Category: Uncategorized

  • Aborozi n’abayobozi ntibavuga rumwe ku kwishyura ibyangijwe n’inka zizerera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inka zafashwe zizerera zigomba kubanza kwishyura amande n
    Inka zafashwe zizerera zigomba kubanza kwishyura amande n’ubwone mbere yo kurekurwa

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Kanama 2021, inka 33 zafatiwe mu mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare zoneye abaturage.

    Bambasi Fred umwe muri ba nyiri inka avuga ko bagerageje kumvikana n’abaturage bonewe ariko na none bagize imbogamizi kuko habuze ubahuza kandi bageze mu buyobozi.

    Ati “Inka zafashwe saa mbiri za mu gitondo, ubu ni saa munani, turi kumwe n’abaturage bonewe imyumbati, twabuze umuyobozi waduhuza nabo. Inka ntizarishije, ntizanyoye, ubu bwo ni zipfa turabaza nde?”

    Akomeza agira ati “Ubu mvuganye na gitifu w’umurenge ibyo ambwiye ndumva bidashoboka, ngo turishyura abaturage ubwone, tunishyure amande yo kuzerereza amatungo. None se ko twoneshereje abaturage kuki atari bo twishyura, amande yo aza mu buhe buryo?”

    Bambasi Fred avuga ko aho inka zafatiwe atari mu mujyi ku buryo bakwiye kwakwa amafaranga y’amande yo kuzerereza amatungo.

    Agira ati “Inka zafatiwe hano mu gakombe munsi y’umusozi wa Mirama, aho si mu mujyi ku buryo twacibwa ayo mande. Ariko na none kuki batadufasha tukishyura kimwe, niba ari abaturage cyangwa umurenge”.

    Ubuyobozi ntibubivugaho rumwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko bagomba kwishyura abaturage ndetse bakishyura n’amande yo kuzerereza amatungo.

    Yagize ati “Aho zanyuze zangije ibikorwa remezo mbere yo kujya mu mirima y’abaturage, barariha ubwone noneho n’izari mu muhanda zitange amande ya 20,000Frs kuri buri nka”.

    Aha ariko ntiyasobanuye izari mu muhanda ndetse n’izoneye abaturage ahubwo zose zigomba gucibwa amande ndetse na ba nyiri imirima bakishyurwa.

    Ba nyiri imirima yonwe banze kugenda batarishyurwa ubwone bw
    Ba nyiri imirima yonwe banze kugenda batarishyurwa ubwone bw’imyaka yabo

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko iyo kuzerereza amatungo hajemo koneshereza abaturage hishyurwa abaturage, amande yo kuzererezwa ntabarwe.

    Ati “Izo nka iyo zoneye abaturage birumvikana ntabwo duca amande y’inka zizerera, imyaka yonwe ihabwa agaciro”.

    Na ho kuba inka zafungwa n’ubuyobozi, Meya Mushabe avuga ko bishobora kuba byatewe n’uko nyirazo ashobora kuba ataraza ngo akemure ikibazo cyangwa hari indi mpamvu kuko atazi icyo kibazo.

    Mu gufata izo nka kandi hagaragayemo imirwano aho abashumba bari baziragiye bahanganye n’abakora irondo ry’umwuga (Inkeragutabara), umushumba umwe we bigaragara ko yababaye ku buryo ubwo twakoraga iyi nkuru bivugwa ko yari yagiye kwa muganga.


  • Umunyarwanda w'impunzi mu Bufaransa biravugwa ko yishe Padiri #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda w'impunzi ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize wa 2020, kuri uyu wa mbere yishe umupadiri gatolika mu burengerazuba bw'Ubufaransa, nkuko bivugwa na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu n'umuntu uri gukurikiranira hafi iperereza.

    Kuri Twitter, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubufaransa Gérald Darmanin yanditse ati:' Nifatanyije n'abanyagatolika bose bo mu gihugu cyacu nyuma y'iyicwa ridasanzwe rya padiri mu karere ka Vendée', avuga ko yerekejeyo.

