Category: Uncategorized

  • Afurika yunze Ubumwe igiye gutanga miliyoni 400 z’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cy’izo nkingo kinyuze mu nzira y’ubwato, ngo cyaje ku itariki 5 Kanama 2021, izo zikaba zizahabwa ibihugu bitandukanye muri Afurika.

    Inkingo zo muri urwo rwego ngo zizajya ziza buri kwezi, muri uku kwezi kwa Kanama 2021 muri rusange ngo hazaza inkingo zigera kuri Miliyoni 6.4 nk’uko bitangazwa na Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, u Rwanda rwatumije inkingo za Covid-19 zigera kuri miliyoni 2.6 binyuze muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ya ‘AVATT’ yorohereza ibihugu by’ibinyamuryango kubona inkingo za Covid-19.

    Banki nyafurika yitwa ‘Afrexombank’ ngo ni yo itanga ingwate ya Miliyari zigera kuri ebyiri mu itumizwa ry’izo nkingo za Covid-19, ikabikora nko kwishingira ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Nk’uko bitangazwa na AU, guhera muri Mutarama 2022, hazajya haboneka inkingo zigera kuri miliyoni 25 buri kwezi.

    Perezida Ramaphosa avuga ko ibyo bizafasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 ku mugabane ndetse bikanafasha mu kongera kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturaga byazahajwe n’icyorezo.

    Dr John Nkengasong, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, yavuze ko mu mezi ashize, hagaragaye icyuho mu bijyanye no gukingira hagati ya Afurika n’ ibindi bice by’ isi, kandi virusi yihinduranyije yo mu bwoko bwa gatatu ngo yibasiye Afurika cyane.
    Itangwa ry’izo nkingo miliyoni 400 mu bihugu bya Afurika, ngo bizafasha cyane mu kurinda abaturage b’uwo mugabane.

    Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu bwa Afurika ivuga ko izo nkingo zigera kuri Miliyoni 400, zihagije mu gukingira kimwe cya gatatu cy’abatuye Umugabane wa Afurika, ibyo bigafasha uwo mugabane mu kugera ku ntego wihaye yo gukingira nibura 60% by’ abaturage bawo.

  • Abana batatu bishwe n' intare_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu ntara ya Ngorongoro iherereye mu majyaruguru ya Tanzania haravugwa inkuru y'akababaro aho intare zishe abana batatu ndetse zikanakomeretsa undi umwe.

    Nkuko tubikesha umuvugizi wa Polisi ya Arusha, abo bana bari hagati y'imyaka 9 na 11, bari bavuye ku ishuri maze bahitira mu ishyamba gushaka inka bari babuze.

    Nyuma rero nibwo intare zabasagariye maze zica batatu ndetse zikomeretsa umwana umwe.

    Umuvugizi wa Polisi muri Arusha akaba yihanangirije aborozi borora bagenda kugerageza kwitondera amashyamba abamo inyamaswa ndetse na parike.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/06/abana-batatu-bishwe-n-intare_-inkuru-irambuye/

  • Abagera kuri 4% by’abarwaye cancer mu 2020, byatewe ni ki? #rwanda #RwOT

    Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi kuri Cancer mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (CIRC), cyatangaje ko 4% by’abayirwaye bashya mu 2020 byagizwemo uruhare no kunywa inzoga.

    Mu nyigo CIRC yamuritse muri The Lancet Oncology, yavuze ko mu mwaka ushize habarurwaga abagera kuri miliyoni 6,3 barwaye cancer y’ibice byo mu kanwa, mu muhogo, amara, umwijima ndetse n’amabere; bayirwaye biturutse ku kunywa inzoga.

    Muri bo 741.300 (4%) bashya babonetse mu 2020; bagizwe n’abagabo 77% n’abagore 23 %.

    Cancer yo mu muhogo ni yo iza imbere ifitwe n’abagera ku 189.700, iy’umwijima ni 154.700, naho iy’amabere ni 98.300.

