Category: Uncategorized

  • Rubavu: Abantu batatu bafatanwe udupfunyika 3,076 tw’urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Habarugira Theoneste w’imyaka 30, Mahoro Chance w’imyaka 27 yafatanwe udupfunyika 2,000 bafatirwa mu Murenge wa Rubavu Akagari ka Gikombe, na ho Nshimiyimana Alexis w’imyaka 26 yafatanwe udupfunyika 1,076 afatirwa mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polizi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bari bafite amakuru bahawe n’abaturage ko Nshimiyimana akwirakwiza urumogi.

    Ati “Abapolisi bo mu ishami rya ANU babonye amakuru ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama 2021, ko Nshimiyimana akwirakwiza urumogi mu bacuruzi barwo bato. Hatangiye igikorwa cyo kumushakisha afatwa ahagana saa tanu z’amanywa afatanwa udupfunyika tw’urumogi 1,076”.

    CIP Karekezi akomeza avuga ko gufatwa kwa Nshimiyimana kwabaye intandaro yo gufata Habarugira na Mahoro, uyu Habarugira ni na we mucuruzi mukuru kuko we ajya kurukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira zitazwi.
    Nshimiyimana akaba yari umukozi wa Habarugira, yari kumuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 nyuma yo kugeza urumogi ku bakiriya.

    CIP Karekezi yagize ati “Biturutse ku makuru ya Nshimiyimana abapolisi bagiye mu Murenge wa Rubavu gushaka Habarugira, bakiri mu nzira bahura na Mahoro Chance bamusangana udupfunyika tw’urumogi 2000. Mahoro na we yavuze ko yari arukuye kwa Habarugira na we ngo yari kumuhemba amaze kugeza urumogi ku bakiriya”.

    Habarugira na we yahise afatwa, aba bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragaza mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Yavuze ko amakuru batanga yorohereza Polisi kurwanya uruhererekane rw’abakwirakwiza n’abakoresha ibiyobyabwenge. Yaburiye abantu bakigaragara mu bikorwa byo kwijandika mu biyobyabwenge ko Polisi y’u Rwanda itazigera ihwema kubarwanya, abagira inama yo kubivamo bakareba indi mirimo bakora ibateza imbere.

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

  • Abantu 9 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 890 barayandura #rwanda #RwOT

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 448 ku bipimo 6,880 byafashwe mu masaha 24 ashize.

    Uyu munsi hasezerewe abantu 10 mu gihe abahawe ibitaro na bo ari 10. Abakingiwe mu Rwanda nabo ni 544.

    Inzego z'ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% by'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 30 Nyakanga 2021, Guverinoma y'u Rwanda yavanyeho Gahunda ya Guma Mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Ni mu gihe indi Mirenge igera kuri 50 yo mu tundi Turere yashyizwe muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, yo ikomeje kubahiriza ayo mabwiriza, na ho ahandi hose ingendo zikaba zibujijwe guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa kumi n'imwe za mugitondo.

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge 50 iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw'icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari Utugari dutandukanye ubwandu bukiri hejuru ya 5% mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Imibare yo ku rwego mpuzamahanga igaragaza ko abamaze gutahurwaho iki cyorezo kuva cyagera ku Isi bamaze kurenga miliyoni 202, barimo miliyoni 182 bakize n'abasaga miliyoni 4 babuze ubuzima.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-9-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-890-barayandura

  • Wa mukobwa watumye Davis D na Kevin Kade bafungwa yavuze ibyamubayeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shazz yavuze ibyamubayeho ubwo yamaraga gukora ikiganiro avuga ko ariwe watumye Davis D, Kevin Kade na Thierry bafungwa. Shazz yavuze ko akimara gukora ikiganiro yabonye abantu benshi bamwandikira ku mbuga nkoranyambaga ze bamusaba imbabazi kubera amagambo atandukanye bari baravuze ku mbuga nkoranyambaga bakimenya ko Davis D na bagenzi be bafunzwe. Ngo nawe yabonye ibyo abantu benshi bari bavuze bataramenya ko ariwe wafungishije Davis D na bagenzi be biramubabaza gusa kuko yumvaga nta kintu yishinja ntabwo yabitinzeho cyane.

