Category: Uncategorized

  • RWANDA: Umubyeyi yirukanye umuhungu we kuberako yanze gushaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi yirukanye umuhungu we nyuma yuko yanze gushaka nyamara abo bakuranye bose n'abo bangana barashatse abagore. Ni nyuma yuko uyu mubyeyi yari amaze igihe agenzura uyu muhungu we maze akanasanga mui telefone ye nts nimero n'imwe y'umukobwa uyu muhungu we avugana nawe.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umubyeyi-yirukanye-umuhungu-we-kuberako-yanze-gushaka/

  • Kutemerera abantu kujyana n’abana mu masoko biri mu rwego rwo kubarinda – Meya Nuwumuremyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe nta mubyeyi wemerewe kurema isoko ari kumwe n
    Muri iki gihe nta mubyeyi wemerewe kurema isoko ari kumwe n’umwana muto

    Muri iki gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe, mu masoko atandukanye haba ayo mu mujyi no mu bindi bice byo mu Karere ka Musanze, nta muntu wemererwa kuhahahira cyangwa kuhacururiza ari kumwe n’umwana, yaba amuhetse, amuteruye cyangwa se amufashe akaboko.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yagize ati “Muzi neza ko umwana ukiri muto aho ari ho hose, aba akeneye kwitabwaho byimbitse, akagaburirwa, agakina cyangwa akaruhuka mu buryo bwisanzuye, kandi n’isuku ye ikitabwaho bihagije. Mu isoko rero uretse kuba tuhaziho kuba ari ahantu hahora uruhurirane rwinshi rw’abantu n’ibintu, baturutse impande zitandukanye, twasanze rero atari ahantu hizewe abantu bakwiye kwirirwana abana bato. Ari na yo mpamvu muri iki gihe bibujijwe, mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwizwa cy’icyorezo cya Covid-19”.

    N’ubwo bimeze gutyo ariko, abakorera muri aya masoko, bo bavuga ko hari ubwo umubyeyi abura uwo asigira umwana cyangwa aho amusiga, nyamara akeneye gushakisha igitunga umuryango, bityo ku bw’amaburakindi agahitamo kumujyana aho agiye hose.

    Umwe mu bo Kigali Today yasanze imbere y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ryitwa Kariyeri yagize ati “Uyu mwana mpetse mu mugongo afite amezi abiri. Mporana na we umunsi ku wundi kuko akiri muto, aho aba anakeneye ko mwonsa ntagize ikindi muvangira kandi biragoranye kuba namusiga kuko nta n’umukozi ngira. Rero kuza aha umuntu aje gucuruza ntibatwemerere kwinjira kuko turi kumwe n’abana, urabona ko bitubangamiye rwose”.

    Undi na we ati “Birimo gutuma bamwe twirirwa tuzerera ducururiza ahatemewe, bityo tukifuza ko ubuyobozi bugira icyo bukora, bukorohereza abaza gucururiza mu masoko bari kumwe n’abana, bakemererwa kwinjira, na bo bagakora kimwe n’abandi babashe kubona uko bashakisha ibibatunga”.

    Hari bamwe mu babyeyi bahitamo kujyana abana mu ngo ziri hafi y’amasoko bacururizamo, akaba ari ho abo bana birirwa, kugira ngo nibura babone uko babitaho. Ariko ibi na byo, ngo ntibitanga igisubizo kirambye, kuko n’ubundi abo bana baba bafite ibyago byinshi byo kuba bahandurira indwara zitandukanye.

    Umwe mu babyeyi yagize ati “Hari nk’ubwo uba ufite amahirwe yo kuba hafi y’isoko aho ucururiza, hari nk’umuntu muziranye uturanye naryo, noneho ukajya ufata umwana ukamujyana akaba ariyo yirirwa mu gihe wowe uri gucuruza. Icyo gihe icyo ukora ni ugucunganwa n’uko igihe cyo konka kigeze, ukanyarukirayo gutyo gutyo. Benshi tubikora dutyo mu kwirinda gutakaza icyashara, ariko tunagamije kuticisha abana inzara”.

    Icyakora ku rundi ruhande, hari abandi babyeyi badashyigikiye icyifuzo cyo kwirirwana abana mu masoko.

