Category: Uncategorized

  • AMAFOTO : Uko kwa Rutangarwamaboko bizihije Umuganura #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe azwiho kugendera ku muco w’abakurambere, yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza uburyo iwe bizihije Umuganura w’uyu mwaka wa 2021.

    Umuganura usanzwe wizihizwa ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama, uw’uyu mwaka wizihijwe mu cyumweru gishize tariki 06 Kanama 2021 ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umuganura, isooko y’Ubumwe no kwigira.'

    Amafoto ya Rutangarwamaboko aherekejwe n’ubutumwa burebure aho yavuze ko umuganura wakomeje kugenda wigizwa hirya.

    Yagize ati 'Niba hari Umuhango wibasiwe n’umurozi uvuka Ishyanga kuva cyera afatanyije n’umwanzi wo mu kirambi no kugeza na n’ubu ni Umuganura. Nyamara kandi niba hari ipfundo rikomeye ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubufatanye bwa Benimana mu kubaka Urugo, Umuryango bityo n’Igihugu mu buryo bushinze Imizi mu buzima Butazima ni Umuganura na none.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/AMAFOTO-Uko-kwa-Rutangarwamaboko-bizihije-Umuganura

  • Amafoto: Messi yarize nk' uruhinja ubwo yasezeraga FC Barcelone #rwanda #RwOT

    Nyuma na nyuma Lionel Messi w'imyaka 34 yatandukanye na FC Barcelone nyuma y'imyaka 21 ayigezemo , Kuri iki cyumweru taliki 08 Kanama 2021 nibwo habaye umuhongo wo gusezera uyu mukinnyi w'ikirangirire ku Isi.

    Messi watsindiye Barca ibitego 672 , mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri iki Cyumweru uyu rutahizamu w'amateka muri iyo ekipe yabanje gufatwa n'ikiniga ararira cyane, yavuze ko yari yemeye kugabanya umushahara kugira ngo agume muri FC Barcelone.

    Lionel Messi ubwo yasezeraga kuri FC Barcelone yakiniye imyaka 17 yemeje ko ari mu biganiro na Paris Saint-Germain.

    Bijya gutangira hari ku wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021, FC Barcelone itangaza ko itazakomezanya na Lionel Messi kuko yananiwe kumwongerera amasezerano kubera ikibazo cy'amikoro n'imikorere muri La Liga.

    Ikindi cyashimangiye ibi ni nyuma yaho umunsi umwe, Joan Laporta uyobora iyi kipe, yatangaje ko kugumana Messi byari kuyishyira mu gihombo izikuramo mu myaka 50 iri imbere.

    Messi mu magambo ye yuje ikiniga cyinshi yagize ati 'Nakoze buri kimwe kugira ngo ngume muri Barça.'

    ' …Mu mwaka ushize sinashakaga kuhaguma, uyu mwaka ho nabishakaga cyane, ariko ntabwo byashobotse. '

    ' … Nakifuje kubasezera mu buryo butandukanye n'ubu, nkabikorera muri Stade. Ndizera ko nzagaruka hano.'

    Uyu munyabigwi mu mupira w'amaguru yakomeje agira ati 'Nari numvishijwe ko ngomba gukomeza hano muri Barça. Ni mu rugo, ni iwacu. Nta kibazo na kimwe cyari mu masezerano.'

    Messi akomoza ku mushahara we yakomeje agira ati 'Nari nemeye kugabanya umushahara kugeza kuri 50% kandi nta kindi bansabye. Ibyo nasomye ko nasabwe kugabanya umushara kugeza kuri 30% ni ibinyoma.'

    Messi kandi yavuze ku bivigwa ko ari mu biganiro na Paris Saint-Germain , Messi yemeje ko byabayeho, ariko avuga ko batarumvikana neza ngo yerekezeyo.

    Mu magambo ye ati 'PSG birashoboka, yego. Kugeza ubu ntacyo turumvikana. '

    ' Nahamagawe n'abantu benshi nyuma y'itangazo ryashyizwe hanze na FC Barcelone. Turacyavugana.'

    Hari amakuru avugwa ko Messi azajya ahembwa miliyoni 25€ ku mwaka (utabariyemo uduhimbazamusyi).

    Ikindi ni uko uyu mukinnyi ukomoka miri Argentina azajya yishyurwa kandi miliyoni 25€ zo gusinya.

    Messi yageze muri FC Barcelone mu 2001 ubwo yari afite imyaka 14 gusa mu gihe yatangiye gukina mu ikipe nkuru mu 2004.

