-mu-kigo-cyishuri-ubwoba-bwa-covid-19-ni-bwose/

  • Gatsibo : Umuturage yishwe n’inkoni yakubitiwe iwe n’umushumba #rwanda #RwOT

    Uyu muturage witwa Nsekarije Jean Damascène yitabye Imana nyuma yo gukubitwa inkoni n’umushumba ku itariki ya 02 Kanama 2021 mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Kiziguro.

    Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko umushumba witwa Sibomana bakunda kwita Kadogo, yajyanye n’abandi kwahira ubwatsi bw’inka arabakubita bataha nta bwatsi batwaye.

    Agitura ubwatsi ngo yafashe inkoni ye atangira gutembera, ahura n’umwana wa Nsekarije aramukubita umwana ajya guhuruza umubyeyi we.

    Ngo Nsekarije yahise ajya kubaza Sibomana impamvu amukubitiye umwana, Sibomana ashaka guhita amukubita na we ariko abaturage baratabara baramumutesha.

    Nsekarije ngo yamwambuye inkoni arayitwara undi agenda amukurikiye, bageze mu rugo kwa Nsekarije yemera kumusubiza inkoni ye.

    Akiyimuha ngo Sibomana yahise amukubita iyo munsi y’ugutwi, amwongera indi, Nsekarije yikubita hasi. Abaturage bihutiye kumutwara kwa muganga ariko agwa nzira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko Sibomana yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umuturage-yishwe-n-inkoni-yakubitiwe-iwe-n-umushumba

  • Ibyaranze iminsi ibiri y’uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu biganiro Perezida Suluhu yagiranye na Perezida Paul Kagame, abakuru b’ibihugu bombi biyemeje kurushaho kwagura ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye mu nyungu z’abaturage ba Tanzania n’u Rwanda.

    Mugenzi wacu Richard Kwizera yadukoreye icyegeranyo cy’ibyaranze uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Suluhu yagiriye mu Rwanda.

    Bikurikire muri iyi Video:

  • Umukinnyi w'umunyamahirwe ku isi . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ufite amahirwe kurusha abandi ku isi.Umunya Espanye Gerard Pique yakinnye mu ikipe ikomeye ya Manchester United mu 2008, aba umukinnyi mwiza wa Barça mu 2009, ndetse akora amateka ya Espagne mu 2010, ikirenze icyo kandi ni umugabo w'umuhanzikazi, Shakira.

    Yakinnye munsi yabatoza babiri beza kwisi ′ ′ Sir Alex Ferguson na Pep Guardiola . Yakinanye n'ibihangange muri Ruhago Lionel Messi na Ronaldo ′ ′ kandi ni umugabo wa Shakira.

    Yakinanye kandi n'abakinnyi bakomeye barimo ′ ′ Xavi, Iniesta, Rooney, Neymar, Puyol, Ferdinand, Ramos, David Villa, Torres, Fabregas, Scholes .Yatsindiye Premier League, La Liga, Copa Del Rey, Champions League, Euro, Igikombe cyisi.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumunyamahirwe-ku-isi/

  • Ubwato bw'ubwikorezi bwashimuswe buvuye muri UAE butegekwa kujya muri Iran #rwanda #RwOT

    Ubu bwato bwikorera asphalt/bitumen (ibikoresho byubakishwa umuhanda wa kaburimbo) buri kwerekeza mu muhora wa Hormuz nk'uko bivugwa n'icyo kigo.

    Ntabwo hazwi neza uwashimuse ubu bwato ariko abasesenguzi bavuga ko ingabo za Iran ziza gukekwa.

    Ingabo za Iran ariko zahakanye ibivugwa zivuga ko ari urwitwazo kugira ngo hakorwe “igikorwa kibi” kuri Tehran.

    Ibi bibaye hatarashira icyumweru ubwato bw'ibitoro bukoreshwa na kompanyi yo muri Israel butewe na 'drone' hafi ya Oman ikica irashe ababurinda babiri – umwe w'Umwongereza undi wo muri Romania.

    Amerika, Ubwongereza na Israel byashinje Iran iki gitero – ibyo Tehran yahakanye bikomeye.

    Umunyamakuru wa BBC mu ishami ry'umutekano Frank Gardner avuga ko MV Asphalt Princess ari ubwato bukoreshwa na kompanyi yo muri Dubai ifite ubundi bwato bwashimuswe n'ingabo za Iran mu myaka ibiri ishize.

    Avuga ko, hari amakuru yemeza ko abagabo bagera ku icyenda bitwaje intwaro ari bo binjiye muri MV Asphalt Princess ubwo bwari bugeze hafi y'ubwinjiriro bw'umuhora wa Hermuz.

    Uyu muhora ucamo ibisaga kimwe cya gatanu cy'ibitoro bigemurwa ku isi.

    Mbere, ikigo United Kingdom Maritime Trade Operations (UKMTO) cyari cyaburiye gucisha ubwato hafi ya Fujairah mu kigobe cya Oman.

    UKMTO yaburiye amato ko hari ikintu cyahabaye, nyuma y'amasaha yemeje ko “hashobora kuba habaye gushimutwa” k'ubwato.

    Ibiro bya perezida wa Amerika, White House, byavuze ko ayo makuru “ateye inkeke bikomeye”.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Iran yavuze ko amakuru avugwamo amato menshi ku wa kabiri “ateye kwibazwaho”, iburira ko ibi ari igikorwa kigamije “kurema umwuka mubi” wo kurwanya Tehran.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubwato-bw-ubwikorezi-bwashimuswe-buvuye-muri-uae-butegekwa-kujya-muri-iran