Category: Uncategorized

  • Platini P yateguje indirimbo idasanzwe iri… – #rwanda #RwOT

    Platini P yahagurutse ava mu gihugu cy'u Rwanda yerecyeza mu gihugu cya Nigeria mu minsi micye ishize. Muri iki gihugu yagiye asangayo inshuti ye 'magara ntunsige' yitwa Isimbi Alliance wamamaye mu ruhando rwa filimi nyarwanda nyuma akaza kubengukwa n'imwe muri kompanyi zikomeye mu myidagaduro, ya 'One Percent Managers'. Iyi kompanyi, ni nayo yabengutse umunyamuziki Platini P, wahoze akorera mu itsinda ryakunzwe n'abatari bacye rya Dream Boyz.

    Ubwo Platini P yerecyezaga muri Nigeria, yavuze ko agiye yo mu rugendo rw'ibyumweru bibiri, impamvu yatangaje ko ari impamvu z'akazi, byaje kurangira ari ugusinya amasezerano yo gufashwa mu muziki nk'uko yari yarabitangaje.

    Mu masaha macye, Platini abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yemeje ko kuwa 16 Kanama azashyira hanze indirimbo n'ubwo yakoresheje imvugo isa n'izimije agira ati: 'Kuwa 16 Kanama ni umunsi mpuzamahanga w'indirimbo narohamyemo  mu rukundo nayo.'

    Ariko mu by’ukuri akaba ntakindi yashakaga guhishura 'uretse kwemeza bimwe mubyo yari yavuze agenda' ko byamushobokeye akaba kuwa 16 Kanama 'azashyira hanze indirimbo yakunze' kandi yizera ko izaryohera abakunzi b’umuziki, yifashije ifoto nziza yicaye ku modoka y’umukara.Yambaye mu buryo bwe budasanzwe dore ko ahorana udushya mu bijyanye n’imyambarirePlatini P ubwo yavaga mu Rwanda mu minsi itandatu ishizeIsimbi Alliance, Ambasaderi Stanislas Kamanzi na Platini PUbutumwa bwa Platini P buteguza indirimbo yavuze ko izandika amateka mu rwego mpuzamahanga nawe yakunze bidasanzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108414/platini-p-yateguje-indirimbo-idasanzwe-iri-ku-rwego-mpuzamahanga-yakoreye-nigeria-108414.html

  • Umupasiteri yareze mu nkiko umugore we amushinja ko yavuze ko afite igitsina gito #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yabwiye urukiko ko umugore we ahora abwira bagenzi be ko afite igitsina gito kitagira icyo kimumarira mu gutera akabariro.

    Ikinyamakuru Zambian Observer dukesha iyi nkuru,cyavuze ko uyu mupasiteri yabwiye urukiko rwa Chifubu ko ashaka gutandukana n'uyu mugore we kubera aya magambo yo kumusebya.

    Ati 'Yambwiye ko yicuza kuba yaremeye ko dushyingiranwa kuko ntazi gutera akabariro.Nyiricyubahiro,igitsina cyanjye gifite ikibazo,iyo hari ubukonje numvamo uburibwe.Nyuma yo kuvuga ayo magambo nahise mwirukana mwohereza iwabo muri Congo.'

    Pasiteri yavuze ko byose byari bimeze neza mu rugo rwabo batarimuka ngo bave ahitwa Luanshya berekeza I Ndola.

    Uyu mugore wa pasiteri yabwiye urukiko ko umugabo we akunda abagore cyane ndetse ko akunze kumuhohotera iyo amubwiye ku bushobozi bwe buke mu gutera akabariro.

    Uyu mugore avuga ko iyo babonye umukozi,uyu mupasiteri amusambanya ndetse ko anamuherekeza iyo yirukanwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yareze-mu-nkiko-umugore-we-amushinja-ko-yavuze-ko-afite-igitsina

  • Indirimbo ya Buravan iri mu 10 zikunzwe kuri… – #rwanda #RwOT

    Tariki 19 Nyakanga 2021, nibwo Nasibu Abdul Juma Issack [Diamond] yasohoye indirimbo 'Iyo' yakoranye n'abaraperi bo muri Afurika y'Epfo aribo Focalistic, Ntosh Gazi ndetse n'itsinda Mapara Jazz. Kuri ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 4.

