Category: Uncategorized

  • Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, tariki 08 Kanama i Nyarutarama habereye inama yahuje ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC ndetse n'abahagarariye abafana mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse n'abakinnyi bose, yari inama igamije kwakira no kwerekana abakinnyi bashya binjiye muri iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.

    Iyi nama yari iyobowe n'umuyobozi mukuru w'iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga ari hamwe n'umuyobozi wungirije Brig Gen Bayingana Firmin n'abakozi b'ikipe mu byiciro byose guhera kubabarizwa muri APR Football Academy kugeza ku bari mu ikipe nkuru.

    Nk'uko byanditswe n'urubuga rwa internet rwa APR FC, umuyobozi w'iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi intego z'iyi kipe ndetse kandi anabasaba kwitwara nza mu marushanwa bazitabira by'umwihariko ayo ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi w'ikipe yagize ati' Icyambere ni ugushaka abakinnyi beza bagahabwa ibikenewe byose ariko intego nyamukuru ni intsinzi ariko itagarukira hano mu Rwanda cyane ko ikipe ntacyo iba itakoze'.

    'Ikipe iba yatanze ibikenewe byose rero turabasaba gukora ibishoboka byose mukagera kure hashoboka cyane ko abanyarwanda bashoboye kandi ko tubafitiye ikizere indi ntego ni ukurera ikipe y'igihugu ikindi mukaba intangarugero mu myufatire aho muri hose kuko APR ikintu cyambere ishyira imbere ari imyifatire myiza'.

    Umuyobozi w'ungirije wa APR FC nawe yafashe umwanya nawe yunga mu rya Lt Gen Mubarakh Muganga nawe abwira abakinnyi ko intego ari ugutsinda buri mukino yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze uko byagenda kose kuko ngo ubuyobozi bubashyigikiye, kandi bakaba banababonamo ubushobozi bwo kubikora gusa abibutsa ko icyatuma babigeraho ari imyifatire(discipline) igomba kubaranga aho bari hose.

    Habayeho guha umwanya abaje bahagarariye abakunzi ba APR FC bagira ibyo basaba abakinnyi, buri wagize icyo avuga yashimiye abakinnyi uko bitwaye umwaka ushize kuko begukanye igikombe cya shampiyona ariko banabasaba kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.

    Jacques Tuyisenge wavuze mu izina ry'abakinnyi bose, yabanje gusaba imbabazi abayobozi abakunzi ba APR FC kuba umwaka ushize batarabashije kugera ku ntego bari bihaye avuga ko we n'abakinnyi babizeza ko bazakora ibishoboka uyu mwaka bakitwara neza asoza abasaba gukomeza kubashyigikira.

    Umuyobozi yasoje inama ashimira buri wese witabiriye inama abasaba gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Covid 19 asaba abatarikingiza kujyayo kandi bagakangurira n'abagenzi babo kwirinda, ababwira ko ariyo nzira yo gutsinda iki cyorezo abantu bose bakazagaruka muri sitade.

    The post Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuyobozi-wa-apr-fc-lt-gen-mubarakh-muganga-yasabye-abakinnyi-bayo-gutanga-intsinzi-ku-rwego-mpuzamahanga-kuko-ikipe-iba-yabahaye-byose/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuyobozi-wa-apr-fc-lt-gen-mubarakh-muganga-yasabye-abakinnyi-bayo-gutanga-intsinzi-ku-rwego-mpuzamahanga-kuko-ikipe-iba-yabahaye-byose

  • Amavubi: U20 yabagore yahamagawe nyuma y'igihe kinini itagaragara #rwanda #RwOT

    Nyuma yimyaka myinshi abakunzi bumupira wamaguru mu Rwanda bumva ikipe y'igihugu yabakobwa bwambere yahamagawe. Ninyuma y'uko irushanwa ry'umupira wamaguru mu rwanda mubagore rihagarikiwe bakamara igihe kitari gito shampiyona ihagaze bikaza kuviramo amakipe yayoboye andi muri PNL yabagore adasohoka mumikino nyafurika. Bwambere ishirahamwe ry'umupira wamaguru mu Rwanda ryahagaye ikipe yabategarugori 39 hamwe na staff ikipe yahamagawe […]