    Uwitwa Maniranzi Jeneviève yagize ati “Njye mbona uko byagenda kose muri iki gihe turimo, gupfa gufata umwana ngo umujyane ahantu runaka atari ibintu dukwiye gukinisha uko twiboneye. Umubyeyi we ashobora kwigomwa akiyemeza kuba agumye mu rugo amwitaho muri cya gihe aba agitegereje ko umwana atangira kurya, cyagera akaba aribwo abona kujya amusiga akajya gushakisha. Na ho bitabaye ibyo umuntu ashobora kwirukankira amafaranga umwana yahadurira Covid-19, ugasanga bibaye ibibazo byisumbuye ku byo yari asanganwe”.

    Mu masoko hahurira urujya n
    Mu masoko hahurira urujya n’uruza rw’abantu baturutse imihanda yose, kutahajyana umwana ni ukumurinda

    Mayor Nuwumuremyi Jeannine, yunze mu ry’uyu mubyeyi, aboneraho no gusaba abayeyi gutekereza uburyo nyabwo bwo gukora ariko banarinda abana babo.

    Ati “Kuba ari ababyeyi batunze imiryango babikesha gucuruza, birumvikana ko batabireka. Ariko na none bibuke ko muri iki gihe bitemewe gufata umwana ngo umujyane ugiye mu isoko gucuruza, kuko hariya mu isoko ni ihuriro ry’ibintu n’abantu baturutse imihanda yose, bitoroshye kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Mu kurinda umwana rero, biranshoboka ko umubyeyi ashobora kumushakira umuntu wo kumusigarana igihe atariyo, cyangwa na none, nyir’ubwite akaba yamusigarana mu rugo we ubwe, akaba yashaka umuntu yohereza mu isoko kumucururiza”.

    Uko abana baba bakiri bato ni na ko ubudahangwarwa bw’imibiri yabo buba butarakomera nk’uko Mayor Nuwumuremyi akomeza abivuga, bityo akaba ari ah’ababyeyi kubarinda ibintu byose bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Mu bindi asaba ababyeyi bafite abana bagejeje igihe, ni ukutabavutsa amahirwe yo kubajyana mu marerero cyangwa ibigo mbonezamikurire y’abana bato Leta ikomeje gukwirakwiza mu midugudu, hagamijwe kwigisha abana no kubarinda kubura aho basigara, igihe ababyeyi babo baba bagiye mu mirimo.


  • Umugabo atangaje ko yishwe n'umugore we yazuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo umwe yatangaje ko aramutse yishwe n'umugore we yazuka. Ni nyuma yuko uyu mugabo yari amaze kumva inkuru ko hari umugabo wishwe n'umugore we.

    Uyu mugabo nta kuzuyaza yahise avuga ko aramutse yishwe n'umugore we yazuka.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-atangaje-ko-yishwe-numugore-we-yazuka/

  • Ubukwe Buratashye!! Miss Bahati Grace agiye kurongorwa..dore uko bizaba bimeze – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, agiye kurushinga n'umusore bamaze imyaka 3 bari mu rukundo witwa Pacifique Murekezi bagiye kubana akaramata.

    Amakuru agera kuri YEGOB avuga ko muri weekend ishize Miss Bahati Grace yakorewe  Ibirori bya Bridal Shower bikorerwa inkumi igiye kurushinga.

    Nubwo byagizwe ubwiru bukomeye,ariko YEGOB yamenye ko Bahati Grace agiye kurushinga vuba aha taliki ya 4 Nzeli 2021 mu birori bizabera mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa ahitwa Double tree Hilton aho bivugwa ko aba bombi bateretaniye bwa mbere.

    Ubu bukwe bwitezweho kuzitabirwa n'ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda bituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo The Ben na Meddy nawe umaze iminsi mike arushinze byitezwe ko ari nabo bazasusurutsa abazitabira ubu bukwe.

     

    Umuhungu Bahati Grace yabyaranye na K8 Kavuyo niwe uzaba ushinzwe impeta Abageni bazambikana

    Bahati Grace na Pacifique Murekezi bamaze imyaka 3 Bakundana

    Muri weekend ishize Nibwo Miss Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower

    Ubukwe buteganyijwe kuba Talili 4 Nzeli 2021 bukabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Source : https://yegob.rw/ubukwe-buratashye-miss-bahati-grace-agiye-kurongorwa-dore-uko-bizaba-bimeze/

  • U Bufaransa: Umunyarwanda wavuzwe mu idosiye yo gutwika Katedarale ya Nantes, arakekwaho kwica umupadiri – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Franceinfo avuga Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gérald Darmanin, ari we watangaje aya makuru kuri uyu wa Mbere saa sita z’amanywa ko uwo mupadiri yishwe akaba yari mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko.