    Ibihugu bya Mongolie,u Bushinwa, Maldives, na Romanie ni byo byagararagayemo umubare munini; mu gihe ibihugu by’Abayisilamu nka Kuweit, Libya na Arabie Saoudite byo byabonetsemo bake.

    Abashakashatsi bakoze iyo nyigo bavuze ko 'Hakenewe kumenyekanisha isano iri hagati yo kunywa inzoga n’ibyago byo kurwara cancer haba mu bashyiraho ingamba zitandukanye ndetse na rubanda muri rusange.'

    Source:Igihe.com

    Wareba kandi n’iyi nyigisho igendanye n’ubuzima: UBUZIMA 01: Ntuzategereze ko bibanza kukugeraho/Imirire iboneye mu mboni y’Ijambo ry’Imana || Leah

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Abagera-kuri-4-by-abarwaye-cancer-mu-2020-byatewe-ni-ki.html

  • Mama Sava yerekanye imodoka nziza yaguze anavuga igihe azakorera ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyana Analysa wamamaye ku izina rya Mama Sava yerekanye imodoka y'umuzinga yaguze ndetse anavuga igihe azakorera ubukwe.

    Mu kiganiro Mama Sava yagiranye na 3D Tv Rwanda yaje ari mu modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yaguze. Muri iki kiganiro kandi Mama Sava yavuze ko ubukwe azabukora gusa yumva atari ubu kuko kuri ubu afite umwana agomba kurera. Yongeyeho ko kandi ubukwe buramutse butabaye atagakwiye kubizizwa.

    Iyi niyo modoka Mama Sava yaguze

    Umunyana Analysa uzwi nka Mama Sava

    Source : https://yegob.rw/mama-sava-yerekanye-imodoka-nziza-yaguze-anavuga-igihe-azakorera-ubukwe/

  • RIB iri gukora iperereza kuri Byigero wayoboraga WASAC na Kamugisha wakoraga muri MINICOM #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rurimo gukora iperereza kuri Alfred Byigero uherutse kwirukanwa ku buyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi, isiku n'Isukura (WASAC), ndetse na Sam Kamugisha wari Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe inganda no guhanga imirimo muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM).

    Kugeza ubu RIB ntiratangaza ibyaha ba akurikiranyweho mu rwego rwo kwirinda kubangamira iperereza.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aba bakekwaho ko baba baragize uruhare mu ikoreshwa nabi ry'amafaranga y'imishinga itandukanye.

    Bivugwa ko bari gukurikiranwa n'ishami rya RIB rishinzwe ibijyanye no kurwanya ibyaha bya ruswa.

    Byigero uri gukorwaho iperereza, muri Nyakanga yirukanywe ku buyobozi bwa WASAC nyuma y'iminsi 198 yari amaze ayobora iki kigo. Ni we muyobozi wakiyoboye igihe gito kuva mu 2014.

    Yavuye kuri uyu mwanya anengwa kudasobanukirwa neza imiterere y'imishinga ku buryo 'yari yarananiwe' guhuza Politiki z'iki kigo.

    Aba bombi bafite aho bahuriye n'icyaha gifitanye isano n'imikoreshereze mibi y'umutungo wa Leta.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-iri-gukora-iperereza-kuri-byigero-wayoboraga-wasac-na-kamugisha-wakoraga

  • APR FC yasobanuye impamvu Niyonzima Olivier Sefu yatinze guhabwa urupapuro rumurekura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Sefu
    Niyonzima Olivier Sefu

    Nyuma yaho hacicikanye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yimwe urupapuro rumwemerera kuba yajya mu yindi kipe ashaka (release letter).

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ikipe ya APR FC yasobanuye ko itigeze imwima urwo rupapuro ahubwo ko uwo mukinnyi yasabwe kubanza kugarura ibikoresho by’ikipe afite, nk’uko tubikesha urubuga rw’ikipe ya APR FC.

