Category: Uncategorized

  • Mu masegonda 30, dore uko ubukwe bw'umunyamakuru Julius Chita bwagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Kanama 2021, umunyamakuru Julius Niyitegeka wamamaye ku izina rya ChiTa yakoze ubukwe asezerana n'umukunzi we.

    Hano twabateguriye amashusho y'amasegonda 30 ngo murebe akanyamuneza aba bombi bari bafite kuri uyu munsi:

    Source : https://yegob.rw/mu-masegonda-30-dore-uko-ubukwe-bwumunyamakuru-julius-chita-bwagenze/

  • Harobwe ifi ifite amenye nk' aya bantu #rwanda #RwOT

      Isi dutuyemo yuzuyemo ibintu byinshi bitangaje cyane bigenda biboneka uko imyaka ikomeza kugenda yicuma ndetse abantu benshi bakunda gutungurwa cyane nibyo bintu bikunze kuba bitangaje ku rwego rukomeye cyane.
      Ibi bitangaza nibyo byabaye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri leta ya North Carolina, aho harobwe mu mazi Ifi yatangaje abantu benshi cyane ifite amenyo ameze nkayo abantu basanzwe bagira.
      Nkuko amafoto yakomeje kugenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abigaragaza, umugore witwa Jannette Pier yashyize ku rubuga rwa Facebook ifoto igaragaza igifi kinini cyarobwe mu mazi basanga gifite amenyo nkayo abantu dusanzwe dufite.
      Amakuru akomeza avuga ko iyi fi yarobwe ifite amenyo ameze nk'aya bantu ariyo mu bwoko bwa 'sheepshead', amafi azwiho kugira imirongo myinshi y'ibijigo mu kanwa biyafasha guhekenya ibyo agiye kurya, Iyi fi yashyizwe muri ubu bwoko kubera uburyo kandi umunwa wayo usa n'uw'intama.
      Umugabo witwa Nathan Martin niwe watangajwe ko yarobye iyi fi akaba ari umugabo usanzwe umuntu usanzwe akunda cyane ibintu byo kuroba amafi atangaje cyane.
      Uyu mugabo Martin yavuze ko yahoranye icyizere cyo kuzaroba ifi ya 'sheepshead' kugeza ubwo yagiraga atya akaroba iyi ifite amenyo yuzuye akanwa ndetse akaba yakomeje avuga ko byari intambara nziza ubwo barwanaga niriya fi mbere y'uko bayifatisha indobani, ni ibintu byiza kuba twarayifashe kandi biraryoshye.
      Abantu batandukanye batunguwe niyi fi yarobwe ifite amenyo nk'aya bantu, aho hari abanditse bavuga ko wasanga amenyo dufite ariho yakomotse, naho abandi bakaba bavuze ko iriya fi ifite amenyo meza kurusha ayabo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/06/harobwe-ifi-ifite-amenye-nk-aya-bantu/

  • Ikinyamakuru Ukwezi cyaje ku isonga mu kugira abanyamakuru begukanye ibihembo bya ARJ #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, ryateguye amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru mu byiciro bitandukanye.

    Buri cyiciro cy’abahugurwa cyahuguwe ukwacyo, amatsinda yose akaba yari agizwe n’abanyamakuru batandukanye baturutse ku binyamakuru binyuranye. Mu byiciro byose uko ari bitanu, ikinyamakuru Ukwezi cyohereje abanyamakuru mu byiciro bitatu bigendanye n’akazi ka buri munsi bakora.

    Nyuma y’amahugurwa, ARJ yateguye amarushanwa agendanye n’ibyo abanyamakuru batandukanye bari bahuguwemo. Muri rusange abahuguwe ari nabo bagombaga guhatana, ni abanyamakuru 70.

    Mu cyiciro cy’ibijyanye no kunoza no gucunga ibishyirwa ku mbuga za Internet (Web Content Management), uwa mbere yabaye Manirakiza Théogène wari uhagarariye ikinyamakuru Ukwezi. Yakurikiwe na Bugirimfura Rachid w’ikinyamakuru Intego, uwa gatatu aba Eric Uwimbabazi.

    Mu cyiciro cy’itangazamakuru ryibanda mu gukoresha amafoto (Photojournalism), uwa mbere yabaye Kubananeza Willy Evode usanzwe akorera ikinyamakuru Ukwezi mu bijyanye no gufata no kuyobora amashusho (Camera Operator), akurikirwa na Muhizi Olivier wari uhagarariye Rojaped naho uwa gatatu aba Ndayambaje Jean Claude w’ikinyamakuru Umurengezi.