    Birakekwa ko umugabo wagize uruhare muri ubu bwicanyi ari uwari usanzwe afite dosiye yo gutwika Katedarale ya Nantes muri Nyakanga umwaka ushize.

    Aya makuru akomeza avuga ko uwo mugabo yijyanye ku biro by’abajandarume ahitwa Mortagne-sur-Sèvre, kuri uyu wa Mbere, agiye kwirega ko yishe uwo musaseridoti.

    Umurambo we wahise usangwa mu macumbi y’abo mu muryango w’abafurere ba Montfortain, mu cyumba cye ari na ho byagaragaye ko yiciwe, icyakora uburyo yishwemo ntibwahise bumenyekana.

    Uwireze ko ari we wamwishe ni umugabo w’imyaka 40, ufite inkomoko mu Rwanda wari warakiriwe muri uwo muryango w’abihayimana aho yari amaze amezi menshi.
    Uwishwe ni na we wari umuyobozi mukuru w’uyu muryango.

    Uwakoze ubu bwicanyi ngo yahise ajya kwirega ku biro by’abajandarume biherereye i Saint-Laurent-sur-Sèvre

  • Rotary Club Kigali Virunga yabonye umuyobozi mushya (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye muri Kigali Public Library kuri uyu wa 8 Kanama 2021, witabirwa n’abanyamuryango ba Rotary International bake, abandi bifashisha ikoranabuhanga mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturge nk’amazi meza, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Ugizwe n’ama-club atandukanye ahabwa abayobozi buri mwaka. Uwahawe kuyobora Club ya Kigali Virunga mu 2021-2022, uyu munsi ni bwo yimitswe asimbuye Jwala Kumar wayiyoboye mu 2020-2021.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Cyr Tougouma, yashimiye umuyobozi ucyuye igihe wakoze mu bihe bitoroshye kubera icyorezo cya COVID-19, ashimangira ko uhawe inshingano azageza club ku rwego rushimishije.

    Yakomeje ati “Ndahamya ko abanyamuryango ba club bose bazamushyigikira kugira ngo akore ibyisumbuye kandi arusheho kuzamuka mu ntera.”

    Uwo muyobozi uri mu Rwanda mu ruzinduko rutari urw’akazi kuva ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 9 Kanama 2021, yavuze ko nibishoboka azagaruka muri Werurwe cyangwa Mata ari mu rw’akazi.

    Ati “Kandi ndahamya ko Rotary Club ya Kigali Virunga izaba iri mu ma clubs meza cyane mu Karere kanjye.”

    Suman Alla wimitswe nk’umuyobozi mushya yasezeranyije ko Rotary Club ya Kigali Virunga izagira uruhare rufatika mu iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Rotary International.

    Yagize ati “Izakora byinshi kandi irusheho kuzamuka mu ntera. Gukora byinshi ni ukuzongera imishinga ikora kandi ikaba ifite ingufu, na ho kuzamuka mu ntera ni ukongera abanyamuryango no kwagura ubufatanye.”

    Yavuze ko atewe ishema no kuyobora club y’abantu bafite inararibonye ritandukanye.

    Yakomeje ati “Nk’uko umwe mu banditsi b’ibirangirire, Robin Sharma, yabivuze, ubuyobozi ntabwo ari umwanya cyangwa izina. Ni impinduka, ubushobozi no kuzana ibishya. Aha rero simpahagaze nk’Umuyobozi, ahubwo mpahagaze nk’umufasha wa club mu gukemura ibibazo bya rubanda.”

    Cyr Tougouma yanasuye Isomero Rusange rya Kigali ryatangijwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Rotary Club ya Kigali Virunga, asobanurirwa imikorere yaryo n’akamaro rigirira abarigana.