    Mu nkuru banditse baragira bati: “Nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC bufashe umwanzuro wo gutandukana na Niyonzima Olivier Sefu tariki 04 Kanama nibwo yahamagawe kuza gufata ibaruwa imusezerera(release letter).”

    “Kuva icyo gihe Niyonzima yarahamagawe yitabye ku biro bya APR FC tariki ya 5 Kanama asabwa gusubiza ibikoresho by’ikipe afite akabona guhabwa iyo baruwa, kugeza magingo aya akaba agitegerejwe ku biro by’ikipe ya APR FC.”

    “Bityo ubuyobozi bwa APR FC bukaba buhakana amakuru y’uko Sefu yimwe iyo baruwa kuko atarakora ibyo yasabwe kugira ngo ahabwe ibaruwa.”

  • Hari abari abakozi b’Intara ya Butare bagitegereje ibirarane basigawemo muri 2004 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyahoze ari Intara ya Butare
    Iyahoze ari Intara ya Butare

    Umwe muri bo wakomeje gukurikirana iby’ibi birarane kuva muri 2005, avuga ko bagisezererwa bishyuwe imperekeza, hanyuma ahita yandika asaba amafaranga y’ibirarane, ariko ntiyayabona. Icyo gihe intara ya Butare yayoborwaga n’uwitwa Kabera.

    Akomeza agira ati “Muri 2008 nanditse indi baruwa, nyandikira uwari guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Fidèle Ndayisaba. Ngiye kwaka igisubizo banyereka ibaruwa bandikiye MINECOFIN badusabira ibirarane byacu, banavuga ko abakozi babiri bayahawe batakongera kuyahabwa. Ubwo ndategereza ndaheba”.

    Mu kwezi k’Ukuboza 2020 bongeye kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, hanyuma Guverineri w’iyo Ntara, Kayitesi Alice, ababwira ko agiye kubabariza, none amezi arindwi arashize nta gisubizo barabona.

    Uyu wari umukozi w’Intara ya Butare ati “Nari umukozi w’Intara, bansezerera banadutunguye, none n’ibigenerwa umukozi wese bakomeje kunderega ndategereza ndaheba! Kandi ni uburenganzira bw’umukozi”.

    Mugenzi we na we ati “Icyifuzo cyanjye ni uko batubwira igihe bazaduhera ayo mafaranga”.

    Guverineri Kayitesi avuga ko iki kibazo bacyakiriye kandi urutonde rw’abagomba kwishyurwa bakarushyikiriza Minisiteri y’imari (MINECOFIN), kugira ngo hasesengurwe niba koko batarishyuwe, kuko ubundi ngo abenshi bishyuwe.

    Avuga kandi ko yiteze ko nihagira abo basanga batarishyuwe bazabafasha kubona umurongo w’uko byakemuka, bityo akabasaba kwihangana mu gihe na bo bategereje igisubizo.


  • Abantu 12 baguye mu mpanuka mu cyumweru kimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, mu kiganiro yagiye kuri RBA kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, aho yasobanuraga uko icyumwe gishize cyari cyifashe ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

    ACP Ruyenzi avuga ko izo mpanuka ahanini zatewe n’umuvuduko ukabije ndetse no kuba ibinyabiziga byari bimaze iminsi biparitse kubera Guma mu Rugo, hakaba hari ibitaraherukaga gukorerwa isuzuma.

    Yagize ati “Murabona ko hari hashize igihe ibinyabiziga bitagenda, buriya ikinyabiziga kimaze igihe kidakora, ushobora kwatsa kikaka kikanagenda ariko hari ubwo haba hari ibyangiritse tutabonesha amaso, bisaba gusuzumusha mu igaraje. Ni byiza rero ko abantu bitabira kubisuzumisha kuko ibyo tuba tutabona biri mu biteza impanuka”.