    Aho akoreye ikiganiro asobanura uko byose byagenze yabonye inshuti nyinshi zimusaba imbabazi ku bw'ibyabaye byose.

    Shalon (Shazz)

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-watumye-davis-d-na-kevin-kade-bafungwa-yavuze-ibyamubayeho/

  • Urugo rw’Abahinde baba mu Rwanda rwiyemeje kugabanya ku mushahara rukagaburira abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashyiraga abaturage ibiribwa mu ngo
    Bashyiraga abaturage ibiribwa mu ngo

    James Aziz n’umuryango we bavuye mu Buhinde baza gutura mu Rwanda mu mwaka wa 2011 ari abantu basanzwe (nk’uko yabisobanuye), ariko mu Rwanda ngo bahagiriye umugisha wo gucuruza bunguka ku buryo ngo bakwiye gusangira n’abatishoboye.

    Aziz afite ikigo gikora kikanacuruza ibijyanye n’ikoranabuhanga, uwo bashakanye Milcah Grace Aziz na we akagira ishuri ryigenga, byose bakaba barabishinze kuva aho baziye mu Rwanda mu myaka 10 ishize.

    Kuri iki Cyumweru urwo rugo rwatanze ibiribwa bizamara iminsi irindwi ku miryango itishoboye 20 ituye mu Gatsata mu karere ka Gasabo, ikaba yaratakaje akazi kubera gahunda zijyanye no kwirinda Covid-19.

    James Aziz agira ati “Uyu murimo (wo gufasha abantu) twatangiye kuwukora mu mwaka wa 2013. Imana yaturemye twese tungana, niba hari icyo mfite mba ngomba kuguhaho, nta kintu twakoze kugira ngo tube dufite ibiruse iby’abandi, ni ubuntu bw’Imana twagiriwe”.

    Umwe mu baturage Umuryango wa Aziz wahaye ibiribwa
    Umwe mu baturage Umuryango wa Aziz wahaye ibiribwa

    Avuga ko urugo rwe rwiyemeje kugira umuco wo kwigomwa amafaranga ku mushahara rubona, ndetse no kujyana abana mu gihe rugiye gutanga ibiribwa ahantu hose bumvise abashonje, kugira ngo na bo bazakurane uwo murage.

    Albina Shannon Aziz, umwana wabo w’umukobwa w’imfura ufite imyaka 15 y’ubukure, ubu yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ariko ngo ntabwo azatezuka ku murage w’ababyeyi be.

    Shannon yagize ati “Ubu nta mafaranga mfite ariko wenda mu gihe kizaza nzakomeza urugendo ababyeyi banjye batangiye, kuko Imana ntabwo yabahamagaye bonyine ahubwo yahamagaye urugo rwose”.

    Urwo rugo rwirinze kuvuga amafaranga ruzajya rwigomwa buri kwezi ariko imiryango 20 rwahaye ibiribwa kuri iki cyumweru ngo ruzakomeza kuyitaho mu gihe kingana n’amezi ane, nyuma yaho rwongere gutangira gufasha abandi gutyo gutyo.

    Urugo rwa Aziz rusaba undi muntu wese ufite umutima ukunze abandi, guhoza ku mutima abantu batishoboye bari hirya no hino ku isi.

    Milcah Grace Aziz ahamagarira abandi babishoboye gutanga ibiribwa ku baturage
    Milcah Grace Aziz ahamagarira abandi babishoboye gutanga ibiribwa ku baturage

    Imiryango yahawe ibiribwa ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Gatsata, ntacyo bifuje gutangaza ku bijyanye n’ubufasha butangwa n’umuryango wa Aziz.

    Uyu muryango watanze ibiribwa ku badafite akazi muri iyi minsi imirimo imwe n’imwe yahagaze, bigizwe n’umuceri, isukari, ifu y’igikoma ndetse n’ifu y’ibigori (kawunga).

