Category: Uncategorized

  • Menya impamvu yatumye umunyamakuru Patrick Habarugira asezera kuri RBA #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Patrick Habarugira wakoreraga ikigo gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda RBA nk'umunyamakuru w'imikino ndetse no kuvuga amakuru mu buryo busanzwe ntacyumvikana kuri iyi radio kandi akaba yereepkeje muri Canada.

    Uyu munyamakuru ukundirwa ijwi rye ryihariye ntakiri umunyamakuru wa Radio Rwanda kuko magingo aya yerekeje mu gihugu cya Canada aho agiye gukomereza amasomo ye mu itangazamakuru.

    Patrick Habarugira akaba amaze imyaka igera ku 10 agiye kwiga infographie en journalisme mu mujyi wa Quebec.

    Habarugira akaba yatangaje ko atazajyana n'umuryango we biturutse ku kuba agiye kumarayo imyaka ibiri yo kwiga gusa ubundi akagaruka mu Rwanda.

    Habarugira akaba ariwe wari uyoboye ishami rya siporo kuri iki kigo akaba yaranahegukanye ibihembo bibiri by'umunyamakuru mwiza mu mikino w'umwaka mu mwaka wa 2017 nuwa 2020. Natwe tuti amasomo meza

    Amafoto: Igihe

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/06/menya-impamvu-yatumye-umunyamakuru-patrick-habarugira-asezera-kuri-rba/

  • Abantu 23 bakomoka mu Rwanda birukanwe muri Uganda #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda hamaze igihe havugwamo ishimutwa ry'abanyarwanda babarizwa muri kiriya gihugu, aho bafatwa bashinjwa kuba intasi z'igihugu cy'u Rwanda nkuko ibinyamakuru bitandukanye muri kiriya gihugu bikomeza kugenda bibyandika.

    Nubwo Guverinoma ya Uganda ikomeza kugenda ishimuta bamwe mu banyarwanda batuye cyangwa se bakorera ibikorwa by'ubucuruzi muri kiriya gihugu ariko hari n'abamwe iki gihugu kigenda kirekura bagahita bazanwa mu Rwanda.

    Ibi ni nabyo byabaye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 mu masaha ya sambiri za mu gitondo, aho inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu cya Uganda zirukanye shishi itabona abaturage b'abanyarwanda 23 babarizwaga muri kiriya gihugu.

    Abanyarwanda 23 birukanywe mu gihugu cya Uganda barimo abagabo 19 ndetse n'abagore batatu n'uruhinja gusa ubwo twandikaga iyi nkuru bakaba bari bakiri ku ruhande rw'igihugu cya Uganda mu gihe bagitegereje gushyikirizwa igihugu cy'u Rwanda cyababyaye.

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kujugunywa abanyarwanda inshuro eshanu, nyuma igihe bafungiye muri Uganda, aho abakiriwe n'u Rwanda muri izo nshuro ni 42 barimo n'abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n'abagore batandukanyijwe n'abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n'umwe uz'iby'undi.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ry'inkazi bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyobora umutwe wa RNC kugira ngo barekuwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hafi ine ntacyo biratanga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/06/abantu-23-bakomoka-mu-rwanda-birukanwe-muri-uganda/

  • Patrick Habarugira wari ukuriye igisata cy’imikino kuri Radio Rwanda yerekeje muri Canada #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino Patrick Habarugira wamamaye nka ‘Paty’ wari ukuriye igisata cy’imikino kuri Radio Rwanda, yasezeye yerekeje muri Canada gukomeza kwiga.

    Uyu munyamakuru wakoreraga ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA), uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 nibwo ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu.

    Patrick Habarugira yasoje Itangazamakuru muri Kaminuza ya Kabgayi, yakoreye Radio Mariya mbere y’uko muri 2011 atangira gukorera Ikio cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

    Agiye gukomeza Infographie en Journalisme mu Burasirazuba bwa Canada i Quebec.

    Patrick Habarugira wakunzwe n’abatari bake mu kiganiro Urubuga rw’Imikino, yabaye umwanyamakuru mwiza w’umwaka muri Siporo umwaka wa 2017 na 2020.

