Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yaherekeje mugenzi we Faustin-Archange Touadéra wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu mafoto yashyizwe hanze,yagaragaje Perezida Kagame aherekeje mugenzi we wa Centrafrique ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, nk'uko asanzwe abigenza ku bashyitsi basuye u Rwanda.

    Mu minsi ine yamaze mu Rwanda, Perezida Touadéra, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame,basinyana amasezerano,asura ibice bitandukanye bibitse amateka y'u Rwanda ndetse n'ibikorwa by'iterambere u Rwanda rugezeho.

    Mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru kuwa kane w'iki cyumweru, Perezida Touadéra na mugenzi we Paul Kagame bavuze kuri byinshi birimo ingabo zoherejweyo muri Centrafrique ku masezerano y'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yavuze ko koherezayo ingabo ku masezerano y'ibihugu byombi byari igisubizo cyihuse kuko amategeko agenga imikorere ya MINUSCA “yatumaga bishobora gufata igihe kirekire”.

    Ibihugu byombi byasinye amasezerano ane arimo ay'ubufatanye mu bya gisirikare mu kwezi kwa 10/2019 i Bangui muri Centrafrique.

    Kagame avuga ko nubwo ingabo za MINUSCA n'ingabo zagiyeyo ku masezerano y'ibihugu byombi zari zifite inshingano zisa ariko “bamwe bashobora gukora akazi vuba kurusha abandi.”

    Ati: “Centrafrique yari yugarijwe n'iyo mitwe yihutaga ishaka guhungabanya amatora no kugariza umujyi wa Bangui…

    “…Amasezerano yacu rero yatumaga dushobora koherezayo ingabo vuba ngo zikore akazi nkako UN yagombaga gukora ariko ikagenda buhoro, wenda uko niko amategeko abagenga akora, ibyo sinabihindura, na Perezida Touadera ntiyabihindura.”

    Perezida Touadera yavuze ko ingabo z'iki gihugu zasubimbirijwe n'inyeshyamba kuko zari zikiri kwiyubaka kuva mu 2016, bikaba ngombwa ko leta isaba ubufasha amahanga.

    Ati: “Twitabaje Perezida Kagame, leta, n'Abanyarwanda bekemera kohereza vuba ingabo hashingiwe ku masezerano twagiranye ngo zidufashe kurwanya ibikorwa bya CPC.”

    Touadera avuga ko umusanzu w'ingabo z'u Rwanda zoherejwe ku masezerano y'ibi bihugu cyangwa iziri muri MINUSCA wahagaritse izo nyeshyamba.

    Ati: “Iyo hataba uko kuza kw'izo ngabo zafashije izacu nibaza ko ibintu byari kuba bitandukanye n'ibyo tuzi ubu…Twanyuzwe cyane uburyo ingabo z'u Rwanda zikora…”

    Avuga ko izo ngabo zabafashije gutabara inzego za leta no gukomeza amatora kugeza arangiye. Arenzaho ko ashimira Abanyarwanda gufasha Centrafrique.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye gufatana urunana n'abaturage ba Centrafrique mu rugendo ruganisha ku kubaka amahoro, ubwiyunge n'iterambere.

    Uruzinduko rwa Perezida Touadéra rwaje nyuma y'amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y'izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw'amahoro bwa Loni muri Centrafrique.

    Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n'umutekano muri Minusca.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yaherekeje-mugenzi-we-faustin-archange-touadera-wasoje

  • Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike zigaruriye icyambu cya Mocimboa da Praia #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique, zimaze kwigarurira icyambu cya Mocímboa da Praia, ari na ho hari icyicaro gikuru cy'imitwe y'iterabwoba kuva mu myaka ibiri ishize.

    Uyu Mujyi kandi niwo uherereremo icyicaro gikuru cy'aka karere n'ikibuga cy'indege.

    Mu butumwa Ingabo z'u Rwanda zashyize kuri Twitter,zagize ziti “Icyambu cy'umujyi cya Mocímboa da Praia,cyari cyarigaruriwe n'inyeshyamba mu myaka irenga ibiri,cyafashwe n'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike. Uyu mujyi kandi ufite icyicaro cy'akarere n'ikibuga cy'indege.”

