Category: Uncategorized

  • RIB iri guhigisha uruhindu umwarimu ukekwaho gusambanya umwana i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu asanzwe yigisha ku ishuri ribanza rya Rubona. Icyaha akekwaho cyakorewe mu Mudugudu wa Mitari, Akagari ka Kabatsi, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, tariki 5 Kanama 2021.

    RIB yatangaje ko uwabona uwo mugabo yahita abimenyesha sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.

    Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika. pic.twitter.com/eMEBdygYRd

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) August 9, 2021


  • Mubazi zo kuri moto zagarutse: Hatanzwe ukwezi ko kunoza imikorere yazo – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 9 Kanama 2021, aho abamotari bo mu Mujyi wa Kigali basabwe gushyira mubazi kuri moto zabo, abatari bazifite bakangurirwa kuzishaka byihuse.

    Cyabereye kuri stade zitandukanye ahagarutswe ku kureba niba amwe mu makosa yagiye azigaragaramo mu mizo ya mbere arimo n’ibibazo by’ikoranabuhanga n’igiciro gihanitse byarakosowe.

    Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana, yabwiye itangazamakuru ko kuri iyi nshuro hari byinshi byahindutse mu gukoresha mubazi hagamijwe inyungu z’abamotari n’abagenzi.

    Yagize ati “Ni igikorwa rero kigeze gutangira ariko nyuma hagenda habonekamo ibibazo tutibagiwe na Covid-19 yaje gutuma umushinga utagenda neza. Ibyo ni byo byafashe igihe kugira ngo yaba ari ayo makosa akosorwe. Kubera na Covid-19 kandi hari ingamba zagiye zifatwa aho Leta y’u Rwanda inashishikariza abantu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyo ni byo byagiye bitekerezwaho kugira ngo iki gikorwa cyongere gishyirwe mu bikorwa.”

    Yakomeje avuga ko nyuma y’ayo makosa yagiye agaragara hari ibigomba guhinduka kugira ngo n’abagenzi bitotomberaga igiciro gihanitse boroherezwe.

    Ati “Hari byinshi bigomba guhinduka, hari nk’igiciro kandi buriya igiciro cy’urugendo buriya ni ikintu gikomeye cyane. Ubona nk’iyo tugeze mu saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba umumotari akubwira urugendo rwa 1000 Frw ari ibihumbi bibiri. Ibyo byose byagiye birebwaho ku buryo ari ku ruhande rw’abamotari, abatega moto n’abatanga serivisi za mubazi bizafata umurongo.”

    Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko hari bamwe mu bamotari bakunze kugorwa no kumenya kuyikoresha ariko hashatswe umuti.

    Ati “Bamaze iminsi biga na n’ubu bari kwiga kandi ni uku kwezi turi kwiha ni byo tugamije. Ntabwo ari ukuvuga ngo ashyizeho mubazi none ngo atangire yishyuze. Inyungu ku mumotari ni uko wasangaga ibiciro bya lisansi bizamuka ariko we akaguma kuri ya yandi make ariko RURA ni yo igiye kujya idushyiriraho ibiciro. Urumva ko umwuga wacu mu by’ukuri ugiye kuba mwiza mu gihe wasangaga moto zifatwa nk’ibinyabiziga biraho bitazwi.”

    Yavuze ko imikwabo yo gufata abamotari badakoresha mubazi izatangira nyuma ya Kanama, kuko uku kwezi bihaye ari uko gukora ubukangurambaga no guhamagarira abamotari kwitabira ikoreshwa ryazo.

    Ku ruhande rw’abamotari bo bagaragaza ko bagifite impungenge ku kijyanye n’imyumvire abagenzi bafitiye mubazi cyane ko batekereza ko igiciro kikiri hejuru.

    Mpabonyimana Jean Népomuscène yabwiye IGIHE ko abona hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse ku batega moto bakumva neza agaciro ko gukoresha mubazi.