    Patrick Habaragira agiye kwiga muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/patrick-habarugira-wari-ukuriye-igisata-cy-imikino-kuri-radio-rwanda-yerekeje-muri-canada

  • Abanyonzi mu nzira yo gusabwa uruhushya rwo gutwara #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ibikorwaremezo iravuga ko mu mushinga w'itegeko rigenga  gutwara abantu n'ibintu, riri gutegurwa harimo ingingo zisaba ko abatwara amagare mu mihanda nyabagendwa, bazajya basabwa kuba bafite ubumenyi bw'ibanze ku mategeko y'umuhanda.

    Bisaba gusa kuba umuntu azi gutwara igare n'ibyangombwa bya Koperative kugira ngo abone uburenganzira bwo gutwara abantu n'ibintu ku igare mu mihanda y'umujyi wa Kigali, iri kwiyongeramo ibinyabiziga  umunsi ku wundi.

    Abawutwaramo amagare nk'akazi ka buri munsi nabo bazi neza ko kugira ubumenyi bw'ibanze ku mategeko y'umuhanda ari ingenzi kuri bo.

    Umwe yagize ati 'Byaba byiza kuko bafite ubumenyi impanuka zagabanuka, bazajya bagenda neza.'

    Undi ati 'Impamvu bikenewe ni uko twe dukorera amafaranga macye,ariko twajya kwiga amategeko y'umuhanda  bakaduca menshi.'

    Abatwara ibindi binyabiziga nabo nabo bavuga ko abanyamagare hari amwe mu makosa bakora mu muhanda, bishoboka ko aterwa no kutagira ubumenyi bw'ibanze  ku mategeko y'umuhanda, aba baragaragaza amwe muri iyo.

    Umwe ati 'Hari ighe aba agiye nko gukata aho kugira ngo arebe inyuma igihari, agahita akata ako kanya. Urumva iyo akase uwari inyuma ye atakweretse ko agiye gukata uhita umugonga.'

    Mugenzi we ati 'Noneho bitewe n'ubumenyi bucyte bw'abatwara amagare,  usanga ari iguca mu mihanda y'icyerecyezo kimwe, ari guca ahatanyurwa, ibyo byose usanga ntacyo bimubwiye bitewe n'uko nta mategeko y'umuhanda azi.'

    Ubwo Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete yasoboniriraga abadepite umushinga w'itegeko rigenga gutwara abantu n'ibintu mu muhanda no mu mazi, hari abagize inteko ishingamategeko babajije icyo abatwara amagare mu mihanda nyabagendwa bateganyirizwa.

     Uyu ni Depite Emmanuel NDORIYOBIJYA ati 'Airiya binyamitende bigira inziga ebyiri, ubona nabyo bimaze kugwira mu mihanda. Nari nabajije bo barateganyirizwa iki muri uyu mushinga w'itegeko cyane cyane kuba bahabwa wenda amabwiriza bagenderaho,kuba  bahabwa impamyabumenyi yabafasha kujya mu muhanda ishingiye ku bumenyi bafite bwo kubahiriza ibiteganywa mu muhanda.'

    Minisiteri y'Ibikorwaremezo ivuga ko mu mushinga w'itegeko rirebana n'ibyo gutwara abantu n'ibintu mu muhanda uri gutegurwa, harimo ingingo zireba abatwara amagare.

    Amb.Claver Gatete minisitiri muri iyo minisiteri  nibyo akomeza asobanura.

    Yagize ati 'Ku bijyanye n'amagare bazashyiraho icyemezo cyerekana ko utwara igare afite ubumenyi bw'ibanze ku mategeko y'umuhanda. Amagare ni uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu bwihariye, kugira ngo habeho umutekano w'abatwara amagare birasaba kugira ngo hajyeho amabwiriza muri rya tegeko twababwiye rya Traffic rizaza.'