    Rotary Club ya Kigali Virunga yakusanyije miliyoni 1.2$ mu agera kuri miliyoni 6$ [Leta y’u Rwanda yatanze miliyoni 4.8$] yashowe mu mushinga wo kubaka iri somero; ryafunguye imiryango mu 2012.

    Uretse iryo somero, Rotary Club ya Kigali Virunga ifite n’indi mishinga ikomeye irimo uwo guhugura urubyiruko ku bijyanye n’imiyoborere n’ibindi. Ni yo yateye inkunga iyubakwa ry’icumbi rifasha abivuriza mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

    Kwinjira muri Rotary Club nta kiguzi bisaba. Rotary Club y’u Rwanda kuri ubu ifite abanyamuryango 157 babarizwa muri clubs zirindwi.

    Rotary y’u Rwanda ibarizwa muri Rotary Club District 9150; iyi yashinzwe mu 1982, igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

    Guverineri wa Rotary mu Karere aba afite umuhagarariye muri buri gihugu; Edgard Cyr Tougouma ahagarariwe na Dr Jean D’Amour Manirere usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe Rugera Jeannette wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya yagizwe Umunyamabanga wa Rotary mu Karere.

    Guverineri wa Rotary Club muri District 9150, Edgard Cyr Tougouma, yasobanuriwe uko isomero ryafashije abarigana gusobanukirwa ingingo zitandukanye binyuze mu gusoma

    Aha Cyr Tougouma yitegerezaga ibitabo biri mu Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru

    Isomero ririmo ibitabo by’ubwoko bwose

    Yagejejwe mu bice bitandukanye by’iri somero

    Nyuma yo gusura isomero, Guverineri Edgard Cyr Tougouma, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi

    Ifoto yafatiwe imbere ya Kigali Public Library, isomero ryubatswe ku bufatanye bwa Rotary Club ya Kigali Virunga na Leta y’u Rwanda

    Cyr Tougouma yashimiye umuyobozi ucyuye igihe wakoze mu bihe bitoroshye kubera icyorezo ashimangira ko uhawe inshingano azageza Club ku rwego rushimishije

    Umuyobozi mushya wa Rotary Club ya Kigali Virunga, Suman Alla, yasezeranyije ko Rotary Club ya Kigali Virunga izagira uruhare rufatika mu iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Rotary International

    Guverineri wa Rotary Club muri District 9150, Edgard Cyr Tougouma, yimitse Suman Alla nk’Umuyobozi mushya wa Rotary Club ya Kigali Virunga

    Suman yageneye Cyr Tougouma impano

    Impano yamugeneye ni iy’igitabo

    Ifoto y’urwibutso yafashwe umuhango wo kwimika umuyobozi mushya urangiye

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Israel Mbonyi uzaririmba muri Iwacu Muzika Fe… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Ku marembo y'Ijuru' ni we utahiwe gususurutsa Abanyarwanda mu gitaramo azakorera kuri Televiziyo y'u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 guhera saa mbiri n'iminota 45'.

    Ni mu ruhererekane rw'ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ni ku nshuro ya kabiri agiye kuririmba mu ibi bitaramo, nyuma y'igitaramo gikomeye yakoze mu 2020 agahesha 'ubwoko bw'Imana' umugisha.

    Yabwiye INYARWANDA ko yarangije imirimo yo gutegura indirimbo nshya azasohora, nyuma yo kuririmba muri Iwacu Muzika Festival.

    Hari hashize amezi atanu adasohora indirimbo, nyuma ya 'Baho' yakunzwe mu buryo bukomeye.

    Israel Mbonyi yanavuze ko agiye gusubukura irushanwa ry'abanyempano mu muziki bazamufasha kuri Album ye yise 'Cross and Songs'.

    Avuga ko we n’ikipe bakorana bamaze guhitamo abanyempano 50 bagiye guhatana mu cyiciro cyo kuririmba imbona nkubone, hanyuma bagahitamo abo azakoresha.

    Ati 'Nditegura gusohora indirimbo mu cyumweru gitaha nziz no gutangira ya 'Project' yacu ya 'Cross and Song' yakomwe mu nkokora na Covid-19 na Guma mu Rugo, twabaye tuyisubitse ho gato ariko mu gihe iminsi izaba imeze neza tuzatangira 'Live session' y'abahatanye bacu twamaze gutoranya 50 ba mbere. Abo rero 50 nibo bazaza bagakora 'Live session' tugatoranyamo rero abo tuzakorana nk'uko twari twabisezeranyije.'