    Ati “Nari nsanzwe nyifite, ariko ntabwo abakiliya bayitabira, bavuga y’uko ihenda kubera ko iyo umugenzi yivuganiye n’umumotari bikarangira bumvikanye biba byiza ariko mubazi ntabwo aba azi igiciro ari bugendere. Ntacyo byaba bitwaye abagenzi babyemeye. Icyakorwa ni ukubishishikariza abaturage na Leta igashyiramo imbaraga nibwo byaba byiza kurushaho.”

    Mu 2019 ubwo hatangiraga inkundura yo gukoresha mubazi mu Mujyi wa Kigali, umumotari yasabwaga kwishyura ibihumbi 205 Frw ariko akagirana amasezerano n’ikigo gitanga izo serivisi kugira ngo ajye yishyura mu byiciro.

    Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali batarabona mubazi basabwe kwegera amakoperative babarizwamo bakiyandikisha kugira ngo bazihabwe. Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa ibigo bitatu bitandukanye bitanga mubazi birimo Yego Innovision, Pascal Technology na AC Group.

    Abamotari babanzaga kubarurwa no gusinya ku masezerano mbere yo guhabwa mubazi

    buri mumotari asabwa gukoresha mubazi mu koroshya uburyo bwo guhererekanya amafaranga

    Mubazi zongeye guhagurukirwa ndetse abamotari bashishikarijwe kuziyoboka ku bwinshi

    Ikoranabuhanga rya mubazi ryatangiye gukoreshwa mu bihe bishize ariko ricibwa intege n’ibirimo na COVID-19

    Mpabonyimana Jean Népomuscène utwara moto yavuze ko hakenewe ubukangurambaga ku batega moto kugira ngo bakangukire gukoresha mubazi

    Abamotari bavuga ko abagenzi badakunze kwitabira kuzikoresha

    Buri mumotari wese yabanzaga kwihugura gukoresha mubazi yifashishwa mu kubara igiciro cy’urugendo

    Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Koperative y’Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yavuze ko imikoreshereze ya mubazi igiye guha abamotari agaciro

    Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana, yavuze ko hari byinshi byahindutse mu gukoresha mubazi hagamijwe inyungu z’abamotari n’abagenzi

    Amafoto: Darcy Igirubuntu


  • Havumbuwe umuntu ushaje cyane ku isi kurusha abandi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria havumbuwe umusaza ushaje cyane ku isi dore ko afite imyaka 145.

    Uyu musaza wo muri Nigeria, umwuzukuru we witwa Ikenna Ofodile niwe watumye ibye bimenyekana nyuma yo kubisangiza abamukurikira kuri Facebook, agashyiraho ifoto ari kumwe n'uyu mukambwe. Yavuze ko ari umugisha kugira imyaka nk'iyi igera ku 145.

    Ahanini iyo umuntu ashaje muri iki kigero hari ibyo aba atakibasha kurya. Uyu musaza ngo ntarya inyama ahubwo atunzwe n'amata n'imboga gusa. Uyu mwuzukuru we yerekanye na nyirakuru, gusa ntiyatangaje imyaka we afite.

    Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Guinness world record yari yagize Emilio Flores Marquez ukomoka muri Puerto Rico umugabo wa mbere ku isi umaze imyaka myinshi. Uyu mukambwe afite 112.

    Source : https://yegob.rw/havumbuwe-umuntu-ushaje-cyane-ku-isi-kurusha-abandi/

  • Tidjara Kabendera yavuze ibigwi umugabo we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tidjala Kabendera wamenyekanye mu biganiro bya RBA yabwiye umugabo we amagambo meza y'urukundo avuga ko ibyo burya amukundira bitabarika gusa byose abishobozwa n'Imana.