    Uretse kugaburira abantu rukeka ko batishoboye, urugo rwa Aziz rumaze no gushyiraho amashuri atatu y’incuke ahendukiye benshi (asaba amafaranga y’ishuri atarenze ibihumbi 20), mu rwego rwo gufasha abana bakomoka mu miryango y’amikoro make kubona aho biga.

  • Kamonyi-Rukoma: Abacukuzi 10 b'amabuye y'agaciro batawe muri yombi aho bari mu nama #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku gicamunsi cy'iki cyumweru mu Kagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma yataye muri yombi abantu 10 basanzwe bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe. Ni nyuma yuko bamwe bari bayicitse mu masaha y'igitondo bakaza kwikusanya mu nama nayo itemewe muri ibi bihe bya Covid-19. Mu byo bakurikiranyweho, harimo Ubucukuzi butagira ibyangombwa, Gukoresha abana imirimo y'agahato aho bamwe ngo banavuye mu mashuri. Hari kandi ngo no kwica amabwiriza ya Covid-19.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com kandi yemezwa na Polisi y'u Rwanda ni uko aba bantu uko ari 10 batawe muri yombi, basanzwe mu kabari bari mu nama itemewe muri ibi bihe bya Covid-19. Byari nyuma kandi yuko mu masaha ya mu gitondo hari bamwe bacitse Polisi bakiruka ubwo yashakaga ku bafata kuko ngo imaze iminsi ibafiteho amakuru simusiga y'ibyaha ibakekaho.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire yahamirije intyoza.com ko aba bantu batawe muri yombi, ko kandi Polisi imaze igihe ibafiteho amakuru y'ibyaha ibakekaho, ko ndetse bamwe mu masaha ya mu gitondo cy'iki cyumweru bayicitse bakiruka.

    SP Kanamugire yagize ati' Ubundi hafashwe abantu 10, bose twari dusanzwe tubafiteho amakuru simusiga yuko bacukura amabuye mu buryo bunyuranije n'amategeko. Ikindi cya kabiri bakajyanayo abana batoya bari munsi y'imyaka 18 bakabakorera'.

    Akomeza avuga ko nyuma yuko Polisi na RIB bafatanije, bamenye ko hari aho barimo gukorera inama kandi bari babafiteho ayo makuru; ko bakoresha abana, ko bacukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko, ko kandi nta n'ufite icyangombwa ndetse banabimazemo igihe, ngo nibwo bapanze kubafata kuko amakuru ahagije bari bayafite ndetse bamaze igihe bashaka uko bazabafata.

    Mu bindi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire avuga ko hejuru yo gukora ubucukuzi mu buryo bunyuranije n'amategeko kuko nta byangombwa, hejuru kandi yo gukoresha abana bato mu bucukuzi, haniyongeraho ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bakajya gukora inama itazwi mu kabari muri ibi bihe by'icyorezo.

    Nyuma yuko Polisi mu gitondo ikoze umukwabu (Operation) yo gufata aba bantu ariko bamwe bakayicika, ngo amakuru yakomeje gushakishwa kugeza bamenye aho bari bateraniye babagwa gitumo, barabafata. Abafashwe bose bashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Rukoma, aho ngo bagiye gukorerwa Dosiye. Gusa ngo n'iperereza ku bindi rirakomeza. Avuga kandi ko umuntu wese ukora ubucukuzi mu buryo bunyuranije n'amategeko ndetse n'undi ngo waba yibwira ko yakwihisha Polisi ari ikibazo cy'igihe gusa, ko nta n'umwe utazafatwa mu bakora ibitemewe.