    Brigadier General Pascal Muhizi ukuriye imirwano,yavuze ko gufata ibirindiro bikuru by'ibyihebe ari ikintu cy'ingenzi mu kurwanya abakora ibikorwa by'iterambwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Ati “Turishimye kubera ko twageze ku ntego yacu nyuma y'ukwezi kumwe gusa duhangana n'ibyihebe.Ubu twafashe akarere ka Mocímboa da Praia,ibirindiro bikuru by'ibyihebe.Ni intsinzi ikomeye kuri twe no kuri Mozambike.”

    Kuri uyu wa Gatandatu, Ingabo z'u Rwanda zagiye guhashya imitwe y'iterabwoba muri Mozambique, zishe abarwanyi bane mu gitero zagabye ahitwa “1st May”.

    Muri iyo mirwano, ingabo z'u Rwanda zishemo abarwanyi bane, hafatwa imbunda enye za RPG, eshatu za SMG n'ibindi bikoresho birimo inyandiko.

    Abasirikare bamwe barwana baturutse mu ruhande rumwe, abandi mu rundi ku buryo bose bazahurira ahantu hamwe.

    Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike zirashaka kugenzura ibice byose by'intara ya Cabo Delgado, hanyuma abaturage bagatangira gusubizwa mu byabo nta nkomyi.

    Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka ni bwo ingabo z'u Rwanda zagiye muri Mozambique nyuma y'ubusabe bwa Perezida w'icyo gihugu, Filipe Nyusi.

    Byari byitezwe ko izi ngabo zifatanya n'iz'Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y'Amajyepfo (SADC) ariko iza SADC zatinze kuhagera na nyuma yo kuhagera ntizahita zitangira gutanga ubufasha.

    Muri 'weekend' ishize, amato n'indege za Africa y'Epfo byageze i Pemba hafi y'akarere k'intambara, n'imodoka z'intambara zitwaye abasirikare 1,500 ba Africa y'Epfo zihita zinjira imbere ku butaka.

    Imodoka z'intambara za Botswana n'abasirikare bagera kuri 300 nabo binjiye muri Mozambique.

    U Rwanda ruvuga ko ingabo zarwo ziriyo mu gihe cyose bizaba bikenewe, kandi byitezwe ko zifata akarere karinzwe cyane kazungurutse Palma no hafi y'umushinga rutura wa gaze hanyuma Total ikizera umutekano ikagaruka mu kazi umwaka utaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-z-u-rwanda-n-iza-mozambike-zigaruriye-icyambu-cya-mocimboa-da-praia

  • Messi yarize cyane ubwo yasezeraga kuri FC Barcelona anavuga ikipe igiye kumwegukana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ubwo yari agiye kuvuga ijambo imbere y'abantu amamiliyoni bari bamukurikiye ku isi yose,Messi yahise arira cyane ndetse avuga ko atumva ukuntu agiye gusezera kuri iyi kipe y'ubuzima bwe.

    Ati 'Nari namaze kwemera kuguma muri FC Barcelona.Aha n'urugo rwanjye n'urugo rwacu.Nifuzaga kuguma muri Barcelona kuko niwo wari umupangu wanjye…ariko uyu munsi ndi gusezera ku buzima bwose namaze hano.'

    Ikipe ya PSG niyo ihabwa amahirwe yo kumwegukana ndetse na Messi yemeye ko ari ukuri bishoboka ko ayerekezamo.Ati 'Paris Saint-Germain birashoboka.Nta kintu turemeza ariko nakiriye telefoni nyinshi z'amakipe menshi nyuma y'aho Barcelona isohoye itangazo.Turacyavugana.'

    Messi yemeje ko yagerageje gufasha ikipe kugira ngo ayigumemo ariko ngo nta musaruro byatanze kubera amategeko ya La liga.

    Ati 'Amasezerano yanjye mashya yari yarangiye.Byose byari byarangiye.Nashakaga kuguma hano ariko ubwo nagarukaga mvuye mu biruhuko nasanze byarangiye.

    Uko niko Joan Laporta yabisobanuye.Ku munota wa nyuma kubera ibintu bya La LIGA ntabwo byakunze.Ndababaye cyane kuko sinifuzaga kuva muri iyi kipe.Nkunda Barca kandi nashakaga kuyigumamo.Amasezerano yanjye yari ateguye.

    Nakoze ibyo nari nshoboye ngo mpagume.Nta kibazo nagiranye na Barcelona mu by'ukuri.Ibintu byose byari bimeze neza kandi bari bamaze kunyemeza kuguma muri Barcelona.'