    Uyu mubyeyi wakoze itangazamakuru igihe kinini by'umwihariko mu myidagaduro ari mu rukundo n'umugabo we wa Kabiri witwa Abdul Nas Kangezi ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

    Tidjala yashyize kuri Instagram  ifoto yabo bombi maze yandikaho ati:''Ubundi Zahabu isa neza kdi irahenze ariko kugirango igere hariya uyibonamo kariya gaciro:Bayicukura mu byondo,bakayinyuza mu muriro!ubundi ikitwa Zahabu''.

    Source : https://yegob.rw/tidjara-kabendera-yavuze-ibigwi-umugabo-we/

  • Abafana ba FC Barcelona bategereje Messi ku kibuga cy'indege I Paris ribarengeraho ataje [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aba bafana bateraniye ku kibuga cy'indege cya Le Bourget bashaka kwirebera n'amaso yabo iki gihangange kiza gusinya amasezerano muri PSG.

    Benshi bari bitwaje amatelefoni yabo kugira ngo babashe kwifatira amashusho iki cyamamare kije mu ikipe yabo ishaka UEFA Champions League byanze bikunze.

    Icyakora uyu munsi ho byakabije kuko ikipe ya PSG yajyanye imodoka zayo ku kibuga cy'indege ndetse hafi na Parc des Princes haramburwa itapi y'ikipe byatumye benshi bemeza ko uyu munyabigwi arara I Paris ariko abahanga mu gucukumbura bemeje ko akibereye I Barcelona.

    Messi kuri iki cyumweru yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ababwira ko atari yiteguye kuva muri FC Barcelona ariko amategeko ya La Liga yamusohoyemo ku ngufu.

    Ikinyamakuru Marca cyavuze ko hari n'abandi bafana ba FC Barcelona bagiye gutegerereza ku rugo rwa Lionel Messi kugira ngo bamusezereho.

    Ubwo yari agiye kuvuga ijambo ryo gusezera imbere y'abantu amamiliyoni bari bamukurikiye ku isi yose,Messi yahise arira cyane ndetse avuga ko atumva ukuntu agiyekuva muri Barcelona,ikipe y'ubuzima bwe.

    Ati 'Nari namaze kwemera kuguma muri FC Barcelona.Aha n'urugo rwanjye n'urugo rwacu.Nifuzaga kuguma muri Barcelona kuko niwo wari umupangu wanjye…ariko uyu munsi ndi gusezera ku buzima bwose namaze hano.'

    Ikipe ya PSG niyo ihabwa amahirwe yo kumwegukana ndetse na Messi yemeye ko ari ukuri bishoboka ko ayerekezamo.Ati 'Paris Saint-Germain birashoboka.Nta kintu turemeza ariko nakiriye telefoni nyinshi z'amakipe menshi nyuma y'aho Barcelona isohoye itangazo.Turacyavugana.'

    Messi yemeje ko yagerageje gufasha ikipe kugira ngo ayigumemo ariko ngo nta musaruro byatanze kubera amategeko ya La liga.

    Ati 'Amasezerano yanjye mashya yari yarangiye.Byose byari byarangiye.Nashakaga kuguma hano ariko ubwo nagarukaga mvuye mu biruhuko nasanze byarangiye.

    Uko niko Joan Laporta yabisobanuye.Ku munota wa nyuma kubera ibintu bya La LIGA ntabwo byakunze.Ndababaye cyane kuko sinifuzaga kuva muri iyi kipe.Nkunda Barca kandi nashakaga kuyigumamo.Amasezerano yanjye yari ateguye.

    Nakoze ibyo nari nshoboye ngo mpagume.Nta kibazo nagiranye na Barcelona mu by'ukuri.Ibintu byose byari bimeze neza kandi bari bamaze kunyemeza kuguma muri Barcelona.'





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-fc-barcelona-bategereje-messi-ku-kibuga-cy-indege-i-paris

  • Mico The Best yafashe irembo mu muryango wum… – #rwanda #RwOT

    Turatsinze Prosper wamamaye nka Mico The Best yatangiye umuziki mu 2007, amenyekana kuva ku ndirimbo 'umuzungu' yakozwe na Producer Dj Jacques, 'Umutaka', 'Akabizu' n'izindi zakomeje izina rye mu njyana ya Afrobeat.