    The post Amavubi: U20 yabagore yahamagawe nyuma y'igihe kinini itagaragara appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/09/amavubi-u20-yabagore-yahamagawe-nyuma-yigihe-kinini-itagaragara/

  • Gisozi: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Bari bacumbitse (ari abapangayi) mu gipangu cy’uwitwa Rucamubyuma Emmanuel (w’imyaka 72) mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero, mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo.

    Mugorewera Drocelle uturanye n’urwo rugo avuga ko bikanguye ahagana saa ine z’ijoro babona inzu(chambrette) nyakwigendera yabanagamo n’umugabo ikinguye, umurambo uri hasi ku butaka, ibikoresho byose byo mu nzu umugabo yabisohoye aracika.

    Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano ziracyashakisha uwo Kazungu wishe umugore we, umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ubanze gusuzumwa.

    Kazungu yishe uwo mugore bari bamaranye amezi abiri babana mu buryo butemewe n’amategeko, bombi bari bamenyereye kunywa inzoga bagasinda bagakurizamo no kurwana.

    Mugorewera yagize ati “Hari hashize nk’ukwezi umugore yaramutemesheje icyuma, yari azi ko byarangiye ariko ikigaragara umugabo yari yaramurwariye inzika, umugabo yavuye mu Gakinjiro asanga umugore yasinze, ubwo rero ni bwo yahise amwica”.

    Abaturanyi ba nyakwigendera Mbanzumutima Nadia bamuziho kuba yanywaga agasinda agatukana ariko atabikorana umutima mubi, abatamuzi neza bakaba ari bo barakaraga bakaba bamugirira nabi.

    Umugabo we ni we bavuga ko batari bazi neza, bakaba ngo batari kumukekaho ko ageze ku rwego rwo kwica umuntu.

    Inzego zishinzwe umutekano zadutangarije ko zikirimo gushakisha uwo Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) watorokanye ibintu byo mu nzu amaze kwica umugore we.

    Mbanzumutima Nadia (witwa Delphine) yaje akomoka mu karere ka Rusizi mu ntara y’u Burengerazuba mu myaka ine ishize abanza gukora akazi ko mu rugo, akaba yabanaga na nyina wa muramu we witwa Mukashyaka mbere yo kujya kubana na Nizeyimana nk’umugore we.

  • Icyo Rayon Sports ivuga kuri Seif uvugwa muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidele akaba perezida wa Rayon Sports, yavuze ko Niyonzima Olivier Seif uheruka gutandukana na APR FC ari umwe mu bakinnyi batekerezaho kuba bagura.

    Tariki ya 4 Kanama nibwo APR FC yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi wari uyimazemo imyaka 2.

    Nyuma yo gutandukana na APR FC, byavuzwe ko azerekeza muri Rayon Sports yahozemo ndetse n’ibiganiro bigeze kure.

    Mu kiganiro Kickoff cyabaye ku wa Gatandatu, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko Seif ari umwe mu bakinnyi beza bafasha iyi kipe.

    Ati 'Seif ni umukinnyi watandukanye n’ikipe ye, hashize iminsi mike. Natwe ashobora kudufasha tumuguze.'

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyikinira imyaka 2 kuri miliyoni 20, hari n’andi makuru avuga ko yamaze gusinya hasigaye kubona urupapuro rumurekura(release letter).