    Umuntu uri bugufi y'abakora iperereza, wavuze ari uko amaze kwemererwa ko izina rye ridatangazwa, yabwiye BBC dukesha iyi kuru ko mbere yaho umugabo yari yagiye kuri Polisi ikorera mu mujyi wa Mortagne-sur-Sèvre akavuga ko yishe padiri.

    Yongeyeho ko uwo mugabo yari asanzwe akurikiranirwa hafi n'ubucamanza ku bijyanye n'inkongi yibasiye Katederali ya Nantes mu kwezi kwa karindwi mu 2020.

    Uwo muntu watanze amakuru yavuze ko uwo Padiri, wari ufite imyaka 60, hari hashize amezi menshi aha ikaze uwo mugabo muri Kiliziya ye. Uwo mugabo, watangajwe nka Emmanuel A., yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes yubatse mu buryo bw'inyubako ndende z'ibirahure byijimye zo mu kinyejana cya 12 — buzwi nka 'gothic' (gothique).

    Itwikwa ryayo ku itariki ya 18 y'ukwezi kwa karindwi mu 2020 ryatumye Ubufaransa bushya ubwoba. Mbere yari yabaye afunzwe, nyuma aza kurekurwa akajya akurikiranirwa hafi n'ubucamanza.

    Marine Le Pen, umunyapolitiki w'ibitekerezo bikarishye, yashinje Leta kugira intege nke ku bijyanye n'abimukira, ashaka gufatirana ibyo byabaye, avuga ko mu Bufaransa 'ushobora kubaho rwihishwa, ugatwika katederali, ntiwigere na rimwe wirukanwa mu gihugu, ugakora ubusubiracyaha wica padiri'.

    Minisitiri Darmanin yahise amushinja 'guteza impaka atazi ibyabaye', avuga ko uwo mugabo atashoboraga kwirukanwa mu Bufaransa mu gihe cyose yari agikurikiraniwe hafi n'ubucamanza.

    Ikibazo kijyanye n'abimukira cyitezweho kuba ingingo ikomeye izagarukwaho ubwo mu matora yo mu mwaka utaha Le Pen azaba ahatanye na Perezida Emmanuel Macron wo mu murongo wa politiki w'ibitekerezo byo hagati na hagati.

    Ishya rya Katederali ya Nantes ryabaye hashize amezi 15 umuriro wibasiye Katederali ya Notre-Dame i Paris, bituma habaho kwibaza ku mpungenge ku mutekano w'izindi Kiliziya zo mu Bufaransa zibumbatiye amateka ya kera.

    Nubwo abazimya inkongi bashoboye guhagarika umuriro kuri Kiliziya ya Nantes hashize amasaha abiri gusa bakarokora igice cy'ingenzi cyayo, igice kizwi cyane cyayo cyo guhera mu mwaka wa 1621 cyari cyararokotse impinduramatwara yo mu Bufaransa n'ibisasu byo mu ntambara ya kabiri y'isi, cyo cyarasenyutse.

    Ibindi byangijwe n'iyo nkongi birimo imitako y'agaciro kanini n'amarangi yayo, harimo n'igishushanyo cyakozwe n'umunyabugeni Jean-Hippolyte Flandrin wo mu kinyejana cya 19, n'amadirishya yijimye yari afite ibisigarira byo mu kinyejana cya 16. Byitezwe ko gusana iyo Kiliziya bizamara imyaka myinshi.

    Uwo Munyarwanda usaba ubuhungiro ukekwaho kwica Padiri, mu mwaka ushize yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes.

    Uwo mugabo, Umunyarwanda usaba ubuhungiro wari umaze imyaka myinshi aba mu Bufaransa, yari asanzwe akora nk'umukorerabushake kuri iyo Kiliziya.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umunyarwanda-wimpunzi-mu-bufaransa-biravugwa-ko-yishe-padiri/

  • Kamonyi-Ngamba: Umugabo yapfuye yishwe n'ikirombe atwererwa ko yari umuhebyi/umujura #rwanda #RwOT

    Siboniyo Janvier w'imyaka 28 y'amavuko, akaba umuturage wo mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Kazirabonde, Umudugudu wa Gatare, kuwa Gatandatu ku I saa mbiri n'igice z'igitondo yaguye mu kirombe cya Kompanyi KOMIKA ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Nyuma yo gupfa, yaba KOMIKA, yaba n'ushyirwa mu majwi ko yamukoreshaga bose baramwihakana, bakavuga ko yari umujura/umuhebyi. Umugore w'uyu nyakwigendera ashimangira ko umugabo we yari asanzwe ari umucukuzi uzwi, ko atari umuhebyi.

