Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Chris Brown yazamuye amaragamutima ya benshi ubwo yerekanaga urukundo akunda abana be #rwanda #RwOT

    Christopher Maurice Brown wamamaye ku izina rya Chris Brown mu muziki, ni umwe mu bahanzi bamaze gukora amateka akomeye ndetse no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga dore ko nta hantu na hamwe wajya ngo usange batazi izina Chris Brown cyangwa ibihangano bye. Uyu musore uretse kuba ari ikirangirire, ni umupapa w'abana babiri, umukobwa n'umuhungu.


    Bwa mbere, Chris Brown yabaye umupapa ku itariki 27/05/2014, ubwo imfura ye y'umukobwa yavukaga akamwita Royalty Brown. Uyu mwana w'umukobwa yamubyaranye n'umukobwa witwa Nia Guzman. Chris Brown kandi, yagize umwana wa kabiri w'umuhungu muri 2019, ubwo yabyaranaga n'umunyamidelikazi witwa Ammika Harris maze umwana wabo w'umuhungu bakamwita Aeko Catoi Bwown.


    Chris Brown w'imyaka 32 yagize atya yandika amagambo yuzuye amarangamutima ubwo yabwiraga abana be ibintu bikomeye cyane. Akoresheje urukuta rwa Instagram, Chris Brown yanditse amagambo akomeye munsi y'ifoto y'umukobwa we Royalty Brown agira ati: ''Umukobwa wanjye ni igitangaza cyatumye nguma kubaho neza. Ndizera gusa ko namwereka imbaraga z'imitekerereze ye, nkamwigisha ko kwizera ariryo shingiro rizatuma agera kuri byose yifuza. Mumarayika wanjye Royalty Brown''.

    Yakomeje kandi abwira umuhungu we Aeko Catori Bwown amagambo akomeye yuzuye amarangamutima agira ati: ''Catori, ndizera ko ndi kuba umupapa ukunda kandi wumva urinzwe iruhande rwanjye igihe cyose turi kumwe. Mpora mfite ubwoba ko nazagutenguha, ndashaka ko uzabera mwiza iyi si, ntuzatume ikwangiza. Ndashaka kukwereka ko urukundo aricyo kintu cyonyine cy'ingenzi mu buzima…''.

    Chris Brown akimara kwandika aya magambo akomeye abwira abana be babiri, byatumye abafana be n'abandi bamukurikira kuri Instagram batangira kumubwira ko ari umubyeyi mwiza kandi ko azi kwita ku bana be babicishije mu bitekerezo bagiye basiga munsi y'amafoto y'abana be Chris Brown yerekanye. Kugeza ubu, uyu muhanzi w'ikirangirire afite abana 2 gusa barimo imfura ye Rolyalty Brown w'imyaka 7 hamwe n'umuhungu we Aeko Catori Brown ufite umwaka umwe w'amavuko.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-chris-brown-yazamuye-amaragamutima-ya-benshi-ubwo-yerekanaga-urukundo

  • Yatawe muri yombi azira kujugunya uruhinja mu cyobo cya metero 10 muri Gisagara #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gisagara haravugwa inkuru y'umugore witwa Mukabalisa Antoinette ufunzwe, aho akurikiranyweho icyaha cyo kujugunya umwana yibyariye mu cyobo mu rwego rwo guhisha umugabo we ko yabyaye.

    Aya mahano yabereye Kagari ka Ndora, Umurenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara, aho uyu mugore witwa Mukabalisa Antoinette amaze igihe afungiwe muri gereza ya Huye akurikiranyweho icyaha cyo cy'ubwinjiracyaha ndetse no gushaka kwihekura.

    Nkuko amakuru dukesha Kigalitoday abivuga, Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette rumushinja icyaha cy'ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy'imyaka ibiri n'amezi atandatu.

    Mu kuburana kwe uyu mugore Mukabalisa Antoinette ntiyigeze ahakana icyaha ashinjwa, aho yaburanaga yemera icyaha ndetse akagisabira n'imbabazi cyane avuga ko yabitewe n'uko yashakaga ko umugabo we ufunze atazigera amenya ko yabyaye kuko iyo nda yari yarayitewe nundi mugabo utari uwe.