    Seif aherutse gutandukana na APR FC

    Niyonzima Olivier Seif ashobora gusubira muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-rayon-sports-ivuga-kuri-seif-uvugwa-muri-iyi-kipe

  • Igice cya 2 : Ibyo wibaza kuri Mariko wanditse ubutumwa bwiza bwa Yesu #rwanda #RwOT

    Mariko wakurikiye Yesu ubwo yari agiye kubambwa abandi bamuhanye, umwihariko w’ubutumwa bwe, mama we wari umukire agafasha itorero, byose ni byo twifuje kugarukaho muri iki gice cya kabiri cy’amateka ya Mariko wanditse ubutumwa bwiza bwa Yesu.

    Kuba Mariko atarabanye na Yesu, ni ibintu bitarti guhita bimworohera kugira ngo ubutumwa bwe bwemerwe. Umwanditsi witwa Nelson yandika kuri Mariko yavuze ko mama wa mariko(Mariya wundi) yari umukire. Tubona ko Bibiliya ivuga Mariya Magadarene(nyina wa yakobo na Yohana), Mariya nyina wa Yesu, na Mariya wundi, nyina wa Mariko. Uyu rero ngo yari umukire kuko inzu barimo gusengeramo ubwo petero yari afunze yari iye, si n’ibyo gusa kandi kuko bavuga ko uyu mu mama yaba yaragize uruhare m gushyigikira umurimo w’Imana mu itorero rya mbere.

    Yewe ngo n’igihe Kristo yabaga ari mu ivugabutumwa ngo uyu Mariya mama wa Mariko yajyaga atanga inkunga ye, kugira ngo Yesu akore umurimo neza. Uyu mubyeyi kandi ngo yari afite ubuhamya bwiza! Mariya kandi ngo yakomeje no gutanga ubufasha ku bakomeje gukorera umurimo w’Imana i Yerusalemu. Ngo yajyaga abaha ibyo kurya, yari yaranaratanze umukozi(Roda) wo kubafasha mu mirimo yabo ya buri munsi, dore ko no mu bantu ngo bagendanaga na Yesu uyu mumama na we yabaga ahari.

    Uyu rero Mariko witwaga Yohana, bavuga ko yaba yarafashije benedata umurimo. Ngo yari umuntu ubandikira amateka( A recorder), ikindi ngo yabafashaga kubwiriza no gukurikirana abakijijwe. Bavuga kandi ko ngo uyu Mariko ashobora kuba yari ari no mu bigishwa 72 Yesu yahaye ubutware ngo bajye kubwiriza. Abashakashatsi bavuga ko ngo ubutumwa bwiza Mariko yaba yaranditse, ko ari ibitekerezo bya Petero: Ibyo yumvise abwiriza, cyangwa se avuga muri cya gihe bagendanaga ndetse akanandika n’uko yabonaga umurimo bakoraga.

    Igishobora guhamya ibi, ni uko kuva mu gice cya mbere cy’Ibyakozwe n’Intumwa kugeza ku cya 12 mwibuke ko umurimo wakorerwaga iwabo mu rugo ari ho babaga. Umwe mu bakuru b’itorero Piyasi rero we ashimangira ko ubutumwa bwiza bwa bwa Yesu uko bwanditswe na Mariko, yabushingiraga cyane ku nyigisho za Petero, dore ko ngo yari n’umuhanga mu kubyandika.

    Banavuga kandi ko umuntu waba warafashije Mariko kuva mu kigero cy’ubwana ko ari Petero, bagiranga n’umubano wa bugufi cyane. Ikindi ngo ni uko Petero yamuhuguye yigiye ku makosa nawe yakoraga. Mu mwaka wa 185, umwe mu bakuru b’itorero witwa Irenias we yise Mariko umusemuzi wa Petero. Mariko ngo yari umuntu uzi gufata mu mutwe, icyo yumvise ngo nticyapfaga kumuvamo!

    Igitabo cy’ubutumwa bwiza bwa Mariko cyanditswe ryari, umwihariko wacyo ni uwuhe?

    Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko, iki gitabo cyanditswe guhera mu mwaka wa 55 kugera mu mwaka wa 59, bakavuga ko ubundi ngo ubwo butumwa bwari bugamije kubwirwa abantu b’Iroma. Ubu butumwa bwa Mariko kandi ngo bwabanjirije ubwa luka, bukagira umwihariko wo kugira ngo bubwirwe abantu batari abayahudi by’umwihariko abanyeroma. Mariko yari agamije gufasha Pawulo mu kubwiriza abanyamahanga.

    Mariko yitondeye cyane gusemura izi nyandiko za Pawulo kugira ngo yorohereze abazaoma inyandiko ze. Mariko 15:21 hagaragaza uko ari we wenyine mu butumwa bwe uvuga umugabo witwaga Simoni w’umunyakureni watwaje Yesu umusaraba, kumwandikaho ngo ni ukubera yari papa w’uwitwaga Rufo. Uyu yamenyekanye cyane mu itorero rya mbere i Roma.

    “Batangira umugenzi waturukaga imusozi witwaga Simoni w’Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhata ngo yikorere umusaraba wa Yesu”. Mariko 15:21. Si ibintu byari byoroshye kumwandikaho byasabaga ubucukumbuzi ntabwo kwari uguhita amwandikaho, nk’uko amateka abivuga.

    Kuba rero ngo Mariko ubutumwa bwe aribwo butoya ugereranyije n’abandi banditsi, ngo ni uko we yagerageje kwerekana intego yazanye Yesu abantu babasha guhita bumva. Ntabwo yitaye cyane kugushyiramo amasekuruza y’ibya Yesu n’bindi by’amateka nk’uko abandi babigenje.

    Mariko ngo ni we wenyine wakurikiye Yesu bwa nyuma, ubw’abandi bigishwa bari bagiye kwihisha

    “Maze abe bose baramuhana barahunga. Nuko umusore umwe amukurikira yifubitse umwenda w’igitare, baramufata basigarana umwenda we, ahunga yambaye ubusa.” Mariko 14:50

    Mu bushakashatsi bwa Guina yakoze, yavuze ko uriya musore uvugwa yari Yohana Mariko. Nubwo nawe atabihamije neza, ariko avuga ko mu butumwa bwiza Mariko yanditse nta hantu yigera yigaragaza, ko ahubwo agerageza kwerekana Kristo Yesu gusa. Ngo yivuga gusa mu gice cya 14:51-52. Uwo musore rero wagendaga nijoro ubwo abandi bari bahanye Kristo bamaze kumufata, ngo ni Mariko.

    Ngo abari bafashe Yesu bambuye uwo musore umwenda yari yiteye, asubirayo yambaye ubusa. Impamvu bashingiraho bavua ko uwo musore ari mariko, bavuga ubwo abayahudi bafataga Yesu mama wa Yohana Mariko yari arimo yitegereza uko bamufata. Amateka rero akavuga ko Mariya nyina wa Mariko ngo yaba yarategetse umuhungu we, akamubwira kubakurikira akareba aho bajyanye Umwami Yesu Kristo

    Bagakomeza bavuga ko ngo uwo musore bari bamubyukije mu ma saa cyenda z’ijoro, nibwo rero abayahudi baje kuvumbura ko hari umusore ubakurikiye, kuko bari babi cyane bamugirira nabi ni ko kumwambura umwenda yari yiteye! Asubira iwabo yirukanka ariko yambaye ubusa hejuru, uretse ko ngo nta n’icyo byari bimubwiye nk’umuntu wari ukiri muto(teenager).

    Yohana Mariko yakoze umurimo w’Imana muri Africa mu Misiri yakera, ngo haje no kuvuka itorero rikomeye cyane ryaje no kujya kubwiriza mu burayi. Ngo yaje kandi kubwiriza no muri Aziya. Yaje kandi no kurwanya inyigisho z’ubuyobe zigeze kwaduka muri Tuniziya, aho bavugaga ko ngo Yesu atabambwe.