    Muri Gicurasi 2021, ni bwo Israel Mbonyi yatangije igikorwa cyo gushakisha abanyempano bazamufasha kuri Album ateganya gusohora mu mpera z'uyu mwaka hatagize igihinduka.

    Abahatanye muri iri rushanwa basabwaga kwifata amashusho buri wese aririmba indirimbo ihimbaza Imana, ubu bagiye guhatana mu gice cy'aho buri wese aririmba imbona nkubone.

    Israel Mbonyi agiye kuririmba muri iki gitaramo nyuma ya Bruce Melodie waciye ibintu mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021.

    Israel Mbonyi umaze imyaka irenga umunani mu muziki azwi mu ndirimbo zirimo 'Intasho', 'Ku musaraba', 'Number One', 'Hari ubuzima' n'izindi zitandukanye.

    Uyu muhanzi afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana kubera ukuntu indirimbo ze zihembura imitima ya benshi.

    Israel Mbonyi agiye kuba umuhanzi wa munani uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival 

    Israel Mbonyi yavuze ko mu cyumweru kiri imbere azasohora indirimbo nshya Israel Mbonyi yavuze ko agiye gusubukura irushanwa ry'abanyempano bazamufasha kuri Album ye yise 'Cross and Songs'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108431/israel-mbonyi-uzaririmba-muri-iwacu-muzika-festival-yahisemo-50-bazavamo-abazamufasha-kuri-108431.html

  • ihere ijisho ubwato buhoramo ibirori buzabera… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie aherutse gutangaza ko afite ibitaramo bizazenguruka Isi 'Kigali world tour', aho ku ikubitiro yari yamaze gutangazamo bine byamaze kwemezwa, ariko bibiri muri byo byari kubera mu gihugu cy'u Burundi bikaza guhagarikwa na Leta y'iki gihugu.

    Mu kiganiro Kigufi na InyaRwanda.com, Bruce Melodie yemeje bidasubirwaho ko igitaramo kizabera mu Bwato I Dubai ndetse anatangaza uburyo bwo kwinjira muri iki gitaramo kizabera mu bwami bw'abarabu.

    Yagize ati: 'Yego kizabera muri Ayacht ndetse n'uburyo bwo kwinjira muri iki gitaramo kuri uyu wa kane abantu baratangira kubukinga.''

    ku rubuga rwa instagram rw'umuhanzi Bruce Melodie hagaragaraho ubwato bunini cyane buzaberamo iki gitaramo ndetse iyo usimbutse ubonaho uburyo bwo kwinjira no kwishyura muri iki gitaramo buzatangira kuri uyu wa kane.

    Muri AYacht hahoramo ibirori

    Iki gitaramo uyu muhanzi azakorera i Dubai, kizacurangamo Dj Marnaud wavuze ko yiteguye gususurutsa byihariye abazitabira iki gitaramo kizabera mu bwato.

    Imbere mu bwato buzaberamo igitaramo cya Bruce Melodie

    Dj Marnaud azacuranga mu gitaramo cya Bruce Melodie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108433/ihere-ijisho-ubwato-buhoramo-ibirori-buzaberamo-igitaramo-cya-bruce-melodie-i-dubai-nubury-108433.html

  • Nyina wigikomangomakazi, umukobwa wumwamik… – #rwanda #RwOT

    Mu mezi abiri ashize nibwo umunyamakurukazi, Michelle Iradukunda ufite igikundiro kinshi mu myidagaduro, yahawe inshingano zo kuyobora ishami rya Radio Rwanda rizwi nka Magic F.M rivugira ku murongo wa 90.7 F.M.

    Kuri ubu, Michelle akomeje gutera imitoma y'urudaca umwana we wa kabiri yabyaranye na David Hamud, umugabo we w'isezerano basezeranye mu mwaka wa 2017 bakaza kubyarana imfura yabo y'umuhungu  kuwa 30 Mata 2018 witwa Mael .

    Muri kamena 2020, nibwo Imana yongeye kubaha umugisha babyara umwana wabo wa kabiri w'umukobwa. Uyu mwana nyina akomeje kumutaka ubwiza, yemeza ko uko akurana ikivumba ari nako arushaho kumukunda kandi azamuhoza ku mutima.