    Amakuru yandi agera ku intyoza.com ni uko muri uku guterana kw'aba bantu bafashwe, mu byo bigaga ngo harimo no kureba uko bakusanya amafaranga yo guha bamwe mu bayobozi cyangwa abakozi mu kigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo ngo nabo bajye baborohera. Ibi kandi si amakuru mashya mu bucukuzi cyane ko byinshi mu birombe bikora bitujuje ibyangombwa kandi bizwi ko ntabyo. Ni mu gihe hari abo usanga barabisabye ndetse n'aho bakorera(indani) hatunganije kurusha aha bamwe mu bahabwa ibyangombwa. Aha ni naho benshi bahora batunga intoki ko hari ruswa n'ibijyana nayo mu itangwa ry'impushya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-abacukuzi-10-bamabuye-yagaciro-batawe-muri-yombi-aho-bari-mu-nama/

  • U Bufaransa: Producer Dieudonn yatangiye guc… – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2021, ni bwo Producer Musuma Dieudonné yatangaje ko yacuze injyana (beat) ibihumbi bitatu zo kugurisha abahanzi bo mu Rwanda cyane cyane abakora injyana ya Drill iharawe n'urubyiruko muri iki gihe, Rap ndetse na Afrobeat.

    Bamwe mu baraperi bamuyobotse barimo umuraperi B-Threy bakoranye indirimbo 'Nkwibutse'. Bamwe mu batanze ibitekerezo bavuze ko bakunze iyi ndirimbo, kandi ko injyana yayo ari nziza.

    Kuva mu 2010, Musuma Dieudonné abinyujije muri studio ye y'umuziki MrHoodDream Productionz yatangiye kwiga uko yajya acura injyana z'indirimbo ubundi akazigurisha abahanzi batandukanye, ahereye kubo mu Bufaransa ari naho abarizwa.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NKWIBUTSE’ YA PRODUCER MR HOOD DREAM NA B-THREY

    Yakuze akunda injyana ya Hip Hop akunda n'abahanzi bakora iyi njyana barimo nka 2Pac, Puff Daddy n'abandi batumye yumva ashaka kugera ikirenge mu cyabo.

    Uyu musore wavutse mu 1998, avuga ko kuva afite imyaka 17 yatangiye gukora injyana z'indirimbo akazigurisha abahanzi barimo umuraperi SLK yagurishije indirimbo ya mbere mu 2015.

    Akigera mu Bufaransa agiye gukomeza amasomo ye, yabonye n'umwanya uhagije wo kuganira na ba Producer bakomeye ku Isi barimo nka Producer Lex Luger wakoze indirimbo 'BMF' y'umuraperi w'umuherwe Rick Ross uherutse gusohora Album.

    Dieudonné kandi yahuguwe na Producer Metro Boomin wakoze indirimbo z'abaraperi barimo Drake na Future bihagazeho mu muziki ku Isi.

    Ashingiye ku masomo, umuhate no kuba akunda injyana ya Drill na Rap yiyemeje kubikora mu buryo bw'umwuga atangira gucura injyana z'indirimbo.

    Avuga ko asanzwe afite abahanzi bo mu Bufaransa, Nigeria no mu bihugu byo mu Burayi acuruzaho 'beat' ariko ko ashaka no kuzigurisha abahanzi bo mu Rwanda

    Dieudonné avuga ko yakunze uburyo Bushali, B-Threy na Slum Drip bitwara mu njyana ya Drill, ari nayo mpamvu ashaka abahanzi 20 bo guha 'beat' z'ubuntu abandi akazibagurisha mu zirenga ibihumbi bitatu yamaze gukora.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA ati 'Ndashaka gukorana n'abahanzi bakizamuka bo mu Rwanda. Nabonye mu Rwanda hari abahanga benshi, ntabwo basinziriye. Njya mbona ibiganiro kuri Televiziyo n'ahandi bigaragaza ko umuziki w'u Rwanda wateye imbere.'

    Producer Mr Hood Dream yatangiye gucuruza 'beat' yacuze ahereye ku muraperi B-Threy

    Producer Mr Hood Dream avuga ko afite 'beat' zirenga ibihumbi bitatu yacuje, harimo 20 azatanga ku buntu ku bahanzi bo mu Rwanda

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NKWIBUTSE' YA PRODUCER MR HOOD DREAM NA B-THREY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108411/u-bufaransa-producer-dieudonne-yatangiye-gucuruza-beat-ahereye-kuri-b-threy-108411.html