    Muri Nyakanga mu mwaka wa 2014, igipolisi cy'u Rwanda cyari cyasohoye itangazo ryibutsa abatwara amagare ku mihanda minini ko mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y'amagare ku mihanda minini y'u Rwanda, kandi amabwiriza agenga abatwara amagare atarasohoka, Polisi y'u Rwanda ifatanije ni nzego z'Umutekano n'iz'Ibanze bazakomeza kugenzura imyitwarire y'abakoresha amagare ku mihanda minini hagamijwe kwirinda impanuka.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abanyonzi mu nzira yo gusabwa uruhushya rwo gutwara appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/06/abanyonzi-mu-nzira-yo-gusabwa-uruhushya-rwo-gutwara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyonzi-mu-nzira-yo-gusabwa-uruhushya-rwo-gutwara

  • Ingabo z'u Rwanda zimaze kwivugana intagondwa zirenga 70 zari zarajengereje amajyaruguru ya Mozambike #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda zoherejwe mu butumwa muri Mozambike mu rwego rwo gukumira intagondwa zo mu mutwe w'iterabwoba wa Al Shabab zimaze kwivugana abarenga 70.

    Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Col Ronald Rwivanga yatangarije bimwe mu bitangazamakuru harimo n'ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP ko umusaruro w'ingabo z'u Rwanda ugaragarira buri wese, bakaba bamaze gukura mu birindiro bitandukanye intagondwa zakoraga ibikorwa by'iterabwoba.

    Yagize ati 'Ingabo zacu ziri kwerekeza Mocimboa da Praia aho zigenda zinesha umwanzi aho zinyuze hose. Bari kwegera umugi bikaba bigaragara ko ibikorwa byacu biri kugenda nkuko twari twabiteguye. Tumaze kwica abagera kuri 70 ariko abo nabo tubona n'amaso yacu bashobora kuba barenga uwo mubare'

    Yongeyeho ati 'iyo tuvuga imibare tuba tuvuga iyo twabonesheje amaso yacu, amakuru atugeraho nuko batwara imirambo igihe baba bahunga, byumvikane ko uwo mubare uri hejuru'

    Ingabo z'u Rwanda zishimwa n'abatari bake dore ko iza SADC zigizwe n'abasirikari bavuye muri Afurika y'Epfo ndetse na Bostwana bataratangira imirwano bakaba bavuga ko bazajya bafasha mu bijyanye n'ibikoresho ndetse no gutanga amakuru y'iperereza aho kujya ku rugamba.

    The post Ingabo z'u Rwanda zimaze kwivugana intagondwa zirenga 70 zari zarajengereje amajyaruguru ya Mozambike appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-zimaze-kwivugana-intagondwa-zirenga-70-zari-zarajengereje-amajyaruguru-ya-mozambike/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-rwanda-zimaze-kwivugana-intagondwa-zirenga-70-zari-zarajengereje-amajyaruguru-ya-mozambike

  • Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw'Igihugu cyabo. #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe, igihugu cya Kenya kiritegura amatora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Kanama umwaka utaha wa 2022, Umwe mu bagaragaje ubushake bwo kuziyamamaza, ni William Kipchirchir Arap RUTO wari usanzwe ari Visi-Perezida wa Kenya kuva muw'2013.

    Nyuma y'aho Perezida UHURU Kenyatta agiraniye amasezerano y'ubwiyunge na Raila ODINGA bahoze bahanganye mu matora no muri politiki muri rusange, William RUTO yabonye ko aba bagabo bombi bashobora kuzamuviraho inda imwe, agatsindwa amatora.

    Nguko uko yatangiye gushaka amaboko hanze ya Kenya, ndetse atangira kwiyegereza Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda, inzobere mu guteza umuwiryane haba mu gihugu cye imbere, haba no mu bihugu by'ibituranyi, nk'uko yagerageje kubikora ku Rwanda ntibimuhire.

    Kuwa mbere w'iki cyumweru William Ruto yagerageje kujya muri Uganda mu mugambi bivugwa ko wari uwo kugambana na Perezida Museveni, ariko abuzwa kujya Kampala kuko yari agiyeyo mu buryo butemewe n'amategeko. Mu kwezi gushize nabwo William Ruto yabonaniye na Museveni I Kampala, nabwo ibyo baganiriye bigirwa ibanga.