    Kuba umucukuzi yagwa mu kirombe agatwererwa kwitwa umujura cyangwa se umuhebyi, ni imvugo isanzwe akenshi ikoreshwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko kenshi banyiri ibirombe baba bahunga amakosa yabashyirisha mu ngorane zirimo gukurikiranwa mu butabera no kugira ibyo bishyura. Aha akenshi hanatangwa ruswa mu buryo butandukanye ndetse na benshi mu batuma bimenyekana bagasabwa guceceka cyangwa se kugira imvugo imwe, uwapfuye akitwa umujura/umuhebyi.

    Kompanyi ya KOMIKA isanzwe ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu birombe biri mu Murenge wa Rukoma na Ngamba, amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko uruhushya rwo gucukura bari bafite rwarangije igihe ariko bakaba baratse urundi. Mu kirombe cyayo kiri mu Murenge wa Ngamba ari naho haguye uyu muturage, ntabwo iyi Kampanyi yemera ko uyu mucukuzi imuzi, bamwita umujura/ umuhebyi.

    Joshua Muyenzi uyobora KOMIKA, ku murongo wa Terefone yabwiye intyoza.com ko umuturage wapfuye aguye mu kirombe cy'iyi Kampanyi ari umuhebyi. Ati'…Si nzi, hari umuhebyi wahaguye. Ni umuhebyi ntabwo ari umukozi, ni babandi baba baje kwiba. Amakuru nuko namenye yuko hari umuntu waguyemo, nsanga ni umuntu tutazi'. Akomeza avuga ko nta n'umuntu bazi wacukuraga muri iki kirombe.

    Umugore wa Nyakwigendera witwa Nyiramisigaro Valerie, ahamya ko umugabo we yari umucukuzi uzwi ndetse ko ariko kazi yakoraga mu kirombe cya KOMIKA. Ashimangira ko yakoreraga uwitwa Dushimimana Claude uhacukura, ko ndetse ari bo bafashije mu kwishyura imodoka yabatwaye umugabo we amaze gupfa. Ntabwo yumva impamvu bamwihakana kandi bamukoreshaga.

    Gusa, akeka ko guhakana ko umugabo we yari umukozi uzwi bishingiye ku gushaka guhisha ukuri no gukwepa kugira icyo bamarira umuryango wa nyakwigendera. Avuga kandi ko mu rukerera rw'umunsi uyu mugabo we yapfuye uyu mukoresha yari yamuhamagaye amusaba kwihuta akaza bakajya mu kazi. Anavuga ko uyu nyiri ikirombe yabwiye abakoranaga na Nyakwigendera ngo bazavuge ko bahebaga ngo bitazamuteza ingaru, ngo ni birangira azabagurira akantu. Uyu mukoresha ngo yanagiraga Butiki aho umugore wa Nyakwigendera yajyaga afata ibyo akeneye mu rugo, hanyuma umugabo bamuhemba bakamukata ay'ibyo batwaye.

    Majyambere Samuel, Umunyamabanga NShingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba avuga ko amakuru yahawe ari uko uyu muturage waguye mu kirombe yari umuhebyi. Gusa ashimangira ko uwamukoreshaga ku makuru yahawe ari uwitwa Claude.

    Dushimimana Claude ushyirwa mu majwi ko ariwe ucukuza amabuye y'agaciro muri iki kirombe cya KOMIKA, umugore wa Nyakwigendera ahamya ko mu rukerera rwo kuwa Gatandatu yahamagaye umugabo we( Nyakwigendera) ngo abanguke mu kazi ( gucukura). Ushyirwa mu majwi ubwo umunyamakuru yamuhamagaraga yabanje kwirenga ararahira ko ntaho azi iby'amabuye n'ubucukuzi, ko we icyo akora ari Butiki afite, ko acuruza.