    Amakuru ahari avuga ko umwana uyu mugore yashakaga kwambura ubuzima ntacyo yigeze aba kuko yatabawe n'abantu bumvise umwana arimo kurira nyuma y'uko uyu mugore amubyaye yarangiza akamuta mu cyobo cya metero icumi gisanzwe kijugunywamo imyanda, Kuri ubu uyu mwana ameze neza ntakibazo na kimwe afite kandi ngo ubuzima bwe bumeze neza cyane.

    Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy'imyaka itatu hashingiwe ku ngingo ya 21 na 108 z'Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 04 Kanama 2021 i saa cyenda z'amanywa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/09/yatawe-muri-yombi-azira-kujugunya-uruhinja-mu-cyobo-cya-metero-10-muri-gisagara/

  • I Kigali hatashywe ikibuga cya Golf kiri ku rwego mpuzamahanga (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jack Bryan, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resort and Villas, asobanura imiterere y
    Jack Bryan, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resort and Villas, asobanura imiterere y’iki kibuga

    Icyo kibuga cya Golf gifite imyobo 18, cyubatse ku butaka bufite ubuso bwa hegitari 52.

    Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis, gushora imari mu kubaka icyo kibuga cya Golf byaturutse k’ukuba ibibuga bya Golf biri ku rwego mpuzamahanga ari bimwe mu bikenerwa mu bukerarugendo.

    Kuko ngo ubukerarugendo bushingiye ku bibuga bya Golf bwinjiza asaga Miliyari 44 z’Amadolari, kandi akaba yiyongeraho agera kuri 11% buri mwaka.

    Umugabane w’Afurika, ubu ngo ufite ibibuga bya Golf 932 gusa, ibyo ngo nta nubwo bigize 2% y’ibibuga bya Golf ku rwego rw’ Isi. Ibyinshi muri ibyo bibuga bya Golf muri Afurika, biherereye muri Afurika y’Epfo, mu gihe hari ibindi bihugu biba bifite ibyo bibuga, ariko bitari ku rwego mpuzamahanga, cyangwa se bitararangira kubakwa.

    Rugemanshuro ati” Ibyo byagaragaye nk’amahirwe y’ ishoramari akomeye ku Rwanda, kuko kuba u Rwanda rwashoboye kubaka ikibuga cya Golf kiri ku rwego mpuzamahanga byazamuye ubukerarugendo bwarwo, nk’ahantu hasurwa na ba mukerarugendo bakunda iyo siporo”.

    Regis Rugemanshuro
    Regis Rugemanshuro

    RSSB yashoye agera kuri Miliyari 17.7 z’ amafaranga y’ u Rwanda mu bikorwa byo kubaka icyo kibuga, harimo kubaka ikibuga ubwacyo, kubaka aho abaje gukina bakugama, inzira ihuza ibice bibiri by’ ikibuga yubatse munsi y’umuhanda wo kaburimbo, kwishyura abagombaga kwimurwa ‘expropriation’, kugura imashini zishinzwe gutunga ikibuga n’ ibindi.

    Igishushanyo y’ uko icyo kibuga cya Golf cyabatse, cyakozwe n’ uwahoze ari umukinnyi wa Golf witwa Gary Player, cyubakwa na Sosiyete yitwa’ Gregori International’.

    Mu rwegl rwo kubyaza inyungu iryo shoramari, uwo mushinga wahawe Sosiyete yitwa’ UGOLF’ isanzwe izobereye mu gukurikirana ‘managing’ ibibuga bya Golf , aho ikurikirana ibibuga bya Golf bisaga 600 hirya no hino ku Isi ndetse ngo ikaba ifite abanyamuryango banditse bagera ku 30.000.