    Ababikurikiranira hafi rero barahamya ko aba bagabo bombi bari mu bikorwa bishobora guhungabanya umutekano muri Kenya, hagamijwe gutoba amatora yo muw'2022.

    Kuri uyu wa gatatu tariki 04 Kamana 2020, hari abayoboke bo mu ishyaka 'Jubilee' rya William Ruto bagaragaye mu ruhame bambaye ibirango by'ishyaka NRM ryo muri Uganda, bakaba barasingizaga 'ibigwi' bya Museveni na NRM, ngo abaturage ba Kenya kakwiye gufataho urugero.

    Iyi myitwarire yamaganwe n'Abanyakenya benshi barimo n'abagize inteko ishinga amategeko, bavuga ko uretse ruswa, ubugome n'ubugambanyi nta kindi Museveni na NRM bizwiho, ku buryo hari icyiza Kenya n'ibindi bihugu byabigiraho.

    Perezida Museveni yakomeje kuvugwaho ishyari n'ubugome afitiye ibindi bihugu, kuko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abaturage ba Uganda. Magingo aya mu gihugu cye bamaze guhaga igitugu, ikinyoma n'icyenewabo abategekesha, kugeza ubwo mu matora aheruka bahundagaza amajwi kuri Bobi Wine, umusore udafite amateka ahambaye muri politiki, bagambiriye kwereka Museveni yatakarijwe icyizere bikabije.

    Ayo majwi nayo Museveni na NRM barayibye, ariko ibyegera bye bikomeye bitakaza imyanya mu nteko ishinga amategeko.

    Kenya siyo yonyine yibasiwe n'ubugambanyi bwa Museveni. Uyu mukambwe usazanye kwanduranya, yagerageje gushyira ibihato mu mishinga y'akarere uRwanda rufitemo inyungu, atitaye ku ngaruka bizagira kuri Uganda.

    Byageze n'aho ashyigikira imitwe y'iterabwoba nka RNC, FDLR n'indi igamije guhungabanya umutekano w'uRwanda, ariko imigambi ye yose imubana imfabusa.

    Amakuru afitiwe gihamya yagaragaje ko Museveni n'agatsiko ke bakorana ubucuruzi n'imitwe y' inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo, amamiliyoni y'amadolari ava mu bucuruzi bw'imbaho, amabuye y'agaciro na Cocoa, agafasha iyo mitwe gukomeza ibikorwa by'iterabwoba mu karere k'ibiyaga bigari.

    Aya mahano yose rero Kaguta Museveni asanze adahagije, ati mbere y'uko imvururu z'abaturage zimwirukana ku butegetsi (agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru), ati reka nototere na Kenya.

    Kugeza ubu Perezida UHURU Kenyatta ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye n'ubushotoranyi bwa Museveni, ariko hari abanyapolitiki bamaganye Perezida wa Uganda babinyujije mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bagira bati:' Museveni sigaho ayo marorerwa.

    Wagerageje guteza ibibazo u Rwanda, Santarafrika, RDC n'ibindi bihugu, birakunanira, ariko kokotera Kenya byo bizakugwa nabi cyane. Urahekenya ibyo utazabasha kumira'.

    The post Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw'Igihugu cyabo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abaturage-ba-kenya-baramagana-umugambi-mubisha-wa-perezida-wa-uganda-yoweri-k-museveni-wo-gutobera-ubutegetsi-bwigihugu-cyabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaturage-ba-kenya-baramagana-umugambi-mubisha-wa-perezida-wa-uganda-yoweri-k-museveni-wo-gutobera-ubutegetsi-bwigihugu-cyabo

  • Perezida Touadéra yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Touadéra uri i Kigali kuva ku wa 5 Kanama 2021, yasuye Minisiteri y’Ingabo ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, aho yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bazanye.

    Abayobozi bamwakiriye ni Minisitiri w’ Ingabo, Maj Gen Albert Murasira n’Umugaba Mukuru wIngabo, Gen Jean Bosco Kazura.Ibiganiro bagiranye kandi byari byitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

    U Rwanda na Centrafrique bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Touadéra hongeye gusinywa andi masezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano.

    Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

    Mu ntangiro z’iki cyumweru kandi u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

    Perezida Touadéra yakiriwe n’abasirikare bakuru muri RDF

    Perezida Touadéra yagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda

    Nyuma y’ibiganiro hafashwe ifoto y’urwibutso

    Aha Perezida wa Centrafrique yari ageze kuri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda

  • Ishusho y’akazi kamaze gukorwa na RDF mu guhashya umwanzi muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama 2021 BBC yanditse inkuru igaragaza uburyo mu gihe gito Ingabo z’u Rwanda zigeze muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado zimaze kwigarurira ibice bitandukanye byari bimaze igihe kinini bigenzurwa n’abarwanyi biyitirira umutwe wa Al-Shabaab.

    Kugira ngo wumve neza uburemere bw’iki kibazo, hari hagiye gushira imyaka ine aba barwanyi bigaruriye uturere dutanu mu tugize intara ya Cabo Delgado, muri iki gihe aba barwanyi bamaze kwica abaturage babarirwa muri 3100 mu gihe abandi basaga ibihumbi 820 bavuye mu byabo.

    Nubwo uyu mutwe uvuga ko utagendera ku idini, amakuru dukesha BBC avuga ko mu 2019 bamwe mu bayobozi bawo bahuye n’Ab’umutwe witerabwoba ugendera ku mahame ya Kiyisilamu (Islamic State).

    Imikoranire y’iyi mitwe yombi irigaragaza kuko ihuriye no ku buryo yica abaturage ibakase imitwe.

    Ku wa 10 Werurwe 2021 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo zivuga ko uyu mutwe w’abarwanyi bo muri Mozambique washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku Isi.

    Nubwo mu mboni z’abasesenguzi byagaragaraga ko uyu mutwe ufite ubukana budasanzwe,Mozambique yabaye nk’itereranwa mu rugamba rwo kuwurwanya. Aho amahanga yagaragazaga ko adashobora kohereza abasirikare bo kurwana n’abaturage bivumbagatanyije kubera ikibazo cy’inzara.

    Muri iki gihe nubwo ingabo za Portugal na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatozaga abasirikare ba Mozambique, ntibyababuzaga gukubitwa inshuro buri munsi. Ibi bigaragazwa n’uko ibyinshi mu bikoresho aba barwanyi bakoresha babyambuye ingabo za Leta.

    Mozambique ntiyigeze yifuza ko ibi bihugu byinjira muri iyi ntambara mu buryo butaziguye ahanini biturutse ku mpamvu za politiki, ahubwo muri Mata 2021, Perezida wa Mozambique, Philippe Nyusi yagiriye uruzinduko i Kigali ahura na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

    Bivugwa ko uru ruzinduko ari rwo rwafatiwemo umwanzuro wo kuba u Rwanda rwakohereza ingabo muri Mozambique.

    RDF imaze gukora byinshi muri Mozambique

    Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’Abapolisi 1000 muri Mozambique. Bakigera muri iki gihugu bashyikiye mu Mujyi wa Nacala uherereye mu Ntara ya Napula, mu gihe bari bacyitegura kujya muri Cabo Delgado.

    Nyuma umwe ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatangiye kujya mu turere twa Afungi, Mueda Mocimbao Da Praia.

    Izi ngabo zigabanyijemo ibice bibiri zimwe zica Mueda- Diaca-Awasse- Mumu- Mtotwe zigana Mocimboa Da Praia. Muri aka gace ka Awasse habereye imirwano ikomeye yaguyemo aba barwanyi abasigaye barahunga. Kugeza ubu aka gace kagenzurwa na Leta nyuma y’igihe kinini cyari gishize karigaruriwe n’aba barwanyi.

    Ikindi gice cy’ingabo cyagiye mu gace ka Afungi muri Palma aho zabashije kubohoza ikibuga cy’indege n’uruganda rutunganya gaz ruri muri Cabo Afungi.

    Izi ngabo kandi zarwanyije aba barwanyi mu duce twa Afungi-Quitunda- Quelimane biteganyijwe ko aba basirikare bari muri ibi bice byombi bazahurira Mocimboa Da Praia, aho bazakomereza ibikorwa byo guhashya aba barwanyi.