    Messi atandukanye na FC Barcelone afite agahigo ko kuyitsindira ibitego 672 ndetse yayifashije kwegukana ibikombe 10 bya La Liga, bine bya Champions League, birindwi bya Copa del Rey, anatwara Ballon d'Or esheshatu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/09/amafoto-messi-yarize-nk-uruhinja-ubwo-yasezeraga-fc-barcelone/

  • Singapore: 'Umwana wavutse ari muto cyane ku isi' yasezerewe mu bitaro nyuma y'amezi 13 #rwanda #RwOT

    Kwek Yu Xuan yavutse apima amagarama (g) 212 – uburemere nk'ubw'urubuto rwa pomme/apple – ndetse uyu mwana w'umukobwa yari anafite uburebure bwa santimetero (cm) 24.

    Yavutse atarageza ku byumweru 25 – bicye cyane ugereranyije n'igihe rusange umwana avukira cy'ibyumweru 40 atwiswe.

    Uwari usanganywe umuhigo wo kuvuka ari muto cyane ku isi yari umukobwa wo muri Amerika wapimaga amagarama 245 ubwo yavukaga mu 2018, nkuko bikubiye mu nyandiko ikusanya imyirondoro y'abana bato ya Kaminuza ya Iowa muri Amerika.

    Nyina wa Yu Xuan yabyaye bamubaze (bamukoze mu Kirundi), amezi ane mbere yuko igihe cyari giteganyijwe cyo kubyara kwe kigera.

    Ni nyuma yuko bamusanzemo uburwayi buzwi nka 'pre-eclampsia' (pré-éclampsie) – ikibazo gikomeye cy'umuvuduko mwinshi w'amaraso gishobora kwangiza ibice bitandukanye by'umubiri kigatuma umwana na nyina bapfa.

    Ubu Yu Xuan avuye mu bitaro apima ibiro (Kg) 6.3 – bigaragaza ko ameze neza kurushaho.

    Uyu mwana w'umukobwa yari afite “amahirwe macye yo kubaho”, nkuko bitangazwa n'ibitaro bya Kaminuza ya Singapour (NUH) yavukiyemo.

    Mu itangazo byasohoye byagize biti: “Bitandukanye n'ibyari byitezwe, hari ingorane z'ubuvuzi mu kuvuka, yatanze urugero ku bantu ku isi kubera gukomeza umutsi kwe no gukura, bituma aba umwana udasanzwe wo muri “Covid-19″ – urumuri rw'icyizere mu kaduruvayo [mu bibazo]”.

    Mu gihe yamaze mu bitaro, Yu Xuan yagiye ahabwa ubuvuzi butandukanye ndetse ashyirwa mu mashini zitandukanye kugira ngo abashe gukomeza kubaho.

    Abaganga bavuga ko ubuzima bwe no gukura kwe byateye intambwe nziza ubwo bari barimo kumwitaho, kandi ko ubu ameze neza bihagije byo gusezererwa akava mu bitaro.

    Yu Xuan aracyarwaye indwara imara igihe y'ibihaha, akaba azacyenera gukomeza gufashwa mu guhumeka mu rugo iwabo. Ariko, aba baganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Singapour bavuga ko byitezwe ko uko igihe kizagenda gishira ari ko azarushaho kugenda amererwa neza.

    Nyina, witwa Wong Mei Ling, yabwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko ivuka n'ingano bya Yu Xuan byatumye agwa mu kantu kuko umwana we w'imfura – umuhungu ubu ufite imyaka ine – yavukiye igihe.

    Ababyeyi ba Yu Xuan bashoboye kwishyura ibitaro yamazeho igihe kirekire kubera ubufasha bwakusanyijwe binyuze mu gikorwa cyo kubafasha cyo kuri internet cyakusanyijwemo agera ku madolari ya Singapour 366,884 (agera kuri miliyoni 273 mu mafaranga y'u Rwanda).

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/singapore-umwana-wavutse-ari-muto-cyane-ku-isi-yasezerewe-mu-bitaro-nyuma-y

  • Mozambique : Ingabo z’u Rwanda zanditse amateka akomeye zibohoza ahari ibirindiro by’ibyihebe #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, zabohoje uriya Mujyi wa Mocímboa da Praia wari umaze imyaka ibiri ufitwe n’inyeshyamba z’iterabwoba muri iriya Ntara ya Cabo Delgado.

    Mocímboa da Praia ni Umujyi ukomeye cyane kuko ari wo wari ibirindiro bikuru by’inyeshyamba zimaze imyaka itanu mu ntambara n’ingabo za Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Izi nyeshyamba zari zimaze imyaka irenga ibiri zigenzura uyu mujyi, nyuma yo kuwambura ingabo za Leta mu 2019. Izi nyeshyamba ni zo zagenzuraga ikibuga cy’indege ndetse n’icyambu byo muri uyu mujyi.