    Messi aherutse kwifotoza ari kumwe n'abakinnyi ba PSG barimo Neymar, Leandro Paredes, Angel Di Maria na Marco Verratti ahitwa Ibiza.

    Abjijwe kuri iyo foto yagize ati 'Byarahuriranye.Nari ndi hariya n'inshuti zanjye,hanyuma twemera gufata ifoto.Barambwiye bati'Ngwino I Paris! Ariko byari urwenya kuko twari mu biruhuko.'

    Abajijwe ku hazaza ha Barcelona,Messi yagize ati 'Barcelona ni ikipe nziza ifite abakinnyi beza, nizera ko bizagenda neza mu gihe kiri imbere.'


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yarize-cyane-ubwo-yasezeraga-kuri-fc-barcelona-anavuga-ikipe-igiye

  • Cesc Fabregas yavuze uko byagenze ku munsi wa… – #rwanda #RwOT

    Cesc Fabregas w’imyaka 34 y’amavuko Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, yagarutse k'uburyo yabanye na Lionel Messi ndetse n’umunsi wa mbere ubwo yageraga muri Barcelona dore ko aba basore bombi bangana mu myaka. Yagize ati: 'Buri gihe nzahora nibuka umunsi wazaga mu cyumba ufite imyaka 13 hanyuma bambwira ko uyu mwana ukomoka muri Argentina na we aje kugerageza amahirwe muri Barcelona. Wicaraga hasi ndetse umunsi wose ugashira utavuze. Umutoza wacu yaranyegereye arambwira ngo ngomba kugira imbaraga kuri wowe urabibona urisekera.”


    Ati: “Inzozi zanjye buri gihe zari ugukina mu ikipe ya mbere ya Barcelona ariko kubikora ndi kumwe nawe ndetse na Gerard Pique byatumye inzozi zanjye ziba nziza kurushaho kuko bwa nyuma byarangiye bibaye'. 

    Yakomeje amubwira ati: 'Uvuye muri Barcelona nk’umukinnyi w’ibihe byose, ntabwo bizongera kubaho kubona Barcelona nk’iyi kandi utarimo. Warakoze, wongere ngo warakoze kuri buri kimwe watanze. Nshuti twabanye n’umutima wanjye wose, nkwifurije buri kimwe ndabizi neza  uzishima aho uzajya hose, turagukunda.”


    Fabregas ari muri Barcelona 

    Cesc Fabregas na Lionel Messi bakinanye mu ikipe y’abato ya Barcelona, ndetse baza kongera gukinana ubwo Fabregas yagarukaga muri Barcelona avuye muri Arsenal mu 2011 nabwo yongera kuvamo ajya muri Chelsea mu 2014.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108410/cesc-fabregas-yavuze-uko-byagenze-ku-munsi-wa-mbere-messi-agera-muri-barcelona-anamushimir-108410.html

  • Messi yagaragaje amarira n’agahinda ubwo yase… – #rwanda #RwOT

    Isi y’umupira w’amaguru kuri iki gicamunsi yakiriye ikiganiro itateganyaga ko kizabaho ndetse buri wese yatunguwe n’amakuru y’iminsi 3 yabanjirije iki kiganiro. iki kiganiro cy’amateka Messi yagiranye n’itangazamakuru, cyamaze isaha imwe ariko kigirwa n’iminota 30 y’amarira kuri Messi wakiniye Barcelona akayiha ibishoboka byose.

    Ubwo yinjiraga mu cyumba iki kiganiro cyagombaga kuberamo, Messi yagaragaye mu isura itishimye ndetse ishobora kubyara amarira mukanya ako ariko kose. Ntabwo yatinze kuko yahise afata umwanya atangira kugira icyo avuga. Messi w’imyaka 34 yatangiye avuga ko muri Barcelona ari mu rugo kandi yagombaga kuhaguma. Ati” nagerageje kumvishwa buryo ki ngomba kuguma hano. Muri Barcelona ni mu rugo. Nashakaga kuguma mu rugo kandi wari umugambi wanjye, gusa uyu munsi reka mbasezereho.” Nyuma, amarira yahise atangira kubunga ku matama ya Messi.

    Messi yakomeje avuga ko amasezerano ye yari yamaze kuzura ati: 'amasezerano yanjye yari yaramaze gutegurwa ndetse anameze neza. nashakaga kuguma hano ndetse navuye no mu biruhuko ariwo mugambi mfite ariko birangiye byanze.” Amarira arongera aragwa.