    Yagize ati: 'Ni umukobwa muto uri gukura kugira ngo azabe inshuti yanjye magara'. Akomeza 'amutomora' bikomeye agira ati: 'Nyina w'igikomangomakazi, umukobwa w'umwamikazi.' Yongeraho ati: 'N'ubwo bwose akomeza asaza amanywa n'ijoro azahora ari umukobwa w'igikundiro wanjye'.

    Kumenyekana kwa Michelle, byatangiriye mu marushanwa y'ubwiza  yitabiriye mu mwaka wa 2009, ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w'u Rwanda, aza muri batanu ba mbere, icyo gihe ikamba ryegukanwe na Grace Bahati.

    Muri 2010 yongeye kujya mu marushanwa y'ubwiza yiyamamariza kuba nyampinga w'iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), aza kuba igisonga cya mbere. Muri 2013, Michelle nibwo yinjiye mu itangazamakuru atangira akorera Radio Isango Star, aza kuhava ajya gukorera Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru, RBA.

    Yamenyekanye mu biganiro birimo 'Samedi détente', 'Waramutse Rwanda', no mu kiganiro gikomeje kunyura benshi cya 'Ishya' kinyura kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Umuyobozi wa Magic F.M, Michelle Iradukunda n’umukobwa we mu byishimo byinshi

    Michelle yifuriza ibyiza umukobwa we kandi azahora amukunda iteka 'n'ubwo ari gusaza'

    'Umwamikazi', Michelle 'n’Igikomangomakazi' nk'uko abitangaza kandi no mu ifoto 'bambaye batyo'Umwe mu babonye amafoto ya Michelle yamubajije impamvu yabaye mwiza kurusha uko byigeze mbereAmarushanwa y’ubwiza niyo yaciriye inzira Michelle agenda azamukana umuhate yisanga mu itangazamakuru none ubu ni umuyoboziMichelle ashyira iyi foto hanze yongeyeho amagambo y’umutoma abwira umugabo we ukuntu akunda indoro ye ihora imureba nk'aho aribwo akimubonaImfura ya Michellle, Mael n’umgabo we David Hamud

    Iyi foto yafashwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 aho Michelle yawinjiranyemo n'uwo akunda byimazeyo

     

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108434/nyina-wigikomangomakazi-umukobwa-wumwamikazi-amagambo-aryohereye-ya-michelle-iradukunda-am-108434.html

  • Abahawe doze ya mbere y’urukingo rwa AstraZeneca bemerewe gufata iya kabiri ya Pfizer #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Mbere tariki 9 Kanama 2021, akaba yakanguriraga ababa bararengeje iminsi yagenwe yo kwikigiza bwa kabiri, kwihutira kugenda bagakingirwa.

    Dr Nsanzimana avuga ko kuba umuntu yakingirwa hakoreshejwe ubwoko bubiri bw’inkingo nta ngaruka byamugiraho, kuko ngo hari ubushakashatsi bwabikozeho.

    Agira ati “Birashoboka ko ku nshuro ya mbere umuntu yahabwa urukingo rw’ubwoko runaka, ku nshuro ya kabiri agahabwa urundi. Ibyagaragajwe n’ubushakashatsi byashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize, byerekanye ko uwafashe urukingo rwa AstraZeneca ku nshuro ya kabiri yafata urwa Pfizer ntagire ikibazo, ahubwo bikaba byamuha ubudahangarwa bufatika”.

    Ati “Ku zindi nkingo zavangwa, mbese urwo wabanza n’urwo wakurikizaho bizagenda bimenyekana, ariko kuri izo ebyiri ni ikintu gishya cyagaragaye mu bashakashatsi ndetse n’itsinda ribikurikirana hano mu Rwanda, twabiganiriyeho dusanga bishoboka byanatangira gukoreshwa hano”.

    Mu Rwanda kugeza ku itariki 8 Kanama 2021, abantu bamaze gukingirwa Covid-19 byuzuye ni 622,695, intego Leta yihaye ikaba ari uko 60% by’Abanyarwanda bagomba kuzaba barakingiwe muri 2022, kandi ngo ikizere kirahari nk’uko Minisitiri w’Ubuzima yabitangaje.