    Mu gihe Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zafataga imijyi itandukanye irimo Awasse na Palma, inyeshyamba zatsindwaga zakomeza gusubira inyuma zinjira mu gace ka Mocímboa da Praia, ari naho zashinze ibirindiro.

    Amakuru yemeza ko mbere yo kugaba igitero simusiga kuri izi nyeshyamba, Leta y’u Rwanda yohereje izindi ngabo mu buryo bwihuse kugira ngo zunganire izari zimaze ibyumweru birenga bitatu ku rugamba, aho zifatanyije n’ingabo za Mozambique.

    Ibitero byo kuri izi nyeshyamba byagabwe mu byiciro bibiri, birimo icyanyuze mu Majyepfo n’ikindi cyanyuze mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mocímboa da Praia.

    Ku rundi ruhande, Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zari zimaze iminsi itatu zifashe ibirwa biri mu Nyanja y’u Buhinde, ku buryo bitashoboka ko inyeshyamba zihungirayo.

    Urugamba rwo gutsintsura inyeshyamba mu Mujyi wa Mocímboa da Praia rwafatwaga nk’urushyira iherezo kuri iyi ntambara, nubwo ibikorwa byo gucunga umutekano mu bice byafashwe bizakomeza mu gihe kirekire, kuko zimwe mu nyeshyamba zahungiye mu mashyamba akikije imijyi itandukanye imaze gufatwa.

    Hagati aho, Ingabo z’Umuryango w’Iterambere mu bihugu biri mu Majyepfo ya Afurika, SADC, nazo ziri kwitegura kwinjira ku rugamba mu gukomeza guhashya izi nyeshyamba. Amakuru avuga ko izi ngabo ziri bugere mu birindiro byazo kuri uyu wa Mbere.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/Mozambique-Ingabo-z-u-Rwanda-zanditse-amateka-akomeye-zibohoza-ahari-ibirindiro-by-ibyihebe

  • Akinwumi Adesina yashimye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Dr Adesina yashimiye byimazeyo ingabo z’u Rwanda ku bwo kubohoza ago gace.

    Ati “Nta mutekano, nta terambere rishobora kubaho. Ndagushimiye Perezida Kagame ku bw’imiyoborere yawe itangaje kandi irangwa n’ubwitange.”

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kwirukana imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique n’uduce yigaruriye tukabohozwa bitari ishema kuri icyo gihugu gusa, ahubwo no kuri Afurika muri rusange.Ati “U Rwanda rwongeye gushimisha Afurika.”

    Kuva saa tanu zo kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021, ni bwo ingabo z’u Rwanda zasoje urugamba rwo kubohoza Mocímboa da Praia yari imaze imyaka hafi itanu yarigaruriwe n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro.

    Hihutiwe gufatwa Ikibuga gito cy’Indege n’icyambu gikomeye cyo muri aka gace, ku buryo mu gihe gito hongera gukoreshwa.

    Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Brig Gen Muhizi Pascal, yabwiye IGIHE ko icy’ingenzi kwari ugukura umwanzi aho yashyize ibirindiro hanyuma hagakurikiraho kumuhiga aho aherereye.

    Yagize ati “Aha ni ho mu karere ka Mocímboa, ni cyo cyari icyicaro cy’umwanzi, ni ho yari afite ubuyobozi, ni ho yari yarigaruriye. Ibyo yakoraga byose agaba ibitero ni aha yagarukaga ku birindiro bye. Ni umujyi yari yarabohoje abamo igihe kirekire kirenga imyaka itanu.”

    Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ku busabe bwa Perezida w’icyo gihugu, Filipe Nyusi. Intego yari iyo kwirukana imitwe y’iterabwoba imaze imyaka ihungabanya umutekano waho.

    Hari hitezwe ko zifatanya n’iz’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ariko zo zatinze kuhagera zinahageze ntizahita zitangira gutanga ubufasha.

    Dr Akinwumi Adesina, yavuze ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zongeye kugarurira Afurika akanyamuneza kubera ibikorwa byazo muri Mozambique

    Nyuma yo gufata Mocímboa da Praia muri Mozambique, ingabo z’u Rwanda zahakajije umutekano

  • Nyagatare : Gitifu w’Umurenge uherutse gufatirwamo Abagorozi bamaze umwaka basengera mu rwuri yahagaritswe #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyo guhagaruka mu gihe cy’amezi abiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi cyafashwe mu mpera z’iki Cyumweru twaraye dusoje.

    Gifashwe nyuma y’igihe gito inzego z’umutekano zisanze abaturage bo mu itorero ry’Abagorozi basengera mu rwuri rw’umuturage aho bivugwa ko batangiye kuhasengera muri 2019.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yemeje ihagarikwa ry’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, avuga ko yahagaritswe kubera kunanirwa gucunga umutekano w’abaturage be.