    Mu cyiciro cy’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashisha telefone mu gukora inkuru z’amashusho zitambuka kuri televiziyo (Mobile Journalism), uwa mbere yabaye Selemani Nizeyimana w’ikinyamakuru Kigali Post, akurikirwa na Espérance Uwamariya ukorera ikinyamakuru Ukwezi ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho (Video Producer), uyu akaba ari nawe mukobwa rukumbi waje mu batsinze muri rusange, hanyuma uwa gatatu aba Pierre Claver Niyonkuru ukorera Ijwi ry’Amerika (VOA).

    Itsinda ry’abanyamakuru bahuguwe ku bijyanye n’amahame (ethics) y’itangazamakuru, ryo ryahatanye mu matsinda, abanyamakuru b’ibinyamakuru bitandukanye bishyira hamwe mu byiciro, binasobanura ko ho habayeho itsinda ryabaye irya mbere, irya kabiri n’irya gatatu, buri tsinda rigomba kugabana ibihembo batsindiye.

    Ikindi cyiciro ni icy’abakora ibiganiro kuri radio na televiziyo (Talk Shows), aha naho abitabiriye amahugurwa bakaba barafatanyije n’abo basanzwe bakorana ibiganiro, bisobanura ko naho uwitabiriye amahugurwa yahatanye mu izina ry’ikiganiro akora.

    Uwa mbere muri buri cyiciro, yagenewe ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda 300.000, uwa kabiri agenerwa 200.000 naho uwa gatatu agenerwa amafaranga 100.000.

    Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, asobanura ko iri shyirahamwe rishyize imbere kongerera ubumenyi abanyamakuru, buzabafasha kurushaho kwiteza imbere.

    Agira ati : “Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), mu mahugurwa riterwamo inkunga na Koperatsiyo y’Abasuwisi binyuze muri UNDP na Gahunda y’Iterambere ry’Itangazamakuru iri muri RGB, rishyize imbere amahugurwa atanga ireme, abayahawe bakibutswa guhora baharanira gukora kinyamwuga, bubahiriza amahame y’umwuga bahisemo. “

    Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ

    Akomeza agira ati : “Abahawe ubumenyi kandi bashishikarizwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe hagamijwe ko ibyo bakora bibashoboza kwitunga no kwiteza imbere, berekana ikinyuranyo cy’abanyamwuga n’ababa bashaka kwiyitirira umwuga batabifitemo ubumenyi”

    Uretse abanyamakuru bahembwe mu byiciro bitandukanye, abagerageje kwitabira ayo marushanwa muri rusange nabo buri wese yagiye agenerwa agashimwe ko kuba baragize ubwo bushake n’umuhate wo kugerageza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ikinyamakuru-Ukwezi-cyaje-ku-isonga-mu-kugira-abanyamakuru-begukanye-ibihembo-bya-ARJ

  • Sobanukirwa n'impamvu utagomba kuryamana n'umukobwa mu gitangira gukundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga bagaragaza ko icyo kintu iyo kibayeho kidatuma urukundo ruramba nk'urw'abantu bamaranye igihe kinini bakundana batarabyinjiramo.

    Niba ushaka ko urukundo rwawe ruzaramba dore impamvu eshanu zatanzwe ku rubuga elcrema rutanga inama ku bijyanye n'imibare n'urukundo muri rusange zigaragaza akamaro ko kutihutira kuryamana n'uwo ukunda.

    1.Umusore ntakwiye kwigaragaza nk'ugenzwa n'imibonano mpuzabitsina

    Umukobwa wese ukundanye n'umuhungu aba yifuza ko ataba ari agenzwa no gutera akabariro ngo nabisoza yigendere.

    2.Umuhungu aba agomba kwereka umukobwa ko amukunda birenze cyane kuba bakora imibonano mpuzabitsina

    Aba agomba gufata igihe akabanza akamenyerana n'uwo muntu mbere yo kuba yagira muri we icyo gitekerezo, Ibyo bishobora gutuma umukobwa amukunda cyane kuko yumva atamuha agaciro kubera icyo kintu yamukoreye.

    3.Kwihangana bikomeza urukundo ntirucogore

    Hari ukwihangana umuntu agira iyo gukora imibonano mpuzabitsina yifuzaga kutabayeho. Umuntu wese aba agomba kwiga gukunda mu buryo bumeze nk'aho umukunzi we aba ahantu kure kandi ntibimubuze kumukunda.

    Ukwihangana ugira igihe ibyo gukorana imibonano mpuzabitsina n'inshuti yawe bitabayeho, kongera agaciro cyane ku mubano wanyu kandi kuba gukenewe kugira ngo urukundo rusagambe.