    Nyuma y'ikiganiro kirekire n'umunyamakuru wamuhaga ingero zo kuba ariwe ucukura muri iki kirombe, ko ndetse we n'abo bafatanya bagombaga guhemba abakozi kuri iki cyumweru, ko yahamagaye nyakwigendera mu rukerera, ko umugore yajyaga ajya no gufata ibyo akeneye kuri Butiki, ko baziranye neza…, yavuze ko icyo yemera ari uko Nyakwigendera yari inshuti, ko amuhamagara mu rukerera atari uko yamukoreshaga, ahubwo ko nk'umuntu wabikaga ibikoresho iwe yamubyutsaga ngo hacyeye.

    Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu karere ka Kamonyi bukorerwamo byinshi binyuranije n'amategeko cyane ko byinshi mu birombe bikoreshwa n'abatagira ibyangombwa. Hari ruswa n'abakomeye babibarizwamo ku buryo benshi bashyira mu majwi ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano n'abakozi bacyo kugira uruhare mu guha icyuho ubucukuzi butagira ibyangombwa, bashingiye kuri ruswa n'itonesha ndetse n'ikimenyane ngo bishobora kuba biha bamwe indonke zituma hari aho baryamira ukuri.

    Ikindi kivugwa cyane ni uburyo bw'itangwa ry'impushya cyangwa se ibyangombwa by'ubucukuzi, aho usanga hari abafite indani zikoze neza cyangwa se baratunganije ibyo basabwa bakimwa ibyangombwa nyamara ku rundi ruhande wagera ahitwa ko hahawe ibyangombwa ugasanga ntacyo harusha ababyimwe. Bakavuga ko kudatanga impushya nabyo biri mu bikomeza ubucukuzi butubahirije amategeko kuko benshi mu bajya mu birombe ngo ni abaturage bahakuriye aribyo bibatunze. Bamwe mu bashoye imari ngo kenshi ntabwo bazi iby'ubucukuzi uretse gusarura amafaranga batitaye ku buzima bw'abamanuka mu nda y'isi gushaka ayo mabuye. Hari n'abantu ku giti cyabo bitwikira umutaka wo gukora amakoperative, ugasanga abitwa abanyamuryango ntacyo bakuramo, ahubwo kuko ubashyira imbere abasha kwigerera aho ashaka, n'uruhushya ngo rurashira akagenda yitwaje izina cyangwa se amakoro ku bamufasha.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ngamba-umugabo-yapfuye-yishwe-nikirombe-atwererwa-ko-yari-umuhebyi-umujura/

  • Ashobora kuba ariwe wa mbere ukuze ku isi! Ib… – #rwanda #RwOT

    Uyu musaza wo muri Nigeria, umwuzukuru we witwa Ikenna Ofodile niwe watumye ibye bimenyekana nyuma yo kubisangiza abamukurikira kuri Facebook, agashyiraho ifoto ari kumwe n'uyu mukambwe. Yavuze ko ari umugisha kugira imyaka nk'iyi igera ku 145.

    Ahanini iyo umuntu ashaje muri iki kigero hari ibyo aba atakibasha kurya. Uyu musaza ngo ntarya inyama ahubwo atunzwe n'amata n'imboga gusa. Uyu mwuzukuru we yerekanye na nyirakuru, gusa ntiyatangaje imyaka we afite.

    Uyu ni nyirakuru

    Gusa wamwita inkumi ugereranije n'umugabo we nk'uko bigaragara ku mafoto. N'ubwo bitarakorwa nyuma y'uko uyu musaza amenyekanye, birashoboka ko Guinness world record isanzwe yemeza abanyaduhigo nk'aba, ishobora kumwemeza nk'umugabo wa mbere umaze imyaka myinshi ku isi.

    Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Guinness world record yari yagize Emilio Flores Marquez ukomoka muri Puerto Rico umugabo wa mbere ku isi umaze imyaka myinshi. Uyu mukambwe afite 112.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108439/ibitangaje-ku-musaza-wimyaka-145-wavumbuwe-muri-nigeria-utunzwe-namata-nimboga-gusa-108439.html

  • Don Little ufite ubumuga bwubugufi yabwiye p… – #rwanda #RwOT

    Stephen Atanga ufite ubumuga bw'ubugufi, wamamaye nka Don Little muri filime, yabwiye perezida wa Ghana ko umunsi umwe 'azaba' umuyobozi mu gipolisi. Don Little afite imyaka 24 ariko kubera ubumuga bw'ubugufi afite wagira ngo ni umwana w'imyaka iri hagati y'10 na 13.