    Umva hano amateka ya Yohana wanditse ubutumwa bwiza, umenye n’umwihariko w’ubutumwa bwe

    Source: Bibiliya Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Igice-cya-2-Ibyo-wibaza-kuri-Mariko-wanditse-ubutumwa-bwiza-bwa-Yesu.html

  • Umwihariko w’ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bihabwa ibigo bikora imirimo itandukanye byakira neza abakiliya. Ibyiciro 65 muri uyu mwaka ni byo bizahatana. Kwiyandikisha muri ibi bihembo byatangiye tariki 30 Nyakanga 2021 bizarangira tariki 31 Kanama 2021.

    Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel itegura ibi bihembo ko kuri iyi nshuro bazirikanye abantu bose batanga serivisi, kugira ngo hatazagira uvuga ko yirengagijwe muri ibi bihembo kandi hari serivisi runaka atanga.

    Ati “Muri Service Excellence Awards uyu mwaka agashya abantu bakwitega ni uko twagerageje gucukumbura tureba abatanga serivisi hafi ya bose ku buryo nta muntu ufite serivisi uzacikanwa.”

    Ikindi yavuze ko byatumye bongera ibyiciro byinshi mu gikorwa cyabo kugira ngo abantu bose bakomeze kukisangamo. Mu byiciro bongereyemo harimo icya serivisi z’amagaraji, ikijyanye n’imicungire y’imitungo n’ibindi.

    Yavuze ko bazatanga ibi bihembo bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko babikoze umwaka ushize.

    Mu byiciro byatangajwe abantu bagaragaza Sosiyete bashaka ko ihatanira igihembo bitewe na serivisi itanga. Nyuma Kalisimbi Events iricara ikareba muri buri cyiciro hakifashishwa itora ryo kuri internet, ari na ho hamenyekana uwegukanye igihembo muri buri cyiciro.

    Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo ikigo gitoranywe nk’icyitwaye neza mu gutanga serivisi mu mwaka runaka hakorwa amatora yo kuri internet, amajwi avuyemo akagira uruhare rwa 40%, andi 60% agatangwa n’itsinda riba ryashyizweho nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakiliya ku bigo runaka no gukora ubushakashatsi ku isoko.

    Ibi bihembo bya ‘Service Excellence Awards’ bimaze igihe bitangwa uyu mwaka bizaba ari ku nshuro ya gatandatu

    Ibigo bitandukanye bihatanira ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’ buri mwaka

    Umuyobozi wa Kalisimbi Event,itegura itangwa ry’ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’,Emmanuel Mugisha

  • Musanze: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagiraga aho kuba bashyikirijwe amacumbi – #rwanda #RwOT

    Imiryango yahawe izi nzu ni ibiri yo mu Murenge wa Kinigi n’indi ibiri yo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ikaba yanahawe ubundi bufasha burimo ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isiku.

    Bamwe mu bahawe izo nzu, bavuga ko mbere bari bahangayikishijwe n’ubuzima bari barimo kuko babaga mu nzu zishaje cyane ndetse banakodesha ariko ngo kuba batekerejweho bagafashwa bibahaye imbaraga zo gukora ibikorwa bibateza imbere.

    Mukamusoni Phoibe w’imyaka 71 ufite umuryango ubamo abantu batanu yagize ati “Mbere nabaga mu nzu mbi cyane kuko imvura yaragwaga nkatega ibase amazi akuzura mu cyumba cy’abana, ariko ubu baduhaye inzu nziza ikomeye, biranshimishije cyane, ndashimira Perezida wacu Paul Kagame uhora adutekerezaho n’aba bana bacu badutekerejeho Imana izakomeze ibarinde ibahe n’umutima wo gukomeza gufasha.”

    Mukategereze Paul w’imyaka 55 na we yagize ati” Twari mu nzu mbi none baduhaye inzu nziza, baduhaye ibikoresho byo mu nzu, baduhaye ibiribwa n’ibiryamirwa. Inzu yubatse neza cyane, ubu ngiye gukora ndusheho kwiteza imbere n’umuryango wanjye kuko ibibazo nari mfite bagerageje kubikemura.”