    'Aha ni mu rugo njye nageze hano mfite imyaka 13 none nyuma y’imyaka 21 ndahavuye Kandi mpavuye mfite umugore n’abana 3, gusa igihe kimwe nzahagaruka kuko ari mu rugo kandi nabisezeranyije abana banjye.” Messi akomeza kuvuga ari nako amarira basangira amarangamutima.

    “Umwaka ushize nari nafashe umwanzuro wo kugenda gusa Nyuma byaje guhinduka ariko kuri ubu numvaga nta hantu nzajya ariko birangiye aribwo ngiye. Laporta yambwiye ko bitagishobotse kandi ngo ko ntako atagize ariko shampiyona ya Espagne irabyanga'. 

    Ati: 'Ntacyo navuga kuri Barcelona, gusa icyo navuga ni uko nagerageje kuguma hano ariko biranga. Amakuru avuga ko Barcelona na Laporta ku wa 4 bansabye ko nagabanya amafaranga ku kigero cya 30 ku ijana ntabwo ariyo ni ibibeshyo, njye nemeye kugabanya umushahara wanjye mo 1/2 kugira ngo ngume mu ikipe ariko nabyo byaranze.”

    Messi yakomeje avuga ko ibi aribyo bihe bimubabaje mu buzima bwe yagize ati” ibi nibyo bihe bigoye mu buzima bwanjye ntababeshye. Nagize ibihe bitandukanye kandi bigoye ariko nibura icyo gihe nakoraga imyitozo nkagaruka nkihorera ariko kuri ubu sinasubiza ibihe inyuma ngo ngire icyo nkora kuko ibihe byanjye muri Barcelona bishyizweho akadomo.”

    Umunyamakuru yamubajije niba azerekeza muri PSG avuga ko atabyemeza. Yagize ati” ntabwo nabihamya ariko byose birashoboka iyo amakuru ahari mbona abantu benshi bampamagara ariko nta na kimwe kiratungana. Messi anabajijwe kubijyanye n’ifoto ari kumwe n’abakinnyi ba PSG nabwo yavuze ko iyo foto bayifotoje mu buryo busanzwe. Yagize ati: 'iriya foto twayifotoje mu buryo busanzwe narindi kumwe nabo nk’inshuti zisanzwe, dufata umwanzuro wo kwifotoza. Barambwiye ngo nzaze muri PSG ariko byari urwenya kuko twari mu biruhuko.'

    Messi asezeye muri Barcelona nyuma y’imyaka isaga 21 ikaba imyaka 18 atangiye kuyikinira ndetse akaba asezeye mu marira menshi nyuma ya Luis Suarez na we wagiye muri ubwo buryo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108408/messi-yagaragaje-amarira-nagahinda-ubwo-yasezeraga-barcelona-anakomoza-ku-ikipe-zimushaka-108408.html

  • Dore ibyo Kanyombya akoreye mu Gatsata imbere y'abaturage – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe hashize iminsi mike Kanyombya asinyanye amasezerano yo kwamamariza imwe muri sosiyete ikomeye, uyu mukinnyi wa filime ukomeye cyane hano mu Rwanda yahagaze mu Gatsata maze aremera abaturage.

    Kanyombya yaremeye abaturage abaha 500Frw buri muturage nyuma yo kubabaza ibibazo bitandukanye no kubahugura ku bijyanye no kwirinda Covid-19.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-kanyombya-akoreye-mu-gatsata-imbere-yabaturage/

  • Miss Umuratwa azikura mu itsinda ririmo umuny… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruhagarariwe na Umuratwa Anitha Kate. Ni izina rizwi mu marushanwa y’ubwiza kuko yahatanye muri Miss Rwanda 2020 ntiyabasha kwegukana ikamba, akomereza muri Miss Supranational Rwanda ho biramuhira araryegukana.

    Iyi niyo nzira yamugejeje muri Poland guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational riba ku nshuro ya 12.

    Kamwe mu duce tugize iri rushanwa kitwa 'Supra Chat', aho abahatana bashyirwa mu matsinda bakabazwa ibibazo bitandukanye, hagamijwe kureba mu by'ukuri icyo abahatana batekereza ku bintu bitandukanye by’ubumenyi rusange; haba mu bihugu bakomokamo cyangwa ku Isi muri rusange.