    Mu mashuho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yari yambaye nk'abapolisi. Aya mashusho yayaherekeje amagambo agaragaza ko akunda umurimo w'igipolisi ndetse anifuza kuzakijyamo ku buryo umunsi umwe azaba n'umuyobozi, maze abisangiza perezeda wa Ghana, Nana Akufo-Addo.

    Usibye kubisangiza umukuru w'igihugu, ubu butumwa bwe yanabusangije ibiro bikuru by'igipolisi muri iki gihugu. Uyu mukinnyi w'ama filime usanzwe ari n'umunyarwenya ari mubari muri iki gisata batunze agatubutse muri Ghana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108437/don-little-ufite-ubumuga-bwubugufi-yabwiye-perezida-wa-ghana-ko-azaba-umuyobozi-mu-gipolis-108437.html

  • Grace Bahati yashimiye abakobwa bamutunguye b… – #rwanda #RwOT

    Grace Bahati ari mu bakobwa 10 bamaze guca agahigo ko kwambara ikamba rya 'Nyampinga w'u Rwanda'. Nyuma y'ubuzima yanyuzemo bunyuranye, harimo no gusoza amasomo muri kaminuza yigiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho atuye guhera mu mwaka wa 2011, ari kwitegura ubukwe n'umukunzi we bamaranye igihe kirekire mu rukundo. 

    Inshuti za hafi za Grace zemeza ko uyu musore ahiriwe kuko abonye umugeni mwiza. Kuwa 08 Kanama 2021, nibwo ibintu byongeye gushyuha ubwo amafoto y'ibirori byakorewe Miss Grace witegura ubukwe, yahererekanwaga hirya no hino.

    Grace rero witegura kubana akaramata na Murekezi Pacifique wamwambitse impeta mu mwaka wa 2020, yatunguwe n'ibirori 'Bridal Shower' yakorewe n'abakobwa b'abanyarwandakazi n'abazungu, barimo na Nyampinga w'u Rwanda wa 2012, Aurore, bamusezeraho nk'umuntu ugiye kurushinga.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA GRACE BAHATI YEREKANA UKO BYAGENZE

    Mu mashusho yafashe yerekana uko ibintu byatangiye, bigaragara ko bamusanze mu rugo atabyiteguye agatungurwa, nyamara nyuma nk'umuntu wishimira inshuti kandi ukunda abantu ntatinde kwisanga mu birori by'ibyishimo yateguriwe n'abamuzirikana.

    Yashimiye byimazeyo ababikoze abasabira umugisha anababwira ko abakunda bose. Yagize ati: 'Abakobwa banjye (inshuti magara) bansanze maze bangira umukobwa w'igitangaza wishimye mu isi, ndabakunda kandi ndabashimiye cyane mwese.'

    Ubutumwa bwa Grace ashima n’inyunganizi ya Ally Soudy yifuriza umugisha w’Imana umugeni

    Ally Soudy uri mu banyamakuru b'imyidagaduro bakomereje umwuga w'itangazamakuru n'ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, nawe yagize icyo avuga k'ubukwe bwa Grace ahereye kuri ay'amashusho. Yagize ati: 'Byiza cyane, Imana igumye ikube imbere, Grace, gusa tuzazinywa byo'.

    Nk'uko bigaragazwa n’amashusho Grace Bahati nta kintu na kimwe yari azi ku birori yakoreweAbanyarwandakazi n’abazungu batunguye Grace Bahati mu ifoto y’urwibutso basezera k’umugeni ugiye k’urushingaMurekezi Pacifique na Grace Bahati bitegura kurushinga mu minsi ya vuba n'ubwo amatariki akomeje kugirwa ibanga

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108417/grace-bahati-yashimiye-abakobwa-bamutunguye-bakamukorera-ibirori-amafotovideo-108417.html

  • Umugeni yagaragaye mu isura iteye urujijo ku munsi w'ubukwe bwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni wo muri Nigeria yateye benshi urujijo ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yagiye hanze umugabo ari gukora ibishoboka byose ngo amusetse ariko biba iby'ubusa.