    Ati “Mu mpanuka zahitanye abo bantu inyinshi zaturutse ku muvuduko ukabije. Abatwara ibinyabiziga turabasaba kwitoda, bubahiriza amategeko y’umuhanda ariko cyane cyane buri muntu akumva ko kugendera ku muvuduko ugereranyije ari byo bimurinda impanuka mu gihe hari ikimutunguye”.

    Yakanguriye abatwara amakamyo kuko yikorera ibintu biremereye, kuyasuzumisha kenshi kuko ngo arimo gukora impanuka, akanabasaba kureba ko Controle technique zabo zitarangiye, basanga zaracyuye igihe bakihutira kongera kuyikoresha.

    Ibyo yabivuze mu gihe ejo kwa Kane tariki 5 Kanama 2021, ikamyo y’Abashinwa ikorera mu muhanda urimo gushyirwamo kaburimbo i Nyaruguru, yakoze impanuka yuzuye umucanga igwira ivatiri yari irimo umupadiri ahita yitaba Imana, umufaratiri bari kumwe arakomereka cyane akaba ari mu bitaro.

    Kuri iyo mpanuka, ACP Ruyenzi yavuze ko hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyayiteye, gusa ngo ikigaragara ni uko iyo kamyo yari ifite umuvuduko mwinshi.

    Akomeza agira inama abatwara ibinyabiziga, yo kumenya igihe bakeneye mu rugendo bagiye gukora ku buryo batakererwa kandi bagendeye ku muvuduko uringaniye, kuko akenshi ngo umuntu ahaguruka agiye ahantu asigaranye umwanya muto bigatuma yirukanka ari ho hava impanuka.

  • Ikinyamakuru Ukwezi cyaje ku isonga mu kugira abanyamakuru begukanye ibihembo bya ARJ #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, ryateguye amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru mu byiciro bitandukanye.

    Buri cyiciro cy’abahugurwa cyahuguwe ukwacyo, amatsinda yose akaba yari agizwe n’abanyamakuru batandukanye baturutse ku binyamakuru binyuranye. Mu byiciro byose uko ari bitanu, ikinyamakuru Ukwezi cyohereje abanyamakuru mu byiciro bitatu bigendanye n’akazi ka buri munsi bakora.

    Nyuma y’amahugurwa, ARJ yateguye amarushanwa agendanye n’ibyo abanyamakuru batandukanye bari bahuguwemo. Muri rusange abahuguwe ari nabo bagombaga guhatana, ni abanyamakuru 70.

    Mu cyiciro cy’ibijyanye no kunoza no gucunga ibishyirwa ku mbuga za Internet (Web Content Management), uwa mbere yabaye Manirakiza Théogène wari uhagarariye ikinyamakuru Ukwezi. Yakurikiwe na Rashid Integré w’ikinyamakuru Intego, uwa gatatu aba Eric Uwimbabazi.

    Mu cyiciro cy’itangazamakuru ryibanda mu gukoresha amafoto (Photojournalism), uwa mbere yabaye Kubananeza Willy Evode usanzwe akorera ikinyamakuru Ukwezi mu bijyanye no gufata no kuyobora amashusho (Camera Operator), akurikirwa na Muhizi Olivier wari uhagarariye Rojaped naho uwa gatatu aba Ndayambaje Jean Claude w’ikinyamakuru Umurengezi.

    Mu cyiciro cy’ikoreshwa ry’ikorabuhanga ryifashisha telefone mu gukora inkuru z’amashusho zitambuka kuri televiziyo (Mobile Journalism), uwa mbere yabaye Selemani Nizeyimana w’ikinyamakuru Kigali Post, akurikirwa na Espérance Uwamariya ukorera ikinyamakuru Ukwezi ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho (Video Producer), uwa gatatu aba Pierre Claver Niyonkuru ukorera Ijwi ry’Amerika (VOA).