    Iri imbere y'indirimbo zasohokeye rimwe, bigaragazwa n'intonde iyoboye. Irakunzwe, ndetse ibitekerezo by'abamaze kuyumva no kuyireba mu bitangazamakuru bitandukanye bavuga ko ifite umudiho ugera ku ngoma z'amatwi.

    Diamond ni umwe mu bahanzi bazwiho gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, cyane cyane abo muri Afurika. Asohora iyi ndirimbo, yavuze ko yizerera mu bumwe n'amahoro, kandi ko umuziki ari imwe mu nkingi zihuza abantu bo mu bihugu bitandukanye bafite imico itandukanye.

    Avuga ko ariyo mpamvu yahisemo gukorana indirimbo n' 'abavandimwe' bo muri Afurika y'Epfo 'kugira ngo nshishikarize abantu gukomeza guharanira ubumwe n'amahoro'.

    Ku rutonde rwa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, 'Iyo' iri ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na 'Sorry' ya Lefa na Tayc, 'Chini juu' ya King 88 na Young Lunya, 'Contigo' ya Vanilla na Kiko Goldenboy, 'Balance' ya Paulo Chakal na Kadja, 'Your man' ya Dram T.

    Hari kandi 'My everything' ya Dashan a Pompis, 'Paloma' ya Mr. P, 'Belle Epoque' ndetse na 'Ye ayee' ya Buravan. 

    Iyi ndirimbo 'Ye ayee' iri kuri Album nshya Buravan yitegura gushyira hanze.

    Iyi Album iriho indirimbo enye yakoze mu muziki ugezweho uvanzemo n'umwimerere w'umuziki Nyarwanda.

    Iyi njyana yatangije izumvikana mu ndirimbo enye ziri kuri Album ye. Yiteze ko izafasha umuziki w’u Rwanda kurenga imbibi. Iyi njyana inumvikana mu ndirimbo ye 'Ye ayee' iri ku rutonde rwa RFI.

    Iyi Album ageze kure ategura, izaba ibaye iya kabiri asohoye nyuma ya 'The Love Lab' yamurikiye muri Kigali Conference & Exhibition Village, tariki 1 Ukuboza 2018.

    Indirimbo ya Buravan iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa RFI ruyobowe n'iya Diamond

    Diamond yavuze ko yakoranye indirimbo 'Iyo' n'abahanzi bo muri Afurika y'Epfo kugira ngo ashishikarize abantu kuramba ku bumwe n'amahoro

     


    Indirimbo 'Iyo' Diamond yakoranye n'abaraperi bo muri Afurika y'Epfo Focalistic, Ntosh Gazi ndetse n'itsinda Mapara Jazz ikomeje guca ibintu

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YE AYEE' YA BURAVAN

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IYO' YA DIAMOND,FOCALISTIC, NTOSH GAZI NA MAPARA JAZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108415/indirimbo-ya-buravan-iri-mu-10-zikunzwe-kuri-rfi-ziyobowe-niya-diamond-108415.html

  • Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sport agiriye inama urubyiruko mbere yo kunywa ibiyobyabwenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida w'ikipe ya Rayon Sport yagiriye inama urubyiruko mbere yo kunywa ibiyobyabwenge. Ni nyuma yuko umwe mu bakoresha Twitter witwa Perezida w'abamotari yari agize ati ” Ese ko Leta ihora ivuga ngo rubyiruko mwirinde ibiyobyabwenge, ubundi izi ko byaba biyobya ubuhe tutagira “. Sadate yahise amusubiza agira ati “ Wa mugani bisaba kubanza kubugira hakabona kwirinda kubuyobya “.