    Uyu mugore wari uhagaze hagati y'abantu benshi bari batashye ubukwe bwe,yari arakaye cyane ndetse byageze naho umugabo we amunyanyagizaho amadolari kugira ngo aseke ariko akomeza kumera nk'icyuma.

    Benshi bibajije ku myitwarire y'uyu mugeni ariko hari abasobanuye ko ari imigenzo yo muri Nigeria iranga abageni.

    Mu bihugu bitandukanye,abageni benshi baba bishimye ku munsi w'ubukwe bwabo ndetse bamwe birabarenga bakarira ariko uyu we yari ameze nk'uwo bidafasheho.

    Uyu mugabo we yafashe amafaranga menshi atangira kuyamunyanyagizaho kugira ngo amushimishe ndetse yagiye anyuzamo akanamwongorera ariko uyu mugeni yikomeye yanga guseka.

    Umwe mu babonye iyi video ku mbuga nkoranyambaga,yagize ati 'Abagore bo mu muco wa Ijaw ntabwo bajya baseka kugeza igihe umugabo ashyizemo imbaraga akamusetsa.Umugabo akora ibishoboka byose ndetse n'abandi bakamufasha kugeza asetse.'

    Undi yagize ati 'Abagore bo mu bwoko bwa Ijaw ntabwo bemerewe guseka iyo umugabo ari kubanyanyagizaho amafaranga.Uko umugore arushaho gufunga isura niko umugabo arushaho kumumenaho amafaranga.'

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yagaragaye-mu-isura-iteye-urujijo-ku-munsi-wubukwe-bwe/

  • Rwanda: Umugore yakubitiye umugabo we mu nzira amuziza kugenda atamubajije (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yakubitiye umugabo we mu nzira nyuma yuko agiye atamubajije. Nkuko amashusho akurikira abigaragaz, umugore yakubitaga umugabo amubwira amagambo ngo ” 'haguruka dutahe “.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umugore-yakubitiye-umugabo-we-mu-nzira-amuziza-kugenda-atamubajije-video/

  • Yabuze umugabo umushaka ahitamo kwikorana ubukwe bw'agatangaza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'umutaliyanikazi witwa Laura Mesi, nyuma yuko atandukanye n'umukunzi we bari bamaranye imyaka 12, yamaze indi myaka igera kuri ibiri, atarabona undi mukunzi bituma ashaka uburyo yikorana ubukwe ku giti cye.

    Laura amaze kubona ko byanze kubona undi mugabo yahisemo gukoresha ubukwe bw'agatangaza, ari wenyine. Inkuru ya BBC ivuga neza ko Laura yahisemo kwishyingira, aho yakoze ubukwe bwe wenyine nta mugabo bari kumwe, uyu mu ikanzu yera y'abageni nziza cyane, yakoresheje umugati (cake) munini cyane, ategura abakobwa bamugaragira ndetse atumira n'abantu 70 bose.

    Uyu mugore yabwiye abatumirwa be ati: 'ndemeza neza ko twese uko turi aha, dukwiye kubanza kwikunda mbere yuko undi wese adukunda cyangwa ngo dukunde abandi. buri wese ashobora kugira umunsi mwiza umunejeje, bidasabye ko afite umugabo umuhagaze iruhande'

    Yakomeje agira ati: 'nari nahaye isezerano inshuti zange n'abavandimwe ko ninuzuza imyaka 40 ntarabona uwo dukundana nzahita nkora ubukwe bwa njyenyine, ningira amahiwe nkabona uwo duhuza tukabana nzanezerwa ariko ibyishimo byange siwe bizaba bishingiyeho'

    Uyu mugore yavuze kandi ko bitoroshye gukora ubukwe uri wese ,kuko biba ari nk'ubusazi.

    Source : https://yegob.rw/yabuze-umugabo-umushaka-ahitamo-kwikorana-ubukwe-bwagatangaza/