    Ku Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, yatumye abamuhagarariye afata irembo mu muryango wa Clarisse bitegura kurushinga nk'uko amakuru agera kuri INYARWANDA abivuga.

    Amafoto Mico The Best n'umukunzi we Clarisse bashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo mu muryango w'uyu muhanzi barimo mushiki we ndetse n'abo ku ruhande rwa Clarisse barimo Nyina.

    Mico The Best yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto igaragaza umuryango Clarisse n'umuryango we, yandika agira ati 'Umuryango.' Na Clarisse yabigenje uko!

    Ku mugoroba wa tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Mico The Best yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Clarisse bamaze umwaka urenga mu munyenga w'urukundo, amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Amashusho iyi nkumi yashyize kuri konti ye ya Instagram bigaragara ko yambitswe impeta ahagana saa cyenda n'iminota 54', batangira gufata amafoto n'amashusho y'urwibutso rwabo ahagana saa cyenda n'iminota 55'.

    Clarisse yanditse kuri instagram avuga ko yabwiye 'Yego' Mico The Best, kandi yiteguye kumarana iminsi yose y'ubuzima bwe na Mico The Best.

    Mico The Best aherutse kubwira INYARWANDA, ko yakuruwe n'uburanga bw'uyu mukobwa n'umutima we bituma yiyemeza kurushinga nawe.

    Yavuze ko Clarisse ari umukobwa uzi gushishoza kandi uca bugufi, byasunikiye umutima we kumugira umufasha we mu minsi ashigaje ku Isi.

    Clarisse wambitswe impeta na Mico The Best, yamuritse imideli anakina muri filime 'Cow Boy' y'umunyemari Bad Rama, ndetse amakuru avuga ko uyu mukobwa yasoje amasomo ye mu gihugu cy'u Bushinwa mu 2019.

    Ku Cyumweru Mico The Best yafashe irembo mu muryango wa Clarisse bagiye kurushingaMico The Best na Clarisse banditse bavuga bati 'umuryango' Tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Mico The Best yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Clarisse 

    Mico The Best aritegura gukora ubukwe na Clarisse, igihe cyose ingamba zo kwirinda Covid-19 zizaba zorohejwe


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108449/mico-the-best-yafashe-irembo-mu-muryango-wumukunzi-we-bagiye-kurushinga-amafoto-108449.html

  • Pastor Bugembe yizihije isabukuru mu buryo bu… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 08 Kanama ni bwo Pastor Wilson Bugembe, Umushumba Mukuru w’Itorero Worship House Nansana, yujuje imyaka 37. Buri mwaka, ku isabukuru ye y’amavuko, Wilson Bugembe akora igikorwa cy’urukundo agashima Imana iba imwongereye umwaka wo kubaho. Ni na ko byagenze ku isabukuru ye yo muri uyu mwaka aho yahaye abaturage baturanye nawe ibikoresho byo kwirinda Covid-19 ndetse anatanga ibyo kurya ku miryango itishoboye. Iki gikorwa cyakoze ku mitima ya benshi bamusabira umugisha ku Mana banasaba abandi kumufatiraho urugero.