    Wa mugani bisaba kubanza kubugira hakabona kwirinda kubuyobya

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) August 7, 2021

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-perezida-wa-rayon-sport-agiriye-inama-urubyiruko-mbere-yo-kunywa-ibiyobyabwenge/

  • Umugore utwite yatse gatanya nyuma yaho umugabo we aguze imodoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore utwite yirukankiye kujya kwaka gatanya nyuma yuko umugabo we aguriye imodoka Nyirabukwe. Uyu mugore nyuma yo kubona ibyo umugabo we yari amaze gukorera Nyirabukwe yagize ati ” Ntabwo naba nkutwitiye umwana ngo njye ngenda n'amaguru yanjye mu gihe Mama wawe agenda mu modoka ye “.

    Pregnant wife files for divorce after her husband buys his mother a car. She said 'I can't be carrying your baby and walking with my legs while your mom drives a car' what's your opinion??? pic.twitter.com/sMo4Ti5rk4

    — JOE 会員👑🇰🇵 (@gani_jonathan) August 7, 2021

    Ese mwebwe mubona koko ibyo uyu mugore yakoze bikwiriye?

    Source : https://yegob.rw/umugore-utwite-yatse-gatanya-nyuma-yaho-umugabo-we-aguze-imodoka/

  • Gasabo: Umuhindekazi yishyuriye ubukode bw’inzu imiryango yashegeshwe na Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Ubufasha bwashyikirijwe iyo miryango bugizwe n’ibiribwa birimo umuceri, isukari, ifu y’igikoma na kawunga. Imiryango ibiri yashyikirijwe ubukode bw’inzu bw’amezi atandatu mu gihe imiryango ine yahawe ubw’amezi atatu.

    Milcah Aziz yavuze ko iyo nkunga batanze ari impano umuryango we bwite wiyemeje gushyikiriza abagizweho ingaruka na Guma mu rugo atari inkunga yakusanyijwe n’ibigo by’amashuri ayoboye.

    Yagize ari “Gutanga bifungura imiryango y’imigisha n’amahirwe biva ku Mana. Ntabwo gusa byerekena urukundo ku Mana ahubwo bituma imigisha isakara mu buzima bwacu. Biranditse ko Imana izatwitaho natwe nitwika ku bakeneye ubufasha.”

    Imiryango yakiriye ubufasha yahurije ku kuba igiye kubwifashisha mu gihe iri kwisuganya ishaka ibyangombwa nkenerwa nyuma y’ingaruka z’ubukene no kubura amikoro yatewe na Guma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo guhangana na COVID-19.

    Milcah Aziz ni umuyobozi w’amashuri abiri y’incuke arimo Blooming Buds School rikorera ku Kacyiru na Little Flowers school riherereye mu Kiyovu ho mu Mujyi wa Kigali. Imyaka isaga 11 amaze mu Rwanda n’umuryango we avuga ko ari umugisha kuba mu muryango Nyarwanda.

    Ibiribwa byashyikirijwe imiryango yo mu Mudugudu wa Karubimbura, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata

    Milcah Aziz yavuze ko iki ari igikorwa cy’umuryango we

    Umuhindekazi Milcah Aziz yahaye imiryango itandatu ubufasha bw’ubukode bw’inzu

    Uyu Muhindekazi yaherekejwe n’abo mu muryango we

    Mu byatanzwe harimo n’ibiribwa bitandukanye byahawe imiryango yagizweho ingaruka n’ingamba zo guhangana na Coronavirus

  • Rutsiro: Uruhinja rwarokotse inkuba yahitanye se na nyina – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuba yakubise mu mvura nyinshi yaguye ahagana saa Yine zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Kanama 2021.

    Muhawenimana Samuel w’imyaka 27 n’umugore we witwa Nyiramasengesho Verene w’imyaka 25 bakubitiwe n’inkuba mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi.

    Aba bombi bari baryamanye n’umwana wabo muto w’imyaka ibiri ariko we ntiyapfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yemeje aya makuru avuga ko imirambo y’aba bombi itegerejwe kujyanwa mu Bitaro bya Murunda ngo ibanze ikorerwe isuzuma.