    Ikindi kiba kigamijwe, ari nacyo cyafatwa nk’ingenzi, ni ugusuzuma ubumenyi n’ubushobozi bw’uhatana mu gutanga ibitekerezo bye ku ngingo runaka.

    Miss Umuratwa Kate ari mu itsinda rya 7 aho ahatanye n’abakobwa bahagarariye Namibia, Ghana, Romania, Sweden, Philippines, u Bwongereza na Thailand.

    Abakurikirana iby'amarushanwa y’ubwiza cyangwa se n’abayitabira ntabwo ari benshi bakwifuza guhurira mu itsinda rimwe n’igihugu nka Philippines cyangwa u Bwongereza.

    Igisobanuro cy'ibi cyashakirwa mu mpamvu nyinshi zitandukanye, gusa iz'ingenzi ni uko ari ibihugu bizwiho kugira umurindi wo hejuru mu gushyigikira ababa babihagarariye, kikaba ikinyuranyo ku Rwanda. 

    Ugushyigikirwa mu kiciro nk'iki bitanga amahirwe y'amanota 60% naho Akanama Nkempuramaka kagatanga 40%.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021, iri tsinda ryakoreshejwe umukoro ugizwe n’ibibazo babazwaga na 'Ann' wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019..

    Miss Umuratwa yabajijwe impamvu abona ari iby'ingenzi ko amarushanwa y’ubwiza yakomeza kubaho muri iki gihe isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19.

    Ni ikibazo wabonaga ko Miss Umuratwa atari yumvise neza, cyakora yasubije agira ati 'Ntekereza ko amarushanwa y’ubwiza yakomeza kubera ko twe abahatana twafasha Leta kuba zagera ku bisubizo byo guhangana n'icyorezo. Ikindi numva dufite intego zitandukanye zo kugeraho n'ubwo covid yaba igikomeje.'

    Miss Anitha kandi yongeye kubazwa ubutumwa yatanga ku bantu bahura n'akarengane n'ihohoterwa, bishamikiye ku rwango, kubera ko ari itsinda cyangwa ubwoko runaka.

    Mu gusubiza ati 'Nababwira ko ari abigikundiro kandi bagomba kubaho. Ntabwo ari abantu bose babanga, bagomba kumenya ko ari abanyembaraga kandi bashoboye.'

    Ubwo twateguraga iyi nkuru, ku rubuga rwa Miss Supranational hari hamaze gutambuka ibitekerezo 814 muri ibyo 506 byari ibishyigikiye umukobwa uhagaririye Philippines naho abagaragaje ko banyuzwe na Miss Umuratwa Anitha bari batatu.

    Uzatambuka muri iritsinda azashyirwa mu rindi tsinda rizavamo umwe uzahita abona umwanya wo kwinjira muri 24 bambere b'irushanwa. Umukobwa uhagarariye Kenya yamaze gutambuka mu itsinda yarimo rya kabiri ahigitse abarimo uwo mu Budage n'umunya-Czech Republic.

    Gushyigikira Miss Umuratwa Anitha Kate bisaba kubanza kumanura (download) application ya Miss Supranational hanyuma ukagaragaza kumushyigikira uciye muri uwo muyoboro.

    Abakobwa bakigera muri Poland bahawe ibyumba, aho barara mu cyumba kimwe ari babiri- Uyu ni LAWNDA wo muri Jamaica na Umuratwa Anitha Kate wo mu Rwanda


    Justeen Cruz Lara wo muri Ecuador na Linda Sibrián wo muri El Salvador na Deise Benício wo muri Brazil

    Luzclaros wo muri Bolivia na Macarena Gutierrezradich wo muri ChileDare Santos wo muri Panama na Valentinaldanad wo muri Colombia


    Karla_guilfu wo muri Puerto Rico na Eoannaelayn na wo muri Dominican Republic

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108406/miss-umuratwa-azikura-mu-itsinda-ririmo-umunya-philippines-numwongereza-108406.html

  • Umunyamakuru Julius Chita yasezeranye imbere… – #rwanda #RwOT

    Julius Chita na Batamuriza basezeraniye muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku wa 6 Kanama 2021.

    Julius washinze shene ya Youtube yise 'Chita Magic TV', yavuze ko Batamuriza ari 'umugore w'ubuzima bwanjye' kandi 'ndagukunda'. Ashima Imana yamufashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.