    Pastor Bugembe yatanze ibiribwa ku batishoboye mu gushima Imana yamwongereye iminsi yo kubaho

    INKURU WASOMA: Pastor Bugembe yahishuye ko yatindijwe gushaka n'igikomere yatewe n'umukobwa uba muri Amerika wamuteye indobo

    Wilson Bugembe, umupasiteri ukiri ingaragu wakuriye mu buzima bw’ubupfubyi dore ko ababyeyi be bapfuye akiri umwana muto, yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko isabukuru ye y’amavuko ari umunsi w’amashimwe kuri we kuko atiyumvishaga ko yageza iki gihe akiriho. Yavuze ko imyaka 37 yujuje ari ishimwe rikomeye ku Mana na cyane ko ababyeyi be batabashije kuyigeza dore ko Se yitabye Imana ku myaka 33 naho nyina akitaba Imana ku myaka 27. Ibi bisobanuye ko ubwo Wilson Bugembe yari afite imyaka 4, ari bwo Se yitabye Imana, hanyuma ku myaka 10 akagira ibyago byo gupfusha nyina. Nyuma yaho yabaye mu buzima bushaririye ajya no ku muhanda.

    Pastor Bugembe ati “Sinatekerezaga ko naba ndi hano na cyane ko imyaka y’ubuto bwanjye yaranzwe cyane no kubona abantu benshi bapfa barimo n’ababyeyi banjye. Ndashima Imana ku bw’ubuzima bwanjye”. Yavuze ko ibanga rimufasha muri byose ari uko 'yabaye inshuti n’Intare', aha akaba yavugaga 'Yesu Kristo”. Mu gushima Imana ku bwa byinshi yamukoreye, buri mwaka ku isabukuru ye akora igikorwa gikomeye cy’urukundo agasangira n’abatishoboye nk’uko uyu mupasiteri yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga ndetse bikagarukwaho n’ibinyamakuru byo muru Uganda.

    Nk’uko twabikomojeho haruguru, muri uyu mwaka Bugembe yatanze ibiribwa ku batishoboye anatanga ibikoresho byo kwirinda Covid-19 ku bantu bamugaye ndetse n’abasaza batuye muri Nansana. Ku munsi we w’isabukuru, hari abantu benshi cyane bari bishimiye kwifatanya nawe ibi birori. Mu bitabiriye, harimo n’abahanzi b’ibyamamare muri Uganda nka Fresh kid, Spice Diana, Patricia wa Ghetto Kids na Catherine Kusasira. Mu ijambo rye yatangiye mu rusengero ku munsi w'amavuko, Bugembe yasabye abantu bose bafite icyo batanga, gufasha abatishoboye muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19 cyane cyane bagafasha abamugaye n'abakene.

    Wilson Bugembe ni umupasiteri ubifatanya n’umuziki ndetse magingo aya afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane dore ko ari nawe watoranyijwe mu 2020 ngo yakire kuri stage icyamamare Don Moen i Kampala. Mu muziki, akunzwe mu ndirimbo; Wanaaza ft Rhoda K, Mukama njagala kumanya, Ebintu bya Mukama bibuza buza, Ani?, Tembeya Njiri, Bamuyita Yesu, Amen, Ojanga nosaba ft Bobi Wine, Yellow (Yabaswaza) n’izindi. Hejuru y’ibyo ni n’umuvugabutumwa mwiza akaba n’inshuti y’akadasohoka y’ibyamamare byo muri Uganda. Aheruka mu Rwanda mu 2019 mu gitaramo yari yatumiwemo na Kingdom of God Ministries. Afitanye indirimbo ‘Living water’ n’umuhanzikazi nyarwanda Beza Deborah.

    Buri mwaka ku isabukuru ye y’amavuko akora igikorwa cy’urukundo

    Bugembe niwe wakiriye Don Moen kuri stage y’i Kampala

    Pastor Bugembe akunzwe n’abatari bacye muri Uganda

    REBA HANO ‘OMWOYO’ INDIRIMBO NSHYA YA WILSON BUGEMBE

    REBA HANO INDIRIMBO ‘LIVING WATER’ YA BEZA DEBORAH FR BUGEMBE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108445/pastor-bugembe-yizihije-isabukuru-mu-buryo-budasanzwe-afasha-abatishoboye-amagana-abaha-ib-108445.html

  • Takeshoot yabazaniye poromosiyo yuburyo bw… – #rwanda #RwOT

    Muri icyi gihe icyorezo cya Covid-19 cyafashe indi ntera ku buryo ibirori, ubukwe, inama, ibitaramo, insengero, gushyingura no gufata mu mugongo ababuze ababo mu gikorwa cyo gushyingura biri kuba ingorabahizi aho bimwe bifunze ibindi hakitabira bake hakurikizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19; Takeshoot yazanye igisubizo ku bifuza kudacikanwa n'ibyo bikorwa kuko irabibereka imbonankubone nk'aho bahibereye.