    Itsinda ry’abanyamakuru bahuguwe ku bijyanye n’amahame (ethics) y’itangazamakuru, ryo ryahatanye mu matsinda, abanyamakuru b’ibinyamakuru bitandukanye bishyira hamwe mu byiciro, binasobanura ko ho habayeho itsinda ryabaye irya mbere, irya kabiri n’irya gatatu, buri tsinda rigomba kugabana ibihembo batsindiye.

    Ikindi cyiciro ni icy’abakora ibiganiro kuri radio na televiziyo (Talk Shows), aha naho abitabiriye amahugurwa bakaba barafatanyije n’abo basanzwe bakorana ibiganiro, bisobanura ko naho uwitabiriye amahugurwa yahatanye mu izina ry’ikiganiro akora.

    Uwa mbere muri buri cyiciro, yagenewe ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda 300.000, uwa kabiri agenerwa 200.000 naho uwa gatatu agenerwa amafaranga 100.000.

    Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, asobanura ko iri shyirahamwe rishyize imbere kongerera ubumenyi abanyamakuru, buzabafasha kurushaho kwiteza imbere.

    Agira ati : “Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), mu mahugurwa riterwamo inkunga na Koperatsiyo y’Abasuwisi binyuze muri UNDP na Gahunda y’Iterambere ry’Itangazamakuru iri muri RGB, rishyize imbere amahugurwa atanga ireme, abayahawe bakibutswa guhora baharanira gukora kinyamwuga, bubahiriza amahame y’umwuga bahisemo. “

    Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ

    Akomeza agira ati : “Abahawe ubumenyi kandi bashishikarizwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe hagamijwe ko ibyo bakora bibashoboza kwitunga no kwiteza imbere, berekana ikinyuranyo cy’abanyamwuga n’ababa bashaka kwiyitirira umwuga batabifitemo ubumenyi”

    Uretse abanyamakuru bahembwe mu byiciro bitandukanye, abagerageje kwitabira ayo marushanwa muri rusange nabo buri wese yagiye agenerwa agashimwe ko kuba baragize ubwo bushake n’umuhate wo kugerageza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ikinyamakuru-Ukwezi-cyaje-ku-isonga-mu-kugira-abanyamakuru-benshi-begukanye-ibihembo-byateguwe-na-ARJ

  • Jack Grealish waguzwe akayabo na Manchester City yavuze impamvu yatumye ayerekezamo #rwanda #RwOT

    Jack Grealish yavuze ko Ubwo yari mu ikipe y'Ubwongereza yakinaga Euro 2020 abakinnyi bakanana barimo John Stones, Kyle Walker na Raheem Sterling bamusabye kwerekeza muri Manchester City.

    Uyu mukinnyi yavuze ko yifuzaga gukinana n'inshuti ye Phil Foden ndetse yishimira ko yabigezeho.

    Grealish w'imyaka 25,yabaye umukinnyi uhenze kurusha abandi bose b'Abongereza kuko yaguzwe na Manchester City miliyoni 100 z'amapawundi mu gihe Bale wari ufite aka gahigo yaguzwe miliyoni 85.

    Grealish avuga ku bakinnyi batumye yerekeza muri City,yagize ati 'Baramfashije cyane.Twavuganye cyane ku makipe yacu ubwo twari mu ikipe y'Ubwongereza.

    Abakinnyi nka Stones, Raz, Phil na Walks nta kindi bambwiraga uretse amagambo meza.Mu ikipe y'Ubwongereza,Phil yakundaga kunsetsa,yari ameze nka murumuna wanjye.Sinjye uzarota nkinana nawe buri cyumweru.

    Nizere ko iyo ufitanye umubano mwiza n'umukinnyi hanze y'ikibuga no mu kibuga biborohera.'

    Grealish yatangiye gukinira Villa muri Gicurasi 2014 mu mukino batsinzwemo na City ibitego 4-0.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jack-grealish-waguzwe-akayabo-na-manchester-city-yavuze-impamvu-yatumye