    Imyaka itatu irashize Chita na Batamuriza bari mu munyenga w'urukundo ishibutsemo kwiyemeza kurushinga.

    Tariki 3 Kamena 2021, basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo muri Kigali.

    Chita warushinze na Batamuriza, azwi na benshi ku bwo kwigana amajwi y'ibyamamare, ni umusangiza w'amagambo mu birori, ibitaramo no mu bukwe.



    Chita na Batamuriza basezeraniye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera

    Chita yavuze ko Batamuriza ari umugore w'ubuzima bwe, kandi ko amukunda

    Tariki 3 Kamena 2021, Chita yasezeranye na Batamuriza imbere y'amategeko

     

    Chita na Yvette bagiye kubana akaramata nyuma y'imyaka 3 bakundana

    Batamuriza Yvette warushinze n'Umunyamakuru Chita

    Bambikanye impeta y'urudashira biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore

     

    Muyoboke Alex umujyanama w'umuhanzi Chris Hat yashyigikiye intambwe yatewe na Chita n'umukunzi we


    AMAFOTO: Robert-Isimbi TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108405/umunyamakuru-julius-chita-yasezeranye-imbere-yimana-numukunzi-we-amafoto-108405.html

  • Uri uwagahebuzo! Umutoma wa Mimi kuri Medd… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021, Meddy yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 32. Yanditse kuri konti ye ya Twitter asa n'ugaragaza ko kuri iyi myaka atari azi ko azaba yarinjiye mu cyiciro cy'abarushinze.

    Ati 'Reka mvuge ko ntigeze ntekereza ko nakura kugeza muri iki kigero mu buryo bwihuse gutya. Mama burya yari mukuri, navuga iki!'

    Umugore we Mimi yanditse kuri konti ye ya Instagram amubwira ko ari umugabo w'igitangaza, kandi ko kuva yahura nawe yamenye uburyohe budashira bw'urukundo.

    Yabwiye Meddy ko ari uw'agahebuzo, kandi ko ubuzima bwe butari kumera uko buri ubu iyo badahura. Ati 'Ku mugabo w'igitangaza nkunda, sinari nzi icyo kugira ugukunda bivuze kugeza igihe nkumenya. Uri uw'agahebuzo. Ubuzima bwanjye ntibwari kumera gutya iyo ntakugira. Imana yuzuze urukundo n'imigisha mu mutima wawe. Isabukuru nziza Ngabo.'

    Meddy yashimye Mimi amubwira ko amukunda kurusha 'uko nkunda amavuta akoze mu mushongi w'ubunyobwa'.

    Isabukuru ifite igisobanuro kinini! Niyo sabukuru ya mbere Meddy yizihije arwubakanye na Mimi. Mbere yo kurushinga, buri wese yagiye agaragaza amarangamutima ye kuri mugenzi we, avuga ko yanyuzwe n'intambwe batera bari kumwe.

    Meddy yakoze ubukwe bw'igiciro kinini na Mimi mu birori byabereye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 22 Gicurasi 2021. Bombi bamaze imyaka itanu batangiye urugendo rw'urukundo, rufite igice kinini kitamenywe na rubanda.

    Ubukwe bw'aba bombi bwitabiriwe n'abantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro barimo abahanzi, abakinnyi ba filime, ba Nyampinga, ababyeyi, inshuti, abavandimwe n'abandi bashyigikiye intambwe nshya yatewe n'umuhanzi Meddy.

    Muri Nzeri 2017, ni bwo Meddy yahishuye ko ari mu rukundo n'umukobwa uba muri Amerika, yirinda gutangaza byinshi bimwerekeyeho.

    Yavugaga Mimi w'uburanga ugaragara mu mashusho y'indirimbo yise 'Ntawamusimbura'. Urukundo rwabo rw'igifute rwagiye rushimangirwa n'amagambo meza, amafoto n'ibindi byinshi bashyira hanze basangiza abandi.

    Mimi yifurije isabukuru y'amavuko Meddy amushimira kuba yaramuhisemo

    Meddy yizihije isabukuru ya mbere ifite igisobanuro kinini mu buzima bwe

    Meddy na Mimi bakoze ubukwe tariki 22 Gicurasi 2021, bubera muri Amerika


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108402/uri-uwagahebuzo-umutoma-wa-mimi-kuri-meddy-wizihiza-isabukuru-yigisobanuro-kinini-108402.html