    Iyo Sosiyete yahawe gukurikirana icyo kibuga cya Golf izaba ifite inshingano zo gutegura amarushanwa mpuzamahanga, kuzana abantu b’ abanyamwuga mu bya Golf aho ku kibuga…

    Abayobozi bavuga ko mu gihe cyo kubaka icyo kibuga, abantu basaga 500 babonye akazi, naho ubu nyuma yo gufungura kikaba kizatanga amahirwe y’ akazi ku bantu bagera kuri 200 harimo abashinzwe kwita ku kibuga, abakira abantu, n’ ibindi.

    Dushimimana Josue, Umuyobozi wa ‘ Rwanda Ultimate Golf Course Ltd’ yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, bateganya kuba bafite abanyamuryango nibura bagera kuri 500. Yongeyeho ko bateguye ishuri ryigisha umukino wa Golf ku babyifuza, batitaye ku myaka yabo.

    Yagize ati” Ubu byaratangiye, twigeguye kwakira abanyamuryango, abakinnyi ba Golf, ndetse n’abashaka kwiga uwo mukino. Twiteguye kwakira amarushanwa ndetse no gufatanya n’ibindi bigo mu gutegura amarushanwa, ariko tunubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19″.

    Ikibuga cyatashywe tariki 8 Kanama 2021, gifatwa nk’ icyiciro cya mbere cy’umushinga, kuko hazaba n’ igice cya Kabiri nk’ uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa’ RSSB’. Ibikorwa bikubiye mu cyiciro cya kabiri cy’ uwo mushinga bitaganyijwe kurangira mu 2025, icyo gihe bikazaba bifite agaciro ka Miliyari 145 z’ Amafaranga y’ Rwanda.

    Agaciro k’ icyo kibuga cya Golf, ubu ngo kagera kuri Miliyari 34.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, kuko ‘RSSB’ yatangiye kugisana no kucyagura cyari gifite agaciro Miliyari 16.8 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyacungwaga na ‘Kigali Golf Club’ ( ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Golf), nyuma hiyongeraho Miliyari 17.7 z’ amafaranga y’u Rwanda RSSB yashoyemo icyubaka neza.

    Mu cyiciro cya kabiri cy’ uwo mushinga, ngo hazaba harimo kubaka hoteli nziza yo ku rwego rw’inyenyeri eshanu, n’ indi nyubako hafi y’ ikibuga, ibyo byose ngo bikazagenda byongera agaciro k’icyo kibuga nk’ uko Umuyobozi wa ‘RSSB’ yabivuze.

    Iki kibuga gifite ahantu hagenewe abakinnyi bashya bigira umukino
    Iki kibuga gifite ahantu hagenewe abakinnyi bashya bigira umukino

    Gusa muri icyo cyiciro cya kabiri cy’ umushinga, ngo bazakorana n’ abandi bashoramari babyifuza, kandi ubu ngo hari abatangiye kubegera babasaba gufatanya muri uwo mushinga.

  • Umunyamakuru Chita yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we bamaranye imyaka irenga 3 bakundana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa Gatanu w'iki cyumweru tariki ya 6 Kanama nibwo aba bombi basezeranye imbere y'Imana muri Kiliziya Gatolika muri Regina Pacis i Remera.

    Nk'uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus abiteganya, ni umuhango witabiriwe n'abantu bake cyane.

    Mu bantu bo mu myidagaduro uyu munyamakuru abarizwamo, bari bahagarariwe na Muyoboke Alex.

    Basezeranye imbere y'Imana nyuma y'uko tariki ya 3 Kamena 2021 bemeranyije kubana akaramata basezerana imbere y'amategeko mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Ubukwe bwabo buba bwarabaye tariki ya 2 Nyakanga 2021 ariko izi tariki zageze u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho imihango irimo n'ubukwe yari yarahagaritswe.

    Chita na Yvette bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi zari zizi iby'uru rukundo rwabo.

    Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, uretse ibi kandi akaba azwi cyane mu kuyobora ubukwe ari umusangiza w'amagambo..