    Ati 'Nk’uko amategeko abiteganya hafashwe umwanzuro wo kuba tumuhagaritse mu kazi mu gihe cy’amezi abiri kuko hari inshingano ze atabashije kuzuza. Ntabwo yabashije gucunga neza umutekano w’abaturage be, ngirango murabizi ko hari abantu bagaragaye mu murenge we bamaze igihe kinini basenga kandi ntabashe kubikurikirana.'

    Uyu muyobozi w’Akarera ka Nyagatare, yongeye ko kumuhagarika amezi abiri mu kazi aricyo gihano basanze akwiriye, bityo ko agomba kwakira igihano yahawe, kuko bari barabanje kumuganiriza nawe agahabwa umwanya wo kwisobanura nk’uko amategeko abiteganya. Mushabe David Claudian, avuga ko ku muhagarika ari ukugira ngo akosore.

    Ati 'ntago twamuhagarika tutamuganirije ngo ahabwe umwanya wo kwisobanura kuko niko amategeko abiteganya. Guhana umuntu ntakindi tuba tugamije ni ukugirango akosore.'

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi wahagaritswe amezi abiri, agomba kuyamara adahembwa.

    Umukozi ushinze imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Karangazi ni we wahawe gusigarana inshingano mu gihe adahari.

    Uyu mwanzuro wo kumuhagarika uje nyuma y’uko Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, asuye Akarere ka Nyagatere mu mpera z’iki Cyumweru agakomoza ku bantu 19 basengera mu itorero ry’Abagorozi rigizwe nabiyomoye ku Badivantisiti b’umunsi wa Karindwi bafatiwe mu rwuri rw’umuturage bari bamazemo umwaka urenga basengeramo, akavuga ko kutabimenya ari intege nkeya no kutita ku bintu.

    Tariki ya 24 Nyakanga 2021, nibwo Polisi yo mu Karere ka Nyagatare yafashe abagorozi 19 bari mu rwuri bamazemo igihe basenga ruherereye mu Mudugudu wa Karuhoza, Akagari ka Mbare mu Murenge wa Nyagatare. Aho bose babaga mu ihema rimwe ryari mu rwuri rw’umuturage bamazemo umwaka urenga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Gitifu-w-Umurenge-uherutse-gufatirwamo-Abagorozi-bamaze-umwaka-basengera-mu-rwuri-yahagaritswe

  • Eric Nshimiyimana yavuze ku bakinnyi be 6 batarasanga abandi mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya AS Kigali, Eic Nshimiyimana yavuze ko abakinnyi be batandatu batarasanga abandi mu mwiherero bose azi aho ariko iki cyumweru kirangira nabo baje.

    Mu cyumweru gishize nibwo AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup izahagarariramo u Rwanda.

    Iyi kipe yatangiye imyitozo idafite abakinnyi bayo 6 barimo Haruna Niyonzima, Kwizera Pierrot, Shabani Hussein Tchabalala, Robert Saba, Kakule Mugheni Fabrice na Rukundo Denis.

    Eric Nshimiyimana agaruka kuri aba bakinnyi yavuze ko nk’ikipe bazi aho bari kandi ntawanze kwitabira k’ubushake, iki cyumweru bose baraba bahageze.

    Ati “hari Saba uri hanze utaraza, abandi twari kumwe bagiye mu biruhuko nka Tchabalala na Pierrot bazaza muri iki cyumweru(twatangiye), Haruna na we azaza muri iyi weekend nibwo azagera mu Rwanda(y’ejo hashize), Rukundo(Denis) na we ashobora kuza ku wa Mbere. Abandi bose baraje uretse abo 6 ariko nabo tuzi aho bari.”

    Agaruka k’urwego yasanzeho abakinnyi be, Eric Nshimiyimana avuga ko nyuma y’igihe bari mu biruhuko yasanze batariyongereye ibiro cyane ndetse yizeye ko mu minsi ya vuba bazaba bameze neza bose.

    Tariki ya 15 Kanama 2021 nibwo hazaba tombola y’uburyo amakipe azahura mu mikino nyafurika izaba, ni nabwo hazamenyekana ikipe AS Kigali bazahura.

    Haruna Niyonzima ategerejwe muri AS Kigali

    Rukundo Denis yakinaga muri Uganda mu ikipe ya Police FC

    Kakule Mugheni Fabrice na we yamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali

    Tchabalala aracyari mu biruhuko i Burundi

    Kwizera Pierrot na we aracyari mu biruhuko

    Saba Robert na we ategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eric-nshimiyimana-yavuze-ku-bakinnyi-be-6-batarasanga-abandi-mu-mwiherero