    4.Umusore akwiye kugaragaza ko yihariye

    Bitewe n'uko buri mukobwa wese akunda umusore wihariye, ni byiza ko nk'umusore na we agomba kugaragaza ko yihariye, ko atandukanye n'abandi.

    Iyo yihariye adakora nk'ibyo abandi bihutira gukora aba ari umuntu udasanzwe n'urukundo rwe n'uwo bari kumwe ruba rwihariye.

    5.Nta gitutu umusore akwiye gushyira ku mukobwa bakundana

    Wabyemera cyangwa wabyanga, burya gukora imibonano mpuzabitsina bigira igitutu bishyira kuwo mugiye kuyikorana, Bitera kuba yakwitakariza icyizere bitewe n'uko igikorwa cyagenze ndetse no kutamenya uko wacyakiriye,iyo rero wirinda kubimusaba ntabwo yitakariza icyizere aba yumva ahamye imbere y'umukunzi we.

    Mu cyimbo cyo kumusaba gutera akabariro umwanya wanyu muwukoramo ibindi bibashimisha mwembi maze urukundo rugashinga imizi.

    6.Kwihagararaho k'umusore ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina bituma umukobwa na we amushaka

    Iki kirakomeye kuko usanga abahungu benshi kibagora, ntabwo bakora uko bashoboye ngo abakobwa na bo babifuze kuko usanga irari ryabo ku mibonano mpuzabitsina riba hafi.

    Uko byagenda kose uba ukwiye gutuma umukobwa mukundana nawe akwifuza akakugirira amatsiko ndetse ukihagararaho ugaragaza ko icyo atari cyo kibanisha abantu cyane. Iki kintu gituma abantu barambana ndetse bakarushaho kwizerana.

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-nimpamvu-utagomba-kuryamana-numukobwa-mu-gitangira-gukundana/

  • Rusizi: Ba bagore bakekwaho gukubita umucamanza ubwihane bwabo urukiko bwabuteye utwatsi #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gutuka no gusagarira inzego z'ubutabera icyi cyaha gihanishwqa ingingo ya 260 y'itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Abaregwa bunganirwa mu mategeko na Me Ndikumana Elisee ndetse na Me Ruremesha Nicolas.

    Mu cyemezo cy'urukiko rwibanze rwa Kamembe cyafashwe kuwa 05 Kanama 2021 ku gicamunsi Umucamanza yavuze ko ubwihane bwatanzwe na Tuyushime Alphonsine, Nyampundu Speratha, Nyarabakiza Beatrice na Mukamana Jeaninne ko ubwihane bwabo nta shingiro bufite kuko butakiriwe.

    Umucamanza yategetse ko urubanza rugomba gukomeza kandi rukagumamo umucamanza urufite warutangije.

    Umucamanza yavuze ko icyemezo cyafashwe n'urukiko kitajuririrwa ko ahubwo iburanisha rizakomeza kuwa 10 Kamena 2021 Saa mbiri za mu gitondo.

    Me Ndimumana Elisee wari wihannye Umucamanza mu iburanisha ryabaye kuwa 03 Kanama 2021 yabwiye Umuryango ko nubwo yihannye umucamanza ubwihane bwe bugaterwa utwatsi nta kundi urubanza rugomba gukomeza kandi agakomeza kuburanira abaregwa nkuko yatangiye kubunganira n'ubundi .

    Mu mategeko, Me Ndikumana yavuze ko ikidasanzwe ku bagore yunganira n'uko urwego bashinjwa ko basagarariye arirwo rugiye kubacira urubanza.

    Me Ndikumana Elisee yavuze ko mu mategeko y'u Rwanda harimo icyuho kuko hari hakwiye kurebwa igihe urwego rw'Ubutabera rwasagariwe cyangwa rwahohotewe mu buryo bumwe cyangwa ubundi,uko hakwitabazwa urundi rwego rukwiye kuburanisha urwo rubanza rutari urwo rwego rwasagariwe.

    Ati “Namwe murumva ko aba bagore mburanira bigoye ko bazabona ubutabera nk'uko nari nabigaragaje mu bwihane bwanjye nihana umucamanza wari ufite uru rubanza ubwo namusabaga kuruvamo kuko ntari nizeye ko azaha ubutabera abo nunganira.

    Me Ndikumana nawe yavuze ko ibyakozwe nabariya bagore atabishyigikiye nubwo uyu munsi ari kubunganira mumategeko.