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-chita-yasezeranye-imbere-y-imana-n-umukunzi-we-bamaranye-imyaka

  • Umukunzi wa Mutesi Jolly – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu kubera urukundo rwinshi afitiye Mutesi Jolly akaba atabasha kumubona yahisemo kwitereka mu ifoto ye kugirango abeshye ababyeyi be ko bakundana nyamara ataribyo.

    Source : https://yegob.rw/umukunzi-wa-mutesi-jolly/

  • Dore bimwe mu bimera byagufasha kurwanya imibu iwawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tungurusumu: ikindi kimera kigira ubushobozi bwo kwirukana imibu mu nzu ni tungurusumu. Impumuro ya tungurusumu nayo ngo yirukana imibu mu nzu.Uko ikoreshwa, ngo ni ugukata uduce duto duto twa tungurusumu, ugushyira mu kirahuri cy’amazi ugatereka mu nzu.

    La Menthe: Menthe ni ikimera gihumura cyane Kandi gihumura neza, ndetse abenshi bagikoresha nk’ikirungo mu cyayi cyangwa bakakivanga mu bindi binyobwa, ariko menthe inirukana imibu.

    Indimu: Indimu nayo ngo igira imbaraga mu kwirukana imibu .Uko ikoreshwa ngo ni ugafata indimu ukayikatamo kabiri, ibice byayo ukabishyira ku madirishya, ibyo ngo byirukana imibu cyane.

    Basilic: Basilic nacyo ni ikimera kigira impumuro yirukana imibu mu nzu.

    Inturusu: Inturusu nayo ni ikimera kirukana imibu nzu. Uko ikoreshwa, ngo ni ukubiza ibibabi byayo mu mazi makeya, hanyuma umwuka uva muri ibyo bibabi by’inturusu iyo bigishyushye ngo wirukana imibu.

    Lavande: Lavande nacyo ni ikimera gihumura cyane, kandi gikundwa n’inzuki mu gihe zihova ubuki, ariko ni ikimera kirukana imibu, amasazi ndetse n’amavubi.

    Igitunguru: Igitunguru nacyo ngo kigiramo ubushobozi bwo kwirukana imibu. Uko gikoreshwa ngo ni ukugikatamo ibice bito umuntu akabishyira ku madirishya y’inzu, byirikana imibu.

    Ibibabi by’urunyanya: Impumuro y’ibibabi by’urunyanya nayo ngo yirukana imibu. Uko bikoreshwa, ngo ni ugufata ibibabi by’urunyanya, ukabirambika hafi y’igitanda, icyo gihe ngo imibu ntihegera.

    Amakuru arambuye ku bijyanye n’ibyo bimera byirukana imibu mu nzu wabisoma HANO.

  • Dusengere Abakristo bo muri Nijeriya bakomeje gutotezwa #rwanda #RwOT

    Imidugudu myinshi yo mu karere ka Miango muri Nijeriya yagabweho ibitero bikomeye mu mpera z’icyumweru gishize, bikozwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba witwa Fulani.

    Ku cyumweru, Ishyirahamwe ry’iterambere rya Irigwe, (Irigwe Development Assocition), ryashyize ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru (press release) rivuga ko amazu 250 yatwitse mu gihe cy’ibitero byagabwe nta rutangira.

    Iri tangazo riragira riti: “Abantu bagera kuri barindwi barishwe, abandi benshi barakomereka kandi barimo kwivuriza mu bitaro bimwe na bimwe bitaramenyekana.” “Hegitari zirenga 40 z’ubutaka bwo guhinga hamwe n’ibihingwa bitandukanye byangiritse ku buryo bidashobora guhembuka no gukura. Ibikoresho byinshi byo mu rugo ndetse n’amatungo yo mu rugo byarashimuswe”.

    Umuryango mpuzamahanga ushinzwe gukurikirana no gukumira itotezwa rikorerwa Abakiristo, wasuye uduce twangiritse kandi wemeza ko ibyo bitero byongeyeho ko abantu icyenda barokotse amasasu, mu gihe abantu barenga 22.000 bavanywe mu byabo.