    Izi service mu rwego rwo kugira ngo zigere kuri buri wese mu bushobozi bwe kandi hanirindwa icyorezo cya Covid-19, Takeshoot yifuje gutanga umusanzu wayo mu guhangana n'icyi cyorezo aho yashyizeho igabanyirizwa kuri buri wese ku bushobozi bwe akanabasha kwereka umuryango ndetse n'inshuti ibiri kuba imbonankubone.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, umuyobozi wa Takeshoot Masengesho Christopher uzwi nka Kitoko yasobanuye serivise zimwe na zimwe ndetse n'uburyo bagiye gufasha abantu batandukanye imbonankubone bibereye iwabo.


    Yagize ati: 'Harimo inama dore ko muri iki gihe bitemewe ko abantu bose bitabira inama imbonankubone, kandi tukabafasha no mu gushyingura dore ko muri iki gihe ababuze ababo batabasha kumuherekeza bose uko babishakaga ariko tubafasha gukurikirana umuhango wo gushyingura bibereye iwabo kandi barushaho no kwirinda iki cyorezo cya covid-19.''

    Ukeneye serivisi zabo, wabahamagara kuri numero 0788520002 cyangwa se mukabandikira kuri e-mail: 

    [email protected]

    [email protected]


     Takeshoot ni abahanga mu buryo bwo gufata biri kuba imbonankubone


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108440/takeshoot-yabazaniye-poromosiyo-yuburyo-bwo-gukurikirana-imbonankubone-ibikorwa-byateguwe–108440.html

  • Hollywood:Umunyamideli Ishimwe Manoa yatangi… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Manoa ni umunyarwanda w’Umunyamulenge  uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gace kazwi cyane ku myidagaduro ka Hollywood. Ni Umuhanzi akaba n’umunyamideli. Ishimwe Manoa, akomeje kwerekana imbaraga n’umurava mu byo akora nk’ibizamugeza ku rundi rwego yifuza kugeraho aho  ubu ari guhembwa na PUMA.

    Ishimwe Manoa aganira na InyaRwanda yavuze ko ubu yamaze kuba umukozi wa PUMA nk’umwe mu bantu b’abanyamideli bari mu bukangurambaga bwa PUMA mu kuyimenyekanisha biciye ku mbuga nkoranyambaga. Manoa avuga ko usibye kuba ari gukorana na PUMA, n’izindi Kompanyi zikomeye azakorana nazo abikesha kumurika Imideli i Hollywood. 

    Mu minsi iri imbere, Ishimwe Manoa yavuze ko afite byinshi cyane, abakunda umuziki we bazishima, nk’ahantu naho ashyiramo ingufu cyane. Yagize ati: “Nk’umunyamideli ubu noneho ndi guhembwa na PUMA  mbakorera model nambaye PUMA bakampemba, ibyiza biri imbere; mu minsi ya vuba kandi mfite byinshi nzashyira ahagaragara bigendanye na muzika n’imideli”.

    Mu gihe ushaka ibikorwa kugura imyambaro ya PUMA ,Ishimwe Manoa aba yamamaje , ukanda hano

    https://us.puma.com/en/us/puma/back-to-school

    https://theeditorialqc.com/webitorials/2021/4/29/citrus-state?rq=Ishimwemanoa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108444/hollywoodumunyamideli-ishimwe-manoa-yatangiye-gukorana-na-puma-108444.html