    Umuyobozi w’umuryango ‘Sabyinyo Community Livelihood Association, Sacola’ wagize uruhare mu kubaka izi nzu, Nsengiyumva Pierre Celestin yavuze ko bazubatse bagamije gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko bazakomeza kwita ku mibereho yabo bagamije kuzamura ubuzima bwabo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, asaba abahabwa ubufasha bw’inzu kujya bamenya ko ari izabo bakazifata neza kugira ngo ubundi bushobozi bugenda buboneka bujye bubafasha mu kubateza imbere kandi na Leta izakomeza kubitaho uko ubushobozi buzagenda buboneka.

    Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere turabyishimira cyane kuko abafatanyabikorwa bacu bazirikana kudufasha mu nkingi zose, ni intambwe ikomeye igaragaza ubudasa bw’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo no kwigira. Icyo dusaba abazihawe ni ugukomeza kwiyubaka, birumvikana iyo umuntu afite aho ataha aba ashobora no guca inshuro cyangwa yagira utundi tundi yakwikorera, bakomeze kwiyubaka banatwaza baharanira kubaho kandi neza.”

    “Icyo dusaba abaturage muri rusange ni ugukomeza gushyira hamwe mu rugamba rw’iterambere nta wusigaye tugakomeza kwishakamo ibisubizo ntawe dutegereje kuko byagaragaye ko abanyarwanda dufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo tubyaje umusaruro amahirwe buri wese agakora ibyo ashoboye hanyuma inyunganizi ikaza isanga hari ibyo wabashije kwigezaho.”

    Abahawe inzu kuri iyi nshuro, ni imiryango ine y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu zigera kuri 38 bamaze kububakira aho buri nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero byayo.

    Banahawe ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku. Byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.


  • Rutsiro: Abagore babiri baguye mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu masaha ashyira saa tatu z’ijoro, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Kinunga.

    Ubwato bwakoze impanuka ni ubw’uwitwa Ndengejeho Simon, bwari butwawe na Ndayambaje Faustin waburiwe irengero.

    Ubu bwato bwakoze impanuka bwari buvuye gupakira ibitoki no gufata abagenzi mu mirenge ya Gihango na Musasa bwerekeza mu Karere ka Rubavu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudaheranwa Christophe, yemeje aya makuru avuga ko abagore babiri babuze ubuzima; ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi bihutiye gushakisha imirambo.

    Ati “Abaguye muri iyi mpanuka harimo Nyiranshimiyimana Edithe, utuye mu murenge wa Musasa na Nyiramakabuza Beatha na we utuye Musasa. Icyateye impanuka ntikiramenyekana. Polisi, ishami rikorera mu mazi iracyashakisha niba nta bandi bantu baguye muri iyi mpanuka kuko ubwato nta nyandiko yerekana abari baburimo bwari bufite.”

    Mudaheranwa akomeza avuga ko bongera gukorana inama n’abakora imirimo yo gutwara abantu mu mazi ngo babakangurire kubahiriza amabwiriza yatanzwe.

    Impanuka y’ubwato bukora ubwikorezi bw’ibintu mu kiyaga cya Kivu Rutsiro bwerekeza i Rubavu, yaherukaga kuba tariki 18 Nyakanga 2021 mu Murenge wa Nyamyumba, umuntu umwe muri babiri bari baburimo aburirwa irengero.


  • Huye: Imiryango 2400 yo mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo yatangiye guhabwa ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 28 Nyakanga 2021 imirenge itatu yo mu Karere ka Huye ari yo Tumba, Kinazi na Gishamvu yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo y’ibyumweri bibiri kuko imibare y’inzego z’ubuzima yerekanaga ko hari ubwiyongere bukabije bw’abandura icyorezo cya Covid-19.