    Amakuru aturuka muri ICC yagize ati: “Turahamagarira amahanga kudufasha.” “Guverinoma ya Nijeriya yaratugambaniye ituma twicwa kubera kwizera kwacu.”

    Yakomeje agira ati: “Igisirikare ntigishobora gufasha mu gukumira iki kibazo, ahubwo bari ku ruhande rwa Fulani (abarwanyi).” “Inzu y’umukuru wa Jebu Miango yaratwitswe hamwe n’andi mazu menshi. Byari ibintu bikomeye ku basahura mu gihe abashinzwe umutekano babirebaga ntibagire icyo bavuga. Nyamuneka mudusengere… kuko tutishoboye.”

    Amakuru ya CBN yabanje gutangaza ku mubare utangaje w’impfu zagaragaye muri uyu mwaka zigizwemo uruhare n’abajihadiste ba Kisilamu bo muri Nijeriya barimo imitwe nka Boko Haram n’abarwanyi ba Fulani. Abagize iyo mitwe yombi bakunze kuba abayisilamu b’intagondwa bibasira abakirisitu mu bitero byabo bidasubirwaho ku midugudu yo mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba.

    Raporo iherutse gukorwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko (Intersociety) ivuga ko abakristu bagera ku 3.500 bishwe kuva muri Mutarama.

    Kandi abana batabarika bashimuswe ndetse bicwa n’iyi mitwe y’iterabwoba mu rwego rwo gushaka umutungo no kugenzura igihugu.

    Ushinzwe gusesengura imiryango, Illia Djadi yavuze ko abakristo bakunze kwibasirwa n’iterabwoba kubera imyizerere yabo.

    Djadi ati: “Abakirisitu ni bo batotezwa kuko atari Abayisilamu. Aba radical’s barashaka kubahindura Abayisilamu ku ngufu kandi nibanga, bazabica cyangwa babahindure imbata z’imibonano mpuzabitsina.”

    Hagati aho, itangazamakuru rikuru muri Amerika rikomeje guceceka cyane kubera ko abicanyi b’iterabwoba b’abayisilamu bica nta mbabazi abakristu bo muri Nijeriya kandi birakomeje umwaka ku wundi.

    Komisiyo y’Amerika ishinzwe ubwisanzure bw’amadini yise Nigeriya igihugu gihangayikishije cyane muri raporo y’umwaka wa 2021.

    Nijeriya yaje ku mwanya wa 9 mu mwaka 2020 kurutonde rw’ibihugu aho Abakristo batotezwa cyane.

    Source: cbn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dusengere-Abakristo-bo-muri-Nijeriya-bakomeje-gutotezwa.html

  • Rutsiro: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu babiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabaye saa tatu z’ijoro ku Cyumweru tariki 08 Kanama 2021, mu Murenge wa Boneza, akagari ka Remera, Umudugudu wa Kinunga.

    Ubwato bwakoze impanuka ni ubwa Ndengejeho Simon, bwari butwawe na Ndayambaje Faustin, bwari buvuye gupakira ibitoki no gufata abagenzi mu mirenge ya Gihango na Musasa mu karere ka Rutsiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudaheranwa Christophe, yatangaje ko bakimara kumenya iby’iyo mpanuka ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi, bihutiye gushakisha imirambo y’abarohamye ndetse kuri ubu iperereza rikaba rigikomeje.

    Mudaheranwa ati “Icyateye impanuka ntikiramenyekana, icyakora abapfuye ni abagore babiri bo mu murenge wa Musasa.”

    Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana, icyakora asaba abatwara abantu n’ibintu mu mazi kubahirizwa amabwiriza yatanzwe.

    Uyu muyobozi arabihera ko ubusanzwe ubwato butwara abantu bugira urutonde rw’abo butwaye ariko ubu bwato bukaba ntabo bwari bufite ku buryo Polisi y’u Rwanda ishami rikorera mu mazi rikomeje gushaka kumenya niba nta bandi barohamye.