    Kugeza ku wa 4 Kanama 2021, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zimaze kubohoza uduce twa Palma, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Njama Awasse, Chinda na Mumu.

    Kugeza ubu ntiharamenyakana umubare w’abarwanyi bamaze kugwa muri iyi mirwano gusa Ingabo z’u Rwanda zabambuye ibikoresho bitandukanye birimo moto, mudasobwa, imbuda zo mu bwoko bwa SMGs, RPGs, pisitori, gerenade n’ibisasu.

    Kugeza ubu hari kubohozwa umujyi wa Mucimboa Da Praia uherereye ku Nyanja y’Abahinde. Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique nizimara guhashya aba barwanyi burundu hazagarurwa ubutegetsi bw’Abasivile muri iyi Ntara.

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zambuye aba barwanyi ibikoresho

    Aha Ingabo z’u Rwanda zari zimaze kubohoza agace ka Awasse, aho zasanze aba barwanyi barangije ibikorwaremezo byinshi

    Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda baba bari maso mu mihanda ya Cabo Delgado

  • Sobanukirwa agaciro k’imbabazi z’Imana nawe wige kubabarira #rwanda #RwOT

    Imbabazi biva ku nshinga kubabarira, ushobora kuvuga ko wagiriye umuntu imbabazi kuko wamusanze mu byaha ukamubabarira. Na none kandi wagirira umuntu imbabazi kuko umusanze mu byaha ukamubabarira cyangwa se ukamugirira ibambe. Muri iyi nkuru turagaruka ku mbabazi Imana yagiriye umuntu ikamuha agakiza.

    Bibiliya itwereka imbabazi z’Imana: Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

    Imbabazi z’Imana zihora zunguka uko bucyeye n’uko bwije, ubundi bavuga ko ikintu cyungutse kubera ko cyacurujwe cyangwa cyashowe. Zirunguka kuko ihora izitugirira buri munsi. Ndagira ngo nkubwire ko izo yakugiriye ejo, iz’uyu munsi ni zo nyinshi kurusha ejo. Ntugire ngo warazimaze, iziguhaye zarushaho kuba nyinshi ntabwo zayibanye nkeya.

    Dawidi ayobowe n’Umwuka Wera aravuga ngo nk’uko isi yitaruye ijuru, nk’uko isanzure ringana ni ko imbabazi z’Imana zingana. Ni ukuvuga ngo ntaho zakwirwa ziramutse zibaye ibintu bifatishwa intoki. Wakwibaza ngo Imana izitanga he? Izitanga ku bo yaremye.

    Burya abantu bakunda ubutabera. Barakubwira ngo igihugu ntigishobora kugira imiyoborere myiza kidafite ubutabera kuko gukora ibyaha no guhemuka biri muri kamere y’abantu. Ariko hari ikintu cyiza kurusha ubutabera ni imbabazi. Yakobo yaravuze ngo imbabazi zitsinda urubanza zikarwishima hejuru. Kubera imbabazi ni yo mpamvu tuvuga ngo abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.

    Mubyukuri agaciro k’ibyaha byacu n’iyo twateranya abadukomokaho bose bagateranya amafaranga, ntashobora kuba ikiguzi cy’ibyaha byacu. Ni yo mpamvu Yesu yabigereranyije na wa mwenda umugaragu yari abereyemo umwami. Umwami yari ahagarariye Imana nk’ikimenyetso ni yo mpamvu wabaye umugani kuko ntaho twari gukura ubwishyu bw’ibyaha byacu.

    Kubw’ibyo Yemeye gutanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Burya kugira ngo tubabarirwe ntihari hakenewe amaraso gusa, ahubwo ni amaraso adafite inenge ari yo y’Umwana w’Imana.

    Usanga ikintu kitugoye ari ukubabarira bagenzi bacu badukoreye amakosa mato kandi ashobora kubonerwa ikiguzi cyangwa se ubwishyu. Reka mbabwize ukuri, nabonye nta hantu dushobora kuvoma imbaraga zo kubabarira nko gusobanukirwa gusa uburyo Imana natwe yatubabariye. Icyo byasabye Imana cyari kiremereye ntitwakibonera ikiguzi.