    Ati “Ndabunganira mu rwego rwakazi ariko bakoze amakosa nta muntu numwe utarabibonye.Kuko ubundi mu mategeko iyo utanyuzwe n'icyemezo cy'urukiko ujururira mu rundi rukiko.Umuti si ugutera ku rukiko ngo uhateze imvururu
    kandi nabo nyuma babonye ko bakoze amakosa niyo mpamvu mu ibazwa ryabo haba mu bugenzacyaha n'ubushinjacyaha baburanye bemera icyaha kandi banagisabira imababazi.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rusizi-ba-bagore-bakekwaho-gukubita-umucamanza-ubwihane-bwabo-urukiko-bwabuteye

  • Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk'umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Kanama 2021, nibwo Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk'umutoza wungirije ndetse inaha amasezerano Mushimiyimana Mohamed wakinaga wari umaze imyaka ibiri muri APR FC yagezemo avuye muri Police FC.

    Lomami Marcel wahawe amasezerano nk'umutoza wungirije muri iyi kipe ayijemo nyuma yaho uyu mugabo ari umwe mu batoza bamaze kubaka ibigwi hano mu Rwanda kuko yazamuye amakipe abiri mu cyiciro cya mbere.

    Lomami wigeze gutoza iyi kipe ya Gikundiro ndetse akanatwarana nayo igikombe ayigarutsemo nyuma yo kugira ibihe byiza mu mupira wo mu Rwanda by'umwihariko mu kiciro cya kabiri kuko mu mwaka wa 2019 yazamuye ikipe ya Gasogi United ndetse na Gorilla FC yagejeje mu kiciro cya mbere mu mwaka wa 2020.

    Uyu mutoza kandi yanabaye umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, akaba yarakinaga nka myugariro muri iyi kipe azafatanya na Masudi Djuma kuyitoza, aha kandi haravugwa ko Nshimiyimana Maurice uzwi nka Mason awe akaziyunga kuri aba bagabo mu gutoza Rayon Sports.

    Uyu mukinnyi aheruka gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka ibiri ariko bikaba byaramugoye kubona umwanya wo gukina bitewe n'abandi bakinnyi iyi kipe y'ingabo yari ifite bakinaga ku mwanya umwe basa naba muri hejuru.

    Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka yitegura shampiyona izatangira kuya 16 Ukwakira 2021 iheruka guha amasezerano abandi bakinnyi barimo Mico Justin.

    The post Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk'umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-rayon-sports-yasinyishije-lomami-marcel-nkumutoza-wungirije-ndetse-na-mushimiyimana-watandukanye-na-apr-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-rayon-sports-yasinyishije-lomami-marcel-nkumutoza-wungirije-ndetse-na-mushimiyimana-watandukanye-na-apr-fc

  • Habarugira Patrick yasezeye kuri Radio Rwanda yari amazeho imyaka isaga 10 #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Habarugira Patrick wakundwaga na benshi kuri RBA kubera ubuhanga yari afite mu biganiro by'imikino,yamaze gusezera muri iki kigo aho agiye kwerekeza mu gihugu cya Canada kongera ubumenyi mu itangazamakuru.

    Habarugira Patrick benshi bari bazi nka “Patty”,yamaze gutandukana na RBA yari amaze imyaka 10 akorera kuko yahatangiye akazi mu 2011 avuye kuri Radio Maria Rwanda.

    Nkuko yabitangarije IGIHE dukesah iyi nkuru,Bwana Habarugira yavuze ko yasezeye kuri iki kigo cy'itangazamakuru kubera amasomo y'itangazamakuru agiye gukomereza muri Canada.

    Yagize ati “Ni byo ntabwo nkiri umukozi wa RBA. Ni impamvu zo kujya gukomeza amashuri muri Canada mu ishami ryitwa Infographie en Journalisme i Quebec. Ndafata indege uyu munsi.'

    Uyu mugabo agomba gusiga umuryango we, cyane ko we ahamya atari ngombwa ko bajyana muri Canada nubwo amasomo ye azamara imyaka ibiri.

    Ati 'Umuryango ntituzajyana, uretse ko numva atari ngombwa cyane.'

    Habarugira yayoboraga ishami rya siporo muri iki Kigo. Mu myaka yari amaze mu itangazamakuru rya siporo, yegukanye ibihembo bibiri nk'Umunyamakuru Mwiza wa Siporo mu 2017 no mu 2020.

    Yize mu Itangazamakuru muri ICK mu gihe kandi yabaye umwarimu mu gihe cy'imyaka itatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/habarugira-patrick-yasezeye-kuri-radio-rwanda-yari-amazeho-imyaka-isaga-10

  • Njyanama y'umujyi wa Kigali yatoreye Dr.Muganga kuyibera Perezida #rwanda #RwOT

    Kuri ni Umuyobozi Mukuru w'ishuri ry'amategeko rifite icyicaro I Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda (ILPD).

    Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Nishimwe Marie Grace. Ni inzobere mu bijyanye n'imitunganyirize y'umujyi aho yabyize muri Kaminuza y'Ikoranabuhanga yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Massachusetts Institute of Technology).

    Amaze imyaka 13 akora mu Kigo cy'igihugu gishinzwe imicungire y'ubutaka

    Urukiko rukuru rwakiriye indahiro z'abayobozi bashya biteguye gufatanya n'abandi bagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwesa imihigo no gutanga serivisi zibereye abaturage.

    Dr.Merard Mpabwanamaguru wahoze ashinzwe Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali,yagizwe umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'Ibikorwaremezo muri Njyanama y'umujyi wa Kigali.

    Dr. Merard Mpabwanamaguru asanzwe amenyereye imirimo mu mujyi wa Kigali kuko muri 2017 yari umukozi w'Umujyi wa Kigali ushinzwe igishushanyombonera.Kuwa 30 Nyakanga 2021,Bwana Mpabwanamaguru yashyizwe muri Njyanama y'Umujyi wa Kigali n'Inama y'abaminisitiri.

    Aka kazi yakoraga kaje guhagarara nyuma yo gufungwa ashinjwa kumvira uwari umuyobozi we, Eng. Didier Sagashya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umujyi wa Kigali,wamusabye kujya mu biro by'undi mukozi w'Umujyi wa Kigali atabizi, bagaca impapuro zijyanye n'iby'imyubakire mu mujyi wa Kigali.

    Uwari Umuvugizi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda icyo gihe,Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko uyu Eng Didier Sagashya afunganywe n'abakozi babiri b'Umujyi wa Kigali,barimo Merard Mpabwanamaguru na Twahirwa Enos bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimangatanya ibimenyetso no konona inyandiko.

    Icyo gihe,Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ngo bwaje kumenya ko icyo kibazo cyabaye busaba Sagashya ko yakurikirana abo bakozi ndetse akanabaha ibihano harinda ntiyabikora.Aba barafunzwe nyuma baza kurekurwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dr-mpabwanamaguru-merard-ashobora-kugirwa-visi-meya-w-umujyi-wa-kigali-ushinzwe

  • Kuri Twitter: Miss Naomie atumye umusore arabya indimi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yatumye umusore arabya indimi kuri Twitter nyuma yo kwitegereza iminwa ye igaragara mu ifoto ikurikira yashyize hanze.

    Umwe mu bakurikira Miss Naomie kuri Twitter witwa Mwene Muzehe Nyawe yarebye iyi minwa ya Naomie maze agira ati ” orororororo! mbega utunwa mbega utunwa😋😋😋😋 “. 

    Source : https://yegob.rw/kuri-twitter-miss-naomie-atumye-umusore-arabya-indimi/

  • Neymar Jr yasohokanye n'ikizungerezi ku mucanga hamwe n'inshuti ze zirimo Messi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Paris Saint-Germain witwa Neymar Jr umaze igihe kinini nta mukunzi agira,yagaragaye mu biruhuko ari kumwe n'umukobwa mwiza witwa Bruna Biancardi ku mucanga wa Ibiza.

    Neymar Jr ari mu minsi ya nyuma y'ibiruhuko bye kuko agomba kugaruka muri PSG gutangira imyitozo cyane ko Ligue 1 iratangira uyu munsi.

    Neymar Jr aherutse kwifotoza ari kumwe na Angel Di Maria, Marco Verratti na Leandro Paredes ndetse muri ibi biruhuko arimo abanye neza n'uyu mukobwa Biancardi.

    Bivugwa ko uyu mukobwa Neymar Jr yamweretse aba bakinnyi b'ibyamamare ndetse hari n'amafoto yifotoje ari kumwe n'abagore b'aba bakinnyi bayobowe na Rocuzzo wa Messi.

    Rocuzzo bivugwa ko ariwe wateguye amafunguro yahuriyeho aba bakinnyi bakomeye ari nako n'aba bakunzi b'abakinnyi bitabiriye.

    Yaba Neymar Jr na Bincardi nta n'umwe uravuga ko bari mu rukundo nubwo basohokanye.

    Icyakora uyu mukobwa ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga yahise ashyira hanze ifoto ari kumwe na Neymar Jr.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yasohokanye-n-ikizungerezi-ku-mucanga-hamwe-n-inshuti-ze-zirimo-messi