    Impanuka ibaye ikurikiye indi iheruka mu kwezi gushize nabwo mu mazi y’Akarere ka Rutsiro abaturage barimo bagenda mu gihe ingendo ziba zahagaze.

    Iriyongera kuyindi mpanuka y’ubwato nabwo yabereye mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba nayo yahitanye umuntu umwe undi akarokoka.

  • Huye: Yataye umwana mu cyobo ashaka guhisha umugabo we ko yabyaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, kuba uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi.

    Ku wa 29/07/2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nibwo haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo uwo mugore w’imyaka 41 wabyaye umwana agahita amujugunya mu cyobo cyagenewe kuvidurirwamo imyanda, ariko ku bw’amahirwe avanwamo akiri muzima.

    Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko bwamusabiye igifungo cy’imyaka itatu. Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyakozwe ku wa 12/07/2021, gikorerwa mu Kagari ka Ndora, Umurenge wa Ndora Akarere ka Gisagara, ubwo uyu mugore yamaze kubyara uruhinja agahita arujugunya mu cyobo cya metero zigera mu icumi rukaba rwaraje kuvanwamo nyuma y’umunsi umwe n’abantu bumvise urwo ruhinja rurira.

    Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha agisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’uko yashakaga ko umugabo we ufunze nafungurwa atazabimenya kubera ko ari undi mugabo wari waramuteye inda.

    Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka itatu hashingiwe ku ngingo ya 21 na 108 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 04 Kanama 2021 i saa cyenda z’amanywa.

  • Biratangaje! Umunyamerikakazi yatsindiye umud… – #rwanda #RwOT

    Aya mateka hashize imyaka irindwi Alysia Montana ayakoreye muri Amerika ubwo hakinwaga shampiyona yaho mu mukino wo gusiganwa ku maguru, byatumye benshi bamubonamo ubutwari no gutinyura igitsinagore cyitinya kandi gishoboye kwesa imihigo.

    Alysia wari uhanganye mu gusiganwa muri metero 800, yasoje isiganwa ari ku mwanya wa mbere ndetse yambikwa umudali. Uyu mugore wari ufite imyaka 28 y'amavuko yari amaze ibyumweru 20 afite umwana munda yiteguraga kubyara.

    Nyuma yo gusoza irushanwa ari ku mwanya wa mbere ndetse akanegukana umudali, Alysia yagize ati: 'Nirutse ntwite, kandi ndumva meze neza cyane. Ntabwo intego yanjye kwari ukuba uwa mbere, oya ntabwo nahataniraga kuba uwa mbere muri metero 800'.

    Alysia yatinyuye abagore batwite bitinya ndetse bagatinya gukora ibigaragara nk'aho bitinyitse, yagize ati 'Ibi byakuyeho ubwoba bwose abantu baba bafite ku ngaruka mbi zishobora kuba ku mugore wirutse atwite, icyo nabonye cyo ni uko gukora imyitozo bifasha umugore utwite ndetse n'umwana atwite'.

    Abaganga bashishikariza abagore batwite gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza ndetse n'abana batwite bamererwe neza.

    Ibyo Alysia yakoze mu 2014 bifatwa nk'icyitegererezo ndetse n'igikorwa cy'ubutwari gikwiye kubera abandi urugero rwiza no gutinyura igitsina gore mu bikorwa bitandukanye bigaragara ko umusanzu wabo ukenewe mu buzima bwa buri munsi.

    Alysia Montana yatsindiye umudali mu kwiruka metero 800 atwite inda y’amezi atanu mu 2014

    Igikorwa Alysia yakoze gifatwa nk’ubutwari bukomeye yagize benshi bakwigiraho byinshi

    Montana yakoze ibyo benshi badatekereza ariko bifasha cyane ku mugore utwite

    Montana asuhuza abafana nyuma yo kwegukana intsinzi

    Gukora Siporo bifasha umugore utwite kugira ubuzima bwiza n’ubw’umwana atwite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108420/biratangaje-umunyamerikakazi-yatsindiye-umudali-mu-kwiruka-metero-800-atwite-inda-yamezi-5-108420.html