    Nawe icyo Imana igusaba ni kimwe, nusobanukirwa ukamenya umwenda Imana yishyuye nta kabuza nawe uzababarira. Niyo mpamvu Pawulo yandikiye Abakolosayi arababwira ngo nk’uko Imana yabababariye namwe abe ari ko mubabarira.

    Yesu ari ku musaraba yarinze ashiramo umwuka agisabira abantu bamwicaga ngo Imana ibababarire kuko batazi icyo bakora. Naho wowe wananiwe kubabarira ngo umuntu yaraguhemukiye, yakubwiye nabi n’ibindi. Ni byo koko yaraguhemukiye, ariko se byahwana n’ibyaha byawe. Reba igihemu cy’uriya wanze kubabarira ubigereranye n’ubwinshi bw’ibyaha byawe, ariko Uwiteka we yaguhaye imbabazi z’iteka.

    Naho wowe wanze kubabarira umuntu wamushyize muri gereza y’umutima wawe ukamubwira ngo sinzakubohora kereka niwishyura.

    Muri macye iga kubabarira abaguhemeukiye nk’uko Imana yakubabariye utabikwiriye ikagukuraho urubanza rwagombaga kukurimbuza. N’ubwo umuntu yaguhemukira usubije amaso inyuma wasanga hari n’ibyiza yagukoreye ariko kubw’ikosa rimwe ugahita ubitesha agaciro. Hindukira wige gutanga imbabazi.

    Umwigisha Pastor SENGA Emmanuel.

    Source: himbaza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-agaciro-k-imbabazi-z-Imana-nawe-wige-kubabarira.html

  • Juno Kizigenza yasohoye indirimbo yakomoye ku bitutsi yatutswe mu minsi ishize #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Juno Kizigenza, yasohoye indirimbo yise 'Kizigenza’ yakomoye ku bihe amaze iminsi anyuramo harimo n’ibitutsi yatutswe ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo 'Away’ yafashijemo Ariel Ways, aheruka gusohora indirimbo yise 'Please Me’, ni indirimbo yavuzwe cyane itaranasohoka kubera uburyo yayitegujemo abantu ashyira hanze ifoto ahetse kuri moto umukobwa wambaye ubusa witwa Kayugi Eunice Musabe wiyita Ezee Darling ari na we yakoresheje mu mashusho y’iyo ndirimbo.

    Amashusho yayo kandi ni kimwe mu bintu byagarutsweho cyane bitewe n’uburyo akoze aho harimo umukobwa wambaye ubusa, ntabwo yakiriwe neza aho bamushinje guta umuco.

    Uyu muhanzi rero akaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Kizigenza’ agaruka kuri ibyo byose.

    Indirimbo igitangira igaragaza uyu musore arimo asoma bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku ndirimbo 'Please Me’ aho bamwe bamututse bavuga ko ari indaya, hari n’abibazaga niba ari abahanzi nyarwanda.

    Muri iyi ndirimbo yumvikana avuga ko amaze iminsi adatekanye, umutima we udatuje bitewe n’ibyo arimo kunyuramo, gusa yizera ko bizashira.

    Hari aho agira ati 'Ishyamba si ryeru habe na mba. Umutima wanjye numva uboshye. Mbitura abatunze byose banyiyama. Narababaye. Ntabwo navukiye kuba nta makemwa. Nubwo niyumanganya. Ingorane zizashira. Nyuma y’aya marira nzaseka.'

    Juno Kizigenza yize umuziki mu ishuri rya muzika ku Nyundo, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi cyane cyane urubyiruko bitewe n’indirimbo akora, yanyuze muri muri Label ya Igitangaza Music ya Bruce Melodie ariko nyuma baje gutandukana akora ku giti cye.

    Juno Kizigenza avuga ko amaze iminsi atorohewe

    Imwe mu mafoto yatumye yibasirwa na benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/juno-kizigenza-yasohoye-indirimbo-yakomoye-ku-bitutsi-yatutswe-mu-minsi-ishize