    Ati “Amakuru yamenyekanye mu gitondo ubwo umwana wabo wari uryamye mu kindi cyumba witwa Uwituze Daniel w’imyaka itandatu yabyutse abona batakinguye ajya gutabaza abaturanyi basanga bashizemo umwuka.”

    Yasabye abaturage kurushaho kwirinda inkuba bacomokora ibikoresho by’ikoranabuhanga, bakirinda kubikoresha igihe cyose imvura irimo kugwa no kwibuka gushyira imirindankuba ku nzu zabo.

    Ba nyakwigendeta basize abana babiri b’imfubyi ndetse ubuyobozi bugiye kureba uko hari umuntu wo mu muryango wabo wabasigarana.

    Mu Murenge wa Mushonyi mu Kagari ka Rurara, Umudugudu wa Kashishi muri iri joro inkuba yakubise inka y’imbyeyi y’umuturage witwa Sentoki Valens ihita ipfa.


  • Amb. Mukangira yashyikirije Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Mukangira yakiriwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu wa Maldives kuri uyu wa 8 Kanama 2021, nyuma yo kugirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, Ahmed Khaleel.

    Minisitiri Ahmed Khaleel kandi ni we wabanje kwakira kopi z’impapuro zisabira Amb Mukangira guhagararira u Rwanda muri iki gihugu kibarizwa mu Majyepfo ya Aziya, mu Nyanja y’u Buhinde.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Maldives yatangaje ko Minisitiri Abdulla Shahid na Amb Mukangira bagiranye ibiganiro byibanze ku kunoza umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

    Itangazo ry’iyi minisiteri rigira riti “Bombi bashimangiye ko mu izina rya guverinoma bahagarariye bazakomeza gukorana bya hafi mu kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye.”

    Minisitiri Khaleel yavuze ko ari iby’ingenzi gukomeza kugirana ibiganiro hagati y’ibihugu byombi biganisha ku bufatanye mu ngeri zirimo gutwara abantu n’ibintu, uburobyi, ubuhinzi n’ubukerarugendo.

    U Rwanda na Maldives bisanzwe bifitanye amasezerano mu bya dipolomasi yashyizweho umukono muri Nzeri 2019, aho ibihugu byombi byagaragaje ko byifuza gukorana no kunoza imibanire yabyo n’abaturage b’ibi bihugu.

    Muri Nyakanga 2019 kandi Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye uwabaye Perezida wa Maldives, Mohamed Nasheed, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

    Maldives yabonye ubwigenge mu 1965 ibukomoye ku Bwongereza. Ni igihugu giherereye mu Nyanja y’Abahinde kigizwe n’imisozi 1000, ibintu gisangiye n’u Rwanda.

    Ubukerarugendo n’uburobyi biri mu byatumye ubukungu bwa Maldives butera imbere mu myaka ishize, byatumye iva mu bihugu byari mu nzira y’amajyambere mu 1965 ubu ikaba iri mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.

    Maldives ifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 298 ariko igice kinini gikozwe n’amazi mu Nyanja y’Abahinde, umusaruro mwinshi uva mu burobyi no mu bukerarugendo. Imibare iheruka igaragaza ko gituwe n’abaturage 530.953.

    Amb Mukangira yashyikirije Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

    Abayobozi ku mpande zombi banagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kunoza umubano w’u Rwanda na Maldives

    Ambasaderi Mukangira Jacqueline yakiriwe i Maldives

  • Juno Kizigenza afashe icyemezo nyuma yo kubona Messi arira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo Lionel Messi uherutse gutangazwa ko atazongera gukinira ikipe ya Fc Barcelone yasezeye burundu kuri iyi kipe. Nkuko byagaragaye, Messi yaturitse ararira arenzwe n'amarangamutima nyuma yo gutekereza ko atazongera gukinira iyi kipe yari amazemo imyaka isaga 10.

    Nyuma y'aya marira ya Messi, Juno Kizigenza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko guhera kuri uyu wa 08 z'ukwa 8 agiye gutangira gufana ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) birimo kuvugwa cyane ko Lionel Messi ariyo azerekezamo.

    Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-afashe-icyemezo-nyuma-yo-kubona-messi-arira/