    Biteganyijwe ko iyo Guma mu Rugo izarangira tariki ya 10 Kanama 2021.
    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwahise bitangira kubarura imiryango yo muri iyo mirenge igowe no kubona ibiribwa muri ibi bihe, kugira ngo itangire kunganirwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko ibiribwa biri gutangwa mu mirenge yose iri muri Guma mu Rugo.

    Ati “Imiryango irenga 2400 yahawe ibiribwa. Imiryango irenga 1800 ni iyo muri Tumba, Umurenge w’Umujyi. Ababaruwe bose byabagezeho.”

    Sebutege yasabye abaturage bose bari mu mirenge iri muri Guma mu Rugo n’abo mu yindi itarimo, gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza kuko ubwandu bwa Covid-19 buracyahari nk’uko imibare itangazwa buri munsi ibyerekana.

    Bamwe mu baturage batangiye guhabwa ibiribwa bavuga ko bari bagowe n’imibereho ariko bagiye gukomeza kurushaho kwitwararika bubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi.

    Nyiramana Marie ati “Imirimo twakoraga yarahagaze ku buryo kubona ibyo kurya byari ikibazo, turashimira Leta yacu itwitayeho kandi tuzakomeza kwirinda twubahiriza amabwiriza baduha kuko iyi ndwara ni mbi cyane iri kutumaraho abantu.”

    Nkurunziza Emmanuel avuga ko yumvaga yava mu rugo kubera inzara ariko ubwo ahawe ibiribwa atazigera ahava cyangwa ngo arenge ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ibiribwa biri gutangwa muri iyo mirenge itatu ni toni zisaga 12 z’ibishyimbo, toni 11 n’ibilo 702 z’ifu ya kawunga na toni 11 n’ibilo 702 by’umuceri.

    Sebutege yavuze ko gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho bayitezeho umusaruro mwiza uganisha abaturage kongera gufungura ibikorwa n’ingendo, kandi bari gutegura kongera gufata ibipimo bya Covid-19 mu byiciro bitandukanye.

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, ibishyimbo n’ifu ya kawunga

    Imiryango 2400 yo mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo mu Karere ka Huye yatangiye guhabwa ibiribwa

    Ibiribwa byatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    [email protected]


  • Huye: Umugore yakubitiye umugabo we mu nzira amuziza ko yagiye atamusabye uruhushya – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu Mudugudu wa Kabutare mu Murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira.

    Amakuru agera ku IGIHE ko avuga ko n’ubusanzwe umuryango w’aba bantu ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita.

    Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana ariko urebye umugore asa nk’aho arusha umugabo we ingufu kuko uko barwanye ni we umunesha.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukira aya makimbirane yabereyemo, Nsanzimana Gad, na we yemereye IGIHE ko uyu mugore yakubise umugabo we ariko avuga ko badatuye muri aka gace.

    Ati “ Amakuru tumaze kumenya n’uko bariya bantu atari ari abo mu Kagari kacu ahubwo uriya mugore ni we uhavuka mu Mudugudu wa Kubutare ari na ho ikibazo cyabereye gusa ukao nayumvise bivugwa ko bari barimo gutaha i Mbazi aho batuye ariko ngo mu mirwanire yabo bashobora kuba bari basinze. Ayo makuru ni yo nahawe; ni bwo ngo umugore yakubise umugabo.”

    Yongeyeho ko muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane ahanini ashingiye ku mitungo ku buryo usanga bamwe mu bashakanye bakunda kurwana bapfa imikoreshereze yayo.

    Gusa nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumenyeye aya makuru y’iri hohotera uyu mugabo yakorewe, bubinyujije kuri Twitter bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

    Nyirambegeti yakubise umugabo we mu buryo bukomeye kandi ahetse umwana

    Nyirambegeti arimo gukubitira umugabo we mu nzira abandi bagore bari kumureba

    Abaturage bashimangira ko urugo rwabo ruhoramo amakimbirane kandi ko umugore